Uganda yatumije ibimodoka by’intambara birimo n’ibitunzwe n’u Rwanda

otokar_arma_8x8_925_001.jpg

Igihugu cya Uganda kigiye kwibikaho ibimodoka by’intambara by’imitamenwa by’ubwoko bubiri; Otokar Arma 8×8 na Otokar Cobra II 4×4 zikorwa n’uruganda Otokar rwo muri Turkiya. Mu kwezi gushize nibwo iki kigo gikora ibikoresho by’ubwirinzi, Turkish Otokar, rwatangaje ko rwasinye amasezerano yo kugurisha ibimodoka by’imitamenwa 100 rukora byo mu bwoko bwa Arma 8×8 na Cobra II kuri […]

Intambara izahera iwabo irangirire iwabo – Perezida Ndayishimiye

enw35okxiaapi-m.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo mu Burundi hasojwe icyumweru cyahariwe abarwanyi mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, aho mu ijambo rye Perezida Evariste Ndayishimiye yahaye gasopo abazagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu ababwira ko intambara izahera iwabo ikarangirira iwabo. Kuri uyu munsi, amatsinda ane y’Imbonerakure yakoze akarasisi akurikiwe n’abana binjijwe muri ishyaka CNDD-FDD barahiye mu ndirimbo […]

MINEDUC irahumuriza ababyeyi ku kwemerera abanyeshuri gusubira ku ishuri

Minisiteri y’uburezi irahumuriza ababyeyi kubw’icyemezo cyo gukomeza gufungura ibindi byiciro by’amashuri, nk’aho kuri uyu wa Mbere abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri no mu wa kane mu mashuri yisumbuye n’amashuri abanza basubukura amasomo yabo, ivuga ko iki cyemezo cyizweho neza. Ni mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu bipimo byafashwe mu rwego rwo kureba […]

U Bushinwa bwakoresheje intwaro y’ibanga yatumye ingabo z’u Buhinde zita umupaka nta sasu rivuze

Ingabo z’u Buhinde zashyizwe ku mupaka utavugwaho rumwe w’u Buhinde n’u Bushinwa mu misozi ya Himalaya ziherutse gufatwa n’indwara y’amayobera yaziciye intege mu kanya nk’ako guhumbya bikaba ngombwa ko zimwe zita umupaka, none hamenyekanye intwaro y’ibanga u Bushinwa bwakoresheje mu guca intege aba basirikare. Biravugwa ko izi ngabo z’u Buhinde zumvaga zimeze neza, ziri maso […]

Koffi Olomide na Diamond Platnumz baba bagiye gukorana indirimbo

vlcsnap-2020-11-22-13h04m17s206.jpg

Umuhanzi Koffi Olomide yaba agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz ishobora kuzagaragara kuri Album yiswe LĂ©gende » Koffi yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha wa 2021. Koffi Olomide amaze umwaka atangaza abantu bashobora kuzafatanya nawe muri uyu mushinga we barimo Davido, Tiwa Savage, Damso, Ninho, Charlotte Dipanda, Fally Ipupa, Hiro le Coq, Gaz Mawete, Naza […]

Burera: Umwe mu barasiwe ku mupaka yatorotse ivuriro ryamwakiriye muri Uganda

Rusizi Rwamayanje, umwe mu Banyarwanda barasiwe hagati y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kuwa Gatanu bagerageza kwinjiza mu gihugu Kanyanga biravugwa ko yatorotse Ikigo Nderabuzima cya Rubaya muri Uganda aho yari yagiye kuvurirwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Independent, Rusizi yari umwe mu gatsiko k’Abanyarwanda 10 bari baturutse muri Uganda ubwo baraswagaho n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda. Umwe […]

Burundi: Amnesty iratabariza Germain Rukuki wakatiwe imyaka isaga 30 y’igifungo

Ubwo yatangizaga ubukangurambaga ngarukamwaka bw’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa Gatanu ushize, Amnesty International yasabye abayobozi b’u Burundi guhindura igihano cyahawe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Germain Rukuki, no guhita afungurwa nta yandi mananiza. “Germain Rukuki amaze imyaka irenga itatu afunzwe by’agateganyo ashinjwa ibinyoma. Muri kiriya gihe, ntabwo yabonye umuryango we cyangwa ngo afate umuhungu we […]

Intasi y’Umuyahudi yafunzwe imyaka igera kuri 30 yemerewe kuva muri Amerika

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yashimye icyemezo cyo guhagarika kubuza uburenganzira bwo kugenda Umunyamerika w’Umuyahudi ufungiye muri Amerika kuva mu 1985 azira kunekera Leta ya Israel. Kuwa Gatanu, nibwo minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yakuyeho ibyo yari yasabye Jonathan kubahiriza igihe yarekurwaga. Uyu wahoze ari […]

Rubavu: Yafatanywe udupfunyika 1,000 tw’urumogi yambaye umwambaro w’ishuri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yafashe Umulisa Josiane w’imyaka 25. Abapolisi bamufashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo, bamufashe yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure […]

Umucamanza wa Pennsylvania yateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Trump

Umucamanza Matthew Brann wo muri Leta ya Pennsylvania yateye utwatsi ibirego by’abashyigikiye Donald Trump bifuza ko amamiliyoni y’amajwi y’abatoye bakoresheje iposita yagirwa impfabusa, ashimangira ko ibi birego nta shingiro bifite. Iki cyemezo cy’urukiko kikaba cyahaye uburenganzira Leta ya Pennsylvania bwo kuzemeza intsinzi ya Joe Biden mu cyumweru gitaha, aho arusha Trump amajwi 80,000. Umucamanza Brann […]

Ingabo za Ethiopia zigaruriye umujyi wa kabiri munini muri Tigray

Igisirikare cya Ethiopia (ENDF) cyigaruriye umujyi wa Adigrat wa kabiri munini mu Ntara ya Tigray, mu gihe Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed adakozwa ibyo gushyikirana n’inyeshyamba za TPLF nk’uko abisabwa na Afurika Yunze Ubumwe. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed nibyo byatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko ingabo za leta zafashe umujyi wa Adigrat kandi zikomeje […]

Bujumbura: Yasanzwe mu mugozi bagiye gutabaza umugore basanga nawe yapfuye

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 19 Ugushyingo, mu gace ka Muyaga, zone Gihosha, ho mu Mujyi wa Bujumbura habaye ibintu by’amayobera ubwo umugabo yasangwaga amanitse mu giti, bajya kureba umugore we ngo babimumenyeshe bagasanga nawe yapfuye. Abishwe ni Adronis Niyonkuru w’imyaka 42 uvuka muri Komini Mugina, mu Ntara ya Cibitoke na Denise Mukamana w’imyaka […]

OIF: Hari kwibazwa byinshi ku mafaranga akoreshwa n’ibiro bya Mushikiwabo

Mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), hakomeje kuvugwa urujijo kubera raporo y’imikoreshereze y’imari n’ubugenzuzi bivugwa ikomeje guhishwa, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko agenga gukorera mu mucyo yemejwe nyuma y’impaka zishingiye ku micungire y’uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru, MichaĂ«lle Jean. Ibi biravugwa mu gihe politiki yemejwe mu 2018 n’ibihugu bigize umuryango wa OIF itegeka gushyira ahagaragara inyandiko […]

Abanyamerika 5 n’Umufaransa baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Sinai

Kajugujugu yo mu bwoko bwa “UH-60 Black Hawk” y’ingabo z’amahanga zishinzwe kubungabunga amahoro n’ibikorwa by’indorerezi (Multinational Force and Observers) bakorera mu karere ka Sinayi ko mu Misiri yakoze impanuka ihitana abasirikare barindwi barimo Abanyamerika batanu, Umufaransa umwe n’umusirikare wa Repubulika ya Czech, Sgt Maj. Michaela Ticha, mu gihe umunyamerika umwe yakomeretse bikabije. Minisitiri w’ingabo wa […]

Ababyeyi barasabwa uruhare mu kurinda abana ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi

Mu nama Nkuru y’Abana ya 14 yo kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, Kalema Gordon yagiriye abana inama yo kwitondera ibyo bashyira kuri enterineti, mu gihe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge yabasabye kuzirikana ko hari ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi no kubacuruza bifashishije […]

Imyiyereko y’indege z’intambara za Angola i Kinshasa, ubutumwa kuri Joseph Kabila

Imyiyereko y’indege z’intambara za Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo kuri uyu wa Gatanu yateje urwikekwe hagati y’uruhande rushyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n’uruhande rwa Joseph Kabila rwabifashe nko kurutera ubwoba. Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa ‘Sukhoi’ zakorewe mu Burusiya z’igisirikare cya Angola zagaragaye mu kirere cya Kinshasa kuri uyu wa 20 […]

RSSB yavuze ku bakata abakozi babo amafaranga ya EjoHeza ku gahato

rssb_ejo_heza.jpg

Mu gihe bivugwa ko kujya muri gahunda ya EjoHeza ari ubushake, hari bamwe mu bakozi ba leta nk’abarimu ndetse na bamwe mu banyamuryango b’amakoperative atandukanye bavuga ko bakatwa amafaranga y’ubu bwizigame ku gahato, ibintu ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko bikwiye guhagarara ahubwo hakongerwa ubukangurambaga. Ibi byongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo mu […]

Indege z’indwanyi za RDC na Angola mu myiyereko mu kirere cya Kinshasa

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo 2020, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateguwe imyiyereko y’indege z’indwanyi z’iki gihugu n’iza Angola zagombaga kugaragara mu kirere cya Kinshasa mbere yo kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjiri, abaturage bakaba basabwe kutikanga. Iyi myiyereko y’igisirikare cyo mu kirere mu bihugu byombi yagombaga gutangirira kuri iki kibuga […]

La police nationale rwandaise reçoit un broyeur d’armes

La Police nationale rwandaise (RNP), le jeudi 19 novembre, a reçu une machine Ă  Ă©craser les armes du Centre rĂ©gional des armes lĂ©gĂšres (RECSA), pour faciliter la destruction des armes Ă  feu obsolĂštes. L’inspecteur gĂ©nĂ©ral adjoint de la police (DIGP) chargĂ© de l’administration et du personnel, Juvenal Marizamunda, a reçu la machine respectueuse de l’environnement […]

Uganda: Bamwe mu bigaragambya na bo baba bafite imbunda

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwiine aravuga ko bari gukora iperereza ku bugizi bwa nabi bwadutse nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine kuwa Gatatu ushize, aho bikekwa ko bamwe mu bigaragambya muri Kampala baba bafite n’imbunda. Ibi Tumwiine yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’itangazamakuru i Kampala aho yavuze ko bari gukora […]

Perezida Macron yahaye nyirantarengwa Abayisilamu bo mu Bufaransa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabwiye abayobozi b’Abayisilamu bo mu Bufaransa gushyiraho amasezerano mu minsi itarenze 15 bemera ko Islam ari idini aho kuba umutwe wa politiki. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ushize, Perezida Macron yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Abayisilamu, nk’uko byatangajwe na France24, abasaba ko hashyirwaho amasezerano Inama y’Abasilamu mu Bufaransa igomba kubahiriza. […]

U Bwongereza, Nigeria na Uganda birarwanira umunyezamu Ejeheri wa Arsenal

Amakipe y’ibihugu y’umupira w’amaguru ya Nigeria, Super Eagles, iy’u Bwongereza, Three-Lions n’iya Uganda, Uganda Cranes, zirimo kurwanira kugira umukinnyi wayo umunyezamu ukiri muto wa Arsenal, Ovie Ejeheri, ukomeje kwigaragaza. Ibihugu bya Nigeria n’u Bwongereza byo biravugwa ko bimaze iminsi birwanira abakinnyi, aho bamwe bahitamo gukinira Super Eagles abandi bagahitamo gukinira Three-Lions. Amakuru atangazwa na Sky […]

U Bubiligi: Abanyarwanda baherutse gufatwa n’isano bafitanye n’umuryango wa Habyarimana

Igihugu cyo mu Burayi kugeza ubu gifite umubare munini w’imanza zerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, u Bubiligi buherutse gufata abandi bantu batatu, harimo babiri bari begereye umuryango wa Habyarimana, Aba bakekwa mu ntangiriro z’Ukwakira nibwo bajyanwe gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje. Aba bakekwa batawe muri yombi mu gihe cyo gusaka kwabaye […]

Burundi: Leta yamaramaje gufunga ibiro by’Intumwa idasanzwe ya Loni

Guverinoma y’u Burundi yateye utwatsi mu nyandikomvugo icyifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wokongerera igihe intumwa ye idasanzwe muri iki gihugu akazahaguma kugeza ku itariki 31 Ukuboza 2021. Guverinoma ya Gitega iravuga ipaje y’ibibazo byo mu 2015 byakurikiye icyemezo cya perezida Nkurunziza, kuri ubu utakiriho, yahinduwe kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yamusimbura ku butegetsi. Nta kwibeshya muri […]

Alain Gauthier wareze Agatha Kanziga hari icyo yemeranya na we

Umuryango CPCR (Collectif des parties civiles pours le Rwanda ) uzwiho gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa, uravuga ko wemeranya na Agatha Kanziga, umufasha w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ku kuba iperereza akorwaho rikomeje gutinda, ugaragaza ko utishimiye ukuntu akomeje gucika ubutabera. Kanziga afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba z’icyahoze cyitwa […]

Igisirikare cya Uganda cyapfushije undi mujenerali

Igisirikare cya Uganda cyongeye gutakaza umusirikare mukuru wari ukuriye ubutegetsi n’abakozi witwa Brig. Gen. Emmanuel Mulindwa. Gen. Mulindwa yapfiriye kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu mu Bitaro bya Mulago nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa UPDF Brig. Flavia Byekwaso. Byekwaso yatangaje ko ko Gen. Mulindwa yapfuye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ariko ntiyagira byinshi atangaza ku […]

RDC: Indege y’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije yakoze impanuka

Indege nto yo mu bwoko bwa ‘petit porteur’ y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) muri Congo, yakoreye impanuka ahitwa Katale, muri Teritwari ya Rutshuru, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu itariki 18 Ugushyingo 2020. Umupilote wari utwaye iyi ndege yahise apfa mu gihe abantu bane bari aho yaguye bakomeretse nk’uko bitangazwa […]

Amerika yashenye igisasu cyambukiranya imigabane (ICBM) cyari kivuye muri Aziya

Igisasu cya misile cyambukiranya imigabane (ICBM) cyasenyewe mu kirere n’ikindi cyarasiwe mu bwato bw’intambara ku nshuro ya mbere mu igeregeza ryagenze neza kuri uyu wa Kabiri, nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe Ubwirinzi bwa Misile cyo muri Amerika (MDA). Iki gisasu cyambukiranya imigabane cyarasiwe mu Birwa bya Marshall biherereye mu Nyanja ya Pasifika, hagati ya Hawaii na […]

Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Congo basubiye mu miryango

Abanyarwanda bakabakaba 2000 bahungutse bava mu mashyamba ya Congo nyuma yo gucyurwa ku ngufu n’Igisirikare cya FARDC kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ugushyingo mu gitondo, batangiye gusubizwa mu miryango yabo baturuka mu Nkambi ya Nyarushishi bari bamaze iminsi bacumbikiwemo. Imodoka 56 ni zo zavanye aba Banyarwanda 1885 muri iyi nkambi iherereye mu Karere ka […]

Un quatriÚme lot de réfugiés bloqués en Libye arrivera jeudi au Rwanda

Le quatriĂšme groupe de 80 Ă  100 rĂ©fugiĂ©s et demandeurs d’asile qui Ă©taient bloquĂ©s en Libye sera Ă©vacuĂ© vers le Rwanda ce jeudi 19 novembre 2020, s’ajoutant aux groupes prĂ©cĂ©dents qui avaient Ă©tĂ© emmenĂ©s Ă  partir de l’annĂ©e derniĂšre. L’accueil temporaire des rĂ©fugiĂ©s et demandeurs d’asile libyens s’inscrit dans le cadre du mĂ©canisme de transit […]

Burundi: Ndayishimiye yasabye Imbonerakure kuba maso zikarinda igihugu abanzi

Perezida w’u Burundi yasabye Imbonerakure kurushaho kuba maso no gukaza amarondo zigakingira Abarundi abanzi zititaye ku bizivugwaho. Ibi yabitangaje mu gihe ishyaka CNDD-FDD riri kwizihiza icyumweru cyahariwe ‘intwari ku rugamba rw’amahoro na demokarasi’ cyatangiye kuri uyu wa Mbere ushize kizageza kuwa Gatandatu itariki 21 Ugushyingo. Abayobozi batandukanye ba CNDD-FDD bagarutse ku mateka y’uwahoze ari umutwe […]

Amwe mu maresitora akomeye mu Mujyi wa Kigali yafunzwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze uburiro (Restaurants)bukomeye bugera kuri 12 nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazigana kubera ikibazo cy’isuku. Uburiro buzazamura ubuziranenge ndetse bukuzuza ibisabwa n’Umujyi wa Kigali birebana n’isuku buzemererwa kongera gufungura nyuma yo guhabwa uburenganzira. Muri resitora zasabwe gufunga harimo Billy’s, resitora yo mu rwego rwo hejuru iherereye […]

Njye na Bwana Zuma ntabwo dusabana kandi ntabwo twigeze dusabana – Umucamanza

unnamed-7.jpg

Umucamanza Raymond Zondo yahakanye kwigiriza nkana ku wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, usaba ko yakurwa ku buyobozi bwa komisiyo ishinzwe kumukoraho iperereza kuri ruswa, kubera umubano bwite bafitanye. Imwe mu mpamvu Zuma yakoresheje mu busabe bwe bw’impapuro 100 ni umubano wa hafi n’umucamanza. Kuri uyu wa Mbere ariko, umucamanza, Zondo yabisenyeye imbere […]

L’ancien prĂ©sident du SĂ©nat nommĂ© chef de la mission d’observation de l’UA au Burkina Faso

L’ancien prĂ©sident du SĂ©nat, Bernard Makuza, a Ă©tĂ© nommĂ© par l’Union africaine (UA) Ă  la tĂȘte de la Commission d’observation des Ă©lections de l’UA lors des Ă©lections gĂ©nĂ©rales au Burkina Faso prĂ©vues le 22 novembre. «Moussa Faki Mahamat, prĂ©sident de la Commission de l’Union africaine, je suis trĂšs honorĂ© de la confiance que vous me […]

Twebwe iyo urebye tubona turi nk’inshuti z’u Rwanda – Umuturage wa Cyato

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyato, mu Karere ka Nyamasheke bibona nk’inshuti z’u Rwanda aho kuba Abanyarwanda bagendeye ku kuba bo batagezwaho ibikorwaremezo nk’abandi bitewe n’umuhanda uhuza imirenge ine yo muri aka karere wangiritse ku buryo bigorana guhahirana ndetse hagira umurwayi ushaka kujya kwivuriza ku bitaro bikagora imbangukiragutabara guca muri uwo muhanda. Usibye […]

Perezida Chakwera yaba yarasuzuguriwe muri Afurika y’Epfo

Igihugu cya Malawi cyarakajwe bikomeye n’ukuntu perezida wacyo, Lazarus Chakwera yafashwe n’abayobozi ba Afurika y’Epfo nyuma yo kumukekaho gushaka gucikisha umuvugabutumwa wo kuri televiziyo ukurikiranwe n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo bigatuma indege ye imara amasaha agera kuri arindwi yafatiriwe ku Kibuga cy’indege. Perezida Lazarus Chakwera wagiye ku butegetsi muri Kamena 2020, yakoze uruzinduko rwe rwa mbere […]

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ubujura bukabije bwo mu ngo no mu mirima

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, babangamiwe n’ubujura bugenda bufata intera, aho umuntu ufite imyaka mu murima yenda kwera bimusaba kuyirarira kugirango azabashe kugira icyo aramura ndetse no mu ngo ahenshi bakaba batagisinzira, ikibazo ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko gihari ariko bwagifatiye ingamba. Umuntu wese uvuganye nawe muri uyu […]

Uganda: Abaganga batandukanyije impanga zavutse zifatanye

download-9.jpg

Itsinda ry’abaganga bo mu Bitaro by’Igihugu by’Icyitegererezo bya Mulago mu gihugu cya Uganda, babashije gutandukanya abana b’impanga bavutse bafatanye. Aya makuru yahishuwe kuri uyu wa Kabiri n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Diana Atwiine uvuga ko iki gikorwa cyo gutandukanya izi mpanga cyatwaye amasaha 20 nubwo nta byinshi yazitangajeho. Nk’uko amafoto yashyizwe ahagaragara abigaragaza, izi […]

Paris: Kanziga yongeye gusaba guhagarika iperereza akorwaho

Umupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, JuvĂ©nal Habyarimana, yajuririye icyemezo cy’umucamanza w’Umufaransa cyo gukomeza kumukoraho iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko kuri uyu wa Mbere. Agathe Kanziga ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya jenoside ariko mu Bufaransa afatwa nk’umutangabuhamya ufashwa cyangwa “assisted witness” […]

Lille: Umufaransa ushinjwa gukorera iterabwoba Abayisilamu mu rukiko

b9718415565z.1_20190130180131_000_gt8csq1v5.2-0.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, impirimbanyi y’Umufaransa iratangira kuburanishwa n’urukiko rw’u Bufaransa nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gushishikariza iterabwoba ku Bayisilamu no gukomeretsa bikabije, hashingiwe ku bimenyetso byakusanyijwe mu iperereza ryakozwe na Al Jazeera. RĂ©mi Falize, w’imyaka 33, wahoze ayoboye ishami rya Lille ry’abahezanguni b’Abanyaburayi biyemeje guca abimukira ari nako bakomeza gukongeza urwango rizwi nka Generation […]

Musanze: Inyubako y’ubucuruzi yahiye irakongoka

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya n’igice, inyubako y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Rwambogo, mu Murenge wa Musanze, ho mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’iturika rya gaz irashya irakongoka ibyari birimo byose biba umuyonga. Ni inyubako y’imiryango itanu yegeranye na Kaminuza INES Ruhengeri bivugwa ko yubatswe […]

Canada: Un monument en l’honneur des victimes du gĂ©nocide contre les Tutsis

La communautĂ© rwandaise de Hamilton, au Canada, a dĂ©voilĂ© samedi 14 novembre, un monument en l’honneur des plus d’un million de vies perdues dans le gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsis. Le dĂ©veloppement a Ă©tĂ© annoncĂ© via Twitter par la communautĂ© rwandaise au Canada. Prosper Higiro, le Haut Commissaire du Rwanda, a honorĂ© la cĂ©rĂ©monie […]

Zari yakurijeho abantu bibazaga ko yaba agiye gusubirana na Diamond

Nyuma y’iminsi yari amaze muri Tanzania, aho yari yarajyanye abana gusura Diamond Platnumz babyaranye, kuri ubu Zari The Boss Lady yamaze gusubira muri Afurika y’Epfo aho atuye ndetse yakurijeho abibwiraga ko aba bombi baba bagiye gusubirana avuga ko usibye no gusubirana atabitekereza, icyo yifuza ari uko bombi bakomeza kuba ababyeyi b’abana babo ariko ibyo gusubirana […]

Amateka y’Igisirikare cy’u Rwanda kuva cyabaho kugeza uyu munsi

images-4.jpg

Mbere y’uko Igisirikare cy’u Rwanda, tuzi uyu munsi nka RDF (Rwanda Defence Forces), gifata iri zina, cyabanje kwitwa FAR (Forces ArmĂ©es Rwandaises ), kikaba cyarashinzwe imyaka 2 mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge mu 1962, tugiye kubavira imuzingo amateka yacyo kuva cyashingwa kugeza aho kigeze ubu nk’uko tubikesha amavomo atandukanye. Igitabo cy’igisirikare cya Amerika kiswe […]

Umugande wari ufungiye mu Rwanda yasubijwe iwabo ku mpamvu z’umutekano

Umugande Charles Tusubira,wari umaze iiminsi afungiye mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu yasubijwe iwabo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, nyuma yo gusanga yari abangamiye umutekano w’igihugu. Twari tumaze iminsi tubagezaho inkuru zivuga kuri uyu Mugande, nk’itabwa muri yombi rye ryabereye aho yari atuye ku Kicukiro, iby’umuryango we wasabaga Guverinoma za Uganda kubigiramo uruhare akarekurwa mu […]

Laguna Motel yafunzwe nyuma yo gufatiramo abasaga 130 binezeza batitaye kuri Covid-19

Abantu basaga 130 biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubasanga binezeza banywa inzoga, abandi babyina muri Laguna Motel iri mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu kiyovu cy’abakene batitaye ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Polisi yabaguye gitumo bituma bamwe bahita birukira mu […]

Abagande 3 barashinjwa kwiba asaga miliyari muri banki yo muri Zambia

Abagande batatu bafatanyije na bagenzi babo bo muri Zambia bafatiwe i Lusaka bazira kwinjira muri sisitemu yo kuzigama ya banki bakiba miliyoni 14,3 z’Ama-Kwacha, angana na miliyari 2,9 z’Amashilingi ya Uganda. Bose uko ari batandatu bashinjwe iyezandonke n’ibindi byaha bifitanye isano nk’uko itangazo ryasohowe kuwa Gatanu n’ishami rishinzwe kurwanya iyezandonke muri Zambia rivuga. Abatawe muri […]

Uko Israel yari igiye guturitsa stade yo muri Liban ishaka Yasser Arafat

jpeg.jpg

Inzego z’ubutasi za Israel zigeze gutegura kwica uwahoze ari umuyobozi wa Palestina, Yasser Arafat n’abandi bayobozi b’umutwe uharanira kubohoza Palestina, PLO (Palestinian Liberation Organisation) zibinyujije mu guturitsa Stade yo muri Liban mu myaka ya 80 ariko umugambi ntiwashyirwa mu bikorwa nk’uko amakuru mashya yagiye ahagaragara avuga. Iki gikorwa cy’ibanga byari byateganijwe ko kizaba muri Mutarama […]

Ibihugu 5 bya mbere muri Afurika bifite igisirikare cya ntakigenda

aflofliberia.jpg

Igisirikare gifatwa nk’igice cy’ingenzi ku gihugu n’umutekano wacyo. Buri mwaka, ibihugu bitanga ingengo y’imari nini yo kurwanya no kurinda ubutaka bwacyo. Buri gihugu gifata ingamba zidasanzwe mu rwego rwo gukomeza ingufu mu bya gisirikare. Nyamara, biragoye kugereranya imbaraga za gisirikare z’ibihugu bitandukanye. Global Fire Power Index yashyize ku rutonde ingabo z’ibihugu bya Afurika ikoresheje ibipimo […]

Islamic State yigambye igitero cyaguyemo abasirikare basaga 10 ba Burkina Faso

Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State kuri uyu wa Gatandatu wigambye ko ari wo wateze igico cyiciwemo abasirikare 14 ba Burkina Faso hagati muri iki cyumweru dusoza mu gihe muri iki gihugu hitegurwa amatora muri uku kwezi. Ishami rya Islamic State muri Greater Sahara mu butumwa bwatambutse kuri televiziyo yayo Amaq News, ryavuze ko ari ryo […]

Imodoka zifite ibirango byo mu mahanga n’izitemewe zikomeje gufatwa na RRA

volant-a-droite.jpg

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kimaze gufata imodoka zigera kuri 34 z’Abanyarwanda baba mu Rwanda ariko zifite ibirango (plate numbers) byo mu mahanga. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu ushize, RRA yavuze ko imodoka z’Abanyarwanda baba mu Rwanda zigomba kuba zifite ibirango byo mu Rwanda. RRA ivuga ko nyinshi mu modoka yafashe ari […]

Eritrea ishobora kwisanga mu ntambara hagati ya Ethiopia na Leta ya Tigray

Intambara ikomeje kumvikana hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’ishyaka TPLF riri u butegetsi mu Ntara ya Tigray yatangiye no kugira ingaruka ku gihugu cya Eritrea gishobora kuyivangamo nyuma y’aho hari ibisasu bikomeje kuva muri iyi ntara biraswa mu nkengero z’umurwa mukuru Asmara. Ibinyamakuru bitandukanye muri Eritrea n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu bavuze ko ibisasu […]

Burera: Abaturiye umupaka begerejwe ibicuruzwa byabajyanaga muri Uganda

emxkqahwmaujuj_.jpg

Abaturage bo mu mirenge y’Akerere ka Burera ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda akanyamuneza ni kose nyuma yuko begerejwe ibicuruzwa byabambutsaga umupaka bajya kubishaka muri Uganda ku giciro giciriritse. Ubwo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuraga abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye umupaka w’u Rwanda […]

I Kinshasa hashobora kuba akantu muri iyi weekend

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ugushyingo i Kinshasa hashobora kuba akantu nyuma y’aho abayoboke b’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi n’urubyiruko rushyigikiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bose bateganya imyigaragambyo ikomeye kuri uyu munsi. Ishyaka rya Perezida Tshisekedi rizaba riri mu muhanda mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa yatangije ku […]

Asaga miliyoni 300 yavuye mu bukerarugendo 2018 – 2019 yaburiwe irengero

Miliyonizi zisaga 300 z’amanyarwanda zavuye mu bukerarugendo hagati ya Kanama 2018 na Mutarama 2019 ntihazwi aho yarengeye mu gihe amakosa yo kudaha agaciro ubusesenguzi bwakozwe n’inzobere yatumye BDF yishyura asaga œ cya miliyari ku mishinga yahombye. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iyobowe na Nyakubahwa Mukabalisa Donatile, yagezwagaho raporo ya […]

Goma: Umusirikare yafatanwe imbunda yashakaga kugurisha abagizi ba nabi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 13 Ugushyingo 2020, mu gace ka Mabanga, mu Mujyi wa Goma, hafatiwe umusirikare wa FARDC ushinjwa kugurisha imbunda ku bagizi ba nabi. Uyu musirikare witwa Mbula Ebengo, yafashwe afite imbunda enye za AK47, zirimo eshatu yari atunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko yiteguraga kugurisha ku bagizi ba nabi […]

Umuherwe Kanyamunyu yakatiwe imyaka 5 y’igifungo, umukunzi we akurwaho ibyaha

Umuherwe Mathew Kanyamunyu wo mu gihugu cya Uganda yakatiwe imyaka 5 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwitwa Kenneth Akena mu mwaka wa 2016, umukunzi we, Umurundikazi Cynthia Munwangari, akurwaho ibyaha. Kanyamunyu yahawe iki gihano nyuma y’amasezerano yo kwemera icyaha yagiranye n’ubushinjacyaha. Inshuro nyinshi yagiye agaragara mu rukiko, Kanyamunyu n’Umurundikazi w’umukunzi we, Cynthia Munwangari, […]

Nyabugogo: Bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije abatwara abagenzi ku magare

vlcsnap-2020-11-13-11h08m31s732.jpg

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu ku magare Nyabugogo ahazwi nka Discentre barataka ibibazo bitandukanye barimo kugenda bahura nabyo muri iki gihe cya Covid-19 nko kubura abakiriya, guhohoterwa n’abanyerondo, abashinzwe umutekano babashinzwe, ibikoresho basabwe kuba bafite bakishyura bakaba batarabibona n’ibindi. Ubwo umunyamakuru wa Bwiza TV yageraga aha, yasanze amagare amwe n’amwe ari gufatwa n’abashinzwe […]

RDC: Guverineri wa Maniema yateye utwatsi ibyo kweguzwa ku mirimo ye

Guverineri w’Intara ya Maniema, Auguy Musafiri, wavanwe ku mirimo ye n’abadepite bo muri iyi ntara adahari kuwa Gatatu, itariki 11 Ugushyingo 2020, aravuga ko yiteguye gusubira mu ntara ye kandi agakomeza imirimo ye. Guverineri Musafiri kuri ubu ari i Kinshasa aho yatumiwe yitabire inama zigamije gukusanya ibitekerezo mu nzego zitandukanye zatangijwe n’umukuru w’igihugu, FĂ©lix Antoine […]