Bamwe mu baturage bo mu Akarere ka Nyaruguru, baravuga ko kubera gukoresha ifumbire ya Traveritin ikorwa mu Ishwagara byatumye ubihinzi bwabo buzana umusaruro ushimishije.
Bizimungu Alfred bakunda kwita (mufaransa) we n’abahinzi bagenzi be bo mu murenge wa Ruheru batangarije bwiza.com bati " turishimira umusaruro dukesha ifumbire traveritin. dusigaye kuko kubwayo tweza amatoni y’ingano, ibirayi, amashu, amashaza ibigori,... kuburyo dusagurira n’amasoko. Twitwaga izina ry’Abatebo ryari ryarasheguye imitima yacu igihe kirekire kuryikuraho byari byaranze ariko ubu twararyibohoye bitewe n’ umusaruro ushingiye kubikomoka kubuhinzi twavuye kuri 15% ugera kuri 85% mu kwihaza mu ibiribwa, tubikeshje ifumbire yishwagara yitwa (traveritin) dukura kwa Munyaneza Fabien bakunda kwita (Rukara).”
Iyi fumbire bakomeza bavuga ko yaje yiyongera ku ya nkwunganire bahawe ku ikubitiro n’umukuru w’igihugu, yatumye barushaho kwihaza kuburyo batacyambuka nka mbere ngo bajye guhahira ibyo kurya ahandi . “ntitukijya gutonda umurongo nko mu bihe byatambutse tukijya guhahira muri nyakizu n’i Burundi . ubu turahinga tukeza tugasagurira amasoko hirya no hino"
[caption id="attachment_136302" align="alignnone" width="1024"] Munyaneza Fabien nyiri ifumbire ya Traveritin. [/caption]
Iyi Fumbire ishimwa naba baturage ubusanzwe ituruka mu murenge wa Muhoza i Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Munyaneza Fabien bakunda kwita (Rukara) wavumbuye iyi fumbire mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko iyi fumbire yayivumbuye ubwo yari akimara kwiga . Ati" nkimara kwiga iby’ubuhinzi nakoze urugendo shuri mu turere mu igihugu cyacu, nsanga abaturage bo muturere dufite ubutaka busharira batazi impamvu ubutaka bahinga butabaha umusaruro ushimishije mu buhinzi bubabeshejeho, ndetse bukaba bwanabeshaho nabandi muri rusange bitewe n’umusaruro wabo wari mucye ukurikije uwakabaye uboneka.”
Yakomeje avuga ko byatumye yihangira umurimo wo gucukura ifumbire itari mvaruganda iva mugitaka namabuye bacanira bikavamo ifumbire yitwa Traveritin (ishwagara), iyi ifite ubushobozi bwo gukosora ubusharire bw’ubutaka bityo igafata imyunyu ngugu igaburira igihingwa ubundi umusaruro ukaboneka.
Rukara kandi avuga ko ubwo yatangiraga kugemurira abahinzi bo muri Nyaruguru, Nyamagabe, Bugesera, Rwamagana... bari bafite ubutaka burimo acide nyinshi umusaruro wabo wariyongereye wikuba incuro nyinshi nubwo kuyibagezaho bikirimo imbogamizi zo kubona imifuka bitewe n’ifumbire buri wese aba ashaka.
Mutarambirwa Djamir , ni Agoronome w’umurenge wa Muhoza yagize ati " iyi ifumbire yishwagara ni nziza itanga umusaruro mwinshi kandi uyu rwiyemezamirimo uyicukura akayitunganya ni umufatanyabikorwa mwiza w’umurenge wacu tumuha ubufasha bwo kumugira inama, kumwohereza mu mahugurwa kugira ngo ibyo akora bigere kuri benshi bifite imbaraga. Kandi iyi mikoranire niyo yatumye Rukara atangira kugemurira abahinzi , bituma umusaruro wabo uzamuka birushijeho nawe atera imbere kuburyo bufatika."
Mutarambirwa akomeza akangurira bagenzi bo muyindi mirenge ifite ubutaka busharira kwigisha abaturage bayo kugana iyi fumbire nyongeramusaruro, ninako rwiyemezamirimo yifuza kwunganirwa mu ibikoresho byimashini zibitunganya bityo iyi fumbire igere kubaturage benshi bashaka kwivana mu ingoyi y’ubukene nko muri Nyaruguru.
[caption id="attachment_136306" align="alignnone" width="768"] Ifumbire ikorwa mu ishwagara (Traveritin) ikomeje kwishimirwa [/caption]
Tanga igitekerezo