Me Ntaganda avuga ko ibyo Minisitiri Sezibera yavuze ku ihuriro P5 biteye agahinda

Uwiyita Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda avuga ko kuba Minisitiri Sezibera avuga ko atazi ihuriro ry’amashyaka ryitwa  P5 biteye agahinda. Me Ntaganda atangaza ibi nyuma y’aho mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 20 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Aamahanga, Dr Richard Sezibera  yavuze ko atazi ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’u Rwanda, P5 kuko […]

Guca inyuma umugore we byamuviriyemo gufatana n'uwo basambanaga -Amafoto

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda utatangajwe izina usanzwe ari umushoferi w’ikamyo itwara ibicuruzwa, yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gusangwa yafatanye n’umugore bakoranaga imibonano mpuzabitsina bikarangira bafatanye. Amakuru y’ifatana ry’iyi Kupure(couple) yamenyekanye ku munsi w’ejo tariki 20 Ugushyingo 2018 ndetse amafoto yabo bombi akaba yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bari kwa muganga aho bari kugerageza […]

Rwamagana: Umusaza aratabariza umuryango we wenda kugwirwa n’inzu

Umusaza witwa Ntigurirwa Yohani utuye mu mudugudu wa Gisanza, Akagari ka Mwulire, mu murenge wa Mwulire, akarere ka Rwamagana, aratabariza umuryango we kubera inzu ye abona yenda kubagwira. Ntigurirwa Yohani ni umwe mu Banyarwanda bahungutse muri Tanzaniya, ageze mu Rwanda yasubiye aho akomoka mu murenge wa Mwulire ahabwa ikibanza kingana na metero  21 kuri 26, abayeho […]

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi ntabwo umeze neza ku mpamvu zitaduturukaho-  Richard Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi  utameze neza gusa akemeza ko nta ruhare rw’igihugu cye rurimo. Mu  kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo by’u Burundi n’ubwo rimwe na rimwe rubigerekwaho Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu […]

Nifuza gutsinda ibitego byinshi birenze ibyo Ronaldo na Messi batsinze- Harry Kane

Umwongereza Harry Kane atangaza ko mu nzozi ze yifuza gukora ibitangaza muri ruhago, agatsinda ibitego byinshi bishoboka birenze ibyatsinzwe na Cristiano Ronaldo na Lionel Messi. Kane yatangaje ibi, nyuma y’umukino wahuje ikipe y’u Bwongereza n’iya Croatia, ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, bikarangira buyitsinze ibitego 2-1, by’umwihariko Kane atsinze icya kabiri ku munota wa […]

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Abantu 120 bashinjwa guhungabanya umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, berekanwe mu ruhame n’ingabo za Congo. Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa batayo ya 33 y’ingabo za Congo (FARDC), yeretse itangazamakuru izi nyeshyamba avuga ko zigizwe n’Abarundi, Abanyarwanda, Abagande ndetse n’Abanye-Congo. Izi nyeshyamba zafatiwe mu bitero byiswe […]

Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n’ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke. Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y’u Rwanda ndetse n’ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba […]

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera  yatangaje ko hari ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Sisulu ariko ko ntaho bihuriye n’ubusabe bwa Kayumba Nyamwasa kuko ngo iby’uyu mugabo atabizi. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Dr Richard Sezibera  yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, […]

Umukino wagombaga kuzahuza APR FC na Rayon Sport wakuweho

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports ku wa Gatanu taki ya 23 Ugushyingo 2018, uteguwe n’urwego rw’umuvunyi mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa wamaze gukurwaho. Itangazo ry’Ishyirahamwe rw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, ricishije ku rukuta rwayo rwa twitter, rivuga ko umukino wari uteganyijwe wo […]

Nyamasheke: Abaturage barenga 2500 bavuwe amaso ku buntu

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko gufata  neza amaso no kuyisuzumisha hakiri kare,  ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, ku bufatanye n’umuryango w’abanyamerika ‘Campus for Christ’  bavuye banaha indorerwamo z’amaso ku buntu abaturage barenga 2500. Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 2 kuko umwaka ushize uyu muryango n’ubundi wari wafashije ibi bitaro guha abaturage indorerwa […]

Dr. Mpozayo avuga ko urukiko rwamuhamije gufungwa imyaka 10 rutari rubyemerewe

Urukiko rw’ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Dr Mpozayo Christophe uregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, avuga ko urukiko rwamuhamije icyaha rutari rubyemerewe. Mu rukiko, Christophe Mpozayo yavuze ko urukiko rukuru rwamukatiye gufungwa imyaka 10 rutari rubifitiye ububasha, icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ngo gikozwe n’umuntu uri mu mahanga ngo ntabwo cyari mu bihanwa […]

Rwamagana/Kayonza: Abakoresha umuhanda basabwe kwirinda ibyateza impanuka

Abatwara ibinyabiziga mu turere twa Rwamagana na Kayonza n’abanyamaguru basabwe kwirinda amakosa yateza impanuka. Ibi babikanguriwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y’u Rwanda, mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Umuhango wo kugitangiza mu karere ka Rwamagana witabiriwe n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abaturage ku kibuga cya Polisi kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018. Nsengimana […]

Real Madrid irashaka gutanga akayabo kuri Rashford na Eriksen

Ikpe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, irashaka gutanga akayabo ka Miliyoni 90 y’Amayero kuri Marcus Rashford ukinira Manchester United na Christian Ereksen wa Tottenham. Iyi kipe irifuza aba bakinnyi babiri kugira ngo bazibe icyuho cyasizwe na rutahizamu, Christano Ronaldo werekeje muri Juventus muri Kamena uyu mwaka. Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u […]

Ntuzi kurongora, washyiragamo utabanje kuntegura- Vera Sidika abwira uwo bahoze bakundana

Umunyamideli w’Umunyakenya, Vera Sidika yabwiye uwo bahoze bakundana, Otile Brown ko atazi kurongora kuko ngo atabanzaga kumukorakora mbere yo gutangira igikorwa nyir’izina. Ni nyuma y’aho  uyu mukobwa wamenyekanye muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’ikimero cye atandukanye na Otile Brown. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sidika  yashyize hanze umuba w’amafoto (scereen shoots) yagiye […]

Min. Munyakazi yatangije ibizamini by’abasoza ibyiciro by’ayisumbuye- AMAFOTO

Umunyamabanga wa Leta  ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yatangije ku mugaragaro ibizamini by’abanyeshuri basoza ikiciro rusange (Tronc-Commun) ndetse n’abasoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Ni umuhango wabereye ku rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro (Groupe Scolaire Kicukiro), ruherereye mu murenge wa Niboye, akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 […]

Ubuhamya: Uko Furatiri akaba n’ushinzwe imyitwarire yanteye igikomere ku mutima

 Nitwa Sam Kalisa ( amazina yahinduwe), ndi umusore w’imyaka 25 y’amavuko nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali aho niga muri Kaminuza. Ubwo nigaga mu ishuri ryisumbuye riri mu Ntara y’Amajyepfo ntari  buvuge izina hano naje kurwara nyuma nirukanwa ibyumweru bibiri n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire akaba na furatiri ntari buvuge amazina ye anshinja ko nagiye kwivuza nta […]

RDC: Hamenyekanye icyateye umusirikare kurasira abantu mu kiriyo

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo umusirikare wa Leta ya Congo yagiye ahaberaga ikiriyo amisha urufaya rw’amasasu mu bantu bari mu kiriyo, bamwe barapfa abandi barakomereka. Ibi byabereye i Tshikapa, muri Komini ya Kanzala,  Intara ya KasaĂ ÂŻ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuyobozi bukaba […]

Rusizi: Uwamugaye amaguru yafatanwe urumogi

Baranyika Jean Claude w’imyaka 56 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Kanunga, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi, usanzwe afite ubumuga bw’amaguru yombi yafatanywe ibiti bitanu by’urumogi aho yaruhinze munsi y’urugo rwe. Ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gahinga Muhawenimana Eugène, yavuze ko uyu mugabo wamugaye amaguru yombi, yafatanywe […]

Perezida Museveni yahishuye icyatumye  yirukana Gen Kayihura

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yirukanye uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura kubera amakosa yita akomeye yakoze yari gutuma umutekano wa Uganda ujya mu kangaratete. Mu nama yo kuwa 10 Ugushyingo 2018, yahuje abagize Komite Nkuru Nshingwabikorwa y’Ishyaka riri ku butegetsi (NRM),  Perezida Museveni  yagize icyo avuga ku […]

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 19 Ugushyingo 2018

Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Mbere, tariki ya 19 Ugushyingo 2018, yemeje ibi bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Ukwakira 2018. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe: a) Uko u Rwanda rwitwaye mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi ku byerekeye aho ibihugu bigeze […]

Arsene Wenger yatangiye ibiganiro na Real Madrid

Umutoza Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal, yahuye n’abayobozi ba Real Madrid kugira ngo bagirane ibiganiro by’ uburyo yakwerekeza muri iyi kipe. Arsene Wenger yahoze yifuza igihe kirekire kuzatoza amakipe yo muri Espagne, mu myaka 22 yari amaze atoza Arsenal nk’umutoza mukuru wayo. Aganira na Paris united yagize ati “Hari amakipe abiri ari gushaka […]

Ruhango: Abahinzi ba kawa bahangayikishijwe n’ibura ry’ingemwe

Muri gahunda yo gukangurira abahinzi ba kawa kuyikunda no kuyifata neza ndetse no kubana neza n’inganda ziyitunganya mu karere ka Ruhango, abahinzi bo mu murenge wa Mbuye bagaragaza ko kuba nta ngemwe ubu bafite ngo batere izindi ari imbogamizi ikomeye bafite. Bakundikije Theogène, umwe mu bahinzi bayo muri uyu murenge avuga ko yari asanzwe aba […]

Ngozi/Burundi: Ufashwe yumva Radiyo zo mu Rwanda yitwa urwanya Leta

Abaturage bo mu gace ka Mwumba na Gashikanwa mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kumva ibicishwa kuri Radiyo zo mu Rwanda mu gihe ngo abayobozi bababwira ko zicishwaho amakuru y’urwango ku Burundi. Aba baturage babujijwe kumva abamakuru acishwa kuri radiyo zo mu Rwanda, mu gihe ngo abayobozi bababwira ko zicishwaho amakuru […]

Uwari umutoza wa Rayons sports ashobora gusimbura Petrović muri APR

Nyuma yuko uwari umutoza wa APR FC, Dr. Ljubomir Petrović, yamaze gusezera ku mirimo ye kubera impamvu z’uburwayi bw’umutima, ashobora gusimburwa n’umutoza Luc Eymael waciye hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports akaba yatozaga Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutandukana nayo. Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo umunya Serbia […]

Ingabo nyinshi za Uganda ziryamiye amajanja ku mupaka wa DR Congo

Ingabo nyinshi za Uganda (UPDF) zamaze kugera ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego  rwo guhangana n’inyeshyamba za ADF  zaba zarinjiye ku butaka bwa Uganda. Umuvugizi Wungirije  w’igisirikare cya Uganda,  Lt Col  Deo Akiiki yatangarije Dailymonitor ko uretse kuba ingabo zahageze ku bwinshi, hari n’abandi bashinzwe umutekano bashyizweho bashinzwe kuzenguruka ibyaro byegereye […]

U Budage bwafatiye ibihano abantu 18 bakekwaho uruhare mu iyicwa rya Khashoggi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage aravuga ko igihugu cye cyafatiye ibihano bibuza abanya-Arabia Saoudite 18 kwinjira ku butaka bwacyo hifashishijwe visa ya Shengen ikoreshwa mu Burayi kubera ko bakekwaho uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi. Minisitiri Heiko Maas yabwiye abanyamakuru ubwo yari I Buruseli kuri uyu wa Mbere, itariki 19 ugushyingo, ko u Budage bwafashe […]

Beni: Ibikorwa byo kurwanya Ebola byari byasubitswe byasubukuwe

Ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byari byahagaritswe kubera umutekano mucye kuri uyu wa Gatandatu ushize byongeye gusubukurwa kuri iki Cyumweru. Minisitiri w’ubuzima muri Congo yatangaje ko yari yafashe iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo guhangana na Ebola muri Beni kubera imirwano yaberaga muri metero nkeya uvuye ahari ikigo kivurirwamo abarwayi […]

Amavubi ameze nko kugerekeranya amagorofa ku bitaka -Bamporiki

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yanenze  imyitwarire y’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, avuga ko umusaruro irimo kubona ujyanye n’intsinzi yashatswe. Bamporiki avuga ko kugira ngo haboneke ibyishimo mu banyarwanda, hakwiye gushyira imbaraga mu kuzamura abakiri bato, bitari ibyo ngo byaba ari nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye […]

Urubanza rwa Karegeya ruzarangira nk’uko urubanza rwa Kayumba rwarangiye – Umuyobozi

Umwe mu bayobozi b’u Rwanda avuga ko bibabaje kubona igihugu gikomeye nka Afurika y’Epfo gikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahahungiye, agashimangira ko ibimenyetso byakoreshejwe mu gucira urubanza abashinjwaga kugerageza kwica Kayumba Nyamwasa ari akazi ka RNC ku bufatanye na bamwe mu bapolisi ba Afurika y’Epfo bamunzwe na ruswa agasanga ari ko bizagenda no ku iyicwa […]

Ingabo za Congo zatangiye kugaba ibitero ku mpunzi z’Abanyarwanda

Abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR bakaza gushyira intwaro hasi, ubu bakaba bari bamaze imyaka ine bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye n’imiryango yabo, batabaje amahanga bavuga ko abasirikare ba Leta ya Congo barimo kubasaba gutaha ku ngufu. Ku wa 20 Ukwakira 2018,  nibwo izi nyeshyamba zari zasabwe kuba zavuye ku butaka bwa Congo zigataha ku […]

Ashaka kuganira ku biki? na nde?- Vincent Karega avuga ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega avuga ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho  ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu. Uyu muyobozi arimo yibaza ibi bibazo nyuma y’aho  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, avuze ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda. Vincent Karega […]

Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports – Jean-Luc Bakame

Nyuma y’igihe kitari gito yari amaze yarahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports bamushinja kuba yaragambaniye iyi kipe, uyu munyezamu yamaze kwemererwa kuba yajya mu ikipe ashaka, aho yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release letter). Uyu munyezamu byari bimaze iminsi bivugwa ko ashakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse ko bari baranamaze kumvikana, ashobora guhita […]

Busasamana: Ntibavuga rumwe ku nkwano itangwa mu mafaranga

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana, akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko mu muco wa kera umukobwa yakoshwaga inka, ubu ngo bamwe bakaba batanga amafaranga, ibi ntabwo babivugaho rumwe dore ko bamwe bemeza ko iyo bahawe amafaranga biborohera kumuguriramo ibyambarwa, abandi bakabifata nk’ikiguzi. Bavuga ko kera babaga bafite inzuri zo kororeramo, ubu ngo bakaba […]

Burundi: Inkambi y’abavanwe mu byabo bivugwa ko ari ubwoko bumwe ishobora guhura n’akaga

Ubuyobozi bwa Komini Ruhororo n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD muri iyi komini batangiye gushyira mu majwi inkambi yagenewe kwakira abakuwe mu byabo n’umutekano mukeya bashinja kuba indiri y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanyi babo, ndetse bakongeraho ko imitwe irwanya ubutegetsi bavuga ko ikorera mu Rwanda ari ho ijya gukura abarwanyi. Umwe mu bayobozi ba Kimini Ruhororo yagize ati: “ […]

Justin Bieber yemeje bidasubirwaho ko yarongoye Hailey Baldwin

Icyamamare muri muzika, Justin Bieber yemeje iby’ubukwe bwe n’umunyamideli,  Hailey Baldwin w’imyaka 21 y’amavuko, abicishije ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yatambukije ubutumwa bwe abicishije ku rukuta rwa Instagram afiteho abamukurikira basaga miliyoni 102, aho yagize ati “Umugore wanjye ni agatangaza”, aya magambo akaba yari akurikiye ifoto yabo bombi, umwe afashe undi mu […]

Centrafrica: Umudepite wari umukuru w’inyeshyamba bamwita Rambo yoherejwe muri ICC

Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Centrafrique, akaba yari umudepite kuri uyu wa gatandatu, itariki 17 Ugushyingo yagejejwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye (The Hague) mu Buholandi ngo aburanishwe ku byaha byibasira inyokomuntu ashinjwa. Uru rukiko rushinja Alfred Yekatom kwica, iyicarubozo, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile no gukoresha abarwanyi b’abana. Yekatom, bakundaga […]

 DR Congo:  Inyeshyamba zahitanye abarobyi barindwi b’Abagande

Inyeshyamba  zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi  ya Congo zishe abarobyi barindwi b’Ababanyayuganda undi umwe arakomereka  ku Kiyaga cya Albert. Abayobozi bo muri Uganda bavuga ko iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ahitwa Kaiso mu gace ka Buseruka mu Karere ka Hoima. Biravugwa ko aba barobyi baguwe gitumo n’agatsiko kitwaje intwaro kavuye muri Congo ubwo […]

Rusizi: Abantu 25 bagize uruhare muri Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye

Nyuma y’amezi atandatu  biga kongera kubana neza n’abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa ngarukamwaka  cy’isanamitima  n’ubwiyunge kibera muri Paruwasi Gatulika ya Mushaka iri mu murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, abagera kuri 25 bireze bakemera uruhare bayigizemo bababariwe n’abo bahemukiye banakomorerwa amasakaramentu na kiliziya. Bamwe muri aba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe […]

Nyarugenge: Babiri bafatanwe mudasobwa bibye

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali itangaza ko yataye muri yombi abasore babiri; Safari Ishimwe Sedrick ufite imyaka 17 na mugenzi we Hakizimana Kevin w’imyaka 19, bakekwaho kwiba mudasobwa. Aba bombi bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Bafashwe bamaze kwiba mudasobwa ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa Laptop HP indi […]

RDC: Umusirikare yarashe abantu batanu bari mu kiriyo

Umusirikare wa Leta ya Congo yarashe abantu batanu bari mu kiriyo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018. Ni amahano yabereye i Tshikapa, Intara ya KasaĂ ÂŻ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuyobozi bwa Polisi muri Tshikapa bwagize buti “Umusirikare yagiye mu kiriye ahera ko amisha urufaya […]

Huye: Ikipe y’igihugu ‘Amavubi ‘ inganyije na Centrafrique

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi yanganyije n’ikipe yo muri Repubulika ya Centrafrique , ibitego bibiri kuri bibiri. Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice (15:30) zo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda  yakiriye iya Centrafrique mu mukino wo kwishyura. Ni ku munsi wa Gatanu […]

Amagambo ya Nduhungirehe nta cyizere atanga ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, avuze ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda, ubu busabe bwe bushobora kutakirwa. Icyizere ku busabe bwa Kayumba gisa naho kiyoyotse nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise […]

Beni: Umutekano mucye watumye ibikorwa by’ubutabazi kuri Ebola bihagarikwa

Abayoboye ibikorwa by’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo babaye bahagaritse ibikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola mu mujyi wa Beni kubera ibitero by’inyeshyamba bikomeje gukara. Minisiteri y’ubuzima muri Congo yatangaje ko inyeshyamba zagabye igitero “mu ntambwe nkeya” uvuye ku kigo cy’ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola kiri muri uwo mujyi uri mu ntara ya […]

Bwa Mbere, Diamond na Wizkid bari gukorana indirimbo byitezwe ko izagera kure

Niba wari utegereje indirimbo ihuriweho n’abahanzi babiri b’Abanyafurika kuri ubu bagezweho ku ruhando mpuzamahanga, Wizkid na Diamond Platnumz kuri ubu ugiye gusubizwa kuko aba bahanzi bamaze kwemeza ko bakoranye indirimbo kandi biteguye kuyishyira ku mugaragaro vuba. Umuhanzi Wizkid yemeje aya makuru abinyujije muri video ngufi yashyizwe na Diamond ku rukuta rwe rwa Instagram, aho Wizkid […]

Umushinjacyaha mukuru yagiye kuragira inka yitwaje imbunda

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije mu gihugu cya Uganda, Mwesigwa Rukutana yagaragaye mu ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aragiye inka ze ariko yitwaje imbunda mu ntoki. Iyi foto yakwirakwiye kuwa Gatanu w’iki Cyumweru dusoza, igaragaza Rukutana ari imwe mu famu  (farm) ze yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Karacinikovu bakunda kwita AKA 47 Iyi foto ya Rukutana […]

Uganda: Hadutse imyigaragambyo yibasiye Abahinde nyuma yo kubashinja ubwicanyi

Abantu babiri barasiwe mu myigaragambyo yadutse mu Karere ka Kole no mu mujyi wa Lira mu majyaruguru ya Uganda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita ubwo hashyingurwaga umwana w’umuhungu w’imyaka 11 witwa Dickens Okello bivugwa ko yishwe n’Abahinde babiri mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Iyi myigaragambyo yatangiriye Kole igakwira no mu mujyi […]

Abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baracyidegembya muri Uganda

Amakuru yizewe aragaragaza amazina y’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba bacyidegembya mu turere dutandukanye two mu gihugu cya Uganda nta nkomyi. Muri aba Banyarwanda nk’uko ikinyamakuru Watchman kibitangaza harimo  Jean Baptiste Bizimungu na  Augustin Rwiririza, bombi bahoze ari abayobozi mu nzego  z’ibanze mu Rwanda mu gihe jenoside yabaga. Bivugwako […]

Nyagatare: Hafatiwe imodoka ipakiye ibiyobyabwenge

Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Nyabwishongwezi kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2018, Polisi yafashe  imodoka yo mu bwoko bwa DYNA ifite ibirango RAC 439T ipakiye amakarito 171 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police […]

U Bushinwa bwaburiye abashaka kubugabaho intambara y’ubukungu

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yavuze ijambo risa nk’irirasa kuri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushyira imbere inyungu zayo bwite kurusha iz’ibindi bihugu. Perezida Xi Jinping yavuze ko ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo byonyine birangira bitsinzwe. Ni ijambo  yavugiye mu nama y’ubukungu y’umuryango w’ibihugu byo muri Asia-Pacific, igice cy’isi gishobora kwibasirwa cyane […]

Nyamasheke: Ikibazo cy'ingemwe zo gutera kibereye ingorabahizi abahinzi b'icyayi

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative yitwa COOPTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke bavuga ko  bafite ikibazo cy’ingemwe z’icyayi zo gutera, bakavuga ko mu gihe bari barateguye imirima minini yo kugihingamo ingemwe bagombaga guhabwa n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bahawe nke ku zo bari biteze, bikaba bituma hari imwe mu mirira igiye kurara kandi yagombye kuba iteyeho icyayi […]

Haribazwa impamvu  Selena Gomez arebana ay’ingwe na Demi Lovato

Abantu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bakomeje kwibaza impamvu umubano hagati y’umuhanzi Selena Gomez na  Demi Lovato ukomeje kuzamba kandi bombi  ari nshuti kuva mu bwana bwa bo. Mu minsi ishize, Selena Gomez yahagaritse  gukurikira (unfollow)  Demi Lovato kuri Instagram. Kuri uyu wa 16 Ugshyingo, Demi Lovato na we yahisemo kuhagarika gukurikira Selena Gomez. Umwe mu bakurikiranira […]

Umwami mu kotsa inyama  yahuruje Pogba na Mess i Dubai

Umugabo benshi bazi nk’umwami  mu kotsa inyama yatumye abakinnyi ba ruhago Lionel Messi wa Barelona na Pogba wa Manchester United bahurira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mugabo witwa Nusret GĂ Âśkà§e ndetse hari n’abamwita ‘Salt Bae’ ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga  ‘umukunzi w’umunyu’ Messi na Pogba bamusabye ko yabategurira ibyo kurya ndetse […]

Tugiye gushyiraho uburyo bushoboka bwose kugirango umukandida wacu azatsinde – Katumbi

“ Tugiye gukomeza, tugiye gushyiraho uburyo bushoboka bwose kugirango umukandida wacu azabashe gutsinda ”, ibi ni ibyatangajwe n’umunyapolitiki, Moise Katumbi mu izina rya bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi bashyigikiye umukandida Martin Fayulu bahisemo ngo azabahagararire mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Moise Katumbi kimwe na Adolphe Muzito, […]

Perezida Kagame yihanganishije  Tanzaniya na Malawi

 Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)  yihanganishije Tanzaniya na Malawi ku bwo kubura abasirikare bayo mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo . Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya kabiri idasanzwe  ya AU Addis Abbeba muri Ethiopia  yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mirwano yasankiranyije inyeshyamba za ADF […]

Kamonyi: Hakomeje gutoragurwa imirambo hatazwi aho iva

Bamwe mu baturage mu batuye Akarere ka Kamonyi baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imirambo itoragurwa muri bimwe mu bice by’Akarere kuko batazi iyo ituruka, bakifuza ko ubuyobozi bwabaha amakuru arambuye kuri icyo kibazo, cyane ko iyo barebye basanga ari ihajugunywa batazi iyo iturutse, kuko usanga atari Abanyakamonyi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko iki kibazo bakizi […]

Burundi: Mu ruzi hatowe umurambo w’Imbonerakure bikekwa ko yishwe na mugenzi wayo

Umwe mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi witwa Boniface Nizigiyimana kuri uyu wa Gatatu ushize, yasanzwe mu ruzi rwa Maragarazi ruri mu burasirazuba bw’igihugu ku mupaka w’u Burundi na Tanzania yishwe. Amakuru aturuka aha aravuga ko Nizigiyimana aheruka kugaragara ari kuri moto yari itwawe n’uwitwa Eric Ndayizeye nawe w’Imbonerakure ku Cyumweru gishize. […]

Minisitiri Ecweru yageraranyije u Rwanda n’igikombe cy’igikoma mu gusobanura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda

Uwahoze ari Minisitiri ufite Ibiza n’impunzi mu nshingano ze, Musa Francis Ecweru atangaza ko impunzi z’Abanyarwanda zidakwiye gutinya gutaha kuko hari amahoro ariko akavuga ko u Rwanda rwaba rumeze nk’bindi bihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi. Ibi uyu umunyapoliriki yabitangarije mu nama n’abagize […]

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Igisirikare cya Uganda kiravuga ko kigiye gukomeza kuryamira amajanja gikomeza n’ubwirinzi bwacyo ari nako gitekereza kugaba ibitero nyuma yibibazo by’umutekano bikomeje guterwa n’umutwe wa ADF ukomeje kugaragaza ingufu hataramenyekana aho izivana nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye ba gisirikare ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Ibi bije nyuma y’aho izi nyeshyamba za ADF zigabiweho igitero n’ingabo […]

USA: CNN yatsinze Perezida Trump igitego cy’umutwe

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetswe n’urukiko gusubiza umunyamakuru wa televiziyo CNN, Jim Acosta, impapuro ze zimwemerera gukora akazi ke nta nkomyi. Acosta yari yambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri perezidansi nyuma y’uko abajije ibibazo Perezida Donald Trump, mu kiganiro kigenewe abanyamakuru. Umucamanza w’urukiko rwa Amerika mu mujyi wa Washington DC, Timothy Kelly, kuri […]

Gasabo: Yafatanywe ibihumbi by’Amayero n’Amadorali y’amiganano

Ku uru wa kane tariki 15 Ugushyingo nibwo  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo yafashe umugabo  witwa Mukeshimana Anastase bakunze kwita Ibrahim, uyu akaba yarafatanywe amayero agera ku 3,450 n’amadorali 3,000. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uwafashwe yari kumwe […]