Umuhanzi Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kwibuka
Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ali Saleh Kiba, wamenyekanye cyane ku mazina ya Ali Kiba, yagaragaje amarangamutima afittiye leta y’u Rwanda ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aranabihanganisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu muhanzi yagize ati”nzakomeza kuba hamwe n’u Rwanda kandi ibyabaye nzibizongere ukundi.” I will stand with Rwanda […]
Nyamasheke: Mu mezi 3 ashize abantu 11 bapfuye bazize impanuka no kwiyahura
Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyamasheke yateranye mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igamije gutegura gahunda zo kwibuka no kureba ibyaba byahungabanije umutekano mu mezi 3 ashize, basanze hari ibigera kuri 75 byahungabanije umutekano w’abaturage mu mirenge inyuranye,muri ibyo hakabamo cyane cyane urugomo rugera ku gukubita no gukomeretsa, hakaba n’imfu zigera kuri 11 zatewe […]
Gasabo: Umuturage yatanze amakuru yatumye batatu bafatanwa amafaranga y’amahimbano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata ifunze abagabo batatu aribo Uwimana Boniface w’imyaka 36, Nzayituriki Jackson w’imyaka 40 na Nsanzimana Edouard w’imyaka 35 nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano agizwe n’inoti 2 z’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ndetse n’inoti imwe y’amadorali 50 y’Amerika. Avuga uko byabagendekeye ngo bafatwe, Umuvugizi wa […]
Kigali: Ibintu 3 byaranze iyi tariki ya 10 Mata 1994
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari amwe mu matariki asa n’atazibagirana kubera ibikorwa by’indengakamere byagiye biba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo mu mujyi wa Kigali hari hashyizwe za bariyeri zitandukanye, abantu bicwa hirya no hino mu mihanda no mu ngo, kuri iyi itariki […]
Ubushinwa: Abanyeshuli b’Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa 9 Mata 2017, abanyenshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zo mu mujyi wa Shenyang ho mu Bushinwa nabo bibutse. Umuhango wo kwibuka watangijwe na Misa yasomewe muri Kiliziya Gatolika ya Shenyang, Roho z’inzirakarenganze z’Abatutsi bishwe bahorwa uko baremwe ziragizwa Nyagasani ari […]
Ethiopia: Ambasade y’u Rwanda ifatanyije na A.U. bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, mu mpera z’iki cyumweru bateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 cyabereye mu murwa mukuru, Addis Abeba. Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe cyanitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, abahagarariye u Rwanda muri iki gihugu ndetse n’inshuti […]
Kirehe: Impamvu muri Nyarubuye habaye ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyumweru cy’icyunamo hateguwe gahunda yo gusura inzibutso za Jenoside zitandukanye hirya no hino mu Gihugu hagamijwe Kwibuka no gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri izo nzibutso no mu duce ziherereyemo. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 08 Mata […]
Kwibuka 23: Hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye ku itariki ya 09 Mata 1994
Kuri iyi tariki ya 9 Mata 1994, nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda. Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za […]
Misiri: Abasaga 38 bakomerekeye mu bitero 2 bitandukanye
Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Mata 2017, abantu basaga 27 biganjemo amakirisitu bo mu itorero rya Coptic mu mujyi wa Tanta ho mu gihugu cya Misiri baguye mu gitero cyagabwe kuri urwo rusengero rwabo naho abandi bagera kuri 11 bagwa mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Alexandria. BBC ivuga ko aba bantu bari bateraniye […]
Uganda: Polisi yafunze abanyeshuri 150 ibasanze mu kabyiniro
Abanyeshuri basaga 150 mu mujyi wa Mbale muri Uganda, batawe muri yombi na Polisi yo muri kariya gace mu mukwabo wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aba banyeshuri bakaba barafatiwe mu kabyiniro mu masaha ya mugicuku. Polisi yo muri aka gace yatangaje ko yataye muri yombi aba banyeshuri nyuma yo kwirara mu mihanda […]
lyo haba nibura abarinzi b'igihango muri Bugesera, haba hararokotse benshi — Min. Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire, ndetse n’abayobozi b’ingabo kuri iki Cyumweru bifatanyije n’abaturage ba Ntarama mu Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Ntarama yavuze ko iyo muri Bugesera haba abarinzi b’igihango nibura haba hararokotse abantu benshi. Minisitiri […]
Nyamasheke: Miliyoni zirenga 8 ni zo zizakoreshwa mu gusukura inzibutso za Jenoside
Mu rwego rwo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiyemo ikomeze kuruhukira ahasukuye hayihesheje icyubahiro, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bwahaye imirenge yose irimo inzibutso za Jenoside hafi ya zose amafaranga 8.906.000 yo gufasha mu kuzisukura. Umuyobozi w’aka karere, Kamari AimĂ© Fabien, yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo muri rusange inzibutso […]
Mpora nicuza impamvu nakoreye igisirikare kibi, cyica abaturage-Ntamfurayishyari
Silas Ntamfurayishyari, umwe mu barokotse Jenoside akaba yaranarokoye Abatutsi bagera kuri 18 mu karere ka Bugesera avuga ko aterwa ipfunwe no kuba yarigeze kuba umwe mu basirikare bakoze amahano mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mubuhamya bwe yatanze, Silas Ntamfurayishyari avuga ko ubwo yari mu gisirikare guhera mu 1990, yigishijwe […]
Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi – Amafoto
Abapolisi b’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo (UNMISS), Abyei (UNSFA) na Haiti (MINUSTAH), kuwa gatanu tariki ya 7 Mata, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Aba bari mu butumwa bw’amahoro, muri iyo mihango yo kwibuka, […]
RDC: Indwara itaramenyekana imaze guhitana abagera kuri 34 mu minsi 2 gusa
Abantu bagera kuri 34 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu gace ka Banalia bamaze guhitanwa n’icyiz cy’indwara itaramenyekana, aba bantu bakaba barapfuye hagati y’itariki ya 7 n’iya 8 uku kwezi. Radio Okapi ivuga ko aba baturage bafatwa baruka ndetse bakanacibwamo mu masaha macye bagahita bapfa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida wungirije wa Sosiyete sivile muri kariya […]
Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri
Umugabo wemeye gukorera ku binyoma by’umupasiteri ni we witabye Imana nyuma yo guhabwa amafaranga akaryama mu isanduku y’abapfu nk’uwapfuye, gahunda ari iyo gusengerwa akabyuka nk’uzutse. Emmanuel Esezobor, pasiteri wo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria yagiye inama n’umucuruzi wari usanzwe azwi muri uwo mujyi, pasiteri amuha ibihumbi 500 by’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria), yamubwiye […]
Uganda: Umunyamakuru wa NTV yashimuswe n’abantu bataramenyekana
Mu gihugu cya Uganda hari gukorwa iperereza rigamije kumenya abanyabyaha bari bashimuse kuri uyu wa Gatandatu umunyamakuru wa NTV witwa, Gertrude Uwitware. “ Yabonetse, amakuru ye n’uko yari yashimuswe n’abanyabyaha bataramenyekana bamupfutse mu maso bakamuzengurukana mu mujyi bamutera ubwoba ”, uwo ni umuvugizi w’igipolisi witwa Kayima mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Uyu yakomeje avuga […]
Burera: Abasora mu kurushaho kwegerezwa uko bakurikirana imisoro binyuze mu ikoranabuhanga
Ubusanzwe abasora batuye mu karere ka Burera bafite imisoro bakurikirana binyuze mu ikoranabuhanga rya interineti bizwi nko kudekarara babikoraga bagana abakozi b’irembo gusa. Kuri ubu ariko akarere ka Burera kavuga ko hari amasezerano yamaze gusinywa hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro n’ikompanyi yitwa “infinity business company” izashyira abakozi batatu muri buri murenge bazajya basanga umuturage […]
Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017, igisirikare n’igipolisi by’u Burundi byakozanyijeho n’agatsiko k’inyeshyamba bamwe bahasiga ubuzima. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye aremeza aya makuru akavuga ko izo nyeshyamba ari abajura bari bitwaje intwaro. Ati: “Ahagana saa moya n’igice (19h30) […]
Ahantu habereye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside n'uko ingabo za RPA zagiye zirokora Abatutsi
Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba mukuru w’ingabo za FPR- Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] · Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa […]
Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ifunze abagabo 2 aribo Rukangura Patrick w’imyaka 26 na Ngendahayo Miran w’imyaka 24, bakaba bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Shonga, umurenge wa Tabagwe […]
Perezida Hollande yasabwe kugaragaza ibyakozwe n’u Bufaransa mu Rwanda, 1990-1994
Mu gihe u Bufaransa bwitegura kwinjira mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu, umuryngo mpuzamahanga urwanya ibyaha bishingiye ku ivanguramoko, LICRA wasabye Perezida Francois Hollande gusiga atanze amakuru yose yerekana ibikorwa by’u Bufaransa ku Rwanda guhera mu mwaka w’1990-1994. RFI ivuga ko uyu muryango wasabye Perezida Hollande gutanga izi dosiye kuko hari abo bigaragara ko biyamamariza uyu […]
Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge bibangamiwe n’imbangukiragutabara zishaje
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke,buravuga ko butewe impungenge n’ingobyi z’abarwayi 5 bifite zose zimaze gusaza cyane ku buryo buri kwezi bitanga arenga miliyoni 2 zo kuzikoresha zapfuye, bikabangamira izindi serivisi zikenera amafaranga, bikavuga ko igihe haboneka inshya nibura 3 byarengera aya mafaranga y’umurengera asohoka buri kwezi. Mu kiganiro na Bwiza.com ,umuyobozi w’agateganyo […]
Umugabo yiciye umugore we imbere y’abana 3
Ni amahano yabaye ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017, ahagana saa moya n’igice z’ijoro (19:30) mu gace ka Angers mu gihugu cy’Ubufaransa, mu nyubako ya TrĂ©lazĂ©. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yajombaguye umugore we icyuma ku bice bitandukanye by’umubiri abikorera imbere y’abana babyaranye batatu, uw’imyaka 11, 8 n’undi wari ufite imyaka 5.. Ikinyamakuru Lefigaro […]
Gicumbi : Abatera inda abana bagomba gufatirwa ingamba- Depite Gatabazi
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu karere ka Gicumbi hagaragara umubare munini w’abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe, inzego zitandukanye zigize akarere ka Gicumbi zifatanyije n’abadepite baratangaza ko bagiye guhagurukira iki kibazo abasambanya abana batarageza imyaka y’ubukure bakajya bafatirwa ibihano. Mu kwiga ku bibazo byugarije umuryango muri aka karere ,abadepite bagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye amadini […]
Kapiteni Mbaye, Umunyasenegali warokoye Abatutsi basaga 50 muri jenoside
Kapiteni Mbaye Diagne, yavukiye I Coki muri Senegal hafi na Dakar umurwa mukuru, tariki ya 18 Werurwe 1958. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, yari umwe mu basirikare ba MINUAR bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Yaguye I Kigali tariki ya 31 Gicurasi 1994, ahamaze umwaka umwe. Ku myaka 36, Mbaye yitangiye ikiremwa muntu, […]
Kamonyi: Aho abana bato b’abahungu bicirwaga urubozo muri jenoside hagiye kubakwa urwibutso
Hatangizwa ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Nyarubaka, hatanzwe ubuhamya n’abarokotse jenoside bityo bagaruka ku iyicwa rubozo ry’abana b’abahungu bagiye bicirwa kuri uwo musozi wa Nyarubaka ndetse hanasabwa ko hazubakwa urwibutso. Mukamurenzi Beatrice, umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside utuye mu murenge wa Nyarubaka, […]
Abanyabwenge benshi b’Abarundi bahungira mu Rwanda abatarize bagahungira Tanzania — HCR
Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, iragaragaza ko benshi mu banyabwenge b’Abarundi bari mu buhungiro bahisemo guhungira mu Rwanda mu gihe abatarize benshi bahungira muri Tanzania. Iyi mibare ubwayo ngo irivugira. Muri Mutarama 2017 nk’uko iyi mibare yabonnwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibigaragaza, ngo hejuru ya 80% by’impunzi z’Abarundi bize kaminuza, […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye 407
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, mu bubasha ahabwa n’amategeko yazamuye mu ntera abasirikare b’abofisiye 407. Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col RenĂ© Ngendahimana, yatangaje ko abo b’ofisiye umugaba w’ikirenga yazamuye mu ntera ari 26 bavuye ku ipeti rya Liyetona […]
Green Party irasaba Abanyarwanda kwirinda imvugo zisesereza muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 risaba Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka kwirinda imvugo zisesereza. Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ryifatanije n’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kandi rikangurira Abanyarwanda bose mu gihe […]
RDC: Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Samy Badibanga
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu yagennye Minisitiri w’Intebe mushya uva ku ruhande rutavuga rumwe nawe ugomba gusimbura Samy Badibanga uherutse kwegura. Kuri ubu igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kikaba gifite bwana Bruno Tshibala nka Minisitiri w’Intebe mushya nk’uko itangazo ryaciye kuri radio na televiziyo by’igihugu […]
Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame
Ni ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2017. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Abacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni […]
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka
Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi ahari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 202. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yaboneyeho kwibutsa urubyiruko kwitabira ibiganiro bitangwa ndetse bagaharanira kubaka u Rwanda barwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko […]
Sena ya Centrafrica yifatanyije n'Abanyarwanda bari muri MONUSCA kwibuka ku nshuro ya 23
Umuyobozi wa Sena muri Centrafrica, Kalim Mekasou yavuze ko intambwe u Rwanda rugezeho mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo bwiza bwo kubaka Afurika yiyunze kandi itekanye. Ibi yabivugiye mu murwa mukuru Bangui aho yifatanyaga n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrica(MINUSCA) mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]
Umuyobozi wa Loni arahamagarira Isi kwigira ku byabaye mu Rwanda hakubakwa ahazaza heza
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasohoye itangazo k’umugoroba wo kur’uyu wa gatanu, ryo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Antonio Guterres yashimiye Abanyarwanda intambwe bamaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko uruhare rwe mu Muryango w’Abibumbye ari ugukora ibishoboka kugira ngo ubwicanyi buhitana […]
Mugomba kugira uruhare ku mutekano w’aho mutuye- Guverineri Musabyimana
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yakanguriye abaturage b’imirenge ya Gatebe na Bungwe mu karere ka Burera kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye. Ubu butumwa yabutangiye mu nama yagiranye n’abaturage bagera kuri 800 bari bateraniye mu murenge wa Gatebe ku italiki 6 Mata, ari […]
Karongi: Hagiye gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 45 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Imibiri 45 y’abazize Jenoside, yabonetse mu mirenge itandukanye mu Karere ka Karongi igiye gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gashari na Bisesero muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere. Mutabazi Moise, Umuhuzabikorwa wa Komosiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, mu Karere ka Karongi na Rutsiro, […]
Nyarugenge: Mageragere, ni ho hatangirijwe icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07/04/2017, Akarere ka Nyarugenge kifatanyije n’Abanyarwanda bose muri rusange gutangiza icyumweru cy’icyunamo twunamira ku nshuro ya 23 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge umuhango wo gutangiza icyunamo wabereye mu Murenge wa Mageragere, mu Kagari ka Kankuba ahahurijwe abaturage batuye Imidugudu ya […]
Kwibuka 23: Twambuwe abo turibo twambikwa ibipimo-Min. Isaac Munyakazi
Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi avuga ko abakoroni bambuye abanyarwada abo baribo, babashyiraho ibipimo ari nabyo ntandaro yo kubatanya no kubaryanisha, bikaza kubyara Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu kiganiro yatanze ku mateka yaranze u Rwanda no kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Minisitiri Munyakazi Isaac yifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa […]
Nyamagabe: Gitifu wajujubije abaturage yarafunguwe bucya asubizwamo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme, Nkundimana Noheri wari umaze igihe afungiwe kunyereza inka zagenewe abaturage, mu cyumweru gishize yarafunguwe, bidateye kabiri bongera kumufata. Amakuru yizewe aturuka mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, avuga ko uyu Nkundimana yarezwe inka zirenga 18, nyuma akaza guhamwa n’eshatu gusa. Umuryango we wahise uterateranya urazishyura, ariko bucyeye baza […]
Ijambo ry’ihumure riboneka muri Zaburi ya 23
Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Bwiza.com yifuje kwifatanya na bo ibasangiza ijambo ry’Imana ry’ihumure ndetse rizana ibyiringiro mu mitima y’abashavuye rikanabakangurira kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakumva ko hari Imana ibabereye maso kdi ari igisubizo. Iryo jambo nta handi rinoneka uretse muri Zaburi ya Dawidi ya 23. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Amasezerano abuza guhanganira mu kirere cya Syria hagati y’u Burusiya na Amerika yasheshwe
U Burusiya buratangaza ko bwahagaritse amasezerano bwari bwaragiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika abuza ibihugu byombi kuba byahanganira mu ntambara yeruye mu kirere cya Syria nyuma y’aho Amerika mu ijoro ryakeye igabiye ibitero ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere za Syria. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Syria yatangaje ibi nyuma y’icyemezo cya perezida Donald Trump […]
Tugomba kubaho ubuzima twifuza; nta we ugomba kutugenera uko tubaho-Perezida Kagame
Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abanyarwanda kutagendera ku mabwire y’abahakana bakanapfobya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yabasabye kubaho ubuzima bwa bo batagendeye ku marangamutima y’abandi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirakarengane zasize ubuzima muri […]
Burera: Imirimo yo mu rugo ibangamira uburezi bw’abana biga bataha
Akarere ka Burera kavuga ko kugira ubwinshi bw’ibyumba by’amashuri atari byo bisobanuye ko hatangwa uburezi bufite ireme. Ubuyobozi bw’ako karere bukavuga ko hari ibyo buri gukora kugira ngo abagana amashuri arimo ay’uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ndetse n’ay’ubumenyingiro bahakure uburezi bufite ireme, ariko ababyeyi na bo bagasabwa kumva uruhare rwabo. Muri rusange abana n’ababyeyi […]
RMC irasaba ibitangazamakuru kutagirwa umuyoboro uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside
Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamukuru rigira riti: “Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Media Commission (RMC) yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rwanda Media Commission ishingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya […]
Perezida Museveni yise ibisambo abakozi bose bo muri Minisiteri y’imari
Perezida wa leta ya Uganda, Yoweri Museveni aherutse gufatwa n’uburakari budasanzwe kubera ibibazo bya ruswa no kurigisa amafaranga muri guverinoma ye cyane cyane mu bakora muri minisiteri y’Imari mu gihugu cye, aho bose yavuze ko ari ibisambo ko nta muntu muzima numwe ubarimo. Ibi perezida Museveni yaabigarutseho muri iki cuyumweru ubwo yaganiraga n’abayobozi bakorana bo […]
Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumweru cy’icyunamo
Uyu mwaka u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”. Kwibuka kuri iyi nshuro bizaba umwanya ku Banyarwanda b’ingeri zose wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi banasure inzibutso za […]
Rubavu: Hashize imyaka 6 urwibutso rwa Jenoside rwubakwa ariko ntirurangire
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Gisenyi bagaragaza ko bahangayikishijwe n’idindira ry’imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwo muri uyu murenge ruzwi ku izina rya “Komini rouge” dore ko imirimo yo kurwubaka yatangiye mu mwaka wa 2011 kugeza magingo aya ikaba itararangira. Uwimbabazi Chantal na Birijya Aline Sharif ni bamwe mu barokotse jenoside […]
Burundi: CNDD-FDD yasabye leta kubaza u Rwanda abishe perezida Ntaryamira
Mu gihe mu Rwanda twatangiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 23, mu gihugu cy’abaturanyi ho ngo baribuka ku nshuro ya 23 iyicwa rya perezida Cyprien Ntaryamira, aho ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryasabye leta kubaza u Rwanda abishe uwari perezida w’u Burundi wiciwe rimwe n’uwari perezida w’u Rwanda, Habyarimana. Itangazo rijyanye n’uyu munsi […]
Perezida Kagame arishimira uko umutekano w’igihugu uhagaze – Amafoto
Perezida w’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane, yagiranye inama n’Inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo ku Kimihurura, aho yashimye uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu muri rusange. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo riravuga ko Perezida Kagame yashimye uko umutekano w’igihugu uhagaze muri […]
Gicumbi: Abayobozi b’imirenge barasabwa guhangana n’umwanda, ruswa n'umutekano
Ikibazo cy’umwanda, ruswa, n’Umutekano ni bimwe mu bibazo bitatu by’ingenzi byagaragajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi nk’ibibazo bihangayikishije aka karere. Ubwo muri aka karere habaga igikorwa cyo kwakira imihigo y’abayobozi b’imirenge bari bamaze igihe mu itorero ,umuyobozi w’akarere ka Gicumbi asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gicumbi gufata ingamba zihariye kugirango ibi bibazo bishakirwe igisubizo. […]
Amerika yabujije abaturage ba yo kujya muri Kenya guhera mu kwezi kwa Munani 2017
Bitewe n’ibikorwa by’amatora leta ya Kenya yenda kwinjiramo guhera mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2017, inzego z’ubuyobozi z’Amerika zabujije abaturage baho kutazatemberera cyangwa ngo bagire ibikorwa bajya gukorera muri kiriya gihugu mu gihe amatora azaba arimo kuba cyangwa yegereje. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bayobozi batangaje ibi mu gihe bateganya ko hari ibikorwa by’imyigaragambyo ndetse […]
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku inshuro ya makumyabiri na gatatu. Uyu muhango uzitabirwa n’Abashyitsi barenga 400 barimo abanyacyubahiro batandukanye baturutse imihanda yose, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, imiryango y’abarokotse jenoside ndetse n’abahagarariye imiryango irengera abarokotse. Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rw’igihugu, wabimburiwe no gucana […]
Uganda: Umuntu bikekwa ko ari umujura yiciwe mu rugo rwa Hon. Margaret Zziwa
Umuntu umwe bikekwa ko yari mu gatsiko k’abajura yarasiwe mu rugo rw’uwahoze ari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Margaret Zziwa ahitwa Matuga mu Karere ka Wakiso. Igipolisi kiravuga ko uwishwe ari uwitwa Musa Kagire uri mu kigero cy’imyaka 20 wahise anapfa ubwo yari ajyanywe kwa muganga. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu […]
Nta kindi cyakuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza uretse intambara- Alexis Sinduhije
Umuyobozi w’ishyaka MSD, Alexis Sinduhije yatangaje ko afite agahinda kuba hatarabayeho icyo yise Plan B, iyi ngo ni iyagombaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi avuga ko nta kindi cyabukuraho uretse intambara. Ibi Alexis Sinduhije yabitangarije mu nama yagiranye n’Abarundi baba i Burayi, avuga ko mu by’ukuri yicuza uburyo umugambi wa Coup d’Etat yo […]
Zimwe mu ndwara zivurwa n’imibonano mpuzabitsina ikozwe neza
Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ikozwe ni igikorwa gikorwa akenshi hagamijwe kwagura umuryango ku bashakanye ndetse akenshi ugasanga binakorwa n’abatarageza igihe cyo kubaka urugo cyangwa bakaba banabikora mu buryo butemewe n’amategeko. Iki gikorwa rero usanga abantu benshi gishobora kubahuza bakagikundaniraho cyangwa kikabatandukanya kibasha kugira umumaro munini ku nagikoze baba abashakanye ndetse n’ababikora batarashakanye kuko abashakashatsi banerekana ko […]
Burera: Kuzirikana uruhare rwabo mu kugezwaho ibikorwa remezo byateje imbere imiyoborere myiza
Bamwe mu batuye Akarere ka Burera basanga igihe basabye kugezwaho bimwe mu bikorwaremezo birimo nk’amazi cyangwa amashanyarazi na bo bagomba kuzirikana uruhare rwabo muri gahunda yo kubibagezaho. Abo baturage ariko hagati yabo ntibemeranya kuri icyo gitekerezo kuko hari abavuga ko kugena uwahabwa ingurane y’ahanyujijwe amazi cyangwa amashanyarazi byajyana no kureba imibereho ya nyir’ubutaka kuko wasanga […]
Kenya: Ambasade y’u Rwanda yakumiriye Loni mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23
Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yakumiriye Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera muri Kenya. Ubwo kuri uyu wa Gatatu yari yatumiwe kuri televiziyo yo muri iki gihugu, KTN, ngo agire icyo avuga ku kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi James Kimonyo yatangaje ko kuri iyi nshuro […]
Ubu ushobora kwishyura igazeti ukanayigezwaho mu rugo unyuze ku Irembo
Mu rwego rwo kunoza serivisi no kwihutisha ikoranabuhanga, Serivisi za Minisiitiri w’Intebe zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zabashyiriyeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kuza ku biro kuyifata ahubwo agahita ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze, ibi bikorwa binyuze ku rubuga rwitwa Irembo. Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri […]
Uganda: Ese abasirikare n’abapolisi barasana cyangwa bakirasa ni ubunyamwuga bucye?
Ni kenshi mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda humvikana amakuru y’abashinzwe gucunga umutekano barimo abasirikare, Abapolisi, abarinzi bakoresha imbunda n’abandi batandukanye barasanye bahuriye mu bikorwa runaka, abatega abandi bakabarasa ndetse n’abirasa ubwabo. Kuri iki kibazo giteye impungenge cyatangiye kugaragara guhera mu myaka yashize, umuntu yakwibaza niba ari ukuba abashinzwe umutekano muri kiriya gihugu baba bahabwa intwaro batabanjwe […]