Mu Rwanda rwa mbere y’umwanduko w’abakoloni, uburyo bwo guhererekanya inkuru n’amateka byakorwaga mu buryo bw’ibitekerezo kuko nta bumenyi bwo kwandika nk’uko tubufite none bwari buhari. Ibyerekeye imyemerere nabyo babihererekanyaga batyo, ijambo ry’Imana n’ukuri kwayo bari babizi neza cyane kuko byari biri mu mitima yabo, ntaho babisoma mu nyandiko. Ibi kandi ni nako byahoze no muyindi mico, kuko inyandiko dufite ubu zitwa ijambo ry’Imana ari ibitekerezo by’abantu babayeho mbere y’uko byandikwa. Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe uko uburyo bw’inyandiko bwiswe ijambo ry’Imana bwabaye umuyoboro w’Icengezamatwara n’icengezamuco by’abakoroni.
Inyandiko zitwa ijambo ry’Imana ni inyandiko usanga zisobanura uko ibiriho byose byabayeho n’amategeko abigenga, izi nyandiko ariko usanga ari ibitekerezo biba byaratangiye kubaho mu miryango itandukanye mu buryo bw’uruherekane mvugo nyuma bikaza gushyirwa mu buryo bw’inyuguti. N’ubwo bimeze bityo ntidukwiriye gutekereza ko ibitekerezo bisobanura inkomoko yo kubaho n’amategeko abigenga biboneka mu miryango yatanze indi kugira uburyo bwo kubibika mu nyandiko. N’ubwo ariko bifatwa na benshi ubu aho usanga ibitekerezo bisobanura inkomoko y’Ibiriho n’amategeko abigenga byacengeye mu mitwe y’abantu benshi ari ibikubiye mu bitabo byanditswe n’imiryango yagize uburyo bwo kubika ibitekerezo byabo mu nyandiko kuva kera
Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu cyabayeho kuva kera gifite umuco n’ururimi ndetse n’imenyamana byacyo byihariye. Abazungu bamaze gukandagira mu Rwanda baje bazanye ibyabo kandi baza bazanye n’Impunduramatwara yacengezwaga hifashishijwe inyandiko, kuva icyo gihe abantu batangiye gutekereza ko ibyanditswe byose ari ukuri kandi ko nta kuri kutagira aho kwanditswe ku buryo ubwira umuntu ikintu yaba atacyumva agahita akubaza ati "Byanditswe he?"
Ibya Kazungu byarushijeho gushinga imizi cyane binatewe n’uko igihe yarimo yigisha anatoza Abanyarwanda uwo muco wo gusoma no kwandika, ibyifashishwaga ari bya bitabo bikubiyemo imyemerere n’Imitekerereze mvamahanga, nta gushidikanya rero ko kwiga gusoma no kwandika byajyanaga n’icengezamuco ubwo kumenya kwandika no gusoma bikajyana no kureka gutekereza no gukora mu muco w’Iwanyu, ahubwo ujijutse akaba ari uwegereye abazungu mu myemerere, imitekerereze n’imigirire. Igihamya ibi ni uko mu bantu bamenye kwandika mbere atari benshi bashishikajwe no kwandika iby’umuco wacu, mbese basobanure neza icyajyaga kudufasha kumenya byimbitse uko abakurambere bacu bumvaga inkomoko y’ibiriho n’amaherezo yabyo.
Ibyo byose byatewe n’uko bumvaga ko ibitekerezo byo muri Bibiliya bigishijwe ariko kuri, naho iby’iwacu bikaba amahomvu ku buryo ntawe byakagombye gushishikaza. Ntabwo babashije gutahura ko nabyo ari ibitekerezo byahawe agaciro na ba nyirabyo kugira ngo nibimara gukwira Isi yose, bizabashe kubaka ugukomera kw’amahanga yabo maze abazajya bababona bajye bifuza kumera nkabo. Haba ubwo abantu bo muri iki gihe baremajwe n’inyandiko bashobora kwibwira ko ibihugu byatanze u Rwanda kugira umuco wo kubika mu nyandiko byatumye bagira isumbwe ku bijyanye no kumenya Ijambo ry’Imana ariko siko biri. Umushakashatsi Paul Del Perugia we agaragaza ko inyandiko ari amaburakindi akoreshwa mu kubwira imbaga y’abantu badateraniye hamwe (Les derniers rois mages p.258, 260) byumvikane neza ko uburyo bw’inyandiko ari uburyo bw’abantu si uburyo cyangwa ubushake bw’Imana , kuko abemera Imana benshi bemera ko iba hose no muri byose idakeneye kubwira Umunyarwanda binyuze mu nyandiko y’Umunyaburayi ndetse n’undi uwo ari we wese .
Imyumvire yo kumva ko abafite igitabo cy’iyobokamana cyanditse barusha amahirwe abatagifite yaturutse ku kubeshywa ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana cyangwa se ibyanditswe byera ,ibyitwa ibyanditswe byera bikaba ari inyandiko zose zifite ibyo zitumenyesha ku Mana ariko zimwe muri izo nyandiko ntabwo ziri muri Bibiliya ahubwo inyandiko ziri muri Bibiliya ni izagiye zitoranywa muri nyinshi zariho kandi ibyo bigakorwa mu nyungu n’ubushake by’abazitoranije aribo bahisemo guha Isi ibyo bashaka kuyiha byitwa ijambo ry’Imana.
Nk’ubu mu nyandiko zindi zitashyizwe muri Bibiliya kandi nazo zanditswe muri uwo mujyo harimo izigaragaza amateka ya Yezu, ubuzima bwe yabayemo, abagore yashatse n’abana yabyaye hari inyandiko kandi ziri ahagaragara nk’igitabo cy’ibyakozwe na Filipo intumwa (les actes de philippe), Urwandiko rwa Yuda, urwa Maria Magadalena n’ubutumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Barnaba n’ibindi byinshi byahishwe,.. umushakashatsi Bishop Atikins agaragaza ko Bibiliya ari umushinga wizwe ugamije kwigarurira abantu (Mass mind Control) binyuze mu izina ry’ubumana ( Blind faith of the idiot, the true origin of Christianity, by B. Atikins.)
Nta gushidikanya ko kuba Ubwami bwacu bwararambye kugeza mu 1959 byaba byaratewe no guha agaciro ijambo ry’Imana rivuye mu kanwa k’Abiru n’Abahanuzi ndetse kandi kugeza n’ubu abantu nk’abo bagifite iyo mpano duhamya ko bakiriho mu gihugu cyacu. Tuzi neza ko hari abagikomeje kwifubika agatirano kanze kutumara imbeho n’ubwo tukamaranye imyaka myinshi, basoma ibi bakatwisekera cyangwa bakadukwena, nyamara bagakwiriye kumenya ko ibyo bemera ndetse bakabirwanira ku rwego rwo kuba banabipfira cyangwa bakabyicanira ntacyo birusha iby’iwacu usibye ko bene byo babihaye agaciro bakamenya ko byakwifashishwa, ubukungu n’ubuhangange byabo bikazamuka naho ibyacu bigasyigingira .
Iyobokamana ry’abazungu ryaje ari umushinga ubyara inyungu z’igihe kirekire kimwe n’indi mishinga bategurira mu Isi izamura ubukungu bwabo. Iri yobokamana ni umushinga w’ubukungu w’abo ryakomotseho bihabanye n’ikindi kintu cyose cy’ibyo abantu biringizwa ku Mana . Igihe rero abantu bakiriye iyi myemerere, baba bahanganye n’ibyo ibyiswe ijambo ry’Imana ribasezeranya, abo bikomokamo bo bubaka ubukungu.
Ibitekerezo by’umwanditsi ku giti cye
5 Ibitekerezo
rwagasana elie Kuwa 04/05/20
N’ubu niko bimeze.Bibiliya na Kolowani ni ibitabo amadini yifashisha kugirango akore politike.Muli make,amadini ni "ukuboko kw’iburyo kwa politike".Bible ifasha abakuru b’amadini gukorana na Leta.Basenyeri,Pastors namwe Padiri,ibyo mukora muge mwibaza niba YEZU cyangwa PAWULO bari kubikora.Mwibuke ko nabo babanaga n’abanyepolitike bakomeye nka Herodi na Pilato.Nyamara nta na rimwe bacudikaga nabo cyangwa ngo babatumire kugirango babasengere nkuko mubikora (urugero ni “National Breakfast Prayer”).Nta na rimwe babatumiraga muli Minsi mikuru ya Leta.Kubera ko bativangaga muli politike,ahubwo bakavuga amakosa y’abanyepolitike,niyo mpamvu babafungana ndetse bakabica.Muribuka Herodi yicisha Yohana Umubatiza kubera ko yamwamaganye kubera ubusambanyi.Sinari numva Padiri cyangwa Pastor wamaganye amakosa y’abayobozi.Ahubwo usanga babarata ko bashyizweho n’Imana.Ni muri ubwo buryo Yesu na Pawulo bavuze ko Abanyepolitike bazatoteza kandi bagafunga abakristu nyakuri,kubera ko berekana amakosa yabo.Aho kugirango mubikore,mwiyegereza abanyepolitike.Mwibuke ko amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide yo muli 1994,kubera kwijandika muli politike.Kubera ko mwivanga muli politike cyane,ubu naretse gusenga burundu.Kereka nimbona idini ritivanga muli politike.Nzasengera mu mutima wange.
Subiza ⇾karangwa meschak Kuwa 05/05/20
Uzisangire abahamya ba yehova.Nibo bonyine batajya bivanga muli politike cyangwa intambara zo mu isi.Nkuko Yesu yahanuye ko abakristu nyakuri bativanga muli politike kandi bazabafunga,niko byagenze mu myaka ya 1980.President Habyarimana yavunze abahamya bose kubera kwanga kujya mu ishyaka rye no kwambara ifoto ye mu gatuza (ikigirwa-mana).Andi madini yose yarabikoze.Pastors n’abapadiri bambaraga ifoto ya Kinani mu gatuza (worship of individual).
Subiza ⇾erneste Kuwa 06/05/20
Maze gusoma iyi nyandiko nababajwe nuko umwanzi sekibi agenda agera ku ntego ze zo kuriganya abantu bitewe n’imigmbi ye imaze igihe kirekire mw’isi anyuriye mu bikoresho bantu yihitiyemo. nagira ngo mbabwire ko iri yobokamana ryazanywe n’abakoroni ritari rikiri umwimerere ahubwo abarizanye ugenzuye neza wasanga bari baramaze kurihindura bariha indi sura. igituma iyobokama ryangwa si aho rikomoka (ku bo tudahuje ibara ry’uruhu) kuko Imana muremyi niyo yaremye umuntu ariko mu ngabano zaho abakomoka ku muntu bororokeye bagenda bagira amabara atandukanye ariko bakomeza kugira ingingo z’umubiri zisa. kuba Imana yahitamo abo mu ibara runaka ikabaha ijambo ryayo rero ngo barigeze ku bandi si ikibazo. ikindi kandi twibuke ko umwanditsi wa mbere mu mateka y’iby’iyobokamana atari umuzungu(umunyaburayi) ahubwo nuwo muri aziya , uwo ni Mose.biblia igaragaza abanyaburayo nabo ubwabo bitwa abanyamahanga ku masezerano kuko batari bazi Imana yukuri yaremye isi n’ijuru ahubwo basengaga ibitari Imana nyamana.basengaga ibiremwa( izuba,ukwezi,inyenyeri,ibishushanyo n’ibindi...) Yesu n’intumwa ze bakoze umurimo wo guhindurira isi ku Mana nyakuri, iri yobokama rya Yesu n’intumwa ze ryahanganye n’imyemerere yarigize ingoma y’abaroma ya gipagani yarishingiye ku gusenga ibiremwa nkuko nabivuze hejuru,bamwe barabizize baricwa,abandi barafungwa kugezubwo mu mwaka wa 313 ku ngoma ya Constantin abakristo bamwe bacitse intege barambiwe kwicwa bemera imishyikirano n’abaroma b’abapagani nibyo byaje kuvamo iyobokamana rihuriweho n’impande zombi abitwa abakristo n’abapagani ,iyobokamana riravangwa ngiryo iryazaniwe abanyafurika n’ahandi henshi kw’isi, rero icyo ndangirijeho nuko Imana ifite itorero ryayo kw’isi,kandi ijambo ry’Imana rirahari ni Biblia abashaka kuyiharabika bashingira kuribyo byabaye kuko bimaze kuba handitswe ibindi bitabo biyivangira ariko ubwayo ni ukuri kutavangiye nubwo abayisoma bo bayisobanura bakurikije irari ryabo, udafite umwuka wera w’Imana ntiyayisobanura kuko irimo ubuhanga burenze ubwenge bw’abantu bapfa. kumenya iryo jambo nibyo bikingira abantu ubuyobe bwazanywe mwisi na satani n’abambari be.
Subiza ⇾erneste Kuwa 06/05/20
Elie ibyo uvuze nukuri 100%, hari ikintu kijya kibabaza nuburyo abantu bagirira icyizere abayobozi b’amadini ntibabashe gushishoza ngo barebe icyihishe inyuma y’ishingwa ry’ayo madini , kuki abantu batagereranya imyizerere ya gikristo iriho uyu munsi n’imyizerere yaranze uwo yitirirwa ndetse n’intumwa ze za mbere? kuzimirira mu myizerere iyobye ubona ntacyo bitwaye abantu, kugira biblia mu ntoki kwa benshi ntacyo byabunguye ngo bibe byarabakuye mu bubata bashyizwemo n’abashinze amadini. ariko kudasenga Imana byo sinabigushuka kuko niba ufite ijambo ryayo wakagombye kuba uzi uburyo bukwiye bwo kuyisenga. Imana ni umwuka,abayisenga nabo bayisengera mu kuri no mu mwuka. Hari igihe cyabayeho abisirayeri bayobwa n’inzu yumwami wabo witwaga Ahabu n’umugore we Yezebeli , Eliya ahagurukira gusubiza ibintu mu buryo ariko ntiyari azi ko hari abandi batayobye nkawe ,nyamara Imana yamubwiye yisigarije n’abandi ibihumbi birindwi batapfukamiye baali, rero abakorera Imana byukuri ntibiyimamaza ngo bubake insengero bandikeho n’amazina abamamaza ahubwo bakora nkuko Yesu yakoraga bamamazwa n’imirimo myiza n’ukuri babwiriza nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo ni babona imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze so wo mw’ijuru.
Subiza ⇾RWAMAKE Kuwa 27/10/22
Ntabwo Njyewe ndibuvuge cyane kubyerekeye imana bamwe bahaye Amazina menshi (God, Lord,Rugira, Rulema, Jehovah, Yahweh, Allah, Buddah, Jesus, ...). Njyewe ndavuga kucyatumye umuntu atekereza icyo twise imana.
Subiza ⇾Iyo Mana ivugwa, iboneka gusa mu ntekerezo za muntu, ntahandi iboneka nubwo harababeshya ngo no muzindi nyamaswa ibonekamo (ex: inkoko (birds) iyo inyweye amazi nyuma ikararama ikareba hejuru (sky) ngo iba ishima imana, ...) nibindi byinshi abantu bahimba bashaka kugaragaza ko Hari ahandi hantu imana iba Atari mu ntekerezo zabo.
Twigarukire ku nkomoko yicyo gitekerezo cyo guhimba imana (creating god in Humana mind).
Umuntu akimara kubona ko Hari ibintu byinshi adashobora gukora, urugero: nko kuba yahagarika urupfu, kuba yahimba ibindi binyabuzima, nibindi
..., Byatumye ahimba izindi mbaraga muriwe zimufasha mu gutekereza inkomoko yubuzima ndetse niherezo ryurupfu, maze atangira kumva ko ubuzima bwabaye ho bitewe nikindi kintu aricyo yise imana, ndetse Hari nabavuga ko gutakaza ubuzima (urupfu) byatewe nuwo bita "Satani".
Ibi byose byagiye bishirwaho nimbaraga ziba mu ntekerezo zumuntu, kuburyo niyo habayeho ikintu cyiza cyakozwe nabantu, bacyitirira zambaraga bahimbye zitwa imana, maze hakorwa nkamakosa bakavuga ko babitewe nazambaraga bahimbye bitiriye icyiswe satani (force satanic).
Urugero: umuntu wabwiwe ko kurara ahashinguye imibiri y’abantu (irimbi) byatuma uterwa numuriro mwinshi (ibizimu), uwo kuko aba yarabihimbye mu ntekerezo ze, uwo muriro wamufata (psychologically), Ariko umuntu udafite ayo makuru yibinyoma, we yaharara bugaca.
Izo nimbaraga ziba mu muntu, zimwe bamwe bita imbaraga z’umwuka.
So, navuga byinshi gusa ukuri nuko, "Kwizera kuraremwa ndetse kukanarema". Umuntu wizera ko (yaremye ko) Yehova Ari we muremyi wa byose, nibyiza kuko bimurema mo nibindi byinshi.
Umwanzuro: Umuntu yaremye Imana mu ntekerezo ze, niyo mpamvu imana yabayeho. Ikibyemeza, nuko iyo umuntu ashatse kuvuga ko imana iriho, ahita avuga nkibyamubayeho, cyangwa akaba yanavuga ibintu abantu banditse (ex: in Bible or koloan).
Murakoze ????.
Tanga igitekerezo