RDC: Batanu barimo umusirikare wa FARDC bahitanwe n’impanuka

Abantu batanu barimo umusirikare wa Leta bahitanwe n’impanuka y’imodoka yabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018. Ni impanuka yabereye i Kachungwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho imodoka yari itwaye imizigo n’abantu yaburaga feri ikibirindura, abari bayirimo bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Polisi ishami ryo mu muhanda, itangaza ko iyi modoka yakoreye […]

Rusizi: Ababyeyi barasabwa kongera imbaraga mu gukundisha abana ishuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi busanga  kuba hari abana bata ishuri, biterwa ahanini n’ababyeyi batabakurikirana ngo baribakundishe ahubwo bagahugira mu yindi mirimo, bugasaba buri mubyeyi wese kwibuka uruhare rwe mu burezi bw’abana. Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu kigo ‘Saint Matthew’s college’ ry’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu basozaga umwaka w’amashuri, bamwe mu bana n’ababyeyi […]

RDC: Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irikanga igitero cy’iterabwoba

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ifite impungenge ko ishobora kugabwaho igitero by’iterabwoba. Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko iyi Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru itigeze ifungura imiryango kubera izi mpungenge. Ijwi rya […]

Kicukiro: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba amadorari mu rugo yakoragamo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga kubufatanbye n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bafashe Ndagijimana Emmanuel ukekwaho kwiba amadorari y’amanyamerika ibihumbi $5500 ahwanye na Miliyoni 4,800,000Frw mu rugo yakoragamo akazi k’ubuzamu ruherereye mu kagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro. Mbarushimana Yves Theoneste wibwe aya mafaranga tariki 23 Ugushyingo, avugako nyuma yokwibwa […]

Abayobozi b'ibihugu by'u Burayi bemeje amasezerano yo gutandukana n'u Bwongereza

Abayobozi b’ibihugu 27 by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.) bemeje isohoka ry’igihugu cy’u Bwongereza muri uyu muryango mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateraniye i Buruseli mu Bubiligi kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ugushyingo 2018. Iyi nama idasanzwe ya E.U yari iteraniyemo abayobozi b’ibihugu na za guverinoma 28, yatangiye saa 9:30 ku isaha y’I Buruseli, irangira byihuse […]

Urutonde rw’abakinnyi 9 b’abagore b’ibihe byose muri ruhago- AMAFOTO

Umukino w’umupira w’amaguru, usanga ufite abafana benshi hirya no hino ku Isi, aho usanga ibyamamare by’igitsina gabo aribyo bivugwa cyane, ariko ntibivuze ko ab’igitsina gore bo batisanga muri uyu mukino. Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, hari abakinnyi b’igitsina gore bagiye bakora amateka adasanzwe muri ruhago ku buryo baciye uduhigo bazahora bibukirwaho kabone nubwo bazaba […]

Nyamasheke: Kudakoresha ikoranabuhanga, imbogamizi ku mikorere y’imirenge SACCO

Abanyamuryango b’imirenge SACCO mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba  ibi bigo by’imari bikiri mu mikorere gakondo ari ikibazo gikomeye  cyane  kuko hari serivisi zimwe na zimwe zagombye gukorwa neza zidakorwa uko bikwiye. Aba banyamuryango bavuga ko bamaze igihe binjiye mu mirenge SACCO, bakaba baratandukanye no kwirazaho amafaranga ariko imikorere ya gakondo ngo ibadindiza muri […]

Drogba yagiriye inama Eden Hazard yo kongera amasezerano muri Chelsea

Didier Drogba umaze iminsi mike asezeye mu kibuga ku myaka ye 40 ndetse unafatwa nk’indashyikirwa mu ikipe ya Chelsea, yagiriye inama Eden Hazard yo kuyigumamo akongera amasezerano. Umubiligi Eden Michael Hazard w’imyaka 27 y’amavuko, yinjiye mu ikipe ya Chelsea mu 2012. Muri Nzeri uyu mwaka nibwo inkuru z’ibihuha zatambutse mu binyamakuru zivuga ko yaba yarongereye […]

Abapolisi 240 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo basabwe gusigasira indangagaciro Nyarwanda

Itsinda ry’Abapolisi 240 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudan y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Ugushyingo babanje guhabwa impanuro n’Umukuru w’igipolisi wungirije, DIGP, Felix Namuhoranye wabasabye kuzarangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura. DIGP Felix Namuhoranye yibukije abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ko bagomba gukora kinyamwuga, bakarangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe bityo bagahesha ishema […]

Nyuma yo kurongora, Justin Bieber avuga ko agerageza gutera ikirenge mu cya Yesu

Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko yashyingiranwe na Hailey Baldwin, umuhanzi Justin Bieber yashimye intambwe yateye na nyagasani wabimufashijemo. Uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko, yagize ati “buri gihe urukundo ntabwo ruba rworoshye” akomeza avuga ko yagerageje kubaho nka Yesu, yihangana ndetse anirinda kuba nyamwigendaho. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abasaga miliyoni 120, Bieber […]

RDC: Igipolisi kiravuga ko nta mukandida n’umwe wujuje ibisabwa ngo ahabwe abamurinda

Umuvugizi w’Igipolisi cya Congo (PNC) Pierrot Mwanamputu, aremeza ko nta mukandida n’umwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu wigeze witabira ubutumire bwacyo bwo kujya kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi ngo ahabwe abapolisi bazaba bamucungiye umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza. Igipolisi kikaba cyasubizaga umukandida Theodore Ngoy uvuga ko minisiteri y’umutekano yanze kubacungira umutekano. Col Pierrot Mwanamputu yagize ati: “K uki […]

Zimbabwe: Umukambwe Robert Mugabe ntakibasha no gutambuka

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 94, kuri ubu ntakibasha no gutambuka nyuma y’amezi abiri amaze muri Singapore yivuza nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Ugushyingo na Perezida Emmerson Mnangagwa wamusimbuye mu nama y’ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi kuva mu 1980. “ Arashaje birumvikana, ntagishobora gutambuka , ariko ibyo azakenera […]

Kubera ibyakorewe mama, numva narahuzwe imibonano mpuzabitsina- NKORE IKI?

Amahoro y’Imana abane namwe duhurira kuri uru rubuga dutangiraho ibitekerezo tukanahakura inama zitwubaka, nitwa Aline nkaba ntuye mu karere ka Kayonza, mu Burasirazuba. Ndi umukobwa w’imyaka 24, nize amashuri yisumbuye ndayarangiza ubu mfite akazi gaciriritse, mbese ndarambagizwa nkanakundwa, na njye nkakunda ariko ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina numva naragihuzwe. Si ko nahoze, mu bukumi bwanjye numvaga nta […]

Umuryango w’Umunyamakuru Phocas Ndayizera wa BBC mu gihirahiro nyuma yo kuburirwa irengero

Umunyamakuru wa BBC, Phocas Ndayizera, mu ishami rya BBC Gahuzamiryango, amaze iminsi ine aburiwe irengero umuryango we ukaba usaba inzego z’umutekano kuwufasha kumenya aho yaba aherereye. Umugore wa Phocas Ndayizera witwa Mukarugira Chantal yabwiye Ijwi rya Amerika ko umugabo we amaze iminsi itatu abuze, aho ngo amuheruka kuwa Gatatu, mu gitondo ubwo yavaga mu rugo […]

Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntiboroherwa no kwivuza uburwayi bw’amenyo

Abaturage b’imirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, Gitambi na Gikundamvura ituriye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakunze kuzahazwa n’uburwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zifata mu kanwa, bikabagora kubona ubuvuzi. Indwara z’amenyo n’izindi  zifata mu kanwa ngo ziri mu ndwara 10 za mbere zizahaza abatuye akarere ka Rusizi nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwako, ngo  bigaterwa […]

Uganda: 20 bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarimo bimwe mu byamamare

Byibuze abantu 20 bimaze kwemezwa ko ari bo baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo ubwato bari barimo bagiye kwishimisha bwarohamaga. Biravugwa ko abantu bagera ku 100 ari bo bari bari muri ubu bwato bwarohamye nyuma y’akanya gato buhagurutse Mukono. Igipolisi cya Uganda cyari cyabanje […]

Jenoside yabanje gukorerwa igeragerezwa mu Ruhengeri muri za 90 — CNLG

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko yagiye ikorerwa igeragezwa muri iyi Perefegitura mu bihe bitandukanye kuva mu myaka ya 1990. Perefegitura ya Ruhengeri yakomokagamo abayobozi benshi bo mu nzego za Leta n’iza gisirikare biganjemo abateguye Jenoside kandi bagashishikariza […]

RDC: Vital Kamerhe yemeye guharira Felix Tshisekedi no kuzamwamamaza

Abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe na Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Ugushyingo I Nairobi bagiranye amasezerano umwe yemera guharira no kuzashyigikira mugenzi we nk’umukandida uhagarariye amashyaka yabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Ibyo aba banyapolitiki batakoreye I geneve kuwa 11 Ugushyingo […]

Nta mpunzi n’imwe y’Umunyarwanda twenda gucyura — Uganda

Guverinoma ya Uganda iravuga ko nta migambi yihutirwa ifite yo gusubiza impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cyazo gifatwa nk’igitekanye kuri ubu nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza ushinzwe n’ibibazo by’impunzi mu nshingano ze, Eng. Hilary Onek (uri ku ifoto), yanyomoje amakuru yatangajwe muri iki cyumweru ko Guverinoma itegura gukuraho status y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye muri […]

Diamond Platnumz arakemangwa ko yaba atari we nyiri Wasafi TV

Umuhanzi Diamond Platnumz arakemangwa ko yaba atari we washinze televiziyo ya Wasafi nk’uko ubusanzwe bizwi na benshi. Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’aho muri Tanzaniya hateguwe ibitaramo bibiri; icya Wasafi Festival na Clouds Media  igategura ikindi yise Fiesta. Ibi bisa no nguhangana byatumye abantu baterana amagambo bamwe batangira kuvuga ko Wasafi yaba atari iya Diamond Platnumz. […]

Abahoze muri FDLR basaga 800 bategerejwe mu Rwanda nyuma y'abasaga 700

Mu minsi mike ishize Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo barenga 700. Irindi tsinda ry’abarenga 800 ritegerejwe mu gihugu mu minsi iri imbere. Mu batahuka harimo abahoze ari abarwanyi, abo bashakanye n’abana babo. Abatahuka bakirirwa mu Kigo cya Mutobo gishizwe gusubiza mu buzima busanzwe […]

Ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge nti bizigera bicogora- Polisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibikorwa byo kurwanya abatunda bakana kwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu  bitazigera bicogora, ikanasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya. Polisi ikomeza igaragaza ko amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage yafashije mu gutahura inzira abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha, aho bibikwa ndetse n’amwe mu mazina y’ababicuruza. Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Commissioner of […]

Burundi: Abahoze muri EX-FAB baba batangiye gutabwa muri yombi kubera urupfu rwa Ndadaye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi kuri ubu aravuga itabwa muri yombi ry’abasirikare bakuru bahoze mu Gisirikare cy’iki gihugu barimo ufite ipeti rya General n’abandi batatu bafite ipeti rya Colonel. Birakekwa ko ifatwa ryabo rifitanye isano na dosiye y’urupfu rwa Ndadaye wahoze ari perezida w’u Burundi. Biravugwa ko General (Rtd) Celestin Ndayisaba bakunda kwita “Kibadashi” […]

RDC: Guverinoma yafunze inkambi ya Walungu yari icumbikiye abahoze muri FDLR n’ababo

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gufata icyemezo cyo gufunga inkambi y’agateganyo y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR iri muri Teritwari ya Walungu. Abantu 190 bayibagamo bimuriwe mu zindi nkambi 2 zitandukanye. Ku ikubitiro, kuwa Gatatu, itariki 21 Ugushyingo abagera kuri 11 muri aba bahoze muri FDLR bemeye gutaha ku bushake  bahise boherezwa ku […]

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihugu cye kigiye kwegera Uganda kugira ngo kimenye byimbitse icyihishe inyuma y’amagambo ya Minisitiri Ushinzwe impunzi, Onek Hillary  wavuze ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma. Mu ntangiro z’uku kwezi, Minisitiri Ushinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Hillary […]

Perezida Kagame arahangana ate n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri muri AU?

Perezida w’U Rwanda akaba n’Umuyobozi w’U muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) akwiye gushyiraho ingamba zihamye cyangwa niba zihari hagashimangirwa ishirwa mu bikorwa  ryazo kugira ngo arengere abagore bakora muri Komisiyo y’uyu muryango  ku biro bikuru Addis Abbeba muri Ethiopia kuko barembejwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa. Ibi ntawabura kubigarukaho nyuma y’aho raporo y’iperereza ry’imbere […]

Bakame yasinye amasezerano mu ikipe ya AFC Leopards

Nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame, yasinye amasezerano yo gukinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya. Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, bagize bati “Umunyezamu w’umunyarwanda Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye yasinye amasezerano y’imyaka muri AFC Leopards”. Amafoto yashyizwe kuri uru rukuta rwa twitter […]

Burundi: Umudepite ushinjwa gushaka kwica perezida agiye kwamburwa ubudahangarwa

Mu gihugu cy’u Burundi abahagarariye abandi badepite n’abahagarariye komisiyo zishinzwe amahoro mu nteko batangiye kuganira ku kuntu mugenzi wabo ushinjwa gushaka kwica umukuru w’igihugu yakwamburwa ubudahangarwa agashyikirizwa ubutabera. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda, niwe wahamagaje abadepite bahagarariye abandi n’abahagarariye komisiyo z’amahoro mu nteko kugirango bigire hamwe uko uyu mudepite, Pierre Celestin Ndikumana […]

Rose Muhando agiye gusubira mu idini ya Islam

Umuririmbyi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzaniya, Rose Muhando  yatangaje ko agiye kuva mu idini ya gikirisitu agasubira mu idini ya islam yahozemo. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana  nka Mbela, Nibebe, Jipange Sawa Sawa n’izindi hano mu Rwanda, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’aho urukundo yajyaga abwirwa ko ruri mu bukirirsitu ntarwo yahabonye. […]

RDC: Felix Tshisekedi na Vital Kamerhe bemeranyije uko bazagabana ubutegetsi

Abanyapolitiki, Felix Tshisekedi na Vital Kamerhe bagiye gutangariza I Nairobi itike bazagenderaho mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Congo kuwa 23 Ukuboza 2018. Vital Kamerhe ni Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UNC, mu gihe Felix Tshisekedi akuriye ishyaka UDPS. Aba vuba aha bagiye gutangaza ibyo bemeranyije mu biganiro byabo birebana n’imyiteguro y’amatora imbere y’itangazamakuru rya […]

Umwana w’umwaka umwe yarokotse gari ya moshi yamunyuze hejuru

Umwana w’umukobwa w’umwaka umwe witwa Sahiba wo mu Buhinde  yarokotse impanuka ya gari ya moshi yamunyuze hejuru ubwo yagwaga avuye mu maboko ya  mama we wari umuteruye. Uyu mwana yarokotse iyi mpanuka kuwa 20 Ugushyingo 2018 yabereye  aho bategera gariyamoshi hitwa Mathura. Ababibonye batangarije ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umukobwa atigeze […]

Afurika y'Epfo: Abanyeshuri batwite birukanwa mu macumbi ya kaminuza

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko abanyeshuri batwite bo kuri Kaminuza ya Zululand mu ntara ya KwaZulu-Natal bari kwirukanwa mu macumbi yabo bagenerwa na kaminuza. Mlondozi Vava, ukora mu kanama k’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ka Leta y’iki gihugu, yavuze ko ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryari ryamugejejeho icyo kibazo, rivuga ko ibyo byabaye ubwo abanyeshuri byagaragaraga ko […]

Muhanga: Abanyamaguru bavuga ko uburenganzira bwabo buhutazwa n’abakoresha umuhanda

Bamwe mu bagenda n’amaguru mu mujyi wa Muhanga, mu ntara y’Amajyepfo, barinubira kubangamirwa n’abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko agenga inzira z’abanyamaguru kuko usanga abenshi batajya bahagarara ngo babareke bambuke. Aba banyamaguru  batangaza ko kutubahiriza amategeko agenga inzira zabagenewe zizwi nka “Zebra Crossing” ngo bituma barushaho kugira impungenge zo kuhambukira kuko batinya kuhagongerwa kandi nyamara byitwa ko […]

Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo batangiye kwakirwa mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko yatangiye kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari barashyize hasi ibirwanisho, aho bivugwa ko mu bacyuwe harimo abacyuwe bitari mu bushake bwabo. Mu kiganiro, Seraphine Mukantabana, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yatangaje ko gucyurwa kw’aba biri mu mugambi wo […]

Abasabye ko najyanwa imbere y’amategeko bageze he?- Faustin Twagiramungu

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu avuga ko amaso yaheze mu kirere ku bwo  gutegereza abari batangaje ko bazamugeza imbere y’ubutabera bamushinja imvugo yuje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twagiramungu atangaza ibi nyuma y’aho mu Kwakira 2018, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko biteguye gukora iperereza ku magambo […]

Ap. Gitwaza yaburiye abamwanga ko Imana izabagira impumyi

Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple ku Isi, Ap. Gitwaza Paul, yaburiye abantu bakurikirana inyigisho ze, aho kwihana bagasubira inyuma bagakoresha imbuga nkoranyambaga bamutuka. Ap Gitwaza yatangaje ibi ku wa 21 Ugushyingo 2018, ubwo yatambutsaga icyigisho yahaye umutwe ugira uti ‘Right Request’ ugenerekereje [Ubusabe bwa nyabwo], aho yasobanuraga ko ubusabe bwa nyabwo ari ukwihana umuntu akakira […]

RDC: Inyeshyamba za ADF zarashe kajugujugu ya Loni

Inyeshyamba za ADF zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kane zarashe indege ya kajugujugu ya Loni nubwo havugwa ko nta muntu wahasize ubuzima. Umugaba mukuru wungirije wa Monusco , Umufaransa, Gen. Bernard Commins, yavuze ko imwe muri kajugujugu enye yarasiwe n’inyeshyamba mu kibaya cya Semuliki nabo bagasubiza mu rwego […]

Rutsiro: Abanyekongo 5 bafatiwe mu Kivu bagerageza kwinjiza magendu

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati hafatiwe ubwato bu pakiye ibicuruzwa bya magendu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo byerekeza mu karere ka Karongi. Ibi bicuruzwa bigizwe n’amabaro 319 y’inkweto za caguwa ndetse na […]

Nyamasheke: Abaturage bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo barasaba ubuvugizi

Abaturage bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyamasheke bavuga ko hari ibibazo byinshi  bikibangamiye iterambere ryabo n’imibereho myiza, bagasaba njyanama y’akarere kabo kubakorera ubuvugizi bigakemuka. Babigaragaje ubwo muri aka karere hatangizwaga icyumweru cy’umujyanama, aho njyanama yose  imanukira rimwe ikegera abaturage ikumva ibibazo byabo ikanabishakira umurongo w’ibisubizo,  bikaba ngo ari ubwa mbere bibaye mu mateka ya […]

U Rwanda ntirukozwa ibyo gutangaza ibikubiye mu ibaruwa Perezida Kagame yandikiwe na mugenzi we Museveni

Leta y’u Rwanda igaragaza ko idashobora gutangaza ubutumwa bukubiye mu ibaruwa bivugwako ari umweru Perezida Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kuwa wa Kane,tariki 25 Ukwakira 2018.  Ibi bishimangirwa n’imvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo […]

Ni iki kihishe inyuma y’ubutumwa budasanzwe Nkurunziza yoherereje Museveni?

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yohereje intumwa zigizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu gihugu cya Uganda zishyiriye ubutumwa budasanzwe Perezida Yoweri Museveni wakiriye izi ntumwa mu ngoro ye I Entebbe. Ni mu gihe ibi bihugu byombi biherutse kuvugwaho na none ubufatanye bugamije gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi bije nyuma y’umunsi umwe Perezida Museveni […]

Nyanza: Hashyizweho ingamba zikumira ibihombo aborozi bajya baterwa n’amakusanyirizo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira mu karere Nyanza burahamya ko bwafashe ingamba zihamye zo gukumira ibihombo aborozi bajya bahura nabyo bitewe no kugemura umukamo ku makusanyirizo nyuma bakayagarurirwa kubera ko atujuje ubuziranenge. Izo ngamba zifashwe nyuma y’igihe gitoya aborozi bo muri uwo murenge bagaragaje akababaro k’ingaruka z’igihombo batewe n’ikusanyirizo ry’umurenge wa Muyira ryakiriye umukamo wabo ngo […]

Umushumba w’itorero yakatiwe igifungo azira gufata ku ngufu abayoboke be

Umushumba w’itorero, Mamin Central Church ryo muri Koreya y’Epfo witwa Lee Jae-rock w’imyaka 75, yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gufata ku ngufu abagore 8 basengeraga muri iri torero rifite abayoboke bagera mu 130,000. Aba bagore yafashe ku ngufu nubwo we ibi yabihakanye, bavuze ko bumvaga ko afite “ububasha bw’Imana”, bakumva bagomba gukurikiza ibyo abasabye kuko […]

RDC: Bamwe mu bamamazaga umukandida Shadary barishwe bacibwa imitwe

Mu mpera y’icyumweru gishize abantu batatu bishwe baciwe imitwe mu ntara ya Kasai iri hagati muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo bamamazaga umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi nk’uko byatangajwe na AFP. Abo mu miryango ya ba nyakwigendera ndetse n’abategetsi bo mu ishyaka ry’uwo mukandida w’ishyaka PPRD nibo babitangarije ibi biro ntaramakuru by’Abafaransa. Umuhungu […]

Didier Drogba yasezeye mu kibuga

Umunya- Côte d’Ivoire, Didier Drogba, wakiniye amakipe atandukanye ku Isi cyane cyane ku mugabane w’u Burayi ndetse n’ikipe y’igihugu cye, yatangaje ko asezeye mu kibuga. Drogba w’imyaka 40, yatangaje ko yasezeye mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo 2018, nyuma y’imyaka 20 yari akimazemo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abamubaye […]

Angola: Perezida Lourenco yatangiye kugaba ibitero kuri dos Santos

Uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, kuri uyu wa Gatatu yamaganye ibirego by’uwamusimbuye ku butegetsi, Joao Lourenco umushinja gusahura akeza isanduku ya leta. Perezida Joao Lourenco yabwiye ikinyamakuru cyo muri Portugal, Expresso kizasohoka muri iyi weekend, ko yageze ku butegetsi agasanga isanduku ya leta yera. Kuri uyu wa gatatu, Eduardo dos Santos […]

Uganda: Umuherwe wo muri Sudani y’Epfo yaburiye i Kampala

Igipolisi cya Uganda kiri mu iperereza ku ibura ry’umuherwe wo muri Sudani y’Epfo utavugwaho rumwe witwa Lawrence Lual Malong Yor Jnr. Uyu mugabo yari aherutse kugaragara ku mugaragaro muri video yashyize ku mbuga nkoranyambaga aryamye ku buriri buriho miliyoni y’Amadolari yavugaga ko ari impano y’ibikorwa by’ubugiraneza. Umuvugizi w’igipolisi muri kampala, Luke Oweyesigire yavuze ko igipolisi […]

Uganda ntiyanejejwe n’ibiherutse gutangazwa na Minisitiri Sezibera

Guverinoma ya Uganda yasabye iy’u Rwanda kujya buri gihe igaragaza impungenge zayo ibinyujije mu nzira za dipolomasi kuko ibihugu byombi bifite ambasade muri buri gihugu zikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo bihari. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Amb. Patrick Mugoya yasubizaga minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera watangarije kuri uyu wa […]

Umugore yishe umukunzi we inyama ze araziteka

Abashinjacyaha bavuga ko umugore wo muri Maroc ashinjwa kwica umukunzi we nyuma akagabura ibisigazwa bye nk’ifunguro ariha abakozi bakomoka muri Pakistani bakorera mu gihugu cya United Arab Emirates. Abashinjacyaha bavuga ko yishe uyu mukunzi we w’umugabo mu mezi atatu ashize, ariko bakavuga ko byamenyekanye vuba aha ubwo habonekaga iryinyo ry’umuntu mu mashini ivanga ibiribwa yifashishwa […]

Huye: Umusore yafatiwe mu isoko ashaka gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi ikomeje kugira inama abacuruzi n’abandi bakoresha amafaranga kujya bashishoza mu gihe bavunja cyangwa bakiriye amafaranga kuko bizabarinda kwakira amafaranga atujuje ubuziranenge. Ibi Polisi ibitangaje nyuma yaho kuri uyu wa 20 Ugushyingo, ifatanye umusore witwa Musana Pascal w’imyaka 19 y’amavuko amafaranga ibihumbi ijana (100 000 frw) y’amiganano, mu kagari ka Rango mu Murenge wa Mukura. […]

Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk’abakozi ba Gitifu

Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Eugène Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z’utugari n’imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by’abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw’aba Gitifu b’utugari n’imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y’icyumweru cy’umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y’aka […]

Umugande Brian Majwega yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu cya Uganda, Brian Majwega yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports nyuma yo gukinira amakipe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba nka KCCA yo muri Uganda, AZAM FC na Simba SC zo muri Tanzania. Ku wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018, nibwo uyu mukinnyi usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso yageze mu Rwanda, atangira imyitozo muri Rayon […]

Haba ku neza cyangwa ku nabi ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zigomba gutaha

Nyuma yo gufunga inkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo, abari bayirimo bagiye gusubizwa mu Rwanda, ubuyobozi muri iki gihugu bukavuga ko uko byagenda kose bagomba gutaha. Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350. Amakuru agera kuri […]

Muhanga: Barasaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri

Abakoze impanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi barasaba Polisi y’igihugu kurushaho kwigisha amategeko y’umuhanda bikagera no mu mashuri kugira ngo impanuka zigabanuke. Byavugiwe mu gikorwa  cyo  gusura  abarwayi  bakoze impanuka barwariye mu bitaro bya  Kabgayi, ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, nyuma yo guhabwa ingemu bazaniwe na Polisi mu rwego […]

Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric Bakame,  nibwo yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards, aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuyikinira. Ahasaga saa Mbiri n’igice (08:30) nibwo uyu munyezamu yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’indege yerekeje i Nairobi muri […]

Irebere aho Pasiteri afatwa asambana n’umugore w’abandi agakubitwa iz’akabwana- VIDEO

Umupasiteri uzwi cyane mu gihugu cya Ghana, Osofo Appiah uzwi ku izina rya Biblical, yafashwe asambana n’umugore w’undi mugabo, akubitwa iz’akabwana. Mu mategeko 10 y’Imana, hari irigira riti ‘Urajye utunganya umunsi w’Imana, irindi rikagira riti “Ntuzifuze umugore wundi’’; ndetse na ‘Ntuzasambane’. Uyu mupasiteri we yafashwe ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, uwo munsi w’Imana […]

Ntimugatume umushoferi ashyira ubuzima bwanyu mu byago- IGP Dan Munyuza

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye abagenzi gufata iya mbere bakamagana umushoferi utwaye mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ubu butumwa Munyuza yabutanze muri iki gihe polisi y’igihugu iri mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Uyu mukuru wa Polisi avuga ko abaturage ko bafite inshingano zo kwibutsa abashoferi bica nkana […]

RDC: Ushyigikiwe na Kabila mu matora yiyamamaje igihe kitaragera

Ubwo haburaga iminsi itatu ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitangire, umukandida-Perezida, Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na  Perezida Joseph Kabila, ku wa mbere  tariki ya 19 Ugushyingo 2018, yatangaje igenabikorwa rye. Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, Emmanuel Ramazani Shadary yatangaje gahunda y’iterambere yo mu gihe cy’imyaka itanu, gahunda ifite ingengo […]

Rusizi: Ba Malayika Murinzi barasaba koroherezwa bakiyandikaho abana bakiriye

Ba Malayika Murinzi bo mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubafasha bakiyandikaho abana bakuye mu kigo cya   CENA Rusayo ndetse n’ahandi hatandukanye. Bavuga ko abana babamaranye imyaka ibiri ntaho banditse, nyuma yo kubakira bamwe bavuye mu kigo cy’imfubyi cya CENA Rusayo, mu murenge wa Gashonga muri aka karere  kimwe n’abandi  bagendaga bakurwa hirya no […]

PSG ishobora gucakirana na Liverpool idafite Mbappe na Neymar

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa ishobora kuzakina na Liverpool idafite Kylian Mbappe na Neymar nyuma y’imvune bagize mu mikino yabaye ku wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018. Ku wa Kabiri, ubwo ikipe ya Brazil yakinaga na Cameroon, mu mukino wa gituci. nibwo Neymar yavunitse avamo igice cya mbere kitarangiye, umukino […]