Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu mu mazu acumbikwamo n’afungurirwamo baritana bamwana n’amabanki

Nyuma y’umwaka urenga Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cyo kugoboka abikorera bahuye n’ingaruka za Coronavirus, abafashijwe na cyo baravuga ko umusaruro cyari gitegerejweho utagezweho. Bavuga ko banki zakomeje kubabarira inyungu zititaye k’uko icyorezo kigikomeje. Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu mu mazu acumbikwamo n’afungurirwamo ryemeza ko abagera kuri 90 ku ijana bakorera muri uru rwego […]

Umurundi avuga ko ibyo yakorewe na polisi bitumye amara imyaka 20 ataranywa amazi

Umugabo wo mu Burundi uzwi ku kazina ka Karitoni avuga ko kuva yafungwa mubyo we yitwa akarengane, ntaranywa amazi kandi yumva ameze neza. Uyu mugabo kuri ubu wahindutse umurasita nyuma yo gufungurwa, avuga ko yarenganyijwe ndetse n’igihe bigaragariye ko yarenganye, yatswe ruswa ngo afungurwe, we arabyanga. Mu mashusho kuri imwe muri Shene ya You Tube, […]

Hamenyekanye impamvu Abatalibani bafashe Afghanistan nk’aho nta ngabo zari zihari

Nyuma y’aho mu byumweru bicye bishize, abarwanyi b’aba-Taliban, ahanini bitwaje imbunda ziciriritse za AK-47, bafashe Afghanistan nk’aho nta basirikare yari ifite, ubu haravugwa impamvu yaba yarateye iki gikorwa cyatumye abantu benshi bibaza ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu. Mu kiganiro gica kuri BBC cyitwa Newsnight, byatangajwe ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye igisirikare cya Afghanistan kirindimuka ari […]

Abiyita abuzukuru ba Shitani bazengereje ab’ i Rubavu

Abana bagizwe n’abataye ishuri n’abo mu muhanda biyita abuzukuru ba Shitani babangamiye abaturage bo mu Mujyi wa Rubavu bavuga ko babambura ndetse bakaba bitwaza intwaro gakondo bakoresha mu gukomeretsa bamwe. Umwe mu bahatuye, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko ” Abo bana babangamiye abatuye uyu mujyi kuko bariba, barambura n’andi mabi yose kuko na we […]

Umuyaga Grace wasubije ibintu irudubi muri Haiti

Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito w’isi wibasiye HaĂŻti ku wa gatandatu byari bikomeje, inkubi y’umuyaga Grace n’imvura nyinshi byakomwe mu nkokora ibi bikorwa muri bimwe mu bice bigize icyo gihugu. Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, umuyaga Grace wazamuwe ugashyirwa mu cyiciro cy’imiyaga ikomeye uvuye ku woroheje wari […]

Namasaka yajyanye umukobwa iwe bageze mu buriri ahinduka ihene we arasara

Umusore witwa Namasaka, wo mu cyaro cyitwa Mayuge, mu gace ka Navakholo i Kakamega muri Kenya yatangaje ko yumvise ashaka umukobwa barayamana, akanyura ku isoko, akamutahana gusa yagera mu buriri, umukobwa agahinduka ihene. Namasaka usanzwe akora akazi ko mu busitani, yatangarije K24TV ngo ” Nahuye n’umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusbira […]

Agakiriro ka Gisozi kahiye

Agakiriro ko ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2021. Amakuru avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi mu gihe BTN TV yo yatangaje ko kahiye kagakongoka. Abasanzwe bahakorera, bagaragara mu mashusho baterura bimwe mu byo bakoresha birimo imbaho ngo bidashya. Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe […]

Umugore yataye umugabo we ajya kubana n’uwamufashe ku ngufu baburanaga

Umugore wubatse yasize umugabo we, ajya kubana n’umugabo baburanaga mu rukiko ko yamusambanyije ku ngufu ubwo yari yaje kumubera umukiliya muri hoteli imwe yo muri Nigeria. Umunyamategeko wo muri Nigeria, Malachy Odo, ni we watangaje aya makuru, avuga ko uyu mugore yibwiriye umugabo we ko hari umukiliya yakiriye, nyuma akamufata ku ngufu. Umugabo we yanze […]

Imvugo ” Nta myaka 100″ ishobora gukora akantu mu rubyiruko- impuguke

Mu gihe imvugo nta myaka 100 ikomeje gukwira muri rubanda, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ziravuga ko nta gikozwe byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu, kuko urubyiruko barya ibyabo nk’abazapfa ejo bakanga gukora. Abakoresha iyi mvugo bavuga ko ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bafite, ndetse bagatanga n’impamvu bashingiraho. Ku ruhande rw’abakuze nabo […]

Umugabo ufite igitsina cya Cm 34 avuga ko afitiye ishyari bagenzi be bafite ibito

capture-55.png

Umugabo witwa Jonah Adam (Cardeli) Falcon kuri ubu bivugwako ari we ufite igitsina kinini ku Isi, atangaza ko afitiye ishyari abafite ibitsina bito ndetse agira inama abagira. Uyu mugabo amaze imyaka isaga 20 ari we uhabwa uyu mwanya ku Isi kuva yagaragara muri filimi mbarankuru yitwa HBO Documentary Private Dicks: Men Exposed mu 1999. Jonah […]

Gare nshya ebyiri zigiye kubakwa i Kigali

Mu rwego rwo kunoza Umujyi wa kigali no kugabanya urujya n’uruza mu mujyi rwa gati, hagiye kubakwa gare ebyiri nshya: i Gahanga n’i Rusororo, zizajya zikoreshwa cyane n’abagenzi n’imodoka bivuye mu ntara mu gihe Gare ya Nyabugogo nayo izongera kubakwa. Mu kiganiro na RBA, Dr. Mpabwanamaguru Merard ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, […]

Umudepite yashyize amafoto y’inshoreke ye yambaye ubusa mu itsinda rya Whatsapp ry’abadepite ba Uganda

Umudepite mu itsinda rya Whatsapp Nteko ya Uganda uhagarariye agace ka Toroma mu Karere ka Katakwi, Andrew Joseph Koluo, yashyize amafoto y’ubwambure bw’umugore w’inshoreke ye mu itsinda rya Whatsapp rihuriwemo n’abagize inteko ya Uganda. Ibintu byafashwe nk’ibitunguranye nk’uko ikinyamakuru Panther kibivuga, abadepite bagenzi be bumiwe, bibaza ibibaye gusa Koluo we akavuga ko atari we wakoze […]

Perezida Edgar Lungu yatsinzwe amatora

Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize uwayatsinze ari umukandida w’abatavugarumwe n’ubutegetsi, Hakainde Hichilema. Hichilema yatsinze mukeba we ukomeye, perezida ucyuye igihe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni. Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida. Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka. Mbere, Perezida […]

Abataliban bageze i Kabul, Perezida Ghani ayabangira ingata

Hari amakuru avuga ko Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul. Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi. Umuvugizi w’Abataliban, Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: “Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by’umwihariko abo mu mujyi wa […]

Tanzania: Umuyobozi yageze mu nama ananirwa kuvuga nyuma yo gukingirwa Covid-19

Komiseri w’Ubuzima n’Ibidukikije mu Kigo cy’Uburezi muri Tanzania (TAHLISO), Sospeter Mosewe Bulugu, yageze mu nama mu ntangiriro z’iki cyumweru ananirwa kuvuga nyuma yo guterwa urukiko rwa Covid-19. Kuwa 12 Kanama, Bulugu yari yabay iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza uko yageze mu nama kuvuga bikanga nyuma yo gukingirwa. Mu mpamvu zakekwaga zaba zarateye iki […]

Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda ku mvugo ya IS yibasira u Rwanda

Umujyanama wa Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sureyimana, avuga ko umuryango w’abayisiramu mu Rwanda wamaganye imvugo za IS (Islamic State) z’uko abayisiramu bo mu Rwanda baba bibasirwa n’abakristu. Muri ubwo butumwa, IS yatunze agatoki u Rwanda mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu by’Afurika. Yavuze ko u Rwanda […]

Perezida Lungu yahiye ubwoba aterana amagambo na mukeba

Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa kane “atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo”. Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mukeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry’impine y’amazina ye. Perezida […]

Umugabo wa Teta Sandra ‘yakubise umukozi we wo mu rugo ajya mu bitaro’

Umugabo w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra, witwa Douglas Mayanja (Weasel Manizo) yakubise umukozi we wo mu rugo witwa Kaweesi Cyrus, amugira intere, ajyanwa mu bitaro. Muri iki cyumweru, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko Weasel yakubise uyu mukozi we wo mu rugo muri Uganda bakunze kwita Shamba Boy. Mu kiganiro kuri NBS Uncut, nyina wa Kaweesi yavuze […]

Icyo umutoza wa Arsenal yavuze ku mukino watengushye Perezida Kagame

Umutoza wa Arsenal, Arteta avuga ko adashaka kugira urwitwazo na rumwe atanga ku kuba yatakaje umukino wamuhuje na Brentford muri Shampiyona y’Abongereza. Perezida Kagame nk’umufana ukomeye wa Arsenal yagaragaje ko atishimiye ko uyu mukino Arsenal yawutsinzwemo ibitego bibiri. Ku byo yatangaje, wasoma: https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yashenguwe-no-kuba-Arsenal-yatsinzwe-na-Brentford-avuga-ko ( Perezida Kagame yashenguwe no kuba Arsenal yatsinzwe na Brentford, avuga ko […]

Pasiteri Mugisha yavumbuwe yihishe muri USA nyuma yo kwiba Frw asaga miliyari na miliyoni 400

Umupasiteri mu Mujyi wa Kampala witwa Mugisha Mondo byamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutwara Amashilingi ya Uganda miliyari eshanu (Frw 1,423,948,774). Byamenyekanye ko Mugisha yihishe muri Atlanta muri Georgia muri Amerika ndetse akaba ari kwaka ubuhungiro. Mondo mu ntangiriro za 2021, yarashakishwaga kuko yashinjwaga kuriganya abakirisitu amafaranga yavuzwe haruguru, […]

Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabali, Akagari ka Rukandabyuma, Umudugudu wa Nyansyo hari umugabo witwa Nyaminani Jean Bosco, wakubiswe n’umupolisi witwa Hakizimana, amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, byatumye abaturage bahurura ngo barebe ibibaye. Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba ku wa Kane tariki ya 12 kanama 2021 ubwo Nyaminani usanzwe ari […]

Abadipolomate bari guhunga i Kabul

Ingabo za mbere z’Amerika zirimo kugera muri Afghanistan ngo zifashe mu guhungisha abadipolomate n’abandi, mu gihe ibihugu byinshi birimo kwihutira guhungisha abakozi n’abaturage babyo, muri iki gihe aba Taliban bari gutera intambwe yihuse. Ku wa gatanu, intagondwa zigaruriye umujyi wa Pul-e-Alam, umurwa mukuru w’intara ya Logar, uri kuri kilometero 80 uvuye mu murwa mukuru Kabul […]

Ikiyaga cya Karago kiri gukama ku buryo buteye inkeke

Ikiyaga cya Karago kiri gukama ku muvuduko uteye impungenge n’igihombo ku bagituriye nk’uko babivuga. Iki kiyaga kiri hagati y’imisozi ihanamye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, ukigezeho ubona igice kinini biboneka ko ari aho cyageraga ariko ubu hakamye. Agnes Karamuka ati: “Aha hose twicaye cyari [ikiyaga] gihari”. Ariko bubu aha bahatera ubwatsi bw’inka, nk’uko abivuga. […]

Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo gushyira mu biryo ibyo bitiranyije n’umunyu

Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byarozwe mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Nigeria. Byabaye mu gace k’icyaro kitwa Danzanke muri leta ya Sokoto. Ali Inname ushinzwe ubuzima muri iyi leta, yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wibeshya ugakoresha ifumbire isa n’umunyu mu kurunga ibiryo byabo kuwa mbere. Inname avuga […]

Min. w’Ingabo wa Afurika y’Epfo yavuze ko ‘ingabo za RDF ziri muri Mozambique nta kintu zakoze’

Minisitiri w’Ingabo n’ibikorwa by’abahoze ari abasirikare muri Afurika y’Epfo, Thandi Modise, avuga ko Ingabo z’ u Rwanda ziri muri Mozambique nta kazi zakoze kugeza ubu ngo ahubwo nibwo urugamba rwajya rwarema. Ikinyamakuru gitungwa agatoki ko gikorera mu kwaha kwa Leta ya Uganda, nayo itabanye neza n’ u Rwanda, Chimpreports, nicyo cyatangaje ko Minisitiri Modise yavugiye […]

Umwami wa Buganda yaba yajyanwe i Burayi

Hari amakuru ko Umwami wa Buganda, Kababa Ronald Muwenda Mutebi II yajyanwe kuvurirwa mu Budage indwara ya allergie. The Pearl ivuga ko Kabaka Mutebi yari amaze igihe arwaye n’ubwo bitari bikanganye ndetse akaba yaragiye yitabira bimwe mu birori nk’isabukuru ye muri Mata n’isabukuru ry’iyimikwa ku nshuro ya 28. Hari amakuru yahwihwishijwe ko Kabaka arwaye kanseri […]

Nutemera ko turyamana nzakwiyicira- Umukozi wo mu rugo avuga uko bosi we yamubwiye

Mu gihe Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, rusaba abakoresha kuba inyangamugayo no kugira ubupfura, haracyagaragara abakozi bo mu rugo bakorerwa ihohoterwa, aho umwe muri bo yasabwe na bosi we ko baryamana, yabyanga akamwica. Akazi ko mu rugo ni imwe mu mirimo itanditse, ikorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko. Uwitwa Ndayishimiye Anita umwe muri bo, yatangarije RBA […]

RBC ivuga ko abantu bemerewe kuvanga inkingo za Covid-19 bahabwa

Umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abantu batahawe urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca ubu bashobora guterwa urukingo rwa kabiri ariko rwo mu bwoko bwa Pfizer. Dr Nsanzimana yavuze ko harimo gutangwa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer ariko ko n’abahawe urukingo rumwe gusa rwo mu bwoko bwa AstraZeneca nabo […]

Byinshi kuri Abayisenga wishe umupadiri mu Bufaransa

Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y’uko kandi tariki 29 z’ukwezi gushize avuye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire. Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko abazi Emmanuel Abayisenga bavuga ko ari umugabo ufite ibibazo mu buzima bwe, kandi […]

Masaka: Hadutse umutwe uvuga ko ushaka guhirika ubutegetsi, ugira ibyo usaba

Mu gace ka Masaka muri Uganda, hadutse umutwe utavuga izina ryawo ariko ukemeza ko ugiye guhirika ubutegetsi bwa Museveni Yoweli, ari nako usaba bamwe mu bifite kuwuha agashilingi ko kwifashisha. Ubutumwa bw’uyu mutwe utazwi, umaze ibyumweru bitatu warazengereje abaturage, bwakwirakwijwe muri Masaka. Aba bicanyi bazengereje Uturere twa: Lwengo, Masaka, Sembabule na Bukomansimbi. Bishe abantu batanu, […]

Perezida Macron ku rupfu rwa padiri ‘wishwe’ n’Umunyarwanda

Umunyarwanda w’impunzi, Emmanuel Abayisenga, ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, akekwaho kwica Padiri, Olivier Maire, ingingo yahagurukije abategetsi b’Abafaransa barimo na Perezida Emmanuel Macron. Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere. Kuri Twitter, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze […]

Umunyarwanda ushinjwa gutwika Kiliziya ya Nantes ‘yishe’ umupadiri

Umunyarwanda w’impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw’Ubufaransa. Aya makuru yavuzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa, GĂ©rald Darmanin, n’undi muntu uri gukurikiranira hafi iperereza. Kuri Twitter, Minisitiri GĂ©rald Darmanin yanditse ati:”Nifatanyije n’abanyagatolika bose bo mu gihugu […]

Ntimuzahirahire murwanya Leta-Gen Takirwa

Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri ya UPDF, Maj Gen Francis Takirwa yasabye abasrikare basaga 600; barimo ba jenerali 14 baherutse gusezererwa kudahirahira ngo barwanye Leta. Ubwo yasezereraga 58 babarizwaga aho ayoboye, Gen Takirwa mu Kigo cya Makenke i Mbarara, yasabye abasirikare ahubwo kwiyubaka, bagafatanya n’abandi baturage mu bikorwa by’iterambere. Yavu ko ” Bagomba kwirinda kujya […]

Umugore w’ i Huye yagaragaye ahondagura umugabo we yamwicaje mu ivumbi (Video)

Umugore utamenyekanye amazina wo mu Mudugudu wa Kabutare mu Karere ka Huye yagaragaye mu mashusho ari kuri Twitter ahondagura inshyi umugabo we utamenyekanye amazina, ari nako yamwicaje hasi mu ivumbi, undi ari kumusaba imbabazi. Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ukoresha amazina ya Annonciata Byukusenge, harimo umugore ukiri muto, ari gukubita umugabo we yamwicaje ahasa no mu nzira, […]

Gashumba aravumira ku gahera Micho

Ikimenyabose agakora no kuri TV, Sheila Carol Gashumba, ari kuvumira ku gahera umutoza Micho wigeze gutoza Amavubi nyuma yo kwanga ubusabe bwe. Gashumba mu buryo butazwi ko yahuye na Micho, yari yamusabye ko yahamagara umukunzi we, Rickman Manrick muri Uganda Cranes mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Hari amakuru ko Gashumba yagiye kureba Micho yigize nk’umu-agent, […]

Hari ikipe ishobora kuba igiye kwegukana Messi

Paris St-Germain iri mu biganiro n’abahagarariye Lionel Messi kugira barebe uko yamugura akerekeza muri Ligue 1 nyuma y’aho aviriye muri Barcelona. BBC Sport yamenye amakuru ko abahagarariye Messi bari kuganira na PSG kuva kuwa Kane aho bibaye kimomo ko Messi yavuye muri Barcelona. Ibiganiro birakomeje kugeza kuri uyu wa Gatandatu kandi ngo hari icyizere ko […]

Tanzania/Geita: Abanyeshuri babonye imodoka bakizwa n’amaguru

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Geitha muri Tanzania, Edith Mpinzile, yatangaje ko yatewe isoni n’uburyo hari abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari kubona imodoka, bagakizwa n’amaguru bakeka ko izanye inkingo za Coronavirus. Mpinzile avuga ko ababyeyi ari bo bakwiye gutungwa agatoki kuri iyi ngingo nk’uko The Eastafrican Radio ibitangaza, kuba abana babona imodoka, bagasohoka mu […]

Asiimwe yajugunye umuhungu we w’imyaka itatu mu mugezi arapfa kuko uwamuteye inda yamwanze

Umukobwa witwa Macklin Asiimwe utuye Nyakatojo, muri Kabale yajugunye umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu mu mugezi, arapfa kuko uwo bamubyaranye, yamutereranye, atamufasha kurera. Asiimwe w’imyaka 20 yabyaranye na Bosco umwana witwa Arinda Milton gusa nk’uko Umuvugizi wa polisi muri Kigezi, Elly Maate abivuga, kuwa Gatatu habonetse umurambo w’uwo mwana mu mugezi wa Kiruruma. Uyu mugore […]

Seninga wirukanwe na Musanze FC agiye kuyobora bamwe mu barimu bazakosora ibizimini bya Leta

Nyuma yo gusezererwa na Musanze FC yatozaga, umutoza w’umupira w’amaguru, Seninga Innocent, kuri ubu yahawe inshingano zo kuyobora abarimu bazakosora ibizimini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ishami ry’umupira w’amaguru ribarizwa muri EAV KABUTARE ( Team Leader). Amakuru ava muri 10 Media avuga ko Seninga adafite gahunda yo kugaruka mu gutoza umupira w’amaguru ahubwo ko yumva […]

Huye: Bamwise Nangurubyiruko nyuma yo kuvugwaho kuroga abasore batanu no kwica imfura ye

Umugore (amazina yagizwe ibanga) utuye muri imwe mu Midugudu igize Akagari ka Gisakura witwa Agasharu mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yiswe Nangurubyiruko nyuma y’ibyo abaturage bavuga ko yaroze, akica umwana we w’umuhungu w’imfura, nyuma akaroga abasore batanu, bakarusimbuka. Umwe mu baturage bahaye amakuru BWIZA avuga ko uyu mugore mu minsi ishize byabaye […]

Umugabo yarobye ifi ifite inyinya n’amenyo nk’ay’abantu

Ifi y’imbonekarimwe ifite amenyo nk’ay’abantu arimo n’inyinya ahagana hasi bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ifoto y’iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette’Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina. Yatangajwe nk’iyo mu bwoko bwa ‘sheepshead’, amafi azwiho kugira imirongo myinshi y’ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa). Iyi […]

Kigali: Umugore yabonye umugabo we asinziriye akamukata igitsina

Umugore yatawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) akekwaho guhengera umugabo we asinziriye, akamukata igitsina cye amuziza kumuca inyuma. Nk’ uko BTN TV dukesha aya makuru kibivuga, aya mahano yabereye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi wo mu Karere ka Gasabo , biba mu ijoro ryo ku wa 31 rishyira […]

Inyeshyamba zo muri Tigray zafashe undi mujyi ukomeye muri Ethiopia

Inyeshyamba zirwanya Leta ya Ethiopia, TPLF, zafashe Umujyi wa Lalibela, uri ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO mu Ntara ihana imbibi na Amhara. Lalibela, ni umujyi nanone ufatwa nka mutagatifu ku Idini ya Orthodoxe, ukabamo insengero zo mu kinyejana cya 13. Abategetsi bo muri ako gace babwiye BBC ko abaturage bamaze igihe bahunga imirwano. Umuyobozi […]

Abaganga bakuye abana b’impanga mu nda y’umwana w’umukobwa wavutse (Amafoto)

capture-53.png

Abaganga mu bitaro byitwa Assuta Medical Center biri ahitwa Ashod muri Israel bakuye insoro (embryos) ebyiri zari zirimo gukurira mu mwana w’umukobwa wari umaze kuvuka. Ibi byabaye mu ntangiriro za Nyakanga bizwi mu buvuzi nka fetus-in-fetu, nk’uko Times of Israel yabigarutseho. Uyobora agace kita ku bana mu Bitaro bya Assuta, Omer Globus, avuga ko mu […]

RDF na FADM bashobora gutangiza ibitero ku Mujyi wa MocĂ­mboa da Praia

Nyuma y’igitero cy’ingabo za Mozambique (FADM) n’iz’u Rwanda (RDF) cyavanye inyeshyamba mu birindiro byari bisigaye byazo mu gace ka Awasse, ahafatwaga “nk’icyicaro cyazo”, ubu ibitero bishobora kugana ku Mujyi wa MocĂ­mboa da Praia. Umunyamakuru wa BBC muri Mozambique, Jose Tembe, yagize ati ” Umujyi wa MocĂ­mboa da Praia uri ku nyanja ukiri mu maboko y’izi […]

Abantu 17 bari mu bukwe bishwe n’inkuba

Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by’ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n’inkuba, nkuko abategetsi babivuze. Abandi 14, barimo n’umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori. Abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y’abageni, […]

Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro

Umugabo wo mu Karere ka Rubanda muri Ugand, Kwesiga Denis, yagambiriye gutwikira mu nzu umugore we, Ahimbisibwe Rachel w’imyaka 35, kuko yanze baryamana ndetse akamwima ibiryo. Kwesiga w’imyaka 34 asanzwe atuye ku cyaro cya Bigyegye ahitwa Muko yatwitse inzu ye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, akeka ko ari mu nzu. Ku bw’amahirwe, ubwo inzu […]

Uganda: Maj Kyatuka yishe arashe umugabo ufite inkomoko mu Rwanda

Nelson Kyatuka ufite ipeti rya Majoro (Major) mu Ngabo za Uganda (UPDF) kuwa 14 Nyakanga 2021, yishe arashe umugabo ufite amasano mu Rwanda witwa Magidu Mugwanya, ubwo bari mu kabari. Bivugwa ko aba bombi hari ibyo batemeranyijeho kuri dilu (deal) bari barimo, bahujwe n’Umuhinde mu kabari kari Nateete. Mugwanya atunze umugore w’Umunyarwanda na nyina akomoka […]

Umugore yaguze igikinisho cy’akabariro acyita Mugisha

Umugore wamenyekanye nka Nomcebo Tshabalala avuga ko yahisemo kugura igikinisho kimeze nk’igitsina cy’umugabo yise Mugisha (Blessing) ngo ajye acyifashisha kuko yari arambiwe kwirirwa yirukanka ku bagabo. Nomcebo yanyarukiye kuri Facebook avuga icyamuteye kugura icyo gikinisho we yise ko ari umugisha. Yagize ati ” Nari ndambiwe kwiruka ku gitsina cy’abagabo. Nahise nishakira ubwanjye Mugisha.” Uyu mugore […]

Bugesera: Abasore babiri baguye mu muvure w’inzoga barapfa

Mu Karere ka Bugesera Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha [RIB] rwataye muriyombi Uwitwa Uwamariya Beata ukekwaho urupfu rw’Abasore babiri. Amakuru dukesha ikinyamakuru MUHABURA, avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi ku italiki 02/08/2021. Uyu mugore akaba ari nyir’Uruganda rukora ibinyobwa byitwa Dusangire Limited, akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri […]

Umudepite yavuze uko Ruto yasuzuguwe ku rugero atigeze abona

Abari bagiye kujyana nawe bavuze ko Visi Perezida William Ruto yamaze amasaha atanu n’igice ku kibuga cy’indege i Nairobi “asuzugurwa”, birangira abujijwe kujya mu ruzinduko bwite muri Uganda. Ku wa mbere nijoro, Ruto yari ayoboye itsinda ry’abantu umunani bari bagiye kurira indege bwite y’ubucuruzi kuri Wilson Airport mu mujyi wa Nairobi igiye i Kampala. Depite […]

Umujenerali wirukanwe na Ethiopia akaba ayizengereje bwa mbere yagize icyo atangaza

Umukuru w’inyeshyamba zo mu Karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, Gen Tsadkan Gebretensae, kuva yatangira kuyobora imirwano yagize icyo atangaza, yemeza ko bazakomeza kurwana kugeza hubahirijwe ibyo basaba kugira ngo agahenge kabeho. Gen Tsadkan Gebretensae, w’imyaka 68, yavuze ko izi nyeshyamba akuriye zishaka guhatira leta ya Ethiopia gukuraho uruzitiro rubuza imfashanyo n’abantu kwinjira muri […]

Nyagatare: Abakurikiranweho gukubita umunyamakuru baridegembya

Abantu babiri bakurikiranweho gukubita umunyamakuru wa Flash Fm i Nyagatare, Charles Ntirenganya, bemerewe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, kuburana bidegembya ku mpamvu z’uko batuye kandi batasibanganya ibimenyetso nk’uko byavuzwe n’urukiko. Urega yabwiye iki kinyamakuru ko kuri uyu wa 3 Kanama aribwo yagannye urukiko rwemeye kurekura Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, […]

Igitsina cye ntabwo nacyihanganira- Umugore avuga kuwo bari bagiye kubana

Umugore wo muri Ghana utameneykanye amazina, avuga ko bitari gushoboka ko akomeza kuguma ku mwanzuro wo kubana na Emmanuel kuko yabonye igitsina cye ari kinini bidasanzwe, akaba yabonye atacyihanganira. Uyu mugore yahuye na Emmanuel ku mbuga nkoranyambaga, bahujwe n’undi muntu, amwiyumvamo, bombi bemeranya ko babana. Mu gihe batari bagahuye na rimwe, bavuganye ku mashusho, uyu […]

U Rwanda rwatanze impapuro z’agaciro ka miliyoni $ 620

Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’Iburayi impampuro z’agaciro (Eurobonds) ziyihesha umwenda wa miliyoni $620, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’imari. Ni ubwa kabiri leta igurishije izi mpapuro kuri iri soko ry’abashoramari Iburayi, nyuma y’izo mu 2013 zayihesheje umwenda wa miliyoni $400 ugomba kwishyurwa bitarenze 2023. Izi mpapuro, ni amasezerano aha icyizere abashoramari bakaguriza leta imari […]

Umwe mu bana icyenda baherutse kuvuka yahawe izina ry’umwami

Halima CissĂ© n’umugabo we Abdelkader Arby bavuganye na RFI, bahishura ko umwe mu bana babo b’abahungu bamwise Mohammed VI, izina ry’Umwami wa Maroc. Ibi ngo ni uburyo bwo kumuha icyubahiro n’iki gihugu kuko abana babo, bavukiye mu mujyi wa Casablanca aho bakomeje kwitabwaho mu byuma (incubators/couveuses). Ari mu bitaro byigenga bya AĂŻn Borja, Madamu CissĂ©, […]

Umusore wiga ubuvuzi yahunze isomo asanze umurambo ari kwigiraho ari uw’umukunzi we

Enya Egbe, umunyeshuri wiga ubuvuzi muri Kaminuza ya Calabar muri Nigeria byabaye ngombwa ko ahunga agasohoka mu isomo rya ‘anatomie’ nyuma yo gushengurwa no kubona umurambo yari asabwe kwigaho. Uyu munyeshuri w’imyaka 26 aribuka neza ko kuwa kane nimugoroba mu myaka irindwi ishize muri University of Calabar ya Nigeria yari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be ku […]

IBUKA ivuga ko ititeguye gukorana n’ishyirahamwe ryiswe Igicumbi

Abanyarwanda batuye ku migabane y’Uburayi n’Amerika bamuritse ku mugaragaro ishyirahamwe, “Igicumbi: Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”, IBUKA ikavuga ko ititeguye gukorana naryo. Mu muhango wabereye kuri murandasi kuri icyi cyumweru, umuyobozi w’Igicumbi, Philippe Basabose, wigisha muri Kaminuza ya Memorial University muri Canada, yatangaje ko bazakorana n’andi mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umuryango […]