Nyuma ya Gen Mabeyo, IGP Simon Sirro na we yagendereye u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Sirro, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko ruzamara icyumweru. IGP Sirro akigera mu Rwanda yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru […]

Al-Khelaifi yifatiriye ku gahanga FC Barcelona, Real Madrid na Juventus

Perezida w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Nasser Al-Khelaifi, yifatiriye ku gahanga amakipe ya FC Barcelona, Real Madrid na Juventus; avuga ko ari “amakipe y’inyeshyamba, ababeshyi ndetse n’abahombye.” Al-Khelaifi usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe rihuriwemo n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi (ECA), yakinnye ku mubyimba aya makipe nyuma y’umushinga wa UEFA Super league yatangije gusa […]

Perezida Kagame yahinduriye imirimo ACP Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Nyirubutama

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze guhindurira imirimo Assistant Commissioner of Police Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Jean Paul Nyirubutama. ACP Nkuranga yagizwe Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Col Régis Gatarayiha wari umuyobozi wa ruriya rwego kuva […]

Rubavu: Umusekirite wa ISCO afunzwe azira kurasa umusore w’imyaka 21 akamwica

Umugabo witwa Mugemana Oswald ukora muri Company icunga umutekano ya ISCO, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kurasa umusore witwa Ndayambaje Festus akamwica. Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru ni bwo Ndayambaje w’imyaka 21 y’amavuko yarasiwe imbere y’aho Company y’Abashinwa ya China State ikora imihanda, kiri mu mu murenge wa Nyundo mu karere ka […]

Wa mukinnyi wakiniye PSG n’u Bufaransa wari umaze imyaka 39 muri koma yapfuye

Myugariro Jean Pierre Adams wakiniye amakipe atandukanye arimo Paris Saint-Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka 39 yaraguye muri koma. Jean Pierre Adams yaguye mu mujyi wa Nîmes mu Bufaransa ku myaka 73 y’amavuko. Nyakwigedera Adams mu busanzwe yavukiye muri Sénégal, gusa aza kuhava afite imyaka 10 […]

Abarimo Minisitiri Bizimana, Gen Muganga na CGP Marizamunda barahiriye imbere ya Perezida Kagame

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baheruka guhabwa inshingano n’imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu. Abarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu barimo Dr Bizimana Jean Damascène uheruka kugirwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt Gen Mubarak Muganga wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na CGP Marizamunda Juvenal wagizwe Komiseri Mukuru […]

Ibyo yazize n’aho bamushyize byose sinanabyemera_Bulldog avuga kuri Jay Polly

Umuhanzi Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Bulldog, yavuze ko atazigera yemera na gato ibyatangajwe ko byahitanye mugenzi we Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ uheruka kwitaba Imana kuko ngo ari ibihimbano. Bulldog yabitangaje ejo ku Cyumweru mu muhango wo gushyingura Jay Polly wabereye mu irimbi rya Rusororo. Bulldog ni umwe mu bahanzi bari inshuti za […]

Brésil VS Argentine: Rwagati mu mukino abakinnyi bane birukanwe ku butaka bwa Brésil

Umukino wagombaga guhuza Ikipe y’Igihugu ya Brésil n’iya Argentine, wasubitswe wamaze gutangira kugira ngo abakinnyi bane ba Argentine birukanwe ku butaka bwa Brésil. Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa Copa America, yari yahuriye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi waberaga mu mujyi wa São Paulo mu gihugu cya Brésil. Ubwo […]

Uko byifashe i Conakry nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Alpha Condé

img-20210906-wa0003.jpg

Ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeri ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Alpha Condé wari Perezida wa Guinée-Conakry yahiritswe ku butegetsi, mbere yo gutabwa muri yombi n’itsinda ry’abasirikare bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe za kiriya gihugu. Alpha Condé w’imyaka 83 y’amavuko, yahiritswe ku butegetsi nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ye iherereye mu gace ka Kaloum, […]

Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo

Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y’uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye. The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera […]

Lt Col Munyengango wahoze ari umuvugizi wa RDF yazamuwe mu ntera, agirwa ukuriye J5

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abarimo Lt Col Innocent Munyengango wahoze ari Umuvugizi wa RDF anamuha inshingano nshya. Lt Col Munyengango yabaye Umuvugizi wa RDF hagati ya 2017 n’Ukuboza 2020, mbere yo gusimburwa na Col Ronald Rwivanga. Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya […]

Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi

Mu gihe imyiteguro y’amatora mu nzego zibanze irimbanije, mu karere ka Rubavu havugwa umwuka mubi kubera abakozi b’akarere barimo gukorerwa dosiye bakirukanwa. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kanzendebe Héritier yamaze kwegura ku mirimo ye ku mpamvu yiswe iy’ubushake bwe. Ku rundi ruhande ariko mugenzi we wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique yasabwe […]

Gicumbi: Umusore yihaye intego yo kunywa Nguvu 12, apfa amaze ebyiri

Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y’inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka ‘Nguvu’. Byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo ho mu kagari ka Kabeza muri uriya murenge wa Nyamiyaga. […]

Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu babiri barimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko n’umukuru w’umudugudu w’Ikoni uri mu yigize akarere ka Bugesera, bakekwaho gukubita Meya wako, Mutabazi Richard. Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021. Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi […]

Dr Muganga wari watawe muri yombi na CMI akekwaho kuba intasi yarekuwe

Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria y’i Kampala muri Uganda, Dr Muganga Lawrence waherukaga gutabwa muri yombi n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), yamaze kurekurwa. Ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri ni bwo Dr Muganga yari yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kuba intasi no kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Umuvugizi […]

Televiziyo na telefone zigezweho; ibiyobyabwenge ku bana bari munsi y’imyaka itatu

duc.jpg

Ubushakaskashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye barimo abaganga n’imiryango irengera abana, bwerekanye ko umwana uri munsi y’imyaka itatu iyo amaze umwanya urenze isaha imbere ya televiziyo cyangwa telefone igezweho (smartphone) bigira ingaruka mbi ku bwonko bwe zageranywa no kumuha litiro ya divayi isembuye ngo ayinywe ayimare cyangwa kumutera mu maraso garama (gr) ebyiri (2) z’ikiyobyabwenge cyitwa kokayine […]

RSF yamaganye Perezida Ndayishimiye kubera ‘ibitero’ akomeje kugaba ku munyamakuru wa RFI

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abanyamakuru batagira umupaka RSF (Reporters Sans Frontières), ryamaganye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kubera ibyo ryise ibitero akomeje gushyira ku munyamakuru Esdras Ndikumana. Uyu munyamakuru ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Televiziyo ya France 24, asanzwe akomoka mu gihugu cy’u Burundi. Kuri ubu aba mu buhungiro i Nairobi mu gihugu cya Kenya. […]

AS Kigali yasinyishije umunya-Ghana wari Kapiteni wa Yanga Africans season ishize

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha Lamine Moro, myugariro w’umunya-Ghana wari Kapiteni wa Young Africans yo muri Tanzania mu mwaka w’imikino ushize. Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’abanyamujyi. AS Kigali ibinyujije kuri Twitter yayo yamenyesheje abakunzi bayo ko ibafitiye itangazo riremereye, gusa amakuru twamenye ni uko ari Moro yararikiraga abakunzi bayo. […]

Jay Polly yari yanyoye Alcohol yifashishwa n’imfungwa ziyogoshesha_RCS

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangaje ko amakuru y’ibanze rufite ari ay’uko mbere y’uko Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitaba Imana yari yabanje kunywa Alcohol yifashishwa n’imfungwa ziyogoshesha ivanze n’amazi n’isukari. RCS yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye mu kanya kashize. Uru rwego rwavuze ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya […]

Ruhukira mu mahoro mwami, Imana ikwakire mu bayo_Riderman yunamira Jay Polly

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu Banyarwanda b’ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bunamiye Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly witabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Jay Polly wari ufite imyaka 33 y’amavuko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima. Jay Polly na […]

Cristiano Ronaldo yakuyeho agahigo gakomeye yari yararahiriye kuzaca (Amafoto)

img_20210902_074751.jpg

Cristiano Ronaldo yaraye yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi watsindiye ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo gufasha Portugal gutsinda Repubulika ya Ireland mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Cristiano yatsinze ibitego bibiri by’umutwe mu minota ya nyuma y’umukino byamufashije kwesa uriya muhigo, nyuma y’uko yari […]

Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye nabi ijonjora ryo gushaka igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar, nyuma yo gutsindwa na Mali igitego 1-0. Hari mu mukino wa mbere wo mu tsinda E Mali yari yakiriyemo u Rwanda mu mujyi wa Agadir wo mu gihugu cya Maroc. Igitego cyo ku munota wa 19 w’umukino cya rutahizamu Adama […]

APR FC yatsinzwe na AS Maniema mu mukino wo kwipima

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu, yatsinzwe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0, mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi. Igitego iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzwe ku munota wa kabiri w’umukino ni cyo cyayitandukanyije na Maniema yari yakiriye. Ni umukino APR FC yakinnye idafite abatarimo Kapiteni wayo […]

Ansu Fati yahawe kusa ikivi Lionel Messi yasize muri FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko Ansu Fati ari we uzajya yambara umwambaro wayo wa numéro 10, nyuma y’igenda rya Lionel Messi. Marca yavuze ko mbere y’uko uyu musore w’imyaka 18 ahabwa iriya numéro yabajijwe niba yakwemera kuyambara, undi abyemera atazuyaje. Ansu Fati yahawe uriya mwambaro mu gihe byavugwaga ko umunya-Brésil Philippe Coutinho ari we […]

Muri ingurube_Museveni abwira abari inyuma y’ubwicanyi bw’i Masaka

Perezida Yoweri Kaguta wa Uganda yongeye kwamagana yivuye inyuma ubwicanyi bwitwaje intwaro gakondo bukomeje gukorerwa mu gace ka Masaka, avuga ko ‘ingurube’ ziburi inyuma zarangiye. Museveni yabigarutseho ejo ku wa Kabiri ubwo yari ayoboye umuhango wo kwinjiza mu gisirikare cya Uganda abaheruka gusoza amasomo abagira ba Ofisiye wabereye ku kibuga cya Kololo. Magingo aya abanya-Uganda […]

Griezmann muri Atletico, Camavinga wasinyiye Real na Saul werekeje Chelsea muri Transferts zafunze isoko

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’iburayi ryafunze imiryango, nyuma y’amezi abiri amakipe ahugiye mu kureba uko yakwiyubaka. Ni isoko ryabayemo Transferts zikomeye cyane, dore ko nk’iya Lionel Messi werekeje muri PSG avuye muri FC Barcelona, Cristiano Ronaldo wasubiye muri Manchester United avuye muri Juventus, Romelu […]

Kayumba Soter na we yatandukanye na Rayon Sports yerekeza ahandi

Myugaruro Kayumba Soter wakiniraga Ikipe ya Rayon Sports, na we yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya Mukura Victory Sports. Kayumba wari umaze umezi umunani muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’i Huye. Iyi kipe kandi yamaze gusinyisha abarimo Biraboneye Aphrodis na Ngirimana Alex, ndetse binavugwa ko yamaze kumvikana n’abandi […]

Ubwo FDLR yatangiye kubura umutwe, umuti wayo turawufite_Gen Alex Kagame

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame, yagaragaje ko Umunyarwanda afite agaciro n’umutekano uhagije, ku buryo anapfusha inkoko igihugu cyose kikabimenya. Gen Kagame yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama, mu gikorwa cyo gushyikiriza umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu inka […]

Intambara ya FDLR mu Rwanda nta minota itanu yamaze_Gen Kagame wavuze aho ingufu zayo zisigaye

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj-Gen Alex Kagame, yavuze ko umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR wacitse intege mu buryo bugaragara, gusa mu ntege nke zawo ukaba ushobora kugaba uduteroshuma dushobora kwica abaturage no gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho. Gen Kagame yabitangaje ejo ku wa Mbere ubwo yari mu murenge wa Bugeshi […]

Mozambique: Ibyihebe bihanganye na RDF byishe abantu 10 bibaciye imitwe

Abantu 10 baheruka kwicwa baciwe imitwe, nyuma yo kugwa mu gico cy’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. VOA Português yatangaje ko aba bantu bishwe ku wa Kane tariki ya 26 Kanama, mu gace kegereye inyanja y’Abahinde ka Mucojo ho muri Macomia. Iki gitangazamakuru cyavuze ko […]

Afro-Basket: Ikipe ya Uganda iratabaza leta yabo ngo ibarinde gusebera i Kigali

Abagize ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball ‘Silverbacks’ iri mu mikino ya FIBA Afro-Basket iri kubera i Kigali hano mu Rwanda, baratabaza Leta y’igihugu cyabo ngo ibagoboke nyuma yo kunanirwa kwishyura ideni rya Hoteli bacumbitsemo. Iyi kipe ivuga ko ifite ikibazo cy’amikoro kuburyo yabuze amafaranga yo kwishyura Hotel icumbitsemo. Abayigize bavuga ko Leta ya […]

Masaka: Abantu 29 bamaze kwicwa mu kwezi kumwe batemeshejwe imihoro

Abantu 29 ni bo bamaze kwitaba Imana bicishijwe imipanga, nyuma y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gice cya Masaka ho muri Uganda bukorwa n’abantu bataramenyekana. URN yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize abantu babiri biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, birimo icyagabwe ahitwa Kitenga ku muhanda Nyendo-Villa Maria muri Masaka ndetse n’ikindi cyagabwe muri Komini ya Kingo […]

‘Igisupusupu’ ari gukora indirimbo yo guhimbaza Imana nyuma yo kuva mu gihome

Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’, yatangiye umushinga wo gukora indirimbo yo gushimira Imana nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko afungurwa akaburana ari hanze. Uyu muhanzi yari amaze iminsi afunze, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wakoraga iwe mu rugo […]

Amavubi bageze muri Maroc nyuma y’amasaha 24 bari mu nzira (Amafoto)

2_33-2-ba1bd.jpg

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Agadir muri Maroc aho igomba guhurira na Les Aigles du Mali mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Amavubi yageze muri Maroc saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’urugendo rwamaze amasaha 24. Mu bakinnyi batahagurukanye n’Amavubi i Kigali biganjemo abakina ku mugabane w’iburayi harimo Ngwabije […]

Umunyezamu wa Reims yatunguye Lionel Messi

Umunyezamu w’Ikipe ya Reims yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Predrag Rajkovic yatunguye Lionel Messi amusaba kwifotozanya n’umwana we. Hari nyuma y’umukino w’umunsi wq kane wa shampiyona y’Abafaransa PSG yatsinzemo Reims ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na rutahizamu Kylian Mbappé. Ni wo mukino wa mbere Messi winjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Neymar […]

Perezida Kagame yasangiye na Abiy nyuma yo kumwakirira mu Rugwiro (Amafoto)

img_20210830_065835.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed nyuma yo guhura na we ku mugoroba wo ku Cyumweru. Minisitiri Abiy Ahmed ari mu Rwanda aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo kuhagera ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru avuye mu gihugu cya Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida […]

Kabul hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi hagati y’amasaha 24 na 36_Joe Biden

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi, nyuma y’ibindi bibiri biheruka kuhagabwa bikagwamo ababarirwa mu 182. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamid Karzai cy’i Kabul hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi, bigwamo abarenga 180 […]

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

al9i9481-b26d8.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda. Umuhango wo gusoza […]

Abafana ba Arsenal batabaje Perezida Kagame nyuma yo kwandagazwa na Man City

img-20210828-wa0033.jpg

Abafana b’ikipe ya Arsenal batabaje Perezida Paul Kagame bamusaba kugira icyo yakora, ubwo ikipe yabo yanyagirwaga na Manchester City mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza. Umutoza Mikel Arteta n’abasore be bari bavuye i Londres berekeza ku kibuga cya El Etihad mu mujyi wa Manchester, bahanyagirirwa ibitego 5-0. Arsenal bayitangiye ku munota wa karindwi […]

Museveni yazamuye mu ntera Maj Gen Paul Lokech uheruka gupfa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, yazamuye mu ntera Maj Gen Paul Lokech uheruka gupfa amugira Lieutenant General. Izamura mu ntera rya Gen Lokech ryatangajwe na Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen Kahinda Otafiire, mu muhango wo kumushyingura wabaye ejo ku wa Gatanu. Mu butumwa bwa Perezida Museveni bwasomwe na […]

Abo bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR bateye i Rubavu

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye binjiye mu karere ka Rubavu basiga barashe inka eshanu. Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa yine, mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu. Inka zarashwe ni iz’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu. Umuyobozi w’akarere ka […]

Uganda: Polisi yataye muri yombi umukobwa w’umwami [Kabaka] wa Buganda

Itsinda rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda rikuriwe na Col Edith Nakalema ku bufatanye na Polisi y’iki gihugu, bataye muri yombi igikomangomakazi Nalinya Bwanga, umukobwa wa Kabaka wa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi II. Nalinya Bwanga akurikiranweho ibyaha birimo kwigwizaho umutungo wa Leta no gutwara ubutaka bw’abaturage ku ngufu. Col Nakalema nk’uko ikinyamakuru Independent dukesha […]

Nyagatare: Gitifu na wa DASSO wakubiswe na Safari bahagaritswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahagaritse mu nshingano abayobozi baherutse kugaragara mu mashusho barwana n’umusaza w’umworozi witwa Safari George; bubashinja gukoresha ingufu z’umurengera mu gukemura ikibazo cy’umururage. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho ya Safari yateye DASSO umunigo, undi atabaza. Byari byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa […]

Ivuguruye: Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)

photocollage_1630008037295.jpg

Nyuma y’uko abagize Guverinoma y’u Rwanda bahawe ikiruhuko, bamwe mu bakozi bayo b’inkwakuzi bakoresheje uwo mwanya bahitamo kujya kwishimana n’imiryango yabo mu rwego rwo kubyaza umusaruro umwanya bahawe. Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 18 Kanama, ni yo yemeje “Ikiruhuko cy’Abagize Guverinoma kizarangira ku itariki ya 31 Kanama 2021.” Umunyamabanga wa Leta […]

Cristiano Ronaldo yasubiye muri Manchester United

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, yamaze gusubira mu kipe ya Manchester United yahozemo nyuma yo gutandukana na Juventus de Turin yo mu Butaliyani. Cristiano w’imyaka 36 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Man United. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Ronaldo yasezeye bagenzi be bakinanaga muri Juventus, mbere yo gufata indege ye bwite akerekeza […]

Robertinho watoje Rayon Sports yagizwe umutoza w’imwe mu makipe yo muri Uganda

Ikipe ya Vipers yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda, yemeje umunya-Brésil Roberto Oliviera Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wahoze atoza Rayon Sports nk’umutoza wayo mushya. Robertinho yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iriya kipe ifite ibikombe bine bya shampiyona ya Uganda, akazungirizwa n’umunya-Portugal, Marcelo Cardoso. Robertinho yagizwe umutoza wa Vipers nyuma yo gutoranywa mu batoza 84 […]

Uganda: Hafashwe uwiteguraga kugaba igitero cy’ubwiyahuzi mu ishyingura rya Gen Lokech

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, zataye muri yombi umugabo ukekwaho gushaka kugaba igitero cy’ubwiyahuzi mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya kiriya gihugu. Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso mu itangazo yasohoye, yavuze uwafashwe agambiriye guhungabanya ishyingura rya Gen Lokech ari uwitwa Katumba Abdul uzwi […]

Afghanistan: Bya bitero Amerika yaherukaga guteguza abantu byaguyemo 60, barimo abasirikare 12 bayo

Abantu 60 barimo abasirikare 12 ba Leta zunze Ubumwe za Amerika bitabye Imana abandi barakomereka, nyuma y’iturika ryabereye hanze y’ikibuga cy’indege cy’i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ingabo za Amerika (Pentagon) nyuma y’iminsi mike iki gihugu kiburiye abantu ko hanze ya kiriya kibuga hashobora kugabwa igitero cy’ubwiyahuzi. Umunyamabanga ushinzwe […]

UEFA Champions league: FC Barcelona yisanze hamwe na Bayern Munich, Man City yisanga na PSG

Tombora y’uko amakipe agomba guhurira mu matsinda ya UEFA Champions league, yasize ikipe ya FC Barcelona yisanze mu itsinda rimwe na Bayern Munich yayinyagiye ibitego 8-2 mu mwaka ushize, mu gihe PSG yisanze mu itsinda rimwe na Manchester City. Ni tombora yabereye i Instanbul mu gihugu cya Turkiya ahanatangiwe ibihembo by’abakinnyi n’abatoza bahize abandi. Ni […]

Perezida Kagame ari i Berlin mu Budage

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Berlin mu gihugu cy’u Budage aho ari bwifatanye n’abandi bakuru b’ibihugu baturutse ku mugabane wa Afurika mu nama yiga ku guteza imbere ishoramari kuri uyu mugabane. Iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa, yakiriwe na Chancelière w’u Budage, Angella Merkel. Ni inama yatangijwe muri 2017 igamije […]

Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ yafunguwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane, rwafashe icyemezo cyo kurekura umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa, nyuma yo kuvuga ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana […]

Mutsinzi Ange yiyongereye ku batazakina umukino w’Amavubi na Mali

Myugaruro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange Jimmy, yatangaje ko atacyitabiriye umukino Amavubi azakinamo na Mali mu kwezi gutaha kuko yifuza kubanza yamenyera mu kipe ya CD Trofense muri Portugal aheruka gusinyira. Uyu musore wo mu Byimana yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi […]

Ifungwa ry’umusaza Safari wagaragaye yateye DASSO umunigo ryamaganwe

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ifungwa ry’umusaza witwa Safari George, nyuma yo kugaragara mu mashusho yateye umunigo umukozi w’urwego rwa DASSO. Byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo, Twahirwa Gabriel, aheruka gutangaza ko uriya musaza w’umworozi yarwanye na DASSO, ubwo bari […]

Arsenal yaba yazukiye kuri WBA yanyagiye ibitego 6-0?

Ikipe ya Arsenal yabonye intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kunyagira West Bromwich Albion ibitego 6-0 mu mukino wa English Football League (Carabao Cup). Ibitego birimo bitatu byatsinzwe na Kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang, ibya Nicolas Pepe, Bukayo Saka na Alexandre Lacazzette; byari bihagije kugira ngo Arsenal ibone intsinzi ya mbere muri season. Ni […]

IS ihanganye na RDF irashinjwa kugira uruhare mu gitero cyagabwe i Dar es Salaam

Umutwe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, urashyirwa mu majwi ushinjwa kugira aho uhurira n’igitero cyaguyemo abantu bane i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni igitero cyagabwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo umugabo wari witwaje intwaro yarasiraga abantu bane barimo abapolisi batatu hafi ya […]

Bruce Melodie yasinye amasezerano azamwinjiriza Frw miliyari

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘Bruce Melodie’, kuri uyu wa Gatatu yasinye amasezerano azamwinjiriza miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri murandasi. Ni amafaranga bazamuha cash mu gihe cy’imyaka ibiri. Bruce Melodie azafasha iyi sosiyete mu bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko […]