Umukobwa akekwaho kwica umukunzi we na mubyara we abatwikiye mu nzu
Polisi y’i Kampala muri Uganda, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 24 witwa Suzan Kaitesi, ushinjwa gutwikira mu nzu umukunzi we ndetse na mubyara we, bikaba bivugwa ko mbere y’uko abatwika, yabanje kubareba ku maso arabafungirana ahita akongeza inzu barashya barakongoka. Mubyara w’uyu mukobwa witwa Patricia Arinda ndetse n’umukunzi we byatangajwe ko yitwa Kajumba bapfiriye mu […]
Uganda: Pasiteri Twahirwa ushinjwa gufata ku ngufu umuzungukazi yataye muri yombi
Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri n’abapolisi bacyo batatu nyuma y’aho uyu mupasiteri ashinjwe gufata ku ngufu umugore w’umunyamahanga bakanamwambura amafaranga . Mu mpera z’icyumweru gishize, Nation Media Group yatangaje ibijyanye n’ukuntu uyu mugore witwa Anda yafashwe ku ngufu na Joseph Collins Twahirwa nyuma gato yo kugera muri Uganda ku itariki ya 11 Ukuboza […]
Mu Bwongereza: Abimukira bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemereye abimukira bari muri gahunda yo kohereza mu Rwanda kugeza ikirego cyabo mu rukiko rw’ubujurire. Ni umwanzuro uraba uhagaritse by’agateganyo uburyo bwatuma abimukira batangira koherezwa mu Rwanda hashingiwe ku wo uru rukiko rwafashe mu Kuboza 2022, wavugaga ko iyi gahunda yemewe n’amategeko. Nk’uko BBC News ibivuga, abacamanza Lewis na Swift […]
Harimo n’uwapimye ibiro 610: Abantu 5 bafite ibiro byinshi

Twifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo CNN, France 24, abcNews, Daily Star ndetse na Daily mail, maze tubategurira urutonde rw’abantu batanu babyibushye kurusha abandi bose bakiriho. Ni urutonde rutaza kugaragaraho umunyafurika n’umwe kuko uwakabaye aruriho ni Umunyamisirikazi akaba n’uwa kabiri mu bagore bagize ibiro byinshi mu mateka y’Isi, Eman Ahmed Abd El Aty wapimaga ibiro 500 akaza […]
Rusizi: Abakuwe mu buzima bubi biyemeje gufasha abakiburimo kubuvamo
Abagera kuri 286 bize barihirwa n’umushinga RW0729 EAR Kamembe uterwa inkunga na Compassion International, bavuga ko, ubuzima bwari bushaririye bakuwemo, aho bamwe bari imfubyi zitagira epfo na ruguru, abandi bavuka mu miryango itishoboye na mba, bagafashwa ari utwana duto guhera muri 2005, biyemeje uruhare mu guhindurira ubuzima abandi bariho nabi. Baganira na Bwiza.com muri gahunda […]
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yamenyesheje Inteko ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye

Intumwa Nkuru ya Uganda mu Rwanda, Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye. Ubwo yari imbere y’abadepite bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, Ambasaderi Rusoke yababwiye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yavuye ku madolari ibihumbi 63.6 […]
M23 yavuye mu duce twinshi two muri Rutshuru yari yarigaruriye
Abarwanyi b’umutwe wa M23 kuva ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, bavuye mu duce twinshi bari barigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abatuye muri Rutshuru babwiye Radio Okapi ko M23 gusubira inyuma ku ruhande rwa M23 byahereye mu mujyi wa Kiwanja ku mugoroba wo ku Cyumweru, mbere yo gukomereza mu […]
Rayon Sports yegukanye rutahizamu ukomeye wari wavuzwe muri APR FC
Ikipe ya Rayon yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu wahise winjira mu mwanya umwe yari isigaje kwandikishamo abakinnyi. Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye Fine FM ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu mushya igisigaye akaba ari ukumwerekana. Yirinze gutangaza uwo ari we. Ati: “Umwanya wari usigaye twamaze gusinyisha rutahizamu, hasigaye kumwerekana. Ni ’surprise’, […]
Minisitiri w’ingabo w’u Budage yeguye ku mirimo ye
Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht, yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibibazo byinshi birimo kudateza imbere Igisirikare cy’u Budage . Bije mu gihe Berlin ikomeje kotswa igitutu kugirango yemere guha Ukraine ibifaru by’intambara byakorewe mu Budage. Minisitiri Lambrecht yahawe urw’amenyo ubwo yatangazaga ko u Budage bugiye gufashisha Ukraine ingofero 5000 za gisirikare. Yamaganwe kandi cyane […]
Tom Transfers ishinjwa guhuguza abakiriya miliyari 2 frw yafunze imiryango mu gihe iperereza rikomeje
Ikigo cya Tom Transfers, kigurisha kikanakodesha imodoka mu Rwanda no mu bindi bihugu, gikurikiranyweho icyaha cyo guhuguza abakiriya miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda y’imodoka, cyafunze imiryango mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bivugwa . Abantu benshi babwiye ikinyamakuru The New Times ko bahaye isosiyete amafaranga yo kubatumiriza imodoka, ariko kuva muri Gicurasi umwaka ushize ntibabonye […]
Intambara yo muri Tigray yarangiye ipfiriyemo abagera ku bihumbi 600: Obasanjo
Umuhuza w’Abanyetiyopiya (Ethiopia) washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Olusegun Obasanjo, yatangaje ko intambara yamaze imyaka ibiri ibera muri Leta ya Tigray yarangiye iguyemo abantu bagera ku bibumbi 600. Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu mwaka w’1999 kugeza mu 2007, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Financial Times, yagize ati: “Umubare w’abapfuye ukabakaba ibihumbi […]
Tom Transfers interrompt ses opérations suite à des allégations de fraude
Tom Transfers Company, un concessionnaire d’appartements et de location de voitures au Rwanda et dans d’autres pays, qui est poursuivi pour avoir prétendument fraudé des clients de 2 milliards de francs rwandais de voitures, a fermé ses portes au milieu d’enquêtes en cours sur des crimes présumés, a appris le New Times . Plusieurs personnes […]
Gasabo: Umugabo ‘yiyahuye’ nyuma yo kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe
Ringuyeneza Jean Bosco wari ufite umugore n’umwana umwe, atuye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura, umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, aravugwaho kwiyahura kubera agahinda ko kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe. Uyu mugabo wari ufite imyaka 27 y’amavuko yagaragaye mu mugozi wari umanitse muri ‘salon’ yapfuye, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama […]
U Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho ihangayikishije Ukraine
Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho, bitera ubwoba Kyiv n’u Burengerazuba ko Moscou ishobora gukoresha umufasha wayo kugira ngo igabe igitero gishya muri Ukraine . U Burusiya n’ubundi bwakoresheje umuturanyi wabwo, Belarus nk’ikiraro mu gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Minisiteri y’ingabo […]
Abagore 50 bashimuswe muri Burkina Faso
Abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilamu barakwaho gushimuta abagore 50 mu majyaruguru ya Burkina Faso aho bari bagiye gusoroma imboga n’imbuto. Aba bagore bo mu majyaruguru ya Burkina mu gace ka Arbinda batangiye gushimutwa guhera ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo bari bagiye gusoroma imbuto zo kurya mu ishyamba kubera amapfa […]
Mu gihe hatangira inama ya World Economic Forum, Oxfam yagaragaje uko ubukungu bw’Isi bwihariwe n’abantu mbarwa
Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ubukene ku Isi, Oxfam, muri raporo yawo nshya ihuriranye n’Inama ngarukamwaka ya World Economic Forum ibera i Davos mu Busiwisi guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 16 izasoza kuwa 20 Mutarama 2023, wavuze ko 1% ry’abakire ba mbere ku Isi bihariye 2/3 bya tiliyari 42$ y’ubukungu bushya bwaremwe mu 2020 . […]
Rusizi: Barasaba ifungurwa ry’icyambu cyanyuzwagaho amatungo ajyanwa i Bukavu

Abacuruzi b’amatungo magufi ba koperative KOAMURU iyacururiza mu kagari ka Gatsiro, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi n’abayashorera bayajyana ku kivu bakayashyira mu bwato akambuka ajya i Bukavu muri RDC ba koperative Haguruka ukore, barataka kuvunwa n’urugendo rurerure bagana ku cyambu cya Hepfo mu murenge wa Nkanka bayambukiriza, mu gihe icyo bayanyuzagaho cya Cyinzovu […]
Zambia: Polisi yataye muri yombi Abarundi 29 bendaga kwinjizwa muri Zimbabwe magendu
Polisi n’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia bagabye igitero ku nzu iherereye ahitwa Chirundu aho basanze abantu 29 bakekwaho kuba abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko bakomoka mu Burundi . Mu itangazo ryahurijwe hamwe ryasomwe n’umuvugizi wungirije wa polisi, Danny Mwale, hamwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Josephine Malambo, ngo iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abimukira bari hafi […]
RDC: Babona kujya muri zone ya Sabyinyo kwa M23 kuzahungabanya umutekano w’ingagi
Abagize umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’ingagi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gorilla Ambassador, ntibashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 wasubira muri zone ya Sabyinyo muri Pariki ya Virunga. Uyu muryango mu itangazo ryo kuri uyu wa 15 Mutarama 2023 ryashyizwe hanze n’Umuyobozi wawo wungirije, Alain Mukiranya, wasobanuye ko ingagi zimaze […]
Bwa mbere umukinnyi ufite Tour de France inshuro enye azitabira Tour du Rwanda
Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, Christopher Froome w’imyaka 37, ni umwe mu bategerejwe mu rwa Gasabo muri Gashyantare 2023 aho azitabira Tour du Rwanda. Isiganwa rikuru mu Rwanda, Tour du Rwanda ryazamuriwe urwego riva ku kigero cya 2.2 kuri ubu rikaba riri ku kigero cya 2.1. Kuva ryagera kuri 2.1 mu mwaka wa […]
Tshisekedi yirukanye umujyanama we wihariye nyuma yo kuvuga ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na P. Kagame
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yirukanye Fortunat Bisesele wari umujyanama we wihariye nyuma yo gutangaza ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko umwuka mubi waduka hagati yabo. Bisesele yirukanwe mu ijoro ryakeye asimbuzwa Kahumbu Mandungu Bula nk’uko itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu muri Congo (RTNC ribivuga). […]
Afghanistan: Umwe mu bagore bake b’abayobozi bagumye mu gihugu wari umudepite yishwe
Polisi yo muri Afghanistan yatangaje ko uwahoze ari umudepite muri iki gihugu n’umurinzi we barasiwe iwe mu murwa mukuru Kabul . Mursal Nabizada w’imyaka 32, yari umwe mu badepite bake b’abagore bagumye i Kabul nyuma y’uko abatalibani bafashe ubutegetsi muri Kanama 2021. Kuri iki Cyumweru, musaza we n’umurinzi we wa kabiri bakomerekeye muri icyo gitero […]
Ambasaderi wa Uganda muri Kenya yapfuye
Ambasaderi wa Uganda muri Kenya no mu birwa bya Seychelles, Dr Hassan Galiwango, yapfuye azize uburwayi mu gitondo cy’uyu wa 16 Mutarama 2023. Galiwango yapfiriye mu bitaro bikuru bya Nairobi muri Kenya, aho yivurizaga, nk’uko ibinyamakuru nka Daily Monitor bibisobanura. Inkuru y’urupfu rw’uyu mudipolomate yemejwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Anita Annet Among, […]
Nigeria: Umupadiri yishwe atwitswe ari muzima mugenzi we araraswa
Umupadiri umwe yatwitse ari muzima undi araraswa arakomereka agerageza gutoroka inyubako. Impamvu yateye icyo gitero ntiramenyekana, ariko cyateye impungenge ku mutekano mu gihe habura ukwezi ngo amatora ateganijwe muri Nigeria abe . Abagizi ba nabi batamenyekanye batwitse inzu y’umupadiri w’Umugatolika muri Nigeria mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu, batwika umupadiri umwe arapfa, barasa ndetse banakomeretsa undi wagerageje […]
Putin yatangaje ko byose biri kugenda neza ku rugamba muri Ukraine
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibikorwa byihariye abasirikare b’igihugu cye barimo muri Ukraine byose biri kugenda neza nk’uko byategajanyijwe. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Rossiya-1 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS bibivuga, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bari kumushimisha, kandi ngo bazamushimisha kurushaho nibagera ku musaruro. Ati: “Ibintu bimeze neza. […]
Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)

Sous-Lieutenant Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kwinjira mu mutwe wa Republican Guard ugizwe n’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi mu gihugu. Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 ni bwo Ian Kagame yagaragaye bwa mbere muri izo nshingano. Hari mu masengesho yo gusabira igihugu azwi […]
Perezida Kagame yanenze UN, Sena ibona Perezida mushya, M23 ihura na Uhuru Kenyatta: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki ndetse n’umutekano. Harimo ko: Sena yabonye Perezida mushya Umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wabonye Perezida mushya, Dr Kalinda François Xavier, tariki ya 9 Mutarama 2023. Dr Kalinda yari aheruka kwinjizwa muri sena na Perezida wa Repubulika y’u […]
Utunyafu tubiri twari duhagije ngo Arsenal ikomeze inzira igana ku gikombe
Ni umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Tottenham Hotspurs Stadium. Wari utegerejwe n’Isi yose, kuko ikipe ya Arsenal yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze gushyira intera ndende hagati yayo n’amakipe nka Manchester City na Manchester United ayiri inyuma. Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umusifuzi Craig Pawson yatangije umukino. Iminota […]
MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza
Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO) ibona umutwe witwaje intwaro wa M23 ugomba kurara urekuye ibice byose usigaranye kuri uyu wa 15 Mutarama 2023, nta mananiza ushyizeho. MONUSCO yabitangaje ivuga ku guhura kw’abahagarariye M23 ku rwego rwa politiki bahuye n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Uhuru Kenyatta, tariki ya 12 […]
Uko Chelsea yakuye Mykhaylo Mudryk mu biganza bya Arsenal yizeraga kurara imwegukanye
Mykhaylo Mudryk w’imyaka 22 wakiniraga Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka umunani akinira Chelsea ibintu byababaje cyane abafana ba Arsenal. Muri rusange, Arsenal yari imaze igihe kirerekire iri imbere muri gahunda yo gusinyisha umunya-Ukraine Mykhaylo Mudryk. Yari imaze kumugereka inshuro 3 zose kuva mu Kuboza 2022, aho Arsenal yagarukiye kuri […]
Beni: Igisasu cyaturikiye mu rusengero rwa Églises Pentecôtistes du Congo
Igitero cy’iterabwoba kuri iki cyumweru, itariki 15 Mutarama 2023 cyabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho igiturika cyaturikiye muri paruwasi ya Églises Pentecôtistes du Congo (CEPAC) kigahitana abantu benshi, mu mujyi wa Kasindi muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Aho hantu, abatangabuhamya bavuganye na POLITICO.CD bavuga ko umubare w’abapfuye utaramenyekana. Icyakora, […]
Ituri: Lt. Col. Jules Ngongo yashinje Depite Tchombe kuba ari we washinze CODECO

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri, Lt.Col. Jules Ngongo, arashinja Perezida w’inteko ishinga amategeko y’intara, Siméon Tchombe, kuba ari we watangije kandi akaba umuterankunga mukuru w’umutwe wa CODECO, ukomeje gukora ubwicanyi bukabije muri kiriya gice k’igihugu . Ni ibintu byatunguye benshi kuko batari babyiteze. Gusa, Umuvugizi w’ingabo za Repubulika […]
Kirehe: Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye ridakoreshwa
Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye hagati ya Tanzania n’u Rwanda ntabwo riratangira gukorerwamo n’ubu, aho abaturiye umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe n’abahagenda basanga rikwiye gukoreshwa kugira ngo rigirire akamaro abaturage n’igihugu muri rusange kuko kudakoreshwa biteza ibihombo . Nubwo abaturage bambuka umunsi ku wundi bajya guhahira muri Tanzania, neza neza ku […]
BAHO yababajwe n’ibyemezo ‘inzego zihutiye gufata’ kubera abaganga bayo bakekwagaho uburangare mu rupfu rw’umurwayi
Ibitaro byigenga bya BAHO International byatangaje ko byababajwe n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru ku baganga babyo babiri bakekwagaho uburangare mu rupfu rw’umurwayi witwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal rwabaye tariki ya 8 Nzeri 2021 ndetse n’ibyemezo inzego zimwe zafashe. Kamanzi wari ufite imyaka 54 y’amavuko yagiye muri ibi bitaro kwikurishamo agapira ko kuringaniza urubyaro tariki ya 7 Nzeri uwo mwaka, […]
France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya

Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse umujyi muto gukuraho ishusho ya Bikira Mariya, ruvuga ko iyo shusho inyuranyije n’itegeko ryo gutandukanya amatorero na leta . Iyi shusho iherereye mu masangano y’i La Flotte, komini ituwe n’abaturage 2.800 ku kirwa kizwi cyane cy’ibiruhuko, Ile-de-Re, ku nkombe z’Inyanja ya Atlantika z’u Bufaransa. Ni shusho yubatswe n’umuryango waho nyuma […]
U Budage n’u Bufaransa birasabira Afurika imyanya ihoraho mu kanama ka UN gashinzwe umutekano

Guverinoma y’u Budage n’iy’u Bufaransa zirasabira umugabane wa Afurika imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, UNSC. Iki cyifuzo cyagaragajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock na mugenzi we w’u Bufaransa, Catherine Colonna, ubwo bahuriraga n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat ku biro bye i […]
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahuguye abo muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 14 Mutarama, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) batanze amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano n’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri iki gihugu . Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe n’itsinda (RWAFPU 1-7) rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi […]
Tshisekedi abona umunsi ari uyu ngo M23 irekure Bunagana n’ibindi bice isigaranye
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, abona umunsi ari uyu ngo umutwe witwaje intwaro wa M23 urekure umujyi wa Bunagana n’ibindi byose usigaranye. Tshisekedi ubwo yaganiraga n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, yamubwiye ko uyu wa 15 Mutarama ari umunsi ntarengwa M23 […]
Zimbabwe: Polisi yafashe 25 batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo abadepite
Kuri uyu wa Gatandatu, Igipolisi cya Zimbabwe cyarashe ibyuka biryana mu maso mu iteraniro ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryabereye i Harare maze gita muri yombi abayoboke baryo 25, barimo babiri mu bagize inteko ishinga amategeko, nk’uko byatangajwe n’iri shyaka, Citizens Coalition for Change (CCC) . Aba batawe muri yombi nyuma y’urugomo rw’ihohoterwa bivugwa ko bishingiye […]
Nepal: Impanuka y’indege yari irimo abantu 72 ntiharamenyekana niba hari abayirokotse
Indege irimo abantu 72 yakoreye impanuka mu gihugu cya Nepal kuri iki Cyumweru, aho ibtangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko iyi ndege yaguye hagati y’ikibuga cy’indege cya kera n’igishya cya Pokhara mu gihugu rwagati . Umuvugizi wa Yeti Airlines, Sudarshan Bartaula, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Muri iyo ndege harimo abagenzi 68 hamwe n’abakozi […]
Uncle Austin yatahuye ikintu kidasanzwe Meddy yakoze mu ndirimbo ye nshya

Umuhanzi Luwano Austin Tosh uzwi nka Uncle Austin yatahuye ikintu kidasanzwe Ngabo Medard uzwi nka Meddy yakoze mu ndirimbo ye ‘Grateful’ yo gushima Imana yashyize hanze kuri uyu wa 14 Mutarama 2023. Iyi ndirimbo Meddy yashyize hanze nyuma y’igihe kirekire atangaje ko agiye kujya aririmba iziramya n’izihimbaza Imana, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 191 mu […]
Blinken na Tshisekedi ‘baneguye’ u Rwanda na M23
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, baneguye u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibiro bya Perezida wa RD Congo bisobanura ko aba bombi bagiranye ikiganiro bifashishije telefone, bavuga ku kibazo cyo mu burasirazuba bw’iki gihugu, “habura umunsi umwe ngo nyirantarengwa […]
Kigali Night Run: Barasaba ko yazajya iba kenshi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2023, guhera saa kumi n’ebyiri, mu mujyi wa Kigali habaye siporo yo kwiruka izwi nka ‘Kigali Night Run’ yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ikaba yitabiriwe nabarenga ibihumbi bitanu. Umudage Peter yatangaje ko yitabiriye iyi siporo bwa mbere, nyuma y’umunsi umwe ageze mu Rwanda. Ati: “Nageze […]
Meddy yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya
Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Meddy, yateguje abakunzi be ko isaha n’isaha ashobora kubaha indirimbo ye nshya. Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayise ‘Grateful’. Ni indirimbo uyu muhanzi ashimamo Imana ahamya ko yamubereye nziza, nyuma y’urugendo rurerure yanyuzemo nk’umuntu. Meddy ntiyigeze atangaza igihe […]
Amavu n’amavuko y’umutwe w’abacancuro wa Wagner uvugwaho kwifatanya n’ingabo za RDC

Wagner Group ni umutwe w’igisirikare cyigenga ukomoka mu Burusiya, washinzwe n’inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin, Yevgeny Prigozhin, ikaba iyobowe ku rwego rw’igisirikare na Lieutenant Colonel Dmitry Utkin na Colonel Konstantin Pikalov. Uyu mutwe wagaragaye mu mwaka w’2014 ubwo u Burusiya bwafataga igice cya Crimea cyari icya Ukraine. Nk’uko byavuzwe na Tracey German, umwalimu ku […]
Ubusatirizi bw’inyabutatu butanu bugoranye mu mupira w’amaguru w’i Burayi

Ubusatirizi bwa Messi, Neymar na Mbappé buyoboye ubundi mu kubona incundura mu marushanwa yose arimo shampiyona, UEFA Champions League, Europa league, ndetse n’igikombe cy’igihugu. Nubwo ikipe iba igizwe n’abakinnyi benshi ariko igira abo ibanza mu kibuga. Muri abo babanza mu kibuga na bo hakagira batatu bahuza kurusha abandi ari bita ‘ubutatu’ cyangwa ‘trio’. Dore ubutatu […]
Ba Colonel 2 muri M23 bazamuwe mu ntera, bagirwa ba Général de Brigade

Bertrand Bisimwa uyoboye umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 yazamuye mu ntera ba Colonel babiri muri uriya mutwe, abaha ipeti rya Général de Brigade. Abazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza, ni Col. Mboneza Yusufu cyo kimwe na mugenzi we Byamungu Maheshe Bernard. Aba bombi bashyizwe […]
Umwana w’imyaka 17 afungiwe gutera inda abakobwa 10
Umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Noble Uzuchi yatawe muri yombi na Polisi yo muri ya Rivers Plate muri Nigeria, akurikiranweho gutera inda abakobwa 10. Polisi ikorera muri iyi Leta yasobanuye ko Uzuchi yafatiwe mu nzu zacururizwamo abana mu gace ka Obion na Ikwere, ari hamwe n’abandi bane bujuje imyaka y’ubukure na bo batawe muri yombi. […]
Les pénalités pour retard de paiement des impôts pourraient être réduites de 50%
Le Gouvernement du Rwanda a proposé, dans un nouveau projet de loi, de réduire de moitié les amendes imposées à un contribuable qui déclare l’impôt dû à temps, mais ne le paie pas dans le délai prescrit . Il s’agit de l’un des changements proposés dans le projet de loi modifiant la loi existante de […]
Mu myaka ine iri imbere ibihugu byo mu karere bizaba bifite ifaranga rimwe – EAC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yatangaje ko mu myaka ine iri imbere uyu muryango uzaba ufite ifaranga rimwe . Ibi Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Mutarama 2023 mu mwiherero w’abakozi b’uyu muryango wabereye Machakos mu gihugu cya Kenya. Ati: “Ifaranga rimwe rizoroshya ubucuruzi no […]
Dr Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi 6
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6. Urubanza rwa Dr Kayumba n’ubushinjacyaha rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 13 Mutarama 2023, aho ashinjwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri iki cyaha. Muri iri buranisha, Dr Kayumba yahakanye ibi byaha, nk’uko yabisobanuye no […]
Umugaba Mukuru wa FARDC yihanangirije abasirikare bakoresha imbuga nkoranyambaga bari ku rugamba
Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen. Christian Tshiwewe, yihanangirije abasirikare bakoresha imbuga nkoranyambaga bari ku rugamba. Ni mu gihe yasozaga uruzinduko rwo kugenzura ibikorwa bya FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko M23, kuri uyu wa 12 Mutarama 2023. Lt Gen. Tshiwewe yabwiye […]
Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bukomeje kuzamuka umwaka ku wundi
Ubunyamabanga bwa EAC buravuga ko ubucuruzi hgati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bukomeje kuzamuka nyuma yo kugera kuri miliyari 10.17 z’amadolari muri Nzeri 2022 . Ibicuruzwa byoherezwa n’ibitumizwa hagati y’ibihugu birindwi by’abafatanyabikorwa ba EAC byiyongereye biva kuri miliyari 7.1 z’amadolari muri 2019 bigera kuri miliyari 9.5 mu 2021 naho muri Nzeri 2022, agaciro k’ubucuruzi […]
Imbuga nkoranyambaga ni inkota ikeba uyikoresheje nabi: Umuvugizi wa RIB
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ngo ari inkota ishobora gukeba uyikoresheje nabi. Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, Dr Murangira yavuze ko yashyize imbaraga mu guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kandi ko ishyigikira ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu. […]
Lague Byiringiro yaguzwe akayabo n’ikipe y’i Burayi
Ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède, yamaze kumvikana na APR FC ko igomba kuyigurisha rutahizamu wayo uca ku mpande, Lague Byiringiro. Ni inkuru yatangajwe n’umunyamakuru Sam Karenzi wavuze ko nta gihindutse Lague agomba kwerekeza muri iriya kipe mu kwezi gutaha. Amakuru avuga ko Lague wari ugifite amasezerano y’imyaka itatu muri […]
Bangui: Itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bahoze mu Gisirikare cy’u Bufaransa ryateje urunturuntu
Muri Repubulika ya Centrafrica, abahoze ari abasirikari babiri b’Abafaransa, bakorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, MINUSCA, batawe muri yombi na polisi ishinzwe imipaka ku wa Kabiri, itariki 10 Mutarama, ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangui . Ni amakuru MINUSCA yemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize, ivuga […]
Nyaruguru: Des ECDs réduisent la malnutrition infantile

Le programme conjugué d’éducation à la santé, à l’hygiène et à la nutrition dans les centres de développement de la petite enfance (ECDs) ont réduit considérablement le nombre de cas de malnutrition infantile dans le district de Nyaruguru. C’est le constat de Christine Kayitesi, coordinatrice des programmes des ECDs dans Caritas Rwanda pour les districts […]
Lisa Marie Presley wabaye umugore wa Micheal Jackson yapfuye ku myaka 54 y’amavuko

Lisa Marie Presley, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukobwa n’umwana rukumbi w’Umwami w’injyana ya Rock, Elvis Presley na Priscilla Presley, yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane afite imyaka 54, akaba asize abana batatu . Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, mu itangazo nyina, Priscilla, yagejeje ku kinyamakuru PEOPLE, yemeje urupfu rw’umukobwa we agira […]
Umunyarwanda Brig. Gen. Rusanganwa yasuye ingabo z’u Burundi ziri muri CAR

Umunyarwanda Brigadier General Rusanganwa Déo uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ku rwego rw’akarere muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) yasuye ingabo z’u Burundi zifite ibirindiro muri Sibut. Brig. Gen. Rusanganwa yakiriwe n’umuyobozi w’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri CAR, Lt Col. Mbonyiyeze Jean Pierre ku wa 9 Mutarama 2023. Uyu musirikare […]
Ituri: Inzego z’umutekano zivuga ko zataye muri yombi inyeshyamba za M23
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Mutarama, ubwo Guverineri w’umusirikare wa Ituri yerekwaga abagizi ba nabi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano n’igisirikare, Komiseri wa Polisi y’igihugu cya Congo (PNC) muri Ituri, yerekanye ko muri abo bagizi ba nabi harimo bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru . Inzego z’umutekano zerekanye […]