Uwagonze umunyamakuru John Williams Ntwali yahanishijwe Frw 1,000,000
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri rwahanishije uwitwa Bagirishya Emmanuel Moïse Frw miliyoni imwe, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukomeretsa no kwica bidaturutse ku bushake umunyamakuru Ntwali John Williams. Ku wa 31 Mutarama 2023 Bagirishya yari yagejejwe imbere y’ubutabera akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake. Icyo gihe ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu […]
U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubutunzi bwacu_Tshisekedi muri Afurika y’Epfo
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwikoma u Rwanda ubwo yari i Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo. I Cape Town kuri uyu wa Kabiri Tshisekedi yari yahitabiriye Inama mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Mining Indaba 2023 yatumiwemo na mugenzi we Cyril Ramaphosa. Muri iyi nama nk’ibisanzwe Umukuru w’Igihugu cya Congo yongeye […]
Umukinnyi ukomeye muri Al Nassr yikomye Cristiano Ronaldo

Umukinnyi wa Al Nassr yikomye imikinire ya Cristiano Ronaldo avuga ko yaba ibangamira umukino w’ikipe yose muri rusange. Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka muri Brazil Luiz Gustavo Dias wamenyekanye cyane muri Bayern Munich kuri ubu ukinana na Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Al Nassr yatangaje amagambo atungura benshi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuri RT Arabic. Luis […]
Ishimwe rya Jimmy Gatete kuri Mukura VS yamuhaye amahirwe y’imbonekarimwe
Jimmy Gatete wabiciye bigacika mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse no mu makipe ya APR FC na Rayon Sports, yashimiye ikipe ya Mukura VS yamuhaye amahirwe yo gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akiri umwana muto, mbere yo guhinduka igihangange. Gatete mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko Mukura yamuhaye amahirwe […]
Ukwitana ba mwana hagati ya RDC na M23 ku warashe kajugujugu ya MONUSCO
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje umutwe wa M23 kuba ari wo uheruka kurasa kuri kajugujugu ya MONUSCO yerekezaga i Goma. Ku Cyumweru tariki ya 05 Gashyantare ni bwo iyo kajugujugu yarashweho n’abantu batatangajwe, ubwo yari igeze muri Teritwari ya Nyiragongo ijya i Goma. MONUSCO mu itangazo yasohoye yavuze ko iyi kajugujugu yari […]
Ba Jenerali 2 muri RDF na ba Colonel bitabiriye ibirori bya ‘Tarehe Sita’ muri Uganda
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare, cyifatanyije na UPDF cya Uganda mu kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Tarehe Sita’ Uganda yizihizaga ku nshuro ya 42. Ni ibirori ku ruhande rwa RDF byitabiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen Mubarakh Muganga wari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo abanya-Turkiya na Syria nyuma yo gushegeshwa n’umutingito
Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo abanya-Turkiya ndetse n’abanya-Syria, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye ibi bihugu ugahitana ababarirwa muri 2,300. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ni bwo Turkiya na Syria byibasiwe n’imitingito ibiri ikomeye, irimo umwe wari ku kigero cya 7.8 ndetse n’undi wari kuri 7.5. Kugeza ubu ababarirwa muri 2,300 ni bo byamaze […]
Umuryango wa Thomas Sankara watangaje ko utazitabira umuhango wo kumushyingura
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 ni bwo umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Thomas Sankara, watangaje ko utazitabira umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro. Tariki ya 3 Gashyantare 2023 ni bwo guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko umubiri w’umuyobozi w’impinduramatwara muri iki gihugu Thomas Sankara uhabwa icyubahiro. Itangazo ryakomezaga rivuga ko ari yo mpamvu […]
Hari ubwoba bw’uko Christian Atsu wakiniye Chelsea yaba ari mu bahitanwe n’umutingito muri Turkiya
Umunya-Ghana Christian Atsu wamenyekanye cyane mu makipe ya Chelsea na Newcastle United yo mu Bwongereza, ari mu mbaga y’abantu bikekwa ko bagwiriye n’inkuta z’inzu nyuma y’umutingito wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria kuri uyu ku wa Mbere. Saa kumi z’urukerera ni bwo Christian Atsu w’imyaka 31 y’amavuko kuri ubu wakiniraga Hatayspor yo muri Turkiya byatangajwe […]
Manchester City yatangaje ko itunguwe n’itangazo riyiteguza ibihano
Manchester City yategujwe ko ishobora gufatirwa ibihano nyuma y’igenzura rimaze imyaka ine rikaza kugaragaza ko yakoze amakosa mu igura n’igurisha ry’abakinnyi. Kuri iki gicamunsi ni bwo Premier League yatangaje ibyavuye mu igenzura ryatangiye Kwakira 2018. Ryagaragaje ko iyi kipe ikinira ku kibuga Etihad yatangiye gukora amakosa ku isoko ry’abakinnyi mu mwaka w’imikino wa 2009 ubwo […]
Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira mu Rwanda ku ngufu, baratatanywa
Polisi ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, yatatanyije abanye-Congo bashakaga kwambuka ku ngufu umupaka ngo binjire ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abatuye mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo ikaze, bamagana Ingabo za EAC ziri […]
Umutoza wa Musanze FC yashyizeho ibihano bikakaye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa mbere ni bwo umutoza mukuru wa Musanze FC Adel Ahmed yashyizeho amande, azajya acibwa uwagaragaje imyitwarire idahwitse muri iyi kipe. Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel wageze Rwanda ku wa kane w’iki cyumweru gishize aje guaimbura Franck Ouna, yahise ashyiraho ibihano bikakaye nyuma yo kubwirwa imyitwarire ikunze kuranga abakinnyi ba […]
Mbonyi yatunguranye, atangaza intego ye nyamukuru muri uyu mwaka
Umuhanzi nyarwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , Israel Mbonyi nyuma yo kuzuza inzu y’imyidagaduro ya BK Arena ubu yatangaje ko ahangayijishijwe no kutamera ubwanwa. Israel mbonye ukunze gutebya agaragaza uko yumva, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu munsi yanditse ko gahunda afite uyu mwaka ari ukumera ubwanwa. Mbonyi […]
Tshisekedi mu ngendo hanze ya RDC kubera umwuka mubi n’u Rwanda
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Luanda muri Angola mu ruzinduko agomba kugirira muri iki gihugu. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare ni bwo byitezwe ko Tshisekedi agera i Luanda, aho aza guhurira na mugenzi we Manuel João Lourenço. Byitezwe ko aba bombi baganira ku kibazo cy’umwuka […]
Manzi Thierry wari umaze amezi 5 nta kazi yerekeje muri imwe mu makipe akomeye mu Rwanda
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Manzi Thierry, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS Kigali nyuma y’amezi atanu nta kipe afite. Muri Kanama umwaka ushize ni bwo uyu musore yari yasezerewe na FAR Rabat yo mu gihugu cya Maroc, nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yarayisinyiye. Iyi kipe y’Ingabo za Maroc yari yayigezemo nyuma yo gutandukana […]
Igisubizo cya Minisitiri Lutundula ku mpamvu RDC yirukanye ba Ofisiye ba RDF babaga i Goma
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yatangaje ko ibyo kuvuga ko RDC yirukanye ku butaka bwayo abasirikare ba RDF babaga mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC ziri muri Congo byafashwe uko bitari. Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo RDC yirukanye ku butaka bwayo bariya basirikare batatu b’u Rwanda bakoreraga i Goma. Umuvugizi w’Igisirikare […]
Padiri Niwemushumba uheruka kwegura muri Diyosezi ya Ruhengeri agiye kurongorera muri ADEPR
Padiri Niwemushumba Phocas uheruka kwegura muri Kiliziya Gatolika kubera icyo yise uburyarya bwayimitswemo, agiye gusezeranira n’umukobwa bakundanaga mu itorero rya ADEPR. Inyandiko y’ubutumire uyu wahoze ari umupadiri yamaze gushyira hanze yerekana ko azakora ubukwe na Uwitije Olive ku wa 04 Werurwe uyu mwaka. Aba bombi bazasezeranira mu rusengero rwa ADEPR Masizi, nyuma y’umuhango wo gusaba […]
Tottenham idafite umutoza mukuru yisasiye Manchester City
Tottenham Hotspurs yari yakiriye Manchester City kuri Tottenham Hotspur Stadium mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wasifuwe na Andrew Madley. Wari umukino watojwe na Christian Stellini kuko Antonio Conte yabazwe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’agasabo k’indurwe. Ku munota wa 15 nyuma yo kwiba umupira abo hagati ba Man City, Pierre Emile Høejbjerg yazamukanye umupira awuha […]
Ibihangange 10 muri ruhago byavukiye umunsi umwe

None tariki ya 5 Gashyantare 2023 ni bwo ibyamamare bibiri muri ruhago Cristiano Ronaldo na Neymar Junior bishimiraga isabukuru y’amavuko. Kuko umuntu avuka rimwe risa, umunsi w’amavuko ni umwe mu minsi mikuru mu buzima bwa muntu. Umuntu aricara hasi maze agasubiza amaso inyuma, akishimira ibyiza yagezeho, ndetse agakosora aho bitagenze neza, ari na ko ahanga […]
Ibyo abantu benshi bibaza ku twobo tubiri tuba munsi y’umugongo

Ibyo Abanyarwanda bita ‘amaso y’ikibuno’ bikunda kugirwa n’ab’igitsina gore. Abenshi barabigira ariko ntibazi igisobanuro cyabyo. Muri make, amaso y’ikibuno ni utwobo tubiri dufata impande zombi duherereye inyuma aho igufwa ry’uruti rw’umugongo rihurira n’iry’urukenyerero. Utu twobo rero ni karemano kuko duterwa no kwirema kw’inyama ndetse n’imitsi minini izihuza kuri icyo gice. Nta myitozo iyo ari yo […]
Nyaruguru: Abasore 50 batangiye kubakira mugenzi wabo witegura kurushinga

Abasore bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, batangiye igikorwa cyo guha umuganda mugenzi wabo witegura gushinga urugo bamufasha kubona inzu yo kuzazaniramo umugore. Iyo umusore afite ikibanza, yaramaze kurambangiza umugeni, abibwira bagenzi be, bakamufasha kugisiza, bagashaka ibiti byo kubaka cyangwa bakabumba amatafari, hanyuma bakazamura inzu kugeza ku gisenge, bagahoma, bakanasakara. We yishakamo […]
Rayon Sports Vs Kiyovu Sports: Impumeko iri hagati y’abakeba bombi mbere yo kwesurana
Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Gashyantare irakira Kiyovu Sports, mu mukino w’umunsi wa 18 ugomba kubera kuri Stade Régional y’i Muhanga. Ni umukino utegerejwe na benshi biganjemo abakunzi b’ariya makipe abiri y’amakeba, ndetse n’ab’andi makipe ahanganiye na yo igikombe cya shampiyona. Imyiteguro y’iyi Derby yaranzwe no gukorera imyitozo mu muhezo ku ruhande […]
Perezida Kagame yaganiriye na Ndayishimiye nyuma y’inama EAC
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bagiranye ibiganiro nyuma y’inama idasanzwe yabahuje na bagenzi babo bayoboye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Perezidansi y’u Rwanda n’iy’u Burundi zombi zemeje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye; gusa ntizatangaza ibikubiye mu biganiro bagiranye. Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byabereye mu biro […]
Everton yisasiye Arsenal, iyigabanyiriza amahirwe ku gikombe cya shampiyona
Ikipe ya Everton yagabanyije amahirwe ya Arsenal yo kwegukana Igikombe cya shampiyona y’Abongereza, nyuma yo kuyitungura ikayitsinda igitego 1-0. Iyi kipe yo mu mujyi wa Liverpool yari yakiriye Arsenal i Goodson Park; mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Abongereza. Wari umukino wa mbere umutoza Sean Dyche atoje Everton nyuma yo gusimbura Frank Lampard uheruka […]
APR FC yisubije icyubahiro mbere yo kwesurana na Rayon Sports
Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda bigoranye Sunrise FC igitego 1-0. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Sunrise FC kuri Stade ya Nyagatare, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona. Ni umukino yasabwaga gutsinda ikisubiza umwanya wa mbere, nyuma y’uko ku wa Gatanu yari […]
Ubucuruzi bw’ibigori byokeje n’ibitetse bwaciwe i Bujumbura
Leta y’u Burundi yamaze guca ubucuruzi bw’ibigori byokeje ndetse n’ibitetse bwakorerwaga ku mihanda ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura. Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Général de Brigade Jimmy Hatungimana; mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023. Itangazo rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura buramenyesha ababa […]
Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yahoberanye na Ndayishimiye w’u Burundi
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023, yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi barahoberana. Umukuru w’Igihugu ari i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga ku bibazo bya Congo. Ni inama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo William Samoei […]
Uko Gen. Albert Murasira yavuye muri Ex FAR mbere yo kwisanga muri RDF
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuye uko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yavuye mu ngabo zari iza Ex FAR mbere yo kwinjira muri RPA yaje guhinduka RDF. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, ubwo yaganiraga urubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka […]
Perezida Paul Kagame ari i Bujumbura mu Burundi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi; aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Ni inama iza kuyoborwa na Perezida Evariste Ndayishimiye kuri ubu uyoboye uriya muryango, ikaza kwibanda ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame akigera i Bujumbura yari aherekejwe […]
Gen. James Kabarebe yahishuye uko yigeze kurwana n’intare kugeza ayinesheje
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuye uko mu 1982 we na bagenzi be bigeze guhangana n’intare ijoro ryose kugeza bayinesheje. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, ubwo yaganiraga urubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza […]
Abakinnyi 10 batsindiye Amavubi ibitego byinshi mu mateka yayo

Nubwo imibare yerekana ko ibitego ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yinjijwe biruta ibyo yinjije, ntibikuyeho ko hari abakinnyi cumi bonyine babashije kwinjiza ibitego 125 mu izamu ry’andi mahanga. Bwa mbere ikipe y’igihugu ihamagarwa yari igiye kwitabira irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika yo hagati ryabereye muri Gabon mu 1976; icyo gihe yatozwaga n’umudage Otto Martin Pfister (1972–1976) Kuva […]
Gasogi United yambuye APR FC umwanya wa mbere
Ikipe ya Gasogi United yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1. Iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ yari yakiriye Gorilla FC kuri Stade ya Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona. Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 31 w’umukino ibifashijwemo na Habimana Yves, […]
Guverinoma yijeje ubufasha imiryango y’abishwe n’ubwanikiro bw’ibigori
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yihanganishije imiryango y’abantu bitabye Imana ndetse n’iy’abakomeretse nyuma yo kugwirirwa n’ubwanikiro bw’ibigori, iyizeza ubufasha. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abantu 11 bitabye Imana na ho 35 barakomereka, nyuma kugwirirwa n’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo […]
Mukura VS yakoreye impanuka i Rubavu
Ikipe ya Mukura VS kuri uyu wa Gatanu yakoreye impanuka yoroheje mu karere ka Rubavu, gusa ntihagira umukinnyi n’umwe ugira ikibazo. Iyi kipe yo mu karere ka Huye yakoze iriya mpanuka ubwo yarimo yinjira mu mujyi wa Gisenyi, ubwo bisi ya sosiyete ya Volcano yari iyitwaye yagongaga indi modoka yari iparitse. Mukura VS yerekeje mu […]
Ibihe bitazibagirana mu mateka ya ruhago y’u Rwanda

Uhereye mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi ukagera mu mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare n’i mahanga, Umunyarwanda aho ava akagera ntazibagirwa ibyishimo yatewe n’impumeko ya ruhago umunsi umwe. Kuva mu mwaka 1869 Shefu Nshozamihigo mwene Kigeli IV Rwabugiri akojeje bwa mbere ikirenge ku mupira, ni mu gihe Abadage b’Abamisiyoneri […]
Uko byagenze ngo Umwami w’Abami wa Roma asukwe umushongi wa zahabu mu kanwa

Licinius Valeriean, Umwami w’Abami wa Roma, ni we mwami wishwe nabi mu mateka y’Isi nyuma y’uko afatiwe ku rugamba n’Abaperisi bakamusuka umushongi wa zahabu mu kanwa. Mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka rya Yezu, ubwo Ubwami bwa Roma bwari mu bushorishori bw’ubuhangange bwabwo, bwagambiriye kwigarurira ibice byose bari bazi. Icyo gihe byabasunikiye mu ntambara n’Ubwami […]
Nyarugenge: Umwana w’imyaka 13 yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya Frw 1,000,000
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri isubitse umwana w’imyaka 13 y’amavuko, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Urukiko kandi rwanamuciye ihazabu ingana na Frw miliyoni imwe. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uriya mwana w’umuhungu witwa Nzamwita Ramadhan yatangiye kuburanishwa n’Urukiko, ku cyaha […]
Kylian Mbappé agiye guhabwa inshingano zikomeye

Rutahizamu Kylian Mbappé arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igitambaro cy’ubuyobozi mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma y’uko Varane asezeye. Ubu umwanya w’ubukapiteni nturabona nyirawo kuko uwari awurimo Hugo Lloris w’imyaka 36 asezereye burundu mu ikipe y’igihugu nyuma y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu mpera z’umwaka w’2022. Nta gihe giciyemo, mu masaha y’igitondo kuri uyu wa […]
Igitero cyo kwihorera muri Sudani y’Epfo cyiciwemo abahinzi 27
Abahinzi babarirwa muri 27 biciwe mu ntara ya Kajo-Keji iri mu zigize Sudani y’Epfo, nyuma yo kugabwaho igitero simusiga n’aborozi b’inka bashakaga kubihoreraho. Komiseri w’intara ya Kajo-Keji, Phanuel Dumo, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko kiriya gitero cyabereye mu mudugudu witwa Likamerok mu gace ka Boma, ubwo aborozi bikekwa ko baturutse mu gace kitwa Bor bagabaga […]
Mason Greenwood yagizwe umwere ku byaha yari amaze umwaka akurikiranweho

Polisi yo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza yagize umwere Mason Greenwood ku byaha yashinjwaga birimo gufata ku ngufu, gukubita no gutoteza uwahoze ari umukunzi we. Muri Mutarama 2022 ni bwo Polisi y’u Bwongereza ikorera mu mugi wa Manchester yatangaje ko yataye muri yombi Greenwood imushinja ihohotera rishingiye ku gitsina ririmo gufata ku ngufu, gutoteza, […]
M23 yaba irimo gukoza imitwe y’intoki ku mujyi wa Sake ufite byinshi uvuze kuri Goma
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane biravugwa ko waba wamaze kwigarurira imisozi ya Kilolirwe yo mu gace ka Nturo ho muri Teritwari ya Masisi. Mu misozi by’umwihariko amakuru avuga ko abarwanyi b’uriya mutwe bafashe, harimo uwa Gictwa uvuze ikintu gikomeye mu rugamba bahanganyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakurikiranira hafi iriya ntambara […]
USA: Umunyakenyakazi yakatiwe imyaka 7 kubera uburiganya bwitwaje urukundo
Florence Mwende Musau ukomoka muri Kenya, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika imyaka 7 mu gihome n’amande y’ibihumbi 957 by’amadorari kubera uburiganya bwitwaje urukundo. Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo uru rukiko rwakatiye ibi bihano Florance utuye mu mugi wa Boston. Mu mwaka wa 2021, ni bwo Florence w’imyaka 38 hamwe n’abandi […]
Kylian Mbappé yagiriye ibihe bibi mu mukino wa PSG na Montpellier
Kylian Mbappé ntiyahiriwe na gato n’umukino ikipe ye ya Paris Saint-Germain yari yasuyemo Montpellier kuri Stade de la Mission. Hari mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bufaransa ‘League 1’, ubwo Mbappé yabonaga amahirwe yo gufungura amazamu kuri penaliti ku munota wa 9, ariko umuzamu Benjamin Lecomte ayikuramo n’igipfunsi. […]
FBI yasatse urugo rwa Perezida Joe Biden, itaha amara masa
Urwego rushinzwe iperereza ry’imberere muri Amerika (FBI), ku wa Gatatu rwasatse urugo rwa Perezida Joe Biden ruherereye i Rehoboth muri Leta ya Delaware; rutaha amara masa. Iri saka ryamaze amasaha hafi ane, ryari rigamije gushakisha inyandiko z’ibanga byakekwaga ko zaba zibitse muri ruriya rugo rwa Perezida Biden, nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize havumbuwe inyandiko […]
Perezida Paul Kagame ari i Dakar
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari i Dakar mu gihugu cya Sénégal, aho yitabiriye inama yiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwaremezo ku mugabane wa Afurika. Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Léopold Sédar Senghol i Dakar, yakirwa na mugenzi we […]
Imiti mu bitaro byo muri Uganda ikomeje kuba ingume
Ikibazo cy’imiti idahagije mu bitaro byo muri Uganda cyongeye gutuma Abagande barembera mu ngo, binahagurutsa inzego zose. Ubucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda bwerekanye ko ibigo nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, cyane ibihereye mu byaro, ububiko bw’imiti burimo ubusa. Ibyo biri gusunikira abarwanyi kujya kugura imiti mu mavuriro yigenga gusa […]
Indi midugudu yo muri Masisi yaguye mu biganza bya M23
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira indi midugudu muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni nyuma y’imirwano yasakiranyije izi nyeshyamba n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC). Kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru FARDC n’abambari bayo basubukuye ibitero ku birindiro bitandukanye by’umutwe wa M23, mu […]
Abakinnyi bamaze guhamagarwa inshuro nyinshi mu Mavubi
Muri rusange ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashinzwe mu w’1972 nyuma y’imyaka 10 u Rwanda rubonye ubwigenge, maze riza kwemezwa nk’umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’aamaguru muri Afurika ‘CAF’ mu w’1976. Umukino wa mbere uzwi n’aya mashyirahamwe wabereye muri Gabo, u Rwanda rwawukinnye tariki ya 29 Kamena 1976 aho […]
Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwasabiye umwana w’imyaka 13 gufungwa imyaka 10
Ubushinjacyaha ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 Nzamwita Ramadhan w’imyaka 13 y’amavuko bukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Nzamwita yatawe muri yombi ubwo inzego z’umutekano zafatiraga iwabo mu rugo (mu cyumba cya se) udupfunyika turenga 50 tw’urumogi, mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya […]
Tshisekedi yikomye u Rwanda mu maso ya Papa Francis uri muri RDC
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yakiraga umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama ni bwo Papa Francis yageze i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira muri Repubulika […]
RURA yagabanyije ibiciro by’ibikomoka muri Peteroli
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwagabanyije ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ugereranyijwe n’ibyari bisanzweho kuva mu mezi abiri ashize. Itangazo rikubiyemo ibiciro bishya byatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2023, RURA yavuze ko igiciro gishya cya lisansi kitagomba kurenga Frw 1,544 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenga Frw 1,562 kuri litiro imwe. […]
Niba u Rwanda rwiba 20% by’amabuye y’agaciro yacu, 80% asigaye ajya he?_Koffi Olomide
Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wa Congo Kinshasa nka Koffi Olomide, asanga bidahagije kuba igihugu cye buri gihe gushyira ibirego ku Rwanda, akavuga ko ikibazo Congo ifite ari abanye-Congo ubwabo. Uyu muririmbyi w’ikimenyabose yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo Kinshasa. Congo Kinshasa imaze igihe irebana ay’ingwe […]
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yahishuye umukinnyi wa APR FC wigeze kumubiza icyuha
Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Joackiam Ojera, yatangaje ko yigeze kugorwa cyane na myugariro Omborenga Fitina wa APR FC yifuza kongera guhura na we. Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu rutahizamu Rayon Sports iheruka gutizwa na URA FC yo muri Uganda yaraye ageze i Kigali. Uyu musore usanzwe anakinira ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The […]
Operasiyo za gisirikare zihambaye zabayeho mu mateka y’isi

Kuva kera hagiye habaho ibikorwa byihariye bya gisirikare (special military operations), ku buryo byakozwe mu buhanga bwatangaje benshi, byaje no gutuma ibyo bikorwa byigishwa mu mashuri ya gisirikare ku isi yose kandi bikinwamo na filime zinyuranye. Bisanzwe bizwi imihanda y’isi yose ko inzego za gisirikare ari zimwe mu nzego zitinyitse kandi abazirimo bagira n’imyitwarire itandukanye […]
Umunyamerika Michael Bechky yaheshejwe ubutaka yari yarariganyijwe n’Umunyarwanda
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama, rwategetse ko Umunyamerika Michael Bechky asubizwa ubutaka yari yarariganyijwe n’Umunyarwanda Iradukunda Gilbert akabwandikwaho nka nyirabwo. Imiterere y’ikibazo Ku itariki ya 04 Mutarama ni bwo uru rukiko rwaburanishije mu mizi urubanza Michael Allen Bechky yaregagamo Iradukunda kumutwarira ubutaka buherereye mu mudugudu wa Butorwa, akagari ka […]
RDC yirukanye ku butaka bwayo ba Ofisiye ba RDF bakoraga mu buyobozi bukuru bwa EACRF
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yamaze kwirukana ku butaka bwayo ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu bari bagize ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF). Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), Général-Major Sylivain Ekenge, mu itangazo yasohoye ku wa […]
Bazivamo, Gasinzigwa na Zéphanie waherukaga kwirukanwa muri RDB bahawe imirimo mishya
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2022, yahaye imirimo mishya abarimo Christophe Bazivamo, Oda Gasinzigwa na Zéphanie Niyonkuru. Bazivamo wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda yari amaze igihe ari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Inshingano nshya yahawe ni […]
Ba Musenyeri 5 bo mu Rwanda bagiye kwakira Papa Francis muri RDC
Abashumba ba Diyosezi Gatolika eshanu za hano mu Rwanda, berekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bagiye kwakira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis uhategerejwe. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo Papa Francis azagera i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine azagirira muri Congo. Mu bepiskopi […]
Abakinnyi bagize uburebure butangaje mu mateka ya NBA

Gusumba abandi mu gihagararo ni impano ikomeye ku mukinnyi w’umukino w’inkangara (Basketball). Muri rusange umukinnyi, muremure muri Basketball yoroherwa cyane no kuboneza mu nkangara, kwambura imipira, kugumana umupira aho biri ngombwa ndetse usanga akenshi arangwa n’intambwe ndende, bikabangamira abo bahanganye. N’ubwo bimeze bityo ariko, kuba muremure bikabije bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa buri munsi […]
Papa Francis yasabye abatuye Isi gusengera urugendo rwe muri RDC
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abatuye Isi guherekezanya isengesho urugendo agomba kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama ni bwo Papa Francis azatangira uruzinduko rw’iminsi ine muri Congo Kinshasa, aho azava yerekeza muri Sudani y’Epfo. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter […]