Congo: Uwari uhatanye na Perezida Sassou Ngessou mu matora yabaye ejo yapfuye

Guy Brice Parfait Kolelas wari uhatanye na Perezida Denis Sassou Ngessou mu matora y’umukuru w’igihugu cya Congo-Brazzaville yabaye ejo ku cyumweru, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere. Inkuru y’urupfu rwa Parfait Kolelas w’imyaka 61 y’amavuko, yemejwe na Christian Cyr Rodrigue Mayanda wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Uyu yabwiye AFP ko Kolelas yari yajyanwe mu […]

Jules Karangwa yamaganye inkuru CAF yamwitiriye bataravuganye

Umujyanama wa FERWAFA mu by’amategeko akanaba Umuvugizi wayo Wungirije, yamaganye inkuru yamwitiriwe iri ku rubuga rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ivuga ko shampiyona y’u Rwanda igiye gusubukurwa igakinwa mu buryo bw’amatsinda. Ni inkuru yabanje gutangazwa na bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, mbere yo kwandikwa n’urubuga rwa CAF. Amakuru avuga ko FERWAFA yifuza […]

Ingabire Grâce ni we Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 (Amafoto)

img_20210321_001912.jpg

Ingabire Grâce wari uhagarariye Umujyi wa Kigali ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, ahigitse abakobwa bagenzi be bari barihataniye. Ni nyuma y’ibirori bya nyuma by’iri rushanwa byabereye ku kibuga Intare Arena, i Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni ibirori bititabiriwe n’abafana nk’uko mu marushanwa ya Miss Rwanda yatambutse byagiye bigenda, kubera […]

Abakinnyi ba Liverpool bagaragaye mu myitozo bumva indirimbo ya Bruce Melodie

Igikundiro cy’umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki hano mu Rwanda nka Bruce Melodie, gikomeje gutumbagira umunsi ku wundi; kugeza aho abakinnyi ba Liverpool bakururwa n’indirimbo ze. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo abakinnyi ba Liverpool bari mu myitozo yo kubongerera ingufu, bagaragaye bumva imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi usigaye ari mu banyamuziki bakunzwe […]

Macedonia: Rwatubyaye yafashije FC Shkupi akinira gutsindira Sileks iwayo

Myugariro mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yafashije ikipe ya FC Shkupi akinira kwegukana amanota atatu, nyuma yo kujya gutsindira Sileks ku kibuga cyayo ibitego 3-1. Hari mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya Macédonia wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Ikipe ya FC Shkupi yari yabanjwe igitego mu minota ya mbere y’umukino, gusa Rwatubyaye […]

Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)

img_20210320_145809.jpg

Byari amarira n’agahinda kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abanya-Tanzania batangiraga gusezera kuri perezida wabo, Dr John Pombe Joseph Magufuli uheruka kwitaba Imana azize indwara y’umutima. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo muri Tanzania hatangiye igikorwa cyo gusezera kuri Perezida Magufuli, kigomba gukomeza kugeza ku wa Kane w’icyumweru gitaha. Gusezera kuri Perezida Magufuli byatangiriye muri Stade […]

Dore uburanga bw’abakobwa 15 bageze mu kiciro cya nyuma cya Miss Burundi (Amafoto)

missb11_-575e1.jpg

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, abakobwa 15 muri 28 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi, babonye itike yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma. Ni mu birori byabereye kuri Hotel yitwa Roca Golf i Bujumbura. Abakobwa 28 batoranyijwemo 15 hagendewe ku buryo batambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka n’uburyo basubije ibibazo bababjijwe. Iri rushanwa rya Miss […]

Umurambo wa Magufuli watangiye kuzengurutswa Tanzania mu rwego rwo kumusezeraho

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe, Guverinoma ya Tanzania yatangije igikorwa cyo kuzengurutsa umurambo wa Perezida John Pombe Magufuli, mu rwego rwo gufasha abaturage kumusezeraho. Ku wa Gatatu tariki ya 17 ni bwo Perezida Magufuli yitabye Imana azize indwara y’umutima, nk’uko byatangajwe na Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan. Magingo aya […]

Meddie Kagere yageze mu mwiherero w’Amavubi (Amafoto)

1d1a23eb28ebf9495ac446f3dfeaed.jpg

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura Mozambique. Kagere yaje gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino wa Mozambique uzabera i Kigali tariki ya 24 Werurwe ndetse n’uwo bazahuramo na Caméroun tariki ya 30 Werurwe. Ni imikino yombi yo mu […]

Facebook yasabye imbabazi nyuma y’ihagarara rya Serivisi zayo zirimo WhatsApp na Instagram

Sosiyete ya Facebook yatangaje ko Serivisi zayo zongeye gukora, nyuma y’igihe gito zahagaze kubera ibibazo bya tekiniki. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ni bwo serivisi za Facebook zirimo imbuga nkoranyambaga zayo nka Instagram, Messenger na WhatsApp zari zahagaze. Ni ikibazo cyamaze igihe kibarirwa mu isaha ku Isi yose. Abenshi mu Banyarwanda batandukanye bifashishije urubuga […]

Ubwumvikane buke hagati y’abafatanyabikorwa bwadindije itangira ry’inyubako ya Bazilika ya Kibeho

img-20210319-wa0037.jpg

Ubwumvikane buke hagati ya Fondasiyo (Fondation) ‘Our Lady of Kibeho’ igizwe n’Abakirisitu b’Abanyamerika bifuzaga gutera inkunga umushinga wo kubaka kiliziya nini (Bazilika) yitiriwe Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho na Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, bwatumye umushinga wo kuyubaka wagombaga gutangira mu ntangiriro za 2020 udindira. Madame Ilibagiza Immaculée, umukirisitu w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze […]

Centrafrique: François Bozizé agiye kuva ku buyobozi bwa KNK ajye kuyobora inyeshyamba

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, François Bozizé, yatangaje ko agiye kuva ku buyobozi bw’ishyaka rye rya Kwa Na Kwa (KNK) kugira ngo abashe kuyobora CPC, ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Centrafrique. Bozizé arateganya kwegura ku buyobozi bwa KNK mu gihe cya vuba nk’uko yabitangarije abayobozi bakuru ba ririya shyaka mu mpera […]

2021: U Rwanda ruza mu bihugu bitatu bya mbere ku Isi bifite abaturage batishimye

Raporo yerekana uko abaturage b’ibihugu bitandukanye ku Isi bishimye, ishyira u Rwanda mu bihugu bitatu bya mbere ku Isi bifite abaturage batishimiye muri uyu mwaka wa 2021. Iyi raporo ngarukamwaka izwi nka ‘The World Happiness Report’, ikorwa n’ikigo The Sustainable Development Solutions Network cyegamiye ku Muryango w’Abibumbye gisanzwe gifite ikicaro i New York muri Leta […]

UEFA Champions league: Bayern Munich yisanze hamwe na PSG, Real Madrid itombora Liverpool

Tombora y’uko amakipe agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, yasize ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage itomboye PSG yo mu Bufaransa, Real Madrid yo muri Espagne itombora Liverpool yo mu Bwongereza. Ni tombora yaberaga i Nyon mu gihugu cy’Ubusuwisi. Bayern Munich na PSG zaherukaga guhurira muri UEFA Champions league mu mwaka […]

Gashyantare: Cassa Mbungo André ni we mutoza wahize abandi muri shampiyona ya Kenya

Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari FC yo mu kiciro cya mbere muri Kenya, yahembwe nk’umutoza wahize abandi muri iriya shampiyona mu kwezi kwa Gashyantare. Ikipe ya Bandari FC kuri Twitter yayo yavuze ko kuba Cassa yahembwe nk’umutoza w’ukwezi nta gitunguranye kirimo, ishimangira ko ari ikimenyetso cy’uko ibyiza biri imbere. Bandari FC iri […]

Uburayi: Ibyinshi mu bihugu byari byahagaritse urukingo rwa AstraZeneca byavuye ku izima

Kuva kuri uyu wa Gatanu ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi birasubukura igikorwa cyo gukingira abaturage babyo COVID-19 byifashishije urukingo rwa AstraZeneca, nyuma y’igihe byarahagaritse uru rukingo. AFP yavuze ko ba Minisitiri b’Ubuzima mu bihugu by’Ubutaliyani n’Ubudage bayitangarije ko ibikorwa byo gukingira hifashishijwe urukingo rwa AstraZeneca bisubukurwa kuri uyu wa Gatanu. Ku wa Gatanu kandi […]

Museveni yajyanye ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Daily Monitor agishinja kumushushanya nk’umuntu w’umuhemu. Ni nyuma y’inkuru yatambutse muri kiriya kinyamakuru kigendeye ku yanditswe bwa mbere n’ikinyamakuru Wall Street Journal cyo muri Amerika, ivuga ko Museveni n’abantu ba hafi ye bikingije COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda itari yakakiriye inkingo za kiriya cyorezo. […]

Perezida Kagame yunamiye ‘inshuti n’umuvandimwe’ we Magufuli

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’abayobozi batandukanye ku Isi mu kunamira Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania witabye Imana. Mu ijoro ryakeye ni bwo Visi-Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu, yatangaje ko Magufuli yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Jakaya Kikwete i Dar Es Salaam. Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Madamu Suluhu yatangaje […]

Urwibutso rwa Magufuli ku Rwanda, igihugu yasuye bwa mbere nka Perezida wa Tanzania (Amafoto)

img-20210318-wa0026.jpg

Mu ijoro ryakeye ni bwo Visi-Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu, yatangaje ko Dr John Pombe Magufuli wari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Jakaya Kikwete i Dar Es Salaam. Perezida Magufuli waherukaga kurahirira kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri y’imyaka ine iri imbere, byatangajwe ko yazize indwara y’umutima. Perezida Magufuli w’imyaka […]

Umucungagereza yafashwe amashusho asambana n’imfungwa

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Afurika y’Epfo, rwatangaje ko rwakozwe n’ikimwaro nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bacungagereza asambana n’imfungwa. Byabereye muri gereza ya Ncome iherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal, mu gice cy’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo. Umuvugizi w’Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Singabakho Nxumalo, yavuze ko ibyabereye muri iriya gereza […]

Shaddyboo yameneye abagabo ibanga ry’ibisigaye bishimisha abagore bitari amafaranga

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Shaddyboo’, yameneye abagabo ibanga ry’uko hari ibindi bakwiye guha abagore babo mu rwego rwo kubashimisha bitari amafaranga. Shaddyboo yabigarutseho mu gihe byakunze kuvugwa ko abagore n’abakobwa bakunda ubuzima bworoshye, bikaba byiza iyo abakunzi babo bafite agatubutse, imodoka zihenze ndetse bakunze kubatunguza impano. Shaddyboo mu butumwa yanyujije kuri […]

Umutoni Naomi wari Cepine muri UR yitabye Imana

Umutoni Naomi wari Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari ahagarariye abanyeshuri bagenzi be (Cepine), yitabye Imana ejo ku wa Kabiri. Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa yamenyekanye mu gitondo cy’Ejo ku wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, mbere yo kwemezwa n’Ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (URSU). Iri huriro kuri Twitter ryagize riti: “Ihuriro […]

Real Madrid na Manchester City ziyongereye ku makipe azakina 1/4 cya Champions league

Ikipe ya Real Madrid na Manchester City, ziyongereye ku makipe azakina ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League, nyuma yo gusezerera Atalanta na Borussia Mönchengladbach. Madrid y’umutoza Zinedine Zidane yatsinze Atalanta yo mu Butaliyani ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cya 4-1. Real Madrid yakiriye uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gihe yari yatsinze ubanza wabereye […]

Umutoza Lomami Marcel yatawe muri yombi

Umutoza wungirije wa Gorilla FC yo mu Cyiciro cya Mbere hano mu Rwanda, Lomami Marcel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Lomami yafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Werurwe mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB […]

CAF CL: Meddie Kagere na Simba ye banyagiye El Merrick yo muri Sudani

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yiyongereye icyizere cyo kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league, nyuma yo kunyagira El Merrick yo muri Sudani ibitego 3-0. Hari mu mukino wa kane wo mu tsinda A iyi kipe y’Umunyarwanda Meddie Kagere yari yakiriyemo abanya-Sudani. Nta mukino n’umwe wo muri ririya tsinda […]

Bobi Wine wari ufite gahunda yo gushyikiriza ikirego Gen Muhoozi yajyanwe ahantu hatazwi

Umunya-Politiki, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yongeye gufatwa n’abashinzwe umutekano bamujyana ahantu hatazwi. Daily Monitor yavuze ko uyu munya-politiki yafatiwe ku kicaro gikuru cy’ishyaka NUP giherereye mu gace ka Kamwokya, ahari huzuye abashinzwe umutekano. Bobi Wine yari afite gahunda yo kujya ku kicaro gikuru cy’ingabo za Uganda (UPDF), aho […]

Nyirarugero yatunguwe no kubwirwa kuri terefoni ko yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Nyirarugero Dancilla wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yatangaje ko yakangutse ubwo telefoni nyinshi zamuhamagaraga nijoro, agatungurwa no kubwirwa ko agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko inkuru y’uko yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yayibwiwe n’inshuti ze zamukanguye yamaze kuryama. Ati: “Iriya nkuru nayimenye mu masaha akuze mu ma saa tanu, abantu bankanguye […]

U Rwanda rwatangiye gukingira abasirikare n’abapolisi barwo bari muri Centrafrique (Amafoto)

img_20210316_091522.jpg

Guverinoma y’u Rwanda ku wa Mbere, yatangiye gukingira icyorezo cya COVID-19 abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA). Igikorwa cyo gukingira ziriya ntumwa z’u Rwanda cyabereye ku kicaro gikuru cya Batayo y’ingabo z’u Rwanda giherereye ahitwa Socatel M’poko, i Bangui. Gukingira abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, […]

Lionel Messi yeseje umuhigo ukomeye wari ufitwe na Xavi Hérnandez muri FC Barcelona

Lionel Messi yaraye atsindiye FC Barcelona ibitego bibiri muri 4-1 yanyagiyemo Huesca, yesa umuhigo wari ufitwe na Xavi Hérnandez wo gukinira iriya kipe imikino myinshi mu mateka. Lionel Messi yakinaga umukino wa 767 yambaye umwambaro wa FC Barcelona. Ibitego bibiri yatsinze byiyongera ku cya Antoine Griezmann n’icya myugariro Oscar Mingueza, byari bihagije kugira ngo FC […]

Nongeye kubizeza ko ntazigera mbateguha cyangwa RPF_Minisitiri Gatabazi abwira Perezida Kagame

Minisitiri Mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianey, yijeje Perezida wa Repububulika Paul Kagame kutazigera amuhemukira cyangwa ngo ahemukire umuryango FPR Inkotanyi, nyuma y”icyizere kigeretse ku kindi” yagiriwe. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, agira Gatabazi Jean Marie Vianey wari usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Yasimbuye […]

OMS yasabye ibihugu kudahagarika ikingira, mu gihe AstraZeneca ikomeje guteza impagarara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahamagariye ibihugu kudahagarika ibikorwa byo gukingira abaturage babyo COVID-19, mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhagarika guha abaturage babyo urukingo rwa AstraZeneca. Ubufaransa n’Ubudage kuri uyu wa Mbere byabaye ibindi bihugu bihagaritse guha abaturage babyo urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza. Ni nyuma y’ibindi […]

Karim Benzema yongeye gutabara Real Madrid ayivana mu menyo ya Elche

Umufaransa Karim Benzema yongeye gutabara Real Madrid, nyuma yo kuyiheka ku mugongo we akayihesha intsinzi imbere ya Elche yari yayisuye. Ni Madrid yari yakiriye Elche kuri Stade yitiriwe Di Stefano, mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ya Espagne. Umukino wageze ku munota wa 72 Elche iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe n’umutwe na Dani Calvo […]

U Rwanda rushobora kohereza abandi basirikare 800 muri Centrafrique

Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatanu, wafashe icyemezo cyo kongera umubare w’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwawo bwo kubungabunga amahoro muri Repububulika ya Centrafrique (MINUSCA). Ni icyemezo akanama gashinzwe umutekano muri Loni kafashe, ku busabe bw’Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango, Antonio Gutteres cyo kimwe n’umuyobozi wa MINUSCA. Loni yemeye kohereza abasirikare muri Centrafrique abasirikare b’inyongera 2,750 n’abapolisi […]

Uganda: Umuhungu wa Idi Amin ari mu mazi abira

Urwego rwa Uganda Rushinzwe iperereza ku byaha (CID), ruri gukora iperereza kuri Taban Idi Amin usanzwe ari umuhungu wa Idi Amin Dada wabaye Perezida wa kiriya gihugu, kubera akayabo k’amashiringi ashinjwa kugira uruhare mu kunyereza. Taban Idi Amin usanzwe ari inkoramutima ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Urwego rwa Uganda Rushinzwe umutekano […]

Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura

Umugabo witwa Nteziryimana Jean Paul wo mu mudugudu wa Gitwa w’akagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi ho muri Nyamasheke, yishe umugore we amujugunya mu musarane na we agerageza kwiyahuza samakombe. Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe. Amakuru BWIZA yahawe n’umwe mu baturanyi b’uriya muryango ni uko Nteziryimana w’imyaka 40 […]

Umuherwe Patrice Motsepe yatorewe kuba Perezida wa CAF

Umunyemari Patrice Motsepe wo muri Afurika y’Epfo, ni we watorewe kuba Perezida wa karindwi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Motsepe usanzwe ari nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mamelodi Sundowns, yemerejwe nka Perezida wa CAF mu nteko rusange ya 43 y’iriya mpuzamashyirahamwe yabereye muri Maroc. Uyu mugabo usanzwe ari umuherwe wa 9 muri Afurika, yasimbuye kuri […]

Bruce Melodie yakuruye impaka nyuma yo kuvuga ko ntaho ahuriye na Meddy na The Ben

img-20210312-wa0020.jpg

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Bruce Melodie, yateje impaka mu bakunzi b’umuziki nyuma yo kugaragaza ko ntaho ahuriye na Meddy na The Ben yemeza ko ari ‘abanebwe’. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amajwi y’umuhanzi Bruce Melodie wigambaga ko ntaho agihuriye n’abahanzi Meddy na The Ben bafatwa nk’abayoboye […]

Sergio Ramos yavuze uburyo butangaje yakwakiramo Messi aramutse amusanze muri Real Madrid

Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni wa Real Madrid, yatangaje ko Lionel Messi yemeye kuva muri FC Barcelona akajya muri Real Madrid yemera kuba amweguriye inzu ye mu byumweru bike mu gihe yaba agishakisha iye yo kubamo. Ramos yabigarutseho ejo ku wa Kane mu kiganiro “Charlando Tranquilamente” yagiranye n’icyamamare Ibai Llanos wamubajije niba yakwemera guha ikaze […]

Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi azira filime y’urukozasoni aheruka gusohora

Polisi ya Kenya kuri uyu wa Kane, yataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi ukomeye cyane muri kiriya gihugu, imukurikiranyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni. Omondi yatawe muri yombi n’urwego rwa DCI rushinzwe gukora iperereza ku byaha. Icyaha uyu munyarwenya akurikiranweho, gifitanye isano na filimi yise ‘Wife Material’ aheruka gusohora. Itabwa muri yombi rya Omondi ryemejwe na Ezekiel […]

RDF yohereje abasirikare bashya muri misiyo i Malakal

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bacyo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe ni bwo itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare 128 mu 157 bagomba kujya muri buriya butumwa, ryahagurutse i Kigali ryerekeza i Malakal muri Sudani y’Epfo. Aba basirikikare […]

UEFA CL: Bwa mbere mu myaka 16 Messi na Cristiano Ronaldo babaye insina ngufi

Bwa mbere mu myaka 16 ishize Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bombi bananiwe kurenga 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Ni nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 yakinwe ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Cristiano Ronaldo na Juventus ye basezerewe na FC Porto yo muri Portugal ibifashijwemo n’ibitego byinshi yatsindiye mu Butaliyani, […]

Myanmar: Umubikira yashimwe na benshi ku bw’igikorwa kidasanzwe yakoreye mu maso y’abapolisi

Umubikira witwa Ann Rose Nu Tawng wo mu gihugu cya Myanmar [cyangwa Burmanie], yashimwe na benshi nyuma y’igikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora ubuzima bw’abana bato bashoboraga guhutazwa na Polisi ubwo yavudukanaga abigaragambya. Ifoto y’uyu mubikira wari wambaye ikanzu y’umweru, apfukamye imbere y’abapolisi bo mu gatsiko kahiritse ubutegetsi asa n’uterana na bo amagambo, ikomeje guca ibintu […]

RDC: Ingabo z’u Burundi zabonwe muri Kivu y’Amajyepfo

Ishyirahamwe ryo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavuze ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ingabo z’u Burundi zikomeje kugaragara muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara. Itangazo iri shyirahamwe ryitwa MSV (Mouvement de Solidarité aux Victimes de la Guerre de Moyens et Hauts Plateaux d’ltombwe) riheruka gusohora, rivuga […]

Rubavu: Hangijwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k’asaga Frw miliyoni 200

img-20210310-wa0007.jpg

Ku wa Kabiri Tariki ya 09 Werurwe, mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro k’abarirwa muri Frw miliyoni 200. Ibiyobyabwenge byangijwe bingana n’ibiro 1,800; birimo urumogi rungana n’ibiro 1,550 n’inzoga ziganjemo Kanyanga. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko biriya biyobyabwenge byangijwe ari ibyagiye bifatwa mu […]

FC Zürich yasabye Lague Byiringiro kuyisura, yemera kuzamwishyurira ibyo azakenera byose

Ikipe ya FC Zürich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi, yatumiye rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, imusaba kuzayisura i Zürich mu gihe cy’iminsi 10. Saa yine n’iminota 20 z’itariki ya 03 Werurwe, BWIZA yanditse inkuru ivuga ko https://bwiza.com/?League-Byiringiro-yabengutswe-na-FC-Zurich-iri-mu-zikomeye-mu-Busuwisi Icyo gihe amakuru yavugaga ko uyu musore usanzwe akinira APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ agomba […]

IGP Munyuza yasabye Abapolisi boherejwe muri Sudani y’Epfo kutazinuba abaturage

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda biteguraga kujya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo kwirinda kuzinuba abaturage baho, no guseka ibyo bazahabona batazaba bamenyereye mu muco Nyarwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe ni bwo IGP Dan Munyuza […]

FC Porto y’abakinnyi 10 yarijije Cristiano Ronaldo na bagenzi be

Ikipe ya Juventus ya Cristiano Ronaldo yasezerewe muri UEFA Champions league itarenze 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsinda FC Porto yo muri Portugal ibitego 3-2. Igitego cyo ku munota wa 115 w’umukino cya Sergio Oliveira cyari gihagije ngo Porto y’abakinnyi 10 isezerere Juventus ya Ronaldo. Iyi kipe yo muri Portugal yakinnye igice cya kabiri hafi ya […]

Musanze: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu kidendezi cy’amazi cyo mu baturanyi arapfa

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ibiri y’amavuko, yaguye mu kidendezi cy’amazi birangira yitabye Imana. Byabereye mu mudugudu wa Ngenzi, Akagari ka Murwa, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ubwo ababyeyi b’uwo mwana bari bazindukiye mu murima guhinga, bakamusiga ku […]

Perezida Museveni yarahiriye kujyana ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ateganya kujyana mu nkiko ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri kiriya gihugu ashinja kumuharabika. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Daily Monitor iri mu binyamakuru bikomeye muri Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni n’abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda yari itarakira inkingo za kiriya cyorezo […]

2021: Djihad Bizimana yabaye umukinnyi wa Kane w’Amavubi wambitse impeta umukunzi we

djidro8_1615272869747588.jpg

Djihad Bizimana ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi no mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, yabaye umukinnyi wa kane w’u Rwanda wambitse impeta umukunzi we muri uyu mwaka wa 2021. Djihad yambikiye umukunzi we impeta mu mujyi wa Antwerp mu gihugu cy’Ububiligi. Uyu musore ukomoka i Rubavu yemeje ko yambitse impeta […]

Kenya yakumiriye ku butaka bwayo ibigori n’amagi bya Uganda

Kenya iheruka kongera ibigori n’amagi ya Uganda na Tanzania ku rutonde rw’ibicuruzwa by’iki bihugu bitemerewe gukandagira ku isoko ryayo. Ni nyuma y’uko muri Mutarama Kenya yari yakumiriye ku isoko ryayo inkoko na foromaje ziturutse muri Uganda. Mu rwandiko rwo ku wa 14 Mutarama, Kenya yari yavuze ko ikumiriye ku butaka bwayo inyama, inkoko n’amagi biturutse […]

Amavubi yatangiye imyitozo ikaze yitegura Mozambique na Caméroun (Amafoto)

img_20210308_125556.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Werurwe, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi babyukiye mu myitozo bitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Caméroun bafite mu minsi iri imbere. Ni imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, bijyanye n’uko umunani […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa zirenga 5,000

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aheruka gutanga imbabazi ku mfungwa 5,255 zari zifungiye ibyaha bitandukanye. Ni ku ncuro ya kabiri umukuru w’igihugu cy’u Burundi atanze imbabazi ku mfungwa kuva yagera ku butegetsi mu mwaka ushize, nyuma yo kubabarira abanyamakuru b’igitangazamakuru cya Iwacu. Abahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye, barimo abari barakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu ariko […]

Joan Laporta ushyize imbere kurinda Messi ni we watorewe kuyobora FC Barcelona

Umunya-Espagne Joan Laporta yatorewe kuyobora FC Barcelona ku ncuro ya kabiri, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku Cyumweru Tariki ya 07 Werurwe. Laporta ushyize imbere kurinda Lionel Messi ntagire indi kipe yerekezamo, yatsinze ariya matora ku kigero cya 54%. Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yatorewe kuyobora Barcelona asimbuye Josep Maria Bartomeu weguye mu mwaka ushize. […]

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarwanye n’ingabo z’u Burundi ku Cyumweru gishize

Ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare, ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iz’u Burundi, mu mirwano yabereye ku musozi wa Twinyoni [mu ntara ya Cibitoke] hafi y’umupaka ugabanya ibihugu byombi. Ni imirwano yamaze igihe gito, nyuma iza guhagarara bigizwemo uruhare n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare z’ibihugu byombi, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyabitangaje. Ntacyo impande z’ibihugu […]