Ibihugu 2 bishya bya Afurika bigiye kwinjirira muri Commonwealth i Kigali
Ibihugu bya Gabon na Togo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, byitezwe ko bizaba abanyamuryango bashya b’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Gabon na Togo bazinjirira muri uyu muryango mu nama y’abakuru b’ibihugu byawo na za Guverinoma ikomeje kubera i Kigali. Commonwealth isanzwe igizwe n’ibihugu 54, birimo 19 bya hano ku mugabane wa […]
Twese tuzagukumbura cyane_Mo Salah asezera kuri Sadio Mané
Umunya-Misiri Mohamed Salah yasezeye kuri Sadio Mané bari bamaze igihe bafatanya kuyobora ubusatirizi bwa Liverpool, amumenyesha ko azakumburwa cyane. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Sadio Mané yerekeje muri Bayern Munich yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu. Iyi kipe yo mu Budage igomba kumutangaho miliyoni 41 z’ama-Euro. Mané yari umukinnyi wa Liverpool kuva muri 2016 nyuma […]
Igihugu cya mbere cya Afurika cyashyigikiye ibirego byerekeye M23 bya RDC ku Rwanda
Afurika y’Epfo yabaye igihugu cya mbere gishyigikiye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha M23. Afurika y’Epfo yashyigikiye ibirego bya RDC ku Rwanda binyuze muri Perezidante w’Inteko ishinga amategeko yayo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula. Ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena uyu mugore cyo kimwe n’abandi bakuru b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika […]
RDC ngo ntishoboye kurwana n’u Rwanda na Uganda icyarimwe
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso, yongeye gushimangira ko Uganda yafatanyije n’u Rwanda mu gufasha M23 kwigarurira Bunagana, gusa ashimangira ko igihugu cye kidashobora guhangana n’ibi bihugu byombi icyarimwe. Mboso yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo kuri ba Perezida b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika. Yavuze ko ku wa Mbere w’icyumweru […]
APR FC yakuriye inzira ku murima amakipe arimo Rayon Sports yifuzaga abakinnyi bayo bakomeye
Ikipe ya APR FC yakuriye inzira ku murima amakipe arimo Rayon Sports yifuzaga bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ivuga ko nta n’umwe muri bo iteganya kurekura. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ishobora gutakaza abarimo Omborenga Fitina na Ndayishimiye Dieudonné bombi bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco […]
Zabyaye amahari hagati ya Espoir FC na Gatera Moussa wahoze ayitoza
Ikipe ya Espoir FC yatangaje ko iteganya kunengera mu ruhame Gatera Moussa wahoze ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire mibi na ruswa imushinja. Gatera yari umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Rusizi kuva mu myaka ibiri ishize, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Gorilla FC. Umwuka mubi hagati y’uyu mutoza n’ubuyobozi bw’iriya kipe wadutse ubwo […]
Ndoli J. Claude wamaze gusezera kuri ruhago yageneye impanuro Kwizera Olivier
Umunyezamu Ndoli Jean Claude wamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru, yageneye impanuro mugenzi we Kwizera Olivier amusaba gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye. Ndoli uri mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mbere yo guhagarika ruhago. Uyu mugabo avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite […]
Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, aherutse kwitabira inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena. Yitabiriwe n’abarimo Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Gen, […]
Haringingo yerekeje muri Rayon Sports ateye umugongo mukeba
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya n’Umurundi Haringingo Francis Christian ko agomba kuyibera umutoza mukuru. Kigali Today yatangaje ko Haringingo wari umaze umwaka umwe atoza Kiyovu Sports yasinyanye na Rayon Sports amasezerano yo kuyitoza mu mwaka umwe. Kiyovu Sports uyu mugabo yashoboye kurangiza shampiyona yo mu mwaka w’imikino ushize, by’umwihariko ishobora gutsinda Rayon Sports mu […]
Ingabo za RDF ntiziri mu za EAC zizajya kurwanya inyeshyamba muri RDC
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu byumweru biri imbere ari bwo Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizinjira muri iki gihugu kuhagarura umutekano, gusa zikazaba zitarimo iz’u Rwanda. Congo Kinshasa yatangaje ibi nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwayo ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena yahuje […]
Muhire Henry yahagaritswe ku bunyamabanga bukuru bwa FERWAFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryahagaritse ku mirimo Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru waryo kubera ibyo agomba kubazwa bijyanye n’inshingano ze. FERWAFA yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, gusa ntiyahishura ibyo Muhire agomba kubazwa. Uyu mugabo cyakora cyo yahagaritswe nyuma y’amanyanga yari amaze igihe avugwa muri FERWAFA. Ni […]
Umunyamakuru Clarisse Uwimana yambitswe impeta n’umusore witegura kumurongora
Umunyamakuru Clarisse Uwimana uri mu ba Siporo bubashywe hano mu Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus bitegura kurushingana. Uwimana asanzwe akorera igitangazamakuru cya B&B FM-Umwezi. Ku mugoroba wo ku Cyumweru ni bwo Kwizera yasabye iyi nkumi y’uburanga ko yayibera umutwe na yo ikamubera umutima, ibyo Clarisse yemeye atazuyaje. Amakuru avuga ko aba bombi […]
Perezida Zelensky wa Ukraine arageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, kuri uyu wa Mbere arageza ijambo ku nshuro ya mbere ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni nyuma y’amezi abiri n’igice agejeje icyo cyifuzo kuri Perezida Macky Sall wa Sénégal kuri ubu uyoboye uyu muryango. Perezida Zelensky byitezwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ageza ijambo ku bagize […]
Myugariro wa APR FC yirukanwe n’ikipe yari yaratijwemo ashinjwa kurya ruswa
Ikipe ya Marines FC yamaze gusezerera myugariro Hakizimana Félcien bita Cannavaro yari yaratijwe na APR FC, imushinja kuyigambanira binyuze mu kurya ruswa. Cannavaro wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’i Rubavu, Marines FC yamushinje kurya ruswa ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona iheruka gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Marines FC mu ibaruwa yandikiye […]
APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
Ikipe ya APR FC yanyomoje inkuru yiriwe icicikana kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko igiye gusinyisha umunya-Zimbabwe Khama Billiat, ishimangira ko nta gahunda na nto ifite yo gukinisha abanyamahanga. Khama Billiat usanzwe agenderwaho n’ikipe y’Igihugu cye cya Zimbabwe, yakiniye amakipe arimo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo gusa kuri ubu akinira Kaizer Chiefs na yo […]
Musenyeri Sikuli ngo ntiyumva uko RDC ijujubywa n’agahugu nk’u Rwanda karutwa na Diyosezi ye
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butembo iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Sikuli Paluku Melchisédech, yatangaje ko atumva impamvu igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihungabanywa n”agahugu k’agaturanyi karutwa mu bunini na Diyosezi’ ayoboye. Uyu mushumba yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, mu mujyi wa Lubero. Yavuze ko […]
Perezida Embalò yongeye kugenderera u Rwanda nyuma y’amezi 3 aruvuyemo
Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye urundi ruzinduko rw’akazi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Embalò yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bagirana ibiganiro. Biti: “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri […]
Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
Colonel Marcelin Mukanya wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bagenzi be bo mu tsinda rya EJVM, ejo ku wa Gatanu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda warasiwe ku mupaka wa Petite Barrière n’umusirikare wa FARDC. Mu gitondo cy’Ejo ku wa Gatanu Tariki ya 18 Kamena ni bwo umusirikare wa Congo Kinshasa […]
RDC yavuze ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zinjira ku butaka bwayo
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yakiranye yombi icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta cyo kohereza Ingabo za EAC kugarura amahoro muri iki gihugu, gusa ivuga ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zijyayo. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aheruka gusaba ko Ingabo z’akarere zitegurwa zikoherezwa muri […]
Sadio Mané ntakiri umukinnyi wa Liverpool
Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Bayern Munich yo mu Budage ko igomba kuyigurisha rutahizamu Sadio Mané. Uyu munya-Sénégal agomba kwerekeza muri Bayern Munich kuri miliyoni 41 z’ama-Euro. Ku ikubitiro Bayern Munich igomba kumutangaho miliyoni 32 z’ama-Euro, nyuma ikazamutangaho miliyoni 6 bitewe n’imikino azakina ndetse n’izindi miliyoni 3 zizatangwa bitewe n’ibikombe azahesha […]
Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu
Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugerageza kwigarurira uduce tw’igihugu cye dukungahaye ku mabuye y’agaciro, asaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza kurwotsa igitutu. Ni ibikubiye mu butumwa Tshisekedi yageneye abazitabira inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena kugeza ku wa Gatandatu ku ya […]
M23 yahanuye kajugujugu y’intambara ya FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu, watangaje ko wahanuye kajugujugu y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). M23 yemeje aya makuru mu itangazo ryasohowe na Major Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi wayo. Major Ngoma yavuze ko iyi kajugujugu yahanuwe n’imbunda zo mu bwoko bwa RPG7 za M23, nyuma yo kugaba ibitero ku […]
Umutoza Adil yashyize ahazaza he muri APR FC mu biganza bya ba Jenerali 3
Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, avuga ko ahazaza he muri iyi kipe hari mu biganza bya ba Jenerali batatu; akaba ari bo bagomba kugena niba agomba gukomezanya n’iyi kipe cyangwa azatandukana na yo. Uyu munya-Maroc kuri ubu ari mu mpera y’amasezerano ye, nyuma y’imyaka itatu atoza iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Kuri uyu […]
Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Golden State yihebeye, ashima Stephen Curry
Perezida Paul Kagame, yishimiye intsinzi ya Golden State Warriors, nyuma y’uko iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Basketball (NBA). The Warriors begukanye iki gikombe nyuma yo gutsindira Boston Celtics ku kibuga cyayo cya TD Garden amanota 103-90; mu mukino wa gatandatu warangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa […]
Mugisha Gilbert yahesheje APR FC igikombe cya 20 cya shampiyona
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku ncuro yayo ya 20 mu mateka, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0. Police FC yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona yari ihataniye na Kiyovu […]
FERWAFA yakuyeho mpaga yaherukaga gutera Rwamagana City nyuma yo gusanga yarayirenganyije
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryakuyeho mpaga yaherukaga gutera ikipe ya Rwamagana City nyuma yo gusanga ikirego cya AS Muhanga yari yayireze nta shingiro gifite. Rwamagana City yaherukaga kubwirwa na FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro. Ni mu gihe iyi kipe […]
Inama nkuru ya gisirikare muri RDC yasabye Guverinoma gusesa amasezerano yasinyanye n’u Rwanda
Inama nkuru ya Gisirikare muri Congo Kinshasa yateranye kuri uyu wa Gatatu, yasabye Guverinoma y’iki gihugu “gusesa by’ako kanya” amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwacyo. Iyi nama yateranye iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Congo, yitabirwa n’abarimo abakuriye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko […]
U Rwanda nta bwoba ruduteye, nirushaka intambara izabaho_Gen Ekenge wa FARDC
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko nta bwoba na busa gitewe n’u Rwanda ndetse kinashimangira ko nirwifuza ko haba intambara nta kabuza izabaho. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Gen de Brigade Sylvain Ekenge, ubwo yakiraga inyandiko zikubiyemo ubutumwa bw’Abakongomani bari bavuye mu myigaragambyo. Kuri […]
Young Africans yigaranzuye Simba SC nyuma y’imyaka 4 iyibabaza
Ikipe ya Young Africans yigaranzuye mukeba wayo Simba Sports Club iyitwara igikombe cya shampiyona, nyuma y’imyaka ine yikurikiranya Simba ari yo igitwara. Yanga yabigezeho nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 3-0. Ibitego bibiri bya rutahizamu Fiston Mayele na kimwe cya Chiko Ushindi ni byo byafashije iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania kwegukana igikombe cya […]
Ingabo z’ibihugu bya EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe yitwaje intwaro
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yasabye ko Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kuhagarura umutekano. Perezida Kenyatta kuri ubu uyoboye East African Community yemeje aya makuru mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye. Icyemezo cy’uko izi ngabo bibaye ngombwa zakoherezwa muri RDC, cyafatiwe mu nama […]
Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga kuri Congo Kinshasa yamwise umugambanyi, yibaza uko yaba ari umwanzi wa kiriya gihugu hanyuma akajya kurokora abaturage bacyo bari bamaze igihe bicwa na ADF. Gen Muhoozi yasubizaga Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa, Christophe Mboso, wamwise umugambanyi. Ni nyuma y’uko […]
Samuel Eto’o yakuriye inzira ku murima myugariro wa Liverpool wifuzaga kugaruka gukinira Caméroun
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Caméroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yakuriye inzira ku murima myugariro Joel Matip wa Liverpool wasabaga kwemererwa kongera gukinira Caméroun; amubwira ko bidashoboka. Matip yasaba kugaruka gukinira Caméroun kugira ngo azabashe gukinana na yo Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Uyu myugariro w’imyaka 30 yari yifuje kugaruka gukinira Les Lions Indomitables, […]
Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo_Makolo ku rugendo rw’abimukira bo mu Bwongereza rwahagaritswe
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itigeze icibwa intege no kuba indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ibazana i Kigali yasubitse urugendo ku munota wa nyuma, ishimangira ko icyiteguye kubakira mu gihe bazaba baje. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo byamenyekanye ko indege yari igiye kuva mu Bwongereza izana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ubwo […]
RDC yashinje Gen Muhoozi ubugambanyi, ihagarika amasezerano yari ifitanye na Uganda
Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse amasezerano iki gihugu cyasinyanye na Uganda, nyuma yo gushinja Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubugambanyi. Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yashinjwe kugambanira Congo Kinshasa nyuma y’Ingaruka z’intambara ikomeje gusakiranya FARDC n’inyeshyamba za […]
U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
Igihugu cy’u Burusiya cyatangaje ko cyasabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyishyigikira mu birego irega u Rwanda, kiyizeza gusuzuma ubwo busabe no kuyishyigikira mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwayo. Ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yahuye n’abadiplomate bahagarariye […]
Rwamagana City yitabaje abarimo RIB kubera akarengane ivuga ko yakorewe na FERWAFA
Ikipe ya Rwamagana City FC yamaze gutanga ikirego yamenyesheje inzego zirimo urw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kubera akarengane ivuga ko yakorewe na FERWAFA. Ni nyuma y’uko iyi kipe ibwiwe na FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro. Ikipe ya Rwamagana iheruka gusezererwa mu mikino yo gushaka […]
Kwa Clarisse Karasira bibarutse imfura
Umuririmbyikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bemeje ko bamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura. Aba bombi bibarutse imfura y’umuhungu. Karasira yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza […]
FARDC yemeje ko Bunagana yafashwe na M23, abasirikare bayo benshi bakwira imishwaro
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyemeje ko kuva ejo ku wa Mbere inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ari zo ziri kugenzura Umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwigarurira. M23 na yo yemeje ko iri kugenzura uyu mujyi binyuze muri Major Willy Ngoma uyivugira, gusa ivuga ko igishyize imbere gahunda yo kugirana ibiganiro […]
Nigeria yanyagiye São Tomé ibitego 10-0, iyandikiraho amateka
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ‘The Super Eagles’ yanyagiye iya São Tomé & Principe ibitego 10-0; biba ibitego byinshi intsinze mu mateka yayo mu mukino umwe. Amakipe yombi kuri uyu wa Mbere yari yahuriye mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Rutahizamu Victor Osimhen ukinira Napoli yo mu Butaliyani yatsinze […]
AS Kigali yatsinze APR FC, Kiyovu Sports yirangaraho; Marines FC isubira Rayon Sports
Ikipe ya AS Kigali yatsinze APR FC ibitego 2-0, mu mukino ubanziriza uw’umunsi wa nyuma wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Mbere. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda igahita itangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona. APR FC yatangiye umukino yotsa igitutu […]
Rwamagana City FC yatewe mpaga ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro
Ikipe ya AS Muhanga yageze muri ½ cy’irangiza mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutera mpaga Rwamagana City. Ikipe ya Rwamagana yasezerewe mu gihe ari yo yaherukaga kugera muri ½ cy’irangiza ibifashijwemo n’igitego cyo hanze. Umukino ubanza iyi kipe y’umutoza Nsengiyumva François yari yaratsindiwe Muhanga i Rwamagana igitego […]
Umuhanzi Rugamba Yverry yarongoye, ubukwe bwe butahwa n’ibyamamare
Umuhanzi Rugamba Yverry uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Vanessa abenshi bazi nka Vanillah. Ni mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare Nyarwanda. Yverry azwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe nka ’Umutima’ ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Naremewe wowe’, ’Uziye igihe’ n’izindi. Kuri iki cyumweru ni bwo yasabye anakwa umukunzi we, mbere yo […]
FARDC yashinje u Rwanda gushaka kwigarurira Umujyi wa Bunagana
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje u Rwanda gushaka kwigarurira Umujyi wa Bunagana mu rwego rwo ‘kuniga’ abatuye mu mujyi wa Goma. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ejo ku Cyumweru hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba za M23. Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Gen de Brigade […]
Ba basirikare babiri ba RDF ‘bari barashimuswe’ na FARDC barekuwe
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ishinjwa gushimuta, nyuma y’iminsi bafungiwe i Kinshasa. Mu byumweru bibiri bishize ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko aba basirikare bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, ubwo bari ku burinzi ku mupaka. Igisirikare cya Congo Kinshasa cyo cyavugaga ko cyabafatiye ku butaka bw’icyo gihugu […]
U Bushinwa bwaburiye Amerika ko bishobora kuzarangira amahitamo abaye intambara
Minisiteri y’Ingabo z’u Bushinwa yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko mu gihe zakomeza koshya Intara ya Taiwan ngo yigenge, amahitamo ya nyuma ku Bushinwa agomba kuba ‘ukuremgera ubusugire’ bwabwo. Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Bushinwa, Gen Wei Fenghe, ubwo yaganiraga na mugenzi we w’Ingabo za Amerika Lloyd Austin yabwiye ko gukoresha Taiwan mu […]
FARDC yashinje RDF ‘ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu’
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashinje u Rwanda gukorera ku butaka bwa Congo icyo rwise ‘ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu’. Ni nyuma y’ibisasu kivuga ko bibarirwa mu icumi Ingabo z’u Rwanda zarashe mu duce twa Biruma na Kabaya, ho muri gurupoma ka Kisigari muri teritwari ya Rutshuru. Ni ibisasu Umuvugizi wa Guverineri […]
Urukiko rwahaye umugisha urugendo rw’indege igomba kuva mu Bwongereza izanye abimukira mu Rwanda
Indege ya mbere izazana mu Rwanda abimukira bazaturuka mu Bwongereza, igomba gutangira urugendo rwayo mu cyumweru gitaha nk’uko byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza. Ni nyuma y’uko hari abatarishimiye amasezerano yerekeye bariya bimukira yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bari batanze ikirego bitambika ko bakoherezwa mu Rwanda. Aba barimo imiryango y’abagiraneza n’indi itandukanye bari […]
Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri b’ibihangange’ b’abanya-Sudani
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomeye bombi bakinira ikipe y’Igihugu ya Sudani. Aba ni Sheiboub Sharaf na Mano John bombi bakina basatira izamu. Buri umwe muri bo Kiyovu Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri, yemeza ko yabasinyishije ibinyujije kuri Twitter yayo. Iti: “Uyu munsi twakiriye ibihangange by’ibihe byose bibiri kuva muri […]
Samuel Eto’o yatunguye rutahizamu wakiniye Rayon Sports amusaba ifoto
Umunya-Caméroun Samuel Eto’o Fils, yatunguye rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wahoze akinira Rayon Sports amusaba ko bifitozanya. Aba bombi ejo ku wa Kane bari bahuriye i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba mu Rugamba) Caleb akinira yari yakiriye Les Lions Indomitables ya Caméroun. Hari mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya […]
Iyo avuze na Perezida ubwe araceceka agatega amatwi_umunyezamu wa Argentine kuri Messi
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano Martinez, yatangaje mu gihe Lionel Messi yafashe ijambo biba ngombwa ko na Perezida wa Argentine aceceka agatega amatwi, bitewe n’uburyo Messi yubashywe. Uyu munyezamu usanzwe akinira Aston Villa yo mu Bwongereza, yabigarutseho akomoza ku mbwirirwaruhame Messi yatanze mu mwaka ushize mbere y’uko Argentine yegukanaga Copa America itsinze Brésil ku […]
M23 ivuga ko iyo iza kuba ifashwa n’u Rwanda yakabaye yarafashe RDC yose
Umutwe wa M23 wongeye kwamagana ibirego bya Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuwutera inkunga, uvuga ko iyo uza kuba ufashwa na rwo wakabaye waramaze gufata kiriya gihugu nk’uko AFDL yabigenje mu myaka 25 ishize. Ni nyuma y’ibirego Guverinoma ya Congo Kinshasa ndetse n’Igisirikare cy’iki gihugu bamaze iminsi bashyira ku Rwanda, barushinja gufasha M23 mu mirwano […]
Ukraine iravuga ko abasirikare bayo byibura 200 bicwa buri munsi n’Abarusiya
Guverinoma ya Ukraine yatangaje byibura abasirikare b’iki gihugu bari hagati y’ijana na 200 bicwa n’Ingabo z’u Burusiya buri munsi, mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo. Ni amakuru yemejwe na Mykhaylo Podolyak, umwe mu bajyanama bakuru ba Perezida Volodymyr Zelensky mu kiganiro na BBC. Uyu yavuze ko nko mu gace ka Donbas kari muturi kuberamo imirwano ikomeye, […]
Kagere mu banyamahanga 7 bashobora gusezererwa na Simba
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, ari ku rutonde rw’abakinnyi barindwi b’abanyamahanga bivugwa ko Simba Sports Club akinira iteganya gusezerera. Kagere utakibona umwanya uhoraho muri iyi kipe, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu mwaka ushize. Ni nyuma y’uko yari amaze muri iyi kipe imyaka itatu kuva ayigezemo avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya. Mu […]
Inka yatawe muri yombi izira kwica umwana w’imyaka 12
Polisi ya Sudani y’Epfo yataye muri yombi inka na nyirayo, nyuma y’uko iri tungo rishinjwe kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko. Umuvugizi wa Polisi, Major Elijah Mabor, yabwiye itangazamakuru ko iyi nka y’ikimasa yakoze iri bara mu cyumweru gishize. Byabereye muri Lakes State, agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Sudani y’Epfo. Ati: “Iyi mfizi yatawe muri […]
Nyabihu: Inteko y’abaturage iharanira amahoro yasabwe umusanzu mu gukemura ibibazo by’abaturage
Bamwe mu basoje ibiganiro bya Mvura Nkuvure mu mirenge ya Bigogwe na Mukamira mu karere ka Nyabihu, bagaragaje ibyo bagezeho nyuma yo guhura nk’abagize itsinda ry’abatarebera ikibi (Inteko y’Abaturage iharanira amahoro) bagaragaza ibibazo bikwiye gukorerwa ubuvugizi ku rwego rw’akarere. Ibibazo byinshi byagaragajwe n’iyi nteko ni ibifitanye isano n’abafunguwe barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ukwishishanya […]
FARDC iravuga ko abasirikare badasanzwe 500 ba RDF ari bo boherejwe muri Congo gufasha M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abasirikare badasanzwe babarirwa muri 500 ari bo u Rwanda rwohereje ku butaka bwa kiriya gihugu guha umusada inyeshyamba za M23. FARDC yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryasohowe na Général de Brigade Sylivain Bomusa Ekenge, Umuvugizi wungirije wayo akanaba Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu […]
Aliou Cissé utoza Sénégal yavuze umukinnyi w’Amavubi abona akwiye gukina i Burayi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Aliou Cissé, yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’umunyezamu Kwizera Olivier ashimangira ko ari ku rwego rwo gukinira amakipe akomeye i Burayi. Kwizera Olivier yitwaye neza mu mukino ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye itsinzwemo na Les Lions de la Téranga ya Sénégal igitego 1-0; bashaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Igitego […]
Gen Muhoozi yakiriwe n’undi mu-Perezida wa EAC
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya bagirana ibiganiro. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko yashyiriye Perezida Kenyatta ubutumwa bwihariye bwa se. Ati: “Byari icyubahiro n’ibyishimo kuba hambere aha narahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wanjye […]
Umukinnyi wa Manchester United wifuzwa n’Amavubi ari i Kigali
Umunyarwanda Noam Emeran ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, ari i Kigali aho yaje gusura umuryango we. Uyu musore ukina asatira izamu asanzwe ari umuhungu wa Nkusi Fritz Emeran wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Kuri uyu wa kabiri ni bwo uyu musore w’imyaka 19 yageze i Kigali, aho yaje kuruhukira no gusura abarangajwe imbere […]
M23 irigamba kwivugana abasirikare barenga 50 ba FARDC na FDLR mu minsi 2
Umutwe wa M23 uravuga ko mu minsi ibiri ishize umaze kwica abasirikare barenga 50 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’incuti zabo ziri kubafasha mu ntambara. Ni nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru impande zombi zisubukuye imirwano muri Terirwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, […]