Ubigeza ku bandi, uba urimo kubiha . Iyo ukwirakwije ibitekerezo by’urwango ku muntu runaka, ni nko kubishyira mu mutima wawe. Sekibi yarakizanye, agishyira mu mu mutima wawe, ariko ugikoraho. Icyo ukoze kiba kimwe mu bikugize. Ntugakore ku bintu bihumanye, n’uramuka ubikoze, kizahita kijya mu mutima wawe.
Urwango urwo ari rwo rwose, ibitekerezo bibi, inzika wemeye, bihita bijya mu mutima wawe. Sekibi aragushuka, ikaguha impamvu yo kugira ibitekerezo bibi kubera ko ashaka ko izo mbuto mbi zishinga imizi. Iyo utangiye kubishyigikira, bihita bishinga imizi.
Abakirisitu bamwe, mu mitima yabo bananiwe kuzana igihingwa cy’Imana kuva batangira gukora mu mirima yayo. Imana ni inshuti yawe, ariko watumye ikujya kure kubera ko wazanye ikirare mu murima. Ni nde wakwemera kuba inshuti n’umuntu uzana ikirare mu murima? Ni nde wabana n’umuntu uzana indare” Imana iri gutanga umwuka wayo, bamwe muri mwe barayihunga aho kuyigana.
Imana yarabihanganiye ariko muri iyi saha ya nyuma, ariko Imana iravuga iti, Umwuka agiye kubahana kandi Umwuka w’Imana uzagenda ubahunga. Muri ibi bihe bamwe muri mwe ntimufitiye urukundo Imana nk’uko byari bimeze mbere. Nudafungura umutima ubu, ntuzigera ubikora. Ushobora kuvuga uti ntacyo bitwanye cyangwa se uti umubwiriza nta byumva ariko Imana izi umutima; ibyo wibwira ko ari ibisobanuro ntabwo bizigera byemerwa ku mwami wawe. Ntacyo turi cyo tutari kumwe n’Imana.
Bibiliya ivuga ko uko wiyumva mu mutima ari uko uri. Uyi ufite ibitekerezo bibi, bikakwarika mu mutima, bihita birema undi muntu ugiye kubawe: umushukanyi no gushukwa. Ibi dushobora kubibona ko ari uko tugengwa n’Umwuka Wera. Ni ububabare bungana iki wateye abandi? Bangenzi bawe , abana, abaturanyi, abo mukorana, wabibye ibingana iki n’ibyo bitekerezo ushyira hanze?
Wibye ibingana iki? Mu gushakana, muri iki gihe abantu barahemukirana cyane, ntibabikorerwa n’abo bashakanye gusa ahubwo nabo ubwabo barabyikorera. Mu ruhame ntibatinya kunenga bagenzi babo, ntibabasha kumva ko abo bagenzi babo bari mu babagize.
Kubura ikinyabupfura bitiza umurindi mu kugira ibitekerezo bibi. Bamwe bafite ibitekerezo byo guha ikinyabupfura abana babo. Ibibazo biba ari bimwe, kubera ko batabishyira mu bikorwa, abana babo bakomeza kuba ab’uburere bucye.
Niba abaturage bakeneye ikinyabupfura, ni cyo gikenewe, si mu bitekerezo gusa. Bibiliya ifasha kugera ku kinyabupfura mu muryango. Ni igitekerezo kizanwa na Mwuka Wera kandi Bibilia iduha amabwiriza y’uburyo twashyira mu bikorwa igitekerezo cy’ikinyabupfura. Igitekerezo gishyirwa mu bikorwa maze kigatanga umusaruro ku Uwiteka no ku bwami bwe ndetse kigatanga umudendezo mu buzima.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo