France: Urukiko rurasabira visa uwari ufungiye Arusha akekwaho uruhare muri jenoside

Guverinoma y’u Bufaransa yanenzwe n’Urukiko rwo mu mujyi wa Nantes ruyishinja kuba yaranze guha, Prosper Mugiraneza wahoze muri guverinoma y’u Rwanda mu gihe cya jenoside, uruhushya rumwemerera kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa. Uru rukiko rukaba rwari rwarategetse mu Ukwakira 2016 minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha, Prosper Mugiraneza wari minisitiri w’abakozi ba leta mu gihe […]

U Burusiya: Abahamya ba Yehova batangiye gukurikiranwa mu nkiko nk’intagondwa

Urukiko rukuru rw’u Burusiya rwatangiye kumva urubanza rw’abayoboke b’idini y’Abahamya ba yehova bazwi nka (Témoins de Jehovah) bashinjwa na leta kwitwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukora ibindi bikorwa leta ifata nk’ubutagondwa cyangwa kwanga igihugu. Ni nyuma y’uko aba bayoboke b’iri dini basengera mu rusengero runini ari na rwo cyicaro cyaryo ruherereye mu gace […]

Iburasirazuba: Abantu 12 bamaze gutabwa muri yombi bazira mudasobwa z'abana

Nibura abayobozi b’ibigo by’amashuri 12 n’abarimu bamaze gufatwa mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma y’iperereza rya Polisi ku ibura rya mudasobwa za gahunda ya”Mudasobwa imwe buri mwana”. Umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yemeje ko umunani muri abo bakekwa banafashwe ari abo mu karere ka Rwamagana mu gihe abandi bane ari […]

Musanze: Abayobozi bahagurukiye ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukora mu maresitora

Mu Karere ka Musanze hari bamwe mu bana bata ishuri bitewe nuko hari ababemereye imirimo mu maresitora cyangwa kubafasha mu bikorwa bimwe na bimwe byiganjemo iby’ubucuruzi, ibyo ngo bikaba ari bimwe mu bikurura ubwiyongere bw’umubare w’abana bata ishuri. Akarere ka Musanze karasaba abakoresha abo bana kubareka bakagana ishuri cyakora ngo hari n’ibihano byashyizweho ku batazakurikiza […]

Kabila agiye gusimbuza Minisitiri w’Intebe utaramara amezi 6 ashyizweho

Kuri uyu wa gatatu, perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko agiye kugena Minisitiri w’Intebe mushya mu gihe cy’amasaha atarenze 48. Ibi akaba yabitangarije mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi I Kinshasa aho yahamagariye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi guhitamo abakandida kuri uyu mwanya. Iki cyemezo cyaje nyuma y’umunsi umwe perezida kabila […]

EAC yanze gusinya amasezerano y’ubuhahirane n’ibihugu byo ku mugabane w'u Burayi

Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba EAC, wanze gusinya amasezerano yo guhanahana ibicuruzwa n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byibumbiye mu muryango wa EPA. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu gihe inama y’ubuyobozi y’uyu muryano wa EAC yari yateranye yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, aho yavuze ko ibicuruzwa bishobora guturuka ku mugabane w’u Burayi byaza […]

Gatsata: Imari y’inyuma irashakishwa nka zahabu- REBA AMAFOTO

Mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Cyerekezo hasenywa inzu zakorerwagamo ubucuruzi bw’ibyuma by’imodoka ibishya n’ibishaje, havumbuwe imari y’inyuma (ibyuma byashaje), abaturage biganjemo urubyiruko barimo gucukura iyi mari n’umwete n’ingoga nk’abacukura zahabu. Ibyo birimo kubera aho izo nzu zari zubatse, no mubusitani bwose buhakikije, havutse ibisa n’ibirombe bacukuramo […]

Ferwafa yatangaje uko amakipe azahura mu gikombe cy'amahoro 2017

Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’amakipe azitabira 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro muri uyu mwaka wa 2017, ndetse inerekana uko amakipe azagenda ahura mu mikino ibanza no mu mikino yo kwishyura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Biteganyijwe ko iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 18 n’iya 19 z’uku kwezi kwa Kane 2017. Dore uko amakipe azahura […]

Col. Chance Ndagano niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

None kuwa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3 Gashyantare 2017. I. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange n’urwa Rebero zizamurwa zikava ku rwego rw’Akarere zigashyirwa ku rwego rw’Igihugu. II. […]

Gasabo: Polisi yaburijemo ubujura bwakorerwaga mu iduka

Mu gicuku cyo ku wa 4 Mata, mu mudugudu w’Iriba, mu kagari ka Kibaza , Umurenge wa Kacyiru, iduka ry’uwitwa Bizimana Isaac, riri ku Kinamba ryarafunguwe, ryibwamo bimwe mu bintu bicururizwamo ariko Polisi iratabara iburizamo ibwo bujura. Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu abitangaza, ngo igihe iri duka […]

Ngoma: Abakurikiranweho kurigisa akabakaba miliyoni 460 ya leta basabiwe ibihano

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Werurwe2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba rwapfundikiye urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo abakozi bo mu bitaro bya Kirehe na ba rwiyemezamirimo babiri icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta ungana na 459,011,218Frws ; Ayo mafaranga akaba yari agenewe ibikorwa bitandukanye by’ubuvuzi muri ibyo bitaro. […]

Uburinganire si ubwigaranzure, ni uburenganzira- PS MIGEPROF

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Gatsinzi U. Nadine, asanga ibibazo by’ihohoterwa mu ngo bigiterwa n’imyumvire mibi ku buringanire. Hari abumva ko umugore yigaranzuye umugabo, nyamara siko bimeze, « ahubwo umugore yahawe uburenganzira nk’umuntu ». Ubwo yafunguraga amahugurwa y’abanyamakuru ku birebana n’ihohoterwa, Gatsinzi Nadine yagarutse ku ruhare rw’umuryango nyarwanda mu kwimakaza ihohoterwa. Ababyeyi bakarihishira, […]

“Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite, bazigira ari uko tubahaye urwaho”-Hon Karenzi

Abadepite bagize ihuriro rigamije kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (AGPF), baratangaza ko bitewe n’imbaraga bashyize mu guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ndetse n’ipfobya rya Jenoside, byagaragaye ko abakirangwaho n’iyi mico nta mbaraga bagifite zo kugira icyo bakora. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bi ibyagarutsweho n’abagize iri huriro mu nama rusange ya ryo yabaye kuri uyu wa 31 […]

Burundi: Babiri bakatiwe imyaka 10 bashinjwa kugerageza kwinjiza coltan y’u Burundi mu Rwanda

Mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi kuwa gatandatu ushize, itariki 25 Werurwe 2017, urukiko Rwisumbuye rwa Kirundo rwakatiye abantu babiri bakoraga magendu y’amabuye y’agaciro ya Coltan na Gasegereti ari bo; Mugisha Thierry na Ingabire Acqueline, igihano cyo gufungwa imyaka 10 n’amande ya miliyoni 15 z’Amarundi buri umwe. Aba bashinjwaga gukora magendu y’amabuye ya […]

Gen Nkunda na Makenga ntibahiriwe, Ese intambara ya Gen Masunzu yo yaba yaraheze he?

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kinini ndetse kinakungahaye ku butunzi kamere ku mugabane wa Afurika, iki gihugu gihoramo intambara ahanini biturutse ku butunzi gifite. Uko imyaka yagiye ihita na n’ubu havugwa imitwe y’inyeshyamba ikavuka abayobozi bayo bavuga ko bagamije ibi cyangwa biriya bifitanye isano na politiki ariko nyuma ugasanga ni ukwishakira ubutunzi. Nyuma […]

M23 yagize icyo ivuga ku rupfu rw’abakozi 2 ba ONU biciwe muri Congo

Umutwe wa M23 uvuga ko urupfu rw’abashakashatsi ba ONU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rutagize ingaru ku miryango yabo gusa ahubwo ko ari igitero cyagabwe ku Muryango w’Abibumbye muri rusange bityo ko hagomba gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi . M23 ivuga ko Umunyamerika, Michael Shary n’Umunya-Suwede Zaida Catalan bari barimo gukora ubushakashatsi ku […]

Uganda: Major muri UPDF yishwe arashwe bamwikanzemo umujura

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’umusitrikare ufite ipeti rya Major wiciwe ahitwa Masindi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu. Abayobozi ba polisi yo muri aka gace babwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare wakoraga mu ishami rishinzwe pensions muri UPDF, Major Erasmus Tinkamarwe bakundaga guhimba Tinka, yarashwe […]

Ladislas Ntaganzwa uherutse gufatirwa muri Congo yagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane, Itariki 30 Werurwe Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatangiye kumva urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa wahoze ayobora icyari Komini ya Nyakizu muri Butare akaba akurikiranweho n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ladislas Ntaganzwa wazanywe mu Rwanda mu mwaka ushize avuye muri Congo aho yafatiwe mu mpera za 2015 nyuma y’igihe […]

Ingabo za Congo zirashinjwa gusahura no kwaka abaturage amafaranga bayabura zikabica

Diyoseze yo mu Mujyi wa Kananga muri Komini ya Nganza ,Intara ya Kasai-Occodental ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irashinja ingabo z’iki guhugu kwaka no kwambura abaturage amafaranga bayabura zikabica zitwaje ko zishaka inyeshyamba zihungabanya umutekano muri aka gace. Itangazo ryashyizweho umukoni n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe itumanaho muri iyi Diyoseze,Padiri Bruno Ntumba, rivuga ko […]

Ituri: Inyeshyamba zateye ibiro by’itora bisahura ibikoresho byari kuzifashishwa

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 28 Werurwe zasahuye ibikoresho byari kuzifashishwa mu matora ndetse n’amakarita menshi y’abazatora ku biro by’amatora bya Kamatsi muri Sheferi ya Walendu Bindi muri Ituri. Abatangabuhamya bavuga izo nyeshyamba zabashije kwinjira muri Kamatsi ahagana saa yine z’ijoro mu gihe ku manywa zari zahanganye n’ingabo […]

Nyuma ya gereza ya Nyarugenge, iya Gasabo na yo yafashwe n'inkongi (amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, gereza ya Kimironko iherereye mu kagari ka Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro bamwe mu bagororwa bafungiye muri iyo gereza bakaba bakwiriye imishwaro hanze yayo ugana ku kagari ka Bibare. Ni mu gihe umuhanda werekera kuri iyi gereza na wo utameneka kubera imodoka zizimya ziri kwerekezayo gukora ibikorwa […]

Gasabo: Umusaza akurikiranyweho kwica umugore we bapfa igitoki

Umusaza witwa RUKERATABARO Evariste w’imyaka 72 y’amavuko akurikiranyweho kwiyicira umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, NYIRAMISAGO Claudine bapfa ko yatemye igitoki batabyumvikanyeho. Uyu musaza wari utuye mu murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’IBURASIRAZUBA bikekwa ko yishe umugore we ku itariki ya 07/03/2017 bapfa igitoki yari atemye ngo agitekere abana, ahita atabwa muri […]

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura bamennye inzu

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo hafungiye abantu bane bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina aribo: Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko ukurikiranyweho kwiba, hari kandi Ndaruhutse Jean Claude w’imyaka 35 na Mudahemuka Felicien w’imyaka 27 bafatanywe ibyibwe ndetse n’uwitwa Nyirasafari Marie Gisele w’imyaka 29 wari ubihishe wabibikijwe akanabiha ababijyanye kubigurisha. Nk’uko Polisi ikorera muri […]

Jose Mourinho yakuriye inzira ku murima abavugaga ko ashaka kugura Neymar

Umutoza w’Ikipe ya Manchester United , Jose Mourinho yavuze ko nta gahunda afite yo kugura Neymar Junior,rutahizamu w’Ikipe ya FC Barcelona. Ibi akaba abitangaje mu gihe hari amakuru avuga ko yifuzaga uyu mukinnyi muri Sezo(Saison) itaha. Mourinho yagize ati’’ Ngerageza buri gihe kurasa ku ntego no gukorera kuri gahunda ari nako ngerageza kubaza amakuru y’abakinnyi […]

Perezida Putin arifuza kubonana na Trump

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yatangaje ko yipfuza kubonana na perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.Arasaba ibi mu gihe hari amakuru akomeje kuvugwa ko aba bombi bafitenye umubano nubwo hari igihe ibihugu byabo ari ibikeba. Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2017 mu nama y’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize […]

Yakubiswe n’umugabo we aramunoza amuziza Facebook

Umugabo wo muri Misiri yakubise umugore we kugeza aho yendaga kumwica amuziza gufungura konti 3 kuri Facebook, aramukubita arangije anamufungirana mu nzu kugeza aho kwitabaza inzego z’umutekano. Nkuko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Misiri, Asmaa Samir ni we wakubiswe n’umugabo amufungirana mu nzu akajya amugezaho ibyo kurya no kunywa aho afungiranye mu gihe kigera ku […]

PM Murekezi yasabye abayobozi gucika ku mvugo ngo “genda uzagaruke ejo cyangwa ejobundi”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasabaa abayobozi n’abandi bose batanga serivisi zitandukanye guha abaturage serivisi zibanogeye ndetse bishimiye mu gihe cyose baje babagana kuko byagaragaye ko hari ibibazo byinshi bishobora kuvuka mu gihe hatanzwe serivisi mbi bikagira ingaruka kuri sosiyete nyarwanda. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro gahunda nshya y’ikigo […]

Amerika yahagaritse ibikorwa byo guhiga Joseph Kony

Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse ibikorwa byo guhiga umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba urwanya Leta ya Uganda(Lord Resistance Army),Joseph Kony. Ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017, nibwo igisirikare cya Amerika cyatangaje ko kigiye kuvana abasirikare bacyo bari muri Cantrafurika bari boherejwe mu mwaka w ‘2013 guhiga Joseph Kony n’inyeshyamba ayoboye nk’uko bitangazwa […]

Abasirikare 3 bashakaga kwica Gen Prime Niyongabo bahanishijwe gufungwa burundu

Urukiko rukuru rwa Komini Mukaza mu mujyi wa Bujumbura rwaciye urubanza rw’abantu 5 bashinjwaga kugira uruhare mu mugambi wo gushaka kwica Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi. Muri aba bantu 5, batatu muri bo bari abasirikare (Jean Marie Vianney Nzoyihera, Elvis Nkunzimana hamwe na Pascal Tombori) aba urukiko rwabahanishije gufungwa ubuzima bwabo bwose. […]

Byinshi ku muhanzikazi Celine Dion wizihije isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko

Umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo zituje (Slow), Celine Dion yizihije isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko kuri uyu wa 30 Werurwe 2017. Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo z’igifaransa n’icyongereza zabaye mpuzamahanga ndetse zikaba ari n’indirimbo zagiye zikundwa na bose binatewe n’ijwi rye risa n’iryihariye ndetse zikaba zarakoraga kuri buri rwego rw’abantu ndetse n’ibigreo byabo. Celine Dion utacyumvikana cyane […]

Uganda: IGP Kale Kayihura yirukanye abapolisi hafi ya bose bakoraga mu biro bye

Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yirukanye itsinda hafi ya ryose ryakoraga mu biro bye aryohereza mu bijyanye no gucunga abakozi. Ibi akaba yabikoze mu gihe mu gipolisi hakomeje kurangwa umwuka utari mwiza ndetse akaba yaranatangaje ku mugaragaro ko yumva afite impungenge z’ubuzima bwe. Mu bantu birukanwe biravugwa ko harimo n’umugore witwa Immaculate […]

Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ibikorwa bitandukanye by’ingenzi bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga1994. Mu byaranze amezi ya werurwe harimo: gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup d’Etat) perezida […]

Ku myaka 24, arashaka kujyana se wabo mu nkiko wamufashe ku ngufu afite imyaka 6

Umugore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Catty Carine ukomoka mu mujyi wa Peterborough mu gihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko hari amakuru mashya yamenye ku byamubayeho ubwo yari afite imyaka 6 ubu hakaba hashize imyaka isaga 18 bityo akaba agomba kongera gukurikirana ikibazo cye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore avuga ko ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko yafashwe […]

Minisiteri y’uburezi yahakanye ko yahagaritse abarimu b’Abagande

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yanyomoje amakuru yari amaze gukwirakwizwa avuga ko abarimu bakomoka muri Uganda bigisha mu mashuri ya leta bagiye kwirukanwa. Kuva mu cyumweru gishize nibwo aya makuru yari yatangiye gukwirakwizwa agera no muri Uganda avuga ko abarimu bose b’Abagande bakorera mu Rwanda babujijwe gukomeza gukorera akazi kabo mu Rwanda nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyo […]

Uganda:Uwashinjwaga kwica uruhinja yapfuye yimanitse mu kagozi

Polisi yo mu Karere ka Rukungiri mu gihugu cya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 y’amavuko wapfuye yimanitse mu kagozi nyuma yo gufungwa ashinjwa kwivugana uruhinja rw’amezi abiri. Ibi bikaba byabereye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Weruwe 2017 nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru. […]

Nigeria: Umupasiteri ari mu mazi abira nyuma yo guhanura ibintu muri 2016 ntibibe

Umupasiteri wo mu itorero ry’Imana ry’Abacunguwe, Redeemed Christian Church of God (RCCG), Enoch Adeboye akomeje kukwa igitutu n’abaturage bo mu gihugu cye cya Nigeriya kubera ibyo yabasezeranyije ko bizaba mu mwaka wa 2016 none undi ukaba ugeze hagati nta byo barabona. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bayoboke bo mu itorero riyoborwa n’uyu mukozi w’Imana, Enoch Adeboye bavuga […]

Umusoro wakwa abaturage bazanye mu isoko imyaka n’amatungo wakuweho

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), ku wa gatatu Tariki ya 28 Werurwe 2017, rikuraho umusoro wakwa abaturge bazanye ibyo bejeje mu isoko ndetse n’amatungo. Muri iri tangazo kandi, bitangazwa ko amahoro yo mu isoko yishyurwa n’umuntu ufite aho akorera ubucuruzi mu isoko, ni muri urwo rwego abantu bazana […]

U Bwongereza bwateye indi ntambwe ibusohora muri E.U

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yamaze gushyira umukono ku ibaruwa igomba gutuma igihugu cye gitangira gukura ikirenge mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Muri iyo baruwa, yavuze ko nk’uko ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbonne ivuga, iyo baruwa igiye kugezwa ku muyobozi w’Inama y’Ibihugu by’u Burayi, Donald Tusk ndetse akaba ateganya gusobanurira inteko ishinga amategeko […]

Mu mezi 2, igiciro cy’ibicuruzwa cyazamutseho 8.1%, naho ifaranga ritakaza agaciro kuri 0.7%

Banki nkuru y’igihugu iratangaza ko kuba ibicuruzwa mpuzamahanga byararongeje ibiciro no kuba umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda ukomeje kugenda nabi kuva mu myaka 2 ishize, byatumye ibicuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda na byo ndetse no mu karere ruherereyemo bizamura ibiciro ku buryo bugaragara ndetse n’ifaranga ry’igihugu rigatakaza agaciro kubw’iyo mpamvu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi […]

Gushyira Gen Adolphe Nshimirimana mu ntwari z’igihugu ni nko gutuka abo yishe- Minani

Umuyobozi w’ishyaka FNL, Jacques Bigirimana, arasaba Perezida Nkurunziza w’u Burundi gushyira Lt Gen Adolphe Nshimiyimana mu Ntwari z’igihugu, ibi bamwe mu banyapolitiki ntibabikozwa bavuga ko iki cyemezo gishyizwe mu bikorwa kwaba ari nko gutesha agaciro abo ashinjwa kwica. Jérémie Minani, umuyobozo w’impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yamaganiye kure ubu busabe bwa FNL […]

MINECOFIN : Imyanya ibiri irapiganirwa n’abarenga 920

Abakandida barenga 920 bahuriye ku kizamini cy’akazi ka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bahatanira imyanya ibiri gusa. Mu mahema yera ya Hotel imwe mu mujyi Kigali bamwe bakekaga ko ari ubukwe, abandi bibaza ko habereye igiterane. Ni mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017, ubwo imbaga y’abagore n’abagabo biganjemo urubyiruko bitabiraga ikizamini cya MINECOFIN. Imyanya […]

Mbarushimana ushinjwa uruhare muri jenoside yasabye ibyemeza ko abantu aregwa bapfuye koko

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Werurwe hasubukuwe urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Emmanuel Mbarushimana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bwahawe ijambo bukamusabira ibihano bugendeye ku byaha buvuga ko yakoze. Mbere yo gutangira urubanza ariko, Mbarushimana akaba yabwiye urukiko ko atigeze yunganirwa muri uru rubanza narwo rurabyandika. Ubusanzwe Mbarushimana Emmanuel agira abamwunganira 2 ariko uwitabiriye […]

Uwigeze gushinjwa gushaka kwica Museveni akurikiranweho urupfu rwa AIGP Kaweesi

Igipolisi cya Uganda kiravuga ko gifite ukekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi uherutse kwicwa, uwo akaba ari Lt Godfrey Musisi utakibarizwa mu nzego z’umutekano za Uganda ariko akaba yarakoze mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (Internal Security Organisation) ndetse afungwa inshuro nyinshi ashinjwa ibyaha bitandukanye nk’ubugambanyi, ubujura bukoreshejwe intwaro ndetse no kugerageza ubwicanyi. […]

Burundi:Imbonerakure zishe abantu 2, umwe zimubamba ku giti

Abantu babiri mu Cyumweru gishize ku musozi wa Mpingwe muri Komini ya Bukirasazi ,Intara ya Gitega ho mu gihugu cy’u Burundi bishwe n’Imbonerakure zibashinja ubujura nyuma yo guhabwa amabwiriza n’umuyobozi w’uyu musozi. Umuntangabuhamya yabwiye Ikinyamakuru RPA ko uwa mbere wishwe n’Imbonerakure ari uwitwa Bacinoni ukomoka ku musozi wa Mpingwe zimushinja kwiba ibigori.Uyu mutangabuhambya akomeza avuga […]

Umuyobozi muri FIFA yasuye ibikorwa byo kubaka hoteli ya Ferwafa mu Rwanda

Umuyobozi muri Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi , Daniel Krebs ushinzwe porogaramu y’ibyinjira n’ibisohoka ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017 muri gahunda yo kureba uko u Rwanda ruteza mbere umukino w’umupira w’amaguru ndetse n’imikorere ya Hoteli ya Ferwafa, iyi ikaba ari nay o ngingo yaganiriweho ku munsi w’ejo. […]

Plan Marshall: Umugambi karundura mu by’ubukungu wabayeho kuva isi yaremwa kugeza none

Iyi si dutuye igiye ifite ibyiciro bitandukanye by’amateka agizwe n’ibikorwa binini n’ibitoya byagiye byubaka izina bitakwibagirana mu mateka ya muntu. Nk’ubu usanga abantu bashobora gusobanura amateka y’isi ahanini bibanda ku bihe bikomeye 2 byabaye mu isi hamwe ujya kumva ngo ikintu iki cyangwa kiriya yabayeho ‟mbere cyangwa nyuma y’ivuka rya Yesu ″. Muri iyi si […]

Indoneziya: Basatuye inda y’inzoka ngo bakuremo umuntu wabo yari yamize (Amafoto)

Umugabo witwa Akbar Salubiro ukomoka muri Indoneziya w’imyaka 25 y’amavuko yamizwe n’inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire biba ngo mbwa ko barubaga bakumukuramo nyuma y’amasaha atari macye aburiwe irengero. Abaturage bo mu gace uyu mugabo akomokamo bavuga ko yarimo asarura imingazi ubwo iki kiyoka cya metero zisaga 8 z’uburebure cyamumiraga bunguri kimusanze mu busitani bw’iwe cyarangiza […]

Ku mupaka w’u Rwanda na Congo hafatiwe ibiro 2 bya Zahabu

Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2017, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafatiwe ibiro bibiri bya Zahabu nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Congo. Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,Likoko Bangala akaba yatangarije radio Okapi ko izi Zabahu zahise zijyanwa muri Banki nkuru ya Congo mu gihe […]

Rurageretse hagati y’umuhanzi Bebe Cool n’umuhungu we bapfa Shugamami

Umuhanzi Bebe Cool wo mu gihugu cya Uganda n’umuhungu we Allan Hendricks Ssali bararebana ay’ingwe kubera umugore wahoze ari umukunzi wa Bebe Cool, Jackie Kateme kuri ubu wamaze kwigarurirwa n’uyu musore muto. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa igitangaje ngo ni uburyo uyu musore yaje gukundana n’uyu mugore umurusha imyaka igera kuri 7 mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe […]

Umukwe wa Trump niwe ugiye gukorwaho iperereza ku mabanga ya sebukwe n’Uburusiya

Umukwe wa Donald Trump , Jared Kushner agiye kubazwa n ‘akanama gashinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imikoranire ya sebukwe na leta y’Uburusiya. Ibiro by’umukuru w’igihugu nibyo byatangaje ko Jared Kushner, ari we wisabiye aka kanama (Senate Intelligence Committee) kuganira nako harebwa niba koko Uburusiya bwarivanze mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse […]

Gasabo :Umugabo yakoraga inzoga yifashishije ifumbire mvaruganda

Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Taba witwa Niyitegeka James w’imyaka 36 afatanwe litiro 1200 z’inzoga y’inkorano yitwa “Muriture”, ikaba ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Iyi nzoga akaba yarayikoraga yifashishije amazi atetse yavangavangagamo isukari, ifu y’amasaka, umusemburo w’imigati, ifumbire mvaruganda n’ibindi; nk’uko yabyivugiye. Uyu mugabo yakoreshaga amayeri akomeye mu guhisha ko akora iyo nzoga. Yari yaracukuye imyobo […]

Cote d’Ivoire : Gutungurana kudasanzwe nyuma yo gutangaza ko Simone Gbagbo ari umwere

Urukiko ruhana ibyaha biremereye rwa Abidjan kuri uyu wa 28 Werurwe rwahanaguyeho ibyaha umugore w’uwahoze ari perezida wa Cote d’ivoire, Laurent Bagbo, wari umaze amezi 10 mu rubanza akurikiranweho icyaha cyo kwibasira inyokomuntu yashinjwaga gukora mu bibazo byibasiye iki gihugu nyuma y’amatora yo mu 2010 kugeza mu 2011. Ubwiganze bw’abacamanza mu rukiko bukaba bwemeje ko […]

RDC: ICGLR yemeje ko M23 yinjiye muri Congo mu ibanga ikahamara amezi atatu

Ihuriro rishinzwe ubugenzuzi ry’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ryemeje ko abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya congo kuri raporo y’iri huriro avuga. Ubufasha bw’ibikoresho bw’u Rwanda cyangwa Uganda kuri izi nyeshyamba na n’ubu zicumbikiwe ku butaka bw’ibi […]

EAC: Abatanzaniya n’Abanyakenya baturiye umupaka bararebana ay’ingwe

Abaturage bo muri Kenya ahitwa Namanga kuri uyu wa mbere batanye mu mitwe na polisi ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye yamagana ukuntu abayobozi ba Tanzania bajujubya bagenzi babo bituma havuka umwuka mubi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi baturiye umupaka. Abigaragambya batwitse amapine bahagarika urujya n’uruza ndetse bakangisha kwirukana Abatanzaniya bose baba bakanakorera muri uyu mujyi wo […]

Mugabo, dore ibintu 8 uzitondera ingeso nikunanira ukagura indaya

Bamwe mu bagabo usanga ingo zibananira bagahitamo kujya mu bubari bakabugira nk’icumbi bakemuriramo ibibazo byabo, bakanywa inzoga bakenera n’umugore bakagura indaya, yarangiza yashaka agataha mu rugo cyangwa akarara iyo. Nubwo aba ayiguze yumva agamije kurangiza ikibazo ariko nta munezero yagira nk’uwo yakura ku mugore we yishakiye akunze, mugabo niba wumva ingeso yanze, ugafata icyemezo cyo […]

PM Murekezi yakiriye indahiro z'abashinjacyaha ba gisirikare batatu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2017, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare batatu barimo Capt. Vincent NDAYISABA, Capt Chrsitian KAYITARE ndetse na Lt. Claudine MUHAWENIMANA. Muri uyu muhango, PM Anastase yahaye impanuro aba bashinjacyaha, aho yabakanguriye kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi bagiye gukora ndetse no gutanga serivisi nziza aho yagize […]

Burundi: Abasirikare bashinjwa ubwicanyi, bamwe perezida yabahembye imodoka n’abarinzi

Mu gihe hari abasirikare b’u Burundi ba hafi y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza bashinjwa ubwicanyi, n’imyambaro yabo ikomeza kubera benshi urujijo by’umwihariko bikavugwa ko hari abo perezida yahaye imodoka n’abarinzi. Abaturage bazi imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, bazi kandi iy’igipolisi bakanamenya iy’iyindi mitwe ya gisirikare mu Burundi ariko abo bita ko bakora ibikorwa by’ubwicanyi bakambara itazwi mu […]

Umusaza w’imyaka 76 yasanzwe yimanitse mu bitaro yari arwariyemo yapfuye

Umusaza w’imyaka 76 y’amavuko yasanzwe yapfuye nyuma yo kwimanika mu bitaro bya Montefiore biherereye mu mujyi wa New York. Polisi yo muri kariya gace yatangaje ko basanze uyu musaza utatangajwe amazina yibanitse mu bwogero akoresheje umukandara yakenyezaga ipatalo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nubwo amazina y’uyu musaza atatangajwe, ngo yari amaze igihe arwariye muri biriya bitaro ariko n’impamvu […]