Ansu Fati yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness des Records

Umunya-Espagne, Ansu Fati ukinira ikipe ya FC Barcelona, yinjiye mu gitabo cya Guiness World of Records (Guiness des records) cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe. Uyu mwana ukomoka muri Guinée-Bissau, yanditswe muri kiriya gitabo nk’umukinnyi muto kurusha abandi watsinze igitego muri UEFA Champions league. Ni igitego uyu rutahizamu wa FC Barcelona yatsinze Inter Milan ku wa […]

Sadate yahishuye uko inkoni z’abasirikare zatumye yanga urunuka APR FC

Perezida ucyuye igihe wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yahishuye ko gukubitwa n’ingabo z’igihugu ubwo bishimiraga intsinzi ya Rayon Sports kuri APR FC biri mu byatumye arushaho kwanga iyi kipe y’Ingabo z’igihugu urunuka. Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye na B&B FM-Umwezi. Perezida Sadate aheruka kwamburwa inshingano zo kuyobora Rayon Sports n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere […]

Burundi: Icyoba ni cyose mu baturage nyuma y’imbunda bivugwa ko zahawe Imbonerakure

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, baravuga ko bafite ubwoba nyuma y’uko leta y’u Burundi ihaye Imbonerakure imbunda. Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi. Imbunda urwo rubyiruko ruheruka guhabwa zahawe abayobozi barwo mu makomini agize Intara ya Cibitoke, zitanzwe n’umunyamabanga w’Ishyaka CNDD-FDD […]

Yanga Africans yakiriye umutoza watoje Mukura VS n’abana ba FC Barcelona

img_20201016_110452.jpg

Ikipe ya Young Africans ikinamo Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yakiriye Umurundi Kaze Cédric uheruka gusinya amasezerano yo kuyitoza. Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yageze i Dar es Salaam ku wa Kane w’iki cyumweru aje gusimbura Umunya-Seribia Zlatko Krmpotic iyi kipe uheruka kwirukana, nyuma y’iminsi 37 yari amaze ayitoza. Kaze Cédric akigera ku kibuga […]

Perezida Kagame yagize Me Evode Uwizeyimana umusenateri

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2005, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya abasenateri bashya barimo Me Evode Uwizeyimana. Abasenateri bashya bashyizwe mu myanya basimbuye abasoje manda yabo mu bashyirwaho n’umukuru w’igihugu. Muri Gashyantare uyu mwaka […]

RDC: Minisitiri André Lite yamaganye urugomo rwakorewe Martin Fayulu

Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, André Lite, yamaganye imbaraga z’umurengera Polisi yakoresheje kuri Martin Fayulu, ubwo yageragezaga guhagarika urugendo uriya munya-Politiki yari yateguye i Kinshasa ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Abitabiriye urwo rugendo bigaragambyaga bamagana ishyirwaho rya Komini y’icyaro ya Minembwe, agace gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nyuma gato […]

Rulindo: Umwana w’imyaka itanu yicishije murumuna we majagu

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko wo mu murenge wa Buyoga w’Akarere ka Rulindo, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 yishe murumuna we w’imyaka ibiri amukubise majagu. Byabereye mu Mudugudu wa Gakoma, mu Kagari ka Mwumba, ubwo aba bana bombi bo mu muryango wa Nteziryayo Henry na Mutuyimana Léonille barimo bakina. Umuyobozi […]

Indaya yari ishaje i Nairobi yasezeye umwuga nyuma yo kwita ku bagabo 28,000

Indaya y’imyaka 49 y’amavuko y’i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yatangaje ku mugaragaro ko isezeye uwo mwuga nyuma yo kwita ku bagabo babarirwa mu 28,000. Uyu mudandazamagara witwa Sarah Mutero, avuga ko nyuma yo guhagarika uriya mwuga yahawe ubutaka bufite agaciro k’amashiringi ya Kenya 120,000 (1,077,000Rwf) mu gace ka Makuyu ho mu ntara ya Muranga, […]

Nyaruguru: Bacuruza ibishyimbo n’ibigori bibisi ku mifungo y’100 rwf

img-20201015-wa0011.jpg

Ku masoko amwe n’amwe yo mu karere ka Nyaruguru, imbuto y’ibigori n’ibishyimbo ziri gucuruzwa ku mifungo y’igiceri cy’ijana (100 Rwf) bitewe n’uko muri iki gihe imbuto zo gutera kuri bimwe mu bihingwa (ibishyimbo, ibigori n’ibirayi) zabaye ingume. Abaturage bakaba bafite ubwoba ko umusaruro w’ubuhinzi uzaba muke cyane mu mezi ari mbere bakagira inzara. Magingo aya, […]

Burundi: Abanyamulenge barenga 30 batawe muri yombi bazira kuvuga Ikinyarwanda

Abanyamulenge barenga 30 bakomoka mu miryango itandatu itandukanye, ku munsi w’ejo batawe muri yombi na Polisi y’u Burundi bafatiwe ahitwa Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. SOS Media Burundi ivuga ko ifite amakuru y’uko abatawe muri yombi bari bamaze imyaka irenga 10 batuye mu Gatumba nk’impunzi. […]

Umunyamakuru wa KT Radio yatatse umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

isaackuradusenge_20201015_3.png.jpg

Umunyamakuru Isaac Kuradusenge ukorera KT Radio, yavuze imyato umukunzi we, Kayumba Sylivie, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko. Isaac Kuradusenge ni umwe mu bagize itsinda ry’abanyamakuru ba Siporo bakora ibiganiro by’imikino kuri KT Radio iri muri Radiyo za mbere zikunzwe mu gihugu. Mu butumwa uyu musore yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, yataatse umukunzi we […]

UEFA na Premier League bishimiye icyemezo cyafatiwe Victory TV yo mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yatangaje ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwa shampiyona y’Abongereza n’abafatanyabikorwa ba Canal+ mu Rwanda; bashimishijwe n’icyemezo cyafatiwe Televiziyo ya Victory TV ya hano mu Rwanda yerekanaga imikino yabo nta burenganzira ibifitiye. Mu Kwakira umwaka ushize Victory TV yari yaciwe amande ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda inategekwa guhagarika […]

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yinjiye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Myugariro Iddi Nshimiyimana wakiniye ikipe ya Etincelles FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yakiniye bwa nyuma hano mu Rwanda, yeruye ku mugaragaro ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu, yakiniye Rayon Sports kugeza mu 2014 ubwo yavunikiraga ivi mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali, […]

Rubavu: Uwatwikiwe inzu arashinja inzego za leta kumutererana no kumwima ubutabera

Umuturage witwa Mujyambere Vedaste wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, arashinja inzego zirimo ubushinjacyaha, ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kumutererana no kumwima ubutabera, nyuma yo kugirana ibibazo n’abaturage bikagera n’aho atwikirwa inzu. Uyu muturage avuga ko bigitangira mu 2017 yaguze isambu na ba se wabo na ba nyirasenge, agatangira kuyihinga nta kibazo. Ni […]

Muri 11 babonye igihembo cyitiriwe Nobel mu 2020 harimo abagore 4, nta Munyafurika urimo

abanyamerika.png

Mu ntangiriro z’Ukwakira buri mwaka, ikigo kitiriwe Umunyasuwedi Alfred Nobel cyo muri Suede, gitanga ibihembo ku bantu kaboze ibikorwa bikagirira ikiremwamuntu akamaro mu Buvuzi (Medecine et Physiologie), Ubutabire (Chimie), Ubugennge (Physique), Ubukungu (Economie), Ubuvangazo (Litterature) n’Amahoro. Abahawe iki gihembo uyu mwaka wa 2020, harimo abagore 4, nta Munyafurika urimo. Dore urutonde rw’abahembwe uyu mwaka n’ibyo […]

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza zaburanagamo Nsanzimfura Keddy

Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports, mu rubanza iyi kipe yo ku Mumena yari yayirezemo gusinyisha umukinnyi Nsanzimfura Keddy kandi agifitiye Kiyovu Sports amasezerano. Tariki ya 19 Nyakanga 2020 ni bwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi mushya yaguze avuye muri Kiyovu Sports. Mu kirego cyahise gitangwa na Kiyovu Sports, iyi kipe yavuze ko […]

Danny Usengimana yatangaje impamvu ubukwe yari yateguje abantu butabaye

Rutahizamu Danny Usengimana ukinira ikipe ya APR FC n’Ikikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko kuba imibare y’ubwandu bwa Covid-19 ikomeje kwiyongera mu mujyi wa Montreal wo muri Canada umukunzi we atuyemo, ari yo ntandaro yatumye ubukwe bwe yari yatumiriye abantu butaba. Ku wa 21 Nzeri 2020 ni bwo Danny yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe […]

Malawi: Uwahoze ari Minisitiri akurikiranweho guha Pasiporo uwakoze Jenoside

Uladi Mussa wabaye Minisitiri muri Guverinoma ya Malawi, afunzwe azira guha Pasiporo mu buryo butemewe n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda zituye muri kiriya gihugu, zirimo n’izifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mussa wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu igenzura ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, mu byaha ashinjwa harimo kuba yarahaye Pasiporo Vincent Murekezi ukekwaho kugira […]

Igihembwe kiruta ibindi mu byagaragaye mu ngengabihe y’amashuri 2020/21

img-20201014-wa0000.jpg

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yaraye ishyize ahagaragara ingengabihe y’uburyo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubukura amasomo, nyuma y’amezi akabakaba arindwi yari amaze afunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 niyo yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba. Yavuze ko amashuri atangira gufungurwa hagaherwa kuri za kaminuza […]

Cristiano Ronaldo yanduye Coronavirus

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, yanduye icyorezo cya Covid-19, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Portugal. Itangazo iryo shyirahamwe ryasohoye rivuga ko “Cristiano ameze neza, nta bimenyetso agaragaza, akaba ari mu kato.” Uyu rutahizamu w’Ikipe ya Juventus, yaherukaga kugaragara mu mikino ibiri ikipe y’igihugu cye anabereye Kapiteni iheruka gukina, harimo uwa gicuti yakinnye na Espagne […]

FERWAFA yatangaje igihe shampiyona za 2020/21 zizatangirira

img-20201013-wa0020.jpg

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), bwatangaje igihe za shampiyona z’umwaka w’imikino wa 2020/21 zizatangirira, harimo iy’ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki ya 04 Ukuboza uyu mwaka.

Tanzania: Hamenyekanye icyateye inkongi iheruka kwibasira Kilimanjaro

Iperereza ry’ibanze ku nkongi y’umuriro iheruka kwibasira umusozi muremure wa Kilimanjaro, yerekanye ko iyo nkongi yatewe n’abakarasi bari bari kumwe na ba mukerarugendo bazamukaga umusozi mu gace kawo ka Whona. Ni ibyatangajwe na Pascal Shelutete, umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Pariki z’igihugu za Tanzania, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Shelutete yavuze ko aburiraga umusozi bari bageze ahitwa […]

U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), yatangaje ko iri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi ruzavamo imiti yifashishwa mu buvuzi. Ni nyuma y’igihe kirekire igihingwa cy’urumogi kitemewe mu Rwanda ndetse n’ubucuruzi bwarwo buri mu byaha bihanwa n’amategeko. Guverinoma yavuze ko hari umubare […]

Miss Muyango yahundagaje kuri Kimenyi imitoma ku munsi we w’amavuko

uwase_muyango_20201013_1.png.jpg

Umuzamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yahundagajweho uruhuri rw’imitoma na Miss Uwase Muyango Claudine usanzwe ari umukunzi we, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko. Urubuga rwa Wikipedia rwerekana ko Kimenyi yavutse ku wa 13 Ukwakira mu 1992, ibisobanura ko kuri uyu wa Kabiri yujuje imyaka 28 y’amavuko. Umukunzi we, Uwase Muyango Claudine wabaye […]

RED-Tabara ngo ntiyatunguwe no kuba Ndayishimiye yaranze kwitabira inama yatumijwe na Tshisekedi

Umutwe wa RED-Tabara umaze imyaka itanu urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavuze ko wamenye kandi wita ku byavuye mu nama ya Goma iheruka guhuza abakuru b’ibihugu byo mu karere, gusa uvuga ko utatunguwe no kuba Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yaranze kuyitabira. Ni inama yabaye tariki ya 7 Ukwakira hifashishijwe ikoranabuhanga, ku butumire bwa Perezida […]

Martin Fayulu yabwiye Abakongomani ko Tshisekedi ntaho azabageza

Martin Fayulu Madidi, umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’amashyaka yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rizwi nka LAMUKA, yasabye umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, gufasha Congo kwikura mu bibazo byavutse mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2018. Ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira ni bwo Martin Fayulu yatorewe kuba umuhuzabikorwa wa LAMUKA, akazamarana izo […]

Magufuli ntiyumva impamvu Tanzania ituwe na miliyoni 55 yatsindwa n’u Burundi

Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, yarakajwe n’uko ikipe y’igihugu ya Tanzania ‘Taifa Stars’ yatsinzwe n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi, avuga ko bidakwiye ko Tanzania nk’igihugu gituwe na miliyoni 55 z’abaturage itsindwa n’u Burundi bw’ebyiri. Ku cyumweru tariki ya 11 Nzeri ni bwo ikipe y’igihugu ya Tanzania yakinnye n’u Burundi, mu mukino wa gicuti […]

RDC: FDLR yongeye kuvugwa mu bwicanyi bukorerwa muri Pariki ya Virunga

Umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Virunga iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu gitero byemejwe ko cyagabwe n’umutwe wa FDLR-RUD urwanya leta y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’iriya Pariki bwavuze ko umurinzi wayo yiciwe ku biro by’irondo biri ku kigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, biri mu mudugudu […]

Jeannette Kagame yasabye ko ihohoterwa rikorerwa abana rishyirwa mu byaha bidasaza

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana binyuze mu kwihutisha imanza z’abakekwaho icyo cyaha, anifuza ko icyo cyaha cyashyirwa mu byaha bidasaza. Ni ibikubiye mu butumwa Jeannette Kagame yageneye Abanyarwanda, mu gihe kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza ‘Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa’. Jeannette […]

Sadate mu bashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko Bushayija Léonard wabaye Perezida wayo mu myaka 20 ishize yapfuye. Inkuru y’urupfu rw’uyu musa. Iyi nkuru yamenyekanye ku munsi w’ejo, mbere y’uko Kiyovu Sports iyemeza mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo. Kiyovu yagize iti: “Umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu akababaro n’umuryango wa […]

Kylian Mbappé yasingije Cristiano Ronaldo bagiranye ibihe byiza

img_20201012_080628.jpg

Rutahizamu Kylian Mbappé ukinira PSG n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yavuze imyato kizigenza Cristiano Ronaldo, nyuma yo kugirana na we ibihe byiza mu ijoro ryakeye. Aba bombi bari bahuriye mu mukino wa UEFA Nations League, Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yanganyijemo na Portugal 0-0. Ni wo mukino wa mbere amakipe yombi yari ahuriyemo kuva muri 2016, ubwo […]

Musanze: Abapadiri bahanwe bazira gusoma Misa batubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19

Abapadiri babiri bakorera kuri Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri ibarizwa rwagati mu mujyi wa Musanze, bahawe ibihano nyuma yo gufatwa basoma Misa ariko batubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19. Ni nyuma y’igenzura Polisi y’Igihugu yakoze ejo ku cyumweru, mu nsengero zo mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi na Gakenke. Polisi yasanze muri Kiliziya ya Diyosezi ya Ruhengeri […]

Abantu babiri ni bo banduye Covid-19 mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu

img_20201010_214759.jpg

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko abantu babiri barimo umwe w’i Kigali n’undi wa Kirehe ari bo banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 2,668 byafashwe. Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda wahise ugera ku bantu 4,892, ababarirwa mu 3,566 barimo 11 babonetse kuri uyu wa Gatandatu bakaba bamaze kugikira. Kugeza ubu abo kiriya cyorezo […]

Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru bagufi kurusha abandi ku Isi

Umupira w’amaguru n’umwe muri Siporo zikunzwe na benshi, igihagararo kikaba kimwe mu bifasha abawukina kwitwara neza mu kibuga. Cyakora cyo nubwo igihagararo n’ibigango biri mu bituma abakinnyi bitwara neza, hari abakinnyi bagufi ariko ubugufi bwabo butabuza kwitwara neza. Twifashishije urubuga Sportsshow.net, tugiye kubagezaho urutonde rw’abakinnyi babigize umwuga bagufi ku Isi kurusha abandi. 10. Alexis Sanchez […]

Rusizi: Abaturage bibye imifuka 500 ya sima nyuma y’uko ikamyo yari iyikoreye ihirimye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Mururu ahitwa Roind Point mu Karere ka Rusizi, ikamyo ya CIMERWA yavaga ku ruganda rwa Bugarama ijya i Kigali yahirimye ipakiye imifuka 700, abaturage bibamo imifuka 500. Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iriya kamyo witwa Sylvestre Sebanani w’imyaka 44 y’amavuko, yakomeretse cyane, biba ngombwa […]

RDC: Abantu 19 barimo Abarundi bahamijwe gufata ku ngufu

Urukiko rukuru rwo mu gace ka Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 abantu 19 barimo Abarundi, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gufata ku ngufu. Ni ibyaha byakozwe hagati ya Kamena na Kanama uyu mwaka, mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Lusenda na Mulongwe ziherereye muri […]

Robertinho yavuze impamvu yahisemo kujya gutoza Gor Mahia nyuma ya Rayon Sports

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yemeje ko Umunya-Brésil Roberto Oliveira Goncalves ‘Robertinho’ watoje ikipe ya Rayon Sports ari we mutoza wayo mushya. Goal.com yavuze ko uyu mugabo yageze i Nairobi kuri uyu wa Gatandatu agiye gusimbura Steven Polack uheruka kwirukanwa n’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya. Gor Mahia yemeje Robertinho […]

Perezida Donald Trump yakatiwe urwo gupfa

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwo mu gihugu cya Yemen ashinjwa ibyaha by’intambara. Perezida Trump yakatiwe kiriya gihano ari hamwe n’abandi bantu icyenda, barimo umwami wa Arabie Saoudite n’igikomangoma cyo muri kiriya gihugu. Ikinyamakuru Daily Star dukesha iyi nkuru, kivuga ko ubwo ruriya rubanza rwabaga ku wa […]

Rubavu: Muri APEFE-Mweya haravugwa umwiryane n’ivangura rishingiye ku moko

Abanyamuryango b’ishuri rya APEFE-Mweya, barashinja umuyobozi waryo, Ndakaza Laurent, kugundira ubuyobozi no guteza iryo shuri ibihombo byatumye ritezwa cyamunara, we akavuga ko abamushinja ibyo babiterwa n’ubugome bafite ahanini bushingiye ku ivangura rishingiye ku moko. Ikigo cya APEFE-Mweya giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kikaba gifite ishuri ribanza n’iryisumbuye. Amakimbirane avugwa muri iri […]

Suarez yavuze ubugome yakorewe na FC Barcelona bwatumye atandukana na yo mu marira

Rutahizamu Luis Suarez yatangaje ko yarijijwe n’uburyo FC Barcelona yamufashe mu byumweru bye bya nyuma mbere y’uko yerekeza muri Atletico Madrid, anahishura ko yangirwaga gukora imyitozo itegura imikino y’iriya kipe. Suarez yahishuye inzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ye ya nyuma muri FC Barcelona, mu kiganiro aheruka kugirana n’urubuga rw’Ikipe y’Igihugu ya Uruguay, nyuma y’umukino wo […]

Nyaruguru: Yatunguranye asabira imbabazi mu ruhame ku ruhare yagize muri jenoside

Mu kiganiro ku bumwe n’ubwiyunge cyatanzwe n’umuryango utari uwa Leta AMI (Association Modeste et Innocent) mu Kagari ka Bungi, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru, umugabo witwa Viateur Mbabariye w’imyaka 50, yatunguranye asaba imbabazi Philomene Mukamabano, w’imyaka 64 bari bicaranye, ku ruhare yagize mu iyicwa ry’umugabo we, Musoni Festus n’abana be muri 1994, ahita azihabwa. […]

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare barwanira mu kirere mu butumwa bwa UNMISS

rauoct2.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bacyo bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere bari bamaze igihe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Itsinda rya cyenda rigizwe n’abasirikare 162 barimo abapilote, abakanishi b’indege bazasimbura bagenzi babo basoje ikivi muri UNMISS. Icyiciro cya mbere cy’abasirikare cyahagurutse i Kigali cyerekeza i […]

Nta bwoko bwitwa Abanyamulenge buba muri RDC_Fayulu ushinjwa kubanga urunuka

Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryiswe LAMUKA rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko muri icyo gihugu nta bwoko bwitwa ‘Abanyamulenge’ buhabarizwa, mu gihe we ashinjwa kugirira urwango rukomeye abantu bo muri ubwo bwoko. Fayulu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Kinshasa. Ni […]

Abapolisi babiri birukanwe bazira gusomana mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda

Abapolisi babiri bo muri Polisi ya Tanzania, birukanwe ku mirimo nyuma y’ifoto yabo yagiye hanze basomana. Ifoto yafatiwe mu gace ka Kagera, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania, igaragaza aba bapolisi bari bambaye imyambaro y’akazi basomana, ibyabaye intandaro yo kwirukanwa kwabo. Amakuru avuga ko iyi foto yashyizwe kuri murandasi n’umupolisi wa Tanzania wari kumwe n’aba […]

IGP Munyuza yabwiye abapolisi ko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, yasabye Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kugarura amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo kwirinda gusiga icyasha u Rwanda, ngo kuko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira. IGP Munyuza yabivugiye mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo yahaga impanuro abapolisi 176 […]

Abdul Razak Fiston yavuze ko atari ku rwego rwa Rayon Sports

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Fiston Abdul Razak, yabeshyuje amakuru akomeje kumwerekeza mu kipe ya Rayon Sports, avuga ko ataragera ku rwego rwo gukinira amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ku munsi w’ejo ku wa Kane hari hiriwe hacaracara amakuru avuga ko uyu rutahizamu wa JS Kabylie yo muri Algeria ari mu bakinnyi bane […]

Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana nk’abakinnyi bane barimo batatu b’abanyamahanga, barimo rutahizamu mpuzamahanga w’Umurundi, Fiston Abdul Razak. Radio B&B Umwezi iri mu zubashywe zikora ibiganiro by’imikino hano mu gihugu, yavuze ko umwe muri abo bakinnyi yamaze kumvikana na Rayon Sports 100%, mu gihe abandi na bo ikirenge kiri mu muryango winjira muri iyi kipe […]

Iyi ni yo kipe narotaga kuzakinira_Bizimana Yannick avuga APR FC

Rutahizamu Bizimana Yannick, yahishuye ko gukinira ikipe ya APR FC aheruka kwerekezamo byari indoto ze kuva akiri muto. Ku wa 19 Nyakanga 2020 ni bwo uyu rutahizamu watsinze bitego umunani muri shampiyona ishize ya 2019-20, yerekeje muri APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe. Ari mu bakinnyi ba APR FC bamaze iminsi […]

Amerika: Derek Chauvin wishe umwirabira George Floyd yafunguwe

Derek Chauvin, Umupolisi w’umuzungu wavuzwe mu rupfu rw’umwirabura witwa George Floyd rwateje impagarara ku Isi hose, yarekuwe ejo ku wa Gatatu nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni y’Amadorali ya Amerika. Ni nyuma y’uko Chauvin wahoze ari umupolisi wa Amerika yari afungiye muri gereza ya Minnesota kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka. Irekurwa ry’uriya mupolisi […]

Rubavu: Abahoze ari abazunguzayi barambiwe gusiragizwa no gufungwa

Abahoze ari abazunguzayi mu mujyi wa Rubavu bakahavanwa bajyanwa gucururiza imbuto mu gasoko k’ahazwi nko kwa Rujende, baravuga ko barambiwe gusiragizwa no gufatwa bakarazwa muri Sitade, bagasaba ubuyobozi kubashakira ahandi bakorera, haherereye mu gice cy’umugi kuko ariho bakenera imbuto. Kwa Rujende bari barahakodesherejwe n’Umuryango Femme Active bemeza ko ari wo wabavanye mu muhanda, aho bari […]

Rubavu: Kamariza arasaba kurenganurwa nyuma yo kurenganywa n’inzego zirimo RIB

Kamariza Sifa, umuturage wo mu karere ka Rubavu, arashinja inzego z’ubucamanza kumurenganya, ibyatumye atakaza inzu yaburanaga n’uwari umugabo we. Uyu muturage avuga ko byose byatangiye muri 2015 ubwo yatandukanaga n’umugabo we, Mutagengwa Gerard, nyuma y’amakimbirane yari amaze imyaka yaturukaga ku kuba atarabyaraga bigatuma ahozwa ku nkeke. Kamaliza avuga ko nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru […]

Nyaruguru: Umwana yatewe inda ashukishijwe 500 Rwf, nayo ntiyayahabwa

Umwangavu twise KL (ku mpamvu z’umutekano we nk’umwana), ufite imyaka 16 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Sinai, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru. Ubu atwite inda y’amezi 4 yatewe n’umuhungu w’umunyonzi w’imyaka 24 baturanye, wamushukishije amafaranga y’u Rwanda 500, na yo ntiyayamuhaye nyuma yo kumusambanya. KL ubwo yaganiraga na Bwiza.com, yagize ati: […]

Mukura VS yabonye umutoza mushya wakiniye Olympique de Marseille

Ikipe ya Mukura VS, yamaze guha amasezerano y’akazi Umufaransa Djilali Bahloul ugomba guhita atangira akazi ko kuyishakira abakinnyi bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021. Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko iyi kipe yo mu karere ka Huye yamaze kumvikana n’uyu mutoza ugomba kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere. Bahloul ni umutoza ufite […]

Kevin Monnet-Paquet mu bakinnyi 37 b’Amavubi bahamagawe na Mashami

img_20201007_162447.jpg

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura umukino w’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika Amavubi agomba guhuriramo na Cape Verde. Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020. Abakinnyi bahamagawe biganjemo abakina mu kipe ya APR FC, gusa […]

Tshisekedi yasabwe kwiyambaza u Rwanda mu gushyira iherezo ku nyeshyamba

Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, gukorana n’ibihugu baturanye birimo u Rwanda, mu rwego rwo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje igice cy’Uburasirazuba bwa Congo. Kuva ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira, Perezida Tshisekedi ari i Goma mu […]

Rayon Sports yatangaje abakinnyi 24 bazayifasha gutwara ibikombe

img_20201007_102421.jpg

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24, ivuga ko bagomba kuyifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe. Ni Ikipe yiganjemo abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi, na bake bayisigayemo batashoboye kujya mu yandi makipe. Abakinnyi Rayon Sports yatangaje ko izifashisha ntibarimo umunyezamu Kimenyi Yves wagiye muri Kiyovu Sports, gusa […]

Perezida Ndayishimiye yaba yongeye kwanga kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu

Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, na none yaba atari bwitabire inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko yagiye isubikwa kenshi kubera kubura kwa bamwe mu bagombaga kuyitabira. Inama ku ikubitiro inama yagombaga kuba ku […]

Gen. Kazura na Musemakweli basuye APR FC (Amafoto)

9g8a7990-768x524.jpg

Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi aho ikorera imyitozo, babashimira uko bitwaye mu mwaka ushize w’imikino ndetse banabibutsa intego nshya ikipe yihaye mu mwaka utaha. Abasuye APR FC bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umugenzuzi mukuru wa RDF […]

Transferts 10 z’abakinnyi zahenze kurusha izindi mu mpeshyi ya 2020

Saa Sita z’ijoro ry’itariki ya 5 Ukwakira 2020, ni bwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’Uburayi ryafunze imiryango, risiga amakipe amwe namwe akoze transferts zikomeye zo ku munota wa nyuma. Transferts nk’iya Edinson Cavani werekeje muri Manchester United n’umunya-Ghana, Thomas Partey, wavuye muri Atletico Madrid yerekeza muri Arsenal, ziri mu zikomeye zabaye ku munota […]

Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’

Aborozi bibumbiye muri Koperative yitwa ‘COODERU’ ikorera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, barinubira serivisi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’ ibagurisha ibiryo by’inka zabo (drêche) bemeza ko ari mbi. Koperative COODERU abo borozi babarizwamo, yibumbiyemo aborozi b’inka bo mu mirenge ya Rubavu, Rugerero, Cyanzarwe, Nyundo na Nyamyumba; yose y’akarere ka Rubavu. Serivisi z’iriya Koperative aborozi binubira […]