Ibihugu byiganjemo abantu batizera Imana

Ibihugu mu Isi muri uyu mwaka w’2023, bifite abaturage benshi batagira imyizerere n’imwe ishingiye ku Mana runaka ibarizwa ahantu runaka Kuva kera ibihugu n’imuco y’abantu mu Isi, byagiye bihuzwa n’Imana bavuga ko iba ahantu runaka bise mu ijuru, abandi na bo bakagira Imana bishushanyirije bakazisenga ngo zigire ibyo zibafasha. Uko imyaka igenda ishira, umubare w’abantu […]
Rusizi: RDF yarasanye na FARDC nyuma yo kuyishotora
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare abasirikare bacyo barasanye n’abo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC). RDF mu itangazo yasohoye yavuze ko saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abasirikare ba FARDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka […]
RDC: Ingabo z’u Burundi zirashinjwa kugota uruganda rwa zahabu
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kugota uruganda rutunganya zahabu ruherereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uruganda bivugwa ko izi ngabo zagose kuva ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, ni urwa Twangiza ruherereye muri Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace […]
General waherukaga kwirukanwa na Putin yasanzwe iwe yapfuye
Umujenerali w’Umurusiya waherukaga kwirukanwa mu mirimo na Perezida Vladimir Putin yasanzwe yapfuye, bigakekwa ko yaba yiyahuye. Major General Vladimir Makarov yabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru bigaragara ko yarashwe. Uyu musirikare wari ufite imyaka 67 y’amavuko, yahoze ashinzwe ‘kurwanya iterabwoba mu Burusiya’, akaba by’umwihariko yarakunze gushyirwa mu majwi ashinjwa guhiga bukware no […]
U Burayi bwasabye u Rwanda gukoresha ubushobozi bwose rukotsa igitutu M23
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye u Rwanda guhagarika icyo wise ubufasha ruha umutwe wa M23, hanyuma rugakoresha ubushobozi bwose rufite mu kotsa igitutu uyu mutwe kugira ngo uve mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigaruriye. Ni ibyasabwe na Josep Borrell uhagarariye uriya muryango muri Congo Kinshasa, nyuma y’uko ibintu bikomeje kuba bibi mu […]
Champions League: Kingsley Coman yasubiye mu rugo atsinda Paris Saint Germain yamureze

FC Bayern Munich yatsindiye Paris Saint Germain iwayo mu mukino w’ishiraniro ubanza wa ? cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League, biyongerera amahirwe yo gukomeza. Wari umukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Michael Oliver kuri ‘Stade Parc des Princes’ , ukaba n’umukino wa mbere wa ? cy’irangiza ukinwe nyuma yo kuva mu matsinda mbere y’igikombe cy’Isi. Uyu […]
Mu mafoto n’amagambo akora ku mutima, ibyamamare muri ruhago byizihije Saint Valentin n’abakunzi babyo

Ibyamamare bitandukanye muri ruhago byizihije umunsi mpuzamahanga w’abakundana mu byiswe ‘Special Saint Valentine’. Byari ibicika ku mbuga nkoranyamabaga zabo aho amafoto aherekejwe n’inyifurizo byahererkanywaga. Tariki ya 14 Gashyantare Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘Saint Valentine’. Uyu munsi wahoze wizihizwa n’abakiristu Gatulika bo n’ubundi basanzwe bizihiza abatagatifu ubwo babaga bizihiza mutagatifu ‘Valentine’. Gusa uyu munsi […]
Myugariro wa Kiyovu Sports yongeye gutera ivi
Myugariro Nsabimana Aimable ukinira ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yateye ivi asaba umukunzi we witwa Grace ko yazamubera umugore. Byabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023. Ni ku nshuro ya kabiri Nsabimana Aimable yateye ivi, kuko muri Gashyantare 2021 ubwo yari akiri Kapiteni wa Police FC na bwo yariteye asaba […]
RDC yabujije abadepite bayihagarariye muri EALA kuza mu Rwanda no kujya muri Uganda
Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), banze kwitabira umwiherero uri kubera i Kampala muri Uganda bagombaga guhuriramo na bagenzi babo. Depite Odongo Stephen uri mu badepite bahagarariye Uganda muri EALA, yavuze ko bariya badepite ba Congo banze kwitabira uriya mwiherero ku mpamvu z’uko bari bafite […]
Perezida wa Tanzania yasezeranyije Simba SC na Yanga amafaranga kuri buri gitego zizatsinda mu marushanwa nyafurika
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yemereye Simba SC na Young Africans zihagarariye Tanzania mu marushanwa nyafurika (CAF Champions League na CAF Confederations Cup) ko miliyoni 5 z’amashiringi ziteganyijwe kuri buri gitego zizatsinda. Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 ubwo yaganiraga n’itangazanakuru ryo muri Tanzania, Umuvugizi wa Leta ya Tanzania, Gerson Msigwa, ni bwo yatanze […]
Umunyezamu yavanyemo Penaliti bimuviramo urupfu
Umunyezamu Arne Espeel wo mu gihugu cy’u Bubiligi, yitabye Imana nyuma yo gukuramo Penaliti mu mukino ikipe ye yakinaga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Uyu munyezamu w’imyaka 25 y’amavuko yituye hasi, nyuma gato y’uko yari amaze gukuramo Penaliti mu mukino ikipe ye ya Winkel Sport B yari yahuriyemo n’ikipe yitwa Westrozebeke. Icyo gihe inzego z’ubutabazi […]
Sunrise FC yahaye abatoza bayo iminsi yo kwitekerezaho

Sunrise FC yahagaritse Seninga Innocent na Tugirimama Gilbert bari abatoza bayo bakuru igihe cy’iminsi 15 kubera umusaruro utari mwiza bamaze iminsi batanga. Mu ijoro ryakeye tariki ya 13 Gashyantare 2023 ni bwo ubuyobozi bwa Sunrise FC bwasohoye itangazo rivuga ko umutoza wayo mukuru, Seninga Innocent n’umwungiriza wa mbere, Tugirimana Gilbert ‘Cannavaro’ babaye bahagaritswe mu gihe […]
Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro i Addis-Abeba
Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki cyumweru bazahurira i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama igamije gusuzuma icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ndetse no kuzahura umubano wayo n’u Rwanda. Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Christophe […]
M23 yongeye guhabwa igihe ntarengwa ngo ibe yarekuye uduce yigaruriye
Umutwe wa M23 wongeye guhabwa igihe ntarengwa wo kuba wamaze kuva mu bice byose wigaruriye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iheruka guhuriza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yabereye i Nairobi mu cyumweru gishize. Iyo nama yarimo Umugaba […]
Amafoto: Bidasubirwaho Sibomana Patrick yamaze gusinyira ikipe yo muri Mozambique

Umunyarwanda Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy yamaze kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique aho azajya yambara nomero 7 mu mugongo. Ku itariki ya 7 Gashyantare ni bwo Police FC ibinyujije ku mbuga zayo, yatangaje ko Sibomana Patrick yamaze kumvikana na Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique ndetse […]
2023: Ibihugu 6 bya Afurika ukwiye gukoreramo ingendo uri menge
Ikigo Global Guardian giheruka gukora ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe ku Isi bigoye gukoreramo ingendo muri uyu mwaka wa 2023, ku mpamvu z’ibyago bibigaragaramo. Ibihugu bigaragara ku rutonde rwakozwe na kiriya kigo rwerekana ko hari ibihugu bifite “ibyago byoroheje” ndetse n’ibifite “ibyago biremereye”, impamvu ababigenderera bagomba kwitwararika. Mu mpamvu nyamukuru abakorera ingendo […]
Amafoto: Lionel Messi na Kylian Mbappé bagarutse mu myitozo itegura umukino bazahuramo na Bayern Munich

Kylian Mbappé na Lionel Messi bari bamaze iminsi baravunitse bagarutse mu myitozo ibanziriza umukino wa UEFA Champions League bazahuramo na FC Bayern Munich. Impungenge zari nyinshi mu bantu b’i Paris nyuma yo kuvunikisha abakinnyi babo b’inkingi za mwamba kandi bafite ikigugu Bayern Munich bagomba kwesurana kuri uyu wa Kabiri ku kibuga Parc Des Prince. Hari […]
RIB yinjiye mu kibazo cy’urugomo abafana ba APR FC bikekwa ko bakorewe n’aba Rayon Sports
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye gukora iperereza ku rugomo bamwe ba APR FC bakorewe ubwo bavaga mu karere ka Huye kureba umukino wa shampiyona ikipe yabo iheruka gutsindwamo na Rayon Sports. Kuri iki cyumweru ni bwo APR FC yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0; mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona yari yakiriyemo Rayon Sports […]
Raila Odinga ashinja ubutegetsi bwa Perezida Ruto kunyereza umutungo w’igihugu
Ihuriro ry’amashyaka muri Kenya Azimio la Umoja, ryasabye ubutegetsi bwa Perezida William Ruto gusobanura irengero rya miliyari 863 z’amashiringi yavuye mu misororo mu mezi atanu ashize. Martha Karua umuyobozi w’ishyaka Narc Kenya, rikaba rimwe muyagize Azimio la Umoja, yashinje ubuyobozi bwa Perezida Ruto kutubahiriza amasezerano bagiranye mu gihe cyo kwiyamamaza. Karua n’ishyaka rya Raila Odinga, […]
Ku rugamba byifashe gute hagati ya M23 na FARDC?
Imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 yakomeje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13, mu bice bya Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, M23 ivuga ko FARDC n’abacancuro bakorana […]
U Burusiya bwemeje ko USA ari yo yaburasiye impombo za gazi
Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’Amerika arizo zarashe imiyoboro y’u Burusiya inyuramo gazi ijya hirya no hino ku mugabane w’u Burayi. Ubwo Lavrov yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru, yatangaje ko nta gushidikanya, ingabo za USA ari zo zarashe imiyoboro ya Nord Stream 1 na North stream […]
Igisirikare cya Nigeria cyahakanye amakuru y’uko cyaba kirimo gutegura Coup d’État
Igisirikare cya Nigeria cyahakanye amakuru avuga ko ba Ofisiye bacyo baba bari gutegura Coup d’État, mbere y’ibyumweru bibiri ngo muri iki gihugu habe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ishyaka All Progressives Congress (APC) riri ku butegetsi muri Nigeria riheruka gutangaza ko Igisirikare cyaba giteganya kudobya/kurogoya ariya matora. Hari umwe mu bayobozi b’iri shyaka uheruka gutangaza ko ku […]
Rayon Sports yisasiye APR FC, ikuraho umuvumo wari umaze imyaka ine
Rayon Sports byayisabye gusohoka mu mujyi wa Kigali kugira ngo ikureho umuvumo wari umaze imyaka 4, dore yaherukaga gutsinda APR FC mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19. Ku isaha y’isaa cyenda zuzuye ni bwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yatangije umukino w’ishiraniro w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, wahuje ibikonyozi bibiri mu gihugu, APR FC […]
Kim Jong-un yajyanye umwana we ushobora kuzamusimbura mu birori byo kumurika misile

Mu birori byo kumurika ibisasu kirimbuzi byitabirwa na bake muri Koreya ya Ruguru, ni ho Perezida Kim Jong Un yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 10 byatumye benshi bavuga ko ari guharurirwa inzira. Tariki ya 8 Gashyantare 2023, ubwo Koreya ya Ruguru yamurikaga ibisasu byambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missiles) ICBM, iruhande […]
Arsenal yongeye gutsikira mu rugo, yigabanyiriza amahirwe ku gikombe
Arsenal yongeye gusitarira mu rugo maze amahirwe y’igikombe aragabanuka ari na ko itanga uruvugiro ku bayishidikanyaho. Uyu mukino Mikel Arteta n’abasore be baje bashaka kwikosora bitewe no kutitwara neza ku mukino wabanje bari batsinzwemo na Everton ku kibuga Goodison Park igitego kimwe ku busa (1-0). Arsenal ntibyaje kuyikundira kuko yananiwe kurinda igitego yari yatsinze maze […]
Rwanda-Burundi: Biyemeje gukomeza ubuvugizi kugira ngo ubucuruzi bukorwe nka mbere
Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Kayanza na Ngozi mu Burundi biyemeje gukomeza ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka busubukurwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Uwo ni umwe mu myanzuro irindwi yafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, yahuje abayobozi b’izo ntara uko ari eshatu […]
Real Madrid yakuye igikombe gisumba ibindi muri Morocco

Real Madrid yegukanye UEFA Champions League 2022, yegukanye igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs itsinze Al Hilal yo muri Arabie Saoudite ibitego 5-3. Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, Real Madrid yakuye igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs i Rabat muri Morocco. Real Madrid yatangiye iyoboye umukino ndetse mu buryo bwihuse cyane, ku munota wa 13 gusa Vinícius Júnior yari afunguye […]
Abasirikare 7 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga M23
Urukiko rwa Gisirikare rw’i Goma kuri uyu wa Gatandatu, rwakatiye urwo gupfa abasirikare barindwi bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazira guhunga ubwo bari bahanganye ku rugamba na M23. Urubanza rwa’aba basirikare bo mu mutwe w’abakomando rwabereye mu ruhame mu mujyi wa Sake. Uko ari barindwi bari bakurikiranweho ibyaha birimo “ubwicanyi bw’ubugwari, […]
Umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City agiye kurongora ikizungerezi bamaze igihe bakundana
Umunya-Portugal Bernado Silva usanzwe akinira ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza, aritegura gukora ubukwe n’umunyamiderikazi Ines Degener Tomaz bamaze igihe bakundana. Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko buzaba muri Nyakanga uyu mwaka. Ikinyamakuru Correio de Manha kiri mu bikomeye byandika inkuru z’imikino muri Portugal, cyavuze ko abatumirwa basaga 350 biganjemo ibyamamare mu mupira […]
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine yagendereye RDC ‘bahuje ibibazo’
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, Denys Sharapov, ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri Denys Sharapov wari uherekejwe na Ambasaderi wa Ukraine muri Sénégal, Yurii Pyvovarov, bakigera i Kinshasa bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Gilbert Kabanda; baganira ku mubano ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Ibiro […]
Abayobozi bo mu nzego zo mu Burundi n’ab’u Rwanda bateraniye i Huye

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 mu karere ka Huye hateraniye inama ihuriweho n’intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Ngozi na Kayanza mu Burundi. Inama yatangiye muri iki gitondo cyo kuwa 11 Gashyantare 2023 biteganijwe ko isozwa ku gicamunsi. Ibiganirirwamo byerekeye ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi. Ihuje abayohozi b’izo ntara, abayobozi b’uturere two mu Majyepfo, […]
Impanuro za ba Jenerali Muganga na Murokore ku bakinnyi ba APR FC bitegura Rayon Sports
Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutsinda Rayon Sports nk’uko basanzwe babigenza anababwira ko abizeyeho intsinzi. Kuri iki Cyumweru ni bwo APR FC igomba kwesurana na Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino amakipe yombi agiye guhuriramo […]
Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC bategetse ko Uganda na Sudani y’Epfo bihita byohereza ingabo muri RDC
Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bategetse ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hahita hoherezwa izindi ngabo za EAC zo kuhagarura amahoro. Byemerejwe mu nama abagaba bakuru b’Ingabo za EAC baheruka gukorera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma y’iy’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango yabereye i Bujumbura mu Burundi […]
FC Barcelona igiye kugurisha intebe zo muri Stade yayo kubera ubukene
Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne iri mu nzira zo kugurisha intebe zo muri Stade yayo ya Spotify Camp Nou, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amikoro make kimaze igihe kiyugarije. Ni nyuma yo kwisanga mu mwenda w’abarirwa muri $ miliyari 1.24. Umunyamakuru Achraf Ben Ayad wa Televiziyo ya beIN Sports, yatangaje ko Perezida Joan […]
FARDC yahamagariye EAC kuzirikana ko ‘M23 yanze guhagarika imirwano’ ikayifatira ibyemezo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyahamagariye amahanga ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuzirikana ko ‘M23 yishe amasezerano ayisaba guhagarika imirwano’, gisaba kuyifatira ibyemezo. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Njike Kaiko, mu itangazo yasomeye imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu i Goma. Uyu musirikare yarondoye ibitero […]
Ubutinganyi bwatumye itorero Angilikani ryo mu Rwanda rica umubano n’iryo mu Bwongereza
Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo guca umubano n’iryo mu Bwongereza; nyuma y’uko iri rya kabiri rifashe icyemezo cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Sinodi y’itorero Angilikani ry’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina, dore ko abayobozi bakuru muri ririya torero bahaye umugisha […]
Badge yaharaniye ayisize amatotoro_KNC ku musifuzi ashinja kumwima umwanya wa mbere

Nyuma y’umukino Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) mu mujinya w’umuranduranzuzi yananiwe kwihanganira umusifuzi yita ko yamwimye umwanya wa mbere. Wari Umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda aho Gasogi yari yakiriye Rutsiro FC. Iyo iyi kipe iyoborwa na KNC iwutsinda yari guhita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 38 […]
Pep Guardiola yatanze ibisubizo bitangaje ku birego Manchester City ishinjwa
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yagaragaje imbamutima ze nyuma y’igihe kirekire yaranze kugira icyo atangaza ku makosa ikipe atoza imaze iminsi ishinjwa. Umuyobozi wa Manchester City ni we wagize icyo atangaza nyuma y’itangazo rishinja ikipe ya Man City amakosa menshi. Kuri ubu Pep Guardiola ni we wari utahiwe kugirana ikiganiro n’itangazanakuru aho mu magambo […]
Umunyekongo ufite ibigwi muri ruhago nyafurika yasezeye burundu

Rutahizamu ukomeye w’Umukongomani akaba n’umunyabigwi wa Tout Puissant Mazembe, Trésor Mputu Mabi yashyize akadomo ku rugendo rwe rw’umupira w’amaguru ku myaka 37 y’amavuko nyuma ikiganiro yagiranye na televiziyo Nyota RTV. Mputu Trésor Mabi yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga tariki ya mbere Gashyantare 2003 mu ikipe ya TP Mazembe y’iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse […]
Ntiwakemura ikibazo cya M23 utabanje gukemura icya FDLR_Gen. David Sejusa
Gen (Rtd). David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, asanga ari ubujiji kwibwira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwigobotora ikibazo cy’umutwe wa M23 hatabayeho kubanza gukemura icy’uwa FDLR. Ni ibikubiye mu butumwa Gen. Sejusa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu. Kuri ubu umwaka wamaze kurenga Ingabo za Repubulika Iharanira […]
Inkubiri ya Super League yongeye gutitiza abanyamupira b’i Burayi

Real Madrid, FC Barcelona na Juventus zumvikanye zisaba andi makipe 50 yo ku mugabane w’u Burayi ko yashyiraho irushanwa rindi ritari UEFA Champions League. Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 ni bwo i Berlin mu Budage, Bernd Reichart, umuyobozi w’uruganda rukora telefone ya Samsung A22 akaba n’umufatanyabikorwa mu gutegura irushanwa rya European Super League yavuze […]
Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Perezida Azzali Asoumani
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yareze u Rwanda kuri mugenzi we Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores arushinja gushoza ‘intambara ya kinyamaswa’ ku gihugu cye. Tshisekedi ku wa Kane yari i Moroni, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Assoumani ubura iminsi mike agasimbura Macky Sall wa Sénégal ku buyobozi bw’Umuryango wa […]
Amafoto: Cristiano Ronaldo yandikiye andi mateka muri Saudi Arabia

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego 4 muri shampiyona ya Saudi Arabia bituma, aca uduhigo 4 icya rimwe ari na ko atangiza ikiragano gishya mu burasizuba bwo hagati. Yari inshuro ya 11 atsinda ibitego bine kuzamura mu mukino umwe ndetse ikaba inshuro ya 61 atsinda nibura ibitego 3 mu mukino (Hattrick) kuva yatangira urugendo rwe rw’umupira w’amaguru […]
Lt. Col Nkusi uheruka gutoroka FARDC yemeje ko ikorana n’abacancuro b’abazungu
Lieutenant-Colonel Nkusi Frank uheruka gutoroka Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akiyunga kuri M23, yemeje ko mu bari kugifasha ku rugamba harimo abacancuro b’abazungu. Lt. Col Nkusi yabitangaje ubwo we na bagenzi be berekanwaga n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma. Uyuusirikare yavuze ko hari abandi bantu bakorana n’Ingabo za Congo Kinshasa mu ntambara […]
Impamvu Messi yambaye nimero 10 bakina na Marseille kandi Neymar ahari

Lionel Messi yatunguye abantu benshi ubwo babonaga yambaye umwenda wanditseho nimero 10 mu mugongo kandi Neymar Jr usanzwe uyambara ari mu kibuga ndetse yambaye 11. Muri rusange, kuva Lionel Messi yasinyira ikipe ya Paris Saint Germain mu mwaka w’2021 yahisemo ko azajya yambara nimero 30 mu mugongo kuko yasanze inshuti ye magara Neymar bakinanye mu […]
Uganda yimye ishami rya UN uburenganzira bwo gukomeza kuyikoreramo
Tariki ya 08 Gashyantare 2023, nibwo Leta ya Kampala yatangaje ko itazongerera manda ishami rya UN rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu kuko batarikeneye. Ku wa 3 Gashyantare 2023, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, yoherereje ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ibaruwa imuteguza iki cyemezo. Muri iyi baruwa, Minisitiri Jeje […]
Abasifuzi bazakiranura APR FC na Rayon Sports bamenyekanye
Umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, wahawe Ruzindana Nsoro nk’umusifuzi wa mbere uri mu bazaba bawuyoboye. APR FC izakira Rayon Sports imaze hafi imyaka ine itayitsinda; mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku Cyumweru. Igitego cya Bizimana Yannick ni cyo cyatandukanyije impande zombi; mu mukino ubanza wabaye […]
Seth Kikuni yahaye urw’amenyo Tshisekedi witegura kugenderera igihugu cya 5 mu cyumweru kimwe
Umunyapolitiki Seth Kikuni yahaye urw’amenyo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa witegura kugenderera igihugu cya gatanu mu gihe kitageze ku cyumweru. Kikuni ni umwe mu bari bahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2018. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ingendo Tshisekedi yirirwa agirira mu mahanga nta kindi […]
Paris Saint Germain yagiriwe inama yo kutongerera Lionel Messi amasezerano

“Imishahara ye iraremereye, ntashimisha abafana” ni yo magambo Jerome Rothen yakoresheje agira inama ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo kutongerera Lionel Messi amasezerano. Muri rusange, ahazaza ha Lionel Messi hakomeje kuba agatereranzamba bijyanye n’uko amasezerano ye muri PSG azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023, n’ibiganiro byo kuyongera bikaba bitari kugenda neza. Ikinyamakuru […]
Habayeho kurasana hagati y’abaturage ba Kenya na Sudani y’Epfo
Abayobozi bo mu bihugu bya Kenya na Sudani y’Epfo bahuye kugira ngo baganire ku makimbirane abaturage babyo bagiranye ku mipaka bapfa inzuri z’amatungo Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023, Sudani y’Epfo yahamagaje intumwa ya Kenya muri Juba, Samwel Nandwa, kugira ngo baganire ku kibazo cy’imirwano yahuje abaturage babo kandi bamagane ibivugwa ko ari igitero cya […]
Tottenham yahombye amapawundi miliyoni 46 yari yiteze muri Afurika y’Epfo
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yaburijemo amasezerano yo kwamamaza ikipe y’umupira w’amaguru ya Tottenham Hotspur yari kugirana n’ikigo cy’ubukerarugendo, SAT (South African Tourism). Byari byitezwe ko ikipe ya Tottenham igirana na SAT amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye mu byo kwamamaza afite agaciro ka miliyoni 42.5 z’amapawundi ariko biza kuburizwamo. Impamvu zitangwa n’Inteko ishinga amategeko yo […]
M23 yerekanye ba Ofisiye 5 ba FARDC baheruka kuyiyungaho
Umutwe wa M23 werekanye batanu bahoze ari ba Ofisiye mu gisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) ndetse na Polisi ya Congo; mbere yo gutoroka bakawiyungaho. Aberekanwe barimo Major Gakufi Desiré wahoze ari Komiseri wungirije wa Polisi ya RDC mu gace ka Kitchanga muri Masisi ushinzwe imiyoborere. Barimo kandi Colonel Bahati Gahizi John wahoze ari komanda wungirije […]
Umubare w’abishwe na MONUSCO muri RDC wiyongereye
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abantu umunani ari bo bamaze kwitaba Imana; nyuma y’imvururu zahuje Ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO) n’abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo. Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byiswe Sokola II, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abantu umunani ari bo bishwe […]
Minisitiri w’umutekano muri Koreya y’Epfo yegujwe kubera urupfu rw’abantu 159

Inteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo yatoye ingingo yeguza Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Lee Sang-min, ashinjwa uburangare mu rupfu rw’abantu 159 mu kwezi k’Ukwakira 2022. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2023, ni bwo inteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo yatoye yemeza gutakariza icyizere Minisitiri Lee Sang-min kubera umubyigano wabaye mu murwa […]
Uko amakipe azesurana mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’amahoro
Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda habereye tombora y’igikombe cy’Amahoro aho amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura atagaragaye mu ijonjora rya mbere. Umukino uzahuza Rwamagana City na Gasogi United ni wo mukino uzaba ukomeye mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cy’abagabo rizakinwa ku itariki ya 14 n’iya […]
RDC yakumiriye ku butaka bwayo Radiyo na Televiziyo zo mu Rwanda
Inama Nkuru Ishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RDC (CSAC), ku wa Kabiri yategetse ikigo Canal+ gufunga mu gihe cy’iminsi 90 Radiyo na Televiziyo zo mu Rwanda zigaragara kuri decodeur za Canal+. Kiriya kigo kivuga ko ku wa 31 Mutarama no ku wa 1 Gashyantare 2023 hari raporo y’igenzura yagaragaje ko Canal+ Rwanda ngo yavangiye amashusho ya […]
Umukinnyi wahoze muri Real Madrid yahishuye impamvu yise imbwa ye ‘Messi’
Umunya-Espagne akaba n’umunyabigwi wa Real Madrid, Francisco Román Alarcón Suárez wamamaye ku izina rya Isco, yatangaje abantu yita imbwa ye izina y’umunyabigwi wa FC Barcelona kuri ubu ukinira Paris Saint Germain, Lionel Messi. Bivugwa ko mbere yo kujya mu ikipe ya Real Madrid yatozwaga na Carlo Ancelotti mu mwaka w’2013, Isco yari umufana ukomeye wa […]
Batsinze ibitego byinshi ariko bitagira igikombe

Harry Kane ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’Uburayi batsinze ibitego byinshi ariko bidaherekejwe n’igikombe icyo ari cyo cyose. Nta gihe gishize rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane atsinze igitego cya 200 muri Premier League kikaba n’icya 267 atsindiye Tottenham Hotspurs, bikiyongeraho n’ibitego 53 yatsindiye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza agahita yuzuza ibitego 320 muri rusange. Ku cyumweru […]
LeBron James yaciye agahigo karemereye muri NBA
Rurangiranwa mu mukino wa Basketball, LeBron James, yanditse amateka yo kuba umukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA). Uyu mugabo yabigezeho ubwo ikipe ya Los Angeles Lakers asanzwe akinira yatsindaga Oklahoma City Thunder amanota 133-130 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Ni umukino King […]
RDC: Ihangana hagati y’abaturage na MONUSCO ryaguyemo 3, imodoka 4 ziratwikwa
Abantu batatu bapfuye na ho imodoka enye ziratwikwa, ubwo abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari bahanganye n’Ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO). MONUSCO mu itangazo yasohoye yavuze ko “yababajwe n’urupfu rw’abigaragambya batatu ubwo bagabaga igitero gikomeye ku modoka zayo kuri uyu wa Kabiri, ahagana mu masaha y’umugoroba.” […]