Uriya mushinga ukenewe gusubukurwa- Andrew Mwenda ku Rwanda na Uganda
Umusesenguzi muri politiki, umunyamakuru, Andrew M. Mwenda, avuga ko hakenewe abandi bantu bashoboye bajya ku kwiga neza uko umushinga wo kunoza umubano w’ u Rwanda na Uganda, wakongera kubyutswa ukaba mwiza. Mwenda kuri Twitter, yavuze ko imyaka 10 ishize bari bazahuye umubano w’u Rwanda na Uganda gusa ngo byongeye kuzamba. Asanga ariko abantu badakwiriye kujugunyayo […]
Gen Min Hlaing yigize Min. w’intebe, ashinja abamurwanya gukwirakwiza Covid19
Gen Min Aung Hlaing, wafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri ahiritse ubwari buriho muri Myanmar, yigize Minisitiri w’intebe anavuga ko abamurwanya bakwirakwiza Covid19 mu gihugu. Uyu mutegetsi kandi yongereye ubutegetsi bwo mu bihe bidasanzwe ubu bushobora kugeza mu kwezi kwa munani mu 2023. Mu ijambo ryamaze isaha imwe, Gen Min Aung Hlaing yasezeranyije gukoresha “amatora […]
Umwanzuro wavuye Ntungamo ku nka ziva mu Rwanda bitemewe
Abayobozi mu Karere ka Ntungamo, Rukiga, polisi n’igisirikare banzuye ko inka ziva mu Rwanda mu buryo butemewe, zizajya zigurishwa muri cyamunara. Inama yo kuwa 30 Nyakanga 2021, yarimo uyobora Ntungamo, George Bakunda, uwa Rukiga, Pulkeria Mwiine Muhindo, umuyobozi wa Batayo ya 19 muri UPDF, Lt Col Robert Nahamya n’abandi, bemeje ko ari kwifashisha cyamunara. Byemejwe […]
Covid yagiye mu cyaro, bya bindi abaturage bibwiraga ngo ni iyo mu mujyi babiveho- Min. Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko abaturage bakwiriye guhindura imyumvire ko Covid19 ari iyo mu mujyi kuko no mu cyaro bigaragara ko iriyo ku bwinshi. Min. Gatabazi yatangaje ibi kuri uyu wa 31 Nyakanga ubwo yagarukaga kuri bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’abaminsitiri yo kuwa 30 Nyakanga 2021. Ku ngingo y’abadohoka […]
Ali Kiba yakuyeho agahigo kari gafitwe na Diamond kuri Youtube
Umuhanzi wo muri Tanzania, Ali Kiba yakuyeho agahigo kari gafitwe na mukeba we, Diamond Platnumz, ko kuba indirimbo ye Jealous (ishyari) yarebwe n’abagera kuri miliyoni mu masaha 12. Diamond wari ufite ako gahigo, indirimbo ye Iyo, yarebwa na miliyoni mu masaha 13. Indirimbo ya Ali Kiba Jealous yayifatanyije n’Umunya-Nigeria, Mayorkun ikaba ari imwe mu zikunzwe […]
Umukobwa wagaragaye atwika amakayi n’ibitabo ‘afite ibibazo byihariye’
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko izakurikirana kandi igahana abanyeshuri bagaragaye mu mashusho bangiza bimwe mu bikoresho bigiragaho, nyuma yo kurangiza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021, harimo n’umukobwa utatangajwe amazina, watwikaga amakayi. Abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko bababajwe n’iyi myitwarire bamwe bakanabihuza n’uburere buke. Imbuga nkoranyambaga zirimo Watsapp, Facebook na twitter […]
Amashuri yo mu byiciro bitandukanye yahawe igihe cyo gutangiriraho

Minisiteri y’Uburezi (MINEDCU), yatanze amatariki atandukanye ku mashuri yo mu byiciro binyuranye ngo atangire amasomo. MINEDUC yatangaje ko amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira igihembwe cya 3 tariki ya 2 Kanama. Amashuri makuru azakomeza akore nk’ibisanzwe. Ayo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere 8 azafungura tariki 9 Kanama.
Israel irashinja Iran igitero ku bwato cyahitanye abari babutwaye
Israel yashinje Iran kuba ari iyo iri inyuma y’igitero ku bwato bw’ibitoro bwiciwemo abantu babiri mu bari babutwaye – Umwongereza n’Umunya-Romania (Roumanie). Ubwato MV Mercer Street, bukoreshwa na kompanyi ifite icyicaro i London ya Zodiac Maritime, bwari buri ku nkengero ya Oman mu nyanja ya Arabian Sea ubwo icyo gitero cyabaga ku wa kane. Iyo […]
Guma mu Rugo yavanweho, hashyirwaho amasaha yo gutaha kare

Inama y’abaminisititi yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida Kagame Paul, yanzuye ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere 8 ivuyeho gusa Gera mu Rugo iba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikarangira saa kumi za mu gitondo. Ibice byavuzwe haruguru byari muri Guma mu Rugo kuva […]
Iby’abadipolomate b’ u Rwanda birukanwe muri Afurika y’Epfo bazira inzoga bigeze he?
Igihugu cya Afurika y’Epfo muri Kamena 2021, cyatangaje ko cyirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 barimo ab’u Rwanda batamenyekanye umubare n’amazina, ibaryoza kugura inzoga nta misoro batswe, nyuma bo bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera. Iki gihugu cyatangaje ko iyi mikorere yagihombeje miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi. Abategetsi ba Afurika y’Epfo babwiye Sunday Independent ko ibi byatumye igihugu […]
Abemeye gufata urukingo muri USA bazajya bahabwa Frw ibihumbi 100
Perezida wa Amerika Joe Biden yasabye za leta gutanga $100 (agera ku 100,000Frw) ku bantu bashya bemeye gukingirwa Covid mu muhate wo kuzamura umubare w’abakingirwa kubera ubwandu buri kwiyongera. Biden yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri. Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza […]
Muzigurishe cyamunara cyangwa muzibage-Min. Rwamirama ku nka ziva mu Rwanda
Minisitiri wungirije w’iby’amatungo muri Uganda, Rtd Lt Col Bright Kanyontore Rwamirama, aherutse gusaba abategetsi kudahizanwa igihe bafashe inka zivuye mu Rwanda ziba zinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, asaba ko zabagwa cyangwa zikagurishwa muri cyamunara. Abategetsi n’abashinzwe umutekano muri Ntungamo bahagarukijwe n’inka zinjizwa muri Uganda zivuye mu Rwanda zigiye kugurishwa, bakavuga ko zinjira bitemewe n’amategeko, ibishobora […]
Min. Biruta ku bavuga ko RDF yatanguranwe na SADC kugera muri Mozambique
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo rusa n’urutanguranwa n’ibihugu bya SADC. Ibihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo banenze ukuntu ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique, bamwe ndetse bavuga ko rusa n’urwashatse gutanguranwa n’ingabo z’akarere za SADC bagomba guhurira muri Mozambique. Minisitiri Biruta yagize ati: […]
Umusore yasanzwe yapfuye mbere gato y’ubukwe bwe
Polisi mu Karere ka Masaka muri Uganda irashakisha ababa bishe uwitwa james Ddamulira, wo mu cyaro cya Kitanga muri Kabonera wishwe habura iminsi ine ngo akore ubukwe. James Ddamulira w’imyaka 47 yari kuzakora ubukwe kuwa 1 Kanama uyu mwaka gusa yasanzwe yapfuye, iruhande rwe hari inkweto ze, ishati n’ipantaro by’ubukwe byari kumwe n’icupa ry’inzoga ririmo […]
Umugabo yasanze ibuye rigura Frw miliyari 100 na miliyoni 732 mu isambu ye
Urwego rushinzwe iby’umutungo kamere muri Sri Lanka ruvuga ko umugabo utavuzwe amazina, ubwo yacukuraga iriba mu isambu ye, yageze ku ibuye ryitwa Sapphire rifite agaciro ka $ miliyoni 100 (Frw miliyari 100 na miliyoni 732). Gamage usanzwe acuruza imitako avuga ko yahamagawe n’umuturage wo mu gace ka Ratnapura, akamubwira ko abonye ibuye atazi. Abahanga bemeza […]
Haravugwa imirwano ikaze mu Karere ka Amhara muri Ethiopia
Haravugwa imirwano ikaze mu karere ka Amhara muri Ethiopia – iki kiba ari cyo kimenyetso cya vuba aha cyuko intambara yo mu karere ka Tigray ko mu majyaruguru irimo kwadukira n’uturere bihana imbibi. Abategetsi bo mu karere ka Amhara bavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia n’abasirikare bo muri aka karere bamaze igihe barwana n’inyeshyamba […]
Ubusinzi buraca ibintu mu banyeshuri bo muri UR i Huye
Bamwe mu baturage na ba Youth Volunteers baravuga ko batewe impungenge n’ubusinzi buri mu biga muri Kaminuza y’ u Rwanda, ishami rya Huye, cyane mu mwaka wa Mbere baba hanze, bari gukora ibirori, bagasinda bikomeye. Abaturage bavuga ko mu gihe bahanganye no kwirinda Covid19, bakaba bari no muri Guma mu Rugo, abanyeshuri ba UR cyane […]
Muhanga: Barataka Frw ijana bishyura buri munsi bavuga ko rihabwa gitifu
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bagurishiriza inzoga mu isanteri yo mu Rutongo, baravuga ko batazi irengero ry’amafaranga ijana batanga kuri buri jerekani buri munsi, bakavuga ko ayo atwarwa na Gitifu Nyandwi Maurice. Umwe mu baturage ntiyashatse ko amazina ye atangazwa, ngo ” batazanyirenza”, yabwiye […]
Ubutumwa bwa MC Kats ku isabukuru y’amavuko ya Fille Mutoni bwibajijweho
Umu-MC n’umunyamakuru, Edwin Katamba (MC Kats) ku munsi w’amavuko y’uwo babyaranye, yoherereje ubutumwa bwibajijweho n’abazi iby’umubano we na Fille Mutoni. Kuwa 25 Nyakanga, Fille Mutoni yagize isabukuru. Benshi mu bakunzi be bohereje ubutumwa ariko nyamukuru, hari hategerejwe ubwa Katamba byari bayvuzwe mbere ko batangiye kongera gusubirana. Ibi byari byateye impungenge bamwe bavuga ko agomba kwitondera […]
Umukobwa wo mu Buhinde yishwe n’abo mu muryango we ku bwo kwambara ipantaro
Mu cyumweru gishize, Neha Paswan w’imyaka 17 bivugwa ko yakubiswe kugeza apfuye n’abo mu muryango we mu majyaruguru y’Ubuhinde muri leta ya Uttar Pradesh kuko batishimiye ko yambaye ikoboyi. Nyina, Shakuntala Devi Paswan, yabwiye BBC Hindi ko umukobwa we yakubiswe inkoni bikomeye na sekuru na ba nyirarume nyuma y’impaka ku myambarire ye aho yari yabasuye […]
Tom Close yasabye abantu kureka kugirira ishyari Meddy
Umuhanzi akaba n’umuyobozi mu kigo cya Leta, Muyombo Thomas (Tom Close) avuga ko abumva bafitiye ishyari umuhanzi Ngabo Medard Jobert (Meddy) kubireka ahubwo bakamwigiraho kuko ngo weo ubwe ari isomo mu muziki nyarwanda. Hadutse urunturuntu cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo bamwe mu bahanzi bishongoraga kuri Meddy, abandi bamushinja kugura Views kuri Youtube ku ndirimbo ye […]
Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
Ikinyamakuru BBC kivuga ko hari abasirikare 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu Karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye. Ni mu gihe abandi ku Cyumweru no kuwa Mbere bari bahanganye n’inyeshyamba mu gace ka Awasse nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Mediafax. Kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe […]
Karasira yakatiwe iminsi 30
Urukiko rw’ibanze mu Mujyi wa Kigali rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi. Umucamanza yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha. Nyuma y’uko abamwunganira basabye ko arekurwa akajya kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, umucamanza yavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye kandi nta cyerekana ko yabikoze […]
Bataye isanduku ku bitaro bya Mulago bivugwa ko irimo umurambo ngo minisitiri yegure
Abaganga n’abaturage begereye Ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nyakanga baguye mu kantu ubwo babyukaga bagasanga isanduku yagenewe gushyingurwamo abana bikekwa ko irimo umurambo, iri mu muhanda rwagati ugana ku bitaro. Ibinyamakuru muri Uganda bivuga ko aba bantu bataramenyekana bakoze ibi mu kwigaragambya banga ko uwitwa Dr. Diana Atwiine yagarutse muri […]
Inkoni ivuna igufwa iri i Nyagatare irebanwe ijisho rya nyaryo
Kuwa 18 Nyakanga 2021, nibwo mu Rwanda hongeye kumvikana cyane umuco ukwiriye kwamaganwa wo gukubita abaturage bikozwe n’abayobozi batanduanye mu Karere ka Nyagatare. Aba ubusanzwe nsanga bakwiye kwitwa abategetsi cyangwa abatware bayobora nka bamwe muri ba burugumesitiri ba kera kuko kuyobora no gutegeka ari inshinga zose ziri mu mbundo ariko zisobanura ibikorwa bibiri bitandukanye. Kuri […]
Uwari Lt muri polisi mu Rwanda ari mu Bubiligi aho asigaye yitwa ikimashini
John Simbaburanga wahoze muri Polisi y’u Rwanda ku ipeti rya Inspector of Police (IP), hari amakuru ko asigaye aba mu nkambi yo mu Bubiligi aho akora imirimo y’ingufu ituma bamwita Ikimashini. Mu gihe we avuga ko aba muri Afurika y’Epfo, KT Press ivuga ko yamenye ko aba mu gisa n’inkambi ya gisirikare ya Arendonk muri […]
Umunyamakuru na mudugudu mu rukiko i Nyagatare
BWIZA yamenye amakuru ko umunyamakuru Charles Ntirenganya wa Flash FM i Nyagatare, muri iki cyumweru azitabira urubanza aregamo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo, mu Murenge wa karangazi, Sam Kalisa, ukekwaho kumukubita ubwo yari mu kazi. Umwe mu bantu ba hafi ba Ntirenganya, yahaye amakuru BWIZA ko Mudugudu Kalisa we n’undi mugabo witwa […]
Ingumi zavugije ubuhuha hagati ya Chameleone na Ragga Dee
Amakofe n’imigeri byavugije ubuhuha hagati y’umuhanzi Dr Jose Chameleone na Ragga Dee bapfa amafaranga yari yatanzwe na murumuna wa Museveni, Gen Caleb Akandwaho uzwi nka Salim Saleh Rufu mu Karere ka Gulu muri Uganda. Amakuru ari mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko Oyagala Kashi (Ragga Dee) yarwanye na Chameleone kuwa Gatandatu kuwa 24 Nyakanga […]
Mugisha Moise yavuze uruvagusenya yahuye narwo i Tokyo
Ku wa Gatandatu ku gicamunsi abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda barimo bareba imikino ya Olempike ngo barebe ko Mugisha MoĂŻse yakora amateka, ariko isiganwa rigeze hagati agira atya arabura, ibintu yasobanuye ubwe bwite. Isiganwa rirangiye ni bwo abari bategereje bamenye ko Mugisha MoĂŻse yakoze impanuka bageze kuri 140Km ntabashe gukomeza. Mugisha w’imyaka 24, ni we […]
Ubwoko butazwi bwa Covid19 bwabonetse mu Rwanda
Mu bipimo 242 byo gushaka amoko ya Covid19 ari mu Rwanda habonetsemo ubwoko butazwi bw’iyi virus buri ku kigero cya 5.4%, nk’uko Imibare iva muri Minisiteri y’Ubuzima ibyerekana. Ubwoko bwiganje cyane ni Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, iri ku gipimo cya 56.6%, nk’uko Minisitiri Dr Daniel Ngamije yabivuze mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda. […]
Gatsibo: Abashumba bakubise ibuye umworozi rigera mu bwonko
Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Kabarore, Umudugudu wa Bihinga, uwitwa Karangwa Augustin uzwi Ku izina rya Ruhugafu uri mu kigero cy’imyaka nka mirongo ine (40) yishwe n’abashumba bamukubise ibuye mu mutwe bakaritebeza mu bwonko. Umubyeyi witwa Uwanziga Flora yavuze ko uyu mugabo wishwe n’abashumba yari Se wabo, Icyo bapfaga atakizi ariko […]
Perezida wa Tunisia yirukanye min. w’intebe, ahagarika inteko
Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’intebe, Hichem Mechichi, ndetse aba ahagaritse inteko ishingamategeko, nyuma yuko imyigaragambyo irimo urugomo yadutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Abigaragambya babarirwa mu bihumbi, barakajwe n’uko guverinoma irimo kwitwara ku cyorezo cya Covid-19, ku cyumweru biraye mu mihanda, banakozanyaho na polisi. Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe […]
RDF yafunguye imiryango ku bashaka kuyinjiramo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyafunguye imiryango ku bashaka kucyinjiramo muri uyu mwaka nk’uko itangazo cyashyize hanze ribivuga. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
RDF yifashe ku bijyanye n’imibare y’abaguye mu irasana ryayihuje n’inyeshyamba muri Mozambique
Igisirikare cy’ u Rwanda, Rwanda Defence Forces (RDF), cyemeje ko koko cyahanganye n’inyeshyamba muri Mozambique gusa cyirinze kuvuga ku mibare y’abaguye muri iyo mirwano. Kuwa 9 na 10 Nyakanga u Rwanda rwohereje abasirikare bagera ku gihumbi kugira ngo bahashye inyeshyamba zazonze Intara ya Cabo Delgado. Bimwe mu binyamakuru byavuze ko abasirikare ba RDF kuwa 20 […]
Abantu 19 batagira indagamuntu basanzwe mu rwuri i Nyagatare bahamaze umwaka n’igice
Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga. Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, […]
Ntiyamira yasabye guhagarika kuba padiri akarongora
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo. Mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze […]
Harimo ‘risques’ n’ibyiza- Sematumba wo muri ICG ku kohereza RDF muri Mozambique
Umusesenguzi wa politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari wo mu ishyirahamwe International Crisis Group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko kohereza ingabo z’u Rwanda 1,000 muri Mozambique birimo ibyago (risques/risks) n’ibyiza ku bihugu byombi. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho zatangiye kurasana n’abarwanyi zagiye guhashya muri icyo gihugu. Sematumba yabwiye BBC ko harimo ibyiza n’ibyago […]
Min. w’Intebe wa Uganda avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’aho hari umuntu atavuga amazina bwavanye i Kampala, akajya iwe Kakumiro gutanga ubutumbwa bwo kumutera ubwoba. Kuwa Gatanu, mu kiganiro n’abanyamakuru, Nabbanja yavuze ko ” Iyo ntumwa yegrereye musaza wanjye aho akorera iramubza ngo uriya mugore ashaka iki? Niba umuntu ashobora […]
Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamiko ruherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rwamiko, Akagari ka Kigabiro, bamwe mu barimu bakorera bavuga ko babangamiwe n’umuyobozi w’ikigo ubita ibyihebe igihe baba bashatse kugaragaza ibitekerezo byabo cyane ku ngingo y’akazu mu buyobozi bwarwo. Abantu ba hafi bazi iki kigo mu myaka 10 ishize, ikinyamakuru Inkanga kivuga ko […]
Ni ukunenga uruganda rukora imodoka mu gihe umushoferi wasinze akoze impanuka- Abakoze Pegasus
Kompanyi yo muri Israel ikora ikanacuruza ‘software’ (logiciel) ya Pegasus ivugwaho gukoreshwa mu butasi bwo kwinjira muri telefone z’abantu b’inzirakarengane, ivuga ko kuyibishyiraho ari nko “kunenga uruganda rukora imodoka mu gihe umushoferi wasinze ayikoresheje impanuka”. NSO Group irimo kunengwa mu mahanga, nyuma yuko abanyamakuru babonye urutonde ruvugwa ko ruriho abantu bagambiriwe gukorwaho ubutasi, barimo impirimbanyi, […]
Umugabo yahunze urugo akimara kubona umubare w’abana umugore we abyaye
Umugabo wo mu gace ka Anai-Okii mu Karere ka Lira muri Uganda, Nelson Oculu, w’imyaka 50, yahunze urugo rwe akimara kubona ko umugore we abyaye abana batatu inshuro imwe. Ibi byabaye kuwa Kabiri akimara kumva amakuru ko abo bana b’abahungu bavutse. Umugore we, Catherine Akello w’imyaka 42, avuga ko ” Nkiva kwa muganga nasanze hafunze, […]
Dr Kayumba yikomye MTN Rwanda ngo nimero ye hari ibyo bayikoze
Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, Dr Christopher Kayumba, yabajije kuri Twitter MTN Rwanda impamvu nimero ye iyo ihamagaye, hari indi nimero bigira aho ihurira n’icyo gikorwa, we avuga ko atazi.” Dr Kayumba yavuze ngo ” Kuri MTN Rwanda, kuki telefoni yanjye inyereka ko iyo mpamagaye bihuzwa na nimero +250-781755645179? Nabimenye ari uko nkoresheje kode *#62#. […]
Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Mujyi wa Musanze
Mu gicuku kinishye mu bice byegereye ahitwa Nyamagumba na Kabaya mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, humvikanye urusaku rw’amasasu, gusa ntiharamenyekana icyaba cyabiteye n’abayarashe. Bamwe mu baturage bavuganye na BWIZA bavuga ko ntacyo bakeka cyaba cyabaye inkomoko y’ayo masasu gusa bakavuga ko bayumvise gutyo mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22 Nyakanga 2021. […]
Menya akayabo kishyurwa kuri ‘software’ y’intasi yitwa Pegasus u Rwanda ruvugwaho gukoresha
Ubutasi kuri telephone ngendanwa bwongeye kuvugwa muri iyi minsi ko bukorwa na za leta zimwe na zimwe, igiciro cyabwo gishobora kugera kuri miliyoni 1$ kugira ngo ikoreshwe muri telephone 10 gusa, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times. Amnesty International iherutse gutangaza amakuru mashya y’abantu batandukanye Pegasus yinjijwe muri telephone zabo, cyangwa yagerageje kwinjizwamo hagamijwe kubaneka. […]
Abapfiriye mu midugararo yatewe n’ifungwa rya Zuma barenze 270
Umubare w’abamaze gutangazwa ko bapfiriye mu rugomo rwakurikiye ifungwa ry’uwari Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, wazamutse ugera ku bantu 276. Ibikorwa by’ubucuruzi bibarirwa mu bihumbi na byo byarasahuwe mu midugararo ahanini yibasiye intara ebyiri za KwaZulu-Natal na Gauteng. Rwabaye urugomo rwo ku kigero kitari cyarigeze kibaho muri Afurika y’epfo ya nyuma y’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba […]
Gusabira Umunyarwanda kwirukanwa mu kazi katamunaniye ni akarengane- Lion Manzi ku kibazo cya Tierra
Umu-MC akaba n’umuhanzi w’imyemerere ya Kirasita, Lionel Manzi, yamaganye abasaba ko Kapiteni w’Amavubi mu bagore mu mukino wa Baskeball, Tierra Monay Henderson, yakwirukanwa kuko yagaragaje ko akunda abo bahuje igitsina. Tierra kuwa 21 Gicurasi 2021 abinyujije kuri instagram, yaterewe ivi, asabwa n’uwitwa Amanda kuzamubera uwo bazabana ibihe byose. Na we yavuze yego. Hari ababyamaganye, bavuga […]
Umucamanza yakubitiwe imbere ya Green Hills
Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Buganda Road, Gladys Kamasanyu ku wa Gatandatu yakubiswe n’amabandi atazwi ubwo yari ageze imbere y’ishuri rya Green Hills ubu akaba ari mu bitaro bya International Hospital Kampala (IHK) i Namuwongo. Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Luke Owoyesigire, avuga ko Kamasanyu yakubiswe ahagana saa tanu ubwo yari amaze guparika, amabandi agahita amukubita, […]
Freeman Mbowe wa CHADEMA yatawe muri yombi
Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa. Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z’iri shyaka rye, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga. Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station […]
Arabia Saoudite yahaye abasore za miliyoni ngo barongore
Igikomangoma cya Arabia Saoudite, Muhammad Bin Salman, yaciye iteka ko miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (Frw hafi miliyari) ihabwa urubyiruko rugera kuri 200 kugira ngo rubashe gukora ubukwe. Ikinyamakuru cya leta kivuga ko itangazo ryemeza itangwa ry’ayo mafaranga ryasohotse ku Cyumweru. Kivuga ko ayo mafaranga azahabwa abakobwa n’bahungu bo muri icyo gihugu. Ibi ngo bigamije […]
Umukobwa wa Rusesabagina mu mvugo ikakaye ku kuba telefoni ye yaba yarinjiriwe n’u Rwanda
Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, avuga ko ari nk’igitutsi, bibi bihagije, gukora mu gikomere, nyuma y’aho hari amakuru yagiye hanze ko na we yakoreshejweho ‘software’ ya Pegasus mu gukora ubutasi kubera umuhate we mu gushaka uko Se, Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda yarekurwa. Uyu mukobwa ari imbere mu bahirimbanira ko Se arekurwa, telephone ye […]
Depite Nambooze yaburiye Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda
Umudepite mu Nteko ya uganda uhagarariye Municipaliti ya Mukono, Betty Nambooze Bakireke, yaburiye Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, ko agomba kwitondera abantu bamwe avuga ko bashaka kumushyira hasi. Nambooze avuga ko Fille yagarukana igitinyiro cye mu muziki mu gihe “Yakwitonda akaguma kure y’abantu bashaka gusenya akazi ke n’ubuzima bwe.” Amagambo ya Nambooze […]
Umumotari yatunguye uwo yatwaraga buri munsi muri ibi bihe bya Guma mu Rugo kuko yari atamuherutse
Umumotari utamenyekanye amazina yatunguye umukiliya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri Uganda, amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk’ibisanzwe. Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y’ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye. Uyu mukobwa avuga ko ” Maze igihe ntakora, mbona umumotari […]
Burera: Abantu 70 basanzwe mu rugo rwa mudugudu mu bukwe bakavuga ko bumva Covid19 itazagera iwabo
Mu karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Gisizi ahitwa Nyagasozi, hafatiwe umukuru w’Umudugudu witwa Habyarimana Emmanuel yakoresheje igisa n’ubukwe, aho mu rugo rwe hari hateraniye abantu barenga 70. Ubwo inzego z’ubuyobozi zageraga iwe, hafashwe abantu 31 barimo abagore 28 n’abagabo 3 abandi biriruka nk’uko RBA ibitangaza. Abaturage bafashwe bitabiriye ibi birori, bavuga […]
Umugore yamennye ijisho umugabo we ku munsi w’ubukwe agikubita amaso igitsina cye
Umugabo witwa Mnombo Madyibi w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka muri Afurika y’Epfo yahuye n’uruvagusenya nyuma yuko amenywe ijisho n’umugeni we yari yarongoye ku munsi w’ubukwe bwabo amuziza ubunini bw’igitsina cye amubwira ko atashobora kukihanganira. Nyuma yo gushyingirwa akiri isugi, umugeni wo muri Afurika y’Epfo yatunguwe no gusanga umugabo we afite igitsina kinini byatumye barwanira mu buriri […]
Abajura bahanuye indege y’intambara ya Nigeria

Abajura bo muri Nigeria bahanuye indege y’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere, ibintu byakumvikana nka filimi. Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko umupilote w’iyo ndege yari amaze gusoza igitero ku bashimusi ubwo yatangiraga kuraswaho muri iyo ndege. Lt Abayomi Dairo wari uyitwaye, BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko yaturumbutse mu ndege akoresha “uburyo […]
Dore ibimenyetso byakwereka ko wanduye ubwoko bushya bwa Covid19 bwa Delta
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyashyize hanze ibimenyetso bishobora kwereka umuntu ko yanduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta. RBC ivuga ko ibyo bimenyetso ari: Gucibwamo ??Isesemi no kuruka ??Kubabara imikaya ??Kubabara cyane umutwe ??Gucika intege ??Ibicurane ??Kumagara mu muhogo RBC igira inama uwo ari we wese ubonye ibi ibimenyetso kwihutira kujya kwa muganga, akipimisha. […]
Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
Habaye rwaserera, ibipfunsi bivuza ubuhuha kuwa Gatandatu ubwo Abel Bizimana uyobora Akarere ka Kisoro, yatanaga mu mitwe n’abajyanama babiri b’akarere ayoboye biturutse ku kutumvikana kwabereye muri imwe muri hoteli iri i Kisoro. Imirwano yatangiye iri hagati y’umujyanama witwa James Agaba na mugenzi we, Alex Ndayambaje nyuma na Meya Bizimana abyinjiramo, ruhana inkoyoyo. Abari bahari nk’uko […]
Umwamikazi Elizabeth yashimiye Umunyarwanda Mutoni
Umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth, yashimiye, Umunyarwanda witwa Jean d’Amour Mutoni wo mu Rwanda kubera uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu mu byo akora. Hari mu kiganiro Umwamikazi Elizabeth mu cyumweru gishize yagiranye n’abantu batanu b’urubyiruko bari mu bigeze guhabwa amashimwe atanga azwi nka Queen’s Leader’s Award. Mu 2012, Jean d’Amour Mutoni afatanyije na Alphonse Rugigana, bashinze ikigo […]
Guma mu Rugo si ukujya ku irembo- CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda (RNP), CP John Bosco Kabera avuga ko hari abantu bari guhagarara ku irembo kandi basabwa kuba mu rugo iwabo. Afande Kabera avuga ko uretse n’abajya ku irembo, hari abagendagenda mu Isibo no mu mudugudu n’ahandi bameze nk’abatembera. Mu kiganiro na Ukwezi TV ati ” Guma mu Rugo nyine ni […]
Kenya: Abasaga 13 bapfuye barimo abaje gusahura esansi aho ikamyo yaguye
Abantu batari munsi ya 13 bapfuye nyuma yuko ku wa Gatandatu mu ijoro, imodoka y’ikamyo itwaye esansi ibirindutse igashya mu burengerazuba bwa Kenya. Amakuru avuga ko iyo kamyo yakoze impanuka ubwo umushoferi wayo yageragezaga kwirinda kugongana n’indi kamyo mu muhanda ugendwa cyane hagati ya Kisumu na Busia. Abantu bihutiye kugera ahabereye impanuka bitwaje amajerikani ngo […]