Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakoresha kuri terefoni zabo application zibafasha gutahura aho yashyize Camera zayo zo ku muhanda zicunga umuvuduko, ishimangira ko bitemewe.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira Camera ku mihanda itandukanye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’umuvuduko mwinshi.
Magingo aya nko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo izirenga 20.
Bene ziriya Camera zitanga amakuru (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
23 April 2021, by BABOU Benjamin -
Ukwezi kurashize M23 ifashe Bunagana, umugambi wo kuyisubiza warapfubye
13 July 2022, by TUYIZERE JDMu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 ubicishije mu Muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, watangaje ko wafashe umujyi wa Bunagana urimo umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda.
Ifatwa rya Bunagana ryateje umwuka mubi mu karere kose kuko imiryango iharanira inyungu z’abaturage nka LUCHA ndetse n’abo mu nteko ishinga amategeko nka Perezida w’umutwe w’abadepite, Christophe Mboso, bashinje ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda kuba inyuma y’iki (…) -
Neretse: Nk’inshuti y’abatutsi, yashyize ubuzima bwe mu kaga abafasha
21 November 2019, by Sehene Ruvugiro EmmanuelUbwo yari imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli, mu cyumweru cya kabiri cy’urubanza rwe, Neretse Fabiani yahakanye atsemba uruhare urwo ari rwo rwose muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Byaba kuba yaricishije abaturanyi be b’i Nyamirambo muri Kigali, byaba se kuba hari abantu bishwe n’umutwe w’interahamwe yashinze aho avuka i Mataba ho mu Ruhengeri. Kuri we, ibyo avugwaho byose ni ibinyoma.
Mu rwego rwo kwirinda guteshuka ku byaha nyirizina uregwa ashinjwa mu rukiko rwa rubanda (…) -
U Rwanda mu bihugu bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya muri UNHRC
7 April 2022, by BABOU BenjaminU Rwanda ruri mu bihugu kuri uyu wa Kane bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu (UNHRC).
Kuri uyu wa Kane ni bwo u Burusiya bwahagaritswe muri UNHRC buzira gutangiza intambara muri Ukraine.
Umwanzuro uhagarika iki gihugu muri kariya kanama watorewe mu nteko rusange ya Loni yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihugu 93 ni byo byashyigikiye umwanzuro uhagarika u Burusiya muri kariya (…) -
Volleyball: Minisports yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku ikipe y’u Rwanda
19 September 2021, by BABOU BenjaminMinisiteri ya Siporo yatangaje irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball ryaberaga mu Rwanda rigomba gukomeza ariko ritarimo ikipe y’u Rwanda, gusa ivuga ko yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku kipe y’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) isabiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya 2021 kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Ikipe y’Igihugu yahagaritswe muri (…) -
Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
24 July 2022, by TUYIZERE JDUmunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika babona ko ari ikibazo kuba Perezida Paul Kagame yatsinda amatora ku kigero cya 99%.
Rutaremara yasobanuye ko i Burayi, abayobozi badakorera abaturage, ahubwo bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga bafite imitungo myinshi. Ati: “Ni cyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi n’ibi ntihagire igikorwa, abaturage babo usanga baranze abanyapolitike (…) -
City Radio yategetswe kwishyura Oswakim na bagenzi be arenga miliyoni 16
28 January 2021, by TUYIZERE JDUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Mutarama 2021 rwategetse Genesis Communication LTD-City Radio (City Radio) kwishyura abanyamakuru batanu yirukanye, amafaranga y’u Rwanda (rwf) 16,225,000 arimo ibirarane by’imishahara n’indishyi.
Ni nyuma y’aho iki gitangazamakuru gitsindiwe urubanza rwaburanishwaga mu mizi aba banyamakuru (Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy, Habimana Bonaventure, Muragijemariya Juventine na Ndambendore Valens uzwi nka (…) -
Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
10 June 2020, by Vincent TWAGIRAYEZUMu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus mu bukungu bw’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega cy’imari kigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, ku ikubitiro kikaba gitangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kigega cyahawe izina rya ‘Economic Recovery Fund (ERF)’ kigamije gufasha imishinga yaguye mu bihombo biturutse ku cyorezo cya Covid-19 kongera kwiyubaka igasubira ku rwego yari iriho mbere y’uko icyorezo cyaduka ndetse ikanarenzaho. (…) -
Abasabye akazi mu karere ka Musanze barinubira koherezwa gukorera ikizamini mu ntara y’Iburasirazuba
20 July 2022, by BWIZAAbasabye akazi mu karere ka Musanze batunguwe no kubona itangazo ribamenyesha kujya gukorera ikizamini mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Rukara mu karere ka Kayonza, intara y’Iburasirazuba kandi bamwe muri bo bari abashomeri batanagira n’urwara rwo kwishima.
Hashize igihe kirekire akarere ka Musanze gatanga imyanya y’akazi ariko bikarangira bamwe mu bakoze ibizamini bibuze mu batsinze ndetse n’abatsinze ntibinjizwe mu kazi mu myanya batsindiye.
Aha ni naho inzego zifite aho (…) -
Rubavu: Mayor yise Kanyamashyamba ’imbwa, umusazi n’igicucu’ mbere yo kumwirukana
6 August 2020, by BABOU BenjaminNdikubwimana Jacques, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere, arashinja umuyobozi w’akarere, Habyalimana Gilbert kumwirukana ku mirimo yitwaje impamvu zirimo ’kubangamira ifungwa ry’ibirombe bitemewe’ , we akemeza ko yirukanwe azira ibibazo bwite bafitanye.
Ku wa 29 Nyakwnga ni bwo uriya mukozi yandikiwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert, ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye by’agateganyo mu gihe kitari munsi y’amezi atandatu, mu gihe hagitegerejwe (…)