Imirimo y’iburanisha ry’urubanza rwa Neretse mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu Bubiligi, yakomwe mu nkokora n’abamwunganira basaba ko abahagarariye abatanze ikirego batabaza ibibazo abatangabuhamya bose.
Ni ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, ku munsi wa 17 w’iburanisha. Mu gihe abantu bamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha, abunganira Neretse berekanye inzitizi z’uko abahagarariye abatanze ikirego (parties civiles ) bari kubaza abatangabuhamya batareba abakiriya babo.
Muri uru rubanza harimo abanyamategeko 8 bahagarariye inyungu z’abatanze ikirego; na bo barimo amatsinda atatu : abiri ya Nyamirambo(ahagarariye Martine Beckers na Udahemuka Eugene), na rimwe rya Mataba rihagarariye umuryango wa Mpendwanzi Joseph.
Intandaro ya byose ni aho ku itariki ya 26 Ugushyingo, Me Karongozi Andre Martin wo mu itsinda rya Nyamirambo uhagarariye Udahemuka Eugene, yabajije umutangabuhamya wavuye Mataba ku kibazo cy’inama yakoreshejwe na Perefe.
Yabazaga umutangabuhamya warokotse Jenoside, wari umaze kuvuga ko bumvishe inama bakava mu bwihisho bazi ko igiye gutanga agahenge. Me Karongozi yagize ati, "ese aho iyo nama ntiyari umutego babateze ngo muve mu bwihisho bababone, nyuma ngo baze kubica bitabagoye?"
Me Karongozi yibaza impamvu abunganira uregwa bahera ku itariki ya 26nnyamara kuva abatangabuhamya batangira kugera mu rukiko batarigeze bagaragaza iki kibazo. Ati: "mu gihe twumvaga abaturutse i Nyamirambo, na bariya bahagarariye umuryango wa Mpendwanzi barabazaga, defense ntacyo yavuze, biriya ni ukuzana amananiza ngo berekane ko barengana bashaka impamvu."
Iki kibazo ni kimwe mu byuririweho n’abunganira uregwa. Umushinjacyaha mukuru Arnaud d’Oultremont we asanga kubaza bifasha inyangamugayo zizaca urubanza kumva ibyaha bya Jenoside, cyane ko bo batabibayemo. Ikindi ni uburyo bwo guhuza amakuru azafasha guca urubanza rutabera. Ati" "abari hano barebwa na dossier imwe ntabwo bayiga mu bice"
Urukiko rwahise rujya kwiherera, nyuma y’iminota 25 rutanga umwanzuro ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite, hashingiwe ku ngingo za 17, 163, 300, 301 na 364 z’itegeko rigenga imiburanishirize mu gihugu cy’Ububiligi.
Umucamanza uyoboye iburanisha ati: "dusanze nta shingiro bifite, kuko ibibazo byose bibazwa abatangabuhamya bibazwa n’ukuriye iburanisha, n’undi ushaka kubaza abimunyuzaho, kandi niwe umenya uko abaza, ndetse niba n’ikibazo gikwiye kubazwa."
Iburanisha ryahise rikomeza uko bisanzwe, uyu munsi humviswe abatangabuhamya 6 bose bavuga ku byabereye Mataba. Biteganijwe ko ejo ku wa kabiri hazakurikirwa ubuhamya bunyuze ku ikoranabuhanga, aho nyirabwo azaba ari i Kigali ariko abazwa ibibazo n’abari i Buruseli.
Biteganijwe kandi uru rubanza rugomba kuba rwarangiye mbere y’itariki 20 Ukuboza, kugira ngo abarurimo bajye kwitegura Noheri n’imiryango yabo. Iyo tariki nirenga ruzasubikwa ruzakomeze mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Tanga igitekerezo