Bizageraho gukubita umwana muzajya mwaka uruhushya-Minisitiri

Minisitiri w’Ubuzima, Iterambere ry’umuryango, uburinganire, abana n’abakuze muri Tanzania, Dr Doroth Gwajima avuga ko uburengenzira bw’umwana bugomba kubahwa kugeza ubwo umubyeyi azajya ajya kumukubita, agasaba uburenganzira. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dodoma ku kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafrika wizihizwa kuwa 16 Kamena buri mwaka. Dr Gwajima yavuze ko hazajyaho ikigo cy’igihugu kirengera […]

Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke

Umunyeshuri wo mu Rwunge rw’Amashuri ya Rugando mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali utatangajwe amazina, yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke. Umuyobozi wa G.S Rugando, Bihozagara Dominique yabwiye RBA ko umunyeshuri wateye iki gitiritiri atari uwari umaze kukirya, ko ahubwo umwe yabonye mugenzi we akimazeho impeke, arakimusaba ngo agire icyo […]

Gakenke: Umuganga n’umugore bivugwa ko basambanaga ‘bararekuwe’ nyir’urugo arafungwa

Umugabo wo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Cyabingo, Akagari ka Muramba, mu Mudugudu wa Muramba, Emmanuel Tuyishime, bivugwa ko afunzwe mu gihe mu rugo rwe hari haherutse gufatirwa umuganga witwa Sinayobye bivugwa yari arimo asambanya umugore we, Manirabaruta Jacqueline. Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, nibwo Sinayobye ukora umwuga wo kuvura mu Murenge […]

Sheikh yatawe muri yombi ku bw’amagambo yavuze kuri Min. Ndirakobuca

Sheikh Ndikumana Rashid wo muri zone ya Buterere, ari mu maboko ya polisi nyuma y’amagambo yavuze kuri Minisitiri w’Umutekano, Gen Gervais Ndirakobuca, amusaba gusaba imbabazi ku byo yavuze ku Bayisilamu. Min. Ndirakobuca yari yasabye Abayisilamu kureka kubangamira abantu mu gihe cya Azana kuko iba hakiri mu gicuku. Yasabye amadini ” Kugabanya bomboribombori y’ijoro.” Ibyatangajwe na […]

Video: Tiwa Savage yarwaniye n’umukobwa muri ‘ salon de coiffure’

Umuhunzikazi Tiwa Savage yarwanye na mugenzi we witwa Seyi Shay bari bahuriye mu nzu itunganya imisatsi (salon de coiffure) mu bivugwa ko bapfaga Wizkid. Aba n’ubusanzwe, batabanye neza kuva mu 2016, bahuriye muri saloon iri mu Mujyi wa Lagos, Seyi Shay yamusuhuje, undi aramwadukira si ukumutuka, amubwira akari imurori. Hari amakuru ko Tiwa Savage yamenyesheje […]

Min. w’Ububanyi n’Amahanga mushya wa Uganda yigeze kwikoma Abanyarwanda

Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Haji Abubaker Jeje Odongo yigeze kwikoma Abanyarwanda baba mu Karere ka Hoima avuga ko bari gutumira benewabo ngo baze kuhatura ku bwinshi. Gen Odongo nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byabigarutseho, mu gutunga agatoki Abanyarwanda, ubwo yari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, yavuze ko hari abagura ubutaka buto, barangiza […]

FDLR ivuga ko ari ikinyafu kuba Col Nshimiyimana yarafashwe

CurĂ© Ngoma ukunze kumvikana avuga ko ari Muvugizi wa FDLR, inyeshyamba zirwanya u Rwanda, avuga ko gufatwa kwa Col. Nshimiyimana Augustin, ari ikintu gikomeye kuri bo bafata nk’igihombo. Nshimiyimana yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga. Ngoma yavuganye na BBC, aravuga ati […]

Rubavu: Hari Abakongomani bavuga ko bari gucyurwa ku gahato

Zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ziravuga ko ziri gucyurwa ku gahato. Amazuku ya Nyiragongo mu kwezi gushize yatwitse inzu zibarirwa mu bihumbi z’abaturage, igice kinini cy’abatuye Goma bahungira i Sake abandi bambuka bajya mu Rwanda. Izi mpunzi zikomeje gutaha nyuma y’aho abategetsi muri DR Congo batangaje ko ubu ikirunga […]

Kwitwa Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa, ntacyo bidutwaye- Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko iby’uko bamwe mu bo ayoboye harimo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ntacyo byari bikwiriye kuba bihungabanya ku bumwe bwabo kuko na Israel yashyize hamwe kandi igizwe n’imiryango 12. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuwa 8 Kamena 2021 ku munsi wo gukunda igihugu wahuriranye n’uwo Nkurunziza yatabarukiyeho. Yagize ati ” Kwitwa umuhutu, canke […]

Uwakunze gutumwa na Museveni kuri Kagame yaba ari we ugiye gusimbura Kutesa

home04pix-data.jpg

Amakuru yashyizwe hanze aravuga ko urutonde rw’abagomba kujya muri Guverinoma ya Uganda bashya harimo na Amb. Adonia Ayebare, wakunze koherezwa na Museveni wa Uganda ngo ageze ubutumwa bwe kuri Perezida Kagame w’ u Rwanda. Mu bimenyerewe nka leaks (amakuru aba yacitse abakabaye bayarinda) mu bitangazamakuru bya Uganda, harimo ko Adonia Ayebare, mukuru wa Gen Maj […]

Wiha kubanyuraho, bakurasa-Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa avuga ko abanyabyaha bakwiriye kurya bari menge cyane abakoresha za moto bagakora ibyaha, barangiza bakanyura ku bapolisi bakora mu muhanda bahunga, nta we ugize icyo ababaza, ko ubu ibintu byahindutse. Museveni bigaragara ko yababajwe n’iraswaho rya Gen Katumba Wamala, yavuze ko ubu abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda […]

FDLR ku ifatwa rya Col. Nshimiyimana wasanzwe muri batisimu

Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya koloneri (Col.) mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda, yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare bamukuye muri kiliziya aho yari yitabiriye batisimu y’abana be. Amakuru avuga ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko […]

Inteko ya Tanzania yisanze irimo abagabo gusa

whatsapp-image-2021-06-08-at-10.12.24-950x633.jpg

Inteko Ishinga amategeko ya Tanzania kuri uyu wa 8 Kamena 2021, yisanzemo abadepite b’abagabo gusa bitewe n’uko abagore bose byabaye ngombwa ko bajya mu nama na Perezida, Samia Suluhu Hassan. Perezida Samia ari mu nama n’abagore basaga igihumbi bituma inama ya Gatatu y’inteko ya 12 yisanga irimo abagabo gusa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza […]

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bashobora kwanga kujya mu myitozo

Amakuru ahari ni uko hari abakinnyi bamwe ba Rayon Sports bashobora kwanga kwitabira imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021 bitewe n’ibirarane by’imishahara ndetse n’ayo baberewemo kuri recruitment. Radio Rwanda yazindutse itangaza ko ibi biri kuvugwa muri Rayon Sports, bishobora guteza umwuka utari mwiza mu gihe iyi kipe yitegura gucakirana na […]

Amezi arirenze umusizi Bahati abuze avuye guhura n’abataramenyekana

Umusizi Bahati Innocent ntiyongeye gukubitwa amaso kuva ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021 nimugoroga ubwo hari umuntu wari gusangira na we kuri Hotel iri mu Mujyi wa Nyanza. Mugenzi we Rumaga, babanaga yatangaje ko abo babonanye bwa nyuma mu Mujyi wa Nyanza bamuheruka ababwira ko atashye. Bahati ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho […]

Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego

Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, nibwo Umugabo ukora umwuga wo kuvura mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, intara y’amajyaruguru, yaguwe gitumo ari gutera akabariro n’umwarimukazi mu rugo rw’uwo murezi gusa biravugwa ko uyu muganga yaguye mu mutego wari watezwe n’uyu mwarimukazi afatanyije n’umugabo we. Nyirurugo yitwa Tuyishime Emmanuel. Biravugwa ko ubwo […]

Nishimiye ko TB Joshua yapfuye-Umupasiteri

Umupasiteri witwa Jackson Ssenyonga washinze Itorero ryitwa Christian Life Church Bwaise avuga ko yashimishijwe n’urupfu rw’umuhanuzi, Temitope Balogun wari uzwi nka TB Joshua kuko ngo asanga yarayobyaga abantu. Ssenyonga avuga ko TB Joshua yari umunyabyaha kandi ngo yoretse ubuzima bwa benshi mu kubabwiriza ibinyoma. Avuga ko yari akwiriye urupfu. Ati ” Nishimiye ko TB Joshua […]

Uganda yasubije u Rwanda inka 11

Abayobozi mu Karere ka Ntungamo muri Uganda basubije mu Rwanda inka 11 zari zinjijwe muri icyo gihugu mu buryo butemewe. Izi nka zasubijwe u Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gishize zinjijwe muri Uganda zinyujijwe mu isanteri ya Kafunjo muri Mirama. Ubuyobozi muri Ntungamo nk’uko Chimpreports ibitangaza, buvuga ko izi nka zari zigiye kujyanwa ahitwa Kyazanga. Kugeza […]

Abubakar Shekau wa Boko Haram ‘yapfuye’

Umuyobozi w’umutwe wa Islamic State West Africa Province (Iswap), Abu Mus’ab Habeeb Bin Muhammad Bin Yusuf al-Barnawi, avuga ko umuyobozi wa Boko Haram, Abu Mohammed Abubakar bin Mohammad al-Sheikawi uzwi nka Aboubakar Shekau yiturikirijeho ibisasu nyuma y’imirwano yahuje impande zombi ubusanzwe zidacana uwaka. Mu majwi yagiye hanze agasamirwa hejuru n’ibitangazamakuru, Musab yumvikana avuga ko ” […]

Abasirikare b’ u Rwanda baba barinjiye ku butaka bwa Uganda

Komite y’Umutekano mu Karere ka Rukiga ivuga ko yafashe umwanzuro wo kongera za paturuye z’igisirikare n’igipolisi mu rwego rwo kugenzura neza umutekano kuko ngo hari abasirikare b’ u Rwanda bafite imbunda ngo baherutse kugera ku butaka bwa Uganda birukankana abacuruza Kanyanga. Ikinyamakuru gitungwa agatoki ko kiri mu kwaha kwa Leta ya Uganda, Chimpreports, kivuga ko […]

Abo kwa Ntamuhanga bavuga ko mu bamufashe harimo abavuga Ikinyarwanda bigize nk’abaguzi b’ingurube

Umuryango w’Umunyamakuru, Cassien Ntamuhanga bavuga ko mwenewabo yafatiwe ku kirwa cyitwa Inhaca muri Mozambique n’abantu bagera ku 10 barimo bane bavuga Ikinyarwanda bari bigize nk’abaje kugura ikibwana cy’ingurube. Ntamuhanga yafashwe kuwa 23 Gicurasi 2021 nk’uko bisobanurwa na James Kabagyema, mwenenyina, wahunze u Rwanda mu 20218. Mu nkuru ya Daily Monitor, Kabagyema asaba Leta ya Mozambique […]

Uko Cardinal Kambanda abona abanenga Perezida Kagame

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko abona abanenga Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ari abagamije inabi, ngo ntacyo bakoze mu gihe jenoside yabaga, kwimakaza ivanguramoko n’ibindi yarondoye bitari byiza. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Le Croix cyagarutse ku ngingo zirimo urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda, Abapadiri bakoze Jenoside n’abayikekwaho, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda […]

Abanyankole barya ingurube bo babikora- Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa avuga ko mu muco w’ubwoko bwe, Abanyankole guhemuka atari byo gusa ngo akeka ko benewabo barya ingurube bo bashobora kuba babikora. Museveni ubwo yageza ku baturage uko Uganda ihagaze, yavuze ko hari umwe mu bo muri guverinoma wamusabye kureka kohereza mu mahanga umuti wo gukaraba intoki uzwi nka […]

U Rwanda ruri kugerageza imbwa zapima covid-19 mu minota ibiri

Mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena, hatangiye igeragezwa ry’umushinga mushya wo gukoresha imbwa zabugenewe mu gutahura no gupima Covid-19, ku bantu bamaze kuyandura zikoresheje iminota ibiri. Ni imbwa ifite ubushobozi bwo kuba yapima ikizamini cya covid-19 mu minota ibiri mu gihe ubusanzwe uwipimishaga yabonaga ikizamini ku munsi ukurikiyeho. Izi mbwa zikazajya zikora […]

Ntitugitera akabariro-Umuturage wimuwe na Rusizi

Bamwe mu baturage bimutse bava mu Gatumba mu Burundi aho imyuzure ya Tanganyika n’umugezi wa Rusizi yabateye kuva mu byabo bavuga ko ubu batagikora imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko bari mu tuzu duto cyane kandi twegeranye. Aba bakuwe mu byabo ubu bari muri zone Maramvya yo muri komine Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura, aho Perezida w’ […]

Abasezerana imbere y’amategeko baragabanutse mu 2020-NISR

Raporo ku irangamimerere y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, (NISR), igaragaza ko imibare y’abasezeranye imbere y’amategeko mu 2020 yagabanutseho ibihumbi 17 ugereranije na 2019. NISR ivuga ko zimwe mu mpamvu zateye iryo gabanuka, harimo icyorezo cya Covid- 19 ndetse n’Imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe. Yerekana ko imiryango 30 859 yashyingiwe byemewe n’amategeko mu 2020 bavuye ku […]

Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe

Umurambo w’umunyamategeko, Ntwari Bukuru watoraguwe i Kigali nyuma yo guhanuka mu nyubako ndende muri Nyabugogo mu gitondo kuwa Gatatu, umwe mu bo mu muryango we avuga ko nta kabuza yishwe mu mugambi wateguwe n’abantu atavuga abo ari bo. Me Bukuru azwi cyane avuga ku bwicanyi avuga ko bugamije kurimbura Abanyamulenge muri DR Congo, agashinja kenshi […]

Bankoze mu bwonko- Gen Katumba Wamala

Gen Katumba Edward Wamala akaba na Min. w’Ubwikorezi n’Umurimo muri Uganda avuga ko abamurashe, bakica umushoferi we, Kayondo Haruna n’umukobwa we, Brenda Nantongo Wamala bamukoze mu bwonko ku buryo agiye kugira icyo abikoraho. Gen Wamala kuwa Kabiri mugitondo ubwo yerekezaga ku kiriyo cya nyirabukwe, abantu bane bamumisheho amasasu 56, arahakomerekera. Ku munsi wo gushyingura umukobwa […]

Uwo bivugwa ko ari umuhungu wa Me Bukuru mu mvugo ikakaye ku rupfu rwa Se

Amakuru BWIZA itaremeza avuga ko Me Bukuru Ntwali, afite umuhungu witwa Enock Ngoga, wagiye kuri Twitter, akoresha amagambo akakaye ku rupfu rw’uyu munyamategeko kugeza ubu rutarasobanuka neza. Mu ntangiro z’icyumweru, Me Bukuru yahanutse ku igorofa ry’Inkundamahoro i Nyabugogo gusa bamwe bavuga yaba yarishwe, abandi bati yariyahuye. Ni ingingo itavugwaho rumwe mu gihe iperereza ritararangira ngo […]

Umukobwa wa Gen Katumba Wamala yashyinguwe yambaye ikanzu y’ubukwe

Umukobwa wa Gen Katumba Edward Wamala, Brenda Nantongo Wamala yashyinguwe yambaye ikanzu y’ubukwe ahitwa Kikwanda, ugana Mukono muri Uganda. Brenda yishwe ubwo abantu bataramenyekana bamishaga urufaya rw’amasasu 56 ku modoka yari itwaye Se waje kurusimbuka naho umushoferi wari ubatwaye, Kayondo Haruna, n’uyu mukobwa barahagwa. Nyina w’uyu mukobwa, Christine Katumba kuwa Gatatu yari yarangaje ko ibi […]

Dufite ubwoba, turi gushaka amakuru- Umwavoka wa Ntamuhanga

Umunyamategeko wa Ntamuhanga Cassien, Simao Henrique Buque avuga ko kuri ubu bafite ubwoba, bagishakisha amakuru kuko we n’abakoranaga n’umukiliya we batazi neza aho aherereye. Simao Henrique Buque yabwiye BBC ati: “Ku makuru turi kumva, turi gukora ibishoboka ngo tumenye ukuri kubyo kumujyana aho ariho hose.” Ntamuhanga yatawe muri yombi ku cyumweru tariki 23/05 ku kirwa […]

SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique

Hari amakuru ko abaperezida bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) bateye utwatsi ko Ingabo z’ u Rwanda (RDF) zajya muri Mozambique isumbirijwe n’intagondwa ziyitirira Idini ya Islam zayogoje bimwe mu bice by’icyo gihugu. Inama ya Troika yabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize muri Mozambique yarimo abakuru b’ibihugu bari kumwe […]

Umudepite mu nteko ya Tanzania yasohowe nabi kubera ipantaro

Umudepite witwa Condester Sichwale yasohowe nabi mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania nyuma y’aho hari mugenzi we wari wijujutiye ipantaro y’umukara yari yambaye kuko imwegereye cyane. Ibi byakozwe nyuma y’aho undi mudepite witwa Huseein Amar avuze ko mugenzi we yambaye ipantaro idakwiriye. Yagize ati ” Nyakubahwa muyobozi w’inteko, reba uriya mudepite wicaye iburyo bwanjye, wambaye […]

Protais Musoni ku ngumi n’imigeri zavugije ubuhuha muri nteko nyafurika i Johannesburg

Umuyobozi mukuru wa Pan African movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yanenze imirwano yaranzwe n’ingumi n’imigeri byaranze Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri kubera muri Afurika y’Epfo. Iyi nteko ikomeje kurangwa n’imvururu no kutumvikana ku bice biyigize mu nteko rusange yayo. Musoni avuga ko ” kuba abantu bakomoka ku mugabane umwe bakirwana […]

Nitubona itegeko tuzamanuka ku bakorana na Makanika ba Twirwaneho, ba Biloze Bishambuke-FARDC

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo DR mu Ntara ya Kivu y’Epfo, Capt. DieudonnĂ© Kasereka avuga ko bari kwitegura, ko bategereje itegeko ngo bamanuke basenye imitwe ya Mai Mai, Biloze Bishambuke na Twirwaneho n’indi iteza umutekano mucye muri iyo ntara. Imirwano hagati y’iyi mitwe muri wikendi ishize yatumye Abanyamulenge benshi mu gace ka […]

Amafoto: Abagabo 38 bafatiwe i Kampala bigize abagore mu bukwe bw’abatinganyi hari n’udukingirizo

8dc3e6cd-169e-45c3-b3df-f58028f8134a.jpg

Abantu b’igitsinagabo 38 bafatiwe i Nansana mu Mujyi wa Kampala bambaye nk’abagore mu bukwe bw’abari bagiye kubana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi ndetse hasangwa udukingirizo tutarakoreshwa. Luke Owoyesigyire, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cy’umujyi, avuga ko bakiriye amakuru ko hari abatinganyi bateguye ubukwe muri zone 780 ahitwa Ochen muri Nansana. Yagize ati: ” Ako […]

MSF irikanga Kolera ishobora kwaduka i Goma

Umuryango w’abaganga batagira umupaka MĂ©decins Sans Frontières (MSF) uvuga ko kubera ko indwara ya kolera (cholera) isanzwe iboneka mu gace kegereye ikirunga cya Nyiragongo biteye inkeke cyane, bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa abantu bo mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo bagezwaho amazi meza yo kunywa. Ibi MSF ibishingira ku kuba abantu hafi […]

Uko abajura bashatse kwigiriza nkana kuri Gen Salim Saleh

Abantu bane batawe muri yombi bakurikiranweho gushaka kwiba miliyoni 43 z’amashilingi kuri konti ya murumuna wa Museveni, Caleb Akandwanaho bakunze kwita Salim Saleh. Konti ya Gen Saleh iri muri Stanbic Uganda niyo aba bagabyeho ibitero. Abo ni: Isima Katende, Mawejje Yahaya, Mukasa Tukiko na Steven Ssemwogere. Aba bakoresheje imeli, bandikira manaja (manager) wa Stanbic Bank […]

Hari imbogamizi mu gucungira umutekano abashobora gushinjura Kabuga bari mu Rwanda- Umwavoka

Umwunganizi wa FĂ©licien Kabuga, Me Altit yasabye urukiko rwa ONU/UN ikindi gihe cyo gutegura urubanza mu mizi rw’uwo yunganira, agaragaza ko hari imbogamizi ku ngingo yo gucungira umutekano abashobora gushinjura umukiliya we bari mu Rwanda. Iburanisha ryasubukuwe kuwa kabiri nimugoroba, nyuma y’amezi atandatu risubitswe bisabwe n’impande zombi ngo zitegure urubanza. Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga […]

Aba yarashe mu kico izo ngurube- Museveni ku iraswa rya Gen Katumba Wamala

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko umurinzi wa Gen Katumba Wamala, aba atiriwe arasa mu kirere, ko ahubwo yari kurasa mu kico abo ari kwita ”ingurube” barashe uyu mujenerali w’inyenyeri enye. Museveni avuga ko aba bari abantu bakora iterabwoba bityo ko uyu murinzi, aba yahise abarasa, aho kurasa mu kirere ngo bahunge. Avuga […]

Butaro: Batanu mu barwayi 20 baba bafite kanseri zifite aho zihuriye no kunywa itabi

Umuganga uvura Cancer mu Bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera, Dr. John Butonzi, avuga ko uretse Cancer y’ibihaha, itabi ari intandaro ya Cancer z’amoko anyuranye mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 35 na 70 y’amavuko. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC kivuga ko mu Rwanda abantu 12.8% banywa itabi biganjemo urubyiruko, naho abaganga bavura […]

Amagambo Gen Katumba Wamala yatangaje mbere yo kuraswa

e2yg7qwwqam0ft_.jpg

Gen Katumba Edward Wamala uri mu basirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda (UPDF) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021 yarashwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana ubwo yari amaze akanya gato yifurije abaturage kwirinda Coronavirus no kugira ukwezi kwa Kamena kwiza. Gen Wamala yari akimara kwandika ubwo butumwa kuri Twitter nibwo byahise […]

Nahawe ‘warning’ ko ntagomba kuzongera kuvuga kuri jenoside-Karasira mbere yo gutabwa muri yombi

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza ubu uzwi mu biganiro bikunze guteza impaka kuri YouTube kuri ubu yafunzwe ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi” nyamara ngo yari yaraburiwe, asabwa kutazagira icyo yongera kuvuga kuri jenoside. Ku cyumweru, kuri ‘channel’ ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, Karasira, yavuze ko yari yarahawe “‘warning’ [kuburirwa] […]

Abadepite basuzumye itegeko rishobora gukumira abanyamahanga kubona ubutaka uko bishakiye

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, yatangiye igikorwa cyo gutora itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, rikaba ryitezweho no gukumira abanyamahanga kubona ubutaka uko bishakiye. Iri tegeko kandi rizafasha abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka buri munsi ya hegitari 1, rikazasimbura iryari ririho ryo muri 2013 bigaragara ko ryari ririmo ibyuho. Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zakozwe ku Itegeko rigenga […]

Gen Salim Saleh mu mweyo wo muri Uganda Airlines

Murumuna wa Perezida Museveni akaba n’Umuyobozi wa Operation Wealth Creation (OWC) ya UPDF, Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ari inyuma y’iyirukanwa ry’abakozi batandukanye barimo abayobozi bakuru muri Uganda Airlines. Mu minsi mike ishize, Museveni yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru ba Uganda Airlines avuga ko barya ruswa. Gen Saleh, Chimpreports itangaza ko bisa nkaho ari […]

Biravugwa ko Karasira Aimable yatumijweho na RIB

Amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko umuhanzi Aimable Karasira wahoze yigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda yahamagajwe na RIB ku mpamvu zitaratangazwa. Ntwali John William kuri Twitter yatangaje ko ” Karasira yasabwe kwitaba ku biro bikuru bya RIB i Kigali (Kamukina) nta kubura cyangwa ngo akerererwe.” Amakuru avuga ko Karasira yaba yahamagajwe n’umukozi wa […]

Indirimbo ya Diamond ishobora kumuteza ibibazo muri BET Awards 2021

Abakoresha Twitter batandukanye cyane abakurikirana umuziki, batangije inkundura yo gukora ibishoboka byose ngo umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz atazatorwa mu irushanwa rya Black Entertainment Television (BET) 2021 bamuziza guhengama muri politiki. Bamwe kuri Twitter bavuga ko Diamond adakwiriye gutorwa kuko ” Avanga politiki n’umuziki kandi agahengamira ku ruhande rw’ishyaka rimwe mu gihe abakunzi be […]

Uwahiritse ubutegetsi muri Mali yakozwe mu jisho mu nama ya CEDEAO

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare riyobowe na Col. Assimi GoĂŻta na we wari muri iyo nama. Iyi coup d’etat ni iya kabiri muri Mali mu mezi icyenda gusa, ingingo CEDEAO yagaragaje ko itakwihanganira n’ubwo Col. Assimi ashobora […]

Canada: Umudepite wari mu nama kuri ‘Zoom’ yagaragaye yambaye ubusa

Umudepite wo muri Canada, William Amos ubwo yari mu nama na bagenzi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuri Zoom yambaye ubusa gusa imyanya y’ibanga yari ikingirijwe na telefoni ubwo yari ari kwihagarika. Amos mu ijoro ryo kuwa Kane yanditse kuri Twitter, avuga ko “yagiye kwihagarika atazi neza ko, kamera ifunguye.” Avuga ko ” Ntewe isoni cyane n’ibikorwa […]

Narishimye cyane, sinicuza, nabonaga yabize icyunzwe- abagore bavuga uko byagenze ku munsi wo gutakaza ubusugi

Ikinyamakuru The Huffington Post cyabajije abagore batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu, bavuga uko byabagendekeye ku munsi batakajeho ubusugi, bamwe bavuga ko byabashimishije n’ibindi. Umugore wo muri Irland ati ” Natakaje ubusugi kuri Noheli. Hari ku gicamunsi cya Noheli. Nari ndi kumwe n’umuhungu w’imyaka 17 twari tumaze amezi […]

Ishyaka riravuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwaguye ku buryo bukabije

e2eab5mxoaak7uu.jpg

Ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) riravuga ko hakwiriye ibiganiro ku cyo rivuga ko ari ikibazo cy’ubukungu bw’ u Rwanda buhagaze nabi gusa ngo byagera mu myaka itatu ishize, bukaba bwaraguye ‘bikabije’. Iri shyaka mu itangazo ryashize hanze kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 BWIZA yabonye, ritangaza ko ibyo rivuga bishingiye ku mibare ya MINECOFIN, […]

Abakorana na Ntamuhanga Cassien bavuga ko batazi niba agifungiwe muri Mozambique

Cassien Ntamuhanga watorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 yafatiwe muri Mozambique nk’uko byemezwa n’abo mu ishyaka rye rya politiki gusa bakavuga ko batazi niba yaba agifungiwe muri icyo gihugu. Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu bashinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri […]

Amazuku atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaze irimo uburozi- Ubutegetsi

Abategetsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bafite impungenge ko amazuku cyangwa amahindure (lava) atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaz irimo uburozi. WASOMA: https://bwiza.com/?Goma-Ntibahangayikishijwe-no-kongera-kuruka-kw-ikirunga-gusa-bafite-n Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) watangaje ko abantu bagera ku 400.000 bamaze guhunga bava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma […]

Meya Lukwago yabonywe ‘arabya indimi’ ku mabuno ya Winnie Nwagi

Meya w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago Ssalongo yagaragaye yarangariye amabuno y’umuhanzikazi Winnie Nwagi bari bahuriye mu birori. Nwagi n’ubusanzwe ugira inyuma hashotorana yari mu bahanzi bari baje gususurutsa abari bitabiriye ibirori bya nyuma yo kurahira kwa Lukwago. Abari aho babibonye ko Meya Lukwago yari yarangariye amabuno gusa bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda bivuga ko ” […]

MC yasohotse mu bukwe arigendera atabuyoboye akimara gukubita amaso umugeni

Umusangiza w’amagambo (MC) wari mu bukwe ahitwa Mwatate, Taveta muri Kenya yasohotse mu bukwe arigendera atabuyoboye nyuma yo kubona ko umugeni ari umukobwa bigeze gukundana kera bagatandukana. Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko MC yakundaga uwo mukobwa cyane ku buryo byamugoye kwihangana agakomeza kuyobora ubukwe, ahitamo kurambika mikoro hasi arigendera. MC usanzwe ari mwarimu ku […]

Gen Rui Jorge aravugwa mu itabwa muri yombi rya Ntamuhanga Cassien

Umuyobozi w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Mozambique, Brig Gen Rui Jorge aravugwaho gutanga amabwiriza yo guta muri yombi, Cassien Ntamuhanga. Uyu mujenerali mu Ngabo za Mozambique (Forças Armadas de Defesa de Moçambique) ni we uvugwa muri iri fatwa Ntamuhanga wabaga muri Mozambique nk’impunzi ntibizwi icyamuteye kuba yaba yaratanze ayo mabwiriza niba koko ari we ubiri inyuma […]

Hari abafata uruzinduko rwa Macron nk’urw’ubutwari

Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, abakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize, basanga uru ruzinduko ari ikimenyetso gikomeye gishimangira ubutwari bwe. Bavuga ko uyu muyobozi yifuje ukuri ku ruhare igihugu cye cyagize mu mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, bityo […]

Igitero cya FLN: Rushorera mu mubano w’ u Rwanda n’ u Burundi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ahangakishijwe n’uburyo umubano w’igihuhu cye n’u Burundi wari utangiye kuba mwiza nyamara icyo gihugu baturanye kikaba gikomeza kuvugwa ko giha intwaro abatera u Rwanda. Prezida Kagame yabibwiye ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa. Iyo nkuru yashyizwe ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibitero byabaye mu […]