Abarwanyi bayobowe na Col. Makanika bagabye igitero i Masango ibintu biradogera

Abarwanyi ba Twirwaneho bakuriwe na Koloneli (Col.) Michel Rukunda uzwi nka Makanika kuwa Gatatu mugitondo kare bateye abarwanyi ba MaĂŻ-MaĂŻ Biloze Bishambuke i Masango muri chefferie ya Bavira, ibintu birushaho kuzamba. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru habaye imirwano ikomeye y’imitwe y’inyeshyamba muri chefferie za Bavira na Bafuliiru mu misozi miremire ya teritwari ya Uvira, nk’uko […]

Ubwoko bwa Covid-19 bwayogoje u Buhinde bwageze mu kindi gihugu gituranye n’u Rwanda

Ibindi bihugu bitatu byo muri Afurika birimo umuturanyi w’ u Rwanda mu Burengerazuba, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Algeria na Nigeria – ubu byatahuye ubwoko bwa coronavirus bwo mu Buhinde, nkuko Dr Ngoy Nsenga wo mu ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO) yabibwiye BBC. Uko kwemezwa n’umukozi wo muri OMS gutumye ibihugu byo muri […]

Idamange yabwiye urukiko ko hari abacungagereza ‘bamubwiye ko basabwe kumucisha bugufi’

Urubanza rwa Idamange Yvonne Iryamugwiza rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’urukiko rwakoreye mu Karere ka Nyanza mu gihe we yari i Kigali muri gereza afungiyemo, gusa avuga ko hari abacungagereza bamubangamiye. Idamange yavuze ko afite ikibazo cy’umutekano muri gereza afungiyemo kuko ngo abacungagereza bamubangamira, ndetse hari abamubwiye ko ‘basabwe gucisha bugufi Yvonne’. Yavuze ko ibyo bikorwa […]

Abanyarwanda babiri bafungiwe i Lilongwe

Abanyarwanda babiri; Ufitese Celistin na Kacyatwa Sector, bafatiwe muri Malawi bakurikiranweho kuhatura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba bafungiwe mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Lilongwe. Malawi yafashe iki cyemezo nyuma y’uko bitegetswe n’ Umucamanza mu Rukiko rwa Mangochi ku wa 10 Gicurasi 2021 nk’uko Malawi24 dukesha iyi nkuru ibitangaza. Uyu mwanzuro wo kohereza mu Rwanda Ufitese […]

2019-2020: Ibigo bitatu bya leta byonyine byayihombeje Frw miliyari 40

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020 yamurikiwe abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7 mu gihe ibigo bya Leta nka WASAC, REG, EUCL bimaze guhomba miliyari 40. Ibi bigo kandi biri mu birebwa n’ingingo yo kuba kugeza ubu inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya […]

Gaston Sindimwo wahoze ari visi-perezida yirukanwe mu ishyaka

Ishyaka ry’abadasigana UPRONA ryafashe umwanzuro wo kwirukana abagabo batatu barimo uwahoze ari visi-perezida ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu Burundi, Gaston Sindimwo kuri ubu akaba ari umudepite. Mu bandi UPRONA yeretse umuryango usohoka harimo uwahoze ari umusenateri, Anicet Niyongabo na Ambasaderi Isidore Mbayahaga. Aba VOA ivuga ko bazize gusebya iri shyaka, kurisiga icyasha no gusebya […]

Boko Haram yahaye abaturage impano zirimo amafaranga n’ibiribwa (Amafoto)

1-14.jpg

Umutwe wa Boko Haram wahoze witwa Jam?’at Ahl as-Sunnah lid-Da’wah wa’l-Jih?d watanze ibiribwa n’amafaranga ku baturage baYobe na Borno kugira ngo babashe gukora neza Ramadhan mu byishimo. Ibinyamakuru byo muri Nigeria birimo Sahara Reporters bivuga ko Boko Haram yatanze ibiribwa birimo: Umuceri, ibishyimbo, uburo, ibigori, amakaroni ndetse n’amafaranga. Umwe mu bo mu nzego z’umutekano yavuze […]

Kuki Gen. M. Itno Déby yihutiye kuvugana na Perezida Kagame?

e0p969_xmayyeq6.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 5 Gicurasi 2021 yakiriye umuhungu wa nyakwigendera Marshal Idris DĂ©by Itno witwa Abdelkerim Deby Itno, akaba murumuna wa Perezida Gen. Mahamat DĂ©by Itno wasimbuye umubyeyi we ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Tchad. Kubonana na Perezida Kagame mu buryo bw’intumwa kwabayeho nyuma y’iminsi mike Perezida Deby yishwe […]

Ubwato bwa Amerika bwarashe ku bwa Iran muri Hormuz

Ubwato bwa Amerika bukora akazi ko kurinda bwarashe amasasu yo kuburira ku mato ya Iran yariho yegera amato ya gisirikare ya Amerika mu muhora wa Hormuz, nk’uko bivugwa na Pentagon. Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagon, ivuga ko amato 13 anyaruka cyane y’ingabo zirwanira mu mazi za leta ya Iran kuwa mbere yasatiriye amato ya Amerika […]

Harikangwa intambara mu Bufaransa

Ibaruwa nshya ifunguye yatangajwe mu Bufaransa iburira ko hashobora kuba intambara mu gihugu ndetse ko iyi yasinyweho n’abaturage barenga 130,000. Ubwo butumwa bwatangajwe muri kimwe mu binyamakuru, bushinja leta y’Ubufaransa “guha rugari” politiki ishingiye ku mahame ya Islam. Iyi baruwa bivuga ko yatanzwe n’abasirikare bativuze basaba gushyigikirwa na rubanda, ivuga ko igamije “kurengera igihugu”. Leta […]

Munyenyezi uvuga ko nta mbaraga yari afite zo gukora jenoside azakurikiranwa afunzwe

Urukiko rwategetse ko BĂ©atrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye. Umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege […]

Cyivugiza: Umusore wasambanaga umukunzi we yamuguye gitumo undi yiruka yambaye ubusa (VIDEO)

Umusore utamenyekanye amazina yaguwe hejuru ubwo yari yazanye indaya mu nzu, umukunzi we witwa Shalom akamugwa hejuru, we agahitamo gusohoka yambaye agakabutura gato, akizwa n’amaguru. Amashusho ari ku rubuga Kigali 250 agaragaza indaya na Shalom bafatanye byakomeye mu gihe umuhungu yari yakuyemo ake karenge. Ihere ijisho: Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Umuraperi ukomeye wo muri USA azakinira ikipe yo mu Rwanda muri BAL

J.Cole umuhanzi wa Rap w’umunyamerika ari i Kigali aho biteganyijwe ko azakinira ikipe ya Patriots mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizatangira mu cyumweru gitaha. BBC dukesha iyi inkuru ivuga ko J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA. […]

Abavoka ba Kabuga bavuga ko abamurega bashaka batererayo utwatsi

Abunganira Umuherwe w’Umunyarwanda, Kabuga Felicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko abamurega babyihorera kuko ubuzima bwe butameze neza, buri hagati y’urupfu n’umupfumu. Mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI), yabonywe na AFP, ababuranira Kabuga bavuga ko ” Gukomeza kuburanisha Kabuga bishobora gufatwa nko guhutaza bikomeye uburenganzira bwe.” Bavuga ko ” Kabuga […]

UNAMID: Abasirikare basaga 100 ba Ethiopia banze gusubira iwabo

Abahoze ari abasirikare ba ONU bakomoka muri Ethiopia, 120 basabye ubuhungiro muri Sudani nk’uko byamenyeshejwe ONU ku cyumweru ko banze gusubira iwabo. Abo bahoze muri UNAMID, babungabunga amahoro muri Sudani, banze gusubira iwabo nyuma y’aho igihe cyabo cyari kirangiriye mu Kuboza 2020. Byari biteganyijwe ko bataha iwabo gusa Umuvugizi wa UNAMID, yavuze ko abo basirikare […]

Inama Kigeli V Ndahindurwa yagiriye abashakaga gutera u Rwanda

_118442400_img_8467.jpg

Nyagashotsi Epimaque uvuga ko yavanwe mu Rwanda ari umusore akajya kurwana intambara ya kabiri y’isi muri Kenya, avuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabagiriye inama yo kuba baretse gutera u Rwanda, ahubwo bagashaka uko bakwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi. Nyagashotsi n’umuryango we bahungiye muri Uganda, bahageze bikoramo umutwe, mu 1962 batera u Rwanda kuko bumvaga bagomba […]

Karama: Umugabo yasanze umugore we wasambanaga n’undi mugabo byanze ko barekurana

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, ahitwa i Karama mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hari umugabo wahafatiye umugore we asambana n’undi mugabo, abafashe bakaba bananiwe kurekurana hitabazwa umupfumu. Uyu mugabo uvuga ko yari amaze igihe azi ko umugore we amuca inyuma, ahamya ko kugirango […]

Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri nticyapfuye gufatwa gutyo gusa- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland bavuga ko inama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda y’uyu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza yongeye gusubikwa bwa kabiri “kubera ingaruka ikomeje y’icyorezo cya Covid-19”. Itangazo rihuriweho basohoye ku wa Gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati: “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri […]

Biravugwa ko hari abari kwitabira urubanza rwa Kangondo na kibiraro batawe muri yombi

183073891_2920128308246602_5347027035529081067_n.jpg

Hari amakuru ko bamwe mu bo miryango 27 bari kwitabira urubanza rw’abatuye Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama, barega Umujyi wa Kigali, baba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 6 Gicurasi 2021. VOA ivuga ko yaronse amakuru ko abafashwe ari abari bambaye imipira y’icyatsi yanditseho mu Cyongereza ngo ” Kangondo na Kibiraro need Justice.” Ugenekereje mu […]

Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yahuye n’uruvagusenya

eric-bagiruwubusa1.jpg

Umunyamakuru wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika (VOA), Eric Bagiruwubusa avuga ko yafashwe nk’igisambo n’abasore b’ibigango bari bambaye mu buryo bwa gisivili ubwo yageragezaga gusohoka mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yari yagiye gukora inkuru ku rubanza, kuwa 6 Gicurasi 2021. Uyu munyamakuru yari yitabiriye urubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu […]

Gakenke: Umuturage avuga ko yahungabanye kubera ibyabaye muri Gicurasi 2020

Jean de Dieu Ndahayo utuye mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke ukora mu rwego rw’umutekano rwitwa DASSO, avuga ko yahungabanyijwe n’ibyabaye mu ijoro ryo kuwa 6 Gicurasi 2020 ubwo imvura yagwaga igahitana umugore we n’umwana. Muri iryo joro yari yakoreye mu murenge wa Minazi, asubiye iwe asanga bapfuye. Ndahayo usibye kubura umugore n’umwana, […]

Igikorwa cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje- Nils MuiĹľnieks

Ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Amnesty International ishami ry’i Burayi, Nils MuiĹľnieks yavuze ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusubiza mu Rwanda abaka ubuhungiro cyaba ”kibabaje” kandi ngo cyaba kinyuranyije n’amategeko. Mu itangazo bashyize hanze, MuiĹľnieks yakomeje agira ati: “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba […]

Muganga mu Bitaro bya Kanombe yavuze uko bigenda ngo umugore abe yabyara abana icyenda

Umuganga w’abagore ku Bitaro bya gisirikare by’ u Rwanda (Rwanda Military Hospital), Dr Rurangwa ThĂ©ogène, avuga ko nta gitangaza kirimo kuba umugore yabyara abana icyenda kuko ngo bishoboka gusa bikaba bidakunze kubaho. Dr Rurangwa yabwiye BBC ko atatangajwe n’uko umugore wo muri Mali, Halima Cisse yabyaye abana icyenda. Dr. Rurangwa ati: “Akenshi biba muri ‘artificial […]

Akari ku mutima w’umugabo w’umugore uheruka kubyara abana icyenda

Umugabo wo muri Mali ufite umugore wabyaye abana icyenda ku bitaro byo muri Maroc, Kader Arby yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi cyane bubifuriza ibyiza. Kader yabwiye BBC Afrique ati: “Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye.” Umugore we Halima CissĂ© yabyaye abana batanu b’abakobwa na […]

Rwanda: Abagera ku bihumbi 10 baretse kwiga kaminuza

Muri kaminuza zose zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 86 barimo amashuri ya Leta n’ayigenga. Ayigenga yonyine yiharira 58% by’abiga muri za kaminuza, bivuze abagera ku 50,000 gusa abagera ku bhumbi 10 ntibagarutse kwiga nyuma yo gufungura amashuri yari yafunzwe kubera Coronavirus. Nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, amashuri ari mu […]

Birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga-Ingabire M. Immaculée

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e, avuga ko hari icyagakozwe mu kugabanya ubucucike mu magereza yo mu Rwanda birimo no gufungura abantu baba batanze ingwate. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu muri raporo ya 2019/2020, yerekanye ko ubucucike mu magereza 12 yo hirya no hino mu gihugu yagenzuwe buri ku 136%. […]

Kayonza: Umugore wari urwaye yagiriye impuhwe umugabo we wamwitagaho ahitamo kwiyahura

Mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, umugore w’imyaka 29 bamusanze yimanitse mu mugozi ariko ngo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ubutumwa ageneye umugabo we amubwira ko arambiwe gukomeza kumugora. Uyu mugore bivugwa ko yitwa Redempta, bamusanze yiyahuye mu nzu yabanagamo n’umugabo we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki […]

Perezida Kagame yavuganye iki na Karidinali Kambanda?

e0opohlwuaoeano.jpg

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 yakiriye Antoine Karidinali Kambanda mu biro bye gusa ntiharamenyekana icyo aba bombi baganiriyeho. Perezidansi itangaza ko Arkiyepiskopi wa Kigali yahuye na Perezida Kagame gusa ari nako igaragaza amafoto y’aba bombi mu myambaro y’umukara. Muri iki gihe, Kiliziya Gatulika ibanye neza n’ubutegetsi […]

Munyenyezi avuga ko abatangabuhamya bavuga ko yigaga muri kaminuza mu gihe we atarangije ayisumbuye

BĂ©atrice Munyenyezi uherutse koherezwa na Amerika mu Rwanda yabwiye urukiko ko ibyaha bya jenoside aregwa n’ubushinjacyaha atabyemera kuko abatangabuhamya babeshya ko yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu gihe we atarangije n’amashuri yisumbuye. Munyenyezi w’imyaka 51, ashinjwa ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu n’ibindi. Mu rubanza […]

Ntibizwi niba Perezida Kagame azitabira irahira rya Museveni

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 21 batumiwe mu muhango wo kurahirira kuyobora Uganda, kwa Museveni Yoweli kaguta Tibuhaburwa watsinze amatora muri Mutarama 2021 gusa ngo ntibizwi niba azitabira cyangwa atazitabira kugeza ubu. Uretse Perezida Kagame, hari abandi batumiwe nk’uko Chimpreports ibitangaza. Aba barimo: Cyril Matamela Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Samia […]

Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo

Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, rwavuze ko guhera muri Nzeri uyu mwaka wa 2021, mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye bitavuzwe amazina, hazatangizwamo ishami rizajya ryigisha ibijyanye n’ubuforomo. Uru rwego ruvuga ko iri shami rizahera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ibi bikazafasha kugabanya icyuho kikigaragara mu bijyanye n’umwuga […]

Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we

Umusore witwa Etienne Ntacyabukura, wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yishwe atewe amabuye ari kumwe n’umukunzi we bateganyaga kurushinga, ubwo bateguraga ibijyanye n’ubukwe bwabo. hagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, nibwo uyu musore Ntacyabukura wari kumwe n’umukunzi we yatewe amabuye kugeza ubwo ashizemo umwuka. Amakuru ava […]

Tour du Rwanda 2021: Nta Munyarwanda uza mu 10 ba mbere

e0isx5nwuaaf4yu.jpg

Urutonde rusange rw’agateganyo ruragaragaza ko Sanchez Vergara Brayan Stiven watsinze agace ka Kigali-Rwamagana ari we uyoboye. Nta Munyarwanda uza mu icumi ba mbere. Abanyarwanda babiri, Aleluya Joseph na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yikuye muri iri rushanwa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV XMA Header Image Uwo wahaye kawunga uza kumwaka umusoro? Imisoro nigabanyuke,abantu […]

IBUKA ibabajwe n’icyemezo cy’ubushinjacyaha bw’ u Bufaransa

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) uvuga ko wababajwe cyane n’umwanzuro w’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa ku kibazo cya Bisesero ariko ngo ntibyatumye ucika intege. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ” Ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yabaye mu Bisesero bihari ahubwo icyabuze ku bushinjacyaha bw’Ubufaransa ari ubushake bwo […]

Wa mbwakazi we nsohokera mu biro- Umuturage w’ i Karongi avuga uko gitifu yamubwiye

whatsapp_image_2021-04-17_at_19.jpg

Umuturage witwa Kampeta Florence wo mu Mudugudu wa Rwakigarati mu Kagari ka Gitwa ko mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubengera, Twamugabo Andre yirengagije ikibazo yari afite, aho kugikemura, akamubwira ko ” ari imbwakazi.” Kampeta avuga ko icyari kimujyane ku Murenge ari uko ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari […]

Nta cyizere na gike mfite ko jenoside yakumirwa- Uwari yungirije Gen. Romeo Dallaire mu Rwanda

Mu kiganiro cyateguwe n’ubutumwa bw’u Rwanda mu muryango w’abibumbye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, Gen. Anyidoho yavuze ko umwanya uwo ari wo wose amateka ashobora kwisubiramo, by’umwihariko muri Afurika. Umunya-Ghana, Gen. Henry Nkwame Anyidoho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yari yungirije Gen. Romeo Dallaire ku buyobozi […]

Perezida Samia Suluhu yirukanye abandi bayobozi bakuru muri Leta

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yirukanye abayobozi bakuru mu bigo bya Leta ku mpamvu zitatangajwe. Itangazo ryo mu biro bya Perezida i Chamwino i Dodoma rivuga ko abagabo batatu; Umuyobozi w’inama nkuru y’abayobozi mu kigo gishinzwe iby’ubwikorezi bwo mu mazi (TASAC), Prof. Tadeo Andrew Satta, umuyobozi w’iposita mu gihugu, Hassan Mwang’ombe na Dkt. Harun […]

Gen Kainerugaba yibutse Gen Mayombo wahanganye na RDF i Kisangani

Umujyanama kuri operasiyo zidasanzwe, Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe (SFC) akaba n’Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba yibutse Brig Gen Noble Mayombo, umwe mu bayobozi bakuru bari mu Ngabo za Uganda (UPDF) ubwo zarwanaga n’i z’ u Rwanda (RDF) i Kisangani. Ubwo rwahanaga inkoyoyo, Mayombo yari ashinzwe iperereza mu ngabo zari i Kisangani. Nyuma […]

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ntabwo, nta n’ubuhari- Umunyamakuru Cyuma

Umunyamakuru DieudonnĂ© Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru budahari cyane ku bitangazamakuru byigenga. Mu gisa n’icyegeranyo ku kuba niba haba hari ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda cyakozwe na BBC habazwa benshi mu banyamakuru bo mu Rwanda, hari abavuga ko buhari mu gihe abandi basanga ntabwo. Raporo y’umwaka wa 2021 y’umuryango Reporters […]

Nari ngiye kwiyahura ubwo nari muri CĂ´te d’Ivoire-Eddy Kenzo

Umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yahishuye ko yari agiye kwiyahura ubwo yari muri CĂ´te d’Ivoire mu gihe cya Guma mu Rugo (Lockdown) ku bwo gukoresha amafaranga menshi. Uyu mugabo avuga ko yakoresheje UGX miliyoni 350 yari abitse ndetse n’umugore we, Rema Namakula yatwawe na Dr Hamza SSebunya. Ubwo yari kuri Hotel Fairway i […]

Abapolisi ba Kenya bagiye kubuzwa guteretana hagati yabo

Leta ya Kenya irateganya gushyiraho ibwiriza ryo kubuza abapolisi kuba bateretana hagati yabo. Iki cyemezo nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Fred Matiang’i yabitangaje, kigamije kugabanya imfu z’abakundana bombi ari abapolisi. Matiang’i wari muri bimwe mu birori mu ishuri rya polisi, yavuze ko batgereje ko iki cyemezo cyemerwa n’inama nkuru y’umutekano ya Kenya, ari nayo igenga inzego zose […]

Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zagoswe

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ivuga ko itangaza ko Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu burasirazuba bw’amajyaruguru yigihugu ubu zigoswe. Iki cyemezo gifashwe bitewe n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri izi ntara ebyiri bukozwe n’inyeshyamba zirwanya ibihugu bituranye na DRC ndetse n’zi rwanya iki gihugu nyir’izina. Minisitiri w’Ubutetegetsi bw’igihugu muri DRC, Daniel Aselo […]

Abanyarwanda bagomba kwanga kuba abazungura b’ivanguramoko n’amatiku- Dr Kayumba

Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, Rwanda Platform for Democracy (RPD), Dr Christopher Kayumba avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kuba abaragwa b’ibibi, ivangurabwoko n’amatiku byaranze abababanjirije. Ni mu kwemeranya n’igitekerezo cya Jean Paul Samputu kuri Twitter wavuze kuri Instagram ko ” Turi abakiriye umurage w’ihungabana n’imiborogo byaje mbere y’ibihe byacu. Inshingano zacu ubu ni ukuba abakurambere beza.” […]

Tanzania: Umuhanzi wakoranye indirimbo na Knowless mu bibazo

Umuhanzi Ben Pol wakoranye indirimbo na Knowless yitwa Darling, ari mu bibazo byo gutandukana n’umukunzi we, Muigai Anerlisa uyobora Kompanyi ya Nero. Bernard Paul Mnyan’anga, yamaze gushyikiriza urukiko rukemura ibibazo by’imiryango muri Tanzania, dosiye ye asaba gutandukana na Anerlisa. Amakuru yo gutandukana, yari yatangajwe bwa mbere na Millardayo. Yaje kwemezwa n’abashinzwe inyungu za Ben Pol […]

Inzu uhora wimukamo iba ifite ikibazo ibyo abagabo barabizi- Perezida Samia

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan avuga ko kuba abanyepokitiki bamwe bahora bava muri CHADEMA bakajya muri CCM ari uko aho hantu hashobora kuba hari ikibazo, ingingo avuga ko abagabo bose bazi. Ibi yabitangaje kuwa 30 Mata 2021 ubwo hateranaga inama ya CCM ngo hatorwe uza kuyiyobora. Ni mu gihe yari amaze gutorwa yakira uwitwa […]

Diamond arashinjwa ubujura

maxresdefault-17.jpg

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz arashinjwa ubujura bw’indirimbo ze ebyiri zakunzwe. Umushinja kumwiba ibitekerezo ni undi muhanzi witwa H Baba uvuga ko yamwibye ibitekerezo by’indirimbo yitwa ‘ Nataka Kulewa’ na ‘ Zilipendwa”. Uyu avuga ko Diamond yamwibye ibyo bitekerezo ubwo bombi bari bagikorana na Shawarbaru records mu myaka ishize. Yagize ati ” Zilizopendwa ni […]

Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, avuga ko intego uyu muryango wubakiyeho ari nazo ugenderaho ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda, gusa akanenga abatinda gukemura ibibazo bihari. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro […]

Nyabihu: Bamwe mu barokotse jenoside bavuga ko bari mu zangiritse

Imwe mu miryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi ituye mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, irasaba ubufasha bwo kubakirwa no gusanirwa inzu kuko izo bubakiwe zangiritse mu buryo bukomeye. Imiryango 54 yo muri uwo Murenge niyo igaragaza ko inzu ituyemo zubatswe huti huti hakoreshwa amatafari atumye, bituma zangirika hadaciye kabiri. Aba baturage babwiye RBA […]

Umugore wa mbere yatowe 100% ngo ayobore CCM

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatowe n’amajwi 100% kuba umukuru w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi, aba umugore wa mbere ukuriye iri shyaka kuva ryashyingwa. Umwanya w’umukuru w’iri shyaka nta muntu wari uwuriho kuva John Magufuli yatabaruka muri Werurwe 2021. Kuri uyu Gatanu ni nabwo bwa mbere inama nkuru y’iri shyaka riri […]

COVID-19: Bamwe mu baturage ntibiyumvishaga ko bajenerali nabo bafungwa

Bamwe mu baturage bavuga ko batiyumvishaga uburemere bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kugeza ubwo bamwe mu bajenerali muri RDF bafunzwe, baryozwa kurenga kuri ayo mabwiriza. Bamwe mu baganiriye na BWIZA yabasanze mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko ubusanzwe bazi neza ko uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ahanwa, gusa ngo ntibari biteze ko […]

Gahunda Leta yashoyemo asaga miliyari enye iragana mu gihombo

Umutwe w’Abadepite watumije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo biri muri gahunda yiswe uruganda iwacu. Intumwa za rubanda ngo zasanze idatanga umusaruro nyamara Leta yarashoyemo arenga miliyari 4. Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu PAC, bagaragarije inteko rusange umutwe w’abadepite, uruhuri rw’ibibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, […]

Perezida Tshisekedi avuga ko ari gutegura ingamba zikarishye ku nyeshyamba zirimo FDLR

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yaraye avuze ko arimo gutegura “ingamba zikarishye” ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP. Muri iyi mitwe harimo FDLR irimo abafite inkomoko mu Rwanda. Ikunze gutungwa agatoki ko ikora ibikorwa byo gusahura, ubwicanyi n’andi mabi. Mu guhanga n’iyi mitwe, Tshisekedi yagize […]

Ubwoko bwa Covid-19 yayogoje u Buhinde bwageze mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Igihugu cya Uganda cyatangaje ko cyagaragayemo ubwoko bwa Covid-19 bwo mu gihugu c’Ubuhinde, uwuyirwaye akaba ari kuvurwa mu bitaro bya National Referral Hospital. Uganda igaragayemo ubu bwoko bwa Coronavirus, bwazahaje u Buhinde nyuma ya Nigeria, Ubwongereza na Afrika y’epfo. Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ikigo cyo muri Uganda gishinzwe indwara zandura, Dr. Pontiano Kaleebu, yavuze ko kugeza ubu […]

Kenya igiye gufunga inkambi zirimo impunzi z’Abanyarwanda

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Fred Matiang’i yatangaje ko yabwiye ukuriye ishami rya ONU ryita ku mpunzi gahunda ya Kenya yo gufunga inkambi za Dadaab na Kakuma bitarenze tariki 30/06/2022, zibarizwamo abarimo Abanyarwanda. Umukuru wa UNHCR, Filippo Grandi ari mu ruzinduko mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko “Kenya itagiye gufunga inkambi z’impunzi za Dadaab na Kakuma […]