Ethiopia yungutse umusirikare wa mbere ufite ipeti rya Marshal (Amafoto)

img_20220108_143747.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za kiriya gihugu, Dr Abiy Ahmed Ali, yazamuye mu ntera Gen Berhanu Jula amuha ipeti rya Field Marshal General. Ni umuhango wabereye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu. Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Abiy yazamuye mu ntera […]

Muzehe Mayaka wamamaye mu kwerekana imipira i Nyamirambo yapfuye

Umukambwe Mayaka Emmanuel wamamaye mu Biryogo i Nyamirambo kubera kwerekana imipira yiganjemo iy’i Burayi yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’ikimenyabose i Nyamirambo yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryakeye, mbere yo kwemezwa n’abo mu muryango we. Uretse kuba Mayaka yari azwi kubera inyubako ye izwi nko ‘Kwa Mayaka’ yerekanirwagamo imipira, anazwi cyane kubera […]

Rubavu: Umusaza w’imyaka 65 yahiriye mu kiraro

Umusaza w’imyaka 65 y’amavuko witwa Kabagema Sérathiel wo mu karere ka Rubavu, yahiriye mu kiraro yari aryamyemo ubwo yari arinze inka ze. Byabereye mu mudugudu wa Gahenerezo, mu kagari ka Rungu ho mu murenge wa Mudende w’akarere ka Rubavu. Mu ma saa yine na 50 zo mu ijoro ryakeye ni bwo byamenyekanye ko uyu musaza […]

FARDC yiciye ibyihebe 12 bya ADF muri Ituri

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyiciye abarwanyi 12 ba ADF mu duce twa Otomabere na Mambelenga two muri Teritwari ya Irumu ho mu ntara ya Ituri. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yavuze ko bariya barwanyi biciwe mu mirwano yasakiranyije ingabo za Congo ndetse n’inyeshyamba za ADF zihuje […]

Nyaruguru: Abasore babiri bavukana basuye nyina, barwanirayo umwe yica undi

Abasore babiri, Munyeshyaka Faustin w’imyaka 30, wabarizwaga mu Mujyi wa Huye na Karemera Célestin w’imyaka 27, wabarizwaga i Kigali, bava inda imwe kwa Se na Nyina, basuye nyina muri iyi minsi isoza umwaka w’2021, barwanira mu nzu iwabo, mu mudugudu wa Mpanda, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, uyu Karemera yica Munyeshyaka. […]

Syli National yageze muri Caméroun nyuma yo gukorera umwiherero i Kigali (Amafoto)

img_20220107_170108.jpg

Ikipe y’Igihugu ya Guinée-Conakry, Syli National, yamaze kugera i Yaoundé muri Caméroun aho yitabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2021. Abagize ikipe ya Guinée bageze i Yaoundé bakubutse hano i Kigali, aho bari bamaze hafi icyumweru bakorera umwiherero. Ni umwiherero wasize Guinée ikinnye imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi y’u Rwanda, umwe iwutsindwamo ibitego 3-0 mu […]

Umupfumu yabwiye Sadio Mané ko nakina umukino wa Sénégal na Bénin azicwa n’umutima

Umunya-Sénégal Sadio Mané usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza, yabwiwe n’umupfumu w’umunya-Bénin ko naramuka akinnye umukino ikipe y’igihugu cye izahuriramo n’iya Bénin azicwa n’umutima. Mané na bagenzi be ba Les Lions de la Teranga bari kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera muri Caméroun aho baherereye mu tsinda rya kabiri ry’Igikombe cya Afurika ririmo ikipe […]

Guinée Conakry yihoreye ku Mavubi mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Guinée Conakry, Syli National’, yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo guhaguruka i Kigali yerekeza muri Caméroun aho igomba kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma y’ubanza Amavubi yari yatsinzemo Syli National ibitego 3-0 ku wa Mbere w’iki […]

Uvira: Sosiyete Sivile yamaganye abasirikare b’u Burundi bari ku butaka bwa RDC

Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Uvira yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ingabo z’u Burundi zimaze icyumweru kirenga muri kariya gace. Amakuru avuga ko kuva tariki ya 23 Ukuboza 2021 abasirikare barenga 400 b’u Burundi ari bo bari ku butaka bwa Congo Kinshasa, aho bagiye […]

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yitabiriye Igikombe cya Afurika yitwaje amatoni y’ibiryo

Ikipe y’igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yatumye ab’i Yaoundé mu murwa mukuru wa Caméroun bakangarana nyuma yo gukora agashya ubwo yahageraga yitabiriye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika. Itsinda ry’intumwa 86 za Maroc ririmo abakinnyi 28, abatoza ndetse n’abayobozi ryageze muri Caméroun ku Cyumweru, rihasanga amakipe y’ibihugu bya Ethiopia, Sudani na Zimbabwe yahageze mbere akahakorera […]

Koreya: Wa muntu washoboye kunyura mu gace karinzwe kurusha utundi ku Isi ntawe umubonye yamenyekanye

Umugabo uherutse kwambuka agace karinzwe cyane kurusha utundi ku Isi gatandukanya ibihugu bya Koreya ya Ruguru n’iy’Amajyepfo nta muntu umubonye, yamenyekanye. Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko ku wa 1 Mutarama 2022, umuntu utarahise amenyekana yabashije kwambuka ubutaka budakandagiramo abasirikare buzwi nka DMZ butandukanya iki […]

Naby Keita wa Liverpool yageze i Kigali mbere y’uko we na bagenzi be bongera guhura n’Amavubi

Umunya-Guinée Conakry, Naby Keita ukinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yaraye ageze i Kigali mbere y’uko we na bagenzi be bakinana mu kipe y’Igihugu bongera kwipima n’Amavubi y’u Rwanda. Naby Keita usanzwe ari Kapiteni wa Guinée yaraye ageze i Kigali ku mugoroba w’ejo nk’uko bigaragara muri videwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée […]

Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yahaye impano idasanzwe Perezida Ndayishimiye

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yageneye impano Perezida wa kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye. Ni nyuma yo gusoza amasengesho y’iminsi ine yari yarateguwe n’Umukuru w’igihugu mu rwego rwo gushima Imana, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Warakoze Mana.” Ni amasengesho yaberaga mu ntara ya Bujumbura Bunyoni avukamo, yitabirwa n’abategetsi batandukanye muri Guverinoma y’u […]

Guinée: Bwa mbere Alpha Condé yahawe uruhushya rwo gusohoka mu gihugu kuva ahiritswe ku butegetsi

Agatsiko k’abasirikare bahiritse Alpha Condé ku butegetsi bwa Guinée Conakry, kamwemereye gusohoka igihugu ku nshuro ya mbere kuva kamuhiritse. Itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu ejo ku wa Gatanu rivuga ko Condé yemerewe kujya hanze y’igihugu mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwe. Agatsiko kamuhiritse ku butegetsi muri Nzeri umwaka ushize kavuze ko atagomba kurenza ukwezi kumwe […]

Padiri Thomas Nahimana yangiwe gukorera imyigaragambyo i Paris

Leta y’u Bufaransa ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021, yangiye Padiri Nahimana Thomas gukora imyigaragambyo yagombaga gukorera i Paris mu murwa mukuru wa kiriya gihugu. Uyu mupadiri uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda yari yateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Leta y’igihugu cya Niger cyo kwirukana Abanyarwanda umunani bari bamaze igihe gito baba […]

Perezida wayoboye u Burundi iminsi 6 yapfuye

François NGEZE wigeze kuyobora u Burundi mu gihe cy’iminsi itandatu, yitabye Imana ahitanwe n’indwara ya kanseri yari amaranye igihe. Urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 68 rwabaye ku wa Kane w’iki cyumweru nk’uko ibitangazamakuru by’i Burundi byabitangaje. Ngeze yahoze ari Minisitiri w’umutekano mu Burundi mu gihe cy’ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Buyoya. Hagati y’itariki ya 21 n’iya 27 […]

IRMCT yasabye Niger kutirukana ba Banyarwanda yaherukaga gusaba kuva ku butaka bwayo

Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT), rwasabye leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda umunani yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego. Bikubiye mu mwanzuro urwo rwego rwafashe kuri uyu wa gatanu. Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger ni bwo yari yahaye bariya Banyarwanda barimo abagizwe abere ku byaha […]

Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko umwaka wa 2021 urangiye nk’uwa 2020 wabubanjirije, ahanini bitewe n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze imyaka hafi ibiri cyugarije Isi. Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2021 yagejeje ku Banyarwanda, anaboneraho kubifuriza umushya muhire wa 2022. Yavuze ko n’ubu ngubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwabujije abantu […]

Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira_Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ubwo yatorerwaga inshingano zo kuyobora kiriya gihugu hari abamuteze imitego bavuga ko atazashobora kuyobora, gusa kuri ubu bakaba baratangiye kumugarukira bavuga ko birimo biraza. Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye amasengesho y’igihugu y’iminsi 4 yo gushima Imana. Ni amasengesho afite intego igira it ‘Warakoze Mana’ ategurwa […]

Hamenyekanye uko abayobozi bakuru ba ADF barokotse ibitero by’indege z’ingabo za Uganda

Ku itariki ya 30 Ugushyingo ni bwo Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye kugaba ibitero ku birindiro by’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibitero byagabwe hifashishijwe indege z’igisirikare cya Uganda ndetse n’ibimodoka by’intambara. Ingabo za Uganda n’iza RDC zivuga ko intego y’ibi […]

Gusubika Shampiyona ni icyemezo cy’ubunebwe_Sadate anenga Minisitiri Munyangaju

Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yanenze Minisiteri ya Siporo avuga ko icyemezo yafashe cyo guhagarika shampiyona y’u Rwanda ari icy’ubunebwe. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura iki cyorezo mu gihugu. Amabwiriza mashya yashyizweho na […]

U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira abaturage barwo baheruka kwirukanwa muri Niger

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakira Abanyarwanda umunani baheruka guhabwa igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bw’igihugu cya Niger bari bamaze igihe babamo. Muri iki cyumweru ni bwo Leta ya Niger yaciye iteka ryirukana bariya Banyarwanda basoje ibihano, nyuma yo gucirwa imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri […]

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe kugeza igihe kitazwi

img-20211230-wa0034.jpg

Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Kane yatangaje amabwiriza mashya yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura iki cyorezo mu gihugu. Amabwiriza mashya yashyizweho na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, azatangira kubahirizwa ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, akazamara iminsi 30. Imwe mu ngingo iyakubiyemo ivuga ko “Imyitozo y’amakipe […]

Ishimwe rya Perezida Kagame ku ngabo za RDF n’abandi bashinzwe umutekano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa busoza umwaka ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego zishinzwe umutekano abereye Umugaba w’Ikirenga, abifuza umwaka mushya muhire wa 2022 n’imiryango yabo. Perezida Kagame mu butumwa bwe bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, iry’Abanyarwanda bose n’irye bwite yifuriza ba Ofisiye muri RDF, […]

Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahaye imirimo mishya Majoro Bertin Gahungu wari umaze igihe akora mu rwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (SNR). Maj Gahungu yagizwe defense attaché (ukuriye ibikorwa bya gisirikare) muri Ambasade y’u Burundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasimbuye CPP Ndadaye Athanase Joshua nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida […]

Perezida Hichilema yasoneye ababyeyi bose amafaranga y’ishuri kuva muri Mutarama 2022

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, yatangaje ko guhera muri Mutarama 2022 nta munyeshuri mu gihugu cye uzongera kwishyurira amafaranga y’ishuri umwana we wiga mu mashuri ya Leta. Perezida wa Zambia yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Ati: “Mwaba mwarigeze mutekereza ko mushobora kwinjira muri Mutarama mudahangayikishijwe n’amafaranga y’ishuri? Yego. Mutarama 2022 niba […]

Darfur: Abitwaje intwaro bataramenyekana basahuye ibyo kurya bya PAM

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana basahuye ububiko bw’ibiribwa bw’Ishami rya Loni ryita ku biribwa (PAM) bw’i Darfur muri Sudani. Abategetsi muri Sudani bavuga ko ubu bubiko bwarimo Toni 1,900 z’ibiribwa byari bigenewe abaturage bo mu ntara ya Darfur imaze imyaka myinshi yugarijwe n’ibibazo by’inzara n’intambara. Abaturage b’i El Fasher muri Darfur babwiye Reuters dukesha iyi nkuru […]

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wayo wafashwe amashusho ahondagura umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi wayo uheruka kugaragara mu mashusho akubitira umuturage mu mujyi wa Kigali. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Karacyemutse II Jesse ni we washyize aya mashusho ku rubuga rwa Twitter. Muri aya mashusho yamaganwe n’abatari bake umupolisi wambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda agaragara akubitisha indembo umusore […]

APR FC yatsinze Espoir FC bigoranye, ifata umwanya wa mbere muri shampiyona

Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Igitego cyo ku munota wa 70 w’umukino cya Ombolenga Fitina ni cyo cyafashije APR FC kwegukana amanota […]

Kiyovu Sports yatandukanye n’umukinnyi yari yaratijwe na APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na rutahizamu Ishimwe Kevin, nyuma y’igihe kigera ku mwaka umwe yaramutijwe na APR FC. Kiyovu Sports yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo. Iyi kipe kuri ubu iyoboye by’agateganyo urutonde rwa shampiyona yavuze ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ku bwumvikane, gusa […]

Perezida Samia Suluhu yahaye imbabazi imfungwa zirenga 5,000

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yahaye imbabazi imfungwa 5,704; mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kiriya gihugu kimaze gihawe ubwigenge. Ibirori by’ubu bwigenge byizihijwe tariki ya 09 Ukuboza 2021. Iby’izi mbabazi biheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzania, George Simbachawene, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Yavuze ko abarebwa na zo ari abantu […]

Thierry Hitimana yatandukanye na Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’Umunyarwanda Thierry Hitimana wari umutoza wayo wungirije. Simba mu itangazo yasohoye yavuze ko yatandukanye n’uyu mutoza ku bwumvikane, imushimira akazi yari amaze kuyikorera. Thierry Hitimana yari umutoza wungirije wa Simba Sports Club mu mezi atatu n’iminsi 20 yari ishize. Simba Sports […]

Ituri: Ibitero bya kajugujugu za FARDC byiciwemo inyeshyamba 31

Abarwanyi bagera kuri 31 b’umutwe wa CODECO, biciwe mu bitero kajugujugu z’igisirikare cya Congo Kinshasa ziheruka kugaba ku birindiro byazo biri muri Teritwari ya Djugu ho mu ntara ya Ituri. Kuri uyu wa Kabiri igisirikare cya Congo Kinshasa cyavuze ko ibi bitero cyabigabye hagati y’itariki ya 23 n’iya 26 Ukuboza. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, […]

Muzatware igikombe cya Afurika cyangwa mugarure amafaranga mwatakajweho_Col Doumbouya ku bakinnyi ba Guinée

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yasabye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu cye guhesha ishema igihugu bagatwara Igikombe cya Afurika cyangwa bagasubiza amafaranga batakajweho. Col Doumbouya yabibwiye abakinnyi ba Syli Nationale ubwo ejo ku wa Mbere, ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Caméroun kuva mu kwezi gutaha. […]

U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya byiyongera kuri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye risoza umwaka wa 2021 yabwiyemo Abanyarwanda uko umwaka urangiye igihugu gihagaze. Yavuze ko uyu mwaka usize ubukungu bw’u Rwanda bwariyongeye cyane, […]

Perezida Tshisekedi yasabye imbabazi abaturage b’iwabo ku ivuko, abaha isezerano rikomeye

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye imbabazi abavandimwe be bo muri Teritwari ya Kabeya Kamwanga, abizeza ko narangiza kuyobora Congo Kinshasa azajya guturana na bo. Hari mu ruzinduko Perezida Tshisekedi aheruka kugirira mu ntara ya Kasai y’Iburasirazuba asanzwe avukamo. Perezida Tshisekedi yasabye imbabazi abatuye muri kariya gace kubera kubasura atinze […]

Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yerekanye abantu 11 barimo Gitifu w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, n’umukozi w’Umurenge Ushinzwe Irangamimerere, Mukeshimana Christine, bazira gusezeranya abageni batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bafatanwe kandi n’Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugaragara hamwe n’abandi bantu bari bitabiriye ibirori byo kwiyakira barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu […]

Ubutegetsi bwa Col Goïta bwamaganye abarimo u Bufaransa babushinja gukorana n’abacancuro b’Abarusiya

Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali bwasubije Ku nshuro ya mbere ibihugu birimo u Bufaransa biherutse kubushinja gukorana n’abacancuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner. U Bufaransa n’ibindi bihugu 14 bisanzwe ari inshuti zabwo, biheruka kwamagana abasirikare b’abacancuro b’umutwe wa Wagner Group bivugwa ko bagiye koherezwa muri Mali. Birimo u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, Repubulika ya […]

Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa 2021 (Amafoto)

img_20211225_051329.jpg

Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa wa 2021, nyuma yo guhigika abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bari barihataniye. Umunyana wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 ndetse akanaba na Miss supranational Rwanda muri 2019, yegukanye ririya kamba ahigitse abakobwa 16 bari barihataniye. Irushanwa rya Miss wa […]

U Burundi bwemerewe kongera kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Abapolisi b’Abarundi bagiye kongera gusubizwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano bya Loni, nyuma y’imyaka irenga itanu barabikumiwemo. Ni amakuru yatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ejo ku wa Gatanu, ubwo yari i Bujumbura mu muhango wo kumwifuriza Noheli nziza yari yatumiwemo n’inzego z’igisirikare n’igipolisi cy’u Burundi. Ubwo abapolisi b’u Burundi bakumirwaga mu bikorwa […]

Kagere na bagenzi be bahaye Noheli abafana ba Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yafashije abafana bayo kwizihiza neza umunsi mukuru wa Noheli, nyuma yo kunyagira ikipe ya KMC ibitego 4-1. Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino cya ba myugariro Mohammed Hussein na Joash Onyango, na bibiri byo mu gice cya kabiri cy’umukino […]

Abasirikare batari bake ba FARDC bishwe na M23

Abasirikare umunani ba Congo Kinshasa biciwe mu bitero bibiri bagabweho n’abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa M23 mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ni ibitero byagabwe ku birindiro by’ingabo za Congo biri mu Rutshuru ho mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’inzego za gisirikare muri Rutshuru, Lt Col Muhindo Lwanzo, mu kiganiro na AFP. […]

Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abavuze ko yavukanye ubugabo

Madamu wa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Brigitte Macron, yatangaje ko agiye kugeza imbere y’ubutabera abakwirakwije inkuru z’uko yavutse ari umuhungu nyuma akihinduza igitsina. Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Brigitte Macron yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yavukanye ubugabo. Byari nyuma y’inkuru yari yanditswe ku rubuga rw’abanyapolitiki bagendera ku myumvire ya kera (extrême droite), […]

Umunyamakuru Nkusi Arthur ‘Rutura’ ntabwo azongera kumvikana kuri Kiss FM

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur wamamaye nka Rutura, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza atazongera kumvikana kuri Radio ya Kiss FM yakoreraga. Uyu mugabo wari umaze imyaka 10 akorera kiriya gitangazamakuru yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Muraho basore! Sinari narigeze ntekereza ko none waba umunsi […]

Amerika yemeje ikinini cya mbere kivura COVID-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ikinini cyakozwe na Sosiyete ikora imiti ya Pfizer nk’umuti wa mbere uvura icyorezo cya COVID-19. Ejo ku wa Gatatu ni bwo inzego z’ubuzima muri Amerika zemeje iki kinini. Abanyamerika bazahabwa iki kinini bari mu ngo zabo nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje. Amerika yateye yo guca intege COVID-19, […]

U Rwanda na Zimbabwe bigiye kujya bihanahana abarimu

Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe kuri uyu wa Kane zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yemerera ibihugu byombi kujya bihanahana abarimu. Aya masezerano yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; mu gihe ku ruhande rwa Zimbabwe yashyizweho umukono na Minisitiri w’abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza, […]

Undi mutoza muri shampiyona y’u Rwanda yeguye

Umufaransa Gyslain Bienvenu Tchiamas wari umutoza mukuru wa Gicumbi FC, yeguye ku mirimo ye kubera umusaruro mubi. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo uyu mutoza yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye. Ni nyuma y’uko Gicumbi FC yari imaze gutsindwa na Etincelles FC y’umutoza Bekeni wanigeze kuyitoza ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa […]

Ingabo za Mozambique zakiriye iza RDF na SADC mu gitaramo bacinya akadiho (Amafoto)

img_20211223_044507.jpg

Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Mozambique zakiriye Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu gitaramo, bafatanya gucinya akadiho. Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’indege cya Mocimboa Da Praia ejo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza, hagati ya Saa mbili n’igice z’igitondo na Saa saba n’igice z’igicamunsi. Intego nyamukuru […]

Onana yafashije Rayon Sports gutsinda Police FC, yambura APR FC umwanya wa Kabiri

Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino waranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, gusa birangira Rayon Sports ari yo icyuye […]

APR FC yikuye mu nzara za Etoile de l’Est yiyushye akuya

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Etoile de l’Est ibitego 2-2, iyikuraho inota rimwe yiyushye akuya. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yasuye Etoile de l’Est kuri Stade ya Ngoma, mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe yakinnye idafite abatoza bayo banduye icyorezo cya COVID-19, biba ngombwa ko yiyambaza Mugabo Alex […]

Ruvebana wahoze ari PS muri MIDIMAR akurikiranweho gusambanya abakobwa ku ngufu

Ruvebana Antoine wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri ishinzwe impunzi no gucunga ibiza (MIDIMAR), afunzwe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu akekwaho. Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR mu myaka ya 2012 avaho mu 2017 mbere yo gusimburwa na Kayumba Olivier. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Ruvebana “akurikiranweho […]

Umunyarwanda ukinira Manchester United arifuzwa n’indi kipe yo mu Bwongereza

Ikipe ya Ipswich Town ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Bwongereza (League one), irifuza gusinyisha Umunyarwanda Noam Emeran usanzwe akinira Manchester United. Iyi kipe iheruka kwemeza Kieran McKenna wahoze ari umutoza wungirije wa Manchester United nk’umutoza wayo mukuru, akaba ari na we wifuza gusinyisha Noam Emeran muri Mutarama 2022 ubwo isoko ryo kugura no […]

Uganda: Hadutse umutwe mushya uri kwica abapolisi ugambiriye guhirika Museveni

Inzego zishinzwe umutekano za Uganda zataye muri yombi abantu umunani babarizwa mu mutwe mushya witwa UCFC (Uganda Coalition Forces of Change) umaze igihe ugaba ibitero ku bashinzwe umutekano ba kiriya gihugu na bamwe mu basivile. Uyu mutwe ushinjwa kugira uruhare mu bitero biheruka kugwamo abapolisi bane ba Uganda byanibiwemo imbunda enye bakoreshaga. Polisi ya Uganda […]

M23 yagabye igitero cya 4 kuri FARDC, itwika ibirindiro byabo

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Congo Kinshasa biri ahitwa Runyoni ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zisiga zibitwitse. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021. Amakuru avuga ko M23 ari yo yacungaga kariya gace ijoro ryose, mbere yo […]

Rubavu: Polisi yarashe uwiyitaga DPC w’Abuzukuru ba Shitani arapfa

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rubavu, yarashe umusore wiyitaga DPC w’agatsiko kazwi muri kariya gace nk’Abuzukuru ba Shitani arapfa. Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri Tariki 21, Ukuboza 2021 ubwo uwarashwe yari yikoreye Televiziyo ya Flat Screen bikekwa ko yari avuye kwiba. Amakuru avuga ko uwarashwe ari umusore w’imyaka 21 y’amavuko witwa […]

Icyo siyansi ivuga ku kumatana kw’abatera akabariro

Hakunze kumvikana inkuru ko hari abantu bamatanye, igitsina cy’umugabo cyafatiwe mu cy’umugore mu gihe cy’akabariro. Murabyibuka no muri iyi nkuru https://bwiza.com/?Kicukiro-Umugore-wacaga-inyuma-umugabo-we-yamataniye-n-umusore-ku-gitanda yigeze kuvugwa Gikondo ya Kigali. Mu basoma iyi inkuru birashoboka ko hari abo byabayeho, bakaba batanga ubuhamya. Hari abafite inshuti byabayeho. Hari n’abandi byabaye ku baturanyi bigasakuza bakajya kwirebera. Bamwe bavuga ko biterwa n’amarozi […]