Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri Koreya ya Ruguru
Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byafatiye ibihano Koreya ya Ruguru nyuma yuko Pyongyang yongereye ingufu mu kongera intwaro za kirimbuzi na gahunda zo gukora misile . Kuri uyu wa Gatanu, abayobozi benshi bo muri Koreya ya Ruguru bakaba bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo nyuma y’igeragezwa rya misile ya ballistique yambukiranya […]
Imijyi 10 ya mbere ihenze kuyituramo ku Isi n’indi 10 ihendutse mu 2022
Ubushakashatsi bwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU) bwerekana ko imijyi ihenze kurusha indi ku Isi irangajwe imbere na New York na Singapore . Ni ubwa mbere New York iza ku mwanya wa mbere. Umwaka ushize umujyi wa mbere wari uhenze kuwuturamo ni Tel Aviv, ubu yashyizwe ku mwanya wa gatatu. Muri rusange, impuzandengo yo kubaho […]
Senegal: Umudepite w’umugabo yakubise mugenzi we w’umugore urushyi haduka imirwano ikaze mu nteko
Imirwano ikomeye yadutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Senegal nyuma y’uko umudepite w’umugabo w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akubise urushyi mugenzi we w’umugore nk’uko amashusho yatmbukijwe kuri televiziyo yabigaragaje, mu gihe hakomeje kuzamuka umwuk mubi mu gihugu hagati y’abanyapolitiki b’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi . Kuri uyu wa Kane ushize, ubwo hamurikwaga ingengo y’imari, umwe […]
Somalia: Guverinoma iravuga ko abarwanyi 40 ba Al Shabaab biciwe muri Shabelle
Kuri uyu wa Kane, guverinoma yavuze ko ingabo za Somalia zishe abarwanyi ba al Shabaab bagera kuri 40 mu karere ka Shabelle, mu mirwano iheruka kuba mu bitero bimaze amezi bigamije guca intege uyu mutwe w’abarwanyi ba kisilamu . Al Shabaab, umutwe w’iterabwoba ukorana na al Qaeda, umaze igihe urwanira gushyiraho guverinoma igendera ku mtegeko […]
Le Rwanda salue le soutien de 20 millions d’euros de l’UE aux opĂ©rations au Mozambique
L’Union europĂ©enne a approuvĂ© une aide de 20 millions d’euros (environ 22,7 milliards de Frw) pour les opĂ©rations des troupes rwandaises Ă Cabo Delgado, au Mozambique, oĂą elles combattent des terroristes liĂ©s Ă l’État islamique . Le paquet de l’UE s’ajoute Ă l’assistance en cours de 89 millions d’euros pour l’armĂ©e mozambicaine en collaboration avec […]
Sudani y’Epfo yohereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batayo y’ingabo 750
Perezida Salva Kiir yatangaje ko Sudani y’Epfo yohereje batayo y’abasirikare 750 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo . Nk’uko Radio Miraya, sitasiyo ifitwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ibitangaza, Perezida Kiir yavuze ko vuba aha izo ngabo zizoherezwa mu bice […]
Goma: Abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga bakurikiranaga imyigaragambyo bahuye n’uruva gusenya

Abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga bakurikiranaga imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC yo kuri uyu wa Kane, mu mujyi wa Goma, bahuye n’uruva gusenya batabwa muri yombi na polisi ndetse bamwe bamburwa ibikoresho byabo . Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu bwari bwabujije iyo myigaragambyo, ntibyabujije ko abaturage biganjemo urubyiruko rwo muri […]
Uvira: Haravugwa imirwano ikaze hagati y’imitwe ya Gumino na Mai-Mai
Nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile nshya ya Congo ikorera mu misozi n’ibibaya bya uvira, Fizi na Mwenga / Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo, ngo imirwano yatangiye kuri uyu wa Gatatu ushize irakomeje hagati y’imitwe ya Mai-Mai Biloze Bishambuke na Gumino Android iyobowe na Colonel Michel Makanika . Ni imirwano bivugwa ko irimo kubera mu midugudu ya […]
Intumwa zaturutse muri Eastern Africa Standby Force ziri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda
Muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 1 Ukuboza, intumwa zaturutse mu bunyamabanga bw’umutwe w’ingabo z’ibihugu bya EAC uba witeguye gutabara aho bibaye ngombwa (Eastern Africa Standby Force) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, Komanda w’ingabo za EASF, zatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda . Intego y’uru ruzinduko rw’iminsi 3 ni ugukora igenzura ry’ubushobozi bw’u […]
ICC igiye gutanga umwanzuro ku bujurire bwa Dominic Ongwen wari warakatiwe imyaka 25 y’igifungo
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rwatangaje ko ku itariki ya 15 Ukuboza ruzatanga umwanzuro warwo mu rubanza mu bujurire rwa Dominic Ongwen wahoze ari umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA), wari wajuririye igifungo cy’imyaka 25 . Ongwen yahamijwe icyaha cyo gukora amarorerwa mu majyaruguru ya Uganda mu myaka irenga 20 ishize. Muri Gashyantare […]
Umubyeyi wa batisimu wa Prince William yeguye nyuma y’amagambo y’ivanguramoko

Umubyeyi wa batisimu w’Igikomangoma William, Lady Susan Hussey, yasabye imbabazi kandi yegura ku nshingano yari afite ibwami nyuma yo kubaza inshuro nyinshi umuyobozi w’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza w’umwiraburakazi aho “akomoka” mu by’ukuri . Ngozi Fulani, washinze umuryango w’abagiraneza, yabajijwe inkomoko ye mu gikorwa cy’ubugiraneza cyabereraga ibwami kuwa Kabiri ushize. Fulani, yavuze ko yatangajwe cyane […]
Le Rwanda envoie plus de troupes au Mozambique
Le Rwanda a rĂ©cemment dĂ©ployĂ© des troupes supplĂ©mentaires dans la province de Cabo Delgado, au nord du Mozambique, oĂą les institutions de sĂ©curitĂ© rwandaises et mozambicaines combattent les terroristes depuis juillet 2021, a dĂ©clarĂ© le prĂ©sident Paul Kagame . Ă€ la demande du gouvernement mozambicain, le Rwanda a initialement dĂ©ployĂ© 1 000 militaires et policiers […]
Ukraine imaze gupfusha abasirikare basaga 100,000 ku rugamba – E.U
Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yerekanye umubare rusange w’ingabo igihugu cya Ukraine kimaze gutakaza mu ntambara n’u Burusiya . Kuri uyu wa Gatatu, mbere yo kongeraho ko abasivili byibuze 20000 bamze kugwa muri iyi ntambara kuva yatangira mu mpera za Gashyantare, von der Leyen yagize ati: “Kugeza ubu hapfuye abasirikari ba […]
Umuteramakofe wo muri Cameroun arifuza gukosorera Umunyekongo Bakole i Kigali

Umukinnyi w’iteramakofe wo muri Cameroun, Carlos Takam w’imyaka 41, yasabye Umunyekongo, Martin Bakole, ko bahurira mu murwano utarigeze ubaho i Kigali, mu Rwanda . Uyu Munyekongo ntaremera icyifuzo cya mugenzi we ahanini bitewe n’ubushyamirane buri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, igihugu cye gishinja gufasha umutwe wa M23. Nk’uko amakuru urubuga Mediacongo […]
Jiang Zemin wahoze ari umuyobozi w’u Bushinwa yapfuye ku myaka 96 y’amavuko
Uwahoze ari umuyobozi w’u Bushinwa, Jiang Zemin, wageze ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ya Tiananmen Square, yapfuye afite imyaka 96 . Ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko yapfuye nyuma ya saa sita i Shanghai kuri uyu wa Gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Umwe mu bantu bakomeye mu mateka y’u Bushinwa mu myaka ya vuba aha, […]
Gishari: Ba suzofisiye 247 basoje amahugurwa agamije kubakarishya

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi 239 n’abacungagereza 8 bo ku rwego rwa ba suzofisiye (NCOs) basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana . Muri aya mahugurwa y’icyiciro cya 13, mu gihe cy’amezi ane bari bayamazemo, bize amasomo […]
1,900 tués dans des accidents de la route depuis 2020

Les sĂ©nateurs se sont inquiĂ©tĂ©s du nombre croissant de personnes tuĂ©es dans des accidents de la route, malgrĂ© toutes les mesures prises pour les prĂ©venir . Au total, 1,971 personnes ont Ă©tĂ© tuĂ©es depuis 2020, selon les chiffres de la Police nationale rwandaise (RNP) prĂ©sentĂ©s Ă la commission sĂ©natoriale des affaires Ă©trangères et de la […]
Hemejwe ko Umunyazambiya uherutse kwicirwa ku rugamba muri Ukraine yakoreshwaga na Wagner Group
Kuri uyu wa Kabiri, umucuruzi w’Umurusiya Yevgeny Prigozhin, inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin, yatangaje ko umunyeshuri wo muri Zambia wapfiriye muri Ukraine yabarizwaga mu mutwe wa gisirikare w’abikorera wa Wagner Group . Zambia yo yavuze ko igihagaze ku byo yatangaje mbere isaba Moscou ibisobanuro by’ukuntu Lemekhani Nyirenda w’imyaka 23 wari umunyeshuri yavuye mu gukora […]
Afurika y’Epfo: Uwishe uwarwanyaga Apartheid wari ugiye gufungurwa yatewe icyuma
Janusz Walus, umwicanyi wishe umuyobozi warwanyaga ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo, Chris Hani, hashize imyaka igera kuri mirongo itatu, yatewe icyuma muri gereza afungiwemo mu gihe yari aherutse kwemererwa gufungurwa by’agateganyo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri . Mu cyumweru gishize, Walus, ufite imyaka 69, ufite ubwenegihugu bwa Pologne, yemerewe kurekurwa n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga […]
Abanyamerika batatu bafashwe bashinjwa gutera inkunga inyeshyamba
Minisiteri y’ubutabera muri Amerika yatangaje ko Abanyamerika batatu bakomoka muri Cameroun batawe muri yombi bakurikiranyweho gukusanya inkunga yo gufasha abarwanyi baharanira ubwigenge bw’abakoresha Icyongereza muri iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati bashaka kugira igihugu cyabo . Igihugu cya Cameroun ni igihugu gikoreshwamo cyane Igifaransa ariko gifite na ba nyamucye bakoresha Icyongereza bamaze igihe binubira […]
Nyanza: Gen. Maj. Habyarimana yavuze ko yinjiye muri FDLR ari amaburakindi
Abantu batandatu bahoze mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bubarega, aho umwe muri bo, avuga ko yinjiye muri uyu mutwe kubera kubura uko agira . Joseph Habyarimana, wahoze mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) mbere ya jenoside afite ipeti rya liyetona nyuma akaza kujya mu […]
RDC: Inyeshyamba za M23 zihanganye n’iza Mai-Mai na FDLR mu birometero 15 uvuye Kibirizi
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ugushyingo 2022, mu giturage cya Kishishe, mu birometero nka 15 uvuye ahitwa Kibirizi, muri Sheferi ya Bwito, haravugwa imirwano ihuje inyeshyamba za M23 ndetse n’iza Mai-Mai zifatanyije na FDLR . Nk’uko aya makuru atruruka mu burasirazuba bwa Congo, agaragarakuri twitter ya Kivu Morning Post avuga […]
Goma: Hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare zo mu bihugu bya EAC
Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ugushyingo 2022 i Goma, hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igamije gushyiraho ingamba zo guhuza ibikorwa by’ingabo z’akarere bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri rusange na M23 by’umwihariko . Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. […]
Indege yavuye mu baturanyi yarashe ibirindiro by’Ingabo za Centrafrica n’abarwanyi ba Wagner Group
Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Centrafrica yavuze ko indege yahagurutse mu gihugu cy’abaturanyi yateye ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo ndetse n’ingabo z’abarusiya mu majyaruguru y’iburengerazuba, bitera ubwoba ko hashobora kubaho kwihorera . Iyi ndege “yajugunye ibisasu mu mujyi” wa Bossangoa “byibasiye ibirindiro by’ingabo zacu, iz’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’uruganda rw’ipamba”, ibi byemejwe mu itangazo rigenewe […]
Dr Sabin Nsanzimana nommé ministre de la Santé
Le prĂ©sident Paul Kagame a nommĂ© le Dr Sabin Nsanzimana comme nouveau ministre de la SantĂ© en remplacement du Dr Ngamije Daniel qui Ă©tait Ă la tĂŞte du ministère depuis fĂ©vrier 2020 . Un communiquĂ© signĂ© par le Premier ministre, Edouard Ngirente, et publiĂ© sur Twitter lundi dĂ©signe Ă©galement le Dr Yvan Butera comme nouveau […]
M23 irashinjjwa gufata bugwate Umubiligi uyobora Pariki ya Virunga wigeze gushinjwa gukorana na yo
Umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN), Umubiligi Emmanuel De Merode, na bagenzi be muri Parike ya Virunga biravugwa ko bafashwe bugwate n’inyeshyamba za M23 i Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe nyamara uyu muzungu mbere yashinjwaga n’Abanyekongo gukorana na M23 . Imiryango igera mu icumi iharanira kurengera ibidukikije ni […]
Au moins 13 capteurs seront installĂ©s Ă Kigali pour surveiller le bruit et la pollution de l’air
Au moins 13 capteurs seront bientĂ´t installĂ©s dans la ville de Kigali pour surveiller le niveau de pollution atmosphĂ©rique et sonore . Les capteurs seront mis en place par l’AutoritĂ© de gestion de l’environnement du Rwanda (REMA) et l’Institut africain des sciences mathĂ©matiques (AIMS). Les capteurs font partie d’un nouveau cadre de la ville de […]
Uwahoze ari Perezida wa Comores yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ugushyingo, uwahoze ari Perezida wa Comores, Ahmed Abdallah Sambi, yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rushinzwe umutekano w’igihgu, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza . Usibye gukatirwa, Urukiko rw’umutekano rwategetse kandi ko umutungo we ufatirwa ndetse yamburwa uburenganzira bwe nk’umunyagihugu nk’uko bitangazwa na Comores Info. Ikinyamakuru Habariza Comoros cyo cyatangaje ko, “abategetsi […]
Niba barabishe berekane imirambo yabo – Gen. Nzabampema anyomoza FARDC

Umuyobozi w’inyeshyamba z’Abarundi z’umutwe wa FNL, Gen. Aloys Nzabampema, aranyomoza amakuru avuga ko Igisirikare cy’u Burundi gifatanyije n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biherutse kwica inyeshyamba 40 z’uyu mutwe . Urubuga SOS Medias Burundi ku rubuga rwarwo rwa twitter ruvuga ko Gen. Nzabampema yanyomoje aya makuru agira ati “ Ni impuha. Niba barabishe, berekane imirambo […]
Mali: Igisirikare cyafashe Abafaransa bane kivuga ko bari barafashe bugwate abaturage 10
Igisirikare cya Mali kiravuga ko cyakoze operation idasanzwe yagejeje ku ibohozwa ry’imbohe zigera ku icumi, ariko kigatungurwa no gusanga abari bafashe bugwate aba bantu ari abaturage b’u Bufaransa basabaga ingurane cyangwa guhabwa amakuru y’ingenzi ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge . Iyi nkuru dukesha urubuga Afrikmag iravuga ko Abafaransa benshi bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Mali numa […]
Abatalibani baba barinjije amamiliyoni y’Amadolari mu mitegurire y’Igikombe cy’Isi muri Qatar
Ikinyamakuru Telegraph cyo mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ushize cyatangaje ko Abatalibani binjije amamiliyoni y’amadolari mu mitegurire y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar . Iki kinyamakuru cyavuze ko umutwe w’Abatalibani uri ku butegetsi muri Afghanistan kuva muri Kanama 2021 Ingabo za Amerika zimaze kuhava, wakodesheje imashini n’ibikoresho byo kubaka ba rwiyemezamirimo bahawe akazi n’abayobozi […]
RDC: Hagiye gusohorwa raporo isobanura urwego urwango rufitiwe Abatutsi b’Abanyekongo rugezeheho
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko ubutumwa bubiba urwango ku Batutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bumaze kugera ku rugero rwa 81% buvuye kuri 67% kandi umubare w’ababigenderamo wiyongereye cyane muri ibi byumweru . Ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, umuryango PMVS (Programme Multisectoriel de Vulgarisation et Sensibilisation) urateganya kuzashyira ahagaragara raporo isobanura mu […]
Gen Yav Philemon wa FARDC ufunzwe ashinjwa ubugambanyi yaba amaze iminsi yicishwa inzara
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko Gen. Philemon Yav wa FARDC, umaze amezi abiri atawe muri yombi ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no kugerageza guhirika umukuru w’igihugu, amaze iminsi atagaburirwa ndetse kuri uyu wa Gatandatu hakaba hari amakuru yahwihwiswaga ko yaba yamaze no kwicwa n’inzara nyuma y’icyumweru atarya . Uyu musirikare mukuru wa […]
Abacuruzi banga gukoresha inyemezabwishyu za EBM bagiye gutangira guhanwa
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyihanangirije abacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga zizwi nka EBM (Electronic Billing Machine) ko bagiye guhanwa bikomeye ku buryo hari n’abazajya bashyikirizwa inzego z’ubutabera abandi bagafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi bwabo iminsi 30 . EBM ifasha gukurikirana imisoro yakusanyijwe igizwe n’imigabane minini y’abasoreshwa mu ngengo y’imari y’gihugu ikoreshwa mu nzego nyinshi z’iterambere. […]
Kalehe: Uwitwa Dusenge yishwe arashwe na komanda wa polisi abaturage batwika ibiro bya leta
Abaturage barakaye batwitse ibiro bya leta bitandukanye muri Teritwari ya Kalehe, ho muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko Komanda wa Polisi arashe akica umuturage mugenzi wabo . Umuntu witwa Dusenge-Petro-Maboke, ufite imyaka 32, wari wubatse akaba na se w’abana 8, yapfuye nyuma yo kuraswa na n’umuyobozi wa polisi mu gace ka Shanje, muri Teritwari ya Kalehe. […]
Kimwe cya gatatu cy’imbunda za rutura za Ukraine zifite ibibazo kubera gukoreshwa cyane
Ingabo za Ukraine zirasa ibisasu ibihumbi ku bipimo by’u Burusiya buri munsi, hakoreshejwe imbunda zo mu rwego rwo hejuru zitangwa na Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo. Abayobozi bo muri Amerika na Ukraine bavuga ko ariko izo ntwaro zizima nyuma y’amezi menshi zikoreshwa cyane, zikangirika cyangwa zigasenywa ku rugamba, zigakurwa ku rugamba kugira ngo bazisane . Kimwe […]
Ngoma: Abantu 4 bashinjwaga kwica umuntu barimo umugore w’uwishwe barakatiwe
Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwasomeye urubanza, ahabereye icyaha, rukatira igifungo cya burundu abagabo batatu n’ umugore umwe baregwa icyaha cy’ ubwicanyi bakoze ku wa 8 Ukwakira 2022 . Aba bashinjwaga kwica Hakizimana Boaz bamuciye umutwe bakoresheje umuhoro bakamwambura imyenda yose bakayizingiramo umutwe bakajya kuwuta mu mugezi nyuma yo kumwica. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma […]
Taiwan: Perezida Tsai Ing-wen yeguye ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi
Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, yeguye ku buyobozi bw’ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere (DPP) nyuma y’uko ritsinzwe bikomeye mu matora y’inzego z’ibanze . Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Ugushyingo, nibwo Tsai yatanze ubwegure bwe, nyuma yo gutsindwa gukomeye, mu ijambo rigufi aho yanashimiye abamushyigikiye nk’uko tubikesha Al Jazeera. Ati: “Ngomba gusohoza inshingano […]
Malawi: Visi Perezida Sulos Chilima yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bya ruswa
Ibiro bishinzwe kurwanya ruswa muri Malawi byafashe kandi birega Visi Perezida w’iki gihugu, Saulos Klaus Chilima, ibirego bya ruswa, nyuma y’amezi y’iperereza ryakozwe ku myitwarire ye nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu . Mu ijambo rigenewe abanyagihugu ryo muri Kamena, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yambuye Chilima ububasha bwe ubwo ibi biro bishinzwe kurwanya ruswa byamushinjaga […]
Rubavu: Abatuye mu mirenge yegereye umupaka basabwe kuba maso
Abaturiye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gukomeza kuba maso mu bikorwa byo gucunga umutekano bakirinda kuba icyuho cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda . Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu biganiro yagirane n’abatuye mu mirenge ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu, […]
Imodoka z’intambara hatazwi igihugu cyazitumije zagaragaye zipakururwa ku Cyambu cya Mombasa

Imodoka za gisirikare z’imitamenwa zo mu bwoko bwa IAG Guardian Extreme 4 Ă— 4 ziri koherezwa muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kitaramenyekana zinyujijwe ku Cyambu cya Mombasa . Biravugwa ko imodoka nyinshi z’ubu bwoko agaragaye zirimo gupakururwa zivawa mu bwato, mbere yo koherezwa ahantu hataramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Military […]
Abategetsi bamwe mu Burundi baracyatoteza bakanatera ubwoba abanyamakuru – E.U

Claude Bochu, ukuriye ibiro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi, aremeza ko n’ubu abanyamakuru bakorera muri iki gihugu bakomeje guterwa ubwoba no gutotezwa na bamwe mu bayobozi. Uyu avuga kandi ko abanyamakuru b’i Burundi bahembwa intica ntikize, ariko ko nubwo bimeze gutyo bitababuza gukora umwuga wabo neza. Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Kane ushize […]
France: Perezida Emmanuel Macron arimo gukorwaho iperereza
Abashinjacyaha bashinzwe imari mu gihugu cy’u Bufaransa bavuze kuri uyu wa Kane bafunguye iperereza ku mafaranga yakoreshejwe mu buryo butemewe mu kwiyamamaza mu matora yo mu 2017 na 2022 . Ikinyamakuru gikomeye cyo mu Bufaransa cyatangaje ko iperereza rireba Perezida Emmanuel Macron watsinze ayo matora. Abashinjacyaha bavuze mu itangazo ryanditse ko bashaka umucyo nyuma y’amakuru […]
Kagame au Niger pour le sommet de l’UA

Le prĂ©sident Paul Kagame est arrivĂ© jeudi Ă Niamey, au Niger, pour le sommet extraordinaire de l’Union africaine sur l’industrialisation et la diversification Ă©conomique, selon la prĂ©sidence . Le sommet sur le thème “Industrialisation de l’Afrique : engagement renouvelĂ© en faveur d’une industrialisation et d’une diversification Ă©conomique inclusives et durables” se dĂ©roule du 20 au […]
Ghana irateganya kujya igura ibikomoka kuri peteroli ikoresheje zahabu aho gukoresha amadolari
Guverinoma ya Ghana iri gukora kuri politiki nshya yo kugura ibikomoka kuri peteroli ikoresheje zahabu aho gukoresha amadolari y’Abanyamerika, nk’uko Visi Perezida, Mahamudu Bawumia yabitangaje kuri Facebook . Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane, kigamije guhangana n’igabanuka ry’amafaranga y’amahanga ryatewe no gukenera amadolari kw’abatumiza peteroli mu mahanga, ibyo bikaba bigabanya gaciro k’ifaranga ry’igihugu (cedi) ndetse […]
Umushinjacyaha wa ICC yasabye abacamanza kubyutsa dosiye ya Joseph Kony
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 24 Ugushyingo, umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, yasabye umucamanza kwemeza ibirego biregwa Joseph Kony, umuyobozi w’inyeshyamba z’Abagande za Lord Resistance Army, nubwo atarafatwa . Uyu mugande bivugwa ko ari we munyabyaha ushakishwa na ICC umaze igihe kirekire ataratabwa muri yombi. Impapuro zo kumuta muri yombi zasohotse mu 2005 ashinwa ibyaha […]
Masisi: Haravugwa iyicwa ry’uwari Komanda wa polisi muri Maoma
Ibintu byari bimeze nabi cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 24 Ugushyingo 2022 i Bweremana muri Gurupoma ya Mupfuni Shanga, Sheferi ya Bahunde muri Teritwri ya Masisi kubera iyicwa rya Komanda wa Polisi . Uyu mu Komanda wa Polisi muri Maoma, muri Sheferi ya Bahunde muri Teritwari ya Masisi, yishwe n’abantu […]
Ba rwiyemezamirimo 1.000 bato mu turere nka Rusizi bagiye gutegurirwa kujya ku isoko ry’umurimo

Ba rwiyemezamirimo barenga 1.000 bakiri bato bo mu turere twa Rubavu, Rusizi, Muhanga na Nyagatare biteguye guhabwa ubumenyi bubategurira kujya ku isoko ry’umurimo ndetse na gahunda zo kubyihutisha bazahabwa n’ibigo byo guhanga udushya bizwi nka “HANGA Hubs” . Mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga wa HANGA Hub muri Rusizi, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakuru mu […]
U Burusiya burashinjwa gutangiza ibitero bigamije kwicisha imbeho Abanya-Ukraine
Nyuma y’amasaha make Inteko ishinga amategeko y’u Burayi itoye kuri uyu wa Gatatu umwanzuro wemeza ko u Burusiya ari ‘“umuterankunga w’iterabwoba,” u Burusiya bwahise burasa urufaya rwa misile ku bikorwaremezo bikomeye bya Ukraine ndetse no ku basivili . Igisirikare cy’u Burusiya cyateye ibisasu mu ivuriro ry’ababyeyi i Vilniansk, umujyi muto wo mu Karere ka Zaporizhzhia, […]
Goma: Hateguwe indi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda kuri yu wa Kane
Sosiyete sivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kane, itariki ya 24 Ugushyingo 2022 yateguye indi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara Kivu y’Amajyaruguru . Ni imyigaragambyo iyi sosiyete sivile ivuga ko iza gusabiramo Umuryango Mpuzamahanga gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo, ngo zaba zihishe mu mutwe […]
Un violeur en série arrêté à Nyagatare
Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a arrĂŞtĂ© Samuel Nsengiyumva, 32 ans, pour avoir prĂ©tendument profanĂ© 11 enfants dans le district de Nyagatare . S’adressant au New Times, le porte-parole de RIB, Thierry Murangira, a dĂ©clarĂ© : « Nsengiyumva a souillĂ© les enfants en utilisant le toilettage. Il les a attirĂ©s avec des cadeaux et […]
RDC: Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje mu mudugudu wa Kishishe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ugushyingo amasasu yumvikanye mu Mudugudu wa Kishishe, nko mu birometero 3 uvuye ku murwa mukuru wa Gurupoma ya Bambo, muri Sheferi ya Bwito muri Kivu y’Amaajyaruguru . Amakuru amwe yerekana ko imirwano yahuje M23 n’inyeshyamba za Nyatura. Ni mu gihe umusirikare mukuru wa FARDC, wari uri […]
Les suspects dans l’affaire IPRC-Kigali libĂ©rĂ©s sous caution
Le tribunal de première instance de Kicukiro a accordĂ© une libĂ©ration sous caution Ă Diogène Mulindahabi, directeur du Collège rĂ©gional polytechnique intĂ©grĂ©, IPRC-Kigali, qui a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© le mois dernier pour dĂ©tournement de fonds . Douze autres suspects ont Ă©galement Ă©tĂ© libĂ©rĂ©s sous caution dans une affaire qui a vu le gouvernement fermer le campus […]
Ishoramari rya miliyari 1.6$ Kenya igomba kubungabunga muri RDC mu buryo bumwe cyangwa ubundi
Ibigo bya Kenya byiyemeje gushora miliyari zisaga 1.6 z’amadolari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu mishinga itandukanye bizakuramo akayabo mu gihe kirekire, aho bikekwa ko mu byajyanye ingabo za kenya muri iki gihugu haba harimo no kubungabunga iri shoramari . Ibi byatangajwe na Equity Group, ubwo yitabiraga ubutumwa bw’ubucuruzi mu mwaka ushize hagati […]
Uganda: Haburijwemo ikindi gitero cyari kigiye kugabwa kuri station ya polisi
Umupolisi yaburijemo icyashoboraga kuba igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Nakulabye mu gihugu cya Uganda nyuma yuko umugabo utamenyekanye asatiriye iyi sitasiyo afite imbunda ya AK47 mu rukerera . Umupolisi wari ku burinzi wari wihishe, yabonye umuntu, wari ufashe ikintu gisa nk’imbunda, agenda asatira station ya polisi ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo. […]
Nta ngabo z’amahanga zizaza gukorera mu gihugu cyacu zidafatanyije na FARDC – Patrick Muyaya
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Ugushyingo, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo arimenyeshe uko umutekano uhagaze mu burasirazuba ndetse n’uko ingabo z’akarere zageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Ku bwe, guverinoma yita ku bitekerezo by’Abanyekongo, bafite impungenge z’izi ngabo z’amahanga bakurikije ibyabaye mu mka yashize, ashimangira “ubushake […]
USA: Umuntu witwaje imbunda yishe arashe byibuze abantu 10 mu iduka rya Walmart
Polisi ivuga ko umuntu witwaje imbunda kuri uyu wa Gatatu yishe abantu bagera ku 10 mu iduka rya Walmart ahitwa Chesapeake, muri Leta ya Virginie yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Amakuru avuga ko uyu mugabo, ushinzwe ububiko, yararashe hanyuma agahindukiza imbunda akayitunga nawe akirasa. Umujyi wa Chesapeake wanditse kuri Twitter ko abapolisi […]
Igisirikare cya Somalia kiravuga ko kishe abayobozi babiri ba Al Shabaab
Igisirikare cya Somaliya (SNA) kuwa Mbere cyatangaje ko cyishe abayobozi babiri b’umutwe wa Al-Shabaab, i Dhurshen, mu birometero 35 mu majyaruguru y’umujyi wa Hudur, umurwa mukuru w’akarere ka Bakol, no mu bilometero 420 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu . Ibi byagezweho ku bufatanye n’abashinzwe umutekano baturutse mu turere twaho, bazwi cyane ku izina rya […]
Mali yahagaritse ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta iterwa inkunga n’u Bufaransa
Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali kuri uyu wa Mbere bwahagaritse ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta yose iterwa inkunga n’u Bufaransa, harimo n’imiryango y’ubutabazi, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwangirika . Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Mali, Col. Abdoulaye Maiga, yasobanuye impmvu y’iki cyemezo mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari uburyo bwo […]
RDC: Umuyobozi w’ibiro bya perezida yaba aherutse gufungura ibaruwa irimo uburozi
Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo agera ku rubuga Infos.cd, aravuga ko Umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu, Guylain Nyembo, yarusimbutse mu cyumweru gishize nyuma yo kwakira ibaruwa irimo uburozi, ubu hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho yaturutse . Amakuru y’ibanze avuga ko Guylain Nyembo, yabanje gufungura ibaruwa ashaka gukuramo ubutumwa bwari […]