Mozambique: Ibyihebe 33 ni byo RDF yivuganye muri Weekend ishize, nta musirikare n’umwe wakomeretse

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj-Gen Christovao Chume, yatangaje ko ibitero by’Ingabo za kiriya gihugu zifatanyije n’iza RDF mu mpera z’icyumweru gishize byahitanye ibyihebe 33. Ni ibitero kandi byasize ingabo za RDF zigaruriye icyambu cya Mocimboa da Praia n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye. Gen Chume ubwo yavugiraga kuri Radio Mozambique ku mugoroba w’ejo, yavuze ko nta […]

Kwizera Olivier yaba yavuye mu byo gusezera, yitezwe guhamagarwa n’Amavubi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, biravugwa ko yamaze kwisubira ku cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru yaherukaga gufata. Amakuru y’uko uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kugaruka mu mupira w’amaguru yari amaze iminsi avugwa, mbere yo gukaza umurego ku mugoroba w’ejo. Byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo bimenyekana ku mugaragaro […]

Bwa mbere Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda nyuma yo kwerekanwa na PSG (Amafoto)

img_20210811_061248.jpg

Ikipe ya Paris Saint-Germain ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje Umunya-Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi wayo mushya. Messi ufatwa na benshi nk’umukinnyi wa mbere wa ruhago ku Isi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo. Yasinye nyuma yo kugera i Paris aho yakiriwe n’ibihumbi by’abafana ba PSG, […]

Nyaruguru: Umugabo yatemaguye umurima w’imyumbati wa mukuru we, arangije yitemera urutoki

img-20210810-wa0052_1.jpg

Umugabo witwa Twahirwa Augustin w’imyaka 34, utuye mu mu mudugudu wa Toraniro, akagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yadukiriye umurima ((ufite ubuso bwa Are n’igice) wa mukuru we witwa Rwakunze Innocent, ku manywa y’ihangu, atemagura imyumbati yarimo amaraho, arangije ajya mu we bwite atemamo insina 13, azishyira hasi. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari […]

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yahamagariye abaturage kwinjira mu gisirikare ku bwinshi

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yahamagariye abaturage b’igihugu cye kwinjira mu gisirikare ku bwinshi mu rwego rwo gufasha kiriya gihugu guhashya inyeshyamba za TPLF. Minisitiri Abiy mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ubu ni cyo gihe cya nyacyo ku banya-Ethiopia mubishoboye mufite imyaka y’ubukure ngo mwinjire igisirikare, umutwe w’ingabo zidasanzwe n’abarwanyi kugira ngo mwerekane […]

Umugore w’ukuriye abasekirite ushinjwa kwaka ruswa y’igitsina avuga ko amaze igihe atabasha gutera akabariro

Nikunze Josiane, umugore wa Habimana Emmanuel ukuriye abasekirite ba HIGH SEC CO.LTD bacunga umutekano ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu, avuga ko arengana ku cyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina akurikiranyweho. Tariki ya 27 Nyakanga ni bwo Habimana w’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gusaba […]

Lionel Messi yakiriwe nka Mesiya i Paris (Amafoto)

img_20210810_164835.jpg

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje Umunya-Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yazamukiyemo. Paris Saint-Germain yemeje Messi nk’umukinnyi wayo mushya ibinyujije muri videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Byari nyuma y’uko uyu mukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku Isi yari amaze kugera ku kibuga cy’indege cy’i […]

Isi ntisakaye, buri wese yanyagirwa_Perezida wa Rayon Sports kuri Kwizera Olivier

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko yababajwe cyane no kuba Kwizera Olivier yarasezeye umupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko, avuga ko ibibazo yabanje gucamo mbere yo gusezera ntawe bitabaho. Tariki ya 22 Nyakanga ni bwo Olivier yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asezeye k’umupira w’amaguru, nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ye ya […]

Benshi bakozwe ku mutima n’ubusabane bw’abasirikare ba RDF n’abaturage ba Mozambique (Amafoto)

img_20210810_100457.jpg

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, nyuma y’amashusho yagiye hanze yerekana abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda basabanye n’abaturage ba Mozambique. Ni amafoto yafatiwe mu gace kitwa Mute ho mu karere ka Palma mu ntara ya Cabo Delgado, aho Ingabo z’u Rwanda zimaze ukwezi kurenga mu bikorwa byo guhashya ibyihebe. Muri aya mashusho, umusirikare wa RDF n’abapolisi b’u […]

Meddy sindi ku rwego rumwe na we, ndamwubaha nkanamwemera_Juno Kizigenza

Umuhanzi ukizamuka mu muziki Nyarwanda, Juno Kizigenza, yaciye bugufi agaragaza ko atari ku rwego rumwe na Meddy, nyuma y’iminsi mike ashinjwe kumwigereranyaho nyamara batari ku rwego rumwe. Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Juno yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushinja kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga. Icyo […]

Abanyamategeko batanze ikirego gikumira PSG gusinyisha Messi

Abanyamategeko b’ikipe ya FC Barcelona mu izina ry’abafana bayo, batanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire rw’u Burayi basaba ko rwakumira ikipe ya Paris Saint-Germain gusinyisha Lionel Messi. Dr Juan Branco watanze kiriya kirego, yagaragaje ko PSG idashobora gusinyisha Messi hakurikijwe amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe azwi nka ‘Financial Fair Play’. Dr Juan Branco yagize ati […]

Messi yasezeye FC Barcelona mu marira menshi (Amafoto)

img_20210808_122838.jpg

Umunya-Argentine Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona, yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe mu kiganiro n’itangazamakuru yasukiyemo amarira menshi. Mu kanya kashize ni bwo Messi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru asezera kuri FC Barcelona, nyuma y’uko iyi kipe itangaje ko itagikomezanyije na we. FC Barcelona mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko kuba itabona uburyo yandikisha […]

Perezida Ndayishimiye yifatanyije n’abatuye mu gace avukamo kwizihiza umuganura (Amafoto)

img_20210807_164107.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage ba Komine Giheta avukamo mu ntara ya Gitega, mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura. Uyu munsi uzwi nk’Umunsi Mukuru w’amakomini mu Burundi wizihizwa tariki ya 07 Nyakanga buri mwaka. Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha, basangiye n’abatuye Komini Giheta urwagwa n’ibyo kurya bya gakondo […]

Brésil itsinze Espagne, yegukana umudari wa zahabu wa 2 wikurikiranya mu mikino Olempike

Ikipe y’igihugu ya Brésil y’abatarengeje imyaka 23, yegukanye umudari wa zahabu mu mupira w’amaguru mu mikino Olempique iri kubera i Tokyo mu Buyapani, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Espagne ibitego 2-1. Umukino wose waranzwe no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ku ruhande rwa Brésil ugereranyije na Espagne. Iyi kipe iyobowe na Dani Alves wakanyujijeho […]

Mozambique: Ingabo za RDF zivuganye ibindi byihebe

Kuri uyu wa Gatandatu ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, zishe abandi barwanyi bane b’umutwe wa Islamic State. Ni mu gitero zagabye ahitwa “1st May”, agace gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado ku bilometero 10 kugira ngo ugere mu karere ka Macimboa da Praia ari naho hari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba […]

ADF imaze kwivugana abasirikare ba FARDC bakabakaba 2,000

Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko kuva mu Ukwakira 2014 abasirikare bacyo bagera kuri 2,000 bamaze gupfira muri Béni mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, mu mirwano kimaze igihe gihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général de brigade Sylvain Ekenge, […]

Madamu wa Ndayishimiye yacinye akadiho nyuma yo kwifatanya n’abakene ku munsi wabahariwe (Amafoto)

fb_img_16283171284095411.jpg

Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha n’umuryango we wose, bifatanyije n’abakene bo muri kiriya gihugu mu kwizihiza Umunsi wo gufashanya. Ni umunsi u Burundi bwizihiza ku itariki ya 06 Kanama buri mwaka. Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umuryango we bifatanyije n’abakene bo muri Komini ya Gitega mu murwa mukuru w’ubutegetsi mu Burundi, babaha imfashanyo […]

Babuwa Samson yerekeje mu kipe yo muri Angola izakina CAF Confederation Cup

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Babuwa Samson, yamaze kwerekeza mu kipe ya Bravos do Maquis yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Angola. Babuwa yabwiye BWIZA ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iriya kipe ibarizwa mu gace ka Luena ho mu ntara ya Moxeco. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Babuwa ari we wifuje ko we na Bravos […]

Undi munya-Uganda yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike ya 2020

Umunya-Uganda Joshua Cheptegei, yegukanye umudari wa zahabu kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwitwara neza mu mikino Olempike ikomeje kubera i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani. Ni nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa ku maguru ku ntera ya metero 5,000. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yitwaye neza muri ririya siganwa nyuma yo gukoresha iminota […]

Umunyamakuru Patty Habarugira yatandukanye na RBA

Umunyamakuru Patrick Habarugira, yatangaje ko yatandukanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amaze imyaka 10 abereye umukozi. Patty Habarugira ni umwe mu banyamakuru bari bakunzwe cyane kuri RBA cyane mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ yari abereye umuyobozi. Patrick Habarugira yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko yatandukanye na kiriya gitangazamakuru kubera ko yitegura kwerekeza muri Canada aho agiye gukomereza amasomo. […]

Meddy wasezerewe na APR FC yabaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Mushimiyimana Mohamed bita Meddy, aba umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi. Uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko akaba anafite ubushobozi bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma y’ibiganiro impande zombi zari zimazemo iminsi. Rayon Sports yifuzaga guha uyu mukinnyi […]

Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba RDF (Amafoto)

img_20210806_110835.jpg

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine hano mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ni ibiganiro ku ruhande rwa RDF byitabiriwe n’abasirikare bakuru batandukanye, barimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert […]

APR FC yamaganye amakuru avuga ko yimye Seif Release Letter

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu, yanyomoje amakuru avuga ko yimye Niyonzima Olivier ‘Seif’ ibaruwa imurekura (Release Letter) nyuma yo kumwirukana. Seif yasezerewe na APR FC ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ashinjwa kurangwa n’imyitwarire mibi. Nyuma y’uko uyu musore ukina hagati mu kibuga yari amaze kwurukanwa n’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu, hari amakuru yavuzwe […]

Gen Mahamat Idriss Déby yatangaje ko abasirikare 24 ba Tchad bishwe n’ibyihebe

Perezida w’akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu buryo bw’inzibacyuho, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yatangaje ko abasirikare 24 ba kiriya gihugu bishwe nyuma yo kugabwaho igitero n’abitwaje intwaro. Gen Déby mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kiriya gitero cy’amaraso cyibutsa ingabo za Tchad “ibibazo by’umutekano” zihanganye na byo byugarije imwe mu […]

Nyaruguru: Ikibazo cy’umuturage Minisitiri Mukeshimana yasize ahaye umurongo mu 2020, ntikirakemuka

Umusaza w’umuhinzi w’icyayi witwa Kayijamahe Andre, utuye mu mudugudu wa Nyarusovu, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, avuga ko yagejeje kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru mu Gushyingo 2020, ikibazo cy’uko umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyaruguru yamuhenze ubwenge, akamusinyisha impapuro zijyanye n’ingurane z’icyayi cye gihwanye n’ibiti 2,351, […]

Breaking News: Lionel Messi yatandukanye na FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona imaze gutangaza ko umunya-Argentine Lionel Messi yamaze gutandukana na yo, nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafitanye. FC Barcelona yemeje ko itazakomezanya na Messi mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zose. Iyi kipe yavuze ko “Uretse kuba FC Barcelona na Messi bari bamaze kugera ku bwumvikane ndetse impande zombi zifite ubushake […]

Perezida Kagame yakiriye Faustin-Archange Touadéra muri Village Urugwiro (Amafoto)

img_20210805_163708.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yakiriye muri Village Urugwiro Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique watangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Touadéra n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bageze mu Rwanda, aho batangiriye uruzinduko rw’iminsi ine. Bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe […]

Umugore wa Seif yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri mu gasozi

Umugore wa Niyonzima Olivier ‘Seif’, Mushambokazi Belyse, yavuze ko mbere y’uko umugabo we yirukanwa na APR FC yari amaze ibyumweru bibiri atazi aho aba. Ejo ku wa Gatatu tariki ya 04 Kanama ni bwo APR FC yirukanye Seif waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri azira imyitwarire mibi. APR FC mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo yavuze […]

Mozambique: Uwahoze ari Perezida yasabye ibiganiro n’inyeshyamba zihanganye na RDF

Uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Joaquim Alberto Chissano, yasabye Leta ya kiriya gihugu kureba uko yagirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro bahanganye mu ntara ya Cabo Delgado. Joaquim Chissano yabaye Perezida wa Mozambique hagati y’umwaka wa 1986 na 2005. Mu kiganiro yagiranye na Radio Mozambique, yavuze ko bibaye byiza umuyobozi wa ziriya nyeshyamba yakwigaragaza agaha Leta […]

Nta gikuba cyacitse ku buryo yafatirwa ibihano_Minisitiri Gatabazi kuri Gitifu washyizeho Guma mu Rugo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yavuze ko kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare muri Nyamagabe yarashyize kamwe mu tugari tuwugize muri Guma mu Rugo nta gikuba cyacitse ku buryo yabihanirwa, gusa avuga ko akwiye kugirwa inama. Ku wa 03 Kanama 2021 nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave, rishyira […]

Akari ku mutima wa Mangwende werekanwe na FAR Rabat yamuguze Frw miliyoni 430

Myugaruro Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yatangaje ko yiteguye guha FAR Rabat ibyo afite byose, nyuma yo kumwerekana nk’umukinnyi wayo mushya. Ku munsi w’ejo ni bwo iyi kipe y’Ingabo za Maroc yerekanye Mangwende nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumugura abarirwa muri Frw miliyoni 430 imukuye muri APR FC. FAR Rabat ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye […]

Chameleone yashyizwe mu gatebo kamwe na Mbonyi, Ndimbati, Melodie na Kidumu

Leta y’u Burundi, yahagaritse igitaramo umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr Jose Chameleone yagombaga gukorera muri kiriya gihugu. Chameleone uri mu bahanzi bayoboye umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gukorera igitaramo i Burundi ku wa 14 Kanama. Uyu mugabo yari yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo cyiswe “Party People” cyari kuzaba mu rwego […]

Seif mu muryango usubira muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wakinaga hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, aravugwa mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Amakuru avuga ko Seif yirukanwe na APR FC nyuma yo gukomeza kurangwa n’imyitwarire mibi. Iyi APR FC mu minsi ishize yari yamwirukanye mu mwiherero wayo nyuma yo gusohoka mu […]

Perezida Faustin-Archange Touadéra na we ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Repububulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda guhera ejo ku wa Kane tariki ya 05 Kanama; mu ruzinduko rw’akazi. Uruzinduko rwa Perezida Faustin-Archange Touadéra mu Rwanda rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Centrafrique, cyane mu by’umutekano no mu rwego rw’abikorera. Perezida Touadéra nyuma yo kugera hano mu […]

Mupenzi Eto’o yandagaje Kazungu wamushinje kubeshya abayobozi ba APR FC

Mupenzi Eto’o ushinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya APR FC, yise umunyamakuru Kazungu Claver ‘umunyeshyari’ nyuma yo kumushinja kugurira APR FC abakinnyi badashoboye. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Kazungu yatangaje ko Mupenzi abeshya ubuyobozi bwa APR FC, mu kiganiro 10 Sports gitambuka kuri Radio/TV10. Aba bagabo bombi bakiranye igihe kinini muri APR FC, dore […]

Umwami wa Buganda yitabye Perezida Yoweri Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku wa Kabiri yakiriye Kabaka w’ubwami bwa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi wamusuye ku biro bye biherereye mu gace ka Nakasero. Umwami wa Buganda yabonanye na Museveni nyuma y’uko mu minsi yashize yakunze kunengera mu ruhame Guverinoma ya Uganda, kubera ikibazo kijyanye n’ubutaka kimaze iminsi kivugwa hagati yayo n’ubwami. Nko […]

Trump yongeye kwisubira, yemera gukomeza kuyobora Musanze FC

Tuyishimire Placide bita Trump na Komite Nyobozi ye bisubiye ku cyemezo cyo kwegura muri Musanze FC bemera gukomeza kuyiyobora, nyuma y’ibiganiro byabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Komite Nyobozi ya Musanze FC yari irangajwe imbere na Tuyishimire Placide yamaze kwegura ku nshingano yari ifite muri iriya […]

Perezida Kagame yasezeye Samia Suluhu wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri wa Kabiri yasezeye kuri Samia Suluhu Hassan wa Repububulika yunze Ubumwe ya Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda. Mu gitondo cyo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama ni bwo Perezida Samia yageze mu Rwanda yasuraga ku nshuro ya mbere, yakirwa ku kibuga cy’indege […]

Perezida Samia yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo za Tanzania yapfuye

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda, yatangaje ko Elias John Kwandikwa wari Minisitiri w’Ingabo za Tanzania yitabye Imana. Perezida Samia yemeje urupfu rwa Minisitiri w’Ingabo z’igihugu cye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko uwari Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, Elias John Kwandikwa yitabye […]

Minisitiri Gatabazi yaremye agatima Musanze FC n’andi makipe afashwa n’uturere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Honorable Gatabazi Jean Marie Vianey, yaremye agatima ikipe ya Musanze FC n’andi makipe afashwa n’uturere, ayizeza ko inzego bireba ziteganya kuyafasha kugira imiyoborere myiza n’ubushobozi bwo kuyabeshaho. Minisitiri Gatabazi yatanze ubu butumwa bw’ihumure, nyuma y’amakuru yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru y’uko Komite Nyobozi ya Musanze FC yari irangajwe imbere na Tuyishimire […]

Simba SC: Kagere yaba yaramaze kongera amasezerano mu ibanga

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, yamaze kongera amasezerano muri Simba Sports Club mu ibanga. Ni nyuma y’uko muri iyi mpeshyi uyu mugabo yari yarangije amasezerano yari afitanye n’iriya kipe yo muri Tanzania yagezemo mu 2018 avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya. Amakuru yavugaga ko Kagere atonzengera amasezerano […]

Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia Suluhu (Amafoto)

2707df97-a199-417e-ad4b-7b274f1a4efd-118a4.jpg

Ku mugoroba wo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’itsinda ry’intumwa ayoboye. Ni mu muhango wabereye muri Kigali Conversation Center ku Kimihurura. Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia nyuma yo gusoza umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri asoza mu […]

Ikipe yamanutse mu cyiciro cya 2 mu cyumweru gishize yabonye itike ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya Moghreb Athletic Tétouan yo muri Maroc yaherukaga kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yabonye itike yo guhagararira kiriya gihugu mu mukino ya CAF Confederation Cup nyuma yo kugera ku mukino w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri kiriya gihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo iyi kipe yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na RS […]

Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe ari mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri Kashiri, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe kuri uyu wa Mbere yabonanyr na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, bakagirana ibiganiro byibanze ku bijyanye n’uko bashimangira ubufatanye bwa Gisirikare hagati […]

Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu muri Village Urugwiro (Amafoto)

img_20210802_130451.jpg

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, yakiriye ku biro bye Samia Suluhu Hassan wa Tanzania watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri hano mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Samia yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Umukuru w’Igihugu cya Tanzania n’intumwa yari […]

Aba-hooligan ba Rayon Sports bazindutse Perezida wayo ngo agire ibyo abasobanurira

Abafana b’intoranywa ba Rayon Sports bazi ku izina ry’aba-hooligans, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bazindukiye ku biro byayo ku Kimihurura kugira ngo babonane na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle. Byari mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku hazaza h’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu. Aba bafana bazindutse ubuyobozi bwari budafitanye gahunda na bo, […]

Perezida Samia Suluhu ari i Kigali mu ruzinduko rw’amateka (Amafoto)

img_20210802_093724.jpg

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Mu kanya kashize ni bwo Perezida Samia yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kwerekeza kuri Village Urugwiro ku Kacyiru aho […]

Murangwa Eugène yamaganye yivuye inyuma ibyo kongera abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda

Murangwa Eugène wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaganiye kure icyemezo cya FERWAFA cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, avuga ko n’ubundi ntacyo bazafasha Abanyarwanda. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni Inteko Rusange ya FERWAFA yongereye umubare w’abanyamahanga bakwiye kugaragara ku mukino wa shampiyona, bava kuri batatu bagera kuri […]

Perezida Samia Suluhu yashimiye ikipe ya Tanzania U-23 nyuma yo gutsinda u Burundi

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashimiye ikipe y’Igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 23, nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje iriya myaka itsinze u Burundi ku mukino wa nyuma. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Tanzania yatwaye CECAFA yaberaga mu gihugu cya Ethiopia, nyuma yo gutsinda u Burundi kuri penaliti 6-5. Ni […]

RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatandatu, cyakoze ku nshuro ya cyenda umuhango wo gusezera mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Ni mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wari uhagarariye Perezida Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. […]

Ronaldinho yunamiye abaguye muri rya turika ry’i Beirut (Amafoto)

000_9hb8lp.jpg

Umunya-Brésil Ronaldinho Gaúcho wamamaye mu mupira w’amaguru, yasuye igihugu cya Lebanon [Liban] yunamira abarenga 200 baguye mu iturika ryabereye mu murwa mukuru Beirut. Ku itariki ya 04 Kanama 2020 ni bwo i Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon habereye iturika rikomeye, risiga abantu 207 bitabye Imana na ho abarenga 7,500 barakomereka. Iri turika ry’ikinyabutabire cya […]

Yolande Makolo yagizwe umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

img-20210731-wa0028.jpg

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje Yolande Makolo nk’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Ni ibigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Madamu Makolo yari amaze imyaka 15 akora muri Village Urugwiro, aho yakoraga imirimo itandukanye […]

Mangwende agiye kugurwa Frw miliyoni 430 n’ikipe y’Igisirikare cya Maroc

Myugaruro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wakiniraga ikipe ya APR FC inyuma ku ruhande rw’ibumoso, agiye kwerekeza mu kipe ya ASFAR Rabat yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc. Amakuru avuga ko Mangwende yamaze kumvikana na FAR Rabat amasezerano y’imyaka itatu, aho APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri yahawe ibihumbi 130$ naho we ubwe agahabwa ibihumbi […]

Ngororero: Abanyeshuri batanu bafunze bazira gukora igisa no kwigaragambya

Abanyeshuri batanu bakoreraga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu Karere ka Ngororero, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero bakurikiranyweho gutwika ibitanda by’ikigo cy’ishuri bishimira ko basoje ibizamini bya Leta. Byabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, saa Mbili n’igice, mu Kigo cy’Amashuri cya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, […]

Ntabwo abakinnyi beza kuri APR FC ari aba Rayon Sports_Kazungu Claver

Uwahoze ari umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, yanenze cyane abashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe y’ingabo z’igihugu bahora bahanze amaso mu kipe ya Rayon Sports, ashimangira ko biri mu bituma ruhago nyarwanda idatera imbere. Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yabigarutseho mu kiganiro 10 Sports cyo ku wa Gatanu tariki […]

Uganda: Museveni yoroheje ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zimaze iminsi 42

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yoroheje ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zimaze iminsi 42 mu gihugu cye, nyuma y’uko imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo igabanutse mu buryo bugaragara. Perezida Museveni yoroheje ziriya ngamba nyuma y’igitutu Leta ya Uganda yari yatangiye gushyirwaho n’abaturage bayisaba gukuraho zimwe mu ngamba zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo. […]

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari bafungiwe gukuramo inda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ejo ku wa Gatanu, yahaye imbabazi abagore 10 bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuramo inda. Ni ibyemejwe na Minisitiri w’Ubutabera akanaba Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Icyemezo cyo kubabarira aba bagore cyemerejwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri […]

Abakinnyi 20 ba JCCI FC baturikanwe n’igisasu, bane barapfa

Abakinnyi bane b’ikipe ya JCCI FC yo mu gihugu cya Somalia bitabye Imana, nyuma y’uko imodoka yari ibatwaye itezwe igisasu cyahise kiyiturikana ihahita igurumana. Byabereye mu mujyi wa Kismayo uherereye mu ntara ya Jubaland, mu Burasirazuba bwa Somalia. Amakuru avuga ko imodoka yari itwaye abakinnyi 20 b’iriya kipe yakandagiye igisasu cyo mu bwoko bwa mine […]

King James na Shaddyboo batawe muri yombi

Abantu umunani barimo umuhanzi Ruhunuriza James uzwi mu muziki nyarwanda nka King James na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ikorera mu ntara y’Iburengerazuba nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba […]