Umuryango w’Abibumbye washingiwe guhagarika no gukumira amakimbirane ayo ari yo yose ku Isi, nyamara ubwiyongere bw’iterabwoba riherutse kuba ryateje ibibazo mu bantu ku bijyanye n’Intambara ya Gatatu y’Isi yose. Uburezi n’ubufasha ntabwo ari cyo gisubizo kuko iterabwoba ntiriva mu bihugu bikennye gusa. Mu by’ukuri, abantu barenga 600 baturutse muri Amerika ya ruguru binjiye muri Islamic State (ISIS) kuva yashingwa. Ushobora kureba impamvu 10 zituma aba bahinduka abaterabwoba ariko hagati aho reka turebe ibintu bishobora kuganisha Isi ku Ntambara ya Gatatu y’Isi Yose.
10. Amahuriro
Ni uburyo amakimbirane y’Isi atangira mu by’ukuri. Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, Autrichia yashyigikiwe n’u Budage n’u Butaliyani. U Butaliyani bwahinduye igice kandi Triple Entente (u Bwongereza, u Bufaransa, u Burusiya) byari bifitanye amasezerano ko kimwe gitewe ibindi bibiri byatabara. Autrichia rero yateye Serbia, u Budage butera u Bufaransa busubira inyuma butera u Burusiya, u Bwongereza bufasha u Bufaransa n’u Butaliyani bwifatanya nabo. Ibi byasaga nk’aho u Burayi bwose buri mu ntambara.
Mu Ntambara ya Gatatu y’Isi ibi na none niko bishobora kugenda. Irani n’u Buhinde bishobora gutera Pakisitani, u Bushinwa bugatabara kandi bukabyivangamo. Amerika ishobora guca inyuma impande zombi kandi ikajya gufasha bigaragara, Filipine hamwe n’ibirwa bituranye bishobora kuguma ku ruhande kugira ngo bitekereze uruhande bifasha gutyo gutyo. Mu Burasirazuba bwo Hagati hasanzwe amakimbirane menshi na yo ashobora kuvamo n’Intambara ya Gatatu y’Isi.
9. Kwagura ubutaka
Intambara ya Mbere y’Isi yatangiye kuko Autrichia yashakaga kwigarurira Serbia ubwayo (nubwo hari izindi mpamvu). Uku kwifuza kwagura imipaka no kugenzura igice kinini cy’umubumbe byari birimo guhindura abasazi abakunda intambara. Israel rero irashaka igice cya Palesitine gisigaye, Amerika irashaka uturere twiganjemo Abanyamerika kavukire, u Buhinde buhanze amaso kuri Kashmir, mu gihe u Bushinwa bushaka Ibirwa mu nyanja gutyo gutyo.
8. Umutungo
Niba ari Ikinyoma cyangwa ukuri, ntibizwi neza, ariko bivugwa ko impamvu Amerika n’u Buhinde biri inyuma y’intara ya Balochistan mu gihugu cya cya Pakisitani cyo muri Aziya y’amajyepfo ari amabuye y’agaciro n’ubutare biri mu butaka. Amaherezo, uruhande rufite ingufu ruzatsinda ariko narwo rutakaje ibitari bicye.
7. Amazi
75% by’Isi ni amazi nyamara 3% gusa ni yo mazi meza. Muri iyi 3% gusa 1% ni yo abatuye Isi babona. Yego! Miliyari 6 z’abantu n’amazi angana gutyo. “Amazi, amazi ahantu hose, ariko si igitonyanga cyo kubika!” Ayo ni amagambo azwi batwigishije mu ishuri kandi kubw’impamvu zikwiye. Hamwe n’ubushyuhe bw’Isi buzamuka hamwe n’ubutayu buziba amazi n’ubwiyongere bw’imijyi, dushobora kubona nk’ibyo Dan Brown yanditse muri “Inferno” cyangwa filimi ya “Elysium” yakinwe na Matt Damon igaragaza ikibazo kizaba kiri ku Isi mu myaka iri imbere. Kwikubira umutungo w’amazi meza bishobora nabyo kuba imwe mu ntandaro z’Intambara ya Gatatu y’Isi.
6. Umutungo kamere
Ntibiri hafi ariko byanze bikunze Intambara ya Gatatu y’Isi ishobora guterwa n’umururumba w’igihugu wo kwigarurira umutungo wo munsi y’ubutaka uruta uwo gikeneye. Kubw’ibyago, ingufu zitisubiramo ku Isi ziragenda zigabanuka ku muvuduko utangaje. Indi myaka 50 iri imbere hamwe n’ububiko bwa peteroli buri ku Isi zirashobora kugabanuka. Mu kwiheba, ibihugu bikomeye byagerageza kwigarurira peteroli na gaze bihunitse bikabyambura ibihugu by’intege nke. Somalia, igihugu gifite gaze na zahabu cyari gifite ejo hazaza heza kugeza igihe cyinjijwe mu ntambara y’abenegihugu nawe uzi yanze kurangira.
5. Ibyorezo
Kugaragara kwa virusi zica nka Ebola mu bihugu bya Afurika byateje impungenge Isi yose. Nubwo hafashwe ingamba z’igihe gito nko kugabanya urujya n’uruza rw’abantu bo muri ibi bihugu, bizaba igihe gito kugeza igihe imvururu zishingiye ku miti n’ubuvuzi bitangiriye ku rwego rwagutse.
4. Isiganwa ryo kwibikaho intwaro
Ishoramari ryiyongera mu gukora intwaro, cyane cyane intwaro za kirimbuzi, rishobora guhungabanya Isi ndetse n’abazakomoka ku bariho ubu. Nubwo ahanini bivugwa ko zigamije kwirinda no gukumira, intwaro za kirimbuzi zagiye zikoreshwa mu bihe byahise kandi ibihugu bikomeje amasiganwa y’ubusazi yo kwibikaho intwaro zirimo izishobora kurandura inyokomuntu ku Isi.
3. Imyemerere na Tewolojiya
Imyemerere y’abantu bamwe ku Isi ivuga ko Intambara ya Gatatu y’Isi yose yegereje. Abayahudi bavuga ko Intambara ya Harimagedoni izaba intambara ikomeye kandi izabakiza igitugu kandi ikabakura mu bwihisho. Ku rundi ruhande, Abayisilamu bizera ko intambara ya gatatu y’Isi yose izaba ariko ishobora kuzaba iyo kurwanya Abayahudi ndetse n’abatari Abayisilamu bo ku Isi. Kwizera gukomeye muri iyo myizerere bishobora kuganisha ku Ntambara ya Gatatu ikomeye.
2. Amakimbirane yo muri Ukraine
Intambara zombi z’Isi zabanje zabaga zirimo u Burusiya nka kimwe mu bihugu bikomeye. Kwigarurira Crimea guheruka kw’ingabo z’u Burusiya kwiswe igikorwa cy’intambara n’Abanya Ukraine benshi. Nubwo bombi bahoraga barakarirana (hafi buri gihe), impagarara ubu zigeze ku rwego rurenze. Ibi ngo bishobora gutuma ibihugu bifata uruhande bishyigikira kandi amaherezo bikabyara Intambara y’Isi.
1. Amategeko ya Kamere
Amahanga yatwawe n’andi mahanga kugirango habeho umwanya munini. Kurokoka kw’abanyembaraga byabaye akamenyero ku Isi. Nyuma ya miliyoni 50 zapfiriye mu Burayi honyine, Isi yabonye izamuka ry’ibihugu by’i Burayi bivuye mu muyonga. Isi igera ku gasongero k’iterambere hanyuma igashaka kurisenya gusa kugirango itangire bushya.
Source: Wonderslist
1 Ibitekerezo
mazina Kuwa 11/04/22
Abahanga mu bya gisirikare benshi,harimo ukuriye igisirikare cya Amerika,bahamya ko intambara ya Ukraine ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi.Ibyo byatuma isi yose ishira,kubera ko noneho barwanisha atomic bombs.Gusa ntabwo Imana yakemera ko abantu batwika isi yiremeye.Nkuko ijambo ryayo rivuga,izabatanga itwike abantu bose bakora ibyo itubuza ku munsi w’imperuka.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo