Nyamasheke/Nyabitekeri: Barasaba gufashwa uburyo bwo kuhira imyaka mu bihe by’izuba

Uyu avuga ko atarigishwa imihingire iboneye ntacyo yasaruraga gifatika

Abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke barasaba abayobozi n’abafatanyabikorwa bako kubafasha guhangana n’izamuka rikabije by’ibiciro ku masoko, bafashwa kubyaza umusaruro ibihembwe byose by’ihinga n’ikivu kibegereye, bagahabwa ibikoresho byo kuhira imyaka, bakabyaza umusaruro ubumenyi bahabwa mu buhinzi bwa kijyambere. Bamwe muri bo bibumbiye mu matsinda y’ababibyi b’ibyiringiro,bavuga ko bamaze guhabwa amasomo ajyanye n’ubuhinzi bwa […]

Abasirikare ba SADC barimo Umunyatanzaniya biciwe muri Mozambique

Abasirikare babiri bari mu butumwa bwa SADC muri Mozambique (SAMIM) bapfiriye mu ntambara yahitanye inyeshyamba zirenga 30 mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri peteroli na gaz . Nk’uko SADC ibitangaza, aba basirikare baturutse muri Tanzania na Botswana, basize ubuzima mu ntambara aho SAMIM yanafashe intwaro n’ibikoresho by’inyeshyamba zifitanye isano na […]

RDC: Nyuma y’igitutu leta yashyize ahagaragara amasezerano yagiranye n’umuherwe wo muri Israel

Nyuma y’igitutu cy’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Ukuboza, amasezerano y’ubwumvikane yasinywe muri Gashyantare hagati ya yo na sosiyete yitwa Ventora y’umuherwe wo muri Israel, Dan Gertler. Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi yashyikirije abahagarariye sosiyete sivili kopi y’aya […]

Amakipe yo muri Afurika yatwara igikombe cy’Isi: Regragui utoza iya Maroc

Uyu mutoza avuga ko amakipe yo muri Afurika yatwara igikombe cy'Isi

Umutoze w’ikipe y’umupira wa Maroc, Walid Regragui, yatangaje ko amakipe y’igihugu cyo ku mugabane wa Afurika na yo yakwegukana igikombe cy’Isi kuko Abanyafurika bashoboye. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’aho ikipe ye itsinze iya Canada ibitego 2-1 bikayihesha kubona itike y’icyiciro cya 1/8, umunyamakuru yamubajije ati: “Uratekereza ko mwatwara igikombe cy’Isi?” Regradui, nk’uko BBC Sport […]

Perezida Ruto yahagaritse abakomiseri ba komisiyo y’amatora barwanyije intsinzi ye

Perezida William Ruto wa Kenya yahagaritse ku mugaragaro abakomiseri bane bagize komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) maze ashyiraho urukiko rusuzuma icyifuzo gisaba ko bakurwa ku mirimo yabo . Kuri uyu wa Gatanu, umukuru w’igihugu mu itangazo ryasohotse mu igazeti ya leta, yatangaje ko Visi Perezida wa IEBC, Juliana Whonge Cherera, n’Abakomiseri, Francis Mathenge Wanderi, Irene […]

Prince Kid amaze kugirwa umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda. Uru rukiko kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022 rwemeje ko mu byaha bitatu yashinjwaga: icyo kwaka ishimishamubiri, guhoza undi ku nkeke no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, bitamuhama. Rwavuze ko kandi amajwi bamwe bafataga nk’ikimenyetso simusiga ku […]

Mu mwambaro w’igisirikare, Perezida Ndayishimiye ayoboye inama y’umutekano

Perezida Ndayishimiye yerekezaga ahabera inama

Perezida w’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, ayoboye inama nkuru y’umuteka, yambaye impuzankano y’igisirikare. Iyi nama ngarukamwaka yabereye muri komini ya Kabezi mu ntara ya Bujumbura, yitabirwa n’abandi bayobozi bakuru barimo abaminisitiri by’umwihariko uw’ingabo Alain Tribert Mutabazi n’uw’umutekano, Martin Niteretse. Ikigamijwe muri iyi nama ni ukugira ngo aba bayobozi bose bagenzure […]

Reece James wa Chelsea FC yatangaje ko mushiki we ari umuhanga kurusha bagenzi be b’abagabo

Reece aremeza ko mushiki we ari umuhanga kurusha bamwe mu bagabo bakina muri Premier League

Reece James ukina hagati ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko mushiki we Lauren James ari umuhanga kurusha bamwe muri bagenzi be b’abagabo mu irushanwa ry’icyiciro cya mbere ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Premier League. Reece uri mu kiruhuko kubera imvune yagize mbere y’itangira ry’irushanwa ry’igikombe cy’Isi, yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo by’abamukurikira ku […]

Kanye West yahagaritswe kuri twitter nyuma yo gutakagiza Abanazi na Hitler

fi8ydfhxgaar_3k.jpg

Kuri uyu wa Kane, Umuraperi Kanye ‘Ye’ West yahagaritswe ku rubuga rwa Twitter kubera amagambo atavugwaho rumwe yatangaje ashimagiza Hitler, nk’uko byatangajwe na nyiri uru rubuga nkoranyambaga, Elon Musk . Uyu muraperi w’umunyamerika, bivugwa ko afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, yemeye ko yishimiye Hitler n’Abanazi ubwo yaganiraga n’uwitwa Alex Jones, kuri radiyo y’abahezanguni b’Abanyamerika. […]

RFI yise umuhanzi nyarwanda, Kivumbi King, Umunyatanzaniya

fi9enowx0aa-pfi.jpg

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yise umuhanzi w’Umunyarwanda, Kivumbi King, Umunyatanzaniya, ubwo mu nkuru yayo kuri uyu wa Kane yagarukaga ku ndirimbo z’Abanyafurika zikwiye kwitabwaho muri uku kwezi gusoza umwaka . Ivuga ku ndirimbo “Jaja” imaze iminsi igiye hanze, RFI yagize iti “ Umunyarwanda Juno Kizigenza yiyunze ku Mutanzaniya Kivumbi King kuri “Jaja”. Muri iyi nkuru, […]

Senateri Uwizeyimana yagaragaje impungenge kuri banki zunguka cyane ariko abakiriya bazo barira

Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko inyungu za banki zizongerera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo

Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode yagaragaje impungenge afite ku bigo by’imari by’umwihariko banki zikorera mu gihugu zikomeje kunguka cyane ariko abakiriya bazo bahora mu marira. Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 ubwo Inteko rusange y’Inteko ishinga amategeko yagezwagaho raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda y’umwaka w’ingengo y’imari w’2021/2022, Senateri yagaragaje […]

Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri Koreya ya Ruguru

Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byafatiye ibihano Koreya ya Ruguru nyuma yuko Pyongyang yongereye ingufu mu kongera intwaro za kirimbuzi na gahunda zo gukora misile . Kuri uyu wa Gatanu, abayobozi benshi bo muri Koreya ya Ruguru bakaba bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo nyuma y’igeragezwa rya misile ya ballistique yambukiranya […]

Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze kohereza Frw miliyari 469 muri uyu mwaka: Raporo

Raporo ya ‘Migration and Development Brief 37’ yakozwe na Banki y’Isi yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze kohereza mu Rwanda amadolari ya Amerika miliyoni 449 (zingana na Frw miliyari 469). Iyi raporo yasohotse tariki ya 30 Ugushyingo 2022 igaragaza ko ugereranyije n’umwaka ushize (2021), amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza yiyongereye kuko icyo gihe […]

Imijyi 10 ya mbere ihenze kuyituramo ku Isi n’indi 10 ihendutse mu 2022

Ubushakashatsi bwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU) bwerekana ko imijyi ihenze kurusha indi ku Isi irangajwe imbere na New York na Singapore . Ni ubwa mbere New York iza ku mwanya wa mbere. Umwaka ushize umujyi wa mbere wari uhenze kuwuturamo ni Tel Aviv, ubu yashyizwe ku mwanya wa gatatu. Muri rusange, impuzandengo yo kubaho […]

Le Rwanda salue le soutien de 20 millions d’euros de l’UE aux opérations au Mozambique

L’Union européenne a approuvé une aide de 20 millions d’euros (environ 22,7 milliards de Frw) pour les opérations des troupes rwandaises à Cabo Delgado, au Mozambique, où elles combattent des terroristes liés à l’État islamique . Le paquet de l’UE s’ajoute à l’assistance en cours de 89 millions d’euros pour l’armée mozambicaine en collaboration avec […]

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ni zo zagenewe inkunga nyinshi na EU

Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 kafashe icyemezo cyo guha ingabo z’ibihugu bitandukanye zirimo iz’u Rwanda inkunga y’amafaranga yo kuzifasha mu bikorwa bitandukanye. Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zagenewe miliyoni 20 z’Amayero (arenga Frw miliyari 22) azazifasha mu […]

EU yemereye ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgado Frw miliyari 22

Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) katangaje ko kemeye guha ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (angana na Frw miliyari 22). Ni inkunga yo gufasha izi ngabo kubona ibikoresho byo kwifashisha muri ubu butumwa bw’amahoro zatangiye guhera muri Nyakanga 2021, […]

Perezida wa Afurika y’Epfo ashobora kurara yeguye

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bimaze gutangaza bishoboka cyane ko Perezida Cyril Ramaphosa arara atangaje ubwegure kuri uyu mwanya n’uw’umuyobozi w’ishyaka ANC. Ni nyuma y’iperereza ryapfundikiwe ku byaha akurikiranweho byo kunyereza umutungo wa miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika no gutanga ruswa, ibi byaha ngo bikaba byarabereye mu isambu ye yitwa Farmgate mu mwaka w’2020. Ikinyamakuru […]

Sudani y’Epfo yohereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batayo y’ingabo 750

Perezida Salva Kiir yatangaje ko Sudani y’Epfo yohereje batayo y’abasirikare 750 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo . Nk’uko Radio Miraya, sitasiyo ifitwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ibitangaza, Perezida Kiir yavuze ko vuba aha izo ngabo zizoherezwa mu bice […]

Umunyeshuri wa Rwanda Polytechnic/IPRC-Kigali yatsindiye imodoka na Frw miliyoni 18

Iyi ni Benz Niyitanga yatsindiye muri Kanama 2022

Umunyeshuri wiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya RP (Rwanda Polytechnic), ishami rya Kigali rizwi nka IPRC-Kigali, Niyitanga Mugisha Daniel, yegukanye imodoka n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 18. Niyitanga uzwi nka Selecta Danny yegukanye ibi bihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yo kuvanga umuziki; irya DJs Battle Competition muri Kanama na Mützig […]

Igihe Papa Francis azazindukira RDC n’iminsi azahamara byemejwe

Byemejwe ko umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis, azagirira uruzinduko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku mpera ya Mutarama 2023. Umuvugizi we, Matteo Bruni, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 byatangaje ko azagirira uruzinduko muri iki gihugu kuva tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2023. Bruni yagize ati: […]

Uvira: Haravugwa imirwano ikaze hagati y’imitwe ya Gumino na Mai-Mai

Nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile nshya ya Congo ikorera mu misozi n’ibibaya bya uvira, Fizi na Mwenga / Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo, ngo imirwano yatangiye kuri uyu wa Gatatu ushize irakomeje hagati y’imitwe ya Mai-Mai Biloze Bishambuke na Gumino Android iyobowe na Colonel Michel Makanika . Ni imirwano bivugwa ko irimo kubera mu midugudu ya […]

UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC

Umujyanama wihariye ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri gahunda yo kurwanya jenoside yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yashinzwe bitewe na FDLR igizwe n’abakomoka mu Rwanda. Uyu mujyanama, Alice Wairimu Nderitu, yabigaragarije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, ryamagana by’umwihariko imirwano ikomeje mu burasirazuba […]

Intumwa zaturutse muri Eastern Africa Standby Force ziri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 1 Ukuboza, intumwa zaturutse mu bunyamabanga bw’umutwe w’ingabo z’ibihugu bya EAC uba witeguye gutabara aho bibaye ngombwa (Eastern Africa Standby Force) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, Komanda w’ingabo za EASF, zatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda . Intego y’uru ruzinduko rw’iminsi 3 ni ugukora igenzura ry’ubushobozi bw’u […]

Umubyeyi wa batisimu wa Prince William yeguye nyuma y’amagambo y’ivanguramoko

543632.jpg

Umubyeyi wa batisimu w’Igikomangoma William, Lady Susan Hussey, yasabye imbabazi kandi yegura ku nshingano yari afite ibwami nyuma yo kubaza inshuro nyinshi umuyobozi w’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza w’umwiraburakazi aho “akomoka” mu by’ukuri . Ngozi Fulani, washinze umuryango w’abagiraneza, yabajijwe inkomoko ye mu gikorwa cy’ubugiraneza cyabereraga ibwami kuwa Kabiri ushize. Fulani, yavuze ko yatangajwe cyane […]

RDB yatumije inama idasanzwe y’abagize kampani ya SDU ivugwamo umwiryanye

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwatumije inama idasanzwe y’abanyamuryango ba kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi yo gutwara abantu n’ibintu, nyuma y’umwuka mubi umaze igihe uvugwamo. Bitewe n’uyu mwuka mubi, Umwanditsi Mukuru wa RDB, Kayibanda Richard, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, yandikiye Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa SDU, Sibomana Jovithe, amusaba kumumenyesha igihe n’aho […]

Le Rwanda envoie plus de troupes au Mozambique

Le Rwanda a récemment déployé des troupes supplémentaires dans la province de Cabo Delgado, au nord du Mozambique, où les institutions de sécurité rwandaises et mozambicaines combattent les terroristes depuis juillet 2021, a déclaré le président Paul Kagame . À la demande du gouvernement mozambicain, le Rwanda a initialement déployé 1 000 militaires et policiers […]

Umudepite wo muri Kenya yasobanuye impamvu yagiye mu Nteko yambaye ibendera rya RDC

Depite Passaris yatangaje ko yifatanyije n'Abanyekongo mu kababaro

Umudepite uhagarariye abagore mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Esther Muthoni Passaris, yasobanuye impamvu yagiye mu kazi yambaye ibendera rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 ni bwo Depite Passaris yagaragaye ari kumwe na bagenzi be bajyaga mu nteko, yambaye iri bendera, gusa ntabwo hari hakamenyekanye impamvu yabimuteye. Ageze […]

General Jeph Masiloga wo muri Nyatura ihanganye na M23 yishwe

General Jeph Masiloga wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro ya Nyatura Abazungu yiciwe muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Gen. Masiroga yiciwe n’abarwanyi ba Nyatura barwanyaga ubutegetsi bwe bayobowe na Gen. Nyeganyega mu gace ka Kausa tariki ya […]

Perezida Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe i Musanze byashoboraga gutuma RDF yambuka umupaka

Perezida Kagame yavuze ko ibisasu byaraswa mu Rwanda byatuma ingabo zarwo zambuka umupaka

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe mu karere ka Musanze biturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), byashoboraga gutuma ingabo z’u Rwanda zambuka umupaka. Yabivugiye mu ijambo ryibanze ku mubano utameze neza w’u Rwanda na RDC yavuze nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’ubuzima mushya n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, kuri uyu […]

Ukraine imaze gupfusha abasirikare basaga 100,000 ku rugamba – E.U

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yerekanye umubare rusange w’ingabo igihugu cya Ukraine kimaze gutakaza mu ntambara n’u Burusiya . Kuri uyu wa Gatatu, mbere yo kongeraho ko abasivili byibuze 20000 bamze kugwa muri iyi ntambara kuva yatangira mu mpera za Gashyantare, von der Leyen yagize ati: “Kugeza ubu hapfuye abasirikari ba […]

NATO yaba iteganya guha Ukraine intwaro kabuhariwe za MIM-104 Patriots

Umuryango mpuzamahanga w’ubwirinzi wa NATO waciye amarenga ko waba ufite gahunda yo guha Ukraine intwaro zigezweho kandi zihambanye zirimo MIM-104 Patriots zikorerwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Ni nyuma yo kuzisabwa na guverinoma ya Ukraine, yijeje ko mu gihe yazibona yarushaho kubasha guhangana n’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero muri iki gihugu kuva […]

Umuteramakofe wo muri Cameroun arifuza gukosorera Umunyekongo Bakole i Kigali

_gfmp_sdr_180618-_martin-bakole-ilunga-a18__-removebg-preview.png

Umukinnyi w’iteramakofe wo muri Cameroun, Carlos Takam w’imyaka 41, yasabye Umunyekongo, Martin Bakole, ko bahurira mu murwano utarigeze ubaho i Kigali, mu Rwanda . Uyu Munyekongo ntaremera icyifuzo cya mugenzi we ahanini bitewe n’ubushyamirane buri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, igihugu cye gishinja gufasha umutwe wa M23. Nk’uko amakuru urubuga Mediacongo […]

Fayulu: Ntitugomba kwemera ko ingabo za EAC zigenzura igice cy’ubutaka bwacu

Fayulu ntiyumva ko igice cy'ubutaka bwa RDC cyagenzurwa n'ingabo za EAC

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasabye Abanyekongo kutemera ko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugenzura igice cy’ubutaka bwabo. Ni nyuma y’aho Perezida w’u Burundi, uwa Angola, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda banzuye ko ingabo umutwe witwaje intwaro wa M23 uva mu […]

Jiang Zemin wahoze ari umuyobozi w’u Bushinwa yapfuye ku myaka 96 y’amavuko

Uwahoze ari umuyobozi w’u Bushinwa, Jiang Zemin, wageze ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ya Tiananmen Square, yapfuye afite imyaka 96 . Ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko yapfuye nyuma ya saa sita i Shanghai kuri uyu wa Gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Umwe mu bantu bakomeye mu mateka y’u Bushinwa mu myaka ya vuba aha, […]

Gishari: Ba suzofisiye 247 basoje amahugurwa agamije kubakarishya

csm_whatsapp_image_2022-11-29_at_17.06.20_0d1706ae4c.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi 239 n’abacungagereza 8 bo ku rwego rwa ba suzofisiye (NCOs) basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana . Muri aya mahugurwa y’icyiciro cya 13, mu gihe cy’amezi ane bari bayamazemo, bize amasomo […]

1,900 tués dans des accidents de la route depuis 2020

fiufy1dwiae2v35.jpg

Les sénateurs se sont inquiétés du nombre croissant de personnes tuées dans des accidents de la route, malgré toutes les mesures prises pour les prévenir . Au total, 1,971 personnes ont été tuées depuis 2020, selon les chiffres de la Police nationale rwandaise (RNP) présentés à la commission sénatoriale des affaires étrangères et de la […]

Hemejwe ko Umunyazambiya uherutse kwicirwa ku rugamba muri Ukraine yakoreshwaga na Wagner Group

Kuri uyu wa Kabiri, umucuruzi w’Umurusiya Yevgeny Prigozhin, inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin, yatangaje ko umunyeshuri wo muri Zambia wapfiriye muri Ukraine yabarizwaga mu mutwe wa gisirikare w’abikorera wa Wagner Group . Zambia yo yavuze ko igihagaze ku byo yatangaje mbere isaba Moscou ibisobanuro by’ukuntu Lemekhani Nyirenda w’imyaka 23 wari umunyeshuri yavuye mu gukora […]

RDC yasobanuye iby’ifoto igaragaza umugore wa Tshisekedi yambaye umupira wanditseho M23

Ifoto ya Denise Nyakeru mbere yo guhindurwa

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye imvano y’ifoto igaragaza umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, Denise Nyakeru, yambaye umupira wanditseho M23. Iyi foto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, bivugwa ko Nyakeru yaba ashyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta mu burasirazuba bw’igihugu. Minisiteri ishinzwe […]

Igihe FDLR yahawe cyo kurambika intwaro no gutaha mu Rwanda cyageze

Perezida w’u Burundi, uwa Angola n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu nama bahuriyemo i Luanda tariki ya 23 Ugushyingo, bafashe imyanzuro irimo gusaba imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC ariko ikomoka mu bihugu by’abaturanyi kuzirambika no gutaha. Ni umwanzuro ureba imitwe irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, […]

Afurika y’Epfo: Uwishe uwarwanyaga Apartheid wari ugiye gufungurwa yatewe icyuma

Janusz Walus, umwicanyi wishe umuyobozi warwanyaga ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo, Chris Hani, hashize imyaka igera kuri mirongo itatu, yatewe icyuma muri gereza afungiwemo mu gihe yari aherutse kwemererwa gufungurwa by’agateganyo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri . Mu cyumweru gishize, Walus, ufite imyaka 69, ufite ubwenegihugu bwa Pologne, yemerewe kurekurwa n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga […]

Biden yishongoye kuri Iran nyuma y’aho ikipe yayo itsinzwe n’iya USA

Igitego cya Pulisic cyafashije USA kubona itike yo gukomeza irushanwa, Iran irasezererwa

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yishongoye kuri Iran nyuma y’aho ikipe yayo y’umupira w’amaguru itsindiwe n’iy’igihugu cye mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar. Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ry’uyu wa 29 Ugushyingo 2022, ikipe ya USA yatsinze iya Iran igitego kimwe ku busa. Christian Pulisic ukina hagati […]

Goma: Bagiye gukora imyigaragambyo bamagana ingabo za EAC

Abatuye mu mujyi wa Goma ku wa 1 Ukuboza 2022 barateganya gukora imyigaragambyo bamagana ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugarura amahoro n’umutekano. Amashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru w’Umunyekongo ukorana na France 24, Justin Kabumba, agaragaza abagabo bazenguruka mu isoko ryo mu mujyi wa Goma, bamenyesha […]

Abanyamerika batatu bafashwe bashinjwa gutera inkunga inyeshyamba

Minisiteri y’ubutabera muri Amerika yatangaje ko Abanyamerika batatu bakomoka muri Cameroun batawe muri yombi bakurikiranyweho gukusanya inkunga yo gufasha abarwanyi baharanira ubwigenge bw’abakoresha Icyongereza muri iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati bashaka kugira igihugu cyabo . Igihugu cya Cameroun ni igihugu gikoreshwamo cyane Igifaransa ariko gifite na ba nyamucye bakoresha Icyongereza bamaze igihe binubira […]

Nimunanirwa kugabana umugati wanyu, uzabagabanya azawuryaho: Ndayishimiye ku Banyekongo

Perezida Ndayishimiye yasabye Abanyekongo kumvikana

Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje Abanyekongo ko nibananirwa kugabana umugati wabo, uzawubagabanya azawuryaho. Iri jambo yarigejeje ku Banyekongo batangiye icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano barimo abahagarariye Leta, imitwe yitwaje intwaro ndetse na sosiyete sivile, igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke byiganje mu burasirazuba bw’igihugu cyabo. Ndayishimiye yasabye […]

U Bushinwa bwasoneye u Rwanda inguzanyo ya Frw arenga miliyari 7

Ambasaderi Wang na Minisitiri Ndagijimana nyuma yo gusinya amasezerano

Guverinoma y’u Bushinwa yasoneye iy’u Rwanda inguzanyo y’amadolari miliyoni 7.1 yakoreshejwe mu kubaka umuhanda Masaka-Kabuga mu mujyi wa Kigali. Amasezerano yo gukuraho iyi nguzanyo yasinywe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uziel Ndagijimana tariki ya 28 Ugushyingo 2022. Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje, Minisitiri Ndagijimana amaze gusinya aya […]

Nyanza: Gen. Maj. Habyarimana yavuze ko yinjiye muri FDLR ari amaburakindi

Abantu batandatu bahoze mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bubarega, aho umwe muri bo, avuga ko yinjiye muri uyu mutwe kubera kubura uko agira . Joseph Habyarimana, wahoze mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) mbere ya jenoside afite ipeti rya liyetona nyuma akaza kujya mu […]

Museveni yasabye ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo cyitabwaho

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo by’umwihariko izimaze igihe kinini zarahungiye mu bihugu bituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Mu ijambo yavuze mbere y’uko imishyikirano y’i Nairobi hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro itangira kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, Museveni yasobanuye ko Uganda icumbikiye impunzi miliyoni […]

RDC: Inyeshyamba za M23 zihanganye n’iza Mai-Mai na FDLR mu birometero 15 uvuye Kibirizi

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ugushyingo 2022, mu giturage cya Kishishe, mu birometero nka 15 uvuye ahitwa Kibirizi, muri Sheferi ya Bwito, haravugwa imirwano ihuje inyeshyamba za M23 ndetse n’iza Mai-Mai zifatanyije na FDLR . Nk’uko aya makuru atruruka mu burasirazuba bwa Congo, agaragarakuri twitter ya Kivu Morning Post avuga […]

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 3 yishwe n’ingurube

Uyu mwana ni we wishwe n'ingurube

Izere Ineza Willo Queen wari ufite imyaka 3 n’igice y’amavuko wabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wa Maseka, akagari ka Kibogora,umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke,ingurube yabo yamusanze mu cyumba imurya amaboko yombi inamurya umutwe ibanje kuwujanjagura, arapfa. Nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kanjongo, Niyonsenga Jean Pierre, ngo ibi byago byabaye ku mugoroba […]

Goma: Hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare zo mu bihugu bya EAC

Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ugushyingo 2022 i Goma, hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igamije gushyiraho ingamba zo guhuza ibikorwa by’ingabo z’akarere bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri rusange na M23 by’umwihariko . Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. […]

RDC yasabye MONUSCO gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe M23

Misiyo y’amahoro y’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO) yatangaje ko yasabwe na guverinoma y’iki gihugu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe umutwe witwaje intwaro tariki ya 23 Ugushyingo. Mu itangazo Umuvugizi wa MONUSCO yageneye itangazamakuru kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, yavuze ko iyi misiyo yashyigikiye imyanzuro y’uko abarwanyi ba M23 bagomba guhagarika […]

Urubanza rwa Kabuga Felesiyani mu matariki y’ingenzi

Amezi abaye abiri urubanza rwa Kabuga Félicien rutangiye kuburanishwa mu mizi, tariki ya 29 Nzeri, i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Ni nyuma y’imyaka 28 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, irimo 26 yari amaze yihishahisha hirya no hino, kugeza afatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020. Ni bwo dosiye yatangiye gutera intambwe ifatika iganisha […]

Indege yavuye mu baturanyi yarashe ibirindiro by’Ingabo za Centrafrica n’abarwanyi ba Wagner Group

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Centrafrica yavuze ko indege yahagurutse mu gihugu cy’abaturanyi yateye ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo ndetse n’ingabo z’abarusiya mu majyaruguru y’iburengerazuba, bitera ubwoba ko hashobora kubaho kwihorera . Iyi ndege “yajugunye ibisasu mu mujyi” wa Bossangoa “byibasiye ibirindiro by’ingabo zacu, iz’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’uruganda rw’ipamba”, ibi byemejwe mu itangazo rigenewe […]

Dr Sabin Nsanzimana nommé ministre de la Santé

Le président Paul Kagame a nommé le Dr Sabin Nsanzimana comme nouveau ministre de la Santé en remplacement du Dr Ngamije Daniel qui était à la tête du ministère depuis février 2020 . Un communiqué signé par le Premier ministre, Edouard Ngirente, et publié sur Twitter lundi désigne également le Dr Yvan Butera comme nouveau […]

M23 irashinjjwa gufata bugwate Umubiligi uyobora Pariki ya Virunga wigeze gushinjwa gukorana na yo

Umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN), Umubiligi Emmanuel De Merode, na bagenzi be muri Parike ya Virunga biravugwa ko bafashwe bugwate n’inyeshyamba za M23 i Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe nyamara uyu muzungu mbere yashinjwaga n’Abanyekongo gukorana na M23 . Imiryango igera mu icumi iharanira kurengera ibidukikije ni […]

Goma: Abantu 87 barimo abahagarariye inyeshyamba babuze indege ibajyana mu mishyikirano i Nairobi

Abanyekongo 87 barimo abahagarariye imitwe yitwaje intwaro 11 baturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema babuze indege ibavana mu mujyi wa Goma, iberekeza i Nairobi habera imishyikirano. Deogratias Buhuma Bitalya ubabereye umuvugizi yasobanuye ko aba Banyekongo bahuriye i Goma, bategereje indege ibajyana i Nairobi tariki ya 26 Ugushyingo 2022, ariko bamenyeshwa ko […]