Perezida Kagame yakiriye indahiro ya ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira yakiriye indahiro y’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda n’uw’Iterambere n’Uburinganire bw’Umuryango, Uwimana Consolée. Marizamunda na Uwimana bakabaye bararahiranye n’abandi bagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, gusa ku wa 25 Nyakanga ubwo bagenzi babo barahiraga bombi bari mu butumwa hanze y’igihugu. Undi […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ushinjwa kwica se amutwikishije lisansi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukurikiranweho kwica se umubyara w’imyaka 76 amutwikishije lisansi. Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku mugoroba w’itariki ya 25/09/2025 mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uyu musore yasanze se umubyara […]
Tanzania: Tundu Lissu yatangiye kuburana mu mizi ibyumweru bicye mbere y’amatora

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Tundu Lissu, yatangiye kuburanishwa ku byaha by’ubugambanyi mu murwa mukuru Dar es Salaam, ibyumweru bike mbere y’uko iki gihugu kijya mu matora ishyaka rye ryabujijwe guhatanamo. Lissu waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida aheruka mu 2020, yatawe muri yombi muri Mata akurikiranweho […]
Tshisekedi yiteguye guha Trump amabuye ashaka nagarura umutekano mu burasirazuba

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi, avuga ko igihugu cye cyiteguye guha Amerika amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora telefone, imodoka, ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ari uko Washington yemeye kwizeza amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Mu kiganiro cyihariye na Scripps News yo muri Amerika, Tshisekedi yagaragaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite cobalt […]
Minisitiri w’intebe mushya w’Ubufaransa yeguye

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa, Sebastien Lecornu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi make cyane atangiye kuyobora Guverinoma, ibintu byafashwe nk’indi mpagarara nshya mu miyoborere ya Perezida Emmanuel Macron. Ibiro bya Perezida byatangaje kuri uyu wa mbere ko Perezida Macron yakiriye ubwegure bwa Lecornu, wari umwe mu bantu bamwegereye cyane kuva kera. Lecornu yari amaze ukwezi […]
Abakinnyi babiri ba APR FC baravugwaho kuyigurisha muri Egiputa

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC, Mamadou Sy na Yussif Seidu Dauda baravugwaho imyitwarire idahwitse yatumye bakurwa ku rutonde rw’abakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye mu Misiri, aho ikipe y’Ingabo yahatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3–0. Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi barenze ku mabwiriza y’umwiherero (Camp) ku wa Gatandatu, umunsi umwe […]
Centrafrica: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yafashwe akigera ku kibuga cy’indege

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 3 Ukwakira, ku kibuga cy’indege cya Bangui, Dominique Désiré Erenon, Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi n’agakiza ka rubanda (Marche pour la Démocratie et le Salut du Peuple), yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Bangui, muri Repubulika ya Centrafrica. Uyu munyapolitiki wahungiye mu Bufaransa kuva mu 2022, wahoze […]
Tugiye guhirika Tshisekedi ku butegetsi: Gen. Makenga abwira abasirikare hafi 10,000 bashya ba M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yarahiriye guhirika “ubutegetsi bwa bwamunzwe na ruswa” bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Makenga yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, ubwo yasozaga imyitozo y’abasirikare bashya 9,350 M23 iheruka kunguka. Ni mu muhango wabereye mu gace ka Tchanzu, mu ntara […]
Intumwa za Guverinoma ya RDC na AFC/M23 zirasubira i Doha muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru biteganijwe ko i Doha hazakomeza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC / M23, imbere y’umuhuza Qatar. Nk’uko amakuru menshi abitangaza, biteganijwe ko intumwa z’impande zombi zigerageza gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikitambika amasezerano, cyane cyane ikibazo cyo kugurana imfungwa, inyeshyamba zivuga ko ari ikintu cy’ingenzi […]
Umufana yaheneye Pogačar

Umukinnyi w’amagare ukomoka muri Slovenia, Tadej Pogačar yatsindiye Shampiyona y’u Burayi mu magare 2025 yabereye mu majyepfo y’u Bufaransa, mu karere ka Ardèche/Drôme. Ariko urugendo rwe rugana ku ntsinzi rwahungabanyijwe n’ibikorwa by’abafana bitari byiza. Ubwo Pogačar yamanukaga mu gice kizwi nka Val d’Enfer, yahuye n’uruvangitirane rw’abafana bamwe bamugaragarije imyitwarire mibi: bamukozeho, bamushyiraho “stickers”, ndetse umwe […]
Rabin byavugwaga ko yaba yarishwe yaba ari mu maboko y’ubutasi bwa gisirikare bw’u Burundi

Umurundi Dieudonné Niyukuri ‘Rabin’ wahoze aba mu Rwanda, biravugwa ko yaba ari mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi. Mu minsi 36 ishize ni bwo Niyukuri wamenyekanye cyane mu biganiro byatambukaga ku miyoboro wa YouTube na bagenzi be Éloi Nkurunziza, Venant Ndikumana, Bonaventure Nkuriyingoma, na Fabrice Ribwirumutima batawe muri yombi. Mu gihe mu […]
Inkunga y’abatinganyi muri Uganda, impamvu leta ikomeje guhagarika imirimo muri USA

Senateri w’Umurepubulikani, John Kennedy, yashinje bagenzi be b’Abademokarate kongera igihe guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze yarahagaritse imirimo (ikizwi nka shutdown) basaba ko hasubizwaho miliyoni 4.2 z’amadorali yo gutera inkunga gahunda z’abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje igitsina (LGBTQ) muri Uganda no mu burengerazuba bwa Balkans, mu mpaka zerekana uburyo imfashanyo yari igenewe amahanga zazanye […]
Ihangana hagati ya Kinshasa na AFC/M23 ku kibazo cya viza riracura iki?

Umutwe wa AFC/M23 uyobora ibice by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, uherutse kwemeza ko visa zatanzwe na wo ku banyamahanga ari zo zizaba zifite agaciro gusa. Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 urashimangira ubuyobozi bubangikanye mu turere umaze kwigarurira. Dukurikije inyandiko iherutse gusohoka ku kibazo cya Visa, igaragaza ko ubu abanyamahanga […]
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Amakuru yemejwe n’abari hafi ye avuga ko Nkundineza yasohotse muri gereza ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yakirwa n’abagize umuryango we n’inshuti ze, barimo n’umunyamakuru Mike Karangwa, bamugaragariza ibyishimo byo […]
Sudani: RSF yohereje drones nyinshi z’ubwiyahuzi zibasiye imijyi ya El Obeid na Kosti

Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero kinini cy’indege zitagira abapilote mu rukerera, kibasiye imijyi ya El Obeid muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru na Kosti muri Leta ya White Nile. Amakuru aturuka muri ako gace ndetse n’ababyiboneye babwiye Sudani Tribune bati: “Mu gitondo cya kare, itsinda ry’indege zitagira abapilote za RSF […]
Umusirikare wa Tanzania yatunguranye asaba bagenzi be gufata ubutegetsi

Nyuma y’amashusho ‘Umusirikare mu Ngabo za Tanzania, Captain Charles Tesha, yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu asaba Igisirikare cya Tanzania gufata ubutegetsi kuko ari cyo abaturage bizeye, abantu bamwe batangiye kuvuga ko ari video yakozwe na A.I. ariko Umuvugizi w’Igisirikare cya Tanzania yagize icyo avuga kuri ayo mashusho yemera ko uyu ari umusirikare cyangwa yagihozemo […]
Wari uzi ko ibihugu biteye imbere ari nabyo bifite imyenda myinshi !? Dore 10 bya mbere

Imibare yakusanyijwe na Visual Capitalist ku bufatanye na Terzo, irerekana neza ko imyenda myinshi ku Isi yiganje mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere. Ibihugu nka Amerika, u Buyapani, u Bufaransa, n’u Bwongereza byiganje ku rutonde rwashyizwe ahagaragara, bigaragaza ko bimaze igihe byishingikiriza gufata imyenda kugira ngo ibicuruzwa bigurwe, bifashe gahunda z’imibereho, n’ibikorwa remezo. Ubukungu buzamuka […]
Ingabo za UPDF zifatanyije n’iza Somaliya zinjiye mu ndiri yari ikomeye ya Al Shabab

Ingabo za Uganda zikorera mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya (AUSSOM) ziri kumwe n’Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNAF), zinjiye mu ndiri ya Al Shabab mu Mujyi wa Awdheegle muri Lower Shabelle mu rwego rw’igitero gishya gihuriweho cyiswe ‘Operation Silent Storm.’ Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Ukwakira, nyuma ya saa sita, […]
AFC/M23 yungutse abakomando basaga 9000 biteguye guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutefetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko muri iki cyumweru dusoza abandi bakomando hafi 10,000 basoje imyitozo ikaze bamazemo amezi, biyongera ku bandi basaga 7000 batorejwe mu kigo cya Rumangabo bamuritswe mu kwezi gushize. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije kuri X, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru yavuze ko ” Umuhango wo gusoza […]
Gasabo: Yasambanyaga umwana w’imyaka 9 w’aho yakoraga akanafata amashusho

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 37 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo ukurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 w’aho yakoraga. Uwo musore yafashwe ku itariki ya 17/09/2025, mu Mudugudu wa Akamamana, Akagali ka karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, afatirwa mu rugo yakoragamo. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi […]
Burundi: Abakozi 2 b’Iposita bafashwe bashinjwa kunyereza hafi 500,000 Fbu undi aracika

Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amaposita mu Burundi (RNP) batawe muri yombi bafungirwa i Muramvya, mu Ntara ya Gitega (mu Burundi rwagati), mu gihe uwa gatatu yahunze, bakaba bashinjwa kunyereza hafi miliyoni 500 y’Amarundi. Nk’uko ubuhamya buturuka aho buvuga, Fulgence Manirambona, Umuyobozi w’ishami rya RNP i Muramvya, yatawe muri yombi ku itariki ya 26 Nzeri […]
Mogadishu: Al shabab yagabye igitero gikaze kuri gereza y’urwego rw’iperereza

Kuri uyu wa Gatandatu, abategetsi ba Somalia bavuze ko abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero ku ri gereza irinzwe cyane yo munsi y’ubutaka y’urwego rw’ubutasi mu murwa mukuru, Mogadishu, bituma habaho guhangana gukomeye. Igitero cyibasiye ikigo cya Godka Jilacow, gikoreshwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano muri Somalia, giherereye hafi y’ingoro ya Perezida gifungiwemo abarwanyi ba […]
Tshisekedi ni we wategetse intumwa za RDC kudasinyana amasezerano y’ubukungu n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watumye igihugu cye n’u Rwanda bidasinyana amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF). Muri iki cyumweru ni bwo ariya masezerano yagombaga gusinywa, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma. […]
Umuhungu wa Tshisekedi biravugwa ko yarasiye abantu mu kabyiniro

Umuhungu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Anthony Tshisekedi, biravugwa ko yashwaniye muri kamwe mu tubyiniro two mu mujyi wa Kinshasa akarasa abantu. Amakuru avuga ko byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira, mu kabyiniro kitwa Nuovo gaherereye muri Komine Gombe i Kinshasa. Amashusho yakwirakwijwe […]
Abaganga bakuye mu nda y’umugabo ibiyiko 29 uburoso 19 n’ikaramu 2

Abaganga bo mu Buhinde bakoze urugendo rw’ubuvuzi rutangaje, bakura mu nda y’umugabo ibikoresho bisanzwe byo mu rugo birimo ibiyiko 29, uburoso bw’amenyo 19 n’amakaramu abiri. Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Sachin, yari yajyanywe mu kigo cyita ku bantu bakira ingeso mbi z’ibiyobyabwenge mu gace ka Ghaziabad, muri Leta ya Uttar Pradesh. Nyuma y’igihe gito, […]
Cibitoke: Imiryango ibarirwa mu 100 yasenyewe izira M23

Abagize imiryango ibarirwa mu ijana y’abahinzi b’Abarundi yabaga muri Komine Cibitoke mu Burundi, birukanwe mu byabo baranasenyerwa bashinjwa ko baba bafitanye umubano n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko bariya bantu batangiye gusenyerwa mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, bikozwe n’Imbonerakure. SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga […]
Byemejwe ko abasirikare b’Ubwongereza basize babyaje abagore bo muri Kenya

Abanya-Kenya barindwi batsinze urubanza rukomeye mu rukiko rwo mu Bwongereza, aho byemejwe ko babyarwa n’abagabo b’Abongereza bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kenya. Aba baturage babashije kumenya ba se banyabo bifashishije ububiko rusange bwa ADN (DNA databases), aho byagaragaye ko batandatu muri bo babyarwa n’abasirikare ba British Army Training Unit Kenya (BATUK), mu gihe undi […]
Yagiye kureba amagare, afatwa n’ibise abyara umwana amwita ‘UCI’

Umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali yabyaye umwana w’umukobwa ubwo yari yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye mu Rwanda, maze ahitamo kumwita izina ‘UCI’, risobanura Union Cycliste Internationale mu Kinyarwanda bivuga Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi. Uyu mubyeyi wari wakunze cyane iri siganwa, yari yagiye kureba isiganwa ryaberaga mu mihanda ya Kigali. Ibise […]
Musenyeri Laurent Mbanda yamaganye umuyobozi mushya wa Anglican ushyigikira abatinganyi

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, akaba ari na Perezida wa Gafcon (Global Anglican Future Conference) ihuriro mpuzamahanga ry’Abangilikani baharanira gukomeza inyigisho za Bibiliya, yatangaje ko iyimikwa rya Sarah Mullally nk’Umwepisikopi mushya wa Canterbury ari “igisubizo kibi” kizongera gutandukanya itorero ry’Abanglikani ku isi. Sarah Mullally, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Abaforomo mu Bwongereza, […]
Uburyo wakoresha ugahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara

Ikibazo ‘ese birashoboka guhitamo igitsina cy’umwana nifuza kubyara’ kiri mu byibazwa na benshi, ariko igisubizo ni uko guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara ari ibintu bishoboka cyane. Hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke, gusa n’ubwo bwizewe neza 100% ariko burahenze cyane, ibivuze ko butari ubwa buri wese. Inkuru nziza ni uko hari uburyo busanzwe ushobora […]
Ku munota wa nyuma RDC yanze gusinyana n’u Rwanda amasezerano mu by’ubukungu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze gusinya ku munota wa nyuma amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF) yagombaga gusinyana n’u Rwanda. Muri iki cyumweru ni bwo ibihugu byombi byagombaga gusinyana ariya masezerano akubiyemo ibijyanye n’urujya n’uruza rw’amabuye y’agaciro, gusangizanya ubunararibonye mu gucunga za Parike z’Ibihugu, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi. Ni […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Sous-Lieutenant barenga 600

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant abagira ba Lieutenant. Amakuru y’uku kuzamurwa mu ntera yemejwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2025. Ingingo ya gatandatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye […]
Zelenskyy yatumiye Tshisekedi muri Ukraine

Perezida Volodymir Zelenskyy wa Ukraine, yatumiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo azasure igihugu cye. Ni ubutumire yamuhaye ubwo bombi bagiranaga ikiganiro cyo kuri telefoni, ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025. Zelenskyy abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yashimiye Tshisekedi ku kuba igihugu cye cyarifatanyije […]
P-Diddy yakatiwe gufungwa imyaka 4

Umuhanzi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya Diddy, yakatiwe gufungwa imyaka isaga 4 muri gereza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urubanza rumaze igihe ruvugwa cyane mu bitangazamakuru. Urubanza rwasojwe ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, n’umucamanza Arun Subramanian, wasomye icyemezo cyo kumuhanisha amezi 50 y’igifungo (ari hejuru gato y’imyaka […]
Uganda: Polisi iravugwaho kubuza Bobi Wine kwiyamamaza

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, byaburijwemo n’inzego z’umutekano mu karere ka Iganga, mu burasirazuba bwa Uganda. Amashusho n’amakuru atandukanye yagaragaje imodoka z’igisirikare n’iz’abapolisi zifunze imihanda, mu gihe bamwe mu bari mu itsinda rya Bobi Wine […]
Ujyana abasirikare ba Kenya mu gisirikare cy’Uburusiya yajyanye Polisi mu nkiko

Umugabo witwa Edward Gituku Kamau wo muri Kenya, bivugwa ko akorana na kompanyi Global Face Agencies, yajyanye Polisi mu rukiko ayisaba kumwishyura indishyi za $76,000 (arenga miliyoni 100 Frw) nyuma yo gufatwa ashinjwa gushakira abaturage akazi mu ngabo z’u Burusiya. Kamau yafashwe mu kwezi gushize mu gihe hakorwaga umukwabu wo guhagarika amatsinda ashinjwa kwaka abashaka […]
Luxemburg: Grand Duc Guillaume yagiye ku butegetsi nyuma yo kwegura kwa se

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Ukwakira 2025, Luxembourg yimitse umukuru w’igihugu mushya, nyuma y’uko Grand Duc Henri yeguye ku ngoma akayisigira umuhungu we Guillaume. Grand Duc Henri w’imyaka 70, yari amaze imyaka 25 ku ngoma muri iki gihugu gito cyo mu Burayi, gituwe n’abaturage bagera kuri 680.000, mu birori byabereye mu ngoro izwi nka […]
Arsenal mu nzira zo kongera amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza biravugwa ko iri mu nzira zo kongera amasezerano y’ubufatanye ifitanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Amakuru avuga ko iyi kipe y’i Londres ikorana n’u Rwanda kuva muri 2018 iri mu biganiro bigamije kwagura ubufatanye ifitanye n’u Rwanda. Amasezerano ya […]
Col Frank Bakunzi yakiriye APR FC mu Misiri (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru. Itsinda ry’iyi kipe riyobowe na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza ryakiriwe mu Misiri na Col Frank Bakunzi, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Ambasade iri i Cairo. Abakunzi b’iyi […]
Singapore: Abapolisi 2 b’u Rwanda basoje amahugurwa abagira ba Ofisiye

Abapolisi b’u Rwanda babiri; Assistant Inspector of Police (AIP) Esther Mukakalisa na AIP Ange Natete, ku wa Kane tariki ya 2 Ukwakira, basoje amasomo mu Ishuri ry’amahugurwa y’ibanze ya ba Ofisiye mu gihugu cya Singapore. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 24 yari amaze amezi icyenda (9), wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya […]
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare barenga 1,000

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare 1,029 basoje amasomo yo ku rwego rwa ba Ofisiye. Ni umuhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Aba basirikare barimo 42 bize hanze y’u Rwanda n’abakobwa […]
RDC: Hafi miliyari y’amadolari amaze gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare mu gihembwe cya 1 cya 2025

Amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravugwa ko akabakaba miliyari imwe y’amadolari mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 nk’uko byatangajwe n’urubuga finances-entreprises.com rwo muri Congo. Raporo yo gukurikirana ingengo y’imari y’ubuyobozi bushinzwe politiki y’itegurwa ry’ingengo y’imari bwa Minisiteri y’ingengo y’imari igereranya ko amafaranga yakoreshejwe mu kurinda igihugu mu […]
Bucura bwa Perezida Kagame yinjiye mu ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa 3 Nzeri 2025. Ni mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera, witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Uyu mwaka, abasirikare bato […]
Abarundi barenga icumi bahungutse bavuye mu Rwanda batawe muri yombi i Kirundo

Mu gitondo cyo kur wa kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, inzego z’umutekano z’u Burundi zataye muri yombi Abarundi barenga icumi bari bamaze iminsi mike bahungutse bavuye mu Rwanda. Ibi byabereye mu Bugabira, Intara ya Kirundo. Ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko aba bantu bakekwaho gukomeza kugirana imikoranire n’impunzi z’Abarundi zigicumbitse mu Rwanda. Amakuru aturuka mu […]
Goma: Hafashwe abacuruzi ba Mobile Money bakata umuntu 5-7% buri uko abikuje

Bamwe mu bacuruzi ba mobile money mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru batawe muri yombi kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Ukwakira 2025, bazira ko gusigarana 5% cyangwa arenga kuri buri kubikuza amafaranga. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Goma, Désiré Ngabo Kisuba, arahamagarira abaturage kuba maso no gutanga raporo ku byaha nk’ibi. Ati: “Abadashaka […]
APR FC yagiye muri Egiputa ihawe umukoro gukuba 2 imbaraga yakoresheje kuri Pyramids

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira, ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali yerekeza i Cairo mu Misiri, aho yitabiriye umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league izakirwamo na Pyramids FC. Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, saa 19:00 z’i Kigali. APR FC […]
U Budage: Drone zitazwi zahangayikishije ikibuga cy’indege cya Munich

Ikibuga cy’indege cy’i Münich mu Budage cyamaze amasaha atari make cyafunzwe, nyuma y’uko hari za drone zagaragaye mu kirere cyo muri uriya mujyi. Iri hungabana rije mu gihe Munich yakiriye iserukiramuco ry’inzoga rizwi cyane rya Oktober fest, rizatangira ku Cyumweru. Mu cyumweru gishize Denmark na Norvège na byo byafunze ibibuga by’indege kubera drone zitazwi, gusa […]
Ethiopia: Abantu 36 bapfiriye mu mpanuka yabereye ku kiliziya kiri kubakwa

Byibuze abantu 36 bishwe abandi barenga 200 barakomereka mu iserukiramuco ry’idini ryaberega muri Ethiopia rwagati, ubwo ibiti abubatsi bakoresha bubaka mu kiliziya kimaze kubakwa igice byabagwiraga nk’uko byatangajwe n’abapolisi n’abarokotse. Umuyobozi w’igipolisi cyaho, Ahmed Gebeyehu, yabwiye ibiro ntaramakuru by’igihugu Fana Broadcasting ibyo bikoresho bikoze mu biti bagenderaho bubaka bizwi mu Cyongereza nka scaffolding byasenyutse ku […]
Umusekirite Karuhanga Moses yishe mugenzi we amurashe

Polisi mu Karere ka Kiboga mu gihugu cya Uganda iri gukora iperereza ku bwicanyi bwabaye nyuma y’uko umusekirite yishwe arashwe na mugenzi we mu rukerera rwo ku wa Kane. Uyu nyakwigendera ni Engoromoit Moses w’imyaka 39, umusekirite wakoreraga ikigo Ultimate Security, wari ku kazi kuri Brac Bank ahitwa Bamusuuta, mu Mujyi wa Kiboga. Nk’uko byagaragajwe […]
Igisirikare cy’u Burundi cyashinje AFC/M23 kukibeshyera

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyashinje umutwe wa AFC/M23 kuba ukomeje kukibeshyera ku bitero byo mu kirere ukomeje kugaragaza ko bituruka mu mujyi wa Bujumbura bikibasira abaturage bo mu duce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Kuva mu kwezi gushize kwa Nzeri AFC/M23 yakunze kugaragariza amahanga ko hari ibitero bya drones bituruka […]
Abantu 15 bishwe bunyamanswa mu gitero cya CODECO muri Bahema-Nord

Abantu 15 bishwe bunyamanswa mu gitero gishya cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro byagaragaye ko ari abo mu mutwe wa Coopérative pour le Développement du Congo (CODECO) mu mudugudu wa Maze, uherereye muri Sheferi ya Bahema-Nord, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo. Mu kiganiro kuri terefone na 7SUR7.CD, Pilo Mulindro, Umuyobozi wa […]
Uko Gen. Byamungu na Lt. Col Willy Ngoma muri ba Ofisiye ba M23 bigeze kumara iminsi barafunzwe na Gen Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga, amaze iminsi afunga bamwe mu basirikare bakuru ayoboye kubera ibyaha bitandukanye bagiye bakorera mu duce uriya mutwe ugenzura. Ni ibyaha byiganjemo gusahura ndetse no gukora ubucuruzi butemewe bwiganjemo ubw’amabuye y’agaciro. Abahanwe bagahabwa igifungo cy’igihe gito barimo abasirikare basanzwe bazwi muri M23, ndetse n’umuvandimwe wa Makenga. Africa […]
Inzozi Lotto nticyemerewe gukoresha Tombola y’Igihugu

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo Ishinzwe Tombola y’Igihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), rwahagaritse uruhushya rwari rwarahaye Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe. RDB mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira, yavuze ko “guhera ubu, Inzozi […]
Abayobozi ba RDF na UPDF basoje inama ya 6 yabahuzaga

Abayobozi bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’ab’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira basoje inama bari bamaze iminsi itatu bahuriramo. Iyi nama yahuzaga abayobozi ba Diviziyo ya 2 ya UPDF hamwe na Diviziyo ya 5 ku ruhande rwa RDF, ikaba yarabereye i Kabare ndetse […]
Vatican: Abarinzi ba Papa bahawe impuzankano nshya

Kuri uyu wa Kane, itariki 2 Ukwakira 2025, hamuritswe impuzankano nshya y’abashinzwe kurinda Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika uzwi nka Papa isa n’ubururu bwijimye. Vatican ibinyujije kuri X yatangaje ko impuzankano zimenyerewe z’ubururu, umutuku, n’umuhondo na zo zizagumaho kandi zizakomeza kudorwa n’intoki n’umudozi na we w’Umurinzi w’Umusuwisi nk’abandi barinda Papa. Ibi bitandukanye n’ibyo benshi […]
Tanzaniya yihanije umuryango HRW

Guverinoma ya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya yahakanye ibivugwa na HRW ko igitutu cya politiki kubatavuga rumwe na leta cyiyongereye muri iki gihugu mu gihe kigana ku matora rusange ateganijwe ku ya 29 Ukwakira 2025. Mu gusubiza raporo yatanzwe na (HRW), umuvugizi wa Guverinoma Gerson Msigwa, yavuze ko iyi raporo atari yo kandi iyobya rubanda. […]
U Burusiya na Ukraine byaguranye imbohe z’intambara

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Ukwakira, Moscou yatangaje ko u Burusiya na Ukraine byaguranye imfungwa z’intambara 185 ku mpande zombi. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ibinyujije kuri Telegram, yagize iti: “Abasirikare 185 b’u Burusiya bacyuwe baturuka mu butaka bugenzurwa n’ubutegetsi bwa Kyiv. Mu kugurana, imfungwa 185 z’intambara z’Igisirikare cya Ukraine zatanzwe.” Minisiteri yongeyeho ko […]
Ambasaderi Martin Ngoga yandagaje FARDC na MONUSCO mu Muryango w’Abibumbye

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga yandagaje Ingabo za Congo, FARDC ndetse n’iza MONUSCO ku bijyanye n’imikoranire yazo n’Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse unagifite imigambi yo kongera kuyikora, agaragaza uburyo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa basabwa kuva mu gihugu cyabo nyamara Umuryango w’Abibumbye ugakomeza […]
Nta munyamahanga ufite viza yahawe na Leta ya RDC ucyemerewe gukandagira mu matware ya M23

Umutwe wa AFC/M23 wafashe icyemezo cy’uko nta munyamahanga utunze viza yatanzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzongera kwemererwa kwinjira mu duce ugenzura. Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwafashe, nyuma y’uko Kinshasa na yo yafashe icy’uko nta muntu uturutse mu duce tugenzurwa na AFC/M23 wemerewe gukandagira mu duce leta igenzura. Umunyamakuru Stanis Bujakera […]
Inkuba yakubise abafana barebaga umukino wa APR FC na Pyramid

Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabarondo, abantu 16 bakurikiye umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba, umunani muri bo barakomereka bajyanwa ku kigo nderabuzima. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura. Inkuba yakubise ahagana saa cyenda, ubwo […]