Ngoma: Abanyeshuri 2 b’abakobwa bahondaguye ‘animatrice’ wabo bamugira intere

Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri cya EAV/Gitwe giherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umurezi wabo (animatrice) nyuma bakaza gutorokera mu ishyamba riri hafi ya ririya shuri. Raporo yakozwe n’inzego z’ubuyobozi zo mu Kagari ka Kibatsi byabereyemo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi […]

Burundi: Isoko rya Kinama ryafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro

HHtpaKJXwAIheCO

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, wari umunsi uteye ubwoba ku bacuruzi bo mu isoko rya Kinama riherereye muri Zone ya Kinama muri Komini Ntahangwa, mu Ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye. Abatangabuhamya bavuga ko inkongi y’umuriro yatangiye ahagana mu ma saa 8h15 za mu […]

Valverde yajyanwe mu bitaro nyuma yo kurwana na Tchouaméni

markup 649191

Mu rwambariro rw’ikipe ya Real Madrid hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi nyuma y’indi mirwano ikomeye yabaye hagati ya Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni, ibintu byatumye ubuyobozi bw’ikipe bukora inama yihutirwa kugira ngo bugerageze gukemura ikibazo. Nk’uko byatangajwe na Radio MARCA, amakimbirane hagati y’aba bakinnyi bombi ntiyahagaze nyuma y’imyitozo yo ku munsi wabanje, ahubwo yongeye […]

Yongeye gushora arenga Miliyoni 10 Frw kuri chapati imwe ntibyamuhira

markup 649149

Umunya-Kenya Raymond Kahuma yongeye kugerageza gukora chapati nini kurusha izindi ku Isi agamije kwandikwa muri Guinness World Records, gusa na none ntiyabasha kugera ku ntego yari yihaye. Bivugwa ko muri uyu mushinga yakoresheje amafaranga arenga KSh 951,000, angana n’asaga miliyoni 10.7 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashyiga manini idasanzwe, gukora amasafuriya yihariye […]

Operasiyo ‘Project Freedom’: Gahunda ikomeye ya Trump yahagaze ku marembo ya Hormuz

images 18

Mu gihe isi ikomeje guhanga amaso ubushyamirane bukomeye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ikibazo cyongeye kwibazwaho cyane ni uburyo Washington itigeze ibasha kugenzura neza unyura wa Hormuz, nubwo yatangije gahunda ya gisirikare yiswe ‘Operation Project Freedom’ yashyigikiwe na Donald Trump. Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guca intege ubushobozi bwa Iran […]

Masisi: Igitero cya drone ya FARDC cyahitanye abasivili i Kalenga

images 6

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, ku isaha ya saa 1h20, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero simusiga zikoresheje drone mu gace ka Kalenga gatuwe cyane, gaherereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro AFC/M23 rivuga ko “Iki gitero cyahitanye abasivili benshi kandi bituma abaturage benshi bahunga.” […]

Sudani: Umugaba Mukuru wa RSF aravuga ko amaze kugira ingabo 450,000

129535711 gettyimages 1242424982 976

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umuyobozi w’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi ku izina rya Hemetti, yongeye gushimangira yiteguye gukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Ingabo za Sudani, ashinja ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye igihugu kuba nyirabayazana y’amakimbirane akomeje ndetse no kunanirwa kugera ku mahoro. Yaboneyeho kwemeza ko ubu afite ingabo 450,000 […]

Abanyarwanda bamaze gutahuka kuva M23 yafata Goma barenze 8,500

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, abandi Banyarwanda 359 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse mu Rwanda baturutse mu mujyi wa Goma. Aba biganjemo abagore n’abana ubwo bageraga ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wabahaye ikaze mu izina rya Leta y’u Rwanda. […]

Tunisia: Uwahoze ari minisitiri w’ubutabera yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

000 9VN3M9

Urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Noureddine Bhiri, umuntu wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka rya Ennahda, igifungo cy’imyaka 20 mu rubanza aregwamo “korohereza kubona pasiporo n’inyandiko z’ubwenegihugu abanyamahanga” nk’uko ibitangazamakuru bya leta bibitangaza. Uru rubanza rushingiye ku birego byo “guhimba pasiporo n’inyandiko z’ubwenegihugu byahawe abanyamahanga bashakishwaga mu manza zifitanye isano […]

Kimenyi Yves yabyaranye impanga na Nana

622395133 18056590676359352 3846360001018446113 n 15b18

Nyuma y’igihe havugwa inkuru z’uko umubano wa Kimenyi Yves n’umugore we Muyango Claudine utari wagenze neza, uyu munyezamu yemeye ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umugore uzwi nka Nana uba muri Australia. Ibi byagarutsweho mu kiganiro cya Live kuri TikTok yakoranye na Nana ndetse n’uwitwa GodFather. Muri icyo kiganiro, Kimenyi Yves yabajijwe niba Nana ari […]

Koreya ya Ruguru ivuga ko idateganya kureka intwaro zayo za kirimbuzi cyangwa guhagarika kuzicura

2026 02 18t224620z 1112044786 rc2lojayp9n9 rtrmadp 3 northkorea politics

Koreya ya Ruguru yashimangiye ko itazareka intwaro zayo za kirimbuzi, isobanura ko icyemezo yafashe kidashobora guhinduka kandi iniyemeza kongera ubushobozi bwayo. Kuri uyu wa Kane, ibitangazamakuru byatangaje ko Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko igihugu cye kitagengwa n’amasezerano yo kudakwirakwiza intwaro za kirimbuzi  (NPT) ndetse ko igitutu cy’amahanga kitazahindura kuba ari […]

Salva Kiir yirukanye umugaba mukuru w’ingabo

JA726XMYYJLKXLNBIDJ7XOA7JI

Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir, yakoze impinduka nshya muri guverinoma ye zirimo kwirukana umugaba mukuru w’ingabo ndetse na Minisitiri w’Imari wari umaze igihe kitageze ku byumweru bibiri muri uwo mwanya. Itangazo rya leta ya Sudani y’Epfo ryatangaje ko General Paul Nang, wari umaze kuyobora igisirikare kuva mu Ukwakira gushize, yakuwe ku mwanya we nyuma […]

Yabeshye abaturage ko azabazanira amabuye mu isanzure

20260507 092227

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe umugabo witwa Jonathan Ahimbisibwe wo mu gace ka Makindye, akurikiranyweho ibikorwa byo kwiyitirira umwuga w’umuhanga mu by’isanzure (astronaut) kugira ngo ashuke abaturage. Uyu mugabo ashinjwa kwakira amafaranga y’abantu batandukanye ababwira ko ashobora kubagezaho amabuye akomoka ku kwezi. Polisi ivuga ko ayo masezerano yakoreshwaga nk’amayeri yo kubambura amafaranga. Bamwe mu […]

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana – Amafoto

HHqhZFQXEAUzkDN 1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 6 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe ku meza naPerezida wa Botswana, Duma Boko, nyuma y’umunsi w’ibiganiro n’isinywa ry’amasezerano atandukanye y’ubufatanye. Perezidansi ya Botswana ibinyujije kuri X yatangaje ko Perezida Duma Boko yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumuha icyubahiro mu […]

Karasira Aimable wagombaga gufungurwa yapfuye

karasira uzaramba aimable umaze igihe aza mu rukiko atunganiwe yigeze kuvuga ko bikomeje bitya yazabura ubutabera agakatirwa imyaka magana 2 62ece

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge. RCS mu itangazo yasohoye, yavuze ko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda “yajyanwe mu bitaro nyuma yo gufatwa anywa imiti […]

Senateri Evode yasabye urugaga rw’abubatsi kwambura ibyangombwa uwubatse inzu ya RDB

IMG 20260506 WA0032

Senateri Evode Uwizeyimana, yasabye urugaga rw’abubatsi mu Rwanda kwambura ibyangombwa uwubatse inzu y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), nyuma yo kugaragaza ibibazo byatumye ifungwa hashize igihe gito itangiye gukorerwamo. Iyi nzu y’amagorofa 12 iherereye ku Gishushu ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoreragamo ibigo bya leta birimo Rwanda Igishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Igishinzwe Imyubakire […]

Tshisekedi yaciye amarenga y’uko yifuza ko RDC iguma mu ntambara kugira ngo atava ku butegetsi 

20260507 074051

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu gihugu cye mu myaka ibiri iri imbere atazaba, mu gihe intambara ihanganishije ingabo ze n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 muri Kivu zombi izaba ikomeje. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, yeruye ati: “Nitunanirwa kurangiza […]

Umuhungu wa Habyarimana kwa Ndayishimiye gutegura ibitero ku Rwanda 

2026 03 13 15 04 31 14 xtrafrica media group on x updates in response to kigali s latest smear df3a6

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvénal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda amaze iminsi muri iki gihugu, bikavugwa ko ari mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda. Imakuru BWIZA yahawe n’imboni zayo mu Burundi yemeza ko Jean-Luc Habyarimana ari muri iki gihugu, ndetse umwe mu bahaye […]

Karongi: Bane bakekwaho kunyereza arenga Frw miliyoni 200 batawe muri yombi 

rib 600x381 1 780x470 1

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko bariya bantu uko ari bane “bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye […]

Umugande n’Abanyanijeriya 2 bafatanwe ibikoresho bya gisirikare

Abategetsi ba Uganda bataye muri yombi abakekwaho kuba abanyabyaha mpuzamahanga, barimo umwe utuye muri Paruwasi ya Gasiza, mu Murenge wa Nyakabande mu Karere ka Kisoro, hamwe n’abenegihugu babiri ba Nigeria. Ifatwa ryakurikiye umuburo wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) hamwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage ku myitwarire iteye inkeke babonaga. Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu, Simon Peter […]

Uganda: Polisi yataye muriyombi umugore wategetse umwana kumira inshinge 8 badodesha

IMG 20260506 WA0017

Polisi yo mu Karere ka Mitooma ho muri Uganda, yataye muri yombi umugore w’imyaka 45 ukekwaho guhatira umwana w’umuhungu w’imyaka umunani, abereye mukase kumira inshinge. Uyu mugore witwa Juliet Tushabeomwe utuye mu Mudugudu wa Rweibare II, Paruwasi ya Kyanzire, mu Murenge wa Kashenshero, yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2026. Afungiye kuri sitasiyo ya […]

Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Agathe Kanziga akomeza gukorwaho iperereza

20260506 151148

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza. Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 8 Mata, rusubikwa ku mpamvu zitatangajwe. Kuri uyu wa Gatatu, umucamanza w’urukiko yavuze ko abacamanza […]

Andry Rajoelina wahoze ari Perezida wa Madagascar agiye kuburanishwa

imageresize

Kuva mu Kuboza, Andry Rajoelina wahoze ari Perezida wa Madagascar ategereje kwiregura ku birego byatanzwe n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko. Bivuze ko azaburanishwa adahari kuko ari mu buhungiro kuva yahirikwa ku butegetsi mu 2025. Ni ibirego byo kunyereza umutungo, ikoreshwa ry’amafaranga akoreshwa na leta ritavugwaho rumwe, hamwe n’ibyemezo yafashe mu gihe bitera cya Covid. Nk’uko […]

Perezida Kagame yageze i Gaborone

20260506 134121

Perezida Paul Kagame yageze i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Umukuru w’Igihugu akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama, yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko ari na we wamutumiriye gusura igihugu cye. Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Gaborone rwabanjirijwe n’inama ya kabiri y’Ihuriro […]

Kinshasa: Icyicaro cy’ishyaka PPRD rya Kabila cyatwitswe n’abayoboke ba UDPS

pprd siege parti incendie par udps militants pht ks 05 mai 2026 jpeg 711 473 1

Umujinya ukomeje kwiyongera muri sosiyete sivili ya Congo nyuma y’itwikwa ry’icyicaro cy’Ishyaka ry’Abaturage riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD), ishyaka ry’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, i Kinshasa.  Ku wa Kabiri, itariki ya 5 Gicurasi, abanyamakuru ba Radio Okapi basuye aho hantu, babonye ibimenyetso bigaragara by’umuriro ku nyubako irimo icyicaro cy’ishyaka, giherereye kuri Boulevard ya Sendwe mu […]

Sudani irashinja Ethiopia na UAE kugira uruhare mu gitero cya drones ku Kibuga cy’Indege cya Khartoum

Ingabo za Sudani zashinje Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira uruhare mu gitero cy’indege zitagira abapilote ku Kibuga cy’Indege cya Khartoum, kikaba ari kimwe mu bitero byahungabanije umutuzo wari umaze amezi mu murwa mukuru mu ntambara hagati y’abaturage imaze imyaka itatu. Kuri uyu wa Kabiri ushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yamaganye icyo yise […]

M23 n’ingabo za Kinshasa mu mirwano y’injyanamuntu hafi ya Uvira

bitmap 1200 nocrop 1 1 20250115153939349477 IMG 20250113 WA0059

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu wa Gatatu umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa baramukiye mu mirwano ikomeye cyane iri kubera ku ntera nto uvuye mu mujyi wa Uvira. Amakuru atandukanye yemeza ko imirwano iri kubera mu duce twa Kigoro, Kigurwe na Kabunambo […]

Gaborone: Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Botswana bayoboye inama ya JPCC

HHlbUeqXsAY3qQd

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we, Phenyo Butale, Uyu munsi i Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, kuri uyu wa Kabiri i Gaborone bayoboye inama ya 2 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho y’ubufatanye (JPCC) hagati y’u Rwanda na Botswana. Mu ijambo rye, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi anashimangira […]

Yategetswe gusubiza inkwano nyuma yo gusaba gatanya

UMUGENI

Umugore witwa Fatima Usman, ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi, yitabaje Urukiko rwa Shari’a rwa Magajin Gari ruherereye muri Leta ya Kaduna, asaba gutandukana n’umugabo we Sulaiman Adamu bari bamaze amezi atatu bashakanye. Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakuru muri Nigeria (NAN), Fatima yasabye ko urukiko rusesa ubukwe bwabo binyuze mu buryo bwa Khul’i, […]

MINISPORTS yihanangirijwe ku micungire mibi ya za Stade

1778055193698

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri ya Siporo gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bigaragara mu micungire no mu ikoreshwa ry’ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu. Ibi byagarutsweho ku wa 5 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko yatangaga raporo ku isesengura rya politiki ya siporo ya 2020-2030. Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Rubagumya […]

Boko Haram yishe abasirikare 23 ba Tchad

Boko Haram 1

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi ba Tchad bavuze ko abarwanyi ba Boko Haram bishe byibuze abashinzwe umutekano 23 mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare. Igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere cyibasiye ikigo cya gisirikare ku nkombe z’ikiyaga cya Tchad, gihuriraho ibihugu bya Tchad, Niger, Nigeria na Cameroun. Abandi basirikare benshi bo mu […]

Iran irigamba intsinzi nyuma y’aho Amerika ihagaritse “Project Freedom” mu Muhora wa Hormuz

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kabiri nimugoroba yatangaje ko igikorwa cya gisirikare cyo kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura mu Muhora wa Hormuz, kizaba gihagaritswe by’”igihe gito”, ibintu Iran ifata nk’intsinzi. Perezida Trump yavuze ko icyo gikorwa cya gisirikare, cyiswe “Project Freedom”, cyatangiye ku wa Mbere, kizahagarikwa […]

Gen. Mubarakh Muganga yaganiriye na Gen. Selçuk Bayraktaroğlu wa TAF

20260505 230056

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’ingabo za Türkiye (TAF), Gen. Selçuk Bayraktaroğlu. Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bahuriye mu mujyi wa Instanbul muri Türkiye, ahari kubera imurikabikorwa rya gisirikare rya 2026 rizwi nka SAHA 2026 International Defence, Aviation and […]

Perezida Kagame yacyeje Arsenal yageze kuri ‘final’ ya Champions league 

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league. Iyi kipe yageze kuri final ya Champions league, nyuma yo gutsinda Atletico Madrid yo muri Espagne bari bahuriye mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza igitego 1-0, bikarangira iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego […]

Ubusembwa abadepite bari barabonye ku nzu ya RDB yafunzwe nyuma yo kugurwa za miliyari

IMG 20260505 WA0007

Mbere y’uko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rutangaza ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026 inyubako yarwo iherereye ku Gishushu izafungwa by’agateganyo, abadepite bari bamaze imyaka hafi ibiri bagaragaje ko ifite ubusembwa. RDB mu itangazo yasohoye ku wa Mbere, yavuze ko iriya nyubako yafunzwe kubera imirimo yo kuyivugurura. Uru rwego rwavuze kandi ko “mu […]

FERWAFA yahannye umusifuzi wakubise umugeri mu bugabo bw’umukinnyi wa Mukura 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafashe icyemezo cyo guhagarika abasifuzi babiri bari mu bayoboye umukino wa shampiyona ikipe ya Mukura VS, nyuma yo gukora amakosa atandukanye. Abahanwe na FERWAFA barimo Nshimiyimana Remy Victor wari umusifuzi wo hagati mu kibuga, na Nsengiyumva Jean Paul wasifuraga ku ruhande. FERWAFA yabamenyesheje ko yabahannye biciye mu mabaruwa yabandikiye. […]

Bombori bombori muri Real Madrid yitegura gusura FC Barcelona

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kuvugwamo umwuka mubi n’amakimbirane mu rwambariro rwayo, mu gihe habura iminsi mbarwa igasura mukeba wayo w’ibihe byose, FC Barcelona. Umufaransa Kylian Mbappé ni we ugarukwaho cyane nk’intandaro y’ubwumvikane buke buri mu rwambariro rwa Real Madrid. Ikinyamakuru The Athletic kivuga ko Mbappé asa n’uwahindutse ikibazo, nyuma y’aho agaragariye mu makimbirane yagiranye […]

Minisitiri Muadiamvita yemeje ko M23 yinjiriye itumanaho rya FARDC

minisitiri kabombo muadiamvita yatangaje ko afc m23 yashoboye kwinjira mu itumanaho rya fardc 12e42

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yatangaje ko umutwe wa AFC/M23 wahoboye kwinjira mu itumanaho ry’ingabo za FARDC, umenya ibyo ziri gutegura ku rugamba. Muadiamvita yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu. Yavuze ko AFC/M23 ifite itumanaho rihambaye cyane ugereranyije n’irya FARDC. […]

Kinshasa yasabye Trump gushyiriraho Kabila impapuro zo kumuta muri yombi

IMG 1870

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye mu ishyaka UDPS riyoboye iki gihugu, yasabye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyiriraho Joseph Kabila impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ririya shyaka, Augustin Kabuya, mu rugendo rwateguwe na ririya shyaka ku wa Mbere tariki ya 4 […]

Ruto arifuza ko ikiguzi cyo guhamagarana kuri telefoni hagati ya Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda kigabanuka 

ruto phone call

Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gusaba ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa byuzuye igitekerezo cya “One Network Area” (ONA), kigamije kugabanya ibiciro by’itumanaho hagati y’ibihugu no kunoza ihuzanzira mu karere. Yabisabye ku wa 4 Gicurasi 2026, mu nama y’ubucuruzi yahuje Kenya na Tanzania yabereye mu kigo mpuzamahanga cy’inama […]

Ntituzemera ko u Rwanda ruterwa na Ndayishimiye, tuzarutabara: Col. Rugabo wa Twirwaneho 

Colonel Rugabo Fidèle uri mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yateguje ko we na bagenzi be biteguye gutabara u Rwanda mu gihe rwaba rutewe n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musirikare ukunze kumvikana avugira uriya mutwe, yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube […]

AFC/M23 yemeje ko FARDC yagabye igitero karahabutaka muri Lumbishi

general atomics reaper.jpg 1

Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi zagabye igitero gikomeye mu gace ka Lumbishi ko muri Teritwari ya Kalehe mu ntara Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko […]

Tshopo: Abasirikare bishe umushoferi wa taxi nyuma yo kwanga kumwishyura

9d4429a4 5a0e 4841 b0c8 4f2eb640b8e2

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 3 Gicurasi, abasirikare babiri ba FARDC bishe umushoferi wa tagisi, mu ishyamba ryegereye Parezi, umudugudu uri ku birometero 148 uvuye i Kisangani, mu gace ka Ubundu mu Ntara ya Tshopo, nyuma yo kutumvikana ku giciro cy’urugendo. Sadam Django w’imyaka 26 y’amavuko basanze yapfuye afite ibikomere by’amasasu mu gatuza, nk’uko byatangajwe […]

Kenya: Abantu bane bafashwe bagerageza kwiba lisansi mu ndege

4cee7dcd 4b1e 4b2e 9f05 591c673cb0c7.jpg

Mu gihugu cya Kenya abantu bane, abagabo batatu n’umugore umwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kwiba lisansi ikoreshwa mu ndege cyangwa ku Kibuga cy’Indege cya Wilson kiri mu murwa mukuru Nairobi. Ibinyamakuru byo mu hihugu cya Kenya bivugwa ko abakekwa bafashwe bagerageza gusohora litiro 800 za lisansi bayivanye mu ndege yari ihagaze ku Kibuga […]

Geopolitike mu majyepfo y’Afurika: uruzinduko rwa Paul Kagame muri Botswana ruvuze iki?

Screenshot 20260429

Uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, utegerejwe muri Botswana ku butumire bwa Perezida Duma Gideon Boko, ruje mu gihe imiterere ya geopolitike ku mugabane wa Afurika iri guhinduka ku muvuduko udasanzwe. Ni uruzinduko rutareba gusa umubano w’ibihugu byombi, ahubwo rufite ibisobanuro byagutse ku rwego rw’akarere n’umugabane. Kwagura imbibi za dipolomasi y’u Rwanda Mu myaka […]

Iran irigamba kurasa ubwato bw’Igisirikare cya Amerika

27675a8f0e668a062c90dc1293a55521

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika (Centcom) burahakana ko bumwe mu bwato bw’intambara bwarashwe na misile ebyiri z’Igisirikare cya Iran. Mu butumwa yanditse kuri X, Centcom igira iti “nta mato y’Igisirikare cya Amerika cyo mu mazi yigeze araswa”. Yongeyeho iti: “Ingabo za Amerika zishyigikiye ‘Project Freedom’ no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira amato ku byambu […]

U Rwanda rukomeje kwanikira RDC mu gucukura no kugurisha tungsten nyinshi

download

Ammonium paratungstate (APT), kimwe mu bice by’ingenzi biva mu musaruro wa tungsten, cyarenze $ 3000 kuri toni mu mpera za Mata, kandi ibiciro byakomeje kuzamuka cyane kuva umwaka watangira. Uku gutumbagira kw’ibiciro bya tungsten kwatewe n’ihungabana ku masoko, bituma habaho amahirwe ku bihugu bibiri bya Afurika bitunze tungsten nyinshi: U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi […]

Inyubako RDB ikoreramo irafungwa guhera kuri uyu wa Kabiri

IMG 1849

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Gicurasi 2026, inyubako yakoreragamo izafungwa by’agateganyo mu rwego rw’imirimo yo kuyivugurura. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB kuri uyu wa Mbere rivuga ko yo, ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zakoreraga muri iyi nyubako zizimukira by’agateganyo mu bindi biro.

Iran yiyemeje kurasa Ingabo za Amerika nizigerageza kwinjira mu Muhora wa Hormuz

iran hormuz blockade threat

Igisirikare cya Iran kivuga ko kizatera ingabo za Amerika nizinjira mu Muhora wa Hormuz, nyuma y’uko Donald Trump atangaje igikorwa cyo kuyobora no guherekeza amato yaheze mu mazi y’uyu muhora. Itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Iran rivuga ko izagaba ibitero ku “ngabo zose z’amahanga” zizagerageza kwegera cyangwa kwinjira mu muhora, “cyane cyane Ingabo za Amerika […]

Umusifuzi yakubise umugeri mu bugabo bw’umukinnyi wa Mukura VS

683865242 18409899661180211 4112040734981506163 n

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yareze umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul muri FERWAFA, imushinja gukubita umukinnyi wayo umugeri mu myanya y’ibanga. Ibi byabaye mu mukino Mukura VS yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1, ku munsi wa 29 wa shampiyona yabereye kuri Stade Kamena. Mu gice cya kabiri cy’umukino, ahagana ku munota wa 79, habaye […]

Bite by’umwuka mubi uri hagati ya Dj Brianne na Muyango

Uvanga imiziki wamenyekanye nka DJ Brianne yatangaje ko atagikorana na Miss Muyango, ariko ashimangira ko nta kibazo cyihariye bafitanye nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye. Mu kiganiro yagiranye na The Choice, DJ Brianne yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku cyifuzo yari asanzwe afite cyo gukora wenyine, aho yifuzaga kwigerageza no gukoresha imbaraga ze […]

Uganda: Habaye impanuka ikomeye ya Bisi

20260504 081334

Muri Uganda hari ubwoba bw’uko abantu benshi baguye mu mpanuka ikomeye ya Bisi yabaye mu ijoro ryacyeye. Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko iyi Bisi ya Kompanyi itwara abagenzi ya Nile Star Bus yagoganye n’ikamyo, ubwo yari igeze hagati y’uduce twa Pakwach na Karuma two mu majyaruguru ya Uganda yerekeza i Kampala. Ni impanuka […]

Kagame na Samia Suluhu biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano

20260503 132122

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Dar Es Salaam muri Tanzania, iki gihugu n’u Rwanda byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano. Ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi ni bwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Dar Es Salaam. Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na mugenzi we bagirana ibiganiro […]

Bibogobogo: Abanyamulenge bategetswe kuyoboka leta cyangwa bakicwa bose .

IMG 20260503 WA0005

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, Abanyamulenge batuye ahitwa i Mulenge mu karere ka Bibogobogo, babujijwe kujya mu materaniro yo kuri iki cyumweru, kubera inama yari iteganyijwe y’intumwa za Kinshasa. Ni intumwa zari ziyobowe na Jacques Kongolo ukuriye itsinda ry’Abanyamulenge bakorana na Kinshasa cyo kimwe na William Amuri Yakutumba ukuriye inyeshyamba za Mai-Mai […]

RDC: Ibitero bya FARDC byibasiye ibice bituwe cyane n’amatungo ahantu hatandukanye

Capture1 edited edited

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 3 Gicurasi 2026, ahagana mu ma saa 1h30 za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa zacengeye mu mujyi wa Rushoga muri Teritwari ya Masisi zica cyangwa zikomeretsa amatungo, mu gihe ryagabye ibitero mu bice bituwe cyane i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri Kivu zombi […]

Abasirikare babiri ba Amerika baburiye muri Maroc

69f736b64d238.image

Abasirikare babiri baturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika baburiwe irengero mu myitozo ya gisirikare ibera muri Maroc, nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika bushinzwe Afurika (AFRICOM) bwabitangaje. Abayobozi bavuga ko Abanyamerika baburiwe irengero bari bitabiriye “African Lion 2026”, imyitozo ngarukamwaka igamije gushimangira ibikorwa hagati y’ingabo za Amerika, ibihugu by’abafatanyabikorwa bya NATO, ndetse n’ibihugu bya Afurika. […]

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Samia Suluhu – Amafoto

HHY ESWX0AEq2jJ

Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida Samia Suluhu Hassan mu ngoro ye mbere y’ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Julius Nyerere i Dar Es Salaam, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, […]

Tanzania: Inkambi ya Nduta yamaze gufungwa burundu

45055817 8836 4d26 b7b9 b4511b4d92f1

Kuva kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 30 Mata, inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania, yarafunzwe ku mugaragaro, kandi nta mpunzi zisigayemo. Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko imodoka za nyuma zatwaye impunzi z’Abarundi ziva mu nkambi ya Nduta zahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize, ahagana mu ma saa kumi […]