Biruta yasabye abananiwe gukoresha inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bihanganisha u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasabye abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bafata u Rwanda mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo. Dr Biruta yabitangaje ejo ku wa Gatatu ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana. Minisitiri […]
Loni ishyira RDC ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiza imbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye. Itangazo rigenewe abanyamakuru rihuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ndetse n’Ishami ryita ku biribwa (WFP/PAM), rivuga ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni 27.3 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, barimo abagera kuri miliyoni 7 bakeneye ubufasha bwihuse […]
Uko ikanzu y’abakobwa yarokoye Irambona Eric Jenoside yakorewe Abatutsi
Myugariro Irambona Gisa Eric ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yahishuye ko kuba umubyeyi we yaramwambikaga imyenda y’abakobwa ari byo byamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yavukiye mu murenge wa Shangi i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’igihugu, akaba ari bucura mu bana barindwi yavukanye na bo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka […]
Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umuzunguzayi

Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umugore w’umuzunguzayi yari ifatiye ku muhanda, ivuga ko uwo mugore ari we wabwiyambitse kugira ngo atere ubwoba abapolisi. Kuva ejo ku wa Kabiri ku rubuga rwa Twitter hakwirakwiye amafoto agaragaza hari umupolisi wasaga n’aho ahanganye n’umugore wari wambaye ubusa. Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe hafi y’Ishami ry’Urwego rw’Igihugu […]
Abahakana amateka niba bitabatera isoni, kuki twagira ubwoba bwo guhangana na bo?_Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kutagira ubwoba bwo guhangana n’abapfobya amateka y’u Rwanda, mu gihe na bo batagira isoni zo kubikora. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagezaga ku Banyarwanda n’abashyitsi ijambo rijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoreye Abatutsi. Ni umuhango wabereye muri Kigali Arena, nyuma yo kunamira […]
Perezida Kagame na Madamu we bunamiye Abatutsi bazize Jenoside (Amafoto)

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994 mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250. Ku itariki nk’iyi ya 07 Mata buri mwaka, ni […]
Kwibuka 27: Abakinnyi ba PSG bafashe mu mugongo Abanyarwanda
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa binyuze mu bakinnyi bayo, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Guhera kuri uyu wa Gatatu ni bwo u Rwanda n’Isi yose batangiye icyunamo cy’iminsi 100, bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Ikipe ya PSG ibinyujije kuri Twitter yayo, yagize iti: “Twifatanyije […]
Kwibuka si umuhango, ni igihango_Bamporiki Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko kwibuka atari “umuhango”, ahubwo ko ari “igihango” Abanyarwanda badakwiye gutatira. Ni ubutumwa Bamporiki yatambukije, mu gihe guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwibuka ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamporiki mu butumwa […]
Shampiyona: Rayon Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu
Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura mu matsinda ya shampiyona y’u Rwanda yari imaze igihe yarasubitswe, yasize ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zisanze mu tsinda rimwe. Ni tombora yakozwe nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa bo mu cyiciro cya mbere ndetse na Komite Nyobozi y’uru rwego. Ni inama yabaye kuri uyu wa […]
Museveni yategetse ko habaho iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Musenyeri Kizito
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ibindi bisobanuro byimbitse bigaragaza uburyo Dr Cyprian Kizito Lwanga wari Arikiyepisikopi wa Kampala yapfuyemo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Musenyeri Kizito yasanzwe mu cyumba cy’icumbi rye yapfuye. Dr Charles Ssekitoleko, Umuhuzabikorwa ushinzwe ubuvuzi muri Arikidiyosezi ya Kampala ejo ku wa Mbere, yatangaje ko Musenyeri Dr Cyprian […]
2021: Perezida Kagame mu bantu 50 bagize Afurika indashyikirwa mu ikoranabuhanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 bateje imbere ikoranabuhanga ry’umugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, kigendeye ku bintu bitandukanye bifitanye isano n’urugendo ikoranabuhanga ry’uyu mugabane ryanyuzemo kugeza uyu munsi wa none. Ni urugendo rwatangiye mu 1987 ubwo Umunyarwanda wari ufite ubwenegihugu bwa Congo […]
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
Umuhanzi Karasira Marie Clarisse ari mu bamaganye Polisi y’igihugu, nyuma y’uko iraje abageni yafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Stade. Abageni batumye Karasira yamagana Polisi ni abaheruka gufatirwa mu kagari ka Muyange ho mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro. Aba bageni n’abo bari kumwe barenga 50 bafatiwe mu rugo rwa nyiri […]
Hamenyekanye uko mu 2011 Zlatan Ibrahimovic yishe intare muri Afurika y’Epfo
Rutahizamu wa AC Milan n’ikipe y’igihugu ya Suède, Zlatan Ibrahimovic, yashinjwe kuba muri 2011 yariciye intare muri Afurika y’Epfo; hanyuma uruhu rwayo, umutwe n’amajanja akabitwara mu gihugu cye. Zlatan mu busanzwe ukunze kwiyita Intare, yanenzwe cyane mu gihugu cye kubera kwica iyo nyamaswa. Ikinyamakuru ‘Expressen’ cyo mu gihugu cya Suède, cyanditse ko mbere y’umwaka umwe […]
Col Blaise Nimpagaritse yakatiwe gufungwa burundu, anacibwa indishyi ya miliyoni 30
Lt Col Blaise Nimpagaritse wo mu ngabo z’u Burundi, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umusore wakoraga mu kabari. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Col Nimpagaritse yishe umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Nimubona Lionel, wo muri Komini ya Rusaka ho mu ntara ya Mwaro amwiciye mu […]
Hamenyekanye ikishe Musenyeri Cyprian Kizito uherutse gusangwa mu cyumba cye yapfuye
Arikiyepisikopi wa Kampala muri Uganda, Cyprian Kizito Lwanga uheruka kwitaba Imana, yazize indwara y’umutima nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo we. Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mata ni bwo Kiliziya Gatolika muri Uganda yatangaje ko Musenyeri Kizito yasanzwe yitabye Imana. Arikidiyosezi ya Kampala yavuze ko uyu wari umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatolika mu […]
Bene Kabuga barashinja Avoka we kumufata bugwate
Abana ba Kabuga Félcien ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinje umwunganizi we, Me Emmanuel Altit kumufata bugwate, kuko atabaha amakuru y’ubuzima bw’umubyeyi wabo. Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Donatien Nshimyumuremyi, imfura ya Kabuga akanaba uhagarariye umuryango we. Yagize ati: “Ubuzima bwa Papa bukomeje kumera nabi kuva yagera i La […]
Gasabo: Abageni batangiriye ukwa buki muri Stade bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umukwe n’umugeni barajwe muri Stade muri Stade Amahoro i Remera, nyuma yo gufatirwa mu Murenge wa Kimirongo mu Mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abafashwe bari kumwe n’abashyitsi babo basaga 60 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru muri Hotel Le Printemps, polisi isanga barimo kwiyakira, barya bananywa. Ni mu gihe amabwiriza ya […]
La liga: Atlético Madrid ikomeje korohereza akazi FC Barcelona na Real Madrid
Ikipe ya Atlético Madrid yongeye korohereza akazi FC Barcelona na Real Madrid bahanganiye igikombe cya shampiyona ya Espagne, nyuma yo gutsindwa na Sevilla igitego 1-0 mu ijoro ryakeye. Sevilla na Atlético bakinaga umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Estadio Ramon Sánchéz Pijuan. Igitego cyo ku munota wa 69 w’umukino cyatsinzwe na […]
SA MAJESTE LE ROI Mohammed VI exprime Sa solidarité au Roi Abdallah II de Jordanie
SA MAJESTE LE ROI Mohammed VI a eu un entretien téléphonique, ce dimanche matin 4 avril, avec SA MAJESTE LE ROI Abdallah II de Jordanie après les événements intervenus dans ce pays, la veille samedi. Selon un communiqué du Cabinet Royal, « Cet entretien téléphonique a été l’occasion de rassurer SA MAJESTE LE ROI de […]
Abayobozi bo muri MINECOFIN na MININFRA bibye Leta za miliyari, bakatiwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ibyaha abari abayobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, rutegaka ko bafungwa imyaka itandatu. Aba bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umwanzuro w’urukiko wasomwe tariki 31 Werurwe 2021, wemeje ko RWAKUNDA Christian wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), […]
CAF CL: Simba ya Kagere yanyagiye AS Vita Club, igera muri 1/4 cy’irangiza
Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kunyagira AS Vita Club y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 4-1. Amakipe yombi yakinaga umukino wa gatanu ari na wo ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A. AS Vita Club y’umutoza Florent Ibengé yari hejuru gato ya […]
Musenyeri Cyprian Kizito yasanzwe mu cyumba cye yapfuye
Musenyeri Dr Cyprian Kizito Lwanga wari Umushumba wa Diyosezi ya Kampala muri Uganda, yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Urupfu rwa Kizito Lwanga wari Arkiyeskikopi wa gatatu wa Diyosezi ya Kampala rwemejwe na Kiliziya Gatolika muri Uganda, yavuze ko yasanzwe mu cyumba cye yapfuye. Dr Lwanga yari yarimitswe nka Arkiyeskopi wa Kampala ku wa 19 Kanama […]
U Burundi bwasobanuye impamvu Ndayishimiye yagaragaye muri CAR yambaye nk’umusirikare
Leta y’u Burundi yagize icyo ivuga ku kuba Perezida Evariste Ndayishimiye yaragaragaye muri Centrafrique yambaye umwambaro wa gisirikare, igaragaza ko ntawe bikwiye gutera urujijo. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Perezida Ndayishimiye yagaragaye ari mu mwambaro wa gisirikare, ari kumwe n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gace ka […]
Musanze: Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe iwe mu rugo yapfuye
Dr Nshimiyimana Isaie wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ryayo ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, yasanzwe iwe mu rugo yapfuye. Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko yitabye Imana ejo ku wa Gatanu, gusa icyamwishe kikaba kitaramenyekana. Amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo ari bwo Madamu wa […]
CAF CL: CR Belouizdad yashyize akadomo ku ndoto za TP Mazembe zo kugera muri 1/4 cy’irangiza
Ikipe ya CR Belouizdad yo muri Algeria yashyize akadomo ku nzozi za TP Mazembe yo muri Congo-Kinshasa zo gukina 1/4 cya CAF Champions league, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0. Hari mu mukino wa gatanu wo mu tsinda B wabereye kuri Stade yitiriwe itariki ya 5 Nyakanga y’i Algiers mu murwa mukuru wa Algeria. Ibitego byo […]
Rubavu: Haravugwa ikimenyane mu kugena abemererwa kujya i Goma
Abakorera ubucuruzi hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo Kinshasa, barashinja abayobora amatsinda bibumbiyemo gukoresha ikimenyane mu kugena abemerewe kwambuka. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa RDC n’iy’Uburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda. Ni inama yabaye mu gihe hari hashize amezi […]
Icyamamare Akon yasuye Perezida Museveni iwe mu rugo (Amafoto)

Umunyanyamerika ufite inkomoko muri Sénégal, Aliaune Damala Badara Thiam wamamaye mu muziki nka Akon; kuri uyu wa Gatanu yasuye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda i Rwakitura aho atuye. Akon yari aherekejwe n’umugore we Rozina Negusei, bakigera Rwakitura bakirwa n’abarimo Perezida Museveni wari kumwe n’umugore we, Janet Museveni. Perezida wa Uganda Kuri Twitter yavuze ko uruzinduko […]
Gicumbi: Umupolisi yarashe uwaherukaga gusambanya umwana w’imyaka 7, yarangiza akamwicisha igisongo
Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Kwizera Aime Fidèle wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi yarangiza akamwicisha igisongo, yarashwe na Polisi ashaka gutoroka ubwo yari aherekejwe agiye ku bwiherero. Ku wa 31 Werurwe nibwo uyu musore wo mudugudu wa Taba, akagari ka Byaruyumba ho mu murenge wa Manyagiro i Gicumbi; ysambanyije umwana w’imyaka irindwi […]
U Burundi bwashimiye u Rwanda ku bw’ubushake bwarwo mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi
Guverinoma y’u Burundi yashimye iy’u Rwanda, ku bw’ubushake rukomeje kugaragaza mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka ikabakaba itandatu warangiritse. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibitangazamakuru bitatu by’i Burundi byari bimaze igihe bikorera ku butaka bwarwo. Ibi bitangazamakuru birimo Radio RPA na Inzamba; cyo kimwe na Televiziyo Renaissance […]
Isezerano rikomeye FC Barcelona yahaye Haaland ihataniye na Real Madrid
Ikipe ya FC Barcelona yahaye isezerano rikomeye umunya-Norvège, Braut-Erling Haaland ikomeje kurwanira n’amakipe y’ibigugu; arimo na mukeba wayo Real Madrid. Ejo ku wa Kane ni bwo abahagarariye uyu rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko barimo Mino Raiola usanzwe ari umu-Agent we ndetse na se umubyara, Alf-Inge Haaland; bagiranye ibiganiro na Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta. Nyuma […]
Perezida Ndayishimiye yamaganye yivuye inyuma Coup d’Etat iheruka gupfuba muri Niger
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamaganye kuri uyu wa Kane ihirika ry’ubutegetsi riheruka gupfuba muri Niger, ashimangira ko u Burundi butazigera na rimwe bwemera ifata ry’ubutegetsi ridakurikije itegeko nshinga. Ni ibikubiye mu butumwa Perezida Ndayishimiye yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter. Ati: “Twamaganye mu buryo bukomeye igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri Niger mu […]
FC Barcelona yatangiye ibiganiro byo kureba ko yasinyisha Erling Haaland
Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangira ibiganiro n’abahagarariye Braut-Erling Haaland, bigamije kureba ko uyu rutahizamu w’Umunya-Norvège yayerekezamo. Haaland w’imyaka 20 y’amavuko akinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage, akaba umwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane bifuzwa n’amakipe y’ibigugu i Burayi. Uyu rutahizamu amaze gutsindira Dortmund ibitego 49 mu mikino 49 amaze kuyikinira kuva yayigeramo […]
Abakinnyi ba Gambia bakiriwe nk’abanyacyubahiro nyuma yo gutsindirwa i Kinshasa (Amafoto)

Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu ya Gambia ku wa kabiri bakiriwe nk’abanyacyubahiro i Banjul, nyuma yo gutsindirwa i Kinshasa na RD Congo igitego 1-0, ariko bakabona itike y’Igikombe cya Afurika. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka Gambia igiye kwitabira Igikombe cya Afurika cy’ibihugu. Ku wa Mbere Abakongomani batsinze Gambia igitego 1-0 cya Kazadi Kasengu kuri penaliti, […]
Pasiteri asura ku mazuru y’abayoboke be nk’uburyo bwo ‘kubaha umwuka wera’
Umupasiteri wo mu gace ka Lupopo ho muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yicara ku bayoboke be akabasuraho mu rwego rwo kubakiza. Amafoto y’uyu mupasiteri witwa Christ Penelope wiyita umuntu w’Imana yicaye ku bayoboke be abasuraho, akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni amafoto yafatiwe mu rusengero rwitwa Seven Fold Holy Spirit church. Pasiteri Penelope avuga ko […]
FARDC igiye gufatanya n’abarimo RDF mu guhashya imitwe irimo FDLR
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko kiri kuvugana n’ibihugu byose bikikije RDC kugira ngo bakemure burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu karere. Mu itangazo FARDC yasohoye ku wa kabiri, yavuze ko ishyize imbere ubufatanye bwa gisirikare mu guhuza ingufu n’ubutasi, bakarwanya mu buryo bukomeye kandi bakarandura burundu imitwe […]
Mashami yanenze Caméroun yabeshye ko hari abakinnyi b’Amavubi banduye COVID-19 ari bazima
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yanenze cyane igihugu cya Caméroun cyabeshye ko hari abakinnyi batatu b’u Rwanda banduye icyorezo cya COVID-19 nyamara ari bazima. Umutoza w’Amavubi yabigarutseho nyuma y’umukino waraye uhuje iyi kipe mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Caméroun. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Japoma i Douala warangiye […]
Bangui: Ndayishimiye yagaragaye arinzwe n’uruvunganzoka rw’abasirikare b’u Burundi (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yagaragaye arinzwe n’abasirikare benshi b’igihugu cye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, ubwo yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu. Kuva ku gicamunsi cyo ku wa Mbere w’iki Cyumweru Ndayishimiye yari i Bangui, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange Touadéra. Ni umuhango wabaye ejo ku wa […]
Haruna Niyonzima yaba yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yamaze gufata umwanzuro wo kuyisezeramo nk’uko amakuru aturuka i Douala muri Caméroun abitangaza. Ni nyuma y’umukino wa nyuma wo mu tsinda F w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yaguyemo miswi na Caméroun 0-0. Haruna Niyonzima ni we wari uyoboye bagenzi be, ndetse yakinnye iminota 94 yose y’uriya […]
Amavubi y’abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Caméroun, abura itike ya CAN
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu byabuze itike y’Igikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Caméroun 0-0. Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda F wabereye i Douala. Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinnye iminota 35 ya nyuma y’uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga bonyine, nyuma y’ikarita itukura yeretswe umuzamu Kwizera Olivier ku munota […]
Intamba na zo zabuze itike ya CAN, mbere yo kurangiza umuhango muri Maroc
Ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, yiyongereye ku makipe y’ibihugu atazakina imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Caméroun, nyuma y’uko itike yari itegereje itwawe na Mauritania. Ni nyuma y’uko iyi Mauritania itsinze Centrafrique igitego 1-0, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E. Igitego cyo mu gice cya Mbere cy’umukino cya Aboubakar Kamara cyari […]
Ubujurire bwa Gen Ntaganda bwateshejwe agaciro, ibyaha 18 yahamijwe bigumaho
Urugereko rw’Ubujurire mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye mu Buholandi, rwatesheje agaciro ubujurire bwa Gen Bosco Ntaganda, rugumishaho ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yari yarahamijwe. Ku wa 7 Ugushyingo 2019 ni bwo Gen Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, gutuma abantu bavanwa mu byabo n’ibindi […]
Didier Deschamps yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo yabazwaga kuri Karim Benzema
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa ‘Les Bleus’, Didier Deschamps, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’umunya-Kazakhstan impamvu atajya ahamagara Karim Benzema. Hari mu kiganiro Didier Deschamps yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar cya 2022 Ubufaransa bwatsinzemo Kazakhstan ibitego 2-0 ku Cyumweru. Umutoza w’Ubufaransa yatunguwe cyane no kubazwa izina Benzema […]
Imyaka imaze kuba 39 myugariro wakiniye PSG n’Ubufaransa ari muri koma
Imyaka imaze kuba 39 myugariro Jean-Pierre Adams wakiniye amakipe atandukanye arimo PSG n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aguye muri Koma. Inkuru y’uyu mukambwe w’imyaka 73 y’amavuko ni imwe mu zibabaje zishobora kuba zarabaye mu mateka y’umupira w’amaguru. Jean Pierre Adams mu busanzwe yavukiye muri Sénégal, gusa aza kuhava afite imyaka 10 y’amavuko yerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa. Nk’umukinnyi […]
Malawi yafashijwe n’umusirikare gusezerera Uganda, amaso yose y’akarere asigara ahanzwe Amavubi n’Intamba
Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’, yiyongereye mu makipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba atazakina imikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera muri Caméroun, nyuma yo gutsindwa na Malawi igitego 1-0. Ni mu mukino wabereye kuri Stade ya Kamuzu iherereye mu mujyi wa Blantyre, ejo ku wa Mbere. Uganda yasabwaga byibura kuwunganya kugira ngo izamukane […]
Perezida Ndayishimiye yagaragaye acungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda i Bangui (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique acungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda, igihugu yigeze kwita indyarya. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere ni bwo Perezida Ndayishimiye yasesekaye i Bangui, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange Touadéra. Perezida Touadéra arahirira kuyobora Repubulika ya Centrafrique muri manda ya […]
Perezida Tshisekedi mu baperezida 5 ba Afurika batumiwe na Joe Biden mu nama yiga ku kirere
Perezida wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batumiwe na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama yiga ku kirere. Ni inama iteganyijwe hagati y’itariki ya 22 n’iya 23 Mata, ariko ikazaba mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ku wa 27 Mutarama Perezida Biden yari […]
Imyaka 30 irashize Mobutu ahurije FPR na Leta ya Habyarimana i N’sélé
Kuri iyi tariki ya 29 Werurwe 2021, huzuye imyaka 30 hashyizwe umukono ku masezerano ya N’sélé hagati ya Guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal ndetse n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Ni amasezerano yasinywe ku itariki ya 29 Werurwe mu 1991, nyuma y’amezi agera kuri atanu Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Uwari Perezida […]
Ghana: Abasifuzi bakubiswe iz’akabwana bagirwa intere (Amafoto)

Abasifuzi bo mu gihugu cya Ghana bakubiswe bagirwa intere, nyuma yo gushinjwa kwitwara nabi mu mukino basifuye ejo ku Cyumweru. Byabaye nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Wamanafo Mighty Royals na Bofoakwa Tano FC zombi zo mu kiciro cya kabiri muri Ghana. Ni umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Nyuma y’uyu mukino abafana ba Wamanafo […]
Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly
Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko amarushanwa y’Aba Miss atari nk’umupira w’amaguru aho umukinnyi bimusaba kwinjira mu kibuga ari uko mugenzi we agisohotsemo. Uyu mukobwa yasubizaga umunyamakuru wa Radio/TV10, Mutuyeyezu Oswald ‘Oswakim’ wari wanditse kuri Twitter avuga ko bibaye byiza Miss Ingabire Grace uheruka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 […]
Bwa bwato bwa rutura bwari bwarahagamye mu bunigo bwa Suez bwahavanwe
Ubwato bwa rutura bwari bumaze igihe bwarafunze ubunigo bwa Suez buherereye mu nyanja itukura ariko ku gice cy’Igihugu cya Misiri, bwamaze gutandamurwa muri kariya gace kuri uyu wa Mbere. Ni ibyatangajwe n’umwe mu bakora ibyerekeye amato uzi ikibazo cya buriya bwato, wabwiye Reuters ko inzira y’amazi inyura muri kariya gace iri bwongere kuba nyabagendwa mu […]
Rutura yabwiye umukunzi we Fiona ‘wahohotewe’ na Dr Kayumba ko amushyigikiye
Umunyarwenya akanaba umunyamakuru wa Radio Kiss FM, Arthur Nkusi ‘Rutura’, yabwiye umukunzi we Muthoni Fiona ko amushyigikiye, nyuma y’uko atangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher wahoze amwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu ijoro ryakeye ni bwo Fiona usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa yeruye agatangaza ko ari we Dr Kayumba […]
Messi anezezwa no kwica abanyezamu_Willy Caballero
Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi “ashimishwa no kwica abanyezamu” iyo yinjiye mu kibuga, nk’uko byatangajwe na Willy Caballero uhamya ko uriya munya-Argentine ahorana intego yo kunyeganyeza inshundura. Birajyana no kuba Messi amaze kwigwizaho imihigo itabarika mu myaka irenga 15 amaze muri FC Barcelona amaze gutsindira ibitego 663, bikamugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu […]
Perezida Museveni na Madamu we bahawe urukingo rwa COVID-19
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Madamu we, Janet Kataha Museveni, batangaje ko bahawe urukingo rwa mbere rw’icyorezo cya COVID-19. Perezida Museveni na Madamu we bakingiriwe mu gace ka Nakasero nk’uko yabyemeje kuri Twitter. Ati: “Madamu wanjye Janet Museveni nanjye twafatiye urukingo rwacu rwa COVID-19 muri Nakasero. Ndashishikariza abanya-Uganda bose bemerewe gufata uru rukingo […]
Gen Venance Mabeyo yavuze ko afite ibanga Magufuli yamusabye kumenera Perezida Samia
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, yavuze ko hari ibanga Dr John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida w’icyo yasize amubwiye; yifuza kuzabwira Perezida mushya, Samia Suluhu Hassan. Gen Mabeyo yabitangaje ejo ku wa Gatanu, ubwo yari mu gace ka Chato mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania Magufuli yashyinguwemo. Ati: “Ubwanjye hari ibyo yambwiye […]
AU yakirije yombi raporo igaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wakirije yombi raporo yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bufaransa igaragaza ko kiriya gihugu cyagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi raporo yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ejo ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryari rimaze risesengura inyandiko zigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri […]
Cap-Vert yurije Amavubi umusozi muremure nyuma yo gutsinda Caméroun
Ikipe y’igihugu ya Cap-Vert yahaye umukoro ukomeye Amavubi y’u Rwanda kugira ngo abone itike y’Igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Caméroun ibitego 3-1. Hari mu mukino wa gatanu wo mu tsinda F wabereye i Praia kuri uyu wa Gatanu. Ibitego bya Kuca, icya myugariro Macky Bagnack witsinze n’icya Kapiteni Ryan Mendez byari bihagije kugira ngo […]
Ubufaransa bwemeye ko bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Icukumbura ryakozwe na Komisiyo yari yarashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ryagaragaje ko Ubufaransa bwagize “uruhare ruremereye kandi rurenze ukwemera” muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikubiye muri raporo iriya Komisiyo yamaze gushyikiriza Perezida Macron, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze isesengure inyandiko zigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo y’iriya Komisiyo yerekana ko […]
Perezida John Pombe Magufuli yashyinguwe ku ivuko (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe, Perezida wa gatanu wa Tanzania, Dr John Pombe Joseph Magufuli yashyinguwe nyuma y’icyumweru yitabye Imana. Perezida Magufuli yitabye Imana ku wa 17 Werurwe azize indwara y’umutima. Nyuma y’iminsi itanu azengurutswa Tanzania mu rwego rwo gufasha abaturage kumusezeraho, Perezida Magufuli yashyinguwe ahitwa Geita mu gace ka Chato ho […]
Bakame yongeye gutsinda Rayon Sports igomba kumwishyura akabakaba Frw 8,000,000
Umuzamu wa AS Kigali n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, yongeye gutsinda ikipe ya Rayon Sports yari yarajuririye urubanza yari yayitsinzemo. Bakame yaregaga Rayon Sports yahoze abereye Kapiteni kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni nyuma yo guhagarikwa muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018, ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe […]
Col Joseph Rutabana yatangiye imirimo nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Uganda
Kuva ejo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe, Col Joseph Rutabana yatangiye imirimo nka Ambasaderi mushya uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje ko Col Rutitana yashyikirije Minisitiri Sam Kutesa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Uganda. Iyi Minisiteri yagize iti: “Uyu munsi mu gitondo, Hon Sam K […]