Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu 40 batumiwe mu irahira rya William Ruto

Perezida watowe wa Kenya, Dr William Ruto, yatumiye abakuru b’ibihugu babarirwa muri 40 bo hirya no hino ku Isi mu muhango w’irahira rye. Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri ni bwo Dr Ruto azarahirira kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, mu muhango uzabera kuri Stade yitiriwe Moi i Kasarani. Azasimbura Uhuru Kenyatta yari amaze […]

Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame

Umunyamerika Dr Frank Luntz yifurije igihugu cye kugira abayobozi bifitemo uguca bugufi nk’ab’u Rwanda, nyuma yo kunyurwa n’ikiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Frank Luntz asanzwe ari umwanditsi w’umuhanga ndetse akaba Umunyepolitiki washinze Ikigo cya Luntz Global abereye umuyobozi. Uyu mugabo wavukiye mu gace ka m yize amashuri yisumbuye muri Hall High School, […]

Gen Muhoozi yavuze umuntu rukumbi abona ari umunyabwenge nka Perezida Kagame

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko usibye se Yoweri Kaguta Museveni nta wundi muntu w’umunyabwenge yigeze amenya nka Perezida Paul Kagame. Ni mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagaragaje ko ibitekerezo bya Perezida Kagame buri gihe biba byuje ubwenge. Ati: “Usibye Nyakubahwa […]

Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu kindi gihugu cyo muri Amerika

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Belize muri uku kwezi gutaha, aho azaba yitabye ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, John ?r???ñ?. Iyi nkuru dukesha urubuga, breakingbelizenews.com, iravuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu ruteganyijwe ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Nzeri 2022. Minisitiri w’Intebe wa Belize, […]

P. Kagame yahaye Gatabazi iminsi 3 yo kuba yakemuye ikibazo cy’uwatwawe inzu ku ngufu na BNR

Perezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu. Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura. Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u […]

Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa wamutumiye iwe

Perezida Paul Kagame uri mu karere ka Nyamagabe, yasuye Nyiramandwa Rachel; umukecuru w’imyaka 110 y’amavuko utuye muri kariya karere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yasuye uyu mukecuru iwe mu rugo, mbere yo guhurira n’abatuye i Nyamagabe i Nyagisenyi. Nyiramandwa wasuwe n’Umukuru w’Igihugu, yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na […]

Perezida Kagame yiyemeje gushyiraho ake mu gukemura ibibazo by’abamotari

Abamotari bigaragambije muri Kamena 2022 kubera ibibazo Bizimana yavuze, hamwe n'icya mubazi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yiyemeje gushyiraho uruhare rwe mu gushakira ibisubizo uruhuri rw’ibibazo abamotari bamaze iminsi bagaragaza. Ni igisubizo yahaye umumotari witwa Bizimana Pierre ukorera mu karere ka Ruhango, wari umaze kumwibutsa ko ibibazo byabo byatumye bagenzi be bakorera mu mujyi wa Kigali bakora imyigaragambyo. Ibi birimo ubwishingizi buhenze, ubwoko butandukanye bw’imisoro n’amafaranga y’ibyangombwa […]

Gaël Faye ababajwe n’uko ‘no ku bwa Tshisekedi’ umubano w’u Rwanda na RDC wazambye

Gaël Faye ntiyishimiye ko no ku bwa Tshisekedi, umwuka mubi wongeye gututumba

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Gaël Faye ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, yagaragaje ko yatekerezaga ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uzaba mwiza ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ngo ariko si ko byagenze. Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na RDC […]

Ibimenyetso bya Laboratwari y’u Rwanda birindwa na ‘special force’ ya Polisi

Abo mu nzego zitandukanye bari muri iki gikorwa

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) buvuga ko ibimenyetso byayo birindwa n’ishami ryihariye rya Polisi y’igihugu, special force unit. Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Charles Karangwa, kuri uyu wa 17 Kanama 2022 mu karere ka Musanze ubwo ku rwego rw’igihugu hatangiriraga ubukangurambaga ku […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito amugira Maj. Gen. Gen Nkubito wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo gusimbura kuri izi nshingano Lt Gen Mubarakh Muganga wari umaze kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Maj. Gen Nkubito yanabaye […]

Perezida Kagame yitabiriye ibirori umuhungu we yaherewemo ipeti rya Sous-Lieutenant

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo yasorejemo amasomo ya gisirikare, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant. Ian Kagame ni umwe mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, bagirwa ba Sous Lieutenant. Bagenzi be babiri ni Park Udahemuka na David […]

Sena iratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi badahabwa amafaranga ya pansiyo

Kayigi ni umwe mu Banyarwanda bakoreye mu Burundi basaba guhabwa amafaranga ya pansiyo

Umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi ubwo bari impunzi, badahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize (pansiyo). Iki kibazo cyagejejwe mu nteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 10 Kanama 2022, bamwe muri ba senateri barimo Havugimana Emmanuel na André Twahirwa bagaragaza ko aba Banyarwanda babayeho nabi, kandi ikibazo cyabo […]

U Rwanda rwagaragarije Amerika umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu karere utari M23

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC ari umutwe wa FDLR, aho kuba M23 nk’uko abenshi babyibwira. Ni nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken ari kugirira i Kigali. Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano usanzweho hagati […]

Amerika iravuga ko ihangayikishijwe na raporo ishinja u Rwanda gufasha M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu munyamabanga wazo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, zatangaje ko zihangayikishijwe n’icyo zise ‘amakuru yizewe’ yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23. Blinken yabitangarije i Kinshasa, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mbere y’uko aza hano mu Rwanda. Ni uruzinduko yagiriye muri Congo Kinshasa mu gihe iki gihugu […]

M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha

Umutwe wa M23 wamaganye imyanzuro ikubiye muri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zaragiye kurwana muri Congo Kinshasa. Imyanzuro y’iyi raporo itarashyirwa ahagaragara yagaragaye ku itariki ya 04 Kanama. Iyi raporo ivuga ko “hari ibimenyetso bikomeye” byemeza ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC kurwana ku ruhande rwa M23, zikayiha intwaro, […]

Rusizi: Umuhanda mushya wa Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi watwaye hafi miliyari 4 watangiye kwangirika

Mu bice bimwe byawo inzira z'amazi zarasibamye n'igitaka cy'imusozi gitangira kuwangiza

Abaturage b’imirenge 8 y’akarere ka Rusizi ikoresha cyane umuhanda Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi bafite impungenge z’uko nta gikozwe, vuba aha bashobora gusubira mu bihe bibi bahozemo igihe wari warangiritse cyane utari nyabagendwa, kuko nubwo bivugwa ko wakozwe, wongeye kwangirika bikomeye, aho batanahwemye kugaragaza ko wasondetswe ubuyobozi bw’akarere bwariho icyo gihe bukabacecekesha, ukuri ngo kukaba kwaratangiye kwigaragaza hatarashira n’amezi […]

Mozambique: Ingabo za RDF mu rugamba rwo gutatanya ibyihebe byongeye kubura umutwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique zifatanyije n’iza SADC, ziri gutatanya ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah bimaze igihe byongeye kubura umutwe. Kuri ubu ibi byihebe binazwi nka Al Shabaab biri guhungira RDF mu bice by’Uburengerazuba n’amajyepfo ya Cabo Delgado, ibyatumye abaturage batari bake bakomeza kuva […]

Ishimwe rya Gen Muhoozi kuri Ian Kagame witegura kuba Sous-Lieutenant

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya gisirikare. Ian Kagame usanzwe ari umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame, aritegura gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Sundhurst riherereye mu majyepfo w’Umujyi wa Londres mu Bwongereza. […]

Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’

Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Rukara, ni yo yakorewemo iki kizamini

Saa mbiri z’igitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2022, abakandida bahatanira umwanya w’umukozi ushinze inozamubano n’itumanaho (Public Relations and Mass Communication Officer) n’umunyamabanga ushinzwe imari (Secretary to Finance) mu karere ka Musanze bazindukiye mu kizamini cy’akazi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara riherereye mu karere ka Kayonza. Ntabwo ikizamini cyatangiye saa mbiri z’igitondo […]

Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%

Umunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika babona ko ari ikibazo kuba Perezida Paul Kagame yatsinda amatora ku kigero cya 99%. Rutaremara yasobanuye ko i Burayi, abayobozi badakorera abaturage, ahubwo bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga bafite imitungo myinshi. Ati: “Ni cyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi n’ibi […]

Gakenke: Haravugwa bamwe mu banyamategeko bavangira inteko z’abunzi bikabyara akarengane n’amakimbirane

Ikinyamakuru BWIZA.COM cyageze mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gashenyi, aho bivugwa ko inteko z’abunzi zivangirwa na bamwe mu banyamategeko birengagiza ibiteganywa n’Itegeko nomero 37/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi riteganya, ngo bakaryica nkana kandi barizi. Nk’uko abavuganye n’iki kinyamakuru babisobanura, amakosa menshi yakozwe mu bwiyunge bwa Me […]

Abasabye akazi mu karere ka Musanze barinubira koherezwa gukorera ikizamini mu ntara y’Iburasirazuba

Itangazo ry'akarere ry'uburyo ibizamini bizakorwa

Abasabye akazi mu karere ka Musanze batunguwe no kubona itangazo ribamenyesha kujya gukorera ikizamini mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Rukara mu karere ka Kayonza, intara y’Iburasirazuba kandi bamwe muri bo bari abashomeri batanagira n’urwara rwo kwishima. Hashize igihe kirekire akarere ka Musanze gatanga imyanya y’akazi ariko bikarangira bamwe mu bakoze ibizamini bibuze […]

Kabund abona bakwiye guhagurukira Tshisekedi, aho kwamagana u Rwanda

Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko uburasirazuba bw’iki gihugu bukirimo intambara kubera ko Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi ntacyo abashije. Kabund yabitangaje kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ishyaka rya politiki rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi bahoze […]

MONUSCO yeruye, yemeza ko yo na FARDC badafite ubushobozi bwo guhangana na M23

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko bwo na FARDC badafite ubushobozi bwo guhangana n’umutwe wa M23. Byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, mu kiganiro n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru bikorera i Kinshasa. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’ukwezi inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Bunagana ndetse n’ibindi bice bitandukanye […]

Umuvugizi wa UPDF abona Leta ya RDC yibeshya kuri M23 n’abaturanyi

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Félix Kulayigye, abona Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibeshya ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwayo, by’umwihariko ku mutwe wa M23 n’ibihugu by’abaturanyi. Mu kiganiro Imvo n’Imvano kuri BBC giherutse kuba tariki ya 9 Nyakanga 2022, Gen. Kulayigye yavuze ko Leta ya RDC yibasira kuri […]

Ukwezi kurashize M23 ifashe Bunagana, umugambi wo kuyisubiza warapfubye

Ingabo zari ziyobowe na Maj. Gen. Peter Cirimwami zari zategetswe kwigarurira Bunagana mu kwezi gushize

Mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 ubicishije mu Muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, watangaje ko wafashe umujyi wa Bunagana urimo umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda. Ifatwa rya Bunagana ryateje umwuka mubi mu karere kose kuko imiryango iharanira inyungu z’abaturage nka LUCHA […]

Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka

Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide, yagaragaje ko atumva uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bumaze ukwezi butarafatira icyemezo umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka. Nkuranga mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 12 Nyakanga 2022 nyuma y’inkuru y’iyirukanwa ry’uyu mukozi witwa Nyiraneza Espérance, yavuze […]

Dr Murigande yasubije Sekimonyo uvuga ko Tshisekedi afite ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu biganza

Dr Charles Murigande wamaze igihe kinini muri guverinoma yasubije Umunyekongo Dr Jo Sekimonyo watangaje ko ahazaza h’u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo hari mu maboko ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Dr Sekimonyo mu nyandiko y’igitekerezo cye, yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini kuri RDC, bityo ko igihugu cyabo gihagaritse imikoranire […]

I Nairobi mu mpaka Uganda yashyigikiye u Rwanda, u Burundi bujya inyuma RDC

Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni inama yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we wayiyoboye, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, […]

Igihugu cya mbere cya Afurika cyashyigikiye ibirego byerekeye M23 bya RDC ku Rwanda

Afurika y’Epfo yabaye igihugu cya mbere gishyigikiye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha M23. Afurika y’Epfo yashyigikiye ibirego bya RDC ku Rwanda binyuze muri Perezidante w’Inteko ishinga amategeko yayo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula. Ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena uyu mugore cyo kimwe n’abandi bakuru b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika […]

Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugerageza kwigarurira uduce tw’igihugu cye dukungahaye ku mabuye y’agaciro, asaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza kurwotsa igitutu. Ni ibikubiye mu butumwa Tshisekedi yageneye abazitabira inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena kugeza ku wa Gatandatu ku ya […]

RDC yashinje Gen Muhoozi ubugambanyi, ihagarika amasezerano yari ifitanye na Uganda

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse amasezerano iki gihugu cyasinyanye na Uganda, nyuma yo gushinja Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubugambanyi. Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yashinjwe kugambanira Congo Kinshasa nyuma y’Ingaruka z’intambara ikomeje gusakiranya FARDC n’inyeshyamba za […]

FARDC yemeje ko Bunagana yafashwe na M23, abasirikare bayo benshi bakwira imishwaro

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyemeje ko kuva ejo ku wa Mbere inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ari zo ziri kugenzura Umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwigarurira. M23 na yo yemeje ko iri kugenzura uyu mujyi binyuze muri Major Willy Ngoma uyivugira, gusa ivuga ko igishyize imbere gahunda yo kugirana ibiganiro […]

Ba basirikare babiri ba RDF ‘bari barashimuswe’ na FARDC barekuwe

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ishinjwa gushimuta, nyuma y’iminsi bafungiwe i Kinshasa. Mu byumweru bibiri bishize ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko aba basirikare bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, ubwo bari ku burinzi ku mupaka. Igisirikare cya Congo Kinshasa cyo cyavugaga ko cyabafatiye ku butaka bw’icyo gihugu […]

Amafoto: Bamporiki aracyafungiwe mu rugo rwe

bamporiki-2.jpg

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 5 Gicurasi 2022 byatangaje ko Bamporiki Edouard yahagaritswe ku nshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ushinzwe umuco. Hari hashize amasaha make amakuru ahwihwiswa ko Bamporiki yatawe muri yombi amaze gufatirwa mu cyuho yakira ruswa, yaje gushimangirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’umwanya muto hasohotse itangazo rya Minisitiri […]

Musanze: Umuholandi urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka yasenyewe

img-20220603-wa0053.jpg

Umuholandi Hendrik Noordam Jan utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yasenyewe nyuma y’uko urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka bwari bwubatsemo inzu ebyiri. Uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wavutse mu 1958 umaze imyaka igera kuri itatu uburana n’uyu Muholandi agace k’ubutaka kari mu […]

Igisubizo cy’Umuvugizi wa FARDC abajijwe niba ifite ubushobozi bwo gutsinda RDF

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), Gen Léon Richard Kasonga, avuga ko hari ingingo zerekana ko igisirikare cya Congo gikomeye kurusha icy’u Rwanda, ku buryo gishobora kugitsinda mu gihe impande zombi zaba zisanze mu ntambara. Gén Kasonga yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’u […]

Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda. Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Major General Léon-Richard Kasonga, mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 30 Gicurasi 2022. Cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ya RDC n’uwa guverinoma, Patrick Muyaya. Uyu musirikare yahakanye […]

Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baganiriye kuri Terefoni ku kibazo cy’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu bayoboye. Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buhuza bwa Perezida Macky Sall wa Sénégal ari na we wemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye. Ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi na […]

Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC basobanuye ko bagiye muri RDC ari benshi

nkunda.jpg

Abasirikare babiri b’u Rwanda igisirikare cy’iki gihugu cyemeza ko baherutse gushimutwa n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, basobanuye ko bagiyeyo ari benshi. Nk’uko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, aba basirikare: Corporal Nkundabagenzi Elysée na Private Ntwari Gad, bashimuswe na FARDC ifatanyije na […]

Gen. Kainerugaba yashyigikiye M23, asaba EAC kugira icyo ikora

makenga-2.jpg

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye umutwe witwaje intwaro wa M23 wiganjemo abarwanyi bari barahungiye mu gihugu cyabo. Ni mu gihe M23 ikomeje imirwano n’ingabo za Leta muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kunanirwa […]

Musanze: Haguye ibisasu, bikekwa ko byaturutse muri RDC

Mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ahabera imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe […]

Rusizi: Minisitiri Gatabazi yabwiye abanyenkombo ko abura icyo asubiza perezida Kagame iyo amubaza iby’ubwato 2 yabahaye bukaburirwa irengero

Ubu bwato bwa 2 ngo babuheruka babwifotozanyaho na Guverineri Munyantwali Alphonse abubazaniye ku wa 5 Ukwakira 2020,ntibongeye kumenya ibyabwo

Ubwo yasuraga abaturage bo ku Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 7 Gicurasi, ajyanywe no kubashyikiriza inzu 2 bubakiwe ku bufatanye bwa Minisiteri ayobora na polisi y’igihugu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, yababwiye ko atakigoheka kubera guhora abazwa na perezida Kagame iby’ubwato 2 yabahaye kugeza ubu bavuga ko batazi irengero ryabwo, asaba ko hakorwa […]

Sergeant Robert waherukaga gutabwa muri yombi yarekuwe

Kabera Robert wahoze mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanamenyekana mu muziki nka ‘Sergeant Robert’, yamaze kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri afungiye muri Uganda. Kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mugabo yarekuwe. Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yari mu rugo iwe mu gace ka Musanafu muri Kampala, bivugwa ko akekwaho […]

Sergeant Robert wari warahunze u Rwanda yatawe muri yombi

Major Sgt Kabera Robert wahoze mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanamenyekana mu muziki nka Sergeant Robert mbere yo guhunga u Rwanda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi. Sgt Robert yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda. ChimpReports yatangaje ko uyu mugabo wari warahunze u Rwanda yatawe muri yombi n’inzego zirimo […]

Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru muri RDF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagirana ibiganiro. Ni itsinda ryari riyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda. Gen Muhoozi yakiriye aba basirikare i Entebbe, mu nama yanitabiriwe na Maj. […]

Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi

Perezida Paul Kagame yavuze kuri Bamporiki Edouard wamutakambiye asaba imbabazi, avuga ko uyu mugabo asanzwe ahora mu bibi bikaba ngombwa ko asaba imbabazi, agaragaza ko hari n’abandi bameze nka we. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yemeye ko yakoze icyaha cyo […]

Gen Muhoozi yihenuye ku banzi be bakunze kumurwanya, atangaza ko agiye kwinjira muri Politiki

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu gihe cya vuba ashyira hanze gahunda ye y’urugendo rushya rwa Politiki ateganya gutangira. Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ukuri k’uko abakundaga kuntuka buri munsi bose kuri ubu bari guhatirizwa n’abaturage kuruca bakarumira ntigusanzwe. […]

Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ufunzwe akekwaho gusambanya abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko abo akekwaho guhohotera barenga 10. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena. Ku wa Mbere tariki ya […]

Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu, mbere yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Gen Muhoozi aheruka kwemeza aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko […]

Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi

Nkusi Deogene wahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) urwanya Leta y’u Rwanda, yasobanuye uko abayobozi bakuru bawo bamaranye igihe kinini umugambi wo kumwica, bamukekaho kuba Umututsi. Nkusi uba mu kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe, yatangarije The Chronicles ko yavukanye n’abandi bana […]

U Rwanda rwavuze ko rudashaka kwakira abimukira bo muri Uganda, RDC, u Burundi na Tanzania

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu bimukira iteganya kwakira hatarimo abaturuka mu bihugu by’ibituranyi ku bw’impamvu z’umutekano. Ku wa Kane tariki ya 14 Mata ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu azatuma u Rwanda rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe. Aya masezerano […]

Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga

Igihugu cya Repubulika ya Congo-Brazzaville giherutse kwemera gutiza u Rwanda ubutaka bwo guhinga bungana na hegitare 12,000. Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka kugirira muri iki gihugu, mbere yo kurusoza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Congo-Brazzaville rwasize we na mugenzi, Denis Sassou Nguesso, […]

Rabat : Sa Majesté Le Roi Mohammed VI du Maroc reçoit le Président du Gouvernement espagnol, Monsieur Pedro Sanchez

Sa Majesté Le Roi Mohammed VI du Maroc, a reçu, le jeudi 07 avril 2022, au Palais Royal de Rabat, Monsieur Pedro Sanchez, Président du Gouvernement Espagnol, qui effectue, à l’invitation du Souverain, une visite au Maroc. Cette rencontre s’inscrit dans le cadre d’une nouvelle étape de partenariat entre les Royaumes du Maroc et d’Espagne […]