Mu mafoto: Irebere aba ‘Yali’ bazwiho kurya abantu

Mu gace ka Papua gaherereye mu kibaya cya Ballem mu gihugu cya Indonesia, hari ubwoko bw’abantu bitwa aba ‘Yali’ bazwiho kuba barya inyama z’abantu. Aba ‘Yali’ ni bamwe mu bantu ku Isi batuye bonyine, bijyanye n’uko ikibaya cya Ballem kiri kure cyane y’aho abandi bantu batuye, ibirenze ibyo urugendo rwo kukigeramo rukaba ari rurerure cyane […]
Perezida wa Bugesera FC afunzwe azira gusambanya ku ngufu
Perezida w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru. Iki cyaha Gahigi ashinjwa ko yagikoze tariki ya 9 Nzeri 2020 nyuma ahita atabwa muri yombi ndetse anakorerwa dosiye, bikavugwa ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery, yavuze ko […]
Burundi: Abambaye nka Polisi bishe Imbonerakure enye, ebyiri zirashimutwa
Imboberakure enye zishwe izindi ebyiri zirashimutwa, ubwo zagabwagaho igitero muri Komini Burambi ho mu ntara ya Rumonge iherereye mu Burengerazuba bw’u Burundi. Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryakeye ahitwa Kiganza muri zone ya Maramvya, ubwo ruriya rubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rwari ku irondo. Uretse abishwe n’abashimuswe, hari n’izindi Mbonerakure […]
Kenya yakuyeho inzitizi yari yarashyiriyeho abanya-Tanzania
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Kenya, yavuguruye amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yari yarashyizeho, ihita ikuraho akato k’iminsi 14 kari karashyiriweho abanya-Tanzania bageraga ku butaka bwa Kenya. Ni nyuma gato y’uko Ikigo cya Kenya gishinzwe indege za gisivile gishyize Tanzania mu bihugu indege zabyo zitwara abagenzi zemerewe kugwa ku butaka bwa Kenya. Tanzania yashyizwe […]
Rubavu: Bashenguwe no gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye yanitse ku gasozi
Abaturage babiri batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barasaba gufashwa guhabwa ubutabera nyuma yo gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye mu myaka irenga 20 yarataburuwe ikanikwa ku gasozi. Abafite iki kibazo ni Nkunzumuremyi Denis na Ntibashiriragupfa Eslon bombi batuye mu kagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kanama. Bahuriza ku kibazo cy’uko mu 1997 […]
U Rwanda rwafashije Abagande bari baraheze mu gihugu gutaha iwabo
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri batangije igikorwa cyo gufasha gutaha Abanya-Uganda bari baraheze mu Rwanda kubera ifunga ry’ingendo zambukiranya imipaka. Mu Rwanda harabarurwa abanya-Uganda barenga 350 babuze uko basubira iwabo kubera ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, kubera […]
Uganda: Minisitiri ukurikiranweho ubwicanyi yatanze ingwate arafungurwa
Umucamanza mu rukiko rwo mu gace ka Ntungamo muri Uganda, yasabye Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda Mwesigwa Rukutana kwishyura ingwate ya miliyoni 14 z’amashiringi ya Uganda kugira ngo abe afunguwe. Mu cyumweru gishize ni bwo Rukutana usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi muri Uganda yari yafunzwe n’umucamanza mu rukiko rw’i Mbarara, nyuma yo […]
Burundi: Ndayishimiye mu mukoro ukomeye wo guhangana n’inyeshyamba z’amayobera
Nyuma y’amezi atatu Gen. Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero by’abitwaje intwaro bataramenyekana neza cyangwa ngo hamenyekane ikibagenza. Ni umukoro ukomeye kuri Perezida Evariste Ndayishimishe watangiye inshingano zo kuyobora igihugu muri Kamena uyu mwaka. Perezida Ndayishimiye akijya ku butegetsi, abaturage bari bizeye ko agiye gushyira akadomo ku bibazo by’umutekano muke […]
Messi yesheje umuhigo ukomeye wari usanganwe Cristiano Ronaldo gusa
Umunya-Argentine Lionel Messi, yabaye umukinnyi wa Kabiri mu mateka ukina umupira w’amaguru utunze miliyari y’Amadodali ya Amerika, nyuma ya Cristiano Ronaldo wesheje uwo muhigo muri Kamena uyu mwaka. Ikinyamakuru Forbes Magazine kivuga ko Messi mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20 yinjije abarirwa muri miliyoni 126 z’amadorali ya Amerika yahise atuma ageza kuri miliyari y’Amadorali ya […]
Ibya Rayon Sports na Ivan Minnaert byakemutse
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gukemura ibibazo yari ifitanye n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ari umutoza wayo. Rayon Sports yaherukaga gufatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Ferwafa, nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga yari irimo uriya mutoza w’Umubiligi. Ni amafaranga abarirwa muri miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda Rayon Sports […]
Umwarimu yatwitswe n’abanyeshuri be bamuziza Quran
Christiana Oluwatoyin Oluwasesin, umwarimukazi mu kigo cy’amashuri cya Gandu kibarizwa muri Leta ya Gombe iri mu zigize igihugu cya Nigeria, yatwitswe ari muzima n’abanyeshuri yigishaga bamushinja guca igitabo gitagatifu cya Quran. Oluwasesin yishwe n’abanyeshuri b’Abasilamu bari hagati y’imyaka 12 na 14 ku bufatanye n’ibyihebe, nyuma yo kumushinja guca urupapuro muri Quran. Nyakwigendera yari yabanje guterwa […]
Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
Mu rubanza Paul Rusesabagina aburanamo ifunga n’ifungurwa ku byaha ashinjwa, yavuze ko yicujije akanasabira imbabazi ibikorwa inyeshyamba za FLN zakoreye mu majyepfo y’igihugu. Izo nyeshyamba zagabye ibitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe na Nyabimata muri Nyaruguru hagati ya 2018 na 2019, bihitana abantu icyenda, hatirengagijwe ababikomerekeyemo n’abangiririjwe imitungo kubera byo. Ubwo urubanza ku ifunga […]
Abunganira Rusesabagina bavuga ko u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha rufite
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Paul Rusesabagina urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku rubanza aburanamo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha ashinjwa. Urukiko rwavuze ko Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba […]
APR FC: Nyuma ya Bukuru wapfushije Se, Mangwende na we yapfushije umuvandimwe
Myugariro w’ibumoso wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel, yapfushije umuvandimwe we nyuma y’amasaha make Bukuru Christophe na we ukinira iyo kipe atakaje Se umubyara. APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo, yemeje ko Gasore Sharif wari umuvandimwe wa Mangwende yitabye Imana ku munsi w’Ejo azize impanuka. Nyakwigendera Gasore wari ufite imyaka 22 y’amavuko, yari […]
Myugariro wa Marseille yatutse Neymar kuri nyina anamwita ‘Inkende’
Umunya-Brésil Neymar ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yavuze ko yiswe ‘Inkende’ akanatukwa kuri nyina na myugariro wa Olympique de Marseille, mbere yo kumukubita bikamuviramo kwerekwa ikarita itukura. Mu ijoro ryakeye PSG na Marseille zari zahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa warangiye Olympique de Marseille itsinze igitego 1-0, nyuma y’imyaka 10 itazi […]
Marseille yatsinze PSG mu mukino watanzwemo amakarita atanu atukura
Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye itsinzwe igitego 1-0 na Olympique de Marseille, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa wabonetsemo amakarita atanu y’umutuku. Ni umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe kuva ugitangira, ibyatumye amakarita atangira kwisukiranya mu minota ya mbere yawo. Imiserebeko yo ku rwego rwo hejuru, imitego y’imishibuka, gusatirana ku mpande zombi bahusha ibitego byabazwe […]
Menya aba Gurkhas bafatwa nk’indwanyi za mbere z’inzirabwoba ku Isi
Mu kurinda umutekano wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un muri 2017 ubwo bahuriraga mu nama y’amateka, igihugu cya Singapore cyitabaje inzirabwoba zo muri Nepal zitwa aba Gurkhas kugira ngo zicungire umutekano bariya bategetsi bombi. Abapolisi n’abasirikare b’aba Gurkhas banazwi nk’aba Gorkhasni bamwe […]
Umupfumu Rutangarwamaboko yavuze ko abarashe ya nyamaswa yiswe ‘Ingwe’ bakoze amahano
Muganga Rutangarwamaboko, asanga abishe inyamaswa yitiranyijwe n’ingwe mu karere ka Huye bakwiye gugangahurwa, ngo kuko ibyo bakoze ari umuziro. Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri ni bwo iyo nyamaswa byaje kumenyekana ko ari imondo, yarashwe n’abasirikare nyuma yo kuyisanga mu rugo rwo mu murenge wa Mukura yari irimo. Ba nyir’urugo babanje kuyikangamo ingwe biba […]
Amasura mashya yafashije Arsenal gutangirana insinzi muri Premier league
Ikipe ya Arsenal ibifashijwemo n’abakinnyi biganjemo abo yasinyishije mu mpeshyi y’uyu mwaka, yatangiye neza shampiyona y’Abongereza itsinda Fulham ibitego 3-0. Umunota wa cyenda w’umukino wari uhagije kugira ngo Alexandre Lacazette afungure amazamu ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Mikel Arteta yari yasuye Fulham ku kibuga Craven Cottage. Ni ku mupira wari umugarukiye nyuma y’uko Willian yari ateye […]
Red-Tabara yigambye kwica abasirikare b’u Burundi n’imbonerakure
Inyeshyamba z’umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, zigambye igitero giheruka kugabwa muri Komini Matongo ho mu ntara ya Kayanza, zinavuga ko zishe abasirikare n’abarwanyi bo mu mutwe w’Imbonerakure. Ku mugoroba wo ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo muri kariya gace hagabwe igitero gikomeye, abantu batandatu bakigwamo abandi bane barakomereka, mu gihe undi muntu […]
Burundi: Abandi bantu batanu barimo bane bagabye igitero bishwe
Abantu batanu barimo Inyeshyamba, baguye mu mirwano yasakiranyije inzego zishinzwe umutekano z’u Burundi mu ntara ya Rumonge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo ntara ikunze kurangwamo imirwano isakiranya Igisirikare cy’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro iba yaturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. SOS Media Burundi yavuze ko ku gicamunsi cy’ejo […]
Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
Guverinoma y’u Burundi ibinyujije muri Minisiteri yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko Perezida Evariste Ndayishimiye atazitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu karere yari kuzahuriramo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Ni inama yari yatumijweho na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, akizabanda ahanini ku cyatuma umubano w’ibihugu bigize akarere […]
Karongi: Impanuka ya Fuso yahitanye abantu bane hakomereka abandi benshi
Impanuka ikomeye yaraye ibereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, yaguyemo abantu bane abandi umunani barakomereka. Ni impanuka yabereye mu mudugudu wa Ruganda ho mu kagari ka Kiniha, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari irimo abantu 13 itwawe n’uwitwa Habimana Boniface w’imyaka 26, yaje guta umuhanda uturuka mu mujyi wa Kibuye werekeza […]
Venezuela yafatiye ku butaka bwayo maneko ya Amerika
Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yatangaje ko maneko wa Amerika yafatiwe ku butaka bw’igihugu ayoboye, hafi y’inganda ebyiri zicukura Peteroli muri kiriya gihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo. Perezida Maduro yavuze ko uwo mugabo yafatanwe intwaro n’amafaranga menshi ubwo yatabwaga muri yombi ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Perezida wa Venezuela yavuze ko iriya maneko ya Amerika […]
Burundi: Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu batandatu
Abantu batandatu bo muri Komini Matongo ho mu ntara ya Kayanza mu gihugu cy’u Burundi, bishwe n’umutwe w’abitwaje intwaro utaramenyekana, abaturage bakemeza ko abari bawugize bari bambaye imyambaro ya gisirikare. Uretse abishwe, hakomeretse abandi bane mu gihe umwe yaburiwe irengero, nk’uko byemejwe n’abayobozi ba Komini Matongo. Amakuru ya kiriya gitero yemejwe na Alice Nsabiyumva, Burugumesitiri […]
Umupolisi yapfuye nyuma yo gukubita urushyi umugabo bikekwa ko yari umurozi
Abaturage bo mu mujyi wa Malava ho mu gihugu cya Kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko umupolisi akubise urushyi umugabo utabashije kumenyekana hashira akanya gake akitura hasi agahita apfa. Amakuru avuga ko umupolisi wahuye n’iryo sanganya ari uwitwa Remko Madowo, akaba yari yagiye muri kariya gace yakoreragamo gufata ibikoresho bye, bijyanye n’uko yaherukaga kwimurirwa ku […]
Minisante yemeje ko hari abaganga banduye Covid-19
Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko mu barwayi banduye icyorezo cya Covid-19 igihugu gifite harimo n’abaganga. Minisitiri Ngamije yemeje ayo makuru kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari muri Studio za Radiyo y’Igihugu asobanura ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 zaraye zifatiwe mu nama y’Abaminisitiri. Hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko hari abaganga […]
HRW yavuze ko u Rwanda rwafashe Rusesabagina mu buryo butemewe
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wavuze ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe mu buryo bw’imbaraga ibyo uvuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Mu itangazo HRW yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko leta y’u Rwanda ikwiye guhita yemerera Rusesabagina kubonana n’abo kumwunganira mu mategeko yahisemo, akaganira na bo mu ibanga kandi […]
Greenwood uheruka gukora amahano yashyiriweho amabwiriza akomeye na Man United
Ikipe ya Manchester United yategetse rutahizamu wayo Mason Greenwood ko agomba gukora imyitozo ku giti cye, nyuma yo kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihugu cya Iceland aho yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza. Ku munsi w’ejo ku wa Kane ni bwo Greenwood w’imyaka 18 y’amavuko yagarutse muri Manchester United, nyuma yo kwirukanwa mu […]
Indirimbo ‘Jerusalema’ ikunzwe na benshi yaciye agahigo ku Isi
Indirimbo ‘Jerusalema’ y’Umunya-Afurika y’Epfo, Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere ku Isi yashakishijwe cyane n’abifuzaga kumenya izina ryayo ngo bashobore kuyitunga. Amwe mu magambo y’iyi ndirimbo ikunzwe aragira ati: “Jerusalema ikhaya lami, Ngilondoloze, Uhambe nami, Zungangishiyi lana…” Iyi ndirimbo igisohoka muri 2019, Master KG ni izina ritari rizwi […]
Urugo rwa Ofwono Opondo uvugira Guverinoma ya Uganda rwatewe
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko urugo rwe rwatewe n’abantu hataramenyekana asaba inzego zishinzwe umutekano muri Uganda gutabara abagize umuryango we. Opondo abinyijije kuri Twitter ye, yavuze ko abagabye igitero mu rugo rwe ruri ahitwa Nasuuti bari benshi, ndetse bakaba bari banitwaje intwaro gakondo ziganjemo imipanga. Mu gihe icyo gitero cyagabwaga yari […]
Messi yongeye guhigika Cristiano Ronaldo ayobora urutonde rw’abakinnyi 100 bakomeye ku Isi
Umunya-Argentine, Lionel Messi, yongeye gukubita incuro Cristiano Ronaldo bahora bahanganye ayobora urutonde rw’abakinyi bakomeye muri uyu mwaka mushya, FIFA 21, buri mwaka rushyirwa hanze n’ikigo cya EA Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, rugaragaza ko Lionel Messi ari we mukinnyi uhagaze neza kurusha abandi […]
Umugabo akurikiranweho kurisha umugati amazirantoki
Polisi ikorera muri Leta ya Oyo iherereye mu gihugu cya Nigeria, iheruka guta muri yombi umugabo usanzwe ari umucuruzi nyuma yo gushinjwa kurisha umugati amazirantoki. Uwatawe muri yombi yitwa Emmanuel Egbu. Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe afite iduka ry’ibirungo by’umubiri (cosmetics) aho acuruza imisatsi yo muri Brésil, yatawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo […]
Sankara yasabye ko Dosiye ye ihuzwa n’iya Rusesabagina yita ‘Sebuja’
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wasabye ko Dosiye ye ihuzwa n’iya Paul Rusesabagina yita Sebuja. Nsabimana Calixte akurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw’u Rwanda n’ibyo yakoreye hanze yarwo. Urukiko rwatangiye rugaragariza uruhande rw’uregwa ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha […]
U Burundi bwemeye kwakira abaturage babwo barenga 100 bari baraheze mu Rwanda
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kane, yemereye abaturage bayo basaga 100 gutahuka mu gihugu, nyuma y’igihe baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19. Amafoto agaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ikinyamakuru SOS Media Burundi, yerekana imodoka za Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano zitwaye abo Barundi zivuye mu Rwanda zigana ku mupaka w’u Burundi. Abari baraheze […]
Biravugwa: Tuyisenge Jacques yamaze gusinyira APR FC
Amakuru aramukiye mu bakunzi ba siporo hano mu Rwanda yanatangiye kuvugwa mu ijoro ryakeye, aravuga ko rutahizamu Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu, Amavubi, yamaze gusinyira APR FC. Radio 10 yavuze ko iby’uyu rutahizamu na APR FC byarangiye, nyuma yo gusinyana amasezerano azarangira mu myaka ibiri iri imbere. Tuyisenge Jacques amaze igihe ari hano mu Rwanda, […]
Miss Uwase Vanessa yagerageje kwiyahura kubera urukundo
Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yatangaje ko ku munsi w’ejo yagerageje kwiyahura agahagarikwa n’abo mu muryango we. Miss Uwase wemeje ko yagerageje kwiyahura mu butumwa yasangije incuti ze kuri WhatsApp (Status), yari amaze iminsi mu bihe bikomeye, nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu, umuherwe w’Umukongomani bari […]
Paul Rusesabagina yagaragaye imbere y’ubushinjacyaha
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Nzeri, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe dosiye ya Paul Rusesabagina bunatangira kumubaza ku byaha akurikiranweho nyuma yo kubwitaba. Ni nyuma yo gufatirwa yo gufatirwa ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku cyumweru tariki ya 30 Kanama, akerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bukeye bwaho. Rusesabagina akurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi […]
Charles Ndereyehe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside wari watawe muri yombi yarekuwe
Charles Ndereyehe, Umunyarwanda utuye mu Buholandi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yarekuwe nyuma y’amasaha make atawe muri yombi na Polisi y’u Buholandi. Byemezwa n’abo mu ishyaka rya FDU-Inkingi abamo bavuze ko yarekuwe nyuma yo gusurwa n’umwunganizi we mu mategeko. Mu kanya kashize Justin Bahunga ukuriye ishyaka FDU-Inkingi yabwiye BBC ko Ndereyehe yari mu […]
Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
Minisitiri wa Siporo, Mme Aurore Mimosa Munyangaju, yatangaje ko ibibazo bishingiye ku miyoborere byari bimaze igihe mu kipe ya Rayon Sports byarabuze uwabikemura bigomba kuba byakemutse mu gihe kitarenze ukwezi. Ni nyuma y’uko Minisports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB n’impande zidacana uwaka muri Rayon Sports bicaranye, bagasesengura ibibazo bivugwa muri iriya kipe. Minisitiri Munyangaju ubwo yabazwaga […]
Ikiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi kirataha mu masaha make
Ikiiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda kizatahuka kuwa kane tariki ya 10 Nzeri, nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryabitangaje. Ni nyuma y’ibyumweru bibiri icyiciro cya mbere cy’izo mpunzi zikabakaba 500 zitahutse, nyuma y’ubwumvikane bwabayeho hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita […]
Aba Rayon Sports bibasiye Shadyboo nyuma yo kubifatira ku gahanga
Abafana b’Ikipe ya Rayon Sports, bagaragarije uburakari bwinshi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, nyuma yo kubagira inama batashimye y’icyakorwa kugira ngo ibibazo biri mu kipe yabo bishire. Rayon Sports imaze igihe mu bibazo ahanini bishingiye ku miyoborere, byatumye isa n’iba iciro ry’imigani ku buryo buri wese adatinya kugira icyo ayivugaho. Izina ry’iyi […]
Rubavu: Ushinzwe umutekano mu mudugudu yishwe akaswe ijosi
Umugabo witwa Cyiza Jean wo mu Karere ka Rubavu, ejo ku wa Kabiri tariki ya 08 Nzeri yishwe akaswe ijosi n’abantu bataramenyekana. Cyiza w’imyaka 38 y’amavuko, yishwe ahagana saa moya z’umugoroba, yicirwa mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana. Amakuru avuga ko abamwishe bamwiciye hafi y’urugo rwe aho yari araririye imyaka […]
Maxime yahaye Rayon Sports iminsi itatu bitaba ibyo akayirega kumuha sheki itazigamiye
Rutahizamu Sekamana Maxime, yahaye Rayon Sports iminsi itatu ngo ibe yamwishyuye amafaranga imurimo, bitaba ibyo akayijyana mu nkiko kubera sheki itazigamiye yamuhaye. Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa uyu musore yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, nyuma yo kumwemerera amafaranga bikarangira atayahawe. Rayon Sports nk’uko ibaruwa ya Maxime ibisobanura, mu minsi ishize yari yamwemereye kumuha […]
Zambia: Perezida Edgar Lungu ari mu bunamiye ifi yapfuye
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yifatanyije n’abaturage b’igihugu cye mu kunamira ifi yari ikunzwe yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri. Iyo fi yamenyekanye ku kazina ka ‘Mafishi’ yari imaze ibinyacumi bibiri by’imyaka iba mu cyuzi cya Kaminuza ya CBU ya kabiri mu bunini muri Zambia. BBC yavuze ko abanyeshuri ba Copperbelt University (CBU) bacanye za […]
Bukuru Christophe yavuze uko David Luiz yamufashije kwitwara neza muri APR FC
Bukuru Christophe ukina hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, yatangaje ko amagambo yabwiwe na myugariro David Luiz ukinira Arsenal yo mu Bwongereza ari yo yamuhaye imbaraga zo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino. Tariki 11 Ukwakira 2019 ni bwo Umunya-Brésil, David Luiz yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwari muri gahunda ya […]
Menya umushahara wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu
Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 ni ryo rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa. Ni iteka ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 23 Gashyantare 2017, rikagaragaza ingano y’Imishahara aba banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara. Iryo teka rivuga ko umushahara mbumbe w’abanyapolitiki bakuru wiyongeraho […]
Imyuzure ikomeye yinjije Sudani mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atatu
Abategetsi mu gihugu cya Sudani batangaje ko iki gihugu kinjiiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atatu, kubera Imyuzure ikomeye yanahiranye ubuzima bw’abatari bake ikomeje kukibasira. Lena el-Sheikh, Minisitiri wa Sudani ushinzwe umurimo n’Iterambere ry’abaturage, yavuze ko imyuzure yibasiye Sudani muri uyu mwaka yahitanye abantu 99 igakoneretsa 46, na ho ababarirwa mu bihumbi 500 bakaba baravuye […]
Prof. Gahutu Jean Bosco wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yapfuye
Kaminuza y’u Rwanda yemeje ko Prof. Jean Bosco Gahutu wari umwarimu muri Koleji yayo y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima, CMHS, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yamenyekanye ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere Tariki ya 07 Nzeri nyuma yo kugwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, aho yari arwariye. Kaminuza y’u Rwanda yabitse Nyakwigendera […]
Martial asa n’imparage_Abafana ba Manchester United batebya
Abafana b’Ikipe ya Manchester United, bamaganiye kure umwambaro wa gatatu iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bavuga ko ari mubi cyane. Ni umwambaro wiganjemo imirongo itambitse y’umukara n’umweru, ku buryo abafana ba Manchester City bawugereranyije n’uruhu rw’imparage. Ubwo amafoto y’abakinnyi nka Anthony Martial na Paul Pogba yageraga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuwumurika, abenshi […]
RIB yemeje ko Rusesabagina yafatiwe i Kanombe
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyigeze gifasha u Rwanda mu itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina, ko ahubwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahizanye. Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo RIB yeretse itangazamakuru Paul Rusesabagina wari ukandagiye mu gihugu ku nshuro ye […]
Rubavu: Rurageretse hagati y’abahoze ari abazunguzayi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi
Abagore bacururizaga imbuto mu gasoko ko mu murenge wa Gisenyi, ahazwi nko kwa Rujende, bamaze iminsi barigabije ibice bitandukanye by’Umujyi wa Gisenyi nyuma yo kuvanwa aho bacururizaga, bagashinja Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi kubateza igihombo. Magingo aya abenshi nyuma yo kwirukanwa aho bakoreraga, bahise bajya gukorera ku mihanda n’imbere y’amaduka atandukanye yo mu mujyi wa Gisenyi, […]
Jina Langu wa Afrimax Mu munyenga w’urukundo i Rubavu ku mazi (Amafoto)

Nyuma y’icyumweru asezeranye imbere y’amategeko na Nyiramugisha Gentille, Nsengiyumva Jean Nepo uzwi ku kabyiniriro ka ‘Jina Langu’ ukorera Afrimax TV we n’umukunzi we bari mu karere ka Rubavu aho bakomeje kurira ubuzima. Iby’ubukwe bw’aba bombi babigize ibanga ku buryo nta benshi babuziho. Jina Langu ukorera Televiziyo ya Afrimax TV iri mu zikunzwe zikorera kuri YouTube […]
Rayon Sports yasabye Ferwafa gusubika ibihano yayifatiye imyaka ibiri
Rayon Sports binyuze muri Munyakazi Sadate uyiyobora, yamaze kwandikira Ferwafa isaba ko ibihano iheruka kuyifatira kubera kunanirwa kwishyura Ivan Minnaert byaba bisubitswe mu gihe kingana n’imyaka ibiri. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, […]
Ansu Fati yaciye akandi gahigo kari kamaze imyaka 95
Rutahizamu Ansu Fati ukinira ikipe ya FC Barcelona, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi muto kurusha abandi utsindiye igitego ikipe y’igihugu ya Espagne, nyuma yo kuyitsindira igitego cya gatatu muri 4-0 yaraye inyagiye iya Ukraine. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize uyu mwana yari yakiniye Espagne umukino we wa mbere inganya n’Ubudage igitego 1-1, agaca agahigo […]
Polisi yemeje ko hari abapolisi bafunze bazira kwica abakekwaho ibyaha
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hari abapolisi bo muri Polisi y’u Rwanda bafunzwe bakurikiranweho gukoresha imbaraga z’umurengera. CP Kabera yemeje ayo makuru mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Televiziyo y’Igihugu. Ni amakuru yemeje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana abantu benshi baraswa na Polisi y’Igihugu, […]
Sarpong yahesheje Yanga Africans inota rya mbere muri Shampiyona ya Tanzania
Umunya-Ghana Michael Sarpong yongeye gushimangira ko ari rutahizamu udashidikanywaho, nyuma yo gufasha Yanga Africans kwegukana inota rya mbere muri shampiyona ya Tanzania ya 2020/21 yatangiye ku munsi w’ejo. Yanga Africans yari yakiriye Tanzania Prisons mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Tanzania, birangira amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Michael Sarpong na numéro 19 […]
Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina ari we wishyikirije u Rwanda atabizi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Paul Rusesabagina atashimuswe nk’uko byatekerezwaga, ko ahubwo ari we wishyikirije u Rwanda atabizi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo rwatangaje ko “binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.” Ifatwa rya Rusesabagina n’uburyo yagejejejwe mu Rwanda ryabaye […]
Perezida Kagame yashimangiye ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda yakarabye
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda hari ibyo agomba gusubiza ku maraso y’Abanyarwanda yamenekeye mu bitero inyeshyamba za FLN zagabye mu ntara y’Amajyepfo akabyigamba. Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro kihariye ari kugirana na RBA. Paul Rusesabagina wahoze ari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yafatiwe ahantu […]
Meddy na The Ben bavuze k’urusha undi hagati yabo
Izina Meddy (Ngabo Méddard) na The Ben (Mugisha Bénjamin), amaze imyaka irenga 10 yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, ku buryo guhitamo urusha undi ari urugamba rutakorohera buri muntu wese. Nta wushidikanya ko aba basore bombi ari bo bayoboye umuziki Nyarwanda kuva iyo za 2008 batangira kwigaragaza, kugeza muri uyu mwaka wa 2020 bagikomejemo umwuga wabo. […]