Kigali: Umugabo yahiye ubwo yihaga intego yo kunywa telemusi yuzuye igikoma
Umugabo witwa Faustin Simbigarukaho usanzwe ari umunyamakuru wa siporo yahiye ubwo yashakaga kunywa telemusi yose y’igikoma nk’intego yari yihaye igihe Ikipe ya Chelsea yatsindwa na Atletico Madrid muri 1/4 cya UEFA Champions League. Amashusho BWIZA ikesha urukuta rwa Twitter rwa Radio 10 (https://twitter.com/Radiotv10rwanda) yerekana uwo mugabo agerageza kunywa icyo gikoma kuko Chelsea byarangiye itsinda ibitego […]
Waba Umuganda cyangwa Umukiga twese tujya kuri W.C- Umuyobozi muri Makerere
Umuyobozi mu ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Makerere, Prof. Anthony Muwagga Mugagga avuga ko abantu bashyira imbere ibintu by’amoko bakwiriye kubireka kuko n’ubundi abantu ari bamwe, afatira ku ngingo yo kuba bose bakenera kujya kwituma kuri W.C Prof. Muwagga ayobora Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu Burezi gishamikiye kuri Kaminuza ya Makerere. Mu kiganiro na NTV cyari […]
Videwo: Uwimana wagaragaye ahondagura umwana we yakorewe ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe
Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ry’ibyaha muri polisi ya Uganda (CID), Charles Atwine avuga ko Uwimana Patience wagaragaye muri videwo ari gukubita umwana we, yakorewe ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe. Videwo BWIZA ikesha NTV: https://www.ntv.co.ug/ug/news/national/woman-captured-on-video-torturing-child-taken-through-mental-tests-3326452?utm_medium=social&utm_source=twitter_ntvuganda Byinshi kuri Uwimana, wasoma: https://bwiza.com/?Uwimana-wagaragaye-ahondagura-umwana-yigeze-gushaka-kwica-se-n-umugabo Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Intekerezo zihabanye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ku rupfu rwa Magufuli
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bagaragaje imyumvire itandukanye ku rpfu rwa Perezida w’icyo gihugu, Jonh Pombe Magufuli rwabaye kuri uyu wa 17 Werurwe 2021. Muri bo, hari abumvikanisha ko nibura bamwubahaga nk’uyoboye igihugu mu gihe abandi bo byafatwa nk’aho ahubwo biruhukije. Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi, ari mu batangaje mbere iby’uburwayi […]
Leta za Nebraska na Colorado zirarebana nabi ku bwo kurya inyama
Nyuma yuko leta ya Colorado muri Amerika itanze itangazo isaba abaturage kwirinda kurya inyama, leta ya Nebraska baturanye yayihanangirije bikomeye. Avugira mu iduka ryo mu ibagiro, Guverineri Pete Ricketts wa leta ya Nebraska, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yavuze ko igikorwa cya leta ya Colorado ari “igitero kitaziguye ku mibereho yacu”. Yatangaje itariki ya 20 y’ukwezi […]
Tanzania: Umwana yamaze imyaka isaga ibiri arerwa n’inkende nyuma yo kujugunywa na nyina (videwo)
Umwana w’umuhungu bahisemo kwita Joseph Bukombe Mabula yamaze imyaka isaga ibiri arerwa n’inkende mu ishyamba rya Bukombe mu Ntara ya Geita, nyuma yo kujugunywa na nyina. Uyu yaje gutoragurwa n’abamukerarugendo bamubonye inkende yirirwa imuteruye, imusimbukana mu biti. Abaturage bagerageje kumutabara ariko inkende iba ibamba, hitabazwa ababishinzwe. Abashinzwe iby’inyamaswa mu Ishyamba ray Bukombe byabasabye kwica iyo […]
Ubutasi bw’Amerika buvuga ko u Burusiya bwashatse kongera kwivanga mu matora
Perezida w’ u Burusiya, Vladimir Putin birashoboka ko yahaye uruhushya ibikorwa byo kugerageza kugena ibyavuye mu matora y’Amerika ashaka ko uwari Perezida Donald Trump ayatsinda, nkuko bivugwa n’abakuriye ubutasi bw’Amerika. U Burusiya bwakwirakwije “ibirego biyobya kandi bidafite ishingiro” bijyanye na Joe Biden waje gutsinda ayo matora, nkuko raporo ya leta y’Amerika ibivuga. BBC ivuga ko […]
CSP Kayumba na bagenzi be baregwa kwiba Frw miliyoni 9 uwari ufungiwe i Mageragere
Inyandiko y’urukiko ivuga ko uwari ukuriye gereza ya Nyarugenge iri i Mageregere, Chief Superintendent of Prisons (CSP) Kayumba Innocent, Superintendent of Prisons (SP) Eric Ntakirutimana wari umwungirije muri Kigali bafunzwe baregwa kwiba umwe mu bayifungiyemo ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza agera ku Frw miliyoni icyenda. Chief Superintendent of Prisons (CSP) Kayumba Innocent wari ukuriye iyi gereza, Superintendent […]
Nyagatare: Abagabo bari kwahukana bakigira iwabo
Bamwe mu bagabo bo muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Nyagatare bari kwahukana bagasubira iwabo ku bw’inkoni z’abagore babo bavuga ko ziba zabarembeje. Umugabo witwa Bosco Nduwamungu wo mu Murenge wa Karangazi, aherutse gukubitwa n’umugore we wamuryozaga gutaha akererewe kuko yari yarengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yategetswe n’umugore we. Uyu mugabo yatangarije FLASH TV dukesha […]
Mozambique: Intagondwa ziyitirira Islam ziri guca abana imitwe
Umuryango ufasha abana wo mu Bwongereza, Save the Children, uvuga ko intagondwa ziyitirira idini ya Islam zirimo guca imitwe abana barimo n’abafite imyaka 11 bo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’igihugu. Umubyeyi umwe w’umugore yabwiye Save the Children ko yabonye umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 arimo yicwa muri ubwo buryo hafi y’aho we […]
Umusaza yagiye kwiba idolari rimwe muri banki yitwaje imbunda, asaba ko bahita bahamagara polisi
Umugabo w’imyaka 50 witwaTimothy Dean Alsip utuye Oregon muri Amerika mu 2013 yagiye muri banki yitwaje imbunda, asaba ko yahabwa idolari rimwe, ahita anasaba ko polisi yaza kumuta muri yombi. Alsip amaze gutera ubwoba umukozi wa banki yari yafatiyeho imbunda, yahise yicara ku ntebe y’abakiliya, ategereza polisi ngo ize kumufata. Byaje kumenyekana ko uyu mugabo […]
Nyina wa Diamond yibasiye umukobwa wishyuye ngo yifotozanye n’umuhungu we

Nyina wa Diamond Platnumz, Sanura Sandra Kassim yihanangirije umukobwa w’umuhanzi witwa Shilole avuga ko ashobora kuba yarishyuye ngo ajyanye umuhungu we ngo yifotozanye n’abandi bantu, ibintu avuga ko bikabije atari ubufana gusa. Mu butumwa burebure kuri Instagram, Mama Dangote, Kendrah Michael nk’uko bamutazira, avuga ko Zena Yusuf Mohammed uzwi nka Shilole afite ibindi agamije. Yagize […]
Bobi Wine yatawe muri yombi

Umunyapoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yafashwe ahita afungwa ubwo yari mu myigaragambyo i Kampala. Uyu munyepolitiki yari ayoboye itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka rye, National Unity Platform, mu myigaragambyo yo kwamagana gufungwa no kunyuruza abamushyigikiye kuva mbere, mu gihe na nyuma y’amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021. Ibinyamakuru […]
Umunyamakuru Cyuma Hassan avuga ko adateze guhindura imikorere nyuma yo gufungurwa

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko nyuma yo gufungwa amezi 11 akagirwa umwere, atazahindura uko yakoraga akazi ke. Mu kiganiro na BBC, Cyuma yavuze ko azakomeza gukorera abaturage. Ati ” Nta kintu gishobora guhinduka na gitoya” mu buryo akoramo umwuga we. Ati: “Ngomba gukora umwuga nize, atari uko [umuntu] kanaka abishaka. Nzakomeza […]
Chameleone yakubise amaso polisi akizwa n’amaguru
Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari ku muvuduko ahunga Polisi ya Uganda yakekaga ko yaba igiye kumuta muri yombi. Sqoop dukesha aya makuru ivuga ko Chameleone yari mu modoka ye, ageze ahitwa Kololo, ku kabari kitwa ‘DNA Lounge Kololo’ ashaka kugira icyo afata, ariko abari aho babona […]
Museveni ‘yohereje intumwa mu Rwanda yatumye i Kanombe bikanga’

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni bivugwa ko yoherereje mugenzi we w’ u Rwanda, Paul Kagame intumwa yitwa Adonia Ayebare mu cyumweru gishize, abakora ku kibuga cy’indege i Kanombe barikanga. Amakuru agera kuri Chimpreports BWIZA ikesha iyi nkuru avuga ko Ayebare usanzwe ari intumwa nkuru ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye (ONU/UN) yageze ku kibuga mpuzamahanga […]
Bolivia: Umugore wahoze ari perezida n’abandi benshi bafunzwe
Jeanine Áñez wahoze ari Perezida w’inzibacyuho wa Bolivia, yatawe muri yombi hamwe n’abandi benshi bahoze ari ba minisitiri. Abashinjacyaha bavuga ko mu mwaka wa 2019, we n’abo bari ba minisitiri bagize uruhare mu ihirikwa ku butegetsi ry’uwari Perezida Evo Morales. Morales yareguye ahunga Bolivia, nyuma y’imyigaragambyo n’ibirego by’uburiganya mu matora. Inkuru ya BBC iviga kp […]
Imyaka itatu: Uko uturere dukurikirana mu kubamo ingengabitekerezo ya jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho bwerekanye uko uturere 30 tugize u Rwanda dukurikirana kuri iki kibazo. Iki cygeranyo kigaragaza ko amadosiye y’ingengabitekerezo ya jenoside yagiye yiyongera mu myaka itatu ishize. Mu 2017-2018 hinjiye amadosiye 333, mu 2018-2019 hinjira amadosiye […]
Uganda: Abana b’Abanyarwanda baciriwe urubanza n’umucamanza wari uri kurya
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, bavuga ko ibyo baboneye mu rukiko ari nk’ikinamico kuko umucamanza yafashe umwanzuro arimo kurya. Ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Abanyarwanda batanu harimo abana babiri bavukana, bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba. Kigali Today ivuga ko […]
Umunyarwandakazi Kamaliza ku rutonde rwa FORBES

Umunyarwandakazi Isabelle Kamaliza ari ku rutonde rw’ikinyamakuru cyo muri Amerika, FORBES ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa mu gufasha abarwayi. Ni urutonde rw’abagore 8 ba mbere muri Afrika, baranzwe n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi cyane abari mu bibazo bakeneye gufashwa. Mu kiganiro na BBC, Kamaliza ati byaradushimishije. Ati ” Byaradushimishije kandi natwe bitwongerera imbaraga. Twarishimye kuba ari twe […]
Uganda: Umugabo w’Umunyarwandakazi Fille ari mu rukundo n’undi mukobwa
Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, wari umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Marcah Caroline. Marcah asanzwe ari umunyamakuru wa Spark TV , byamenyekanye ko ari mu rukundo na Katamba ubwo yagiraga isabukuru y’amabuko, uyu mugabo akayishoramo atari make. Muri ibi birori, Marcah we yavuze ko ” […]
Rusesabagina yavuze ko atazongera kwitabira urubanza rwe
Paul Rusesabagina yavuze ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza. Urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma. Rusesabagina n’umwunganizi we Me Felix Rudakemwa bavuze ko basaba igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye. Ubushinjacyaha bwavuze ko […]
Kimisagara: Umusore yafashwe ku ngufu na nyirabuja abanje kumunywesha inzoga
Umusore w’imyaka 22 wakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kimisagara akaza gufatwa ku ngufu na nyirabuja abanje kumunywesha inzoga, yavuze ko byamugizeho ingaruka kuko byatumye umukunzi we bari kuzabana amubenga. Mu Ukwakira 2019 nibwo uyu musore wari ufite imyaka 20 yavuze ko nyirabuja yamusambanyije kandi akaba afite ubwoba bw’uko yamwanduje Agakoko gatera SIDA […]
Ukwezi kurirenze umusizi Bahati aburiye i Nyanza
Ukwezi kurenzeho iminsi mike, umusizi w’umunyarwanda Innocent Bahati aburiwe irengero ubwo yajyaga guhura n’umuntu utaramenyekana i Nyanza kuwa 7 Gashyantare 2021. Umusizi mugenzi we, Junior Rumaga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuva Bahati yabura atahwemye kubaza inzego zibishinzwe ariko ko nta gisubizo kirambye arabona. Rumaga avuga ko ku itariki yavuzwe haruguru, Bahati yahamagawe n’umuntu utaramenyekanye amusaba […]
Impamvu kubyara impanga byiyongereye ku Isi kurusha ibindi bihe byabanje
Impanga ziri kuvuka ari nyinshi kurusha ikindi gihe cyose mbere bitewe no gutinda kubyara n’ubuhanga bw’ubuvuzi nka IVF nk’uko abashakashatsi babivuga. Abahanga bavuga ko Isi ishobora kuba iri ku gasongero ko kubyara impanga, kuva mu myaka ya 1980. Impanga zigera kuri miliyoni 1.6 zivuga ku isi buri mwaka, buri mbyaro 42 imwe iba ari iy’impanga. […]
Umunyamakuru Nkusi avuga ko azarega umucamanza mu rubanza rwa Idamange
Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes avuga ko agiye kwitabaza inkiko, akarega umucamanza mu rubanza rwa Idamange, kubera ibyakorewe telefone ye. Uyu yari aherutse gufungwa ku bwo gufata amajwi mu isoma ry’urubanza rwa Idamange ku bwo gufata amajwi kandi byabujijwe. Icyo gihe, umucamanaza muri uru rubanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi atabwa muri yombi. Ibyo […]
Nyabihu: Nyiransibura arakekwaho gushyira mu musarani imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuturage wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Nyiransibura Esperance arakekwaho kuba ari we washyize mu musarani imibiri bivugwa ko ari ay’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mu gihe yari aje gutura aho yari yabonywe, hategerejwe ko yashyingurwa. Kuri ubu iyi mibiri yabonetse mu musarani wa Nyiransibura wari uherutse gutabwa […]
Abanya-Mexique bemerewe gukoresha urumogi bihugenza banishimisha
Umutwe w’abadepite w’inteko ishingamategekoe ya Mexique watoye wemeza umushinga w’itegeko ryo gukoresha urumogi mu kwishimisha no kwihungenza. Uwo mushinga w’itegeko ubu urajya gutorwa muri sena, mu gihe ishyaka rya Perezida Andrés Manuel López Obrador ryizeye ko naho uzemezwa. Ibi byahita bihindura Mexique rimwe mu masoko manini y’urumogi ku isi kuko rubanda irwemerewe. Iki gihugu cyashegeshwe […]
Norah wari ufite ubumuga bwo mu mutwe yasambanyijwe, aricwa
Umugore witwa Norah wari ufite ubumuga bwo mutwe, yasambanyijwe nyuma aricwa n’abantu bataramenyekana, bamusanze aho yararaga ku mu Mujyi wa Kabale ahitwa Kigongi. Uyu wakomokaga muri Nyakabungo umurambo we wabonetse kuwa Gatatu mu buriri bwe yimukanaga gusa byari byagaragaye ko atabyutse nk’ibisanzwe. Umwe mu bamotari wagize amakenga, Willy Byomuhangi yabwiye Chimpreports ko ” Ahagana mu […]
Serengeti: Abagore bashyingiranwa n’abagabo bapfuye
Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Serengeti mu Ntara ya Mara muri Tanzania baravuga ko babangamiwe n’umuco wo kubashyingira abagabo bapfuye, bizwi nka ” Ndoa ya makaburi.” Mu Ntara ya Mara, iyo umugabo ageze igihe cyo kurongora, agapfa, umuryango umushakira umugore, yabyarana abana n’undi mugabo wo muri uwo muryango abana bakitwa mu mazina ya […]
Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina yazanywe mu Rwanda ashutswe
Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangaje ko rwasanze paul Rusesabagina uregwa ibyaha birimo iterabwoba. yarazanywe mu Rwanda ashutswe kuko yinjiye mu ndege yamuvanye i Dubai ku bushake bwe ariko akisanga ageze aho atateganyaga kujya. Ni mu isomwa ryo kuwa 10 Werurwe 2021 ku myanzuro ku nzitizi zari zatanzwe na Rusesabagina n’abunganizi be, avuga ko yashimuswe akajyanwa […]
Gitifu w’Umurenge wa Kigali yakubitiwe i Karama

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude yakubiswe n’insoresore ubwo yari mu kazi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama (IDP Model Village Karama). Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Gitifu Niyibizi yari mu kazi yasabye umwe mu bakobwa kwambara agapfukamunwa, aramusuzugura ndetse aranamutuka nk’uko ababibonye babivuga. Uyu muyobozi yagerageje gushyira uyu mukobwa […]
Umunyamakuru wari wafungiwe mu rubanza rwa Idamange yarekuwe
Mu ijoro ryacyeye, uyu munyamakuru ukuriye ikinyamakuru kigenga, Umurabyo, Nkusi Uwimana Agne ni bwo yarekuwe, nk’uko umwe mu nshuti ze yabibwiye BBC. Ku wa kabiri, umucamanza warimo asoma umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Idamange, yategetse ko Uwimana Agnès afatwa agafungwa. Umucamanza yamushinje gufata amajwi mu rukiko kandi babibujije, Uwimana we yavugaga ko ayo mabwiriza yatanzwe […]
Abo mu muryango wa Nsabigaba bavuga ko ‘yazize umugore yishakiye’
Amakuru mashya akomeje kujya hanze ku rupfu rw’uwitwa Jean Paul Nsabigaba uzwi nka Danny avuga ko uyu wasanzwe yimanitse, yaba yarazize umugore we, bivugwa ko yitwa Kercie Akariza ngo uba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika wamuciye inyuma, agaterwa inda n’undi mugabo utaramenyakana. Abantu baguye mu kantu mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ubwo […]
Twihanaguzaga ibitaka iyo twajyaga mu mihango-Uwashimuswe na Boko Haram mu 2014

Umwe mu bakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram mu 2014, Naomi Adamu avuga ko aho bari mu bwihisho byasabye ko bihanaguza ibitaka nk’uburyo bwo kwisukura mu gihe bagiye mu mihango kuko aho bari bari nta mpapuro z’isuku babonagaga cyangwa amazi. Naomi mu gitabo cyashyizwe hanze cyiswe ‘ Chibok Girls’ avuga ko we na bagenzi be […]
Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
Ibendera ry’igihugu mu Kagari ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu mu cyumweru gishize ryibwe n’umuntu utaramenyekana, nyuma riboneka ku muturage ushinzwe umutekano mu mudugudu ahitwa mu Ikoni muri ako kagari. Bamwe mu baturage bavuganye na BWIZA bavuga ko iri bendera ryamanuwe (ryururukijwe) ku biro by’akagari, gusa nyuma rikaboneka k’ushinzwe umutekano, ibintu bavuga […]
Gatsibo-Gitoki: Umwana w’imyaka 13 yishe umukobwa w’imyaka 12 amuteye igisongo
Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Gatsibo yateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 bari kumwe bagiye kwahira. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE dukesha aya […]
USA: Abakingiwe Coronavirus bemerewe guhura nta dupfukamunwa, mu Rwanda bite?
Ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC) cyatangaje ko Abanyamerika bakingiwe byuzuye bashobora gusubira mu gisa n’ubuzima busanzwe. Abatewe inkingo zisabwa bashobora kujya gusura bagenzi babo na bo bakingiwe ndetse na bamwe batakingiwe, nkuko amabwiriza mashya y’iki kigo abivuga. Ikigo CDC cyavuze ko bifatwa ko abantu bafite ubwirinzi bwa ngombwa iyo hashize ibyumweru bibiri […]
Umugore yabwiye bagenzi be impamvu bagomba gukomeza kubana n’abagabo babaca inyuma
Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana wo muri Kenya, Loise Kim yagiriye inama abagore bagenze be gudatandukana n’abagabo babo kuko babaca inyuma ngo n’ubundi abagabo bose ni kimwe, nta mwiza kurusha undi. Uyu mugore w’abana babiri, yatandukanye n’umugabo we ariko avuga ko iki cyemezo atari shyashya kuko ngo ” N’ubundi usanga noneho uwo ushatse ari mubi kurusha uwo […]
Umunsi mpuzamahanga w’abagore 2021: Ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango birakosha
Isuku y’imihango ni ikibazo ku bakobwa n’abagore benshi mu Rwanda badashobora kwigurira ibikoresho bizwi cyane nka kotegisi ( cotex) byifashishwa muri ibyo bihe bikaba byarahenze. Mu Rwanda, ibi bikoresho bikorerwa mu nganda, agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1,000Frw. Buri kamwe gakoreshwa inshuro imwe gusa. Leta y’u Rwanda yigeze gutangaza […]
Guinea Equatoriale: Abantu 15 bapfuye, 500 barakomereka mu iturika ryo mu Mujyi wa Bata
Abantu bagera kuri 15 bapfuye abandi babarirwa muri 500 barakomereka mu guturika gukurikiranye kwabereye mu Mujyi wa Bata muri Equatorial Guinea, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima. Abagera kuri 500 bakomeretse kubera ibyo bintu byaturikiye hafi y’ikigo cya gisirikare mu mujyi munini w’iki gihugu Bata ku cyumweru. BBC ivuga ko uko guturika byatewe “n’uburangare” buvuye ku […]
Kayonza: Umugabo yatemye ukuguru n’ukuboko undi ngo yamwahiriye ubwatsi
Umugabo watemye mugenzi we ukuguru n’ukuboko mu buryo bukomeye nyuma yo kumushinja kumwahirira ubwatsi bugaburirwa inka. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu w’Akamuyenzi mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatemye […]
Uri mu kaga nukoresha ‘Flash Disk’ utoraguye kuri mudasobwa yawe
Muri iyi Si aho ikoranabuhanga rikataje, rimwe na rimwe rigakoreshwa amabi, abashinzwe kubigenzura nabo bakaba bakanuye amaso, hari umwaku ko gukoresha Flash Disk yajugunywe, ukayiraruza ukjya kuyicomeka kuri mudasobwa yawe, uzaba urigushije. Abinjirira abantu (hackers), inzego z’amaperereza hari igihe zikoresha izo za fulashi , bakazijugunya mu mihanda, mu mayira aho ziri bubonwe n’abantu, ubundi bakabasha […]
Igikorwa ku kindi ku buryo Pasiteri Niyomwungere yareheje Rusesabagina akamugeza i Kigali

Umunyedini Constantin Niyomwungere yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi. BBC yakurikiranye iyi ngingo, iyiva imuzingo mu iburanisha ku wa Gatanu, yatangaje ko Rusesabagina yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate, yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze […]
Nemera Yezu bifatika n’ubwo ntajya gusenga kenshi- Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko ari umwe mu bakiristu bakomeye bemera Yezu gusa ngo nta kunda kujya mu nzu zo gusengeramo. Ibi ni bimwe yagarutseho mu biganiro byamuhuje n’abatavuga rumwe na we i Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021. Ku ngingo y’ukwemera, Museveni ati ” Nemera Yezu mu […]
Inka ihaka yasanzwemo ibiro 71 by’imyanda irimo pulasitiki n’imisumari
Inka ihaka yo mu gace ka Faridabad mu Buhinde yasanzwemo ibiro 71 by’imyanda yiganjemo pulasitiki n’imisumari, ihita ihagwa n’iyayo birajyana. Abaveterineri babaze iyi nka bavuga ko ibi bigaragaza igipimo cy’umwanda mu bidukikije. nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ibi biva ku kuba inka zigera kuri miliyoni eshanu mu Buhinde zirirwa zirisha aharunzwe imyanda. Iyi nka […]
Gatsibo: Gitifu w’Akagari wasinze yasanzwe mu kabari ‘akubita uw’umurenge inshyi n’ibipfunsi’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Bibare gaherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo yafatiwe mu kabari yasinze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 atangira gukubita abari baje kumubuza barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yakubise inshyi n’ibipfunsi. Ibi byabaye Saa Mbili zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 bibera mu Kagari […]
Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyazamutse
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigiye gihinduka. Igiciro cya Lisansi i Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,054 kuri litiro. Ugereranyije n’ibiciro RURA iheruka gutangaza muri Mutarama uyu […]
Idamange avuga ko hari abamubangamiye ubwo yajyaga mu mihango afunzwe
Umugore ukurikiranweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, Idamange Iryamugwiza Yvonne avuga ko yabangamiwe ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, agafungwa kuko yagiye mu mihango akabura uko yiyitaho kubera amapingu yari ku maboko ye. Mu rukiko kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, yavuze ko ko igihe yari mu maboko y’inzego z’umutekano yabangamiwe cyane […]
Idamange yavuze ko Bamporiki yari ‘yarashyize ibiro iwe’ ngo Perezida Kagame yamutumye
Umugore witwa Idamange Yvonne Iryamugwiza yabwiye urukiko ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yahoraga iwe bisa nk’aho ahafite ibiro yitwaje ko ngo aje kumugezaho ubutumwa yahawe na Perezida Kagame ku bitekerezo yari amaze iminsi atanga. Mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Idamange yari yitabye urukiko kuri uyu wa 4 Werurwe 2021 […]
Ni Imana yahabaye kuko imbwa zanjye zari ziziritse naho ubundi zari kubarya- Idamange mu rukiko
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Werurwe 2021, Idamange Yvonne Iryamugwiza yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo ibyo gutanga sheki (cheque) itazigamiye avuga ko icyo gukomeretsa umwe mu bapolisi bari baje kumufata, cyabaye ikintu cyoroshye kubera Imana bitewe n’uko imbwa ze zari ziziritse, naho byari kuba ibindi bindi. Umwanditsi w’urukiko yasomye umwirondoro wa Idamange […]
Amafoto: Umuhungu w’Umunyarwanda yahindutse umukobwa w’ikimero

Umusore w’Umunyarwanda wahoze witwa Lionel ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo kwihindura umukobwa ndetse ahindura n’amazina yiyita ‘Lilly Tronn’. Uretse ibyo kandi akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho atandukanye n’amafoto byo gushotora abagabo cyane ko utamenya ko yahoze ari umuhungu kubera imiterere ye. Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho […]
Harikangwa ibitero ku nteko ishinga amategeko ya Amerika
Umutekano wakajijwe ku nyubako izwi nka Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko y’Amerika kubera “umugambi ushobora kubaho wo kuyivogera” kuri uyu wa kane, nkuko polisi iharinda ibivuga. Mu itangazo, polisi irinda inyubako ya Capitol yagize iti: “Urwego rwacu rurimo gukorana n’abo dukorana ku rwego rwa hano, urwa leta n’izindi nzego za leta mu guhagarika ibyago ibyo […]
Museveni agiye gukora impinduka mu gisirikare ku bajenerali barimo Kayihura
Hari amakuru ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (CIC/UPDF), Gen Museveni Yoweli Kaguta, agiye gukora impinduka mu gisirikare, ashyira mu kiruhuko abarimo Gen Kale Kayihura Muhwezi wahoze ayobora polisi y’iki gihugu ndetse na Gen David Sejusa (Tinyefuza) wahoze ari umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi. Ikinyamakuru kiri hafi ya Leta ya Uganda, The New Vision gitangaza ko hari […]
Kenya: Uwari kuba padiri yishe umugore n’umwana we, ariyahura

Umugabo wari hafi kuba padiri, Kevin Kipkoech yishe umugore witwa Charity Cheboi ndetse n’umuhungu we, Allan Kipngetich na we ahita yiyica nk’uko polisi mu Mujyi wa Nairobi, ku muhanda Jogoo nk’uko polisi ya Kenya ibitangaza. Iperereza ryakozwe na polisi rigaragaza ko uyu mudiyakoni yishe aba bombi abanize na we ariyica kuwa 27 Gashyantare 2021. Uyu […]
U Rwanda rwakiriye inkingo za mbere za Coronavirus

U Rwanda rwakiriye inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021. Indege ya Qatar Airways itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 ziri muri gahunda ya Covax, yazigejeje i Kigali zakirwa n’abayobozi banyuranye. RBA itangaza ko byitezweko izindi nkingo 102,960 zo mu bwoko bwa […]
Ubushakashatsi bwakorewe muri DRC butanga ‘ icyizere ku muti wa HIV’
Ibyagezweho n’ubushakashatsi bwakorewe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri HIV ‘bitanga icyizere cy’umuti’ nk’uko abahanga muri siyansi babivuga. Aba bahanga bavuga ko bavumbuye itsinda rinini ry’abantu bafite imibiri ihangana mu buryo bwa kamere na virusi itera SIDA bitabaye ngombwa ko bafata imiti, riri kwerekeza ku cyizere ko hari igihe kizagera ikabonerwa umuti, nkuko abahanga […]
Nigeria: Amabandi yasabye urukundo abakobwa aherutse gushimuta
Abakobwa basaga 279 baherutse gushimutwa n’amabandi muri Leta ya Zamfra muri Nigeria abaravuga ko amwe muri ayo mabandi yabasabye ko bakundana, bakanabana, iby’amasomo bakabireka. Abakobwa bashimuswe biga mu ishuri rya Jangebe babwiye Daily Trust ko ayo mabandi yabahaye nimero za telefoni mbere yo kubarekura, ngo bajye bavugana bemeza niba bemeye gukundana nayo. Umwe muri aba […]
Uwahoze ari Min. w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yareze Alain Gauthier wa CPCR
Uwabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda mu 1994, Jean Marie Vianney Ndagijimana avuga ko yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa arega Alain Gauthier ukuriye Collectif des Parties Civiles pours le Rwanda (CPCR) kumusebya mu ruhame. Ndagijimana wabaye ambasaderi w’u Rwanda i Paris (1990 – 1994) na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda igihe gito mu […]
Yakubise umugore we w’abana 7 aramwica ku bwo kuboneza urubyaro atamubwiye
Umugabo w’imyaka 40 witwa Ojok wo mu Karere ka Amuru muri Uganda, yishe umugore we, Beatrice Amito babyaranye abana barindwi kuko yatangiye gufata ibinini byo kuboneza urubyaro nta ruhushya amuhaye. Uyu mugabo yakubise umugore we w’imyaka 37 aramwica, ubwo yari yamenye ko umugore we ajya kuhagura ibinini bituma adasama. Umuyobozi w’aho uyu muryango utuye mu […]