Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)

Gen. Marcel Gatsinzi

Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda. Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General. […]

Umufana yaciye ibintu nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino w’u Butalitani na Turkiya

690.jpg

Umukunzi w’Umupira w’amaguru witwa Van Juice ku rubuga rwa Twitter, yabaye icyamamare nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani n’iya Turkiya. Mu ijoro ryakeye u Butaliyani bwari bwahuye na Turkiya, mu mukino ufungura irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) warangiye butsinze ibitego 3-0. Mbere y’amasaha make ngo uyu mukino ube, abategura […]

AU yokeje u Burundi igitutu ibusaba kwishyura ibirarane buyirimo

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bwandikiye Leta y’u Burundi buyisaba kwishyura ibirarane by’imisanzu ibereyemo uriya muryango. U Burundi bubereyemo AU imyenda y’angana na $ 2,418,180 nk’uko uriya muryango wabitangaje mu ibaruwa Komisiyo yawo iheruka kwandikira Ambasade y’u Burundi. Ni amafaranga arimo angana na $1,015,004,00; ibirarane ku kigega cy’amahoro bingana na $ 356,153,00; imisanzu […]

Perezida Kagame yavuze ko mu bahunze igihugu nta n’umwe ubayeho neza

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yagaragaje ko mu batereranye u Rwanda bakaruhunga nta n’umwe muri bo kuri ubu ubayeho neza, asaba Abanyarwanda gukomeza gukora cyane mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyabo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu, ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, […]

U Butaliyani bwatangiye Euro 2020 bwihaniza Turkiya

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yatangiye neza Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gutsinda Turkiya ibitego 3-0 mu mukino ufungura irushanwa. Turkiya yari yagerageje kwizirika ku Bataliyani mu minota 45 y’igice cya mbere, gusa iza kugira ibyago ku munota wa 53 ubwo Merih Demiral yitsindaga igitego. Hari ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Domenico […]

Umushinwa yakorewe ibya mfura mbi n’Umunyafurika yiyongoje gutera icyuma

Umugabo w’Umushinwa yakorewe inya mfura mbi na mugenzi we w’Umunyafurika, nyuma yo kumwiyongoza akagerageza kumutera icyuma. Byabereye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu gace ka Tonkolili ho muri Sierra Leone. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwo mugabo w’Umushinwa atonganya Umunyafurika, mbere y’uko akubitwa nk’umwana muto. Witegereje neza amashusho ubona ko uriya mushinwa yageragezaga […]

RwandAir yahagaritse ingendo za Entebbe i Kampala

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko yabaye ihagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izijya ku kibuga cya Entebbe cy’i Kampala muri Uganda. RwandAir mu itangazo ryayo yavuze ko yahagaritse ingendo zayo kubera “ubwiyongere bw’imibare y’abanduye Covid-19 muri Uganda.” Iyi Sosiyete yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n’icyemezo yafashe, ibasaba kuzongera kugura amatike y’indege bundi […]

Wa mugabo wakubitiye mu ruhame Perezida Macron yakatiwe

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bufaransa yahanishijwe amezi ane y’igifungo, nyuma yo kwemera ko ari we wakubitiye urushyi mu ruhame Perezida Emmanuel Macron wu Bufaransa. Damien Tarel wakubise Perezida Macron, yabwiye urukiko ko kumukubita igikorwa cyamujemo gutyo gusa atabanje kubitekerezaho, ariko umushinjacyaha avuga cyari “igikorwa cy’urugomo cyagambiriwe.” Amakuru avuga ko Tarel agendera ku bitekerezo bya […]

Hari benshi nakabaye narishe kuko bandakazaga_Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahakanye ko ishyaka rye rya NRM rijya ryikiza abo batajya imbizi, avuga ko iyo biza kuba ari byo hari benshi bagiye bamurakaza yakabaye yarishe. Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi mike Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi arashwe n’abagizi ba nabi, gusa Imana […]

Burundi: Kumva VOA na Radiyo zo mu Rwanda bisaba kwihisha

Abatuye mu giturage cya Kididiri ho muri Zone ya Mihigo mu ntara ya Ngozi iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kongera kumva Radiyo ijwi rya Amerika n’amaradiyo yo mu Rwanda. Ni itegeko ryatanzwe n’umutware wa kariya gace cyo kimwe n’abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi. SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru […]

Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports na Police FC

Umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports na Police FC, warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Police FC yatangiye igice cya mbere isatira cyane ni yo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo na Sibomana Patrick bita Papy, mbere y’uko Rayon Sports yishyura iki gitego ibifashijwemo na Héritier Luvumbu kuri penaliti. Ni ibitego byombi byinjiye […]

APR FC yihanije Bugesera FC, yuzuza imikino 31 yikurikiranya idatsindwa

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kane. Ni shampiyona yari yasubukuwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri itaba, kubera akaruhuko k’ikipe y’igihugu Amavubi. Bugesera FC na APR FC zari zahuriye kuri Stade y’i Nyamata, mu mukino […]

Lague Byiringiro ntacyerekeje muri FC Zürich

Ikipe ya APR FC yatangaje ko rutahizamu wayo, Byiringiro Lague, atakerekeje mu kipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi yari yitezwemo. Radio Rwanda yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yemeje ko Lague agomba gukomeza kuyikinira, mu gihe ikiri mu biganiro n’indi kipe yo mu gihugu cy’Ubusuwisi. Mu kwezi gushize ni bwo Lague yari yerekeje i […]

Dr Kayumba aritaba Urukiko ku ‘karengane’ yakorewe

Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane aritaba Urukiko Rwisumbuye rw’i Nyamirambo kugira ngo aburane ku karengane avuga ko yakorewe ubwo yakatirwaga igifungo cy’umwaka umwe. Ishyaka PRD Dr Kayumba yashinze, ni ryo ryemeje ko ari bwitabe urukiko mu butumwa ryanyujije kuri Twitter yaryo. Riti: “Uyu munsi tariki 10/6/2021, […]

Niyumvamo Amavubi 100%_Ngwabije wavuze akamuri ku mutima

Myugariro Ngwabije Bryan-Clovis, yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya mbere aheruka gukiniramo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Uyu musore kuri ubu ukinira ikipe ya Sporting Club de Lyon yo mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa, aheruka kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Repubulika ya Centrafrique, irimo uwo […]

Bobi Wine yasubijwe ya modoka ye idatoborwa n’amasasu ku itegeko rya Museveni

Ikigo cya Uganda gishinzwe Imisoro n’Amahooro (URA), cyasubije Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine imodoka ye idatoborwa n’amasasu, nyuma yo kubisabwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. URA yari yarafatiye iriya modoka muri Mata uyu mwaka, nyuma y’uko Urukiko Rukuru ruyisabye kuyigenzura rugasuzuma imisoro yayo. Bivugwa ko URA yasanze iriya modoka igomba kwishyura imisoro y’angana na […]

CGP Dan Munyuza muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi i Juba muri Sudani y’Epfo aho yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro. U Rwanda rufite amatsinda abiri y’abapolisi i Juba na Malakal bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro (UNMISS), buri rimwe rigizwe n’abapolisi 160. Mu […]

Nyaruguru: Umugabo bamumennye umutwe bamuziza kwinjira urugo rwa mushiki wabo

Umugabo witwa Sebagabo Vianney w’imyaka 48, utuye mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru yakomerekejwe bikomeye mu mutwe na baramu be bamuziza kwinjira mushiki wabo witwa Eugenie Nyirasangwa akahabyara umwana w’umuhungu. Sebagabo yagize ati: “Baraje bagota inzu ngo ninsohoke. Byaratinze ngira ngo bagiye ndasohoka. Banyirukaho baramfata, bankubita igihiri mu […]

Perezida Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umuturage

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Kabiri yakubiswe urushyi n’umuturage, ubwo yari mu gace ka Drôme mu ngendo zizenguruka igihugu ari kugira muri iyi minsi. Abantu ba hafi ya Perezida Macron babwiye AFP ko yakubitiwe mu gace ka Tain-l’Hermitage ho muri Département ya Drôme iherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, ku manywa […]

Super Manager yagize icyo avuga kuri Kagere wamwihakanye nk’umu-Agent we

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, na we yemeje ko atakiri umu-Agent wa rutahizamu Meddie Kagere wa Simba, nyuma y’umunsi umwe uyu rutahizamu atangaje ko nta muntu n’umwe wo kumushakira amakipe bafitanye amasezerano. Kagere yahamirije itangazamakuru aya makuru, nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi y’u Rwanda yari amaze kunyagiramo Centrafrique ibitego 5-0. Super Manager byari bimaze […]

Diamond yasabiwe gukurwa mu irushanwa rya BET azira Magufuli

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platmunz, yasabiwe gukurwa mu irushanwa ry’Abanyamerika rya BET azira gushyigikira Dr John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania. Diamond ari ku rutonde rw’abahataniye igihembo kizwi nka Best International Act gitangwa na BET (Black Entertainment Television), gusa hari abatishimiye ko ajya muri ririya rushanwa. […]

Burundi: Inka yatunguranye yurira hejuru y’imodoka, bayimanura bayibaga (Amafoto)

197337315_334369734724420_7153401518178805477_n-8b0d2.jpg

Ahitwa i Bwasare muri Komine Gasorwe mu ntara ya Muyinga ho mu gihugu cy’u Burundi, inka yakoze yatunguranye yurira imodoka yo mu bwoko bwa Probox yari igiye kuyigonga iyiryama hejuru, bayihamanura bahita bayibaga. Bivugwa ko iyi nka yari yabanje gutoroka ikiraro cyayo, mbere yo kujya mu muhanda igakubitana n’iyo modoka yahise yurira ikaryama hejuru yayo. […]

Musanze: Yakopye Leta imbaho none kwishyurwa byabaye ingume

Umuturage witwa Nizeyimana Protogène wo mu karere ka Musanze, aravuga ko yakobye Leta imbaho z’arenga 1,700,000 Frw; gusa kuyamwishyura bikaba byarabaye ikibazo. Nizeyimana atuye mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera i Musanze. Uyu muturage avuga ko mu Ugushyingo 2020 ari bwo yegerewe na rwiyemezamirimo witwa Bazirabagira Célestin ‘DURIRA’ wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]

Amavubi yandagaje Centrafrique mu wundi mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ inyagiye iya Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Mbere. Amavubi na Centrafrique bari bahuriye kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa gicuti wa kabiri. Ni nyuma y’ubanza wabaye mu cyumweru gishize Amavubi yari yatsinzemo Centrafrique ibitego 2-0. Igice cya mbere cy’uyu […]

Uganda: 4 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa rya Gen Katumba

Abantu bane biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi na Kamisiyo Ihuriweho y’Ubutasi yashyizweho na Uganda, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kurasa Gen Katumba Wamala. Ku wa Kabiri tariki ya 01 Kamena ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa V8 yari itwaye Gen Katumba yarashweho n’abagizi ba nabi inshuro 56, gusa ku bw’amahirwe Imana ikinga […]

Ndi muzima kurushaho_Israel Mbonyi asubiza abamubitse

img-20210607-wa0003.jpg

Umuhanzi Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaganye abakomeje gukwirakwiza igihuha cy’uko yitabye Imana, ashimangira ko akiri muzima. Kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube hari hatangiye gukwirakwira ibihuha by’uko uyu musore ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yapfuye. Ni inkuru yabaye […]

Museveni yashinje Gen Katumba Wamala amakosa yatumye araswa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko hari amakosa Gen Katumba Edouard Wamala yakoze bigatuma araswa n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi, yarashweho urufaya rw’amasasu n’abagizi ba nabi, ubwo yari mu modoka mu majyaruguru […]

Menya abasirikare ba RDF bafite ipeti rya Lieutenant General (Amafoto)

photocollage_1622922335105.jpg

Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Mubarakh Muganga wari Maj Gen amugira Lt Gen. Gen Muganga uretse kuba yarazamuwe mu ntera, yanahinduriwe imirimo avanwa ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, agirwa Umugaba […]

Burundi: Nta rwagwa ruzongera gucuruzwa i Bujumbura

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi, yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu ubucuruzi bw’inzoga y’ibitoki izwi nk’urwagwa. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Gervais Ndirakobuca, yavuze ko yafashe umwanzuro wo guca urwagwa i Bujumbura, nyuma y’uko bimenyekanye ko izi nzoga zishyirwamo ibindi bintu (ibinyabutabire) byangiza ubuzima bw’abantu mu rwego rwo kuzitubura, bijyanye n’uko i Bujumbura nta […]

U Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo ko bafatanya gukemura amakimbirane ari muri Mozambique

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yifuje ko u Rwanda rwakorana na Afurika y’Epfo mu gushakira igisubizo amakimbirane yugarije umugabane wa Afurika, by’umwihariko ibihugu bya Mozambique na Centrafrique. Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta aheruka kugirira mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wo muri kiriya gihugu, Dr Naledi Pandor. Ibiganiro […]

Meddie Kagere yaje kongerera ingufu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura umukino wo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Kagere yageze mu mwiherero w’Amavubi ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu. Uyu rutahizamu ntabwo yagaragaye mu mukino Amavubi y’u Rwanda yatsinzemo Repubulika ya Centrafrique ibitego 3-0, […]

Ab’i Nyabihu basabwe gusimbuza imbabura z’amazi izifashisha amakara

Abatuye mu mu karere ka Nyabihu cyane abegereye ishyamba rya Gishwati, basabwe gukoresha imbabura zikoresha amazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu kigo cy’Amashuri cya Bigogwe TVET School, habereye umuhango wo kumurika Imbabura zidakoresha amakara, ku buryo zaba igisubizo ku kurengera ibidukikije birimo amashyamba. Nzabandora Pierre impuguke mu buhinzi n’ubworozi avuga ko kudakoresha […]

Gen Albert Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu nama idasanzwe ya CEEAC

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango wa CEEAC yigaga ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano byugarije igihugu cya Tchad. Ni inama yabereye mu gihugu cya Congo-Brazzaville ku wa Gatanu, ku butumire bwa Perezida Denis Sassou Ngueso wa kiriya gihugu unayoboye uriya muryango. […]

Maj Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda zasize Maj Gen Mubarakh Muganga azamuwe mu ntera agirwa Lt Gen, anagirwa Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Lt Gen Muganga wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Kigali no mu Ntara […]

Umuzamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi

Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho gukoresha ibiyobyabwenge. RIB yemeje aya makuru ku rubuga rwayo rwa Twitter, isubiza umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari uyibajije niba koko Kwizera Olivier yatawe muri yombi. Amakuru avuga ko uyu musore yafatiwe Kimisange mu karere ka Kicukiro ari kunywa urumogi n’inshuti ze, […]

Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Repububulika ya Centrafrique ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade Amahoro i Remera. Amavubi yipimye na Centrafrique mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 iteganyijwe muri Nzeri. Ibitego bya Rwatubyaye Abdul na Kapiteni Jacques Tuyisenge, byari bihagije kugira ngo […]

Ikiganiro ‘Urukiko’ cya Radio 10 mu marembera nyuma yo ‘Kugambanirwa’

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatambukaga kuri Radio 10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kiri mu minsi yacyo ya nyuma nyuma y’ibyiswe kugambanirwa na zimwe mu nzego zikomeye ziyobora Siporo Nyarwanda. Ku mugoroba w’Ejo ku wa Kane ni bwo hakwirakwiye inkuru ivuga ko iki kiganiro kiza imbere mu bya siporo byari bikunzwe mu Rwanda kizaba […]

Gakenke: Umuganga yafatiwe mu cyuho ari gusambana n’umwarimukazi wubatse

Umuganga wo mu murenge wa Cyabingo n’umwarimukazi wo muri kariya gace, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma yo gufatirwa mu cyuho bari gusambana. Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021 ni bwo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw’uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagari ka Murembe mu Murenge wa Cyabingo muri Gakenke. Amakuru avuga ko […]

Col Nshimiyimana wa FDLR ngo yafatiwe mu Kiliziya

Mu gihe bimenyerewe ko inyeshyamba zo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zifatirwa cyangwa zikicirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare, Col Augustin Nshimiyimana uheruka gutabwa muri yombi we yafatiwe mu Kiliziya. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Col Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize […]

APR FC yaba yongeye gusubira mu rugamba rwo gutwara Mugisha Gilbert

Ikipe ya APR FC yasubiye mu rugamba rwo gutwara rutahizamu Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, nk’uko amakuru yatangiye kumenyekana ejo hashize abitangaza. Mugisha Gilbert kuri ubu ari kurangiza amasezerano mu kipe ya Rayon, ibishobora guha APR FC amahirwe yo kumwegukana. Umunyamakuru wa Flash FM Kayiranga Ephrem, yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kubwira Gilbert […]

Perezida Tshisekedi yasezeye bwa nyuma kuri Yesu Kitenge

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane yasezeye bwa nyuma kuri Kitenge Yesu uheruka kwitaba Imana. Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize ni bwo Nyakwigendera Kitenge Yesu yitabye Imana, aguye i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC. Yesu Kitenge yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira […]

FARDC yafashe mpiri undi mukomanda mukuru wa FDLR

Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyataye muri yombi Col Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé, wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru avuga ko Col Bora Manassé yafatiwe i Masisi mu mpera z’icyumweru gishize bigizwemo uruhare nabarwanyi ba Mai Mai bashwanye na FDLR. Uyu wahoze akuriye ubutasi […]

Nta kibazo mbona mu kuba narara mu rugo rwa Diamond_Zari

Umunya-Uganda Zari Hassan yavuze ko nta kibazo abona mu kuba yarara mu nzu y’umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, mu gihe hari ibihuha by’uko aba bombi bari mu nzira zo gusubirana. Ni nyuma y’uko Zari kuri ubu uri mu gihugu cya Tanzania ashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram ari mu rugo rwa Diamond. […]

Uganda: Abashakaga kwivugana Gen Katumba Wamala bafashwe na Camera

Polisi ya Uganda yashyize ahagaragara amashusho y’abagizi ba nabi bane bari bashatse kwivugana Gen Katumba Wamala yafashwe na Camera zicunga umutekano ku muhanda. Mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri ni bwo imodoka yari itwaye Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Umurimo n’ubwikorezi, yarasiwe ku muhanda wa Kisota mu gace ka Kisasi i Kampala. […]

Green Hill Academy yahagaritse amasomo

e2t45szwqau_7zx.jpg

Ishuri ryitwa Green Hill Academy riri mu Mujyi wa Kampala ryafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma y’aho abanyeshuri baryo banduriye Coronavirus ku bwinshi. Mu ibaruwa yo kuwa 31 Gicurasi 2021, Umuyobozi wa Green Hill, Wilberforce Kamengo yavuze ko hari abanyeshuri banduye Coronavirus mu gihe Uganda iri mu nkundura y’ubwandu bushya bwatewe n’ubwoko bushya bwa virus […]

RDC: Abo muri Kivu y’Amajyepfo basabye Perezida Kagame kubasaba imbabazi

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Perezida Paul Kagame gusaba imbabazi nyuma y’amagambo ataravuzweho rumwe yatangaje ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe mu burasirazuba bwa RDC. Ni amagambo Umukuru w’Igihugu yatangaje mu kwezi gushize, ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 cyabereye i Paris […]

Nyaruguru: Nta cyizere bafite cyo kubona isoko ry’amatoni y’ibigori na kawunga biri mu bubiko

img-20210601-wa0039_1.jpg

Abahinzi 346 bibumbiye muri Koperative “Jyambere Muhinzi” ihinga ikanatunganya umusaruro w’ibigori mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, bavuga ko ubungubu, nta cyizere bafite cyo kubona isoko rya toni zisaga 65 za kawunga n’impungure z’ibigori bafite mu bubiko. Barasaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabavunyishiriza mu bigo by’amashuri afite gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, […]

Umusimbura wa Zidane muri Real Madrid yamenyekanye

Umutaliyani Carlo Ancelotti watozaga ikipe ya Everton yo mu Bwongereza, ni we ugomba gusimbura Umufaransa Zinedine Zidane nk’umutoza wa Real Madrid. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umutoza Zidane yatandukanye na Real Madrid, mbere y’uko iyi kipe isigara ishakisha umusimbura we. Mu mazina yavugwaga harimo Raùl Gonzalez Blanco, Xabi Alonso na Antonio Conte uheruka gutandukana […]

Imana yampaye amahirwe ya kabiri_Gen Wamala nyuma yo kuraswa akarusimbuka

Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’ubwikorezi, yavuze ko kuba yarashwe akarusimbuka ari “amahirwe ya kabiri” Imana yamuhaye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Gen Wamala wari kumwe n’umukobwa we Brenda Nantongo ndetse n’umushoferi we, Haruna Kayondo barasiwe mu gace ka Kisaasi mu majyaruguru y’Umujyi wa Kampala. Nantongo na […]

RDC: Abantu 55 bishwe n’inyeshyamba mu munsi umwe

Abantu bagera kuri 55 baguye mu bitero byabereye mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta y’iki gihugu igashyira mu majwi Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF. Imibare yashyizwe ahagaragara n’akanama gashinzwe umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, yerekanye ko abantu 28 biciwe mu gace k’icyaro kitwa Boga mu gihe 22 biciwe muri Tchabi […]

Gen Katumba Wamala yarashwe, umukobwa we n’umushoferi barapfa

katumba_xclsv.jpg

Gen Katumba Edward Wamala uri mu basirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda (UPDF) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021 yarashwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana ajyanwa kwa muganga ikitaraganya mu gihe umushoferi n’umukobwa we bo bahasize ubuzima. Gen Wamala asanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda; ndetse akaba anahagarariye UPDF mu […]

Sergio Agüero yerekeje muri FC Barcelona itegerejwemo ibindi bikonyozi 3 (Amafoto)

img_20210531_170227.jpg

Umunya-Argentine Sergio Kunu Agüero wari umaze imyaka ibarirwa mu icumi akinira Manchester City yo mu Bwongereza, yamaze kwerekeza muri FC Barcelona yo muri Espagne. Aguero w’imyaka 32 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri FC Barcelona nk’uko iyi kipe yabyemeje ku mbuga nkoranyambaga zayo, nyuma yo gutsinda ikizamini cy’ubuzima. Abahagarariye Agüero na Barça bumvikanye ko ikipe […]

Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC, ayishimira uko yitwaye muri BAL (Amafoto)

img_20210531_152055.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye kuri Village Urugwiro abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Patriots Basketball Club, mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu irushanwa rya BAL. Basketball Africa League yabaga ku nshuro yayo ya mbere, yasojwe ku Cyumweru yegukanwe n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri nyuma yo gutsinda ku mukino wa […]

Manasse Mutatu yatuye intsinzi ya Rayon Sports abatuye i Goma

Rutahizamu Manasse Mutatu wa Rayon Sports, yatuye intsinzi ikipe ye iheruka gukura kuri Bugesera FC abaturage bo mu mujyi wa Goma bamaze iminsi badasinzira. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC i Nyamata, iyihatsindira ibitego 3-1. Umukongomani Manasse Mutatu yishyuriye Rayon Sports igitego yari yatsinzwe na Nzeyurwanda Djihad, mbere […]

U Burundi bugiye gusaba Kenya inguge bwayibikije mu myaka 26 ishize

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Mbere yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Nairobi mu gihugu cya Kenya. Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha, bitabiriye uru ruzinduko ku butumire bwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nk’abashyitsi mu birori by’Umunsi Mukuru wa Madaraka Day Kenya yizihiza buri tariki ya 01 Kamena. Perezidansi y’u Burundi […]

Amavubi yatangiye umwiherero yitegura Centrafrique (Amafoto)

photocollage_1622439258572.jpg

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye itangiye umwiherero, yitegura imikino ibiri ya gicuti igomba guhuriramo n’iya Repubulika ya Centrafrique. Amavubi azakina na Centrafrique hagati y’itariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro i Remera, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar u Rwanda rugomba gukina na Mali […]

Chelsea yegukanye UEFA Champions ya 2 itsinze Man City ku mukino wa nyuma (Amafoto)

img_20210529_234511.jpg

Ikipe ya Chelsea yegukanye UEFA Champions league ya kabiri mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Manchester City igitego 1-0. Hari mu mukino wa nyuma wari utegerejwe n’Isi yose wabereye kuri Estadio de Dragão yo mu mujyi wa Porto muri Portugal. Igitego cy’Umudage Kai Havertz cyo ku munota wa 42 w’umukino ni […]

Imyigaragambyo ikomeye y’indaya zo muri Afurika y’Epfo (Amafoto)

201806africa_southafrica_womensrights_sexworkers.jpg

Abakora umwuga w’uburaya bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, bakoze imyigaragambyo basaba ko umwuga wabo wavanwa mu byaha ukaba akazi kemewe n’amategeko. Ni imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Johannesburg, yitabirwa n’abakora uburaya barenga 200 bari baherekejwe n’inshuti zabo. Abitabiriye iyi myigaragambyo bagaragazaga ko uburaya butagakwiye kwitwa icyaha, nyamara ari akazi kabatunze. Uwitwa Constance Mathe uri […]

Umukinnyi ukinana na Medie Kagere yapfushije umugore

Mercy Mukuka Chama wari umufasha w’umunya-Zambia Clatous Chota Chama ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi. Amakuru avuga ko Madamu wa Clatous Chama yaguye mu bitaro bya Kitwe iwabo muri Zambia, aho yari amaze igihe gito arwariye. Ikipe ya Simba Sports Club ibinyujije ku rubuga […]

Nyamagabe: Umucamanza yambuwe ubudahangarwa, RIB imuta muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Nyaminani Daniel wari umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamagabe, nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa n’Urukiko rw’Ikirenga. RIB ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Nyaminani kwaka no kwakira ruswa. RIB yagize iti: “Nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa n’urukiko rw’ikirenga, RIB yafunze Nyaminani Daniel, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe […]