Nyagatare: Umunyamakuru wa Flash FM yakubiswe na mudugudu n’insoresore ze ajya ku bitaro

Umunyamakuru wa Radiyo Flash FM, Charles Ntirenyanya, aravuga ko yakubiswe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, BWIZA yamenye ko yitwa Sam Kalisa, wari kumwe n’abasore batatu bitwaje inkoni, bituma ajya kwa muganga. Ntirenganya uri kuvuga ijwi riri hasi cyane kubera inkoni avuga ko yakubiswe na Mudugudu Sam, mu gatuza, yatangarije […]

Uko Papa Sava yatsindiye televiziyo bakayimwambura

Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko, Papa Sava, Sekaganda n’andi mazina, avuga ko yigeze gutsindira ibihembo birimo televiziyo ariko aho yigaga bakayimwambura kuko iwabo nta mashanyarazi yabagayo. Uyu mugabo w’ i Kiyanza mu Karere ka Rulindo avuga ko ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye, yahatanye mu irushanwa ry’imivugo ariko bimwe mu bihembo bye ntiyabibona. Yoherejwe kwiga i […]

Rubavu: Abagore bigabye mu rugo rwa mugenzi wabo basahura igitanda, matela n’isaso

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu utashatse ko amazina ye amenyekana yahaye amakuru BWIZA ko hari abagore bigabye mu rugo rwa mugenzi wabo basahura imwe mu mitungo ye irimo igitanda, matela yewe ntibasiga n’isaso yacyo. Avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Kitarimwa, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba kuwa 16 Nyakanga 2021. Yabanje […]

Abanyeshuri b’ i Kabgayi bakurikiranweho kwandika ku ifoto ya Perezida Kagame ngo ‘ RIP’ n’ibishegu ku ya madamu we

Abanyeshuri bane bo ku Ishuri rya Kabgayi A riri mu Karere ka Muhanga, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo igishingiye ku kuba baranditse ijambo R.I.P (Rest In Peace) ku ifoto ya Perezida Paul Kagame n’andi magambo y’urukozasoni ku ya Madamu we. Aba bana bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo: Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, […]

Ibiri kubera hano byarateguwe- Perezida Ramaphosa

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko urugomo rwibasiye iki gihugu rwari rwarateguwe mbere, avuga ko ibi ari igitero cyagabwe kuri demokarasi. Mu ruzinduko Ramaphosa yagiriye mu ntara ya KwaZulu-Natal aho Zuma avuka hakaba ari na ryo zingiro ry’uru rugomo – yagize ati: “Biragaragara neza ko ibi bikorwa byose by’imidugararo no gusahura byashishikarijwe, hari abantu […]

Musanze: Ibibazo uruhuri mu bana bari mu miryango irwaye Coronavirus

Abana bari mu miryango irimo abarwariye cyangwa abakiriye Coronavirus mu ngo zo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ababyeyi babo bavuga ko bari mu bibazo by’ubukene bukabije, butuma bahura n’inzara no kubura iby’ibanze byo kugaburira abana bitewe n’uko babuze aho bakura ubushobozi. BWIZA yasuye abatuye mu […]

Rutsiro: Umugabo yakubise umugore we aramwica

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita uwo bashakanye bikamuviramo urupfu. Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye mu gitondo cyo kuri wa kabiri, tariki 14 Nyakanga, ubwo yagwaga mu Bitaro bya Gisenyi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko abakekwaho iki cyaha bahise bafungwa. Ati “Hafashwe abagabo babiri […]

Miliyoni 7 ntazo nabona bazakore icyo bashaka-Umugore wafunzwe azira umugabo we i Kansi

Hari amakuru ko kuwa kuva kuwa 13 Nyakanga 2021, umugore witwa Appolinarie Dukunde yafungiwe mu Biro by’Umurenge wa kansi mu Karere ka Gisagara, asaba gusubiza Frw miliyoni zirindwi bivugwa ko zanyerejwe n’umugabo we. Dukunde nk’uko intabaza yakozwe na Eric Bagiruwubusa wa VOA kuri Twitter, yarafunzwe ngo asubize amafaranga ya koperative KOPAJEKA mu gihe we atayibarizwamo. […]

Ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka-Gaby Kamanzi w’imyaka 40

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi, uzwi ku izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo kuko igihe kitaragera ku myaka ye 40 y’amavuko. KT Press ivuga ko ubwo yari mu kiganiro ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, umwe mu bakurikiye ikiganiro yari amubajije igihe ateganya kuba […]

Mu bayobozi bakuru ba ADF harimo abava mu Rwanda-Uwafashwe

latest02-pix-data.jpg

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko bamwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za ADF zisigaye zigendera ku mahame ya kiyisilamu, harimo n’abava mu Rwanda. Mu nkuru ya AFP, yavuganye n’abantu babiri; Arafat na Moshoud, amazina yabo yarahinduwe. Berekanwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) kivuga ko cyabafatiye i Beni akaba ari naho bafungiwe na polisi. Aba babiri ni […]

Igisubizo cya Gatabazi ku kizakorwa igihe Guma mu Rugo yashyizweho ntacyo izaba yatanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko ubwiyongere nibukomeza kwiyongera Guma mu Rugo izongerwa, gusa ngo iki cyemezo kizagendera ku mibare izaba ihari nyuma y’iminsi 10 yatanzwe. Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gatabazi avuga ko kugira ngo hatabaho indi Guma mu Rugo bizagenwa n’imyitwarire y’abaturage. Ati ” Guma mu Rugo ishyirwaho ari uko […]

Fille Mutoni muri gym ngo asubirane na MC Kats

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni aragaruka ku nkuru zavuzwe ko ysubiye mu nzu y’imyitozo (gym), kugira ngo asubirane n’uwari umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats. Hari amakuru ko Fille ashaka gusubirana na Katamba gusa ngo akaba yabanje kujya muri gym ngo yiyiteho, nihagira ikibazo kivuka, azirwaneho. Katamba aravugwaho kuba mu […]

60% by’abandura COVID19 mu Rwanda baba bafite virus nshya ya Delta- Dr Mpunga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko ibipimo bifatwa bigaragaraza ko 60% baba baranduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Delta. Mu makuru ya Radiyo Rwanda, muganga Mpunga yavuze ko ” ibipimo bifitwa bigaragaza ko 60% by’abandura COVID19 baba bafite ubwoko bushya bwa Delta.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yari […]

Abanyeshuri basaga 600 ntibitabiriye ibizamini bisoza abanza mu majyaruguru honyine

Nyuma y’umunsi umwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda batangiye ibizamini bya Leta, mu ntara y’amajyaruguru habarurwaga abana basaga 600 batitabiriye ikizamini nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini, Bahati Bernard. Uyu muyobozi ntiyatangaje impamvu aba bana batitabiriye ibizamini cyakora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko “bacyegeranya imibare yabatitabiriye mu gihugu hose ko imibare rusange n’impamvu […]

Rwamagana: Umugabo yamennye urwagwa kuri gitifu umugore we arafungwa

Umugabo yamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, nyuma hafatwa umugore we aba ari we ufungwa. Ku wa 24 Kamena 2021, ni bwo Gitifu Habineza Jean Claude, yamenweho indobo y’urwangwa ari mu kazi. KT itangaza ko nyiri urugo yahise atoroka umugore aba ari we ufatwa […]

Naraguhunze ushaka kunyica, none ngusange bimarire iki?-Umunyarwanda mu nkambi ya Kakuma

Umunyarwandakazi uba mu Nkambi ya Kakuma iri mu Burengerazuba bwa Kenya, avuga ko atifuza kugaruka mu Rwanda cyane ko ngo hari ibyo yahunze bitarakemuka birimo no guhitana ubuzima bwe. Uyu utatangaje amazina ye, ntiyabwiye BBC abashatse kumuhitana mbere yo guhunga u Rwanda gusa avuga ko atazahagaruka. Abajijwe ku kuba Leta ya Kenya iteganya gufunga inkambi […]

Ngomirakiza Elie wa CNL yishwe

Ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta mu Burundi rivuga ko uwari arihagarariye muri Komini Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura yishwe. Itangazo rya CNL, BBC yabonye rivuga ko Ngomirakiza Elie yatawe muri yombi kuwa 9 Nyakanga ajyanwa ahantu hatazwi. CNL ivuga ko nta rwego bireba itagezeho ariko bikaba ntacyo byatanze. Kuri ubu nta kanunu barabona, ingingo […]

Pasiteri w’imyaka 61 mu Nkuru Nziza aravugwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 12

Pasiteri Nkurikiye Emmanuel wo mu Itorero Inkuru Nziza aravugwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Tariki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo Pasiteri Nkurikiye Emmanuel w’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyina w’umwana w’imyaka 12 y’amavuko bicyekwa ko yasambanyije. Umwe mubo mu muryango wa […]

Jali: Umugabo yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Umugabo witwa Mpamira Marcel mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Nyakanga yasanzwe mu giti yapfiriye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo. Aya makuru akaba yamenyekanye ubwo abakorana na nyakwigendera bakomeje kumushaka ku murongo wa telefoni ngendanwa bakamubura, bizakurangira asanzwe mu giti amanitsemo yapfuye. Mpamira yari yubatse afite umugore n’abana 6, yari asanzwe ari […]

Eddy Kenzo ‘yateye inda’ umukobwa w’umuherwe ukorera mu Rwanda

Hari amakuru ko umuhanzi Eddy Kenzo yamaze gutera inda umukobwa wa nyiri Azam witwa Bellinda Myra Bhakresa bakundanye muri iki gihe. Amakuru ava mu nshuti za hafi za Myra, uyu atwite inda y’amezi atanu, akaba yiteguye kubyarira Eddy Kenzo. Ikinyamakuru CelebPatrol cyo cyemeza ko ayo makuru ari impamo 100%. Impande zombi nta n’umwe uragira icyo […]

Afurika y’Epfo: Abapfa bakomeje kwiyongera kubera ifungwa rya Zuma

Umubare w’abamaze gupfa muri Afurika y’epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by’igihugu nyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma. Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k’ubucuruzi k’i Soweto. BBC yafashe amashusho y’umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa […]

Hagiye gutangizwa uburyo bushya buzatuma buri muntu abasha kwipima Coronavirus

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana avuga ko vuba aha hagiye gutangira uburyo bushya buzatuma umuntu wese abasha kwipima akamenya niba atanduye COVID19. Muganga Nsanzimana avuga ko ubu buryo buzaba buhendutse kandi bugatanga igisubizo vuba. Ubu buryo bwitezweho kuzajya butanga igisubizo mu gihe cy’umunota umwe. Aya makuru aje mu gihe […]

Umugabo yituye hasi kubera inzara muri gare i Kampala (Video)

Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Kawalaata yituye hasi ubwo yari muri gare nshya ya i Kampala mu bikekwa ko ari inzara yabiteye. Bagenzi be bagerageje kumuhembura bamuha amata ariko biba iby’ubusa. Bavuga ko yari asanzwe atunzwe no gutwara imizigo y’abantu, ubu bikaba bitagishoboka kuko igihugu kiri muri Guma mu Rugo. Croix-Rouge yihutanye imbangukiragutabara ngo imwihutane […]

Abadepite b’aba-Demukarate bari guhunga Leta ya Texas

Abadepite bo mu Ishyaka ry’Abademukarate mu Nteko ishinga amategeko ya Texas, bavuye muri iyo ntara ku bwinshi mu rwego rwo kunaniza, abarepubulikani ngo batemeza itegeko rikumira abantu mu matora muri iyo ntara. Icyemezo cy’aba badepite nk’uko bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bivuga, kizatuma ibikorwa by’inteko biba bihagaze igihe gito kuko bisaba 2/3 ngo itegeko ritorwe. Ku […]

Umugore w’umuzungu yakoze igikorwa gitangaje ku ifoto ya Rashford utorohewe n’ivangura

Umugore w’uruhu rwera yagaragaye ahisha ibitutsi n’amagambo y’irondaruhu yari yanditswe ku ifoto ya Marcus Rashford, rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’Abangereza, utorohewe n’irondaruhu muri ibi bihe. Rashford, Bukayo Saka na Jadon Sancho ntiborohewe n’ivangura nyuma yo guhusha penaliti ku mukino wa nyuma wahuje Abongereza n’ u Butaliyani. Rashford yari afite ifoto mu Mujyi wa Manchester, […]

Umusore wacururizaga muri GOICO i Musanze yaguye mu mpanuka ajya i Kigali

Umwe mu basore bivugwa ko basanzwe bacururiza imyenda mu isoko rya GOICO mu Karere ka Musanze yaguye mu mpanuka BWIZA yamenye ko yabereye ahitwa kuri Mukinga, mu muhanda uva i Musanze werekeza i Kigali. BWIZA yamenye amakuru ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga, ubwo ivatiri yari imutwaye, yagonze […]

Hafashwe umugabo ukekwaho kurunguruka, agafotora abagore bari koga

Polisi mu Karere ka Iganga muri Uganda, bafashe umugabo ukekwaho kwinjira mu ngo z’abaturage, arunguruka abagore bari kwiyuhagira. Uyu utuye mu cyaro cya Nkatu nk’uko abaturage babwiye Daily Monitor, yafotoraga ayo mafoto mu rwego rwo kugira ngo azamure ubushake bwo gutera akabariro. Ayo mafoto yayifashishaga mu kongera ubushake agirira umugore we mu buriri. Muzamiru Ndoga, […]

Rukera w’imyaka 99 yaciwe umutwe, amaguru n’amaboko n’abana be barabitwara

Polisi ya Tanzania mu Ntara ya Kagera yataye muri yombi abavandimwe batatu bakurikiranweho kwica nyina witwa Flazia Rukera w’imyaka 99 bamuziza ko yaba ari umurozi. Aba basanzwe batuye mu Cyaro cya Mkombozi, mu Karere ka Kyerwa muri Kagera, uwo bishe ari nyina ubabyara. Bamuciye umutwe, amaguru n’amaboko, barangije barabitwara. Umuyobozi wa Polisi muri Kagera, RPC […]

Wagira ngo Kayumba yafashe bugwate Afurika y’Epfo- Depite Ruku Rwabyoma

Umudepite mu nteko y’u Rwanda, John Ruku-Rwabyoma, avuga ko Kayumba Faustin Nyamwasa yafatwa nk’ipfundo ryatumye igihugu cye kibana nabi na Afurika y’Epfo mu byo we yagereranyije n’aho harimo gufata bugwate. Iyi ntumwa ya rubanda yatangarije The Eastafrican ko Kayumba wabaye umugaba mukuru w’ingabo mu Rwanda, ari we pfundo ry’ibibazo byagiye bituma habaho kurebana nabi hagati […]

Inkuba yishe 11 bari bahugiye mu kwifata ‘selfie’ mu Buhinde

Inkuba yakubise yica abantu 11 abandi benshi barakomeraka ku cyumweru mu mujyi wa Jaipur mu majyaruguru y’Ubuhinde. Abo yakubise barimo bafata ‘selfie’ mu mvura bari ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ahantu hakurura abakerarugendo benshi. Abagera kuri 27 bari ku munara w’iyi nzu ubwo byabaga bamwe muri bo bivugwa […]

Melita yishe mukuru we wanze ko aryamana n’umugore we

Polisi mu Mujyi wa Arusha yafshe uwitwa Melita Ndaletyani utuye ahitwa Noondoto mu Karere ka Longido kubwo gukekwaho kwica mukuru we, Kiseri Ndaletyani bapfa umugore. Polisi ivuga ko yamukatishije ikintu gityaye ku ijosi nyuma y’aho Melita yashakaga gusambanya umugore wa mukuru we, undi akamubera ibamba. Komanda wa Polisi i Arusha, Justine Masejo, avuga ko ibi […]

Habimana w’imyaka 15 yiciwe i Londres mu Bwongereza

Tamim Ian Habimana ufite ababyeyi b’Abarundi ni umwe mu bana babiri bishwe batewe ibyuma ku wa mbere, amazina yabo ubu yatangajwe na polisi y’i Londres. Habimana w’imyaka 15, yasogoswe icyuma rimwe ku muhanda Woolwich New Road, mu karere ka Woolwich mu majyepfo ya London, ku wa mbere saa kumi n’imwe na 25 z’umugoroba (17h25). Abapolisi […]

Imwe muri koridoro za Down Town yafunzwe

Umujyi wa Kigali ku gicamunsi, wafunze koridoro (corridor) imwe y’ahazwi nka Downtown irimo imiryango 22 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni nyuma y’aho hagaragaraga ubucucike bukabije no kutubahiriza 50% isabwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus nk’uko RBA yabitangaje. Umujyi wa Kigali uvuga ko ubuyobozi bw’iyi nyubako y’ubucuruzi bukomeje kugaragaza […]

Abanyarwanda basaga 10 bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba

e5xbkd-weaewuny.jpg

Abanyarwanda 11 bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye muri Uganda, bajugunywe na Uganda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021. Muri aba harimo abagabo 10 n’umugore umwe, bakaba bagejejwe i Kagitumba saa saba z’amanywa. Aba Banyarwanda uko ari 11 baje bakurikira abandi 17 birukanwe n’igihugu […]

Mushi yishe nyina amunogoramo amaso

Meya wa Moshi, Said Mtanda, atangaza ko umukobwa wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye witwa Marietha Mushi utuye ahitwa Kibosho, mu karere ayoboye, yishe nyina nyuma akamukuramo amaso ku mpamvu bagiperereza. Mtanda avuga ko uyu mukobwa yabanje kuniga nyina akoresheje ishuka, nyuma akamukubita ikintu kiremereye mu mutwe, akamukuramo amaso. Mu kiganiro n’abanyamakuru Meya Mtanda […]

Video: Umupolisi wo mu muhanda yakuwe telefoni ku gutwi n’abari kuri moto

Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic police officer) mu Mujyi wa Nairobi, yapapuwe telefoni n’umwe mu bantu batatu bari batwaye moto, asigara amanjiriwe. Video iri ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umupolisi uri mu kazi ari kuvugira kuri telefoni ayishyize ku gutwi, abandi bantu batatu, bamunyuraho, bakayimutwara. Asigara yumiwe, ntacyo yakoze ngo bayimusubize kuko bari bamaze […]

51% by’abagore bo mu Rwanda ntibashaka kongera kubyara-NISR

Ubushakashatsi bw’umwaka wa 2019 na 2020 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bugaragaza ko 51% by’abagore batagishaka kongera kubyara bitewe n’uko ikiguzi cy’umwana kiri hejuru cyane. Abahanga mu birebana n’ubwiyongere bw’abantu n’iterambere ryabo, bemeza ko ibi biterwa n’izamuka ry’imyumvire igihugu gikeneye kubakiraho iterambere ry’abagituye, bitewe n’uko ubwiyongere bukabije bw’abaturage butakijyanye n’ubushobozi bw’igihugu. Impuguke mu birebana n’ubwiyongere bw’abaturage […]

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yijyanye kuri polisi ngo imufunge

Jacob Gedleyihlekisa Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko. Ku wa gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal, nkuko ikigo yashinze cyabitangaje. Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi, Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze […]

Turakeka ko natwe zishobora kuba zihari kuko ubu bwandu ntibusanzwe- Dr Mpunga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko harebwe uko ubwandu bushya bwa Coronavirus buri kwiyongera, bari gukeka ko haba hari ubwoko bushya bwa Coronavirus mu Rwanda. Mu kiganiro na RBA, Dr. Mpunga yavuze ko ari uko batekereza gusa ngo mu bipimo bifatwa ntacyo barabona gihamya ko haba hari […]

Gashumba yarwanye n’umukunzi we

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamakuru, Sheila Carol Gashumba yarwanye n’umukunzi we, RickMan Manrick, ubusanzwe uba muri Suwede. Aba bombi bari bamaze igihe bakundana gusa hari amakuru ko barwanye mbere yo gutandukana n’ubwo nta mpamvu ibinyamakuru bya Uganda byatanze ku cyaba cyabiteye. Inshuti za hafi z’aba bombi, zivuga ko aba batakibana ndetse bakaba badateganya gusubirana […]

Musanze: Abakobwa bavukana bafashwe ku ngufu ntibabona ubutabera

Abakobwa babiri bavukana bo mu Karere ka Musanze (amazina yabo yagizwe ibanga) bavuga ko bafashwe ku ngufu, kugeza ubu bakaba batarahabwa ubutabera. Uwo BBC yise Marie nka Marie w’imyaka 28, arera umwana w’imyaka ine yabyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu. Murumuna we Anna*(si izina rye nyakuri) we wamugaye amaguru yombi, ababafashe ku ngufu ntibigeze bakurikiranwa, […]

Ukutumvikana kwadutse ku ishyingurwa rya Kaunda

Bamwe mu bo mu muryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Kenneth Kaunda, biyambaje urukiko ngo bagerageze kubuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’igihugu rya Embassy Park mu murwa mukuru Lusaka. Leta nyuma yasohoye itegeko rivuga ko azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe. Gushyingurwa biteganyijwe kuba kuri uyu wa […]

Menya igihugu gifite gereza imwe ibamo imfungwa ebyiri gusa

Repubulika ya Nauru, ni igihugu kiri mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Australia, kikaba igihugu gifite abantu babiri bafunzwe na gereza imwe rukumbi. Iki kirwa gito, Banki y’Isi mu ibarura ryayo ryo mu 2019, yavuze ko gituwe n’abantu 125,500. Kuva mu 2014, gifite gereza imwe. Urubuga prisonstudies muri raporo yarwo yo mu 2020 yiswe World Prisons Brief […]

Umuriro utwika wadutse mu rusengero ubwo habaga ikiriyo cya TB Joshua

candle-pic.jpg

Umuriro utwika wadutse ubwo abagera ku bihumbi bitandatu bari mu rusengero rwitwa Synagogue Church of All Nations rwashinzwe na Temitope Balogun Joshua uzwi nak TB Joshua, ubwo hari ikiriyo cyo kumwibuka. Kuwa Mbere, ubwo abakirisitu benshi bari bacanye za buji nyinshi, bayobowe n’umugore wa TB Joshua, Evelyne Joshua, umuriro waje nka Gatera, utwika ahabikwa ibikoresho […]

Musanze: Yagize ‘ikibazo’ nyuma yo kujombagurwa ibintu n’abatuye Ndabanyurahe

Amakuru agera kuri BWIZA ni ay’uwo abaturage bavuga ko ari mujura witwa Tadeyo wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, uherutse kujombagurirwa ibintu bitamenyekanye ahitwa Ndabanyurahe (Ndaba) nyuma yava mu bitaro, akagaruka yivugisha. Mu mpera za Kamena 2021, umunyamakuru wa BWIZA yageze ku Kiraro cya Rwebeya muri […]

Guhabwa kawunga n’ibishyimbo ntibihagije-abarwariye Covid mu ngo

Bamwe mu barwariye Covid19 mu ngo zabo, basabye leta kongera ubufasha bahabwa kuko ubu ubwo bahabwa burimo ibishyimbo na kawunga budahagije, bakaba ngo bifuza uburyo bwo kubona uko bagura imbuto n’imboga. Mu rugo rwa Rutayisire Gerard we n’umuryango we bose bamaze ibyumweru birenga 2 barwaye Covid19. Yagize ati ” Nagiye ku bitaro bya Kacyiru ndipimisha […]

Ingabo zisaga 1,000 za Afghanistan zakuyemo akarenge zihungira muri Tajikistan

Abasirikare barenga 1,000 ba Afghanistan bahungiye mu gihugu baturanye cya Tajikistan nyuma y’imirwano n’intagondwa z’aba Taliban, nkuko abategetsi babivuze. Abo basirikare basubiye inyuma bahungira hakurya y’umupaka “mu gukiza ubuzima bwabo”, nkuko bikubiye mu itangazo ry’urwego rw’abarinda umupaka wa Tajikistan. Urugomo rwariyongereye muri Afghanistan ndetse mu byumweru bya vuba aha bishize aba Taliban bakomeje kwigarurira ibice […]

Abanyarwanda babiri mu buroko imyaka 12 muri Uganda

Abanyarwanda babiri; Sabanitah Habimana na Augustin Habimana bakatiwe gufungwa imyaka 12 ku bwo guhamwa n’ibyaha byo kwinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko no kwica zimwe mu nyamaswa zo muri pariki. Aba bombi basanzwe baba ahitwa Rwamwanja mu Karere ka Kamwenge bafatiwe muri Pariki ya Katonga, bafite impongo yapfuye. Ikigo cya Uganda gishinzwe za pariki kivuga ko […]

Depite Nyarugabo n’abahagarariye Abanyamulenge bahuye na Min. Okito

Abahagarariye Abanyamulenge baherekejwe n’umudepite uvuka mu karere ka Mulenge, Moïse Nyarugabo Muhizi Mugeyo, babonanye kuri uyu wa Kane na Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Daniel Aselo Okito, i Kinshasa Muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo. Bari bajyanwe no kumugezaho ibibazo byugarije akarere ka Minembwe, aho umutekano w’Abanyamulenge ukomeje kuba muke. Depite Moise Nyarugabo, yavuganye n’Ijwi ry’Amerika […]

Frw ibihumbi bitatu yishe umuntu i Nyagatare

Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo. Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, mu mudugudu wa Kabirizi bita Kanguka, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire […]

Umukobwa wa Mateke wagarutse kenshi mu matwi y’Abanyarwanda yatanze impano

capture-52.png

Umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri muri Uganda, Dr Philemon Mateke, Sarah Nyirabashitsi Mateke, yahaye ibitaro bya Kisoro, silendire ebyiri z’umwuka uhumekwa (Oxygen), zifite agaciro ka miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda. Mateke yakunze kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda cyane mu binyamakuru byaho, ko akorana n’abashaka guhirika ubutegetsi. Nyuma yo kuva muri guverinoma aho yari ashinzwe ibikorwa by’akarere, umukobwa […]

Umukobwa w’imyaka 13 yirukanwe iwabo nyuma yo gukuramo inda za Se inshuro eshatu

Umukobwa w’imyaka 13 avuga ko Se umubyara yamusambanyije, akamutera inda inshuro eshatu eshatu, bakazikuramo, ubu bakaba bamwirukanye mu rugo kuko yemeye gutanga ubuhamya mu rukiko avuga ibyabaye. Uyu mukobwa (amazina ye yagizwe ibanga), avuga ko yatangiye gusambanywa na Se ku myaka 11. Yabwiye urukiko rwa Mombasa ko izo nda uko ari eshtau yahatiwe kuzikuramo. Avuga […]

Kabareebe yashyize hanze amafoto yiswe ay”iyicarubozo’

capture-51.png

Umunyamideli wo muri Uganda, Doreen Kabareebe, yashyize hanze amafoto akubiye mu cyitwa ‘ Black Tape’, yatumye benshi bacika ururondogoro bakavuga ko ibyo yakoze ari nk’ iyicarubozo ku b’igitsinagabo. Muri ayo mafoto, Kabareebe usanzwe n’ubundi ngo ateye neza, agaragara yambaye ubusa, bamwe babishimye, abandi baramutuka biratinda. Uyu n’ubusanzwe yari asanzwe azwiho gushyira hanze amafoto, asa n’uwambaye […]

Umusore yaretse ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona uko umukunzi we abyina

Umusore kuri Twitter wamenyekanye nka Okoye Cardinal yahisemo guhagarika ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona utuvidewo tubiri, turimo uwo bari bagiye gushyingiranwa, arimo abyina amansura (twerking). Okoye ngo yari akunze gutakagiza uwo mukobwa bari bagiye kubana mu nshuti ze. Umwe murizo, yagize atya asanga uwo mukobwa asanzwe amuzi kuri Whatsapp, yoherereza utuvidewo tubiri Okoye, […]

Papa Francis yajyanwe mu bitaro

Papa Francis I yajyanwe mu bitaro by’i Roma mu gikorwa cyo kumubaga mu rura runini cyari gisanzwe kiri kuri gahunda cyo kuvura ikibazo arufitemo. Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yavuze ko andi makuru azatangwa kumubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Gemelli birangiye. Mbere yaho kuri iki cyumweru, Papa Francis, w’imyaka 84, yagejeje ubutumwa ku bantu […]

RIB yafunze umutekinisiye wa REG

RIB yafunze Bazimaziki Clement, umutekinisiye muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (Chief Technician – REG) nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000frw) yari yasabye umukiliya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mugihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi […]

Budaka: Imizimu y’abishwe na COVID yijujuse ngo babataburure babashyinguye nabi

Abashinzwe kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus muri Budaka muri Uganda, bari mu kazi katoroshye nyuma y’amakuru ko abafite ababo bishwe n’iki cyorezo, bari kwitwikira ijoro, bakabataburura kuko imizimu yabo yijujutiye ngo bashyinguwe nabi. Abaturage bavuga ko bari kuzengerezwa n’imizimu y’abishwe na Coronavirus isaba ko bashyingurwa neza. Umuyobozi mu Karere ka Budaka, Tom Chesol, yavuze ko mu […]

Abakiristu bakubise pasiteri waje kubereka imodoka ihenze, bamusaba kubasubiza amaturo

Akavidewo gato gakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga karimo umupasiteri uri gukubitwa n’abakiristu yari aje kwereka imodoka nshyashya yaguze, bahita banamusaba kubasubiza amaturo, bakeka ko ari bo ayikesha. Aka kavidewo kari kuri konti ya Instagram y’uwitwa kingtundeednut, kagaragaramo abakirisitu basakabaka, barakaye, basaba ko basubizwa ayabo. Aba bagaragara bafashe pasiteri mu mashati igihe akimara gusohoka muri Range […]