Nshimiyimana Imran yatandukanye na Rayon Sports, asinyira ikipe nshya

Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko Nshimiyimana Imran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports ari umukinnyi wayo, nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Musanze FC yemeje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Iti: “Nshimiyimana Imran amaseze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Musanze FC.” Nshimiyimana Imran ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yari […]

Real Madrid yashoye akayabo muri PSG ngo bayigurishe Kylian Mbappé

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, yahaye PSG akayabo ka miliyoni 160 z’ama-Euro kugira ngo iyigurishe Umufaransa Kylian Mbappé. Ni cyo kiguzi cya mbere cy’amafaranga cya mbere iyi kipe y’i Madrid yemeye gushora kugira ngo ihabwe uriya musore imaze igihe yifuza. Kugeza ubu Mbappé aracyafite umwaka umwe w’amasezerano muri Paris Saint-Germain, gusa […]

Haji Manara uheruka gutandukana na Simba SC yerekeje muri Yanga Africans

Uwahoze ari umuvugizi w’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Haji Manara, yatunguye abatari bake kuri uyu wa Kabiri yerekeza mu kipe ya Yanga Africans yamugize umuvugizi wayo mushya. Mu minsi ishize ni bwo Haji Manara yafashe umwanzuro wo gusezera muri Simba yari amaze igihe abereye umuvugizi, nyuma y’igihe adacana uwaka na Mo Dewji […]

Ingabo za RDF n’iza Mozambique zagoteye ibyihebe mu birindiro byari bisigaranye

Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza kiriya gihugu, zamaze kugota uduce twa Siri I na Siri II inyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State zari zisigaranye. Ingabo za RDF n’iza FADM zatangije ibitero muri turiya duce twombi nyuma y’iminsi ine zirukanye ibyihebe mu gice cy’amashyamba cya Mbau, nyuma y’imirwano ikomeye […]

Hakizimana Muhadjiri aravugwaho kubeshya CS Sfaxien yamwifuzaga

Amahirwe ya rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yo kuba yakwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien muri Tunisia akomeje kuyoyoka umunsi ku wundi, nyuma y’uko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Police FC bikomeje kogorana nyamara yaratangiye kuvugana n’uyu mukinnyi izi ko nta kipe afite. Club Sportif Sfaxien yari yifuje gusinyisha Muhadjiri, nyuma yo kumushima mu mikino Nyafurika y’umwaka […]

Nafunzwe amasaha 12, mpatwa ibibazo amasaha atandatu_Me Lurquin nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda

Umunyamategeko Vincent Lurquin yatangaje ko mbere y’uko yirukanwa ku butaka bw’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yamaze amasaha 12 yatawe muri yombi harimo atandatu yahaswe ibibazo, gusa akavuga ko yazize ubusa kuko ngo nta tegeko na rimwe yishe. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Me Lurquin usanzwe wunganira Paul Rusesabagina, yirukanwe […]

Jacques Tuyisenge yasubiye mu mwiherero w’Amavubi nyuma y’iminsi 2 ari mu kwa buki

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge, yamaze kongera gusanga bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’iminsi ibiri yonyine ari mu kwezi kwa buki. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo usanzwe ari Visi-Kapiteni w’Amavubi yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, mu rwego rwo kujya kwitegura ubukwe yari afite. Ku wa Gatandatu w’icyumweru […]

Zabyaye amahari hagati ya USA na Eritrea kubera ibihano byafatiwe Jenerali wa EDF

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere zatangaje ko zafatiye ibihano umusirikare mukuru wa Eritrea, kubera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu ingabo z’icyo gihugu zakoze mu gihe cy’intambara yo muri Tigray. Ishami rya Amerika rishinzwe ubutunzi ryavuze ko Ingabo za Eritrea ziyobowe na Gen Filipos Woldeyohannes usanzwe ari Umugaba Mukuru wazo, zagize uruhare […]

Mutsinzi Ange yasinyishijwe n’ikipe yo muri Portugal

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wanakiniraga APR FC, Mutsinzi Ange Jimmy, yerekeje mu kipe ya ya CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal. Uyu musore ukomoka mu Byimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, nk’uko iriya kipe yabyemeje ku rubuga rwayo rwa Instagram. Amakuru avuga ko Ange wari warasoje amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC yatanzweho […]

RDC: Muhiwa Ghislain afunzwe azira Madamu wa Perezida Tshisekedi

Impirimbanyi Ghislain Muhirwa yo mu muryango ‘Lutte Pour Le Changement’ (LUCHA) urwanya ruswa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi azira ibirego uriya muryango washyize kuri Denise Tshisekedi, Madamu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. LUCHA yashinje umuryango uyobowe na Denise Tshisekedi kunyereza imfashanyo igenewe abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye muri Gicurasi […]

Icyo Lukaku yatangaje nyuma yo kongera gushengura imitima y’abihebeye Arsenal

Ikipe ya Chelsea ibifashijwemo n’wbarimo Umubiligi Romelu Lukaku, yongeye gushengura imitima y’abafana ba Arsenal nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wa Derby ya London. Arsenal yaherukaga gutsindwa na Brentford ibitego 2-0 bikababaza cyane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari umufana wayo ukomeye, yari yakiriye Chelsea i Emirates Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri […]

U Rwanda rwirukanye ku butaka bwarwo Vincent Lurquin, avoka wa Rusesabagina

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama, yirukanye ku butaka bwayo Umubiligi Vincent Lurquin usanzwe ari umunyamategeko wa Paul Rusesabagina wari waraje mu Rwanda kumuburanira ku byaha by’iterabwoba akurikiranweho. U Rwanda rushinja Me Lurquin kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko nyamara nta burenganzira abifitiye. Ni nyuma y’uko ejo ku […]

Perezida mushya wa Zambia yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cye

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu yabonanye n’abahagarariye ibihugu bitandukanye mu gihugu cye bagirana ibiganiro, barimo na Amb. Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu. Ni ibiganiro byabereye mu rugo kwa Perezida Hichilema i Lusaka mu murwa mukuru. Umukuru w’Igihugu cya Zambia watowe nta makuru arambuye yatanze kuri […]

APR FC yatangaje igihe izagarurira abakinnyi b’abanyamahanga

Ikipe ya APR FC yemeje ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2022 ishobora kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, ariko bikazaterwa n’umusaruro abakinnyi kuri ubu ifite bazaba bari gutanga. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Masabo Michel, mu kiganiro na B&B FM-Umwezi. Ati: “Uuyobozi bwameje ko, mu kwezi kwa mbere nitubona umusururo […]

Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu_Kimenyi Yves

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu, yerekanye abantu batanu barimo umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, nyuma yo kugaragara mu birori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo rwe na Miss Uwase Muyango Claudine barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kimenyi n’abo bari kumwe berekewe itangazamakuru kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu karere […]

Uganda: Gen Paul Lokech na we yapfuye

Igisirikare cya Uganda na Polisi y’iki gihugu, bemeje ko Maj Gen Paul Lokech wari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu. Inkuru y’Urupfu rw’uyu musirikare yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Ati: “Umuryango wa UPDF ubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuyobozi Mukuru wungirije wa […]

Mikel Arteta utoza Arsenal yasubije Perezida Kagame

Umunya-Espagne Mikel Arteta utoza ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yasubije Perezida Paul Kagame uherutse gutangaza ko iyi kipe idakwiye gutanga urwitwazo cyangwa ngo yemere ko idashoboye. Byari nyuma y’uko Arsenal yari imaze gutsindwa ibitego 2-0 na Brentford yazamutse uyu mwaka ivuye mu cyiciro cya kabiri, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona […]

RDF na FADM bafashe agace ka Mbau nyuma y’imirwano yiciwemo ibyihebe byinshi

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zaraye zigaruriye agace ka Mbau ko mu ntara ya Cabo Delgado kari karahungiwemo n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State, nyuma y’ibitero bikomeye byaguyemo ibyihebe byinshi. Ni nyuma y’ibitero bikomeye byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Amakuru avuga ko Ingabo za RDF n’iza FADM zijya gutera Mbau ku wa […]

Kicukiro: Umubyeyi yibarutse abana 5 icyarimwe, 4 bitaba Imana

Umubyeyi witwa Mariamu wo mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, ejo ku wa Gatanu yabyaye abana batanu icyarimwe barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri, gusa ku bw’amahirwe make bane baza kwitaba Imana. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ni bwo uyu mubyeyi yabyariye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe […]

William Ruto yihenuye kuri Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga

Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yakinnye ku mubyimba abarimo Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rutesheje agaciro umushinga wabo wa BBI. Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ni bwo Urukiko rw’Ubujurire muri Kenya rwatesheje agaciro ubujurire bwerekeye umushinga wa BBI uhuriweho na Perezida Uhuru Kenyatta […]

Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yamaze gusezererwa mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu azira kuganira n’inkumi Live ku rubuga rwa Instagram. Uyu munyezamu ufatwa nk’uwa mbere w’Amavubi ni umwe mu bakinnyi 39 bari barahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022. […]

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abandi banyabyaha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abagabo babiri bakomoka muri kiriya gihugu bakekwaho ibyaha bitandukanye bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda. Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Rusizi. Aba bagabo barimo uwitwa Gahimbare Jux na Rivugimana […]

Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero w’Amavubi ajya kwitegura ubukwe

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge, yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ajya kwitegura ubukwe afitanye n’umukunzi we ku wa Gatandatu. Uyu Kapiteni mushya wa APR FC ari mu bakinnyi bari bamaze iminsi muri La Parisse i Nyamata, bitegura imikino yo mu tsinda E Amavubi afite mu kwezi gutaha mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe […]

Uganda: Kugura Capati ziri hejuru y’eshanu byabaye icyaha

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Moroto ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bafashe icyemezo cyo guta muri yombi bagahata ibibazo umuntu wese bazabona agura capati zirenze eshanu. Ibi birajyana n’imikwabu izi nzego zirimo yo guhiga abajura b’inka bayogoje kariya karere, ndetse n’ibikorwa byo kwambura intwaro abaturage baho. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace […]

Umunyezamu Kimenyi Yves arafunze

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kimenyi Yves, ari mu maboko ya Polisi y’Igihugu azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio B&B FM Umwezi ko Kimenyi afunze azira ibirori bya ‘Baby Shower’ aheruka gutegura iwe mu rugo bitegura umwana w’imfura we n’umugore […]

Musanze: ‘Umukire’ yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya

Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari ‘umukire’. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w’imyaka 25 y’amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo […]

Ingabo z’ibindi bihugu bibiri na zo zitegerejwe vuba mu Burasirazuba bwa RDC

Nyuma y’uko Ingabo za Kenya zigeze muri RDC mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje Uburasirazuba bw’iki gihugu (Brigade d’intervention des Nations unies), ingabo z’ibihugu bya Nepal na Afurika y’Epfo na zo zitegerejwe muri kiriya gihugu mu gihe cya vuba. Ni amakuru yemejwe n’Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]

RDF na FADM bagabye igitero gikomeye ku byihebe byahungiye mu mashyamba ya Mbau

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zagabye igitero gikomeye ku barwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State bo mu Ntara ya Cabo Delgado, bahungiye mu mashyamba y’ahitwa Mbau nyuma yo kwamburwa ibirindiro byabo bikuru mu gace ka Mocímboa da Praia. Amakuru avuga ko nyuma yo kwigarurira aka gace kari hafi y’inyanja y’Abahinde, RDF na […]

Bidasubirwaho Héritier Luvumbu ni umukinnyi wa Primeiro de Agosto (Amafoto)

img_20210819_084639.jpg

Ikipe ya Primeiro de Agosto yo mu cyiciro cya mbere muri Angola, yemeje ko yamaze gusinyisha Umukongomani Héritier Nzinga Luvumbu nyuma yo gutandukana na Rayon Sports. Iyi kipe y’ingabo za Angola yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iha ikaze uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu. Luvumbu wari […]

Uwo muntu umwitondere_Abakoresha Twitter baburira Miss Jolly wahuye na Diamond

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly umaze igihe ari mu gihugu cya Tanzania, kuri uyu wa Gatatu yahuye n’umuhanzi Diamond Platnumz uyoboye umuziki wa kiriya gihugu muri iki gihe, bagirana ibiganiro. Mutesi Jolly yageze muri Tanzania muri Kamena uyu mwaka, agenda agirana ibiganiro n’abantu batandukanye barimo n’abagize Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu. Miss […]

Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye ku Nkundamahoro, ariko ntiyapfa

Umugabo wari usanzwe akora umwuga w’ubukarani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro y’i Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara, gusa ntiyitaba Imana. Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yasimbutse hasi aturutse mu igorofa rya kabiri akomereka cyane, gusa ku bw’amahirwe ntiyapfa. Inzego z’umutekano zahise zihagoboka zimutwara […]

Sinshobora kwemerera abantu gukomeza gukinira ku izina ryanjye_Cristiano Ronaldo

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus, yahaye gasopo itangazamakuru ryiganjemo iryo mu gihugu cya Espagne, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko ashobora kuva muri iriya kipe yo mu Butaliyani. Amakuru yavugaga ko Cristiano Ronaldo ashobora kujya mu makipe arimo na Real Madrid yahoze akinira, gusa iki gihangange cyavuze ko ibyacyo na Real Madrid ari iby’ahahise. […]

Kevin Monnet-Paquet ugitegereje gukabya inzozi zo gukinira Amavubi yabonye ikipe nshya

Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet ugitegerejwe mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yamaze kwerekeza mu kipe yitwa Arris Limassol yo muri Chypre nyuma y’imyaka irindwi yari amaze muri Saint-Etienne yo mu Bufaransa. Ikinyamakuru l’Equipe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Monnet-Paquet wahamagawe inshuro ebyiri mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ariko ntabashe kwitaba ubutumire bwayo, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwaho undi […]

Centrafrique: CSP Kanyamihigo yatowe nk’umupolisi w’ukwezi

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repububulika ya Centrafrique (MINUSCA), Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, yotowe nk’umupolisi w’indashyikirwa w’Ukwezi kwa Nyakanga 2021. CSP Kanyamihigo ayoboye abapolisi b’u Rwanda 140 bashinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri Centrafrique, abayobozi b’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye baba muri iki gihugu ndetse […]

Perezida wa Afghanistan yahunganye kajugujugu n’imodoka enye zuzuye Amafaranga

Ambasade ya Amerika i Kabul, yatangaje ko Ashraf Ghani wari Perezida wa Afghanistan ahunga igihugu cye yajyanye imodoka enye na kajugujugu byose byuzuye amafaranga, gusa biba ngombwa ko amwe ayasiga kuko yabuze uko yayatwara yose. Perezida Ghani kuri ubu bitazwi aho aherereye, ku Cyumweru gishize abinyujije kuri Facebook yatangaje ko ahisemo guhunga mu rwego rwo […]

Mozambique: RDF na FADM bakomwe mu nkokora n’ibyihebe

Umuvugizi w’Igisirikare cya Mozambique, Brig Chongo Vidgal, yatangaje ko ibitero Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaba mu ntara ya Cabo Delgado ku bufatanye n’iza Mozambique byakomwe gato mu nkokora n’ibyihebe bisa n’ibyarambitse intwaro bikiyoberanya nk’abaturage. Brig Vidgal yemeje aya makuru ku Cyumweru, ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu cya Mozambique. Ati: “Ni yo mpamvu dukomeje […]

Amajwi yanyu ntiyapfuye ubusa_Edgar Lungu wemeye intsinzwi abwira abamutoye

Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora muri Zambia itangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru wa kiriya gihugu, Edgar Lungu wari Perezida w’iki gihugu yatangaje ko yemeye gutsindwa, avuga ko azatanga ubutegetsi ku wo bari bahanganye mu mahoro. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Komisiyo y’amatora muri Zambia yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru […]

Perezida Ndayishimiye yasabye abahunze u Burundi bagasiga babusahuye gutahuka

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yahamagariye Abarundi bahunze igihugu bagasiga bagisahuye gutahuka, avuga ko biteguye kubakira nka wa mwana w’ikirara uvugwa muri Bibiliya. Perezida Ndabishimiye yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama ubwo yari ku musozi wa Mugera mu ntara ya Gitega, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assomption). […]

Guverineri Gasana yafashe mu mugongo umuryango wa Ndimbati warashwe n’umupolisi

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buri kumwe n’ubw’Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Mbere bwasuye umuryango wa Irankunda Elisa ‘Ndimbati’ uheruka kuraswa n’umupolisi, mu rwego rwo kuwufata mu mugongo. Ku mugoroba w’itariki ya 09 Kanama ni bwo Irankunda ukomoka mu mudugudu wa Nyarugenge, mu kagari k’Akanzu mu murenge wa Nzige yarashwe n’umupolisi, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo […]

Seif wavugwaga muri Rayon Sports yayiteye umugongo yumvikana n’indi kipe

Ikipe ya Police FC yamaze kumvikana na Niyonzima Olivier ‘Seif’, mu gihe uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari amaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports. Amakuru avuga ko Seif yamaze kumvikana amasezerano y’imyaka ibiri na Police FC. Mu kwezi gushize ni bwo Niyonzima Olivier yirukanwe na APR FC yari amaze igihe gito yongereyemo […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Gen Mahamat wa Tchad

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby kuri ubu ukuriye akanana kayoboye igihugu cya Tchad mu buryo bw’inzibacyuho. Ni ubutumwa Gen Mahamat Déby yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wagendereye Tchad ku Cyumweru Tariki ya 15 Kanama. Gen Mahamat kuri Twitter ye yemeje aya makuru agira ati: […]

Kwirukana abanyamahanga bataburanishijwe ni bibi_Museveni aganisha ku Banyarwanda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakomoje ku banyamahanga biganjemo Abanyarwanda birukanwa ku butaka bw’igihugu cye, avuga ko kubirukana bataburanishijwe bitemewe. Perezida Museveni yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banya-Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Ni ijambo yavuze mu gihe kuva mu mwaka ushize wa 2020 Abanyarwanda benshi bakunze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda […]

Héritier Luvumbu yateye umugongo Rayon Sports, yumvikana n’ikigugu cyo muri Angola

Umukongomani Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutera umugongo iyi kipe yumvikana na Primeiro d’Agosto yo muri Angola. Ni nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi abiri yari yarasinyanye na Rayon Sports. Mu mezi abiri uyu mukinnyi yakinnye muri shampiyona y’u Rwanda ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane, ku buryo abafana ba Rayon Sports […]

Pogba na Bruno Fernandes bafashije Manchester United guhemukira Leeds United

Ikipe ya Manchester United ibifashijwemo cyane na Paul Pogba cyo kimwe na Bruno Fernandes, yatangiye neza shampiyona y’Abongereza nyuma yo kwihaniza Leeds United ikayitsinda ibitego 5-1. Hari mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Old Trafford. Man United yakiniraga imbere y’abafana barenga 72,000 bari bagarutse muri Stade nyuma y’igihe kirekire, mu […]

RDC: Abaturage bari kurya kimwe mu binyabutabire byasohowe na Nyiragongo

Abatuye mu gace ka Bukumu muri Teritwari ya Nyiragongo iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafata kimwe mu binyabutabire gisa n’umweru kiri mu byasohowe n’ikirunga cya Nyiragongo ubwo cyarukaga bakagishyira mu biryo nk’ikirungo. Actualité yavuze ko iki kinyabutabire gikora nk’umunyu. Cyakora cyo ubuyobozi bwa kariya gace bwabasabye kutongera gukoresha kiriya kinyabutabire kubera […]

Undi munyamakuru yicishijwe intwaro gakondo mu burasirazuba bwa RDC

Umunyamakuru Joël Mumbere Musavuli wari umuyobozi wa Radio Biakato mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe kuri uyu wa Gatandatu n’abantu bataramenyekana. Urupfu rw’uyu munyamakuru rwemejwe na bagenzi be bakoranaga kuri kiriya gitangazamakuru gikorera mu gace ka Biakato ho muri Teritwari ya Mambasa, mu ntara ya Ituri. J. Mutokambali, Umuyobozi ukuriye gahunda za […]

Twibanire wiyahuriye ku nkundamahoro yari afite ikibazo cyo mu mutwe_RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko umugabo witwa Twibanire Emmanuel wasimbutse inyubako y’Inkundamahoro y’i Nyabugogo akitaba Imana, yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Mu ma saa yine y’ejo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama ni bwo Twibanire w’imyaka 40 y’amavuko yasimbutse ku nkundamahoro aturutse mu igorofa rya gatandatu ahita apfa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira […]

Perezida Kagame yashenguwe no kuba Arsenal yatsinzwe na Brentford, avuga ko impinduka zatinze

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yababajwe cyane no kuba ikipe ya Arsenal yaraye itsinzwe na Brentford ibitego 2-0, avuga ko atumva impamvu impinduka muri iriya kipe zatinze. Arsenal Perezida Kagame yihebeye yari yasuye Brentford iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abongereza wabaye mu ijoro ryakeye. Igitego cyo ku […]

CAF Champions league: APR FC yatomboye Ikipe yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions league, yatomboye na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora ry’ibanze rya ririya rushanwa. APR FC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda muri iriya mikino nyuma yo kwegukana Igikombe cya shampiyona ya 2020/21 idatsinzwe umukino n’umwe. Mu gihe iyi kipe […]

Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko witwa Twibanire Emmanuel, ku manywa kuri uyu wa Gatanu yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro i Nyabugogo ahita apfa. Umwe mu bari i Nyabugogo wavuganye na BWIZA yayibwiye ko bikekwa ko uyu mugabo yiyahuye, n’ubwo hataramenyekana icyaba cyamuteye kwiyambura ubuzima. Uyu mugabo akimara guhanuka kuri uriya nyubako Polisi n’abaturage bahise bahurura. […]

Mozambique: RDF na FADM baragera amajanja Umuyobozi Mukuru wa IS

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Général-Major, Cristóvão Chume, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zifatanyije n’iza RDF ziteguye gukora ibishoboka byose zigafata Bonomar Machude Omar, umunya-Mozambique ukuriye umutwe wa Islamic State umaze igihe warayogoje intara ya Cabo Delgado. Uyu mugabo usanzwe unazwi ku mazina ya Abu Mohamed na Ibin Omar, ni we ukuriye ishami rya gisirikare […]

Museveni yategetse Gen Katumba gusesa inama y’ubutegetsi yose ya Uganda Airlines

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yategetse ko inama y’ubutegetsi ya sosiyete ya Uganda Airlines ikora ubwikorezi bwo mu kirere iseswa yose; nyuma y’iperereza ryakozwe rigasanga yugarijwe na ruswa ikomeye ndetse n’imicungire mibi. Museveni muri Operasiyo yiswe iyo ‘kubaga’ biriya bibazo, yategetse Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Katumba Wamala, gusesa inama y’ubutegetsi yose ya Uganda Airlines kandi […]

Messi yakiriwe n’abarimo Ramos na Neymar mu myitozo ya mbere muri PSG (Amafoto)

fb_img_16287871710172863.jpg

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Lionel Messi yakiriwe na bagenzi be ba Paris Saint-Germain, ubwo yitabiraga imyitozo ya mbere y’iyi kipe. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi ufatwa nk’umukinnyi wa ruhago wa mbere ku Isi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri PSG, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yo muri Espagne yari […]

Abashyigikiye IS bavuze ku Rwanda kubera ibitero RDF ikomeje kuyigabaho

Abashyigikiye umutwe wiyita uwa Leta ya Kiyisilamu (Islamic State), bibasiye u Rwanda nyuma y’ibikorwa byo guhashya uriya mutwe ingabo zarwo zimazemo ukwezi kurenga mu majyaruguru ya Mozambique. Ni ibikubiye mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n’igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo Islamic State iherutse kuvuga yamagana u Rwanda. Uyu mutwe uherutse gutunga agatoki […]

Abayobozi hafi 500 bahaniwe kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abenshi barirukanwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yatangaje ko abayobozi 497 biganjemo abakuru b’imidugudu ari bo bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse bamwe muri bo bakaba barirukanwe ku nshingano zabo. Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, asobanura byimbitse amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma mu gukumira kiriya cyorezo. Ni amabwiriza yavuze ko […]

Hari byinshi nakoze bitashimishije Sosiyete Nyarwanda ariko ntibizasubira_Kwizera Olivier

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier yemeje ko yagarutse mu mupira w’amaguru, nyuma yo gufata umwanya wo kwitekerezaho agasanga hari byinshi agifite agomba gutanga nk’umukinnyi. Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko uri mu banyezamu beza igihugu gifite yatunguranye, atangaza ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru. Ni inkuru yaje ica umugongo […]

Madagascar: Perezida Andry Rajoelina yirukanye abaminisitiri be bose

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yamaze kwirukana abaminisitiri bose bari bagize Guverinoma y’igihugu cye nyuma y’iminsi mike abanengeye mu ruhame avuga ko imikorere yabo iciriritse. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Rajoelina kuri uyu wa Gatatu rivuga ko yirukanye bariya baminisitiri bose, gusa nta mpamvu risobanura zaba zatumye abirukana, nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje. Cyakora […]

Abanya-Zambia baramukiye mu matora y’indyankurye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Abanya-Zambia babarirwa muri za miliyoni kuri uyu wa kane baramukiye mu matora rusange arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu. Ni amatora yabaye mu gihe iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika cyugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu bukomeje kuzahara ndetse n’umurengera w’imyenda y’amahanga. Aya matora yo muri Zambia yafashwe nk’indyankurye hagati ya Perezida wa […]

Ramos yahaye Messi ikaze muri PSG nyuma y’imyaka myinshi bahanganye

Myugariro Sergio Ramos yahaye ikaze rutahizamu Lionel Messi wamusanze muri Paris Saint-Germain, nyuma y’imyaka myinshi yo guhangana hagati yabo. Ramos yahaye Messi ikaze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ati: “Ni nde wakabaye yarabitekereje ko bombi bakina mu kipe imwe], si byo Leo Messi? Ikaze muri PSG!” Ubu butumwa Ramos yabukurikije amafoto arimo umwambaro […]

Myugariro wa Rayon Sports n’umugore we bibarutse imfura nyuma y’ukwezi barushinze

Myugariro w’ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianey ‘Kurzawa’ uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yibarutse imfura we n’umugore we nyuma y’ukwezi kumwe barushinze. Muvandimwe yemeje aya makuru binyuze muri Status yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze. Nko ku rubuga rwa Facebook, uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisagara yashyizeho amafoto arimo iya madamu we akuriwe n’indi acigatiye […]