Ivuguruye: Nta ruka ry’ikirunga cya Nyamulagira ryigeze ribaho
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze kubeshyuza amakuru yari yatangaje ivuga ko ikirunga cya Nyamulagira na cyo cyongeye kuruka. Minisiteri ya RDC ishinzwe itangazamakuru n’Itumanaho yatangaje ko Nyamulagira itigeze iruka, nyuma yo kohereza hejuru yayo indege yo kugenzura neza ko iruka ryabayeho. Iyi Minisiteri kuri Twitter yavuze ko “Indege imaze kuzenguruka ibice byose […]
Iruka rya Nyiragongo: Umudepite aratabariza imfungwa za gereza ya Munzenze
Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, yatabarije imfungwa zo muri gereza ya Munzenze azisabira kwimurwa, mu rwego rwo kwirinda ko zagirwaho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo. Gereza ya Munzenze iherereye mu karere ka Virunga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kakaba akarere kari mu twasabwe kuba twimuye abaturage batwo mu gihe hari ubwoba bw’uko Nyiragongo ishobora […]
Lt Gen Mohamed Farid ari mu Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid, ari hano mu Rwanda aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu. Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi ni bwo Gen Farid n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bageze i Kigali, mbere yo kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Ni ibiganiro byabereye ku Kimihurura ku […]
Perezida Kagame yatabarije abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Isi ubufasha bwihuse bwo gukemura ibibazo biri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, amazukulu yacyo ahitana ubuzima bw’abarenga 30 ndetse yangiza ingo zari zituyemo imiryango irenga ibihumbi 20 mbere […]
Djihad yabonye ikipe nshya, Gasogi United isinyisha rutahizamu ngenderwaho wa Kiyovu SC
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya-Caméroun Armel Ghislain wari rutahizamu ngenderwaho wa Kiyovu Sports. Iyi kipe ya KNC ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Armel yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Ubutumwa buboneka kuri Twitter ya Gasogi United buvuga ko “Gasogi united yasinyishije umukinnyi Armel Ghislain Amasezerano y’imyaka 2.” Armel Ghislain Djimmoé, yageze mu […]
Mashami yahamagaye 33 bitegura Centrafrique biganjemo amasura mashya y’i Burayi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi 33 agomba kwifashisha mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi Stars agomba gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique. Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri […]
Barack Obama yicishije bugufi cyane imbere ya Marcus Rashford
Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze imyato Marcus Rashford ukinira ikipe ya Manchester United, agaragaza ko akiri mu kigero nk’icye atigeze akora nk’ibyo uriya musore ari gukora. Obama yashimagije Rashford kubera uruhare akomeje kugira mu kurwanya ubukene mu gihugu cye cy’Ubwongereza. Obama na Rashford ubwo bari bahuriye mu kiganiro […]
Perezida Kagame yaherekeje Macron wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda (Amafoto)

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, yaherekeje mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga hano mu Rwanda. Perezida Macron yahise akomereza uruzinduko ari kugirira hano ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane ni bwo Perezida Macron yasesekaye i Kigali, mu ruzinduko […]
Ishimwe rya J. Cole ku Rwanda no kuri Patriots BBC yamuhaye amahirwe yo gukina BAL
Umuraperi Jermaine Cole uzwi mu muziki wa Amerika nka J. Cole, yashimiye ikipe ya Patriots BBC yamuhaye amahirwe yo gukina irushanwa rya BAL ndetse n’u Rwanda rwamwakiriye nk’umunyacyubahiro. Ni mu butumwa uyu munyamerika yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. J. Cole washyuhije cyane mu imikino ya BAL, yakiniye ikipe ya Patriots BBC imikino y’amatsinda ayifasha […]
Patriots yatsindiye Ferroviário imbere ya Kagame na Macron, igera muri 1/2 cya BAL
Ikipe ya Patriots BBC, yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cy’irushanwa rya Basketball Africa League rikomeje kubera hano mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique ku manota 73-71. Ikinyuranyo cy’amanota abiri yonyine ni cyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino ukomeye cyane wabereye muri Kigali Arena. Ni umukino wanitabiriwe na Perezida […]
Mugisha Gilbert yafashije Rayon Sports kwigobotora Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na rutahizamu Mugisha Gilbert, yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Bugesera ibitego 3-1. Hari mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona Rayon Sports yari yakiriyemo Bugesera i Nyamata. Ni Rayon Sports yari yitwaye nabi ku munsi wa mbere itsindwa na AS Kigali ibitego 3-1, mu gihe Bugesera […]
Twari tuzikeneye cyane, ni cyo inshuti ziberaho_ Kagame ashimira Macron wazaniye u Rwanda inkingo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku nkunga y’inkingo za COVID-19 yageneye u Rwanda, ashimangira ko ari cyo inshuti zibanira. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Macron yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kubonana […]
Zinedine Zidane yatandukanye na Real Madrid, uramusimbura ntazwi
Ikipe Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, imaze gutangaza ko yatandukanye n’Umufaransa Zinedine Zidane wari umutoza wayo mukuru. Umutoza Zidane ni we wafashe icyemezo cyo gutandukana na Madrid nk’uko iriya kipe yabitangaje ku rubuga rwayo. Iti: “Magingo aya ni igihe cyo kubaha icyemezo cye kandi tukamwereka ko twubaha ubunyamwuga bwe, ukwitanga n’urukundo yagaragaje muri […]
U Rwanda rwagobotse Goma yari mu icuraburindi ku muriro w’amashanyarazi
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yagobotse umujyi wa Goma wo muri RDC iwuha umuriro w’amashanyarazi wo gucana, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryasize uriya mujyi mu icuraburindi. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse, birangira amazukuru yacyo yangije ibikorwa remezo bimwe na bimwe byo muri uriya mujyi. […]
Umuhanzi Joelma Paraíso yishwe no kwiyongeresha ikibuno
Umuhanzi akanaba umubyinnyi, Julieta Gomes Manuel uzwi mu muziki wa Angola nka Joelma Paraíso, yitabye Imana azira kwiteresha inshinge zimwongerera ubunini bw’ikibuno. Joelma w’imyaka 25 y’amavuko yitabye Imana ku wa Mbere w’iki cyumweru aguye mu bitaro bya Prenda by’i Luanda yari amaze iminsi arwariyemo. Umuganga utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bigitangira Joelma yatakaje […]
Villarreal yatsinze Manchester United, iyitwara Europa league
Ikipe ya Villarreal yo muri Espagne yaraye yegukanye igikombe cya UEFA Europa league, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Manchester United yo mu Bwongereza kuri penaliti 11-10. Hari mu mukino wa nyuma wa Europa league league wabereye i Gdansk muri Pologne. Iminota 90 y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye rwabuze gica, dore ko amakipe […]
Icyizere cy’Abakongomani cyo gusimbura Gabon muri CAN cyaraje amasinde
Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), katesheje agaciro ikirego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC (FECOCA) ryari ryarezemo Gabon bapfa umukinnyi witwa Geulor Kanga. FECOFA mu kirego cyayo, yari yashinje Gabon kuba yarakinishije Kanga imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN, nyamara afite ibyangombwa bibiri bitandukanye. Ibyangombwa Gabon ifite byerekana ko Kanga […]
Rwabuze gica hagati ya APR FC na AS Kigali, zirinda Rayon Sports
Umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere y’u Rwanda wahuzaga ikipe ya APR FC na AS Kigali, urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, yombi arindira ikipe ya Rayon Sports. Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga umukino wa kabiri muri irindwi igomba guhuza amakipe umunani ya mbere agomba kuvamo izegukana igikombe cya shampiyona. APR FC na AS Kigali […]
Perezida Ndayishimiye yahaye inyigisho ba Ofisiye bakuru muri FDNB (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za kiriya gihugu, kuri uyu wa Gatatu yahaye inyigisho ba Ofisiye bakuru mu gisirikare cy’u Burundi. Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko izi nyigisho zigamije kubakangurira kuzirikana igihugu zatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya ISCAM. Ni igigisho zitabiriwe n’abasirikare bakuru b’u Burundi, barimo n’Umugaba Mukuru […]
Bamenye ko nta mwanya bafite_Ndayishimiye ku bateye za grenade i Bujumbura
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko abaraye bagabye ibitero bya za grenade i Bujumbura ari abifuza gusubiza u Burundi inyuma, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo i Bujumbura mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi hagabwe ibitero bitatu bya za grenade, bihitana ubuzima bwa bamwe mu Barundi. Minisiteri y’Umutekano […]
Bujumbura: Abatari bake baguye mu bitero bya za Grenade, benshi barakomereka
Abantu babiri baraye baguye mu bitero bya za grenades zatewe mu mujyi wa Bujumbura mu gihugugu cy’u Burundi, abandi benshi barakomereka. Izi grenades bitaramenyekana abaziteye, zatewe ahantu batandukanye hahurira abantu benshi i Bujumbura, harimo ahakorerwa ubucuruzi n’ahategerwa imodoka zitwara abagenzi. Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Burundi, yaraye yanditse kuri Twitter ko abantu babiri ari bo baguye […]
Ivu ryasohowe na Nyiragongo ni uburozi_Ikigo OVG
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku iruka ry’ibirunga mu mujyi wa Goma (OVG), cyatangaje ko ivu ryarekuwe n’ikirunga cya Nyiragongo ari uburozi, gisaba abaturage kwitwararika. Kuri uyu wa Kabiri ikirunga cya Nyiragongo cyarekuye ivu ryinshi cyane, ku buryo ryagaragaye ryuzuye mu kirere cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda. […]
Ibivugwa ku gitero cya FLN/Umukozi wa RIB yatawe muri yombiabakoresha watsappba buriwe-#Hiryanohino
RIB yafunze umukozi wayo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umwe mu bakozi barwo yakira ruswa ya Frw 300,000 kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome. Uwafashwe yakira ruswa yitwa Kabanguka Jules wari usanzwe akuriye ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, nk’uko RIB yabitangaje yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter. Uru rwego rwavuze ko Kabanguka “afungiye kuri Sitasiyo […]
Eden Hazard arashaka kuva muri Real Madrid agasubira muri Chelsea
Rutahizamu Eden Hazard arifuza kuva muri Real Madrid agasubira muri Chelsea yahoze akinira, nyuma yo kugorwa n’ubuzima bwo muri iriya kipe y’i Madrid. Uyu Mubiligi amaze imyaka ibiri muri Real Madrid, gusa ntiyigeze yigaragaza nk’uko byari byitezwe, ibyanahuriranye n’imvune nyinshi yagize zatumye atabona umwanya uhagije wo gukina. Ikinyamakuru Marca cyandika inkuru nyinshi za Real Madrid, […]
Perezida Kagame yakiriye icyamamare J. Cole mu biro bye
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye umuraperi Jermaine Cole wamamaye mu muziki nka J. Cole. Ibiro by’Umukuru byemeje ko Perezida Kagame na J. Cole, gusa ntibyasobanura ibyo bombi baganiriyeho. Umuraperi J. Cole amaze igihe ari hano mu Rwanda, aho yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League yari amaze igihe […]
Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland Beveren
Umunyarwanda Bizimana Djihad wakiniraga ikipe ya Waasland Beveren yo mu gihugu cy’Ububiligi, yamaze gutandukana na yo nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo. Uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yemeje ko yatandukanye n’iyi kipe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yagize ati: “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. […]
Uganda: Kadaga yatsinzwe amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga amategeko yari ayoboye imyaka 10
Jacob Oulanyah ni we watorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Uganda, atsinze Rebecca Kadaga wari umaze imyaka 10 ari umuyobozi wayo. Ni mu matora yabereye kuri uyu wa Mbere ku kibuga cya Kololo. Oulanyah yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Uganda nyuma yo gushyigikirwa n’abadepite 310 bangana na 59.38% mu gihe Kadaga yagize […]
Ntamuhanga Cassien yaba yongeye gutabwa muri yombi
Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wari ufungiye muri gereza ya Nyanza mbere yo kuza kuyitoroka, biravugwa ko yaba yamaze kongera gutabwa muri yombi. Mu Ugushyingo 2017 ni bwo uyu wahoze ari umunyamakuru yatorotse gereza, yerekeza mu gihugu kitahise kimenyekana cyahise kimuha ubuhungiro. Uyu mugabo wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo, yatorotse gereza mu gihe yari yarahawe […]
Bwa mbere Espagne igiye kwitabira irushanwa rikomeye idafite umukinnyi n’umwe wa Real Madrid
Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Espagne, Luis Enrique, yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu gikombe cy’u Burayi (Euro) batarimo umukinnyi n’imwe Real Madrid. Ni bwo bwa mbere mu mateka Espagne igiye kwitabira irushanwa rikomeye idafite umukinnyi n’umwe wa Real Madrid. Mu bakinnyi byari byitezwe ko Enrique ahamagara harimo Kapiteni Sergio Ramos, gusa byabaye ngombwa ko uyu myugariro […]
Hasobanuwe ikihishe inyuma y’imitingito ikomeje kumvikana mu Rwanda
Ikigo gishinzwe mine, peteroli na Gaz, Rwanda Seismic Monito (RSM), cyasobanuye ikihishe inyuma y’imitingito mito ikomeje kumvikana ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye kuruka, bituma bamwe mu Bakongomani bahungira mu Rwanda. Iruka ry’iki kirunga […]
Goma: Amashuri yafunzwe kugeza igihe kitazwi
Ibikorwa by’amashuri mu mujyi wa Goma byafunzwe kugeza igihe kitazwi, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kiri hafi yawo ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Icyemezo cyo gufunga amashuri yo muri uriya mujyi cyatangarijwe mu itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) mu ijoro ryakeye. Umuvugizi w’Ingabo za RDC zikorera muri […]
Ubusinzi n’akagambane ku byakoze kuri Seninga Innocent
Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Musanze FC, avuga ko ubusinzi no kugambanirwa n’abakinnyi b’iriya kipe biri mu byatumye yirukanwa. Ku Cyumweru Tariki ya 23 Gicurasi ni bwo Seninga Innocent yirukaniwe i Nyamata mu Bugesera, nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsindwa na Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wa shampiyona. Uyu mutoza yirukanwe kandi […]
Suarez yasutse amarira nyuma yo guhesha Atlético Madrid igikombe cya shampiyona (Amafoto)

Rutahizamu Luis Suarez yagaragaye asuka amarira, nyuma yo gufasha ikipe ya Atlético de Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne. Atlético Madrid yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espagne cya 11 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Real Valladolid ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona. Iyi kipe y’umutoza Diego Simeone yatwaye iki gikombe, […]
Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibi n’u Rwanda, aravuga ko ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka. Amafoto n’amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuriro mwinshi ututumuka kuri iki kirunga giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Umwe mu banyamakuru bakorera mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yabwiye BWIZA ko kiriya kirunga […]
Tanzania: Perezida Samia yahinduriye imirimo uwari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahinduriye imirimo Lt Gen Yakubu Hassan Mohamed wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania zirwanira ku butaka, amugira Ambasaderi. Gen Yakubu Hassan Mohammed yari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira ku butaka kuva muri 2018, ubwo yahabwaga izo nshingano na Nyakwigendera John Pombe Magufuli asimbuye Lt Gen James Mwakibolwa wagiye mu […]
Simba SC yanyagiye Kaizer Chiefs, isezererwa muri CAF Champions league
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania isezerewe muri CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 3-0, gusa isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Ni umukino […]
CAF Champions league: Kagere na bagenzi be bitezweho ibitangaza
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Meddie Kagere, na bagenzi be bakinana muri Simba Sports Club, kuri uyu wa Gatandatu bategerejweho ibitangaza bibageza muri 1/2 cy’irangiza cya CAF Champions league. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Simba Sports Club yakira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria yaguye mu mpanuka y’indege
Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria, Lt Gen Ibrahim Attahiru, yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa kiriya gihugu. Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko Gen Attahiru yapfuye ubwo indege yari arimo yageragezaga kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kaduna, bijyanye n’uko ikirere cyari cyifashe nabi. Amakuru avuga ko […]
Karongi: Bane mu bari baherekeje Minisitiri Gatabazi bakoze impanuka y’imodoka
Abakozi bane ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021. Ni impanuka yabereye mu kagari ka Ryaruhanga ho mu Murenge wa Mubuga. Amakuru imodoka yo mu bwoko bwa V8 ifite plaque RAD108G bariya bakozi barimo, yakoze impanuka nyuma yo kunanirwa […]
Uko ingengo y’imari yagenewe za Minisiteri n’inzego zitandukanye irutanwa
Ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka utaha wa 2021/2022 ni Miliyari 3, 807 Frw, iziyongera ku kigero cya 9,8% ugereranyije n’iyari yakoreshejwe mu mwaka uri kurangira kuko yo yari Miliyari 3,464.8 Frw. Ibi bisobanuye ko Miliyari 342.2 Frw ari zo ziziyongera ku ngengo y’imari y’umwaka utaha. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, aheruka gutangaza ko […]
Abapolisi bayabangiye ingata nyuma yo gusanga Cobra mu gikapu cy’umugenzi basakaga
Abapolisi ba Uganda bacungaga bariyeri yo mu gace ka Busia, bakijijwe n’amaguru nyuma yo gusanga inzoka yo mu bwoko bwa Cobra ireshya na metero eshatu z’uburebure mu gikapu cy’umugenzi basakaga. Aba bapolisi batangaje ko nyir’igikapu yambukaga umupaka yerekeza muri Kenya aturutse muri Uganda, gusa ahitamo gucika ubwo abapolisi bamuhamagazaga ngo bamusake bisanzwe. Uwitwa Jackson Bwiire […]
Burundi: Pierre Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu
Inteko ishinga amategeko y’u Burundi kuri uyu wa Kane, yatoye umushinga w’itegeko rigira Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu. Ni igikorwa cyahuriranye no kwimura itariki u Burundi bwizihirizagaho Umunsi wo Gukunda Igihugu, wavanwe ku itariki ya 08 Nyakanga ushyirwa ku ya 07 Kamena, umunsi Perezida Nkurunziza yapfiriyeho. Abadepite […]
Col Tom Byabagamba yagabanyirijwe igifungo ku cyaha cy’ubujura
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, nyuma yo kongera kumuhamya icyaha cy’ubujura. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwa terefoni. Ni icyemezo Col Byabagamba yajuririye, asaba hakwiye kugaragazwa umuntu yibye […]
Hamenyekanye igihe Rayon Sports na APR FC zizesuranira muri Shampiyona
Tombora yerekana uko amakipe 8 yarenze imikino y’amatsinda agomba gukina, yasize hamenyekanye uko amakipe yose azahura kuva ku Cyumweru. Ni tombola yabanjirijwe n’impaka ndende z’abayobozi b’amakipe kuko hazaba umukino umwe(ntawo kwishyura), bifuzaga ko imikino yazakinirwa ku kibuga kitagize ikipe kibogamiyeho(terrain neutre). Kuko buri kipe izakina imikino 7, byabaye ngombwa ko buri kipe izakira imikino 3 […]
Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ukutavuga rumwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri Mapping Report na Dr Denis Mukwege. Ku wa 01 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”. Iyi […]
Rubavu: Barashinja Koperative CEMINYAKI kwitwaza ingufu za gisirikare ikabahohotera
Abaturage batuye hafi y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, barashinja Koperative CEMINYAKI igicukuramo amabuye y’agaciro kwitwaza ingufu za gisirikare ifite ikabahohotera. Ihohotera aba baturage bataka rishingiye ku kuba bashinja iriya Koperative gukoresha ingufu ikabangiririza imitungo itabahaye ingurane, abandi bakayishinja kubashimutira abantu. Hakizimana Gaspard uri mu baturage bavuga ko […]
Leo Messo yerekeje muri Arsenal yo mu Bwongereza
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gusinyisha Leo Messo, umukinnyi ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Kenya. Inkuru y’uko iyi kipe yamaze gusinyisha uriya mukinnyi yemejwe na Chris Wheatley usanzwe ashinzwe itangazamakuru mu kipe ya Arsenal, gusa ntiyagira byinshi atangaza ku bikubiye muri Transfert ye. Amafoto yagiye hanze agaragaza Messo nyuma yo gusinyira Arsenal […]
Perezida Kagame yashinje Uganda gushaka guha u Rwanda amategeko
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba igihugu cya Uganda cyarashatse guha u Rwanda amategeko y’ibyo rugomba gukora gukora biri mu byahungabanyije umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na France 24 na RFI. Yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitandukanye by’imbere mu gihugu, muu gihe rwabaga rushaka uko rukemura […]
Perezida Kagame yabonanye n’abasirikare bakuru b’Abafaransa babaye mu Rwanda
Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa, yabonanye n’abagize Komisiyo yakoze raporo Duclert ndetse n’abahoze ari abasirikare bakuru b’Ubufaransa bari mu Rwanda hagati ya 1990-1994. Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu byatangaje ko abahoze ari abasirikare bakuru bitabiriye biriya biganiro barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Amb. Yannick Gérard. Aba basirikare […]
Kera kabaye Karim Benzema yongeye guhamagarwa mu kipe y’Abafaransa
Rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema, yongeye guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’Abafaransa ‘Les Bleus’, nyuma y’imyaka itanu yarayirukanwemo. Benzema yirukanwe mu kipe y’Abafaransa n’umutoza Didier Deschamps muri 2015, nyuma yo gushinjwa gushyira hanze amashusho y’urukozasoni ya mugenzi we Mathieu Valbuena. Ikinyamakuru Le Parisien cyari cyatangaje ko Benzema ashobora guhamagarwa mu bakinnyi Ubufaransa buzifashisha muri Euro […]
Nyamagabe: Ababyeyi b’abana baturikanywe n’igisasu barasaba ubufasha
Abana babiri b’abahungu b’imyaka 13, Byukusenge Samuel na Sinzabahorana Cyprien, bombi bakomoka mu Karere ka Nyamagabe: umwe mu mudugudu wa Rukereko, akagari ka Nkumbure, umurenge wa Kitabi; undi mu mudugudu wa Kumuganza, akagari ka Shaba, umurenge wa Tare, baturikanywe n’igisasu mu kwezi kwa Kanama 2020 ubwo bari bagiye gutora inkwi mu ishyamba riherereye mu isambu […]
Inama y’igitaraganya muri Kiyovu Sports nyuma yo gusebera imbere ya Rutsiro FC
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gutumiza inama y’igitaraganya yahuje abakinnyi n’ubuyobozi, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Rutsiro igasezererwa muri shampiyona itarenze umutaru. Ejo ku wa Mbere ni bwo urugendo ruganisha Kiyovu Sports ku ndoto zayo z’igikombe cya shampiyona rwatangiye, nyuma yo gutsindwa na Rutsiro ibitego 2-1. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino Perezida Mvukiyehe […]
Perezida Kagame yakomoje kuri Agathe Kanzinga, Dr Mukwege n’intege nke za Loni muri RDC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ko iyo ingabo z’u Rwanda ziza kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bivugwa zakabaye zarakemuye ikibazo cy’umutekano muke kiri muri kiriya gihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku wa Mbere, mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24 cyo kimwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Perezida Kagame yagaragaje […]
Rutsiro FC yababaje Kiyovu Sports, ijyana na Rayon Sports muri 1/4 cy’irangiza
Ikipe ya Rutsiro yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo. Ibitego bya Iraguha Hadji na Nova Bayama byari bihagije ngo Rutsiro FC ibone amanota atatu yayifashije kugera muri 1/4 cy’irangiza. Kiyovu Sports […]
Perezida Kagame yijeje Tshisekedi ubufasha mu kugarura amahoro muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru
Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yijeje Félix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwose bushoboka, mu rwego rwo kugarura amahoro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Abakuru b’ibihugu bombi kuri uyu wa Mbere bahuriye i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye inama yiga kuri Sudani yateguwe na Perezida […]
Urwibutso kuri Mafisango Patrick wujuje imyaka 8 atabarutse
Ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi, ni bwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakiriye inkuru y’umubabaro yabikaga nyakwigendera Mafisango Patrick. Ni inkuru yashenguye imitima y’abakunzi b’Umupira w’amaguru, kubera igikundiro uyu mugabo wakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi yari afitiwe. Nyakwigendera Mafisango Patrick Mutesa, yakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kuza mu Rwanda akanyura mu […]
FC Barcelona yanyagiye Chelsea, yegukana igikombe cya UEFA Champions league
Ikipe ya FC Barcelona y’abari n’abategarugori yegukanye igikombe cya UEFA Champions league cya mbere mu mateka yayo, nyuma yo kunyagira Chelsea ibitego 4-0. Hari mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league wabereye Gothenburg mu gihugu cya Suède. Iminota 36 y’umukino yari ihagije ngo FC Barcelona y’umutoza Luis Cortes ibe yamaze kubona ibitego bine byahise […]
J. Cole yatsindiye Patriots amanota atatu, ayifasha gutsinda Rivers Hoopers
Umuraperi Jermaine Cole uzwi mu muziki wa Amerika nka J. Cole, yaraye atsinze amanota atatu mu mukino w’irushanwa rya BAL ari gukiniramo ikipe ya Patriots BBC ya hano mu Rwanda, afasha iyi kipe gutsinda Rivers Hoopers amanota 80-63. Batriots BBC na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ni bo bafunguye ririya rushanwa, mu mukino wabereye muri […]
CAF Champions league: Simba SC yakorewe ibya mfura mbi na Kaizer Chiefs
Ikipe ya Simba Sports Clubo yo mu gihugu cya Tanzania, yanyagiwe na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 4-0; mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league. Iyi kipe isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere yari yasuye Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo. Ni umukino Simba yagiye gukina ihabwa amahirwe, bijyanye n’uko yari yitwaye […]