Iyi nkuru ishingiye ku buhamya bw’umugore witwa Inga Stasiulionyte wabaye icyamamare mu mukino w’abasiganwa ku maguru ndetse bikaza kurangira ageze ku nzozi ze zo kuba umucuruzi ukomeye. Muri ubu buhamya,Inga avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza ikigo kigira abantu inama ku kuzamura ubukungu no gukora ubucuruzi, gusa akaza guhuriramo n’imbogamizi zikomeye atari yiteze.
Mu buhamya bwe,Inga avuga ko gutangiza igikorwa kibyara inyungu atari ibintu byoroshye nk’uko abenshi babyibwira ngo kuko muri urwo rugendo uhuriramo n’imbogamizi zishingiye ku bwoba,abaguca intege,ibivugwa ku cyo ugiye gukora ndetse no gutinya ibihombo.
Uyu mugore avuga ko n’ubwo yahuye n’ibimuca intege byinshi,byaje kurangira ageze ku nzozi ze ashinga urubuga,’Onbotraining’,rufasha abantu kugera ku ntego z’ubuzima bwabo binyuze mu nama n’amahugurwa agenera abakiriya be. Inga yahisemo kubumbira hamwe amasomo yize mu ishuri n’ayo yigishijwe n’ubuzima maze abikuramo impamba aha abandi bafite aho bifuza kugera.
Izi ni inzira 10 zafasha umuntu kugera kuri buri kimwe yifuza mu buzima
1. Gerageza kwita cyane ku mbaraga zawe aho kugendera ku mvugo z’abageze ku ntego zabo
Reba ese ni iki cyagufasha kugera ku ntego?Icyo ugamije kikumariye iki kandi se ni iki witeguye guhomba ngo ukigereho?Nusanga wowe ubwawe ufite ishyaka ryo kugera ku ntego,abagutera imbaraga bazaza nyuma.
2.Banza gushaka ubumenyi aho gushaka umusaruro
Irindi banga ryo kugera ku cyo wifuza kugeraho ni ukwita cyane ku rugendo aho kwita ku hantu inzira urimo igera.Mu nzira yo kugera ku ntego yawe reba icyo wigiye ku rugendo umaze gukora bizagufasha kumenya ibyo wakoze bitari ngombwa ubitere umugongo,cyangwa ibyo utakoze biri ngombwa ubyiyungure.
3.Urugendo rwawe ruhindure ibyishimo
Fata urugendo rugana ku ntego yawe nk’umukino uryoshye.Umunota uzafata wibwira ko ibyo urimo bikomeye,uzaba uri kurema amahirwe yo gutuma ucika intege ibyo wari waragambiriye bibe umuyonga utabigezeho.
4. Gerageza kwirukana intekerezo zikubwira kubivamo
Ibitekerezo bigenga amiyumvo kandi amiyumvo akagenga uko ubona akazi kawe.Ufite ibitekerezo byinshi mu bwonko bwawe,kandi nanone uhorana amahirwe yo guhitamo icyo kugenderaho.Ushobora guhitamo icyatuma uhagarika intego yawe(ubwoba,urwikekwe,...) cyangwa ugahitamo ibigutera imbaraga(ibyishimo,kugerageza udushya,isomo wize no kwiga kuva mu butengamare).
5. Koresha intekerezo zawe
Intambwe ikurikira kwivanamo ibitekerezo bisenya ni ukurema no gukoresha intekerezo zawe.Iyo gahunda zawe ziri kugenda neza ugira imbaraga zo gukomeza,iyo kandi ibintu bijemo ingorane uba ugomba kugira imbaraga kurushaho.Nuramuka ukomeje kuvuga ko wanga akazi kawe,ibizakubaho ni ukukavamo.Byose biva ku ntekerezo z’umuntu,wakwigira ku mukoresha wawe kabone n’ubwo yaba ari umwe mu bakoresha babi ku mubumbe cyangwa n’ubwo waba ukora akazi kavunanye kurusha utundi.Ishyirireho umukoro wo gukora no kuvuga ibintu byiza gusa urebe ikizaba mu minsi itatu ikurikira.
6.Irinde kwigirira impuhwe cyane
Ishyaka risobanuye ibikorwa kandi ibikorwa ni byo bitanga umusaruro.Rimwe na rimwe ibikorwa ntibiduha umusaruro twari twiteze,iyo bigenze gutya wigirira impuhwe ugasezeranya ubwenge bwawe kutazasubira mu bihe bikubabaza.Aha ni hamwe uzasanga umuntu yicaye ategereje iminsi myiza,amahirwe kandi iyo birangiye bitaje ni byo bitera umuntu kwiyanga no kuba yasara.Ivane mu bintu nk’ibi,igerageze wowe ubwawe ukore icyo wifuza gukora n’ubwo waba ufite ubwoba.
7.Tera umugongo ibikuvangira
Ibintu bidafite agaciro n’ibigukura ku murongo bizahora mu nzira yawe cyane cyane nk’utuntu duto(gukina ikarita,kureba filimi,gusura inshuti) nkaho wakwitaye ku byakugirira umumaro.Kora urutonde rw’ibigutesha umwanya maze wirinde kuba hari aho wahurira na kimwe muri byo.
8.Ntukiringire abandi bantu
Ntukumwe ko hari abazabigukorera yaba uwo mwashakanye,inshuti,umubyeyi cyangwa umukoresha wawe.Ku isi buri wese aba ahugiye ku cyamuteza imbere no gushaka icyo akeneye.Nta muntu ufite inshingano zo kukugerera ku ntego,byose ni wowe biba biriho.
9.Tegura
Menya Intambwe 3 zagufasha kujya mbere.Uzuza neza ingengabihe y’icyumweru cyawe,ugaragaza igihe uzakorera gahunda iyi n’iyi n’uburyo uzayikoramo.Igihe,icyo uzakora,uko uzagikora ni ibintu bitagomba kubura muri gahunda yawe.Jya ureba buri munsi icyo umaze kwiga unarebe icyo wareka n’icyo wakosora.
10.Irinde umunaniro ukabije
Biroroshye cyane guhubuka ku ntera wari waramaze kugeraho ukagaruka hasi kubera umunaniro.Reba neza isoko y’ibikunaniza wihe igihe cyo kuruhuka.Umubiri n’ubwonko byawe bizaruhuka n’ushyira ikiruhuko muri ya gahunda yawe y’icyumweru.Hinduranya ibyo wakoraga,niba wakoraga akazi gasaba gukoresha ubwonko ukore agakoresha umubiri,niba wakoraga wenyine ukorane n’abandi.Tekereza byimbitse,winjiza umwuka wongera uwusohora,funga amaso cyangwa utekereze ku kintu kimwe gusa mu minota itanu.
Umuntu abura ishyaka ryo gukora atari ukubera asanzwe ari umunebwe cyangwa se adafite intego.Gutsindwa bibaho mu buzima kuko n’ibyamamare,abaherwe cyangwa abavuga rikijyana muri politiki z’ibihugu by’ibihangange,bagiye bahura n’ibibakoma mu nkokora inshuri nyinshi.Icyatumye bagera aho bageze ni amatsiko y’ubuzima barimo ubu bagize bakuri abantu nasanzwe,kugira amatsiko bizakuyobora ku ntego yawe kugeza ubonye intsinzi.
Source: Success Core
Tanga igitekerezo