RDC: 11 barimo abasirikare ba FARDC baburiye ubuzima mu mirwano
Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’Inyeshyamba zitaramenyekana, yatwaye ubuzima bw’abantu 11 barimo abasirikare batanu. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kwero, Teritwari ya Mahagi, hafi y’ikiyaga cya Albert, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyeti Sivile muri aka gace, itangaza ko inyeshyamba zagabye igitero gikomeye kuri FARDC, ziturutse […]
Jimmy Mulisa yacyuriye abafana ba APR FC
Umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yacyuriye abafana ba APR FC ko nta kizere bamuhaga mbere y’umukino bagombaga gukina na Club African yo muri Tunisia. Ni nyuma y’umukino w’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika. Aho APR FC yo mu Rwanda yanganyije ubusa ku bundi na Club African yo muri Tunisia. Nyuma y’umukino, umutoza Jimmy […]
Uganda irashinjwa kurenga ku mabwiriza abuza kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo
Igihugu cya Uganda kirashinjwa kuyobereza intwaro zivuye mu Burayi mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano Sudani y’Epfo biyibuza kugura ibikoresho by’intambara. Haravugwa n’indege ya gisirikare yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatazwi uko yageze muri iki gihugu. Raporo y’ikigo cyo mu bwongereza gikora ubushakashatsi ku ntwar ahabera […]
Umubano wa Irene Uwoya na Dogo Janja wageze ku ndunduro
Mu gihe kingana n’umwaka umwe, umugore wahoze ari uwa Ndikumana Katawuti witabye Imana, akaba n’icyamamare muri sinema ya Tanzaniya, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wabanaga na Dogo Janja, yaciye amarenga yo kuba batandukanye. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro nkuko uyu mugore yakomeje abigaragza mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga. […]
Umugore w’imyaka 22 yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo 40
Umugore w’imyaka 22 yemeye akazi ko gukora muri Hoteli muri Leta ya Haryana, mu Majyaruguru y’u Buhinde, asambanyirizwamo ku ngufu n’abagabo 40. Mbere yo gutangira akazi, uwari sebuja yamusabye kubanza kujya gusura aho azakorera, agezeyo bamuha ibiyobyabwenge bimubuza no kumenya aho ari, bamukoreraho ubufindo mu gihe cy’iminsi ine. Ibitangazamakuru byo mu Bihinde, bivuga ko uwari […]
Sena yemeje ku myanya abayobozi bakuru ba RTDA, RMF na WDA
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ku myanya abayobozi b’ibigo bitatu bya leta birimo Igishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Ikigega cy’imari cyo gusana imihanda (RMF) n’ikigo cya leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA). Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ku isuzumwa rya dosiye […]
Rusizi: Bifuza ko ahari ibimenyetso ndangamateka habyazwa umusaruro
Abaturage bo mu karere ka Rusizi cyane cyane abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi basanga muri aka karere n’aka Nyamasheke baturanye hari byinshi biranga amateka y’u Rwanda bitabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo, bakifuza ko byatunganywa bigasurwa nk’uko bigenda ahandi. Iki cyifuzo cyanagarutsweho ubwo abanyeshuri b’ishuri ‘Centre scolaire l’éducateur’ ry’uruganda rwa CIMERWA mu murenge wa Muganza muri aka karere basuraga ingoro […]
Chamisa wabeshye ko aziranye na Perezida Kagame akanyomozwa amaze kubigira ingeso
Bwana Nelson Chamisa, perezida w’ishyaka MDC, uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Zimbabwe akomeje guhabwa urw’amenyo yitwa umubeshyi kabuhariwe nyuma y’ibinyoma byinshi yagiye ashyira hanze ariko agatamazwa nko kuba yarabeshye ko ari inshuti ya perezida Paul Kagame akamutamaza avuga ko atamuzi bataranahura. Uyu mugabo rero aherutse gutangariza imbere y’itsinda ryakoraga iperereza ku mvururu […]
Rubavu: Umugore wararanaga icyuma arashinjwa gukata igitsina cy’umugabo we
Umugore ushinjwa gukeba igitsina cy’umugabo we, ari mu maboko rw’urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Umuyobozi w’umudugudu akavuga ko bari bafitanye amakimbirane ndetse ko yararanaga icyuma. Uyu mugore yafashwe na RIB ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, aho batuye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, ndetse abaturanyi be bakemeza ko […]
Uganda: Uwari utwaye ubwato buherutse gukora impanuka ari guhigwa bukware
Inzego z’umutekano za Uganda ziri guhigira hasi hejuru captain w’ubwato, MV Templar, buherutse kurohama kuwa Gatandatu ushize mu Kiyaga cya Victoria bugahitana abagera kuri 30 mu basaga 100 bari baburimo. Abakozi ba polisi n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) mu Karere ka Mukono, bakeka ko uwari uyoboye ubu bwato akomoka mu giturage cya Muzindeere, […]
Juliana Kanyomozi yujuje imyaka 36 ari mu gahinda, nta mwana, nta mugabo
Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, yatangaje ko yagize isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 36 ari mu gahinda yatewe n’urupfu rw’umusore yita inshuti ye, Brian Ndoori wari uzwi nka Chuck Brian wapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiyaga cya Victoria. Kanyomozi yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1982, yujuje imyaka 36, nta mugabo afite, […]
Abacamanza b’Abafaransa bateye utwatsi ibyo kubura dosiye y’ibyabereye mu Bisesero mu 1994
Abacamanza b’Abafaransa bateye utwatsi ubusabe bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kongera gufungura dosiye y’ibirego bishinja ingabo z’u Bufaransa kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu magana zari zijeje gutabara mu Bisesero. Amakuru aturuka mu bantu begereye iyi dosiye kuri uyu wa gatatu, itariki 28 Ugushyingo, yavugaga ko abacamanza batatu bashinzwe kuburanisha ibyaha by’intambara, kuwa 22 Ugushyingo bateye […]
Burundi: Imirambo 14 mu ishyamba rya Kibira
Abasirikare b’u Burundi bari ku irondo bamishije amasasu ku bantu bari mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, Intara ya Cibitoke, aho bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nibwo abasirikare ba Leta barashe aba bantu 14 bahasiga ubuzima, ku musozi wa Kibaye na Ruhembe, […]
MINUSCA: Brig. Gen Selloum yashimye umurava n’ubwitange biranga Igipolisi cy’u Rwanda
Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu umurava, ubwitange n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushingo nibwo Brig. Gen. Mouhamed Selloum yasuye abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU1) bari mu murwa […]
“Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara- senateri Dick Durbin
Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin arasaba Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko yumva ibyo ashinjwa bitumvikana. Kuri ubu aba bombi baburana bidegembya nyuma y’aho Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo bwo kuburana abri hanze […]
Abaturage b’i Nyanza barifuza ko Rayon Sports yasubizwayo
Mu inama yahuje abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage, batanze ikifuzo cy’uko ikipe ya Rayon Sports yasubizwa ku ivuko. Abaturage bavuga ko iramutse isubijweyo na bamwe mu baturage b’i Nyanza bagiye gukorera ahandi basubirayo. Baganira na RBA, umwe muri aba baturage yagize ati “turifuza ko Rayon Sport yagaruka i Nyanza, ni uburyo bwiza bwo gukurura bamukerarugendo […]
Umunyamakuru Ndayizera Phocas wari waraburiwe irengero afitwe na RIB
Umunyamakuru Phocas Ndayizera umaze icyumweru yaraburiwe irengero yeretswe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2018, ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, RIB (Rwanda Investigation Bureau). Phocas Ndayizera azwiho kuba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, akaba kandi yarakoranye na BBC Gahuzamiryango nk’uwukora ku giti cye (freelance) kugeza mu kwezi kwa Gatandatu. Ubwo yasabwaga kubwira abanyamakuru icyo akurikiranyweho, […]
Min. w’Intebe yasangije amahanga ku ngamba u Rwanda rwafashe zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ari i Bangkok muri Thailand aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu ku “Kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi”, aho yasangije amahanga ku ngamba u Rwanda rwafashe zo kurandura ikibazo cy’imirire mibi. Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko guhangana n’ibibazo […]
Hagiye kumvwa imitoma y’umusore ushinjwa gutereta umudepite ku ngufu
Urukiko rwo muri Uganda rugiye kumva amajwi y’umusore Brian Isiko ushinjwa kuzonga umudepite w’Akarere ka Kabarole, Sylivia Rwabwogo amutereta. Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Buganda Road, Stella Amabirisi avuga kuwa 12 Ukuboza 2018 azumva ubutumwa bw’urukundo buri mu majwi bwoherejwe na Brian Isiko. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho uburanira Isiko , Ramadhan Waiswa avuga ko […]
Shimira igitsina cya Ray J cyakugize icyamamare – Umunyarwenya abwira Kim Kardashian
Umunyarwenya w’Umunyamerika, Michael Blackson yeruriye umunyamideli Kim Kardashian ko adakwiye kubeshya ko yari yasinze ubwo yakinaga purono ko ahubwo yashimira igitsina kabuhariwe cy’uwo bayikinanye, Ray J cyatumye aba icyamamare. Umuhanzi Ray J avuga ko umunyamideli Kim Kardashian ubwo bakinanaga filimi y’urukozasoni atari yasinze nk’uko yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize. https://bwiza.com/2018/11/26/nari-nasinze-ubwo-nakinaga-ya-purono-kim-kardashian/ Uyu mugore mu kiganiro ‘ […]
Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura
Igipolisi cyo mu Karere ka Mubende mu gihugu cya Uganda cyabonye imirambo 2 y’abana b’imyaka 4 n’imyaka 2, bivugwa ko bishwe barohamishijwe mu mazi na se mbere y’uko nawe yiyahura. Abayobozi bavuga ko abo bana babiri b’abakobwa ari Shifa Byamukama w’imyaka 4 na Zabaayo Jackline w’imyaka 2, bose bo mu giturage cya Kyakadali, mu Karere […]
Nyamasheke: Korali Ebenezer yashyize hanze Album yayo ya mbere- AMAFOTO
Abaririmbyi ba korali Ebenezer ya paruwasi Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, barishimira intambwe ikomeye bamaze gutera nyuma y’imyaka 20 batangiye uyu murimo, aho ku bufatanye n’iyi paruwasi bashyize hanze umuzingo (Album) wabo wa mbere w’indirimbo 12. Ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nibwo iyi korali yashyize hanze iyi Album yayo mu […]
Gicumbi: Urukiko rwakatiye uwashinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu
Ubushinjacyaha bwatsinze urubanza bwaregagamo uwitwa Bizimana Fidèle w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Rukomo , akagari ka Cyeya ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu. Icyo cyaha yagikoze ubwo uyu mwana yanyuraga ku irembo ry’uregwa akamuhamagara ngo aze amutume amazi, ageze mu nzu Bizimana ahita akinga amwinjiza mu cyumba aramusambanya . […]
Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku ngufu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu Majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500. Barimo abari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi […]
Uganda/Ntungamo: Ubwicanyi n’ubujura birashyirwa ku mutwe w’Abanyarwanda
Ubuyobozi mu karere ka Ntungamo muri Uganda, butangaza ko abanyarwanda bahakora nka banyakabyizi badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bibemerera kuhaba, bagiye gushakishwa basubizwe mu Rwanda. Komiseri mukuru w’aka karere, Bakunda George avuga ko inzego z’umutekano zakoze isuzuma zisanga kuba hari abantu batagira ibyangomba ari intandaro by’ibyaha bikomeje gukorerwa muri ako gace. Yagize ati “Twarangije kwandika abaturage […]
Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko wageze muri Ménopause
Ménopause ni igihe umugore ageramo, agatangira kutajya mu mihango. Mbere y’uko iki gihe kigera, imihango ibanza kujya imara igihe gito cyangwa igatinda ku mezi cyangwa imyaka. Ibindi bimenyetso ni ukumva ubushyuhe, kumva udatekanye uri mu mirimo, kumeneka umutwe, kubura ububobere mu gitsina, kutifuza imibonano mpuzabitsina, agahinda no kutabona ibitotsi nabyo ni bimwe mu bigaragaza umuntu […]
Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza
Uwahoze ari minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Francois Ngeze, watangaje kuri radio na televiziyo by’igihugu ihirikwa rya Perezida Merchior Ndadaye mu 1993, nawe yagejejwe imbere y’abashinzwe iperereza ku iyicwa ry’uyu wahoze ari Perezida w’u Burundi watowe bwa mbere binyuze muri demokarasi akicwa ataramara umwaka ku butegetsi. Amakuru aturuka mu Burundi dukesha SosMediasBurundi aravuga ko Francois Ngeze […]
Mourinho yikomye bamwe mu bahoze bakinira Man. Utd banenga ibyo akora
Umutoza mukuru wa Manchester United, Jose Mourinho yikomye abakinnyi banyuze muri Manchester (Pundits), nyuma yo gutsinda bigoranye, ikipe ya Young Boys, mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ni nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na Young Boys yo mu Busuwisi, mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo (UEFA Champion league), […]
Bugesera: Mudugudu yakaswe ururimi
Uwitwa Migambi Emmanuel utuye mu kagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Mububa ya 2, yakubiswe anakebwa ururimi nyuma yo gucyekwaho gusambana umugore wa Maniraguha Vianney. Migambi arembeye mu bitaro by’akarere ka Bugesera, ahagenewe indembe ( urgence) , ntabasha kuvuga, yabyimbye umusaya w’iburyo, igice cyacitse ku rurimi rwe aracyerekana. […]
Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda
Mu Ntara ya Cibitoke muri Komini Mabayi, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi haravugwa itabwa muri yombi ry’umuyobozi bivugwa ko yagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi kari mu ishyamba rya Kibira. Uyu muyobozi witwa Messiah Ntunzwenayo n’umushoferi we batawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize bafite intwaro. Imbunda 3 zo mu bwoko bwa karachnikov zikaba zarafashwe nk’uko SosMediasBurundi ivuga. […]
Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Congo mu kurushaho gukomeza ubufatanye
Itsinda ry’intumwa z’abasirikare batandatu bakuru ba Repubulika ya Congo bari mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, itariki 27 Ugushyingo basuye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba baganira uko ingabo z’ibihugu byombi zarushaho gufatanya. Izi ntumwa zari ziyobowe na Maj. Gen. Guy Blanchard Okoi, umugaba mukuru w’ingabo za Congo (Congolese Armed Forces) ziri mu […]
Burundi: Abasirikare bashinjwa kwica Perezida Ndadaye bafunzwe mu buryo butandukanye
Nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangarije ko yataye muri yombi abasirikare b’u Burundi bane, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior , bitangazwa ko ubu bafunzwe mu buryo butandukanye. Abo basirikare ni Gen Celestin Ndayisaba uzwi ku izina rya Kibadashi, Col Gunungu Gabriel, Col.Nahigombeye Anicet hamwe na Col.Niyonkuru Laurent. Bose batawe muri yombi […]
Nyanza: Abantu umunani bafatanwe litiro zisaga 900 z'inzoga z'inkorano
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro zisaga 900 z’inzoga z’inkorano na litiro 18 za kanyanga zimenenwa mu ruhame, abaturage basabwa kuzirinda kuko zangiza ubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano. Ni mu gikorwa cyo gufata abakora bakanakoresha ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’inzoga z’inkorano cyakozwe na Polisi mu […]
Nyamasheke/ Shangi: Barasaba umuhanda n'amashanyarazi
Abaturage b’akagari ka Nyamugali, kari mu murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, bagaragaza ibibazo by’ubwigunge n’ubukene baterwa no kutagira umuhanda n’amashanyarazi, bakibaza impamvu bidakemuka, bakaba basaba Inama Njyanama y’aka karere kubakorera ubuvugizi. Bamwe muri bo bafite imyaka iri hejuru ya 30, bavuga ko ubuyobozi bwose bwabagezeho bwabizezaga ibi bikorwaremezo none abari abana bagiye gusaza bitarabageraho. […]
RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda
Ku wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018, ubwo inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zishe abasivile umunani, i Masosi, Teritwari ya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Sosiyeti Sivile muri Beni, Janvier Kasairo, avuga ko abishwe barimo n’umugore. Ati “Bose hamwe tumaze kubara abantu umunani bishwe, ni umugore umwe […]
Umupilote yatwawe n’agatotsi arenga ku kibuga cy’indege
Abategetsi mu bijyanye n’ingendo z’indege bavuga ko indege nto yarenze ku kibuga yagombaga kugwaho muri Australiaho hafi kilometero 50, nyuma yaho umupilote wayo asinziririye mu cyumba cy’abapilote. Uwo mupilote ni we wenyine wari uri muri iyo ndege itwara ibicuruzwa, yavaga i Devonport yerekeza ku kirwa cya King Island muri Leta ya Tasmania, imwe mu zigize […]
Umuturage akwiye kuba ku isonga mu gukemura ibibazo- Dr.Kaitesi
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko abaturage bakwiye kuba ku isonga mu gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yiswe ‘ImiyoborereTwifuza’ mu Karere ka Nyamagabe, umurenge wa Musebeya. Iyi gahunda igamije kuzamura uruhare rw’umuturage akaba […]
Rwamagana: Abafundi bavuga ko bakeneshwa na ba rwiyemezamirimo
Mu nama ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abafundi mu Ntara y’Iburasirazuba (UBTC EAST) bwagiranye n’abafundi n’abayede bakorera mu karere ka Rwamagana, basabwe kubahiriza amategeko agenga imyubakire ndetse no gukorera mu makoperative kugira ngo bivane mu bukene. Abafundi bitabiriye inama bemeza ko ikibazo gituma bubaka inzu zidafite ibyangombwa babiterwa n’ubukene ariko bagashinja ba Rwiyemezamirimo batsindira amasoko kutabaha akazi ahubwo kagahabwa abaturuka […]
Ntiyari yasinze, yanyweraga itabi mu kimeze nk’igitsina cy’umugabo- Ray J avuga kuri Kim Kardashian
Umuhanzi Ray J avuga ko umunyamideli Kim Kardashian ubwo bakinanaga filimi y’urukozasoni atari yasinze nk’uko yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu mugore mu kiganiro ‘ Keeping up with the Kardashians’ avuga ko yari yasinze gusa akemeza ko ari kimwe mu bintu bibi byamubayeho. Ati “ Nabikoze rimwe nyuma ndashyingirwa. Buri wese arabizi ko nari nasinze, […]
Intambara y’amagambo hagati ya Amerika na Leta ya Congo
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku wa mbere yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guteza “ubwoba butari ngombwa” nyuma yaho iki gihugu kiburiye ko “hashobora kuba igitero cy’iterabwoba” ku nyubako y’ibiro by’uhagarariye Amerika muri Congo. Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Congo,Mende Lambert, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, ati “Ntakwizera amakuru atangwa n’abantu bashaka gukwirakwiza ubwoba […]
Amafoto 10 y'umukobwa ukundana na Diamond Platnumz yashyizwe hanze
Nyuma y’aho umuhanzi Diamond Platnumz mu gitaramo yakoreye ahitwa Mtwara yatangaje ko yifatanyije n’umukunzi we atigeze atangaza amazina. Ku rundi ruhande ikinyamakuru Bongo 5 kivuga ko uyu mukobwa ari Umunyakenya ufite umubyeyi umwe ari we se ukomoka mu Butaliyani akaba yitwa Tanasha Donna. Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri radiyo yitwa NRG. Biravugwa […]
Umunyakenya yavuze uko yari asize ubuzima ku kibuga cya Kanombe
Umunyakenya akaba n’uwahoze ari umunyamakuru wa Citizen TV, Julie Gichuru avuga ko bari bakoze impanuka ubwo yavaga mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya yerekeza i Kigali mu Rwanda. Uyu munyamakuru avuga ko indege yarimo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yananiwe kugwa ku butaka inshuro ebyiri abantu bari kumwe bagakuka umutima. Gichuru abinyujije ku […]
RDC: Abasirikare n’abapolisi bamennye inzugi biba iby’abaturage
Abaturage bo mu duce twa Mapasa, Nguba n’ak’ubucuruzi ka Tenke, mu ntara ya Lualaba, bashinja abapolisi n’abasirikare kubamenera inzugi z’inzu, bakinjiramo bagasahura ibintu n’amafaranga. Abaturage bavuga ko izi nzego zigabye mu gace ka Kolwezi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, binjira mu nzu z’ubucuruzi n’izo kubamo bavuga ko […]
Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani yasuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi- AMAFOTO
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka y’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Gen. C.A Giovanni Nistri, uyobora igipolisi cy’u Butaliyani kizwi ku izina rya ‘Carabinieri’ yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 26 […]
Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza
Perezida wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko inama ya y’uyu muryango iteganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018 izaba binyuranye n’ubusabe bwa Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza wasabye ko iyi nama yakwigizwa imbere. Amakuru yizewe ava mu kinyamakuru Chimpreports avuga ko Nkurunziza yari yatangaje ko Uburundi bwamenye ko iyi nama […]
Nyanza: Gutandukana kw’abashakanye babifata nk’umuco utaboneye
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugenda hagaragara ubwumvikane buke mu miryango bunasozwa rimwe na rimwe no gutandukana byemewe n’amategeko kw’abashakanye, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko uyu muco udakwiye gushyigikirwa. Abageze mu zabukuru bavuga ko iki kibazo cyo gutandukana kw’abashakanye, ahanini giterwa n’uko bamwe bashinga ingo […]
Gakenke: Ntibavuga rumwe ku mpamvu nyamukuru itera abana kugwingira
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke kabimburira utwo mu Ntara y’amajyaruguru mu kugira umubare muninu w’abana bagwingiye, bamwe mu baturage bo muri aka Karere ntibavuga rumwe ku mpamvu nyamukuru itera ubwiyongere bw’iki kibazo. Ikibazo cy’imirire mibi kigaragariza ahanini mu bugwingire bw’abana by’umwihariko abari munsi […]
Nyabihu: Umwana na nyina bishwe n'abantu bataramenyekana
Umuyobozi w’Akagari ka Rurembo gaherereye mu Murenge wa Rugera ho mu Karere ka Nyabihu, Deogratias Seruvugo aremeza amakuru y’uko umubyeyi n’umwana we batuye mu Mudugudu wa Bihe bishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Uyu muyobozi utashatse kugira byinshi atangariza Bwiza.com kuri iki kibazo, ku butumwa watsapu yatangaje ko abishwe ari Floride Mukeshimana wavutse mu 1984 n’umwana […]
Nari nasinze ubwo nakinaga ya purono- Kim Kardashian
Umunyamideli akaba n’ikimenyabose kuri televiziyo, Kim Kardashian avuga ko yari yanyoye ibisindisha ubwo yakinaga filimi y’urukosazoni (purono) mu myaka yashize. Uyu mugore yatangaje ibi mu kiganiro ‘ Keeping up with the Kardashians’ avuga ko yari yasinze gusa akemeza ko ari kimwe mu bintu bibi byamubayeho. Ati “ Nabikoze rimwe nyuma ndashyingirwa. Buri wese arabizi ko […]
Nta gitutu kituriho, Rayon Sports yaduhaye umukoro- Mugiraneza J. Baptiste
Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Batiste (Migi), avuga ko nta gitutu kibariho mu gihe bitegura gukina n’ikipe yo muri Tunisia, Club African, mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Mugiraneza ashimangira ko Rayon Sports yabahaye umukoro ubwo yageraga muri kimwe cya kane cya CAF confederation Cup, bityo nabo bakumva bagakwiye kugera ikirenge […]
Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rudateze kuganira na Afurika y’Epfo ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa mu biganiro biteganyijwe hagati y’ibihugu byombi mu minsi iri imbere. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko Kayumba Faustin Nyamwasa […]
Ghana: Uwapfuye yari akarishye ashyingurwa mu isanduku ifite ishusho y’urusenda
Abaturage bo mu gihugu cya Ghana banyurwa no kubaza imva zigaragaza ubuzima bwa ba nyakwigendera, inzozi z’ibyo bifuzaga kugeraho ndetse n’ibyo bakundaga, ku muntu wari usanzwe ari intavugirwamo, ashyingurwa mu isanduku ifite ishusho y’urusenda. Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza cyane bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura […]
Huye: Ikibazo cy’abanze kwishyura imitungo bangije kibangamiye ubumwe n’ubwiyunge
Abatuye mu murenge wa Huye uri mu Karere ka Huye, bavuga ko wabayemo ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo ngo bagerageje kwiyunga bemeza ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bubangamiwe n’abanze kwishyura imitungo bangije bakanga no gusaba imbabazi abo bahemukiye. Umusaza Rurangwa Stanislas utuye mu kagari ka Muyogoro, ni umwe mu barokotse Jenoside, avuga ko muri […]
Centrafrica: Umucuruzi yishe umukuru w’inyeshyamba wasimbuye mubyara we wishwe na RDF
Umukuru w’agatsiko k’ubwirinzi kitwaza intwaro wo mu gace ka PK5 kiganjemo abasilamu mu murwa mukuru wa Centrafrica, Bangui, kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ugushyingo 2018, yishwe n’umusivili w’umucuruzi nk’uko byemejwe n’abaturage muri aka gace ndetse na Imam w’umusigiti. Umurambo w’uyu mukuru w’aka gatsiko witwa Mahamat Tahir bakundaga kwita ‘Apo’ wagejejwe ku musigiti wa Ali Babolo […]
Mukura VS yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo- AMAFOTO
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2018, ahasaga Saa Tatu na mirongo ine n’itanu (09:45); ikipe ya Mukura VS yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, yerekeje muri Afurika y’Epfo, aho igiye gukina n’ikipe yaho ya Free State Stars. Ni umukino mpuzamahanga ubanza uzaba ku wa Gatatu tariki […]
Umukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani yasuye icy’u Rwanda yizeza gukomeza ubufatanye
Umuyobozi mukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri, kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Ugushyingo yasuye Igipolisi cy’u Rwanda, aho yakiriwe n’umukuru wacyo, IGP Dan Munyuza ku cyicaro gikuru ku Kacyiru. Uruzinduko rwa Gen. C.A Giovanni Nistri ku cyicaro cya polisi ngo bisobanuye ubufatanye bukomeje kuzamuka hagati y’igipolisi cy’ibihugu byombi. Igipolisi cy’u Rwanda (RNP) […]
Nari naratekereje ko bashobora no kundasa- Ingabire Victoire
Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko umunsi yavaga i Burayi agiye gukinira politiki ku butaka bw’u Rwanda, ngo yiyumvishaga ko hari ibibi ashobora gukorerwa nko gufungwa, kuraswa n’ibindi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, asobanura byinshi ku buzima bwe muri gereza n’urugendo rwe muri politiki nyuma yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu, ni […]
Icyatumye Chris Brown yishimira ugutandukana kwa Rihanna n’umukunzi we
Umuhanzi Chris Brown afite akanyamuneza aterwa no kuba Rihanna yaratandukanye n’uwo bahoze bakundana, Hassan Jameel kuko ngo yatinyaga ko bashyingiranwa kandi na we akimukunda. Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi yatangarije Hollywoodlyfe ko Chris agifite icyifuzo cyo kuba yabana na Rihanna kandi ko yari ahangayitse ubwo uyu mukobwa yari mu rukundo n’umuherwe Jameel. Yagize ati “ […]
Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa […]
Uganda: Uwarokoye umuhanzikazi Iryn Namubiru mu Kiyaga cya Victoria ntiyabashije kwitabara
Umugiraneza wafatwa nk’intwari mu gihugu cya Uganda witwa Bosco Owejo kuri uyu wa Gatandatu ushize ni umwe mu bantu baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria, aho bivugwa ko yijugunye mu mazi ari gutabara abri barimo kurohoma barimo umuhanzikazi, Iryn Namubiru n’abandi ariko bikarangira nawe arohamye. Inkuru dukesha The New Vision iravuga ko […]