Nta wemerewe kujya mu kabari, mu rusungero cyangwa resitora atarikingije COVID-19

Guverinoma y’u Rwanda yongereye ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu kwirinda ko ubwandu bw’iki cyorezo bwakomeza kwiyongera. Guverinoma yatangaje ingamba nshya nyuma y’uko mu gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije ya Omicron yanagize uruhare rukomeye mu kongera imibare y’abanduye. Nko ku wa Kane mu gihugu hari hagaragaye abantu 125 mu gihe kuri uyu […]

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Recep Tayyip Erdogan (Amafoto)

img_20211217_193743.jpg

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan. Perezida Kagame ari Istanbul muri Turkiya guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yitabiriye inama igomba guhuza igihugu cya Turkiya n’Umugabane wa Afurika. Iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatatu igomba kumara iminsi […]

Cristiano Ronaldo na Georgina batangaje ibitsina by’impanga bitegura kwibaruka

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Manchester United n’umukunzi we Georgina Rodriguez, batangaje ko impanga bitegura kwibaruka umwe azaba ari umuhungu undi akaba umukobwa. Uyu munya-Portugal yabyemeje binyuze mu mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Aho ubuzima butangirira, urukundo ntirurangira.” Muri aya mashusho abana be, abahungu babiri bari bafite igipurizo 1 n’abakobwa bafite ikindi, umukunzi […]

Perezida Kagame ari Istanbul muri Turkiya (Amafoto)

img_20211217_140306.jpg

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze kugera Istanbul mu murwa mukuru wa Turkiya aho yitabiriye inama ihuza kiriya gihugu n’umugabane wa Afurika. Mu kanya kashize ni bwo Umukuru w’igihugu yageze muri Turkiya nk’uko byemejwe n’ibiro bye mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa Twitter. Inama yiga ku bufatanye bwa Turkiya n’Umugabane wa Afurika biteganyijwe ko itangira […]

Perezida Filipe Nyusi yishimiye umusaruro udasanzwe Ingabo zirimo iz’u Rwanda zatanze

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 igihugu cye cyibasiwe n’ibitero bike by’iterabwoba ugereranyije no mu myaka yatambutse. Perezida Nyusi yavuze ko ari inyuma y’aho u Rwanda n’ibihugu bituranye na Mozambique biyifashije mu kurwanya abajihadiste bari bamaze imyaka myinshi barayogoje intara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya kiriya gihugu. […]

Martin Fayulu yamaganye abapolisi b’u Rwanda i Goma

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yitambitse icyemezo cyo kohereza abapolisi b’u Rwanda mu mujyi wa Goma asaba abanye-Congo kucyamagana. Fayulu watsinzwe na Perezida Tshisekedi mu matora yo muri 2018, yahuje kuba abapolisi b’u Rwanda bajya gucunga umutekano i Goma no kuba ingabo za Uganda ziri kurwanya inyeshyamba za ADF muri Kivu […]

UPDF na FARDC bamaze kwinjira ku cyicaro gikuru cya ADF

Ingabo za Uganda n’iza Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze kugera mu gace gafatwa nk’icyicaro gikuru cy’umutwe wa ADF nyuma y’iminsi ibiri zigenza ibirenge. Ibirindiro bikuru bya ADF ziriya ngabo zamaze kugeramo byitwa Kambi ya Yua, bikaba biherereye mu mashyamba y’inzitane yo muri Ituri. Bivugwa ko izi ngabo byazitwaye iminsi ibiri zigenza ibirenge kugira ngo […]

Bugesera: Umugore wishinja kwanduza umugabo we SIDA yatabawe agiye kwiyahura

Umugore witwa Uwizeye wo mu karere ka Bugesera, yatabawe agiye kwiyahura mu mugezi wa Nyabarongo yishinja kwanduza umugabo we SIDA. Uyu mugore aganira na Televiziyo ya BTN yishinje kubabaza kenshi umugabo we kandi nta kintu na kimwe yigeze amuburana. Ati: “Umugabo wanjye naramubabaje kandi mukunda. Icya mbere namubabaje muca inyuma, mubabaza ampahira, mubabaza ambyaza, mubabaza […]

N’amarira menshi, Sergio Aguëro yasezeye ku mupira w’amaguru imburagihe

Umunya-Argentine Sergio Kunu Aguëro wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru imburagihe kubera ibibazo by’umutima. Aguëro wari warageze muri FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Manchester City yo mu Bwongereza, yagaragaje ibimenyetso by’umutima ubwo ikipe ye yanganyaga na Deportivo Alaves igitego 1-1 mu Ukwakira uyu mwaka. Icyo gihe byabaye […]

Nyaruguru: Umuyobozi akurikiranyweho kwakira ruswa ya 18,000 Frw ngo areke forode itambuke

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, witwa Theogene Bigirimana, n’abandi bantu bane bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano na forode, kwakira no gutanga ruswa ya 18,000 Frw, kugira ngo ibicuruzwa byari biturutse mu gihugu cy’u Burundi, mu buryo butemewe n’amategeko, byerekeza mu karere ka Huye, bitambuke. Amakuru […]

Igikombe cya Afurika cyari giteganyijwe kubera muri Caméroun gishobora gusubikwa

Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021 cyari giteganyijwe kubera muri Caméroun gishobora gusubikwa kubera ubwiyongere bwa virusi ya COVID-19 yihinduranyije ya Omicron. Byari biteganyijwe ko Igikombe cya Afurika kizakinwa hagati y’itariki ya 09 Mutarama n’iya 06 Gashyantare 2022. Televiziyo ya RMC Sport yo mu Bufaransa yatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ishobora gusubika […]

Abantu batandatu mu Rwanda basanzwemo Omicron

675d9070-e3fc-4cb2-9629-f30fbc60914e-cf915.jpg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hari abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Omicron, nyuma yo gusuzuma byimbitse abagenzi binjira mu gihugu. Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo yasohoye yavuze ko abasanzwemo ubu bwoko ari abagenzi ndetse n’abahuye na bo. Omicron yagaragaye bwa mbere mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika mu mpera z’Ugushyingo […]

Rubavu: Arashinja abacamanza kumuriganya inzu yubatse mu kibanza yahawe na Leta

photocollage_1639503994827.jpg

Umuturage witwa Kanyabutembo Virginie, arashinja abacamanza gufatanya n’uwahoze ari umugabo we kumuriganya inzu iri mu karere ka Rubavu yiyubakiye mu kibanza yahawe na Leta y’u Rwanda nk’imfashanyo. Inzu uyu muturage avuga iherereye mu kagari ka Mbugangari ho mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Kanyabutembo w’imyaka 60 y’amavuko umaze imyaka 16 akora akazi gaciriritse muri […]

Aubameyang yambuwe inshingano zo kuba Kapiteni wa Arsenal

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza yambuye umunya-Gabon Pierre-Emerrick Aubameyang inshingano zo gukomeza kuba Kapiteni wayo, nyuma yo kurenga ku murongo ngengamyitwarire y’abakinnyi b’iyi kipe. Arsenal yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo. Aubameyang utaragaragaye mu mukino Arsenal yakinnyemo na Southampton mu mpera z’icyumweru gishize, yahise anakurwa mu bakinnyi iyi kipe izifashisha kuri […]

Ibintu byongeye guhindura isura hagati ya Bobi Wine n’ubutegetsi bwa Uganda

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko inzego z’umutekano za Uganda zagose urugo rwe, ibyatumye yisanga afungiwe iwe mu rugo. Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda mu butumwa yanditse kuri Twitter ye mu bihe bitandukanye, yavuze ko kuva mu ijoro ryakeye abasirikare n’abapolisi […]

FERWAFA yahannye abandi basifuzi barimo uwongereye iminota 10 ku mukino wa Etincelles na AS Kigali

Komisiyo ishinzwe imyitwatire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abandi basifuzi bane bazira kwitwara nabi mu mikino ya shampiyona baheruka kuyobora. Aba basifuzi bahanwe nyuma ya bagenzi babo barindwi na bo bahagaritswe mu minsi ishize na bo bazira imyitwarire mibi. Abo FERWAFA yemeje ko yamaze gufatira ibihano barimo Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba […]

Mozambique: Umuyobozi w’ibyihebe yiciwe muri Niassa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Rafael Bernardino, yatangaje ko inzego z’umutekano ziheruka kurasira umwe mu bakuru b’ibyihebe mu ntara ya Niassa. Bernardino yabigarutseho ku Cyumweru gishize ubwo yari mu gace ka Ressano Garcia. Kuri ubu intara ya Cabo Delgado ntabwo irabasha kubohoka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State. […]

Koffi Olomidé yagizwe umwere, gusa akatirwa igifungo cy’imyaka 3 isubitse

Ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bufaransa bwagize umwere umuririmbyi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye mu muziki wa RDC nka Koffi Olomidé waregwaga gufata ku ngufu abakobwa bane bamubyiniraga. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Koffi yagizwe umwere nyuma y’uko abatangabuhamya mu rubanza rwe bagiye bavuguruzanya. Cyakora cyo uyu muhanzi w’imyaka 65 y’amavuko yakatiwe igifungo gisubitse […]

Tombora ya UEFA champions league yasubiwemo, PSG itombora Real Madrid

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yatangaje ko yagize ikibazo cya tekiniki cyatumye ibyari byavuye muri tombora ya UEFA champions league yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere biba imfabusa. Muri tombora yari yabaye kare byari biteganyijwe ko ikipe ya Manchester United ihura na PSG yo mu Bufaransa. Muri tombola nshya, Paris […]

Perezida Kagame na Abiy Ahmed mu bifurije gukira vuba Cyril Ramaphosa

photocollage_1639393725803.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’abarimo Dr Abih Ahmed usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu kwifuriza Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo gukira vuba. Ni nyuma y’uko Perezidansi ya Afurika y’Epfo itangaje ko Perezida Ramaphosa yanduye icyorezo cya COVID-19 yihinduranyije ya Omicron. Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yamwifurije gukira vuba. Ati: “Ndifuza […]

Imisifurire itavugwaho rumwe yaranze umunsi wa 8 wa shampiyona, FERWAFA isabwa kugira icyo ikora

Abafana b’amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda basoje imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona bari mu gahinda, nyuma y’ikibazo cy’imisifurire itaravuzweho rumwe yaranze uwo munsi. Imikino byibura itatu mu munani yakinwe yavuzwemo imyitwarire mibi ku ruhande rw’abasifuzi batitwaye neza. Bigitangira hari ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Police FC yasuraga […]

Muhanga: Umushoferi afunzwe akekwaho gushaka guha abapolisi ruswa ya Frw 2,000

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga, yataye muri yombi umushoferi witwa Gatete Jean Marie Vianney akekwaho kugerageza guha abapolisi bo mu muhanda ruswa ya Frw 2,000. Uyu mushoferi yafatiwe mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uriya […]

Rayon Sports yahagamwe na Gorilla FC, yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite umutoza wayo Masudi Djuma uheruka guhagarikwa azira umusaruro muke, ibyatumye asimburwa by’agateganyo na Romami Marcel. Rayon Sports yasoje igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 […]

Samuel Eto’o Fils yatorewe kuyobora FECAFOOT

Rurangiranwa Samuel Eto’o Fils wamamaye mu makipe atandukanye akomeye yo ku mugabane w’u Burayi ndetse no mu kipe y’Igihugu ya Caméroun, yatorewe kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Caméroun (FECAFOOT). Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane mu makipe akomeye nka FC Barcelona yo muri Espagne, Inter de Milan yo mu Butaliyani, Chelsea yo mu Bwongereza […]

Nyamagabe: Minisitiri Gatabazi yibukije ko urugo ari umushinga wunguka ugomba kurengerwa

img-20211211-wa0013.jpg

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abaturage b’imirenge ya Gatare na Mushubi yo mu karere ka Nyamagabe ko urugo rw’umugabo n’umugore ari umushinga wa mbere wunguka Leta igomba kurengera, asaba umugabo n’umugore gushyira hamwe kugira ngo abana bazawuvukiramo bazabe abana babereye u Rwanda. Agaruka ku burere bwiza bw’umwana, Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Umwana […]

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abuzukuru ba shitani bakekwaho gutera abantu bakabakatisha inzembe

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho kuba baheruka gutera urugo rw’umuturage wo mu karere ka Rubavu bagakomeretsa nyirurugo n’umugore we. Abatawe muri yombi ni Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evaliste. Polisi kuri Twitter yayo yavuze ko “bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette.” ku itariki ya 09 Ukuboza 2021 ni […]

Lassina Zerbo waherukaga guhabwa imirimo na Guverinoma y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso

Dr Lassina Zerbo wari umaze amezi abiri agizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), yagizwe Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye cya Burkina Faso. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Zerbo yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso biciye mu iteka rya Perezida w’iki gihugu, Roch Marc Christian Kabore, […]

Rayon Sports yatangaje ko itigeze yirukana umutoza Masudi Djuma

Ikipe ya Rayon Sports yahakanye ko itigeze yirukana umutoza wayo Irambona Masudi Djuma, ikuraho urujijo ku bibwiraga ko uyu mutoza ukomoka i Burundi yamaze kwirukanwa. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza Masudi “kubera umusaruro mubi, mu gihe hakiri kwiga icyateye uwo musaruro udashimishije.” Masudi yahagaritswe nyuma y’amasaha make […]

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bikorwa bya gisirikare ingabo za Uganda zirimo muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare ingabo za Uganda ni iza RDC zirimo byo guhashya umutwe wa ADF, gusa ivuga ko ikibazo cy’uriya mutwe kireba biriya bihugu byombi gusa. Kuva tariki ya 30 Ugushyingo ni bwo Ingabo za Uganda zatangije ibikorwa bya gisirikare byo gushyira iherezo ku mutwe w’iterabwoba wa […]

Nyaruguru: Igabanyuka ry’ubukene mu byatumye imiryango isaga 100 isezerana

Igabanyuka ry’ubukene mu ngo n’ubumenyi bw’ibanze ku itegeko rigenga umuryango, ni bimwe mu by’ingenzi byatumye imiryango 105 yo mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yari imaze igihe ibana itarasezeranye yiyemeza kubikora imbere y’amategeko. Umuhango wo gusezeranya iyo miryango wabereye ku kibuga cy’umupira cy’ishuri ryisumbuye rya Rasaniro n’icy’ishuri ribanza rya Gikunzi mu rwego rwo kwirinda […]

Uvira: Abaturage bicishije amabuye Majoro wa FARDC baramurya

Bamwe mu baturage bo mu Lweba ho muri Segiteri ya Tanganyika teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo, bicishije amabuye umusirikare wa Leta ufite ipeti rya Majoro barangije baramurya. Maj Joseph Kaminzobe wishwe yari asanzwe akorera mu karere ka gisirikare Sokola ya kabiri iri Fizi, akaba yari avuye Baraka yerekeza mu mujyi wa Uvira. […]

APR FC yananiwe kubona amanota atatu imbere ya Etincelles FC

Ikipe ya APR FC yananiwe kubona amanota bwa mbere Muri shampiyona ya 2021/2022, nyuma yo kunganya na Etincelles FC 0-0. Hari mu mukino w’ikirarane amakipe yombi yakabaye yarahuriyemo ku munsi wa gatatu wa shampiyona, gusa ntiwakinwa kuko iriya kipe y’ingabo z’igihugu yari mu marushanwa nyafurika. APR FC yakoze ibishoboka byose ngo ibone igitego mu izamu […]

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Tanzania (Amafoto)

img_20211209_095000.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera muri Stade ya Uwanja wa Uhuru i Dar es Salaam aho yitabiriye ibirori by’ubwigenge bw’iki gihigu yahuriyemo n’abanyacyubahiro batandukanye. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 08 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam, aho yagiye kwifatanya n’abanya-Tanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka […]

UEFA Champions league: FC Barcelona yanditse amateka mabi yaherukaga mu myaka 17 ishize

Ikipe ya FC Barcelona yaraye itsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0, ihita isezererwa muri UEFA Champions league itarenze umutaru. Ibitego bya Thomas Müeller, Leroy Sané na Jamal Musiala byari bihagije ngo Bayern Munich irangize burundu inzozi za FC Barcelona yari yarahiriye kujya kuyitsindira ku kibuga cyayo. FC Barcelona yarangije imikino itandatu yo mu tsinda E […]

Perezida Paul Kagame ari i Dar es Salaam muri Tanzania

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania aho yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’iki gihugu. Ibiro by’Umukuru w’igihugu kuri Twitter byemeje ko Perezida Kagame akigera i Dar Es Salaam yakiriwe na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe itegeko nshinga n’amategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi. Ejo ku wa Kane tariki ya […]

Youssef Rhab ngo yatangaje ko atagishaka gukinira Rayon Sports

Umunya-Maroc Youssef Rhab, biravugwa ko yamaze kwandikira ubuyobozi bw’ikipe ya Raja Casablanca y’iwabo abusaba kumushakira indi kipe, kuko atifuza gukomeza gukinira Rayon Sports. Youssef yatijwe Rayon Sports na Raja Casablanca yo muri Maroc, binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’impande zombi. Youssef ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports uri mu bari bayifatiye runini. […]

Messi yatambutse kuri Pele mu gutsinda ibitego byinshi, asigara yirukanka kuri Cristiano

Umunya-Argentine Lionel Messi yaraye atambutse ku munya-Brésil Pele mu gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru. Messi yabigezeho nyuma yo gufasha PSG akinira kunyagira Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego 4-1, mu mukino wa UEFA Champions. Messi yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, ahita yuzuza ibitego 758 amaze gutsinda mu mateka ye. Uyu munya-Argentine kuri […]

Dr Sabin Nsanzimana wa RBC ari gukorwaho iperereza na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko ruri gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kubera ibyaha akekwaho. Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza Dr Nsanzimana yahagaritswe by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ariko mu izina rya Perezida Paul Kagame “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.” […]

Nyamitwe waherukaga guhabwa inshingano nshya yagizwe Amb. w’u Burundi mu mahanga

Amb. Willy Nyamitwe wahoze akuriye itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yagizwe Ambasaderi w’iki gihugu mu mahanga nyuma y’iminsi mike atorewe izindi nshingano. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Amb. Willy Nyamitwe yatorewe kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru byo mu Burundi (CNC). Nyamitwe yari yatorewe kuyobora ruriya rwego ku bwiganze bw’amajwi […]

Rayon Sports yemeje ko yahagaritse Masudi Djuma

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze guhagarika igihe kitazwi Umurundi Irambona Masudi Djuma kubera umusaruro mubi. Iyi kipe yemeje aya makuru ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter. Iti: “Umutoza mukuru wa Rayon Sports Masudi Djuma Irambona yahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’umusaruro mubi.” Rayon Sports yavuze ko Romami Marcel wari umwungirije ari we usigarana ikipe […]

Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we

Rutahizamu Byiringiro Lague w’ikipe ya APR FC, kuri uyu wa Kabiri yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia bitegura kurushingana. Mu cyumweru gishize ni bwo uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yari gusaba akanakwa umukunzi we, gusa bihurirana no kuba we na bagenzi be bariteguraga umukino wa CAF Confederation Cup wagombaga kubahuza na RS Berkane yo muri […]

Burundi: Hari ubwoba bw’uko imfungwa zitari nke zaba zahiriye muri Gereza ya Gitega

Ubwoba ni bwinshi bw’uko imfungwa zitari nke zari zifungiye muri gereza nkuru ya Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi zaba zitabye Imana, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye iyi gereza. Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi gereza yatangiye gushya mu ma saa kumi y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana […]

Rayon Sports yaba yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Amakuru aramutse avugwa kuri uyu wa Kabiri aravuga ko ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo, Masudi Djuma, kubera umusaruro mubi. Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona, dore ko iri ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu gihe imaze gukina imikino irindwi ya shampiyona. Ubushobozi bw’umutoza Masudi bwatangiye […]

Ibisambo babisanze birisha nk’amatungo nyuma yo kwiba inzoga bikazimira

Ibisambo bitatu byaherukaga kwiba inzoga mu bubiko bwazo mu gace ka Kisii, babisanze birisha ubwatsi nk’amatungo nyuma y’igihe byarabuze. Ikinyamakuru Tuko cyavuze ko aba bajura bari binjiye mu bubiko bw’inzoga (depot), hanyuma bibamo imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Pickup zuzuye inzoga z’amoko atandukanye. Zimwe mu nzoga aba bajura bahise bazigurisha, izindi bazihisha mu mazu […]

Umutoza utarirukanwa mu kazi ntabwo aba ari umutoza_Masudi Djuma

Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports, yemeje ko bishoboka ko yakwirukanwa n’iriya kipe gusa agaragaza ko kumwirukana atari wo muri w’ikibazo cy’umusaruro muke iriya kipe ifite. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’umukino Rayon Sports yari imaze gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ni umukino wa kabiri […]

APR FC yatsinzwe na RS Berkane, inanirwa kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Umukino wo kwishyura amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Municipal y’i Berkane ni wo waciye urubanza, nyuma y’uko ubanza amakipe yombi yawunganyijemo igitego 1-1. APR FC yarangije igice cya mbere […]

Rayon Sports yakosowe na Kiyovu Sports, Masudi Djuma ajya mu mazi abira

Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports yakomeje kujya mu mazi abira, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bya Ishimwe Kevin na Emmanuel Okwi byari bihagije kugira ngo Kiyovu Sports ikure amanota atatu kuri mukeba […]

Umutoza wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwegura

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gutandukana na Habimana Sosthène ’Lumumba’ wari umutoza wayo mukuru kubera umusaruro mubi. Amakuru avuga ko uyu mutoza yamaze gusezera ku mirimo, gusa nanone hakaba hariho gahunda yo kumwirukana. Amakuru yavugaga ko Habimana Sosthène yari busezererwe ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Etincelles yateranye kuri uwo […]

U Burusiya bwamaganye Amerika ikomeje kubushinja kwitegura kurasa kuri Ukraine

Leta y’u Burusiya yatangaje ko abavuga ko buri gutegura ibitero karundura kuri Ukraine ari ababeshyi bakomeje kuyanduranyaho. Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru iki gihugu cyarunze abasirikare babarirwa mu 175,000 ku mupaka wacyo na Ukraine ndetse n’ibimodoka by’intambara. Ibinyamakuru byo muri Amerika byanditse ko iki gihugu cyamaze kunoza neza umugambi wo gutera Ukraine, ku buryo […]

Jimmy Gatete yahaye Abanyarwanda isezerano

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yahaye Abanyarwanda isezerano ry’uko azagaruka mu mupira w’amaguru n’ubwo avuga ko atazi icyo azawukoramo. Gatete wakinnye umupira w’amaguru kugeza muri 2010, afatwa nk’uwa mbere mu bakinnyi bakunzwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda kubera ibyishimo yabahaye mu gihe yamaze yambaye umwambaro w’Amavubi. Cyakora cyo kuva uyu mukinnyi yahagarika gukina ruhago […]

Uganda yemeje ko u Rwanda ruyishyigikiye mu rugamba irimo rwo gutsinsura ADF

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko ishyigikiwe n’u Rwanda mu bikorwa ingabo zayo zirimo byo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Henry Oryem Okello, mu kiganiro na Televiziyo ya NTV. Minisitiri Oryem yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu basabye kubashyigikira. Ati: “Twabonye […]

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yirukanwe muri Kiliziya

Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali, yirukanwe muri Kiliziya nyuma yo kwemera ko afite umwana w’umuhungu. Uyu mupadiri w’imyaka 63 y’amavuko yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Saint-Martin de la Risle y’i Brionne mu Bufaransa, nyuma yo guhungira muri iki gihugu mu myaka 27 ishize. Ku wa Gatanu tariki […]

APR FC yageze muri Maroc nyuma y’urugendo rutoroshye (Amafoto)

img_20211204_050312.jpg

Ikipe ya APR FC yaraye igeze mu gihugu cya Maroc, aho yitabiriye umukino wo kwishyura wa kamarampaka wo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup uzayihuza na RS Berkane. Saa mbiri n’igice z’ijoro ry’ejo ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Oudja muri Maroc, nyuma y’urugendo rw’amasaha […]

Amerika yashyizeho Frw miliyari 5 nk’ishimwe ku wayiha amakuru y’aho Joseph Kony aherereye

Leta zunze ubumwe za Amerika, zashyizeho $ miliyoni 5 (Frw miliyari 5) nk’ishimwe ry’uwaziha amakuru y’aho Joseph Kony wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za LRA zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Amerika yemeje iri shimwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Porogaramu ya kiriya gihugu ishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara. Ni nyuma y’igihe igisirikare cya Uganda gifashe icyemezo cyo […]

Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Arsenal

Ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo birimo kimwe cyabaye icya 800 yatsinze mu mateka ye, byafashije Manchester United gutsindira Arsenal ibitego 3-2 i Old Trafford. Amakipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona warebwe n’umutoza Ralf Rangnick. Arsenal ni yo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyo ku munota wa 13 w’umukino kitavuzweho rumwe cya Emile […]

Amb. Willy Nyamitwe yatorewe inshingano nshya

Amb. Willy Nyamitwe akuriye itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yatorewe kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru byo mu Burundi (CNC). Nyamitwe yatorewe kuyobora ruriya rwego kuri uyu wa Kane ku bwiganze bw’amajwi 13 kuri 13. Uretse Amb. Nyamitwe watorewe kuyobora ruriya rwego, Chanel Nsabimbona wahoze ayobora Radiyo na Televiziyo y’u Burundi (RTNB) […]