Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko “Rubanda Ntibakakoshye” n'igitaramo yitegura mu Bubiligi 

Bitewe n’ubusabe bwa benshi, bwiza.com yasuye umuhanzi ufite inararibonye mu muziki Makanyaga Abdoul, aho akorera imyitozo yo kuririmba iwe mu rugo i Gikondo, akaba ari no kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy’Ububiligi muri Mata 2018. yaduhishuriye byinshi bifitanye isano n’ubuzima bwe ndetse na bimwe mubyo abantu batazi kubihangano bye. Kurikirana ikiganiro twagiranye: Bwiza: Tugusuye iwawe […]

REB iratakambira MINIJUST ngo iyifashe gukemura ikibazo ifitanye n’aba Mentors

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ( REB ) cyandikiye Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) kiyisaba kugifasha gushyikirana n’abari bashinzwe guhugura  abarimu  mu rurimi rw’icyongereza ( mentors ), mu gihe bari bageze mu nkiko bakirega. Abarimu (mentors) bashinja REB kubahagarika ku kazi kandi amasezerano bagiranye agifite agaciro. Bavuga ko bandikiye inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri   y’ Abakozi  ba […]

Mowzey Radio yiyongeye ku byamamare byihanuriye urupfu bikarangira rubatwaye

Umuhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Goodlyfe Ssekibogo Mowzey Radio abaye umwe mu byamamare byagiye bivuga umunsi wiherezo ry’ubuzima bikarangira bibaye. Nkuko amateka agenda abigaragaza hari ibyamamare byinshi byabayeho gusa mu ipfa ryabyo bigatungura benshi bitewe n’uko batangazaga ikizabica cyangwa umunzi wiherezo ryabo bikaba uko. aha twavuga nka: 1.Ssekibogo Mowzey Radio:  umuhanzi ukomoka mu gihugu cya […]

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Umuyobozi w’umuryango (APRODH) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, atangaza ko abantu bakomeje kwicwa mu Burundi,  bagwa mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza n’Imbonerakure. Mbonimpa Pierre Claver, atangaza ko iperereza ryakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu,  rigaragaza ko abantu basaga 500 bishwe mu 2017, bazira ibitekerezo byabo bya politiki. Raporo ifite umutwe ugira uti “Do not Play with […]

Isirayeli: Abimukira banze koherezwa mu Rwanda bahitamo gufungwa burundu

Uyu mugambi ugamije koherereza abimukira ibihumbi 40 mu Rwanda ukomeje guteza impagarara hagati y’ abantu bigamba ko bagendera ku ndangagaciro n’ abavuga ko bakunda Isirayeli. Ku ruhande rumwe, hari abavuga ko Leta ya Benjamin Netanyahu igomba kwitondera icyemezo cyo kwirukana abimukira. Aha bashimangira ku mateka igihugu cyabo cyaciyemo mu bihe by’ intambara ya kabiri y’ […]

Uganda : Kuki Opozisiyo yemeza ko Gen. Kale Kayihura afatiye Perezida Museveni iry' iburyo?

Muri iyi myaka 10 ishize, abatavuga rumwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bakomeza gushimangira  ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi , Gen. Kale Kayihura James yahawe imbaraga zidasanzwe mu rwego rwo kongera Leta imbaraga. Opozisiyo iyobowe na FDC ya Dr.Cyiza Besigye ivuga ko Gen.Kale yahinduye polisi y’ igihugu igikoresho cya politiki gishyigikiye ndetse kinashyira […]

Abafana bakomeje gusaba Zari gutandukana na Diamond bita imfizi y’akarere

Mu gihe hari inkuru zikomeje gucicikana mu binyamakuru byo hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane zigaruka ku muhanzi Diamond Platnumz n’abakobwa bararanye mu mahoteli, abafana b’umugore we, Zari, bakomeje kumusaba gutandukana na we, ko akomeje kumwicira izina. Umwaka ushize ubwo umunyamideli Hamisa Mobeto wo muri Tanzania yari amaze kugaragara muri Video y’indirimbo ya […]

Byarangiye Pallaso ariwe usimbujwe Radio witabye Imana muri Good Life

Bitewe n’urupfu rutunguranye rwa Mowzey Radio waririmbanaga na Weasel muri Good Life, ejo hashize tariki ya 06 Gashyantare 2018, abajyanama ba Good Life bakoze inama bemeza ko umuvandimwe wa Weasel, Pallaso ariwe ugiye kuba asimbuye Radio mu itsinda. Mu byagombagwa kwigwaho mu nama yabaye ejo hashize, harimo kwanzura niba itsinda Good Life riri buhagarare, kuba […]

Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko

Col.John Tshibangu wari umusirikare wa Leta ya Congo nyuma akaza kuyiyomoraho avuga ko agiye gushinga umutwe w’inyeshyamba, agiye gushyikirizwa inkiko. Col Tshibangu nyuma yo gutoroka igisirikare cya Leta (FARDC) yari yahungiye muri Tanzania, ndetse anatangaza ku mugaragaro ko yitandukanyije na Leta ari nabwo yari yatangaje ko ahaye Perezida Kabila iminsi 45 akaba yavuye ku butegetsi. […]

Amabanga : Abasirikare bakuru bavuga ikinyarwanda bavuye kuri Joseph Kabila yahirikwa ku ngoma

Abakurikiranira hafi politiki ya Congo-Kinshasa bemeza ko Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila ashyigikiwe ndetse anafatiwe runini n’ abasirikare bakuru bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda ku buryo bamuvuyeho ibye byamurangirana. Mu myigaragambyo yose yabaye irwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila yamusaba kurekura ubutegetsi, abasirikare bakuru bavuga ururimi rw’ikinyarwanda nka General Masunzu,General Musitafa n’abandi benshi bagiye bagaragara mu guhosha […]

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Nyuma yaho u Rwanda rukuriyeho sitati yemerera abaturage barwo bahungiye mu mahanga nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, impunzi ziri muri Brazaville zisaga ibihumbi 8 zibayeyo nta byangombwa zifite. Aba banyarwanda bari barahungiye i Brazaville batangiye gutabwa muri yombi baryozwa kuba babaye muri iki gihugu binyuranye n’ amategeko kuko Leta irabasaba kwerekana urupapuro rw’ inzira […]

Umusore yanteye inda, yambwiye ko nimbyara umukobwa atazemera ko tubana, namenye ko ari we ntwite-NKORE IKI?

Nitwa Belyse, irindi si ngomba kuritangaza, umusore dukundana yanteye inda, anyizeza ko tuzabana, ariko aho bigeze akomeje kunshyiraho amananiza ko nasanga ntwite umukobwa azahira bivamo. Nk’uko nanditse ngisha inama mwe mwese duhurira kuri bwiza.com, mu gihe duteganya kujya kwipimisha, nkaca mu cyuma nkamenya igitsina cy’umwana, nabanje kwikozayo njyenyine ngo menye ukuri. Nagiye ku bitaro bya […]

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Geoffrey Wamala, watawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda nk’umwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Mozey Radio, yatunze urutoki nyiri akabari, De Bar, gaherereye Entebbe amushinja kuba ari we wateguye iyicwa ry’uyu muhanzi wasezeye ku Isi mu ntangiriro z’uku kwezi. Kuri uyu wa gatandatu ushize nibwo Wamala yatawe muri yombi afatiwe ahitwa Kyengera aho yari […]

Umugore yafatiwe ku mva ya Radio ayikoreraho imihango ya gipfumu

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umugore utatangajwe amazina ubwo yamusangaga ahagaze ku mva ishyinguyemo Mowzey Radio. Uyu mugore ubwo yafatwaga, nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, ngo yatangaje ko yari inshuti ya Radio, ariko bakaba baramusanze abyina kuri iyo mva anafite ibyatsi, bikekwa ko yaba ari imihango ya gipagani (gipfumu) yayikoreragaho. Uyu mugore, […]

Uganda : Kuki Gen.Kayihura adacana uwaka n’ iperereza rya gisirikare ?

Ifungwa ry’ Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ abamotari, Abdalla Kitatta uvugwaho gukorana na Gen.Kale Kayihura ryatumye habaho kutavuga rumwe hagati y’ Urwego rw’ Iperereza rya gisirikare(CMI) n’ umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda. Amakuru atugeraho  aturuka mu nzego z’ umutekano za Uganda yemeza ko hashize iminsi hari ibiganiro mpaka bishyira Gen .Kayihura mu majwi aho ashinjwa gukingira […]

RDC: Amerika yafatiye ibihano abayobozi bane barimo Umunyarwanda n’umujenerali muri FARDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zafatiye ibihano abantu bane barimo umusirikare ufite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’abandi bayobozi batatu b’inyeshyamba, barimo umwe w’Umunyarwanda. Ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, nibwo Amerika yashyize aba bayobozi bane barimo GĂ©n.Muhindo Akili Mundos, ku rutonde rwiswe urw’umukara, kubera ibyaha bashinjwa […]

Umugore yarumwe n’inzoka apfana n’umwana yari atwite

Umugore utatangajwe amazina w’imyaka 27 y’amavuko, wari utwite, yarumwe n’inzoka ahita apfana n’umwana yari atwite. Uyu mugore watemberaga mu busitani bukikije inzu babagamo y’umuryango ku wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, mu gace ka Meekatharra muri Australia, yarumwe n’inzoka, ubumara bumwinjira mu mubiri, bimuviramo gupfa. Ikinyamakuru ABC News, gitangaza ko uyu mugore w’imyaka 27 […]

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Nyuma yaho i Kinshasa kuwa 4 Gashyantare 2018, umupadiri ashimuswe akanakubitwa n’ abantu bitwaje intwaro ariko batazwi abakristu batangaza ko ubwo ari bwose. Uyu mu padiri yajyanywe gufungwa nyuma yo gusoma igitambo cya misa avuga o yakubiswe ariko azakurekurwa nyuma y’ amasaha menshi, nk’ uko bitangazwa na RFI. Ibi bikorwa by’ iyicarubozo nibyo bituma abadiri […]

Neymar ari hafi gutwara Ballon d’Or- Ronaldo

Ronaldo Luà­s NazĂ ÂĄrio de Lima, umunya- Brezil wabiciye bigacika muri ruhago mu myaka ya za 1997 — 2002, avuga ko mugenzi we Neymar ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ari hafi gutwara Ballon d’Or. Mu kiganiro yagiranye na SFR Sport, Ronaldo yatangaje ko bitari kera ko Neymara azatwara iki gihembo cy’agatangaza, akabishimangira ahereye ku buhanga agaragaza. […]

Kigali: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’itabi rw’umuryango wa Rwigara Assinapol

Urukiko rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwa ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo. Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize. Gusa urukiko rwo rwavuze ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari […]

Perezida Jacob Zuma ashobora kuva ku buyobozi nabi nka Mugabe Robert

Mu gihe ubuyobozi bw’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo busaba Perezida Zuma kuva ku butegetsi mbere yo kuwa Kane w’iki cyumweru, akomeje gutsemba ko bidashoboka kubuvaho. Biteganyijwe ko ku wa kane ari bwo mu nteko Nshingamategeko, hazavugwa ijambo hagaragazwa uko igihugu cyifashe ubu, Perezida Jacob Zuma akaba ashinjwa ruswa. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo […]

Isesengura : Ni izihe nyungu Guverinoma zibona mu kohereza ingabo muri Somalia ?

Kugirango umenye impamvu ibihugu byinshi biharanira kohereza ingabo mu butumwa bw’ amahoro muri Somalia ugomba gusesengura ukabanza kumenya inyungu bishobora kuhabona. Ubu butumwa bw’ amahoro muri Somalia bwahawe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) butangira muri Mogadiscio muri Werurwe 2007 bugamije kurwanya no guhashya intagondwa za  Al-Shabaab. Iki gikorwa cya gisirikare kimaze imyaka 11 kimaze guhitana […]

Gisagara: Abahinzi barahombywa n’igishanga kidatunganije!

Bamwe mu bahinga mu gishanga cya Rwamporera gihuza akarere ka Gisagara mu mirenge ya Mamba na Gikonko ndetse n’aka Nyanza mu murenge wa Ntyazo, baravuga ko baterwa igihombo no kuba iki gishanga kidatunganyije bityo bagasaba ko cyakorwa. Iki gishanga kingana na Hegitare 100, gihingwamo ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibigori. Gikorerwamo kandi na Koperative ihinga umuceri « Coproriz […]

Musore, dore ibintu 10 bizakwereka umukobwa utagukunda, utagamije kubana nawe

Muri aka kanya, musore ushobora kuba uri mu rukundo, ushobora kuba ufite umukobwa wita Cherie na we akakitaba mu kajwi gatuje ati ‘karame cheri’, ariko hagati aho, ijwi ryiza ntabwo risobanuye ko urukundo rwashize imizi, ko umukobwa muri kumwe afite gahunda zo kubaka urugo. Bwiza.com irakugezaho bimwe mu bimenyetso uzabona ku mukobwa, ugahita umenya ko […]

Mu gusezera Radio , Umupadiri yasabye abahanzi kwigira ku rupfu rwa mugenzi wabo

Mu gitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma Mowzey Radio  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2018, Padiri Deogratius Kateregga Kiibi  yahamagariye abahanzi kwitwararika no kwiyubaha mu rwego rwo kurinda impano n’ ubuzima bwabo. Ati” Ibyamamare byinshi byirengagiza Imana kandi ari yo yabahaye impano bigatuma bareka inzira za kiliziya , insengero ndetse n’ […]

Dore impamvu ukwiye kumenya zituma umugore wawe atinya imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi batinya gukora imibonano mpuzabitsina rimwe narimwe ugasanga banabikoze nabi bitewe n’ubwo baterwa nabyo gusa iyi si indwara kuko akenshi usanga abagore babyishyiramo bakarinda buzukuruza bumva bafitiye ubwoba budasanzwe imiboanano mpuzabitsina. 1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga 2. Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina, aha ngo mu gikorwa […]

Opozisiyo irwanya Paul Kagame ifashe ubutegetsi ibintu byasubira irudubi -Philippe Lardinois

Kuba  opozisiyo nyarwanda ikorera muri diaspora yafata ubutegetsi igihugu cyasubira inyuma byashimangiwe na Philippe Lardinois wanditse igitabo “Paul Kagame, un de Gaulle africain” aho agereranya ibikorwa bya Perezida De Gaulle na Paul Kagame. Lardinois asanga mbere na mbere imikorere ya demokrasi igendana n’ amashyaka menshi ya politiki ndetse no kwemera ko abantu bashobora kugira ibitekerezo […]

Kuvanga cinema, muzika n' urugo ntibyoroheye Miss Shanel

Nyuma y’ igihe kinini atagaragara muri muzika , umuririmbyi w’ injyana afro R&B ubarizwa mu Bufaransa Shannel Nirere bakunga kwita Miss Shanel arateganya gukomeza muzika. Ibi byashimangiwe na Miss Shanel nyuma y’ igihe gito gishyize ashohoye indirimbo « Inkera » igakinywa ku maradio akorera hano mu gihugu. Iyi ndirimbo « Inkera »  yabanjije kwandikwa na nyakwigendera Minani Rwema muri 2008, […]

Umugabo n’umukobwa we babyaranye umwana, none bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa ubusambanyi

Steven Pladl w’imyaka 42 y’amavuko n’umukobwa we, Katie Pladl w’imyaka 20, babanye mu buryo butemewe babyarana umwana, nyuma yaho amakuru amenyekanye batawe muri yombi bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa ibyaha birimo ubusambanyi n’ubuzererezi. Mu mpera za Mutarama, nibwo batawe muri yombi na polisi muri Caroline y’Amajyaruguru. Katie Pladl  yavutse mu 1998, arererwa mu wundi muryango, mu […]

U Burundi burashinja u Rwanda kwica umuturage wabwo rukamujugunya mu Kanyaru

Polisi yo mu Burundi yatangaje ko hari umurambo w’Umurundi witwa Niyonkuru Sylvestre w’imyaka 46 y’amavuko, watoraguwe mu ruzi rw’Akanyaru, ikaba ihamya ko yajugunywemo amaze kwicirwa mu Rwanda. Babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, polisi y’i Burundi yagize iti “Umurambo wa Niyonkuru Sylvestre w’imyaka 46 y’amavuko wabonywe ureremba mu mazi y’uruzi rw’Akanyaru  muri Kidobori (Busiga, mu […]

Goodlyfe iracyahari, ndakomeye kandi nzakomeza nkore njyenyine-Weasel Manizo

Nyuma y’inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu rukerera rwo kuwa 01, Gashyantare, 2018 y’urupfu rw’icyamamare muri muzika ya Uganda, Radio Mowzey waririmbanaga na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe kuri ubu mugenzi we Weasel, aratangaza ko Goodlyfe igihari kandi adafita gahunda yo gusimbuza Radio mu itsinda.   Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe umuhanzi Radio amaze ashyinguwe ubwo yaganiraga […]

U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

Nyuma yaho bivugiwe ko  Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yongeye guhabwa akazi mu Bitaro bya Liancourt  mu Bufaransa, dosiye ye yongeye gutangira kuvugwaho byinshi. Nyuma  y’ inkuru yasohotse mu Kinyamakuru « Oise Hebdo » ivuga ko  Dr. Charles Twagira ushinjwa uruhare muri jenoside, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya […]

Ucyekwaho kwica Mowzey Radio yatawe muri yombi

Mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2018, nibwo Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo ucyekwaho kwica abigambiriye umuhanzi Radio waririmbaga mu itsinda Goodlyfe. Ni umugabo witwa Godfrey Wamala bakunda kwita Troy, ubwo Radio yakubitirwaga mu kabari ka De Bar gaherereye i Entebbe, barasangiraga. Ngo akimara kubona ko ubuzima bwa Radio […]

Burundi :Abantu basaga 500 nibo bishwe muri 2017

Uyu mubare watangajwe n’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Aprodh wari usanzwe uyoborwa na Pierre-Claver Mbonimpa, wari ugiye kwicwa muri 2015. Uratangaza ko mu mwaka wa 2017 mu Burundi hishwe abantu basaga 500. Ihohoterwa n’ ubwicanyi bikomeje gufata intera ndende mu Burundi mu gihe bivugwa ko hari imitwe itandukanye yitwara gisirikare imwe ishyigikiwe na Leta […]

Umugore yabyaye abana batatu abita Jérusalem, Capitale na Palestine

Ubwo abandi baturage bo muri Palestine bigaragambyaga mu mihanda bamagana icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko JĂ©rusalem iba umurwa mukuru wa Israel, umugore wabyaye abana batatu muri icyo gihe yahise abaha amazina ya   JĂ©rusalem, Capitale na Palestine. Nk’uko 7sur7 ibitangaza, Umusilamu , Al-Sukili w’imyaka 25 y’amavuko, wabyariye rimwe abana batatu […]

Ruhango: Inzego z’ibanze ziravugwaho uburangare mu gukemura ibibazo y’abaturage

Ikibazo cyo kurangaranwa kw’abaturage n’abakabakemuriye ibibazo, kigarukwaho na bamwe mu baturage ndetse kigashimangirwa n’urwego rw’umuvunyi. Nyirandinkabandi Antonia, na Mukamugema Ewonia, batuye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, bavuga ko  bafite ibibazo ahanini bigendanye no kurangaranwa n’ubuyobozi ntibubibakemurire , aho bavuga ko bimaze imyaka irenga 4. Mukamugema ngo yatsindiye isambu, ubuyobozi ntibwamufasha kuyihabwa, naho Nyirandinkabandi […]

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umugore wawe arimo kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Nk’uko dusanzwe tubagezaho inkuru z’urukundo, zifasha abashakanye kubaka urugo neza, bwiza.com yabakusanyirije bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umugore wawe arimo kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ubundi iyo umgore arangije arisimbiza cyane akakwiyegereza ariko iyo ntacyo muhishanya akubwira ko arangije, ushobora no kumubaza kugira ngo urusheho kumushimisha. Ku bamenyereye gutera akabariro ntibigoye kumenya ko umugore yarangije […]

Ese urwikekwe hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo rwaba imbogamizi ku mavugurura ya Afurika Yunze Ubumwe?

Urwikekwe ruri hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda ngo rushobora kuba imbogamizi ku migambi igamije gutuma Afurika Yunze Ubumwe irushaho kuba umuryango ukora ibintu byawo neza kandi wihagije. Perezida Jacob Zuma kuri ubu uyoboye umuryago wa SADC, ugamije iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, yashyize ahagaragara urutonde rw’ibintu atemera mu nzira y’amavugurura ya Afurika Yunze Ubumwe […]

DRC :Abanyamurenge bashoreye inka bambutse Kivu bagiye gushakisha idorari i Kinshasa

Istinda ry’ abashumba n’ abacurizi b’ Abanyamurenge bamaze amezi menshi bashoreye amasho y’ inka bazivanye muri Kivu y’ Amajyepfo bagamije kujya kuzigurisha ku mafaranga menshi mu Mujyi wa Kinshasa. Ibi bikomeje gushimangirwa n’  abaturage bo Ntara ya Bandundu batangajwe no kubona  aba banyamurenge bashoreye inka zabo  bagaragara nk’ abantu bananiwe kandi bavuye kure. Amakuru atugeraho […]

Itsinda'Spice Girls' ririmbamo umugore wa Beckham rigiye kugaruka mu ruhando rwa muzika

Nyuma y’ imyaka itandatu bamaze batumvikana mu ruhando rwa muzika, abagore 5  bari bagize itsinda ‘Spice Girls’ bongeye guhurira mu Mujyi wa London bumvikana ko bagiye kongera gukorana. Umuherwe Simon Fuller wahoze ari umujyanama wa Spice Girls niwe watumye bano bakobwa bongera guhura ndetse banapanga uburyo bagiye kongera gukorana. Itsinda ‘Spice Girls’  rikunze kuririmba indirimbo […]

1994: Kuki Paul Kagame atashatse guhita aba Perezida wa Repubulika?

Abasesenguzi mu by’ amateka ya politiki y’ u Rwanda bemeza ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Kagame yari ahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ umutekano kuko abari bararuhekuye n’ abafatanyabikorwa babo bari hafi barekereje. Iyo ngingo y’ umutekano ndetse no kutamenya neza ikirere cya politiki y’ u Rwanda nibyo byatumye Kagame atihutira kuba Perezida wa Repubulika […]

Real Madrid igiye kongera umushahara wa Cristiano Ronaldo

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ABC, icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, mu mpeshyi y’uyu mwaka yiteguye kugirana ibiganiro bigamije kwongererwa umushahara ukagera kuri miliyoni 30 z’amayero. Iyi kipe ngo ishobora kumwongerera umushahara kugirango uyegayege uw’abandi bakinnyi b’ibyamare ku Isi nka  Lionel Messi n’abandi. Ikinyamakuru ABC gikomeza gitangaza ko uyu […]

Imfura ya Fidel Castro wayoboye Cuba yiyahuye

Ku myaka 68 y’ amavuko , Fidel Castro Diaz-Balart, umwana w’ imfura wa Perezida Fidel Castro wahoze ayobora yiyahuye ku bw’ impamvu zihungabana yari amaranye igihe kitari kinini. Uyu munyabugenge mu by’ intwaro za kirimbuzi, bakundaga kwita “Fidelito”bisobanura Fidel mutoya yari amaze iminsi arwaye ajyanywa mu bitaro ariko azagusezererwa akajya avurwa akurikiranirwa hafi. Iyi mfura […]

U Burundi bwasubije Congo abarwanyi 34 ba Mai-Mai bari barahahungiye imirwano

Inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziremeza ko u Burundi bwazishyikirije abarwanyi 34 ba Mai-Mai Yakutumba barimo komanda wabo baherutse guhunga imirwano ikomeye barwanaga na FARDC bagahungira mu Rumonge. Inzego z’umutekano za Congo zikaba zemeza ko mu ijro ryo kuri uyu wa gatatu ushize ari bwo Leta y’u Burundi yashyikirije Congo abo barwanyi […]

Miss Sepetu mu gahinda yatewe na konti ye kuri Instagram yinjiriwe n’aba hackers

Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu yatangarije abakunzi be ko konti ye kuri Instagram irimo gukoreshwa n’abandi bantu atazi, akaba avuga ko nta bubasha afite bwo kugira icyo akoreraho . Miss Sepetu yari asanzwe afite abamukurikira (followers) basaga miliyoni eshatu, uyu mukobwa akaba avuga ko ari nkuru mbi kuri we, dore ko ari umwe mu byamamare […]

Uganda: Umunyarwanda yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira kumena aside mu maso y'umuyobozi

Urukiko rwo muri Mbarara mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kane ushize rwakatiye umucuruzi w’Umunyarwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 azira kugaba igitero ku munyapolitiki wo muri Mbarara akoresheje acid. Umucamanza mukuru mu Rukiko rwa Mbarara, Miriam Okello, yabanje gukatira imyaka 28 y’igifungo uyu witwa Geoffrey Ssali, utuye ahitwa Bukoto, muri Nakawa, ho mu murwa […]

Niba umugore wawe arangwa n'izi ngeso, jya uryama usinzire kuko watomboye neza

Kimwe mu bintu bikunze gutesha umutwe abagabo,  ni abagore badatuza ngo bicare hamwe bubake urugo, ugasanga bashishikajwe no guca inyuma abagabo babo, gusa hari bamwe bafite umutima usanga bakunda byimazeyo iterambere ry’urugo rwabo. Nk’uko bwiza .com idahema kubagezaho inkuru z’urukundo zo kubaka, dore  bimwe bizakwereka ko umugore wawe ataguca inyuma. 1. Yumva agukumbuye buri kanya […]

DRC : Uwaketsweho gushaka kwica umushumba mukuru wa Kiliziya yatawe muri yombi

Mu gihe hashize amezi menshi, Leta ya Joseph Kabila na Kiliziya gatolika muri Congo-Kinshasa bidacana uwaka, ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ,hari umuntu wagerageje kugaba igitero mu nzu y’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, cardinal Laurent Monsengwo ariko arafatwa. Amakuru yagiye atangazwa ko uwo muntu yari afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umupolisi ndetse […]

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 5 n'abagore 2

Moses Nakintije Ssekibogo ni amazina yiswe n’ababyeyi bamwibarutse, naho ku mazina yiyise ari nayo yamenyekanyeho cyane kuva yatangira ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki ni Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Radio yinjiye mu muziki akora wenyine mbere yo guhuza imbaraga n’umuvandimwe wa Dr […]

Perezida Nkurunziza yiyemeje gukura amenyo abatifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Leta y’ u Burundi iyobowe na CNDD-FDD irimo gutegura amatora ya kamarampaka ashobora kuzafasha Perezida  Nkurunziza kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034. Ibi bitangiye kwemezwa nyuma yaho Leta n’ abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda yo gusobanurira abaturage ingingo zimwe na zimwe zizavugururwa. Ibi bisobanuro bya Leta ya Nkurunziza n’ ishyaka rye rya politiki rigamije gushishikariza no […]

Ntabwo dushobora kugura Cristiano Ronaldo cyangwa Messi- Jose Mourinho

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho, atangaza ko ikipe atoza yihagije ku bataka, ko idashobora kugura Ronaldo cyangwa Messi. Avuga ko abataka ikie Man. Utd ifite ubu bayihagije ku rwego iriho, aganira n’ikinyamakuru Express yagize ati “Biragoye kuri twe kugira icyo duhindura kuri atake, ni hehe twajya gushaka abakinnyi bahuza umukino nkabo dufite? Jose […]

RDC: Abayobozi bane barimo n’umunyarwanda bafatiwe ibihano na Loni

Agashami gashinzwe ibihano   gashamikiye ku kanama   ka Loni Gashinzwe umutekano ku Isi, , ku wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, kafatiye ibihano abayobozi bane barimo n’umunyarwanda kubera ibyaha bakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bane, bafatiwe ibihano byo kutemererwa kwidegembya mu mahanga ndetse no gufatira imitungo yabo, bashinjwa ubwicanyi no […]

Murumuna wa Zari yibasiye Diamond amuziza ibyo yakoranye na Miss Sepetu mu ruhame

Ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, nibwo Diamond Platnumz yagaragaye mu birori arimo guhoberana mu buryo budasanzwe na Wema Sepetu bahoze bakundana, umwe akorakora undi. Ibi byatumye muramu we amwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, murumuna wa Zari uzwi ku izina rya Asha, yagaragaje uburyo Diamond akwiriye kubahisha umugore, nyuma […]

Volleyball: Umutoza watwaye igikombe, arasaba Abanyarwanda gutera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’Akarere ka Gisagara mu mikino y’amaboko (Volleyball),  Nyirimana FidĂšle, nyuma yo kwegukana igikombe cyitiriwe Intwari z’igihugu 2018, muri Volleyball, ahigitse ikipe ya volleyball ya REG amaseti 3-0, uyu mutoza yatangaje ko buri munyarwanda aho aherereye hose afite icyo agomba gukorera igihugu cyamubyaye.   Ni imikino ngarukamwaka, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe intwari z’igihugu, imidari […]

Ishyamba si ryeru muri CNARED igizwe n’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yishyize hamwe mu mpuzamashyaka CNARED, nyuma yaho hakuriweho uwari ayiyoboye hagatorwa Dr Minani Jean, hatangiye kuvugwamo ugucikamo ibice. Dr Minani Jean, yatorewe kuyobora CNARED asimbura Nditije Charles, ariko bamwe bagaragaje ko batamushyigikiye, iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza umwiryane uganisha ku ugucikamo ibice kw’iyi mpuzamashyaka. Abagaragaje ko badashyigikiye Dr […]

Ikoma rya Oda Paccy ryageze mu banyamideli bo muri Amerika- Amafoto

Nyuma yaho umuhanzikazi w’umunyarwanda Oda Paccy ashyiriye amafoto yikicyinga ikoma ku myanya y’ibanga bigateza umwuka mubi mubamukurira kumbuga nkoranya mbaga, ubu ikigezweho ni abanyamideli bakomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika bashyize hanze amafoto yabo bambaye amakoma gusa. Aba banyamideli babiri basanzwe ari abakozi ba companyi yitwa Victoria’s Secret ikora ibikoresho bitandukanye harimo amavuta n’imibavu aba bombi […]

Kampala: Gen Muhoozi mu gahinda yetewe n’urupfu rw’umuhanzi Radio

Gen. Muhoozi Kainerugaba , Umuhungu wa Perezida Museveni, yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Radio wari umwe muri babiri bari bagize itsinda (Goodlyfe) ryari rikomeye kandi rinakunzwe muri Uganda. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Birababaje cyane kumva inkuru y’urupfu rw’umuhanzi ukomeye w’umunyempano, Mowzey  Radio, tuzahora tukwibuka , Ruhukira mu mahoro Radio”. […]

Ozil yasinye amasezerano mashya muri Arsenal

Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko umudage, Mesut Ozil ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Arsenal ko agiye kwerekeza mu yindi kipe yari itaramenyekana, kuri ubu yasinye amasezerano mashya yo gukomeza kuyikinira kugeza mu 2021. Babicishije ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Arsenal, batangaje ko Ozil ntaho azajya, ko yasinye amasezerano mashya. Bati “Tunejejwe […]

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Twagiramungu Faustin ni umunyapolitiki wemera ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe bamwe mu baturage ba Congo bari mu rugamba rwo kwamagana Perezida Kabika ku butegetsi, uyu munyapolitiki yatangaje amagambo agaragaza ko yifatanyije nabo muri urwo rugamba. Nyuma y’imigaragambyo yabaye ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018,  abakristu Gatolika baherekejwe n’abihayimana bo mu […]