Perezida Ndayishimiye yashimiye u Rwanda, arusigira undi mukoro
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara rwafatiye ku butaka bwarwo, arusaba no gutanga abo avuga ko bari inyuma ya Coup d’Etat yo muri 2015 rucumbikiye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kibinyujije mu itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere […]
U Rwanda rwishyuye RDC Frw miliyoni 179 yinjijwe n’ingagi zayo rufite
Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iki gihugu cyarangiye kwishyurwa na Leta y’u Rwanda amafaranga yinjiriye mu bikorwa by’ubukerarugendo kubera ingagi za RDC ziri ku butaka bw’u Rwanda. Minisitiri w’Ubukerarugendo wa RDC, Modero Nsimba, yavuze ko aya mafaranga Congo Kinshasa yatangiye kuyishyurwa mu gihe cya Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, […]
Sarpong na Haruna mu banyamahanga barekuwe na Yanga Africans
Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi barindwi b’abanyamahanga mu icumi yari ifite, nyuma yo kunanirwa kuyifasha kubona umusaruro yari yiteze mu mwaka ushize w’imikino. Abakinnyi iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona yarekuye barimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, uheruka gukorerwa ibirori byo kumusezeraho. Aba bakinnyi kandi barimo […]
Ni iby’agaciro kuza mu kipe nk’iyi y’ibigwi, itwara ibikombe_Mugisha Gilbert
Rutahizamu mushya wa APR uca ku mpande, Mugisha Gilbert, yatangaje ko ari iby’agaciro n’ibyishimo kuri we ku kuba yarasinyiye iriya ‘kipe y’ibigwi, itwara ibikombe’, anahishura ko yari akumbuye bagenzi be bahoze bakinana muri Rayon Sports. Mugisha uheruka gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Ati: “Ni iby’agaciro […]
Nyuma ya APR FC, indi kipe inakinamo Umunyarwanda na yo yikuye muri CECAFA
Ikipe ya Tusker FC yo mu gihugu cya Kenya yikuye mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe kubera muri Tanzania, mbere y’amasaha make ngo iri rushanwa ritangire. Tusker FC isanzwe ikinamo Umunyarwanda Mvuyekure Emery yavuze ko yikuye muri ririya rushanwa mu rwego rwo gushyira ingufu mu mikino ya shampiyona ya Kenya itararangira. Iyi kipe yikuye […]
Minisitiri Biruta yasobanuye imigambi y’abashinje u Rwanda gukoresha Pegasus
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yahakanye ko u Rwanda rwigeze gukoresha porogaramu ya Pegasus mu bikorwa by’ubutasi, avuga ko ababirushinja babiterwa n’izindi mpamvu za Politiki zirimo no gushaka kuruteranya n’ibihugu by’amahanga. Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga nka The Guardian na Washington […]
Nishimwe Blaise yasabye Rayon Sports ko basesa amasezerano bafitanye
Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Rayon Sports, yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma yo kutubahiriza ibiyakubiyemo. Uyu musore uri mu beza bakina hagati mu kibuga mu Rwanda yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bumaze amezi arindwi butaramwishyura Frw 2,500,000 […]
Burundi: Abategetsi bakomeje gusobanya imvugo ku ngingo y’Abarundi baburirwa irengero
Abategetsi b’u Burundi bakomeje gusobanya imvugo ku bijyanye n’abaturage b’iki gihugu bakomeje kuburirwa irengero, mu gihe bikekakwa ko baba bashimutwa n’inzego zibishinzwe umutekano. Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi riherutse gutangaza ko rihangayikishijwe n’abarwanashyaka baryo bakomeje gushimutwa hirya no hino mu gihugu, bikarangira bajyanwe ahantu hatazwi yemwe bamwe bakanicwa. Mu minsi ishize CNL yatangaje […]
Nyuma y’u Burundi, Perezida Samia Suluhu agiye gusura u Rwanda
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azahagirira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Perezida Samia azasura u Rwanda guhera ku itariki ya 02 Kanama, nk’uko Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ucyuye igihe, Ernest Mangu, yabihamirije ikinyamakuru Taarifa. Amb. Mangu Yavuze ko itsinda rya Tanzania ryamaze kugera mu […]
Amb. Nduhungirehe yakomeye amashyi Meddy umaze iminsi utorohewe
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yakomeye amashyi umuhanzi Meddy avuga ko kuba indirimbo ye nshya yujuje abantu miliyoni ebyiri bamaze kuyireba kuri YouTube ari umuhingo ukomeye. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 28 ni bwo indirimbo nshya ‘My Vow’ Meddy yaririmbiye umugore we yujuje views miliyoni ebyiri kuri YouTube, nyuma y’uko […]
Kera kabaye u Burundi bwemeye guhabwa inkingo za COVID-19
Guverinoma y’u Burundi yemeye kwakira inkingo z’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’igihe iki gihugu cyaranze kwakira izi nkingo. U Burundi na Eritrea ni byo bihugu byonyine muri Afurika bitari byakakiriye inkingo za COVID-19 zatanzwe binyuze muri gahunda ya COVAX, nyuma y’uko Tanzania yazihawe na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu minsi ishize. Inkingo u Burundi buteganya […]
Kwa Kimenyi na Miss Muyango bibarutse imfura
Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’umukunzi we, Miss Uwase Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo kuri uyu wa Gatatu. Ni amakuru yemejwe n’uriya mugore witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, mu butumwa bwa Status yanyujije ku rubuga rwe WhatsApp. Ati: “Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba […]
RDC: Perezida Tshisekedi yemejwe nk’umukandida w’ihuriro AFDC-A mu matora ya 2023
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemejwe nk’umukandida uzahagararira impuzamashyaka AFDC-A mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2023. Ni amakuru yemejwe n’iriya mpuzamashyaka mu itangazo ryo ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko yakiriye ku wa Kabiri. Iri tangazo rivuga ko “Ihuriro ry’abaperezida b’amashyaka […]
Musanze: Umujura wari watorotse kasho ya Polisi agatwara n’amapingu yafashwe
Umugabo witwa Bizimana Anselme wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano mu karere ka Musanze nyuma yo gutoroka kasho ya Polisi agatwara n’ipingu ryayo, yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Bizimana yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Musanze, mbere yo gutoroka mu gitondo cyo ku wa Mbere Tariki ya […]
Mutsinzi Ange yagiye kugeragezwa mu kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga APR FC, yerekeje ku mugabane w’u Burayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi mu igeragezwa mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere. Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za FAA ari mu Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Angola (FAA), Gen António Egídio de Sousa Santos, ari hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi agomba kumaramo iminsi itanu. Gen Santos ari hano mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga, akazasoza uruzinduko rwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje ku […]
Mozambique: Ingabo za RDF zishe ibindi byihebe 26, zifata mpiri bibiri
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho ziri gufasha iza kiriya gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize zishe ibyihebe 26 byo mu mutwe wa Islamic State. Ni mu bitero byo guhashya uriya mutwe ingabo za RDF zagabye mu mudugudu wa Mandela mu gace ka Muidumbe, ho mu ntara ya Cabo Delgado mu […]
Gakenke: Abapolisi 2 bafunze bakekwaho gusambanyiriza abanyeshuri kuri site y’ibizamini bya Leta
Abapolisi babiri basanzwe bakorera akazi mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, batawe muri yombi bakekwaho gusambanyiriza abana b’abakobwa kuri site y’ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga ni bwo aba bapolisi batawe muri yombi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko […]
CECAFA U-23: U Burundi bwatsinze Kenya bugera ku mukino wa nyuma
Ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23, yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA y’abatarengeje iriya myaka isezereye Kenya kuri penaliti 4-2. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yaguye miswi 0-0 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza cya ririya rushanwa riri kubera mu gihugu cya Ethiopia. Amavubi y’u Rwanda yagombaga kwitabira ririya rushanwa gusa abireka ku […]
Juno Kizigenza na Bruce Melodie baciye bugufi imbere ya Meddy bashinjwe kugirira ishyari
Abahanzi Juno Kizigenza na Bruce Melodie bagaragaje ukwicisha bugufi imbere ya Meddy, nyuma yo gushinjwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kumugirira ishyari kubera ibyo ari kugeraho. Bruce Melodie yashinjwe kugirira Meddy ishyari kubera amagambo yamuvuzeho mu minsi yashize avuga ko we na The Ben ari “abanebwe bakora akaririmbo kamwe mu mwaka”, ndetse ko ntacyo bamurusha. Juno Kizigenza […]
Juno Kizigenza yahawe urw’amenyo azira kwishongora kuri Meddy

Umuhanzi ukizamuka mu muziki, Juno Kizigenza, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga. Meddy Juno yashatse kwibasira mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yasohoye indirimbo ye nshya ‘My Vow’ yaririmbiye umugore we, Mimi Mehfira. Ni indirimbo yahise yigarurira imitima ya […]
Imirenge 50 yo mu turere dusanzwe tw’igihugu na yo yashyizwe muri Guma mu Rugo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge 50 yo hirya no hino mu gihugu; yiyongera ku yo mu mujyi wa Kigali yose n’iyo mu tundi turere dutandukanye yari isanzwe muri iyi gahunda. Imirenge 50 yashyizwe muri Guma Rugo izayimaramo iminsi 14. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey mu […]
Guverinoma ya Tanzania yashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19
Guverinoma ya Tanzania yahagaritse kugeza igihe kitazwi ibitaramo, amaserukiramuco ndetse n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi; nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Abel Makubi. Yavuze ko ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe nk’utubari ndetse n’inzu z’imyidagaduro bigomba kuyoboka amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma. Yagize ati: “Turasaba dukomeje ko […]
Musanze: Polisi iri guhigisha uruhindu umujura watorotse kasho agatwara n’ipingu ryayo
Polisi mu karere ka Musanze iri guhigisha uruhindu umugabo witwa Bizimana Anselme, nyuma yo gutoroka kasho yayo iri kuri Sitasiyo ya Remera aho yari amaze iminsi afungiye. Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku wa Kane w’icyumweru gishize Bizimana yatawe muri yombi, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe hari hagitegerejwe ko ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu […]
Perezida Nyusi yacyeje ingabo za RDF zikomeje gukora akazi kadasanzwe muri Cabo Delgado
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera akazi kadanzwe zikomeje gukora mu ntara ya Cabo Delgado, ashimangira ko nta kiguzi gishobora kugira akazi ziri gukora. Perezida Nyusi yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu ijambo yagejeje ku banya-Mozambique risobanura aho Leta igeze ikemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije amajyaruguru y’igihugu. Perezida Nyusi yavuze ko kuba […]
Inda ushaka wayitera mbere cyangwa nyuma_Platini asubiza abamwibasiye
Umuhanzi Nemeye Platini yasubije abamushinje kwibaruka imfura ye vuba ugereranyije n’igihe we n’umugore we bashingiye urugo, avuga ko umuntu yemerewe gutera inda igihe abishakiye. Mu Cyumweru gishize ni bwo uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura, nyuma y’amezi ane barushinze. Ni inkuru yasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha […]
Simba ya Kagere yihoreye kuri Yanga, iyitwara igikombe cya ASFC (Amafoto)

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yegukanye igikombe cya Azam Sports Federation Cup (ASFC), nyuma yo kwihorera kuri mukeba wayo Young Africans ikayitsinda igitego 1-0. Hari ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa amakipe yombi yahuriyemo mu mujyi wa Kigoma ejo ku Cyumweru. Igitego cyo ku munota wa 79 w’umukino cy’Umugande Taddeo […]
Nyagatare: Abantu 19 bafatiwe mu rwuri bari bamaze umwaka basengeramo
Abantu 19 basengera mu itorero ry’Abagorozi ryiyomoye ku itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, bafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi basenga, nyuma y’umwaka basengera aho hantu mu ibanga. Bafatiwe mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi mu rwuri rw’umuturage, bakaba biganjemo abo mu karere ka Ngoma. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage […]
Kapiteni wa Zambia y’abagore yanditse amateka akomeye mu mikino Olempike
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Zambia y’abagore, Barbra Banda, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere utsinze hat-tricks (ibitego bitatu mu mukino umwe) ebyiri zikurikiranye mu mateka y’imikino Olempike. Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yaherukaga gutsinda ibitego bitatu mu mukino we na bagenzi be banyagiwemo n’ikipe y’Igihugu y’u Buholandi ibitego 10-3, mbere yo kubisubira kuri uyu […]
Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi kumupyinagaza, bwo bukavuga ko yigize intakoreka

Umuturage witwa Twagirimana Bonaventure wo mu Kagari ka Gasura mu Murenge wa Jomba w’Akarere ka Nyabihu, arashinja umuyobozi w’akagari kumuhohotera ubugira kenshi ashyigikiwe n’uw’umurenge yitwaje ibibazo bwite afitanye na bwo. Uyu muturage avuga ko bigitangira yacuruzaga akabari na butike muri kariya gace, ariko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe […]
Myugariro Rayon Sports yifuzaga yayiteye umugongo yerekeza muri AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rukundo Denis wakiniraga Police FC yo mu gihugu cya Uganda. Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yari Kapiteni w’iriya kipe y’Igipolisi cya Uganda. Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore aje gukina muri shampiyona y’u Rwanda, kuko yanyuze muri APR FC gusa ntabone umwanya […]
Ntidukeneye ubushumba hano_Museveni abwira abakomando binjiye muri UPDF
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abakomando bashya aherutse kwinjiza mu gisirikare gushyira ku ruhande imico ya gishumba ahubwo bakifashisha ubumenyi bahawe mu gukora inshingano nshya zibategereje. Museveni usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, yabigarutseho ejo ku wa Gatanu ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abakomando kabuhariwe 171 mu kurwanya iterabwoba. Aba […]
APR FC nticyitabiriye CECAFA Kagame Cup muri Tanzania
Ikipe ya APR FC yatangaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 itacyitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe kubera i Dar es Salaam muri Tanzania. Iri rishunwa riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, riteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 01 n’iya 15 Kanama. APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona yari mu makipe 10 yagombaga kuryitabira. […]
Karasira Aimable yavuze ko hari umukozi wa RIB wamuhaye Frw arenga miliyoni
Kuri uyu wa Gatanu Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha ashinjwa birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Karasira akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri, ibyaha byiyongeraho icyo gutunga amafaranga atagaragariza inkomoko. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe muri […]
UEFA CL: Rwatubyaye yitsinze igitego, FC Shkupi akinira inyagirirwa na Santa Clara
Ikipe ya Shkupi FC ikinamo Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul, yaraye itsinzwe ibitego 3-0 na Santa Clara yo muri Portugal, mu mukino uriya myugariro w’Amavubi yitsinzemo igitego. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu irushanwa rya UEFA Conference League wabereye muri Macedonia y’Amajyaruguru. Rwatubyaye wakinnye iminota 90 yose y’umukino yitsinze igitego ku munota […]
APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
Ubuyobozi bw’akarere ka CECAFA bwatangaje ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rihuza ama-Clubs yo muri aka karere rizaba hagati y’itariki ya 01 n’iya 15 Kanama. Kuri iyi nshuro CECAFA izabera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania, nyuma y’iya 2019 yabereye mu Rwanda ikegukanwa n’ikipe ya KCCA yo muri Uganda. U Rwanda muri iyi […]
Rubavu: Gitifu uheruka kwegura yafatiwe mu kabari arazwa muri Stade
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kinigi mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyuma y’igihe gito yeguye ku mirimo ye. Ku itariki ya 06 Nyakanga ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko hari ba Gitifu b’utugari turindwi tw’imirenge igize akarere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo, kuko mu tugari […]
Ishyamba si ryeru hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za SNA na Gen Ndegeya uturuka mu Burundi
Muri Somalia haravugwa ubwumvikane buke bwadutse hagati y’ingabo za kiriya gihugu (SNA) n’iziri mu butumwa bwa Loni bwo kuhagarura amahoro (AMISOM), ku buryo hari impungenge z’uko bushobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. Ukutajya imbizi kuravugwa hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Gen Odowaa Yusuf Rageh na Lt Gen […]
Abarimo Abafaransa bagerageje kwivugana Perezida Andry Rajoelina
Ubushinjacyaha bwa Leta ya Madagascar, bwatangaje ko hari abagabo babiri b’Abafaransa bafungiye muri kiriya gihugu bashinjwa kugerageza “guhungabanya umutekano wa Leta” ya Madagascar. Aba Bafaransa batawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga, bakaba bafunganwe n’abagore babo. Aba barimo uwitwa Paul Rafanoharana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’ubwa Madagascar cyo kimwe […]
Cardinal Antoine Kambanda mu bashyinguye Laurent Monsengwo i Kinshasa
Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Cardinal Antoine Kambanda, ari mu bitabiriye imihango yo gusezera bwa nyuma yo gushyingura Cardinal Laurent Monsengwo wabaye umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa. Ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga ni bwo Cardinal Monsengwo yashyinguwe, mu muhango wabereye kuri Cathédrale ya Notre Dame du Congo i Kinshasa. Ni umuhango wabereye mu […]
RDC: Uwahoze ari umuyobozi muri FDLR yakatiwe imyaka 10 y’igifungo
Urukiko rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Maj Lénine Kizima Sabin wahoze ari umuyobozi mu mutwe wa FDLR, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ni ibyaha uyu mugabo yakoreye mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Maj Lénine Kizima yari akurikiranyweho ibyaha birimo […]
Harmonize yifashishije indirimbo ye nshya asaba imbabazi umuzungukazi bakundanaga
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uri mu bakunzwe mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yifashishije indirimbo ‘Uno’ aheruka gusohora asaba imbabazi Sarah Michelotti, Umutaliyanikazi bahoze bakundana. Sarah na Harmonize bakundanye imyaka ine, mbere yo gushyira iherezo ku rukundo rwabo mu Ugushyingo 2020 bijyanye no kuba uriya mugore yarashinjaga uriya muhanzi kuba umubeshyi ndetse no kumuca inyuma. […]
Ubutaha ujye ukoresha Igiswahili_Perezida Samia abwira Ndayishimiye nyuma yo kuvuga nabi Icyongereza
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, aherutse gusaba mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kujya yikoreshereza Igiswahili mu mbwirirwaruhamwe ze aho kuba Icyongereza, nyuma yo kugerageza kuvuga uru ririmi akaruvuga nabi. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wagiriraga […]
Ronaldinho yakinnye umupira w’akataraboneka muri El Clasico y’abakanyujijeho (Amafoto)

Umunya-Brésil Ronaldinho Gaùcho yongeye gushimangira ko ari umukinnyi w’igitangaza, nyuma yo gutera umupira w’akataraboneka mu mukino wahuje abakanyujijeho muri FC Barcelona na Real Madrid. Ni umukino waraye ubereye i Tel Aviv mu gihugu cya Israel, urangira aba legends ba Real Madrid batsinze aba FC Barcelona ibitego 3-2. Abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho muri FC Barcelona nka Ronaldinho, […]
Lague Byiringiro yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu Busuwisi
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu kipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yaherukaga kwerekezamo, yicuza kudakoresha neza amahirwe yari yahawe. Uyu musore yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo. Numvise […]
Perezida Kagame yifatanyije n’Abayisilamu kwizihiza Ilaidi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abayisiramu bose Umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Adha, abasaba kwishimira mu miryango yabo ariko bahangana n’icyorezo cya COVID-19. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, umunsi abenshi bazi ku zina ry’Ilaidi. Perezida Kagame abinyujije […]
Umukinnyi wakiniraga APR FC yaciye Rayon Sports Frw miliyoni 10 ngo ayisinyire
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe na Mushimiyimana Mohamed ‘Meddy’ wakiniraga APR FC angana na Frw miliyoni 10, kugira ngo ayisinyire amasezerano yo kuyibera umukinnyi. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ukina hagati mu kibuga kuri ubu nta kipe afite, nyuma yo gusezererwa na APR FC yari yarangijemo amasezerano mu minsi ishize. Amakuru avuga ko uyu musore […]
Musanze: Umwana waherukaga gukora ikizamini cya Leta yasanzwe amanitse muri avoka
Abatuye mu mudugudu wa Nyiramuyenzi mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, basanze umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Iratuzi Solange uri mu kigero cy’imyaka 12 umanitse mu giti cy’avoka. Iratuzi yaherukaga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Amakuru avuga ko uriya mwana wasanzwe amanitse mu giti cy’avoka yapfuye yari yazindukiye […]
Uzavogera ubutaka bw’abasokuruza bacu wese azatwikwa_Gen Muhoozi
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye uwo ariwe wese uteganya kugaba igitero kuri Uganda ko azatwikwa n’umuriro udasanzwe. Gen Muhoozi yabitangaje nyuma yo gusura ingabo za Uganda ziri mu karere ka Zombo, ahaheruka kugabwa igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Ibikubiye mu masezerano y’imyaka 5 Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc, ikipe zombi zihuriyeho kuba zifite abafana benshi mu bihugu byazo. Ni amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports na Rachld Benbrahim El Andaroussi ku ruhande rwa Raja Casablanca. Itangazo rigenewe […]
Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
Col Ntabana James yasobanuye ko inka bivugwa ko yibwe Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yigeze gufatirwa mu gikuyu cye, gusa ikibazo cyayo akaba yaramaze kugikemura ku buryo ntaho agihuriye na cyo. Muri 2015 nk’uko Niyonsaba abivuga ni bwo yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, nyuma iza gufatirwa […]
Hari na benshi bavugaga ngo n’umwaka ntabwo azawumara_Kazungu Claver wasezerewe na APR FC
Ikipe ya APR yamaze gutandukana n’umunyamakuru wa Radio 10, Kazungu Claver, wari umaze imyaka itanu ayibereye umuvugizi. Kazungu yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko akigera muri iriya kipe hari abamucaga intege bavuga ko nta n’umwaka azayimaramo. Yagize ati: “Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge […]
Jacob Zuma umaze igihe yarateje impagaraga yagejejwe imbere y’urukiko
Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo aburanishwe ku byaha bya ruswa ashinjwa. Nibwo bwa mbere Zuma yari agaragaye mu ruhame kuva yakatirwa amezi 15 y’igifungo n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rumuhora kurusuzuguraku, nyuma akishyikiriza polisi. Zuma wari uri muri gereza yari yicaye atuje, […]
40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi
Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko buri mwaka u Rwanda rutakaza 40% by’umusaruro w’ibiribwa ugapfa ubusa, mu gihe Abanyarwanda bangana na 19% badafite ibyo kurya bihagije. Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “Food Smart Country Diagnostic” Banki y’Isi yasohoye mu cyumweru gishize. Ni raporo yibanze ku musaruro w’ibihingwa bitatu biribwa cyane mu gihugu, birimo inyanya, umuceri […]
Kagere na bagenzi be bashyikirijwe igikombe cya shampiyona (Amafoto)

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Medie Kagere na bagenzi be bakinana mu kipe ya Simba SC, bamaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya Tanzania baheruka kwegukana. Kagere na bagenzi be bashyikirijwe iki gikombe ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona Simba Sports Club yanyagiyemo Namungo FC ibitego 4-0. Ni umukino Kagere wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu […]
Al Ahly yatsinze Kaizer Chiefs, yegukana CAF Champions league ya 10 mu mateka
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, yegukanye igikombe cya 10 cy’irushanwa rya CAF Champions league mu mateka yayo itsinze ku mukino wa nyuma Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 3-0. Ni nyuma y’umukino wa nyuma wa ririya rushanwa wabereye mu gihugu cya Maroc. Mohamed Sherif ni we wafunguriye Al Ahly amazamu […]
Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhora kuvuga nabi ururimi rw’Icyongereza. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi bagezeho. Perezida Ndayishimiye asanzwe ari mwiza cyane mu ndimi z’Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi, gusa hari […]
Milutin Micho wahoze atoza Amavubi yirukanwe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia (FAZ), ryatangaje ko ryamaze gutandukana n’umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ wari umutoza mukuru wa Zambia. FAZ yatangaje ko yatandukanye n’uyu mugabo wahoze atoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ku bwumvikane, ku bw’inyungu z’impande zombi. Iri shyirahamwe ryashimiye Micho ku kazi gakomeye yari amaze gukorera ikipe y’igihugu ya Zambia, rimwifuriza amahirwe masa mu buzima […]
Gen Kazura yakiriwe na mugenzi we Konstantinos Floros mu Bugereki (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ejo ku wa Gatanu yari i Athènes mu gihugu cy’u Bugereki mu ruzinduko rw’akazi. Gen Kazura n’itsinda yari ayoboye bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros mbere yo kugirana ibiganiro. Ibiganiro bya Gen Kazura na Gen Konstantinos byibanze ku ruhare rw’Ingabo z’u Bugereki n’iz’u […]
Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe na Loni
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bambitswe imidari y’ishimwe na Loni ku bw’umusanzu wabo mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique bamazemo hafi umwaka wose. Ni imidari y’ishimwe bambitswe ku munsi w’ejo n’Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA, Lt Gen Daniel SIDIKI Traoré wabashimiye ku bw’uruhare rwabo mu […]