Maj.Petero Buyoya arashinjwa ubugambanyi agamije gucura bufuni na buhoro ubutegetsi

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka CNDD FDD, ko major Petero Buyoya na bamwe mu banyapolitiki badashyigikiye imikorere y’akanama kashyizweho na Loni ko gukora iperereza ku mabi yakorewe i Burundi. Uku kudashyigikira ngo byaba bifitanye isano no gutinya ko ubugambanyi bwabo bugaragara bwo gushaka gucura bufuni na buhoro ubutegetsi buriho. Majoro.Petero Buyoya hamwe n’umubiligi Louis Michel, […]

Alpha Conde yahishuye uko yamenye Kagame n’ukuntu Abanyarwandakazi ari beza

Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’amasaha 48 aherutse kugirira mu gihugu cya Guinee, kuri uyu wa Gatatu ushize mu nyubako yitiriwe Umwami Mohammed V, aherekejwe na mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde, yahaye ikiganiro itangazamakuru. Muri icyo kiganiro perezida Alpha Conde nawe yibukije ukuntu amateka mato hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Guinee yavutse kugeza ashimangiwe […]

Burundi : Umushinjacyaha mukuru yananiwe gusobanura irengero ry’abantu 7 biciwe muri gereza

Nyuma y’iminsi 2 impuguke za ONU zari mu iperereza mu Burundi zitashye Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yatangaje ko nta bantu bishwe ngo batabwe mu byobo rusange nk’uko byari byaremejwe. Gusa impuguke za ONU zo zemeza ko hari abantu bishwe mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko ntibyatangaza ababishe. Nyuma y’amezi atatu gusa komisiyo idasanzwe yashyizweho […]

RDC: Umukuru w’inyeshyamba yishyikirije ingabo za leta

Umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai witwa Ngombe Musemwa, aherutse kwishyira mu maboko y’ingabo za leta ahitwa Kitobo muri Mitwaba, aho amakuru aturuka aha hantu avuga ko yitanze aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse na bamwe muri bagenzi be ba hafi. Nk’uko byatangajwe na AndrĂ© Ilunga , umuyobozi wa Kitobo, ngo kwitanga kwa Ngombe Musemwa […]

Ibyaha bya jenoside Bernard Munyagishari ashinjwa birenze imyumvire ya muntu

Kuri uyu wa kane, Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza zo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwatangiye kumva Ubushinjacyaha busobanura inyandiko yabwo itanga ikirego mu rubanza buregamo Bernard Munyagishari. Uyu akaba ashinjwa kuba yari umuyobozi w’Interahamwe ndetse mu byaha aregwa bw’ubwicanyi hakaba harimo icy’uko hari umugore yaciye ibere akariha imbwa. Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko […]

Polisi yasinye amasezerano y'ubufatanye na NPPA hamwe na RMDC hagamijwe gutanga ubutabera bunoze

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) ndetse n’urugaga rw’abaganga n’abakura amenyo (RMDC). aya masezerano y’ubufatanye yasinywe hagamijwe gutanga ubutabera bunoze hagati y’izi nzego. Umuhango ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ashyirwaho umukono n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General […]

Umugore wari mu rugendo yafashwe yahishe umwana mu isakoshi

Umugore wari mu rugendo ava Istanbul muri Turukiya igana I Paris yafashwe yahishe umwana mu isakoshi nk’uko byatangajwe na societe y’indege y’abafaransa ya Air France. Iyi societe ivuga ko uwo mwana wafashe indege atarishye itike bamusanze muri iyo ndege mu ijoro ryo kuwa mbere. Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko usanzwe aba mu Bufaransa yari […]

Huye: Ikoranabuhanga rikomeje gushyirwamo ingufu

Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ikoranabuhanga mu Karere ka Huye, muri iyi minsi haje ikoranabuhanga rigendanwa( ICT BUS) izafasha abatuye aka Karere kurushaho kwihugura mu ikoranabuhanga. Iyi bus izazunguruka mu mirenge yose igize Akarere ka Huye, aho yahereye mu murenge wa Mukura, ikazakomereza mu mirenge ya Tumba na Gishamvu ikazasoza Akarere kose ka Huye. […]

Umubiri wo ku kibuno cya Jackie Chandiru ushobora gukatwa ugashyirwa ku bindi bice bye

Umuhanzi Jackie Chandiru umaze iminsi azahajwe n’uburwayi bumugejeje n’aho ngo yaba ageze ku rwego rwo gushaka kwiyahura bitewe n’uburibwe bivugwa ko ari Cancer,kubera iyo mpamvu hashobora kwifashishwa umubiri wo ku kibuno cye ugashyirwa ku bindi bice by’umubiri we. Ibyo byatangajwe n’abaganga b’inzobere nyuma yo kubona ko yarenzwe n’ibiyobyabwenge, ari nabyo byamukururiye indwara ya Cancer ku […]

Icyo Nyangoma Leonard uyoboye CNARED azihutira gukora nafata ubutegetsi

Ikinyamakuru gisanzwe gikora ku makuru y’ubukungu muri rusange n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro The Africanintelligence kiravuga ko Leonard Nyangoma ngo naramuka afashe ubutegetsi azahita ahindura amasezerano yasinywe na leta y’u Burundi hamwe n’ikigo cy’u Burusiya gicukura amabuye y’agaciro. Guhindura cyangwa gusubiramo amasezerano y’amabuye y’agaciro asanzwe ari mu Burundi ni kimwe mu byari kwihutirwa gukorwa n’ishyirahamwe CNARED mu […]

Ku nshuro ya 13 abayobozi 250 bagiye kwitabira umwiherero

Mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gabiro hagiye kubera umwiherero ku nshuro ya 13 w’abayobozi mu nzego zitandukanye za leta. Uyu mwiherero uzasuzuma ibyakozwe umwaka ushize ndetse banarebere hamwe ibikorwa by’umwaka utaha. Uyu mwiherero uzatangira ku itariki ya 12 usoze imirimo yawo ku itariki ya 14 Werurwe 2016. Ukazaba ufite insanganyamatsiko […]

Hari amashyaka atavuga rumwe na Green Party ku mavugurura isaba ngo izitabire amatora

Mu gihe ishyaka Democratic Green Party of Rwanda risaba ko hagira ibivugururwa mu mategeko agenga amashyaka ya politiki bitaba ibyo rikavuga ko ritazitabira amatora ya perezida ateganyijwe mu 2017, andi mashyaka yo arasanga ayo mategeko ntacyo ayabangamiyeho. Amwe mu mategeko Green Party isaba ko yasubirwamo harimo iriteganya ko guverinoma iha amashyaka inkunga yo kwiyamamaza nyuma […]

Impuguke mu gucura ibitwaro by’ubumara ya ISIS yafatiwe muri Irak

Impuguke mu gukora ibitwaro by’ubumara mu mutwe wa Islamic State biravugwa ko yafatiwe muri Irak nyuma y’aho indege za Amerika zari zabanje gusuka ibibombe ahabikwaga ibi bitwaro by’uyu mutwe nk’uko byatangajwe na CNN . Uyu mugabo witwa Suleiman Daoud al-Afari ukomoka muri Irak n’ubundi, ngo yari asanzwe akora muri etat major y’ingabo za Saddam Hussein […]

CP Bruce Munyambo yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera Sudani y'Epfo

Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo (D2), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Werurwe yatangiye gusura imitwe ya Polisi ikomoka mu bihugu bitandukanye yoherejwe muri Sudani y’epfo mu rwego rwo kubungabunga no kugarura amahoro muri icyo gihugu, akaba yarahereye ku bapolisi b’u Rwanda […]

Perezida Nkurunziza arakekwaho kunyereza umutungo w’igihugu ugeze hafi miliyari 4

Gablier Rufyiri uyoboye ishyirahamwe OLUCOME ( Observatoire de lutter contre la Corruption et les malversations economique) rishinzwe kurwanya ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa leta aravuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byanyereje amafaranga y’igihugu agera hafi kuri miliyari 4 z’amarundi. Uyu mugabo yemeza ko amafaranga arenga miliyari 3 z’amarundi yatanzwe n’amashyirahamwe yashakaga gucukura amabuye y’agaciro mu […]

Kampala: Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja mu gihe hikangwa imyigaragambyo idasanzwe

Abashinzwe umutekano muri Uganda boherejwe ku bwinshi mu bice byinshi by’inkengero z’umurwa mukuru, Kampala, nyuma y’aho abashinzwe iperereza batangarije ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba bashaka gukora imyigaragambyo ikomeye yiganjemo ubugizi bwa nabi ku buryo umujyi wa Kampala uhungabana nk’uko bitangazwa na Chimpreports. Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagize […]

Jason Derulo yagaragaye asomana n’umukunzi we byimbitse —REBA AMAFOTO

Kuri uyu wa kabiri taliki 8 Werurwe 2016 nibwo icyamamare Jason Derulo yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Daphne Joy basomana ubwo bari bagiye mu biruhuko bari bagiriye muri Mexico. Bakigera ku mucanga Joy yahise yambara imyenda yo kogana(Bikini) igaragaza ikimero uko cyakabaye, naho Derulo we agaragara yiyambuye igice cyo hejuru ari nako baterana ubuse banasomana. […]

Loni iratabariza ibihugu 34 byugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibyo kurya

Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu n’ishami ry’ubuhinzi ry’Umuryango w’Abibumbye iravuga ko ibihugu bigera kuri 34 ku Isi, ariko hafi ya byose bikaba ari ibyo muri Afurika, bifite ikibazo gikomeye cyo kugaburira abaturage babyo kandi bikeneye gufashwa. Imibare ngo ikaba yarazamutse kuva raporo yo mu Ukuboza yashyirwa hanze. Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita […]

Burundi: Umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi utarahunze yatawe muri yombi

Umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi utarahunze u Burundi kuri uyu wa Gatatu yatawe muri yombi n’igipolisi afatiwe muri kamwe mu duce twagaragayemo imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza i Bujumbura nk’uko byemezwa n’umuryango we ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu witwa Hugo Haramategeko, perezida w’ishyaka, NADEBU (Nouvelle alliance pour le dĂ©veloppement […]

Perezida Alpha Konde wa Guinee arashima imiyoborere y’u Rwanda

Mu isozwa ry’urugendo Perezida Kagame yagiriye mu GuinĂ©e Conakry rwashojwe ku munsi w’ejo kuwa gatatu, Abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu azibanda ku ngingo 7 zitandukanye. Iyi ikaba ari intangiriro y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Ku ruhande rwa Guinee, Perezida Alpha Konde aravuga ko igihugu ayoboye kigiye kwigira ku miyoborere myiza y’u Rwanda. « […]

Ubusambanyi bw’umugore bwatumye abyara impanga zidahuje se-REBA VIDEO

Umugore yabyaye impanga bivugwa zidahuje se nk’uko byemejwe n’abaganga nyuma yo gukora ibizamini bya ADN mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Vietnam bitewe n’ubusabe bw’ababyeyi . Le Dinh Luong, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi akaba yatangaje ko abo bana b’impanga badahuje se, ariko yongera ko bishoboka ko umugore yakorana imibonanao mpuzabitsina n’abagabo 2 batandukanye mu gihe cy’uburumbuke kandi […]

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba zari zaritanze zaba ziri gusubira mu ishyamba

Igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Congo kiragenda biguruntege kuva mu minsi ishize mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bikaba bivugwa ko n’abarwanyi bari bemeye gusubizwa mu buzima busanzwe ngo baba batangiye gusubira mu ishyamba kuko ngo batizeye uko ubuzima bwabo buzamera mu buzima bwa gisivili. Ahitwa Shabunda […]

Kicukiro: Abanyerondo baburijemo umugambi wo kwiba

Abakora irondo bo mu murenge wa Masaka, umudugudu wa Gako mu karere ka Kicukiro baraye baburijemo umugambi w’abajura bashakaga kwiba mu iduka ryo mu mudugudu wa Bamporeze. Nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu karere ka Kicukoro, uwitwa Camarade Niyigena w’imyaka 30 na Faustin Kubwimana w’imyaka 29 bafashwe n’irondo kuri uyu wa gatatu mu masaha ya […]

Abakinnyi ba Chelsea baryamiye amajanja birinda ko Zlatan Ibrahimovic abandagaza

Gary Cahill ukinira ikipe ya Chelsea yasabye abakinnyi kwitondera Zlatan Ibrahimovic ku mukino uri buhuze Chelsea na Paris Saint Germain ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki 09 Werurwe 2016, muri Champions League. Biyemeje kurya karungu yo kwirinda cyane Ibrahimovic nyuma yaho atsindiye amakipe bahanganye, kubera iyo mpamvu Cahill yagiriye inama bagenzi be bakina […]

Imyanya 29 y’akazi mu Karere ka Gisagara (Itariki ntarengwa 15/3/2016)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buramenyesha abantu bose ko bushaka gutanga akazi ku myanya iri ku mbonerahamwe ikurikira: No JOB TITLE JOB PROFILES LINKED TO THE JOB VACANT POST NUMBER 1 Division Manager A0 in Economics, Management, Business Administration, Public Administration, Administrative Sciences, Strategic Management, Public Finance, Accounting, Human Resource Management, Development Studies with 5 years […]

Intambara iratutumba hagati ya Koreya ya Ruguru, iy’Epfo na Amerika

Koreya ya Ruguru iravuga ko ubu yamaze kwitegura kandi n’intwaro zayo za kirimbuzi zamaze gutegurwa ku buryo zakoreshwa. Ibi bitangajwe nyuma y’aho abasirikare hafi ibihumbi 300 ba Koreya y’epfo n’aba Leta Zunze ubumwe za Amerika bishyize hamwe bagatangira imyitozo ya gisirikare bagamije gutera Koreya ya ruguru. Mu mpera z’ukwezi gushize leta ya Koreya ya Ruguru […]

Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu (Inzoka n'igikeri)

Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti «nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti «simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti «pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota. » Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, kirayisubiza kiti «nabera sindabona inzoka inywa amazi yo mu nda y’igikeri, ahari urashaka inyama […]

Kim Kardashian wiyambitse ubusa akanengwa n’umukecuru w’imyaka 70, yanze kuva ku izima

Nyuma y’uko Kim Kardashian ashyiriye hanze ifoto yambaye uko yavutse akaza kunengwa na Bette Midler w’imyaka 70, byatumye ashimangira ko atasaba imbabazi kuko ngo yabikoze yabitekereje. Kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Werurwe 2016, nibwo Kim yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter yambaye ubusa benshi babivugaho byinshi bitandukanye ari naho Bette yamunenze bikomeye […]

Babiri mu bashinzwe kurinda Museveni bari mu maboko ya polisi bazira ubujura

Abasirikare babiri bo mu mutwe ushinzwe kurinda perezida wa Uganda batawe muri yombi bakurikiranweho uruhare mu kwiba akayabo ka miliyoni 700 z’amashilingi ahantu habiri hatandukanye muri Kampala. Uyu mutwe ushinzwe kurinda Museveni uzwi nka SFC (Special Forces Command) urinda n’abanyacyubahiro bandi. Abasirikare babiri bo muri uyu mutwe, Capt Nyakaringwa n’undi witwa Chemonges kuri ubu bafungiye […]

Kuki televiziyo ziyongera mu Rwanda ariko abazikurikira bakagabanyuka?

Mu gihe mu Rwanda televiziyo zikomeje kwiyongera, biravugwa ko gahunda zazo zituma abantu bazikurikirana bagenda bagabanyuka bigatuma hibazwa ukuntu izi televiziyo zizakomeza kubaho mu gihe zidakurikirwa kandi zungukira mu kwamamaza nyamara mu kuzishinga harashowe amafaranga atari macye. Umunyamakuru Julliet Karitanyi, wa radio ariko akaba afite ubumenyi mu bijyanye na televiziyo no gukora filimi, avuga ko […]

EAC: Ibihugu byose byategetswe gukoresha Passport

Ibihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC birasabwa byose gukoresha urwandiko rw’inzira E — Passport guhera muri Mutarama 2017. Iyi passport ngo izafasha ibihugu byose guhurira ku cyangombwa kimwe dore ko u Burundi na Tanzaniya byari byaranze ko hagira uwinjira mu bihugu byabo hakoreshejwe irangamuntu. Minisiteri ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’Umuryangowa Afurika y’Iburasirazuba iravuga ko […]

Huye: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze bahagurukiye kurwanya ibyaha

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abayobozi bashya mu Murenge wa Simbi kuzuza ishingano Nshya bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bayobora mu gukumira no kurwanya ibyaha. CSP Muheto ibi yabivuze taliki 07 Werurwe 2016 mu nama yahuje abayobozi 130 bashya b’inzego z’ibanze bo mu Karere […]

Uganda: Umunyeshuri wa kaminuza yikase ijosi kubera umukunzi

Umunyeshuri w’imyaka 21 wiga muri Bishop Braham University College yo muri Kabale ari kurwana n’ubuzima mu Bitaro bya Rugarama nyuma yo kwikata ijosi ntahite apfa ashaka kwiyahura kubera umukobwa. Uyu munyeshuri witwa Obed Muhoozi, wiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’imibanire, ngo yikase ijosi kuri uyu wa kabiri nka saa kumi ubwo yari ari […]

Humura Imana ikubundikiriye nkuko ikizu kibana n’abana bacyo

Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo. Gutegeka kwa kabiri 32:11-12 Kiriya gice cya 32 kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose. Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura […]

Centrafrique : Abana 333 barishwe abakobwa 589 bakatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga

Umuryango w’abibumbye uratangaza ko abana 333 bishwe abandi bakobwa 589 bacibwa bimwe mu bice by’igitsina cyabo mu rwego rwo kubasiramura. Ibi bikaba byaragaragajwe muri raporo y’uyu muryango ku burenganzira bw’abana mu gihugu cya Centrefrique mu 2013 na 2014. Imyaka ya 2013 na 2014 yabaye imyaka mibi ku bana bo muri Centrefrique kuko bahuye n’ihohoterwa rikomeye […]

Na Mobutu sinigeze mbona yohereza abapolisi kugota urusengero — Moise Katumbi

Uwahoze ari guverineri w’iyahoze ari Intara ya Katanga, Moise Katumbi, aranenga imyitwarire y’igipolisi avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe ngo cyari cyagose Bazirika yitiriwe Mutagatifu Mariya asengeramo yo muri Komini Kenya yo muri Lubumbashi. Ngo yari ari mu kiliziya ari gusenga ari kumwe na bagenzi be bahuriye mu ihuriro rya G7 mu […]

Kicukiro: Akarere kashyize ku isoko parikingi kavuga ko idakoreshwa

Akarere ka Kicukiro kafashe icyemezo cyo kugurisha parikingi yako y’imodoka iherereye mu Gatenga nyuma yo kumara amezi ifunze. Ubwo yavuganaga na The New Times dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko iyi parikingi yafunzwe kubera ko abatwara amatagisi batayikoreshaga. Yavuze ko batanze isoko ngo barebe niba hari ikigo cy’ubwikorezi cyifuza […]

Urwego rw’iperereza mu Burundi rwahawe undi muyobozi mushya wahoze mu gisirikare

Yozefu Ndimunkwenge wari usanzwe mu gipolisi cy’u Burundi ni we wagizwe icyegera cy’umukuru w’urwego rw’iperereza. Iri zina ryemejwe n’abahagarariye inteko bose, akaba yemejwe nk’umunyamabanga w’umuyobozi w’urwo rwego nyuma yaho atanzwe nk’umukandida na Perezida Nkurunziza nk’uko bitangazwa na Igihe/Kirundi. Ndimunkwenge yavukiye mu ntara ya Mwaro, muri komine Kayokwe mu mwaka w’1962. Yize muri Kaminuza ya gisirikare […]

Umugabo w’imyaka 28 yarongoye umwana w’imyaka 10-REBA VIDEO N’AMAFOTO

Mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kano wo muri Nigeria habereye ububwe bwavugishije benshi ubwo umugabo w’imyaka 28 yarongoye umwana w’imyaka 10 y’amavuko. Amafoto y’ubu bukwe yavugishije amagambo atandukanye n’amafoto acicikana ku rubuga nkoranyambaga “twitter” aho bamwe bavugaga ko ababyeyi b’uyu mwana bamuroshye mu buzima bukomeye batazi ko azigobotora. Umwe mu baturanyi akaba yaravuze ko […]

Burundi: Impuguke za ONU zaje mu iperereza zarashimwe zirananengwa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2016 nibwo impuguke 3 za ONU zaje mu Burundi gukora iperereza ku bwicanyi buhakorerwa zashojwe imirimo yabo y’icyiciro cya mbere. Zishimirwa kuba zaragaragaje ko mu Burundi hari ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu ariko na none zikanengwa kuba zitarasuye ahari ibyobo rusange bishyinguyemo abantu n’imiryango y’abafunzwe n’inzego z’ubutasi. […]

Icyo uruzinduko rwa perezida Kagame rugiye guhindura mu mubano w’u Rwanda na Guinea

Amasezerano y’ubufatanye yenda gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Guinea azaba ari mu nzego zitandukanye, aho hazabanza gushyirwa umukono ku masezerano asobanura mu mirongo migari uko ubwo bufatanye buzaba buteye. Hazashyirwa umukono kandi ku masezerano azaba arebana na za serivisi, urujya n’uruza muri ibi bihugu hagati y’abaturage babyo boroherezwa kubona visa z’akazi n’iz’abadipolomate, ariko […]

Musanze: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabera na Cyuve ho mu Karere ka Musanze, ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu. Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Musanze, yasobanuriye abo banyeshuri amayeri […]

Dore impamvu 5 zishobora gutera umukobwa kutirekura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bagira ikibazo cyo kwikomeza cyane mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina,ibi bikaba intandaro yo kutazana amazi nyamara atari uko atayafite ahubwo ayafite menshi ariko kubera ubwoba no kutiyoroshya ugasanga ntibanyara mu gihe cyo kunyazwa dore ko abagabo benshi aribyo baba bifuza. Impamvu 5 zamutera kwikomeza ni iz: 1:Ubundi umugore ashobora kutirekura kubera ahantu ari gukorera […]

Ishyaka Green Party ngo riri hafi kwigaragambiriza imbere y’inteko

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riravuga ko ryitegura gukora imyigaragambyo mu mutuzo ku nteko ishinga amategeko kubera ko leta y’u Rwanda yanze gusubiza ibyifuzo byabo. Ibi ni ibikubiye mu nyandiko yasohowe nyuma yo gukora inama ya bureau Politique yabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Iri shyaka rivuga ko ryandikiye inteko ishinga amategeko risaba ko amatora […]

Umumisiyoneri w’imyaka 21 yakatiwe imyaka 40 y’igifungo azira gusambanya abana

Uwahoze ari umumisiyoneri ukomoka muri Oklahoma ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe n’urukiko rw’iwabo kuri uyu wa Mbere igifungo cy’imyaka 40 azira ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana babaga mu kigo cy’impfubyi yakoragamo mu gihugu cya Kenya. Uyu musore w’imyaka 21 witwa Matthew Lane Durham yashinjwaga gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’impfubyi […]

Umugabo yibye amaturo bamucakira ayacikanye

Kingsly ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos yatawe muri yombi aho ashinjwa kwiba amaturo y’aho yasengeraga muri Saint Peter’s Catholic Church. Nk’uko byari bimenyerewe ko muri urwo rusengero habaho misa buri gitondo, ngo uyu musore nawe ku wa kabiri taliki 1 werurwe 2016 nibwo yazindutse yerekekeza kuri urwo rusengero,asangayo abandi bahageze kare […]

Burya ibiti nabyo Bigira igitsina kandi bikenera urukundo

Ibiti bikeneye umutekano, urukundo no kuba mu mahoro. Kandi nkuko Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ihora ikangurira abahinzi muri gahunda ya twigire muhinzi, kwita ku bihingwa ku mashyamba no kubidukikije muri rusange n’inshingano ya buri muturarwanda. Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, isaba abahinzi borozi guhinga ibiti biteranwa n’ibihingwa bigakoreshwa mu kugaburira amatungo, ibiti bifite akandi kamaro ko kuzana umwuka […]

M23 ngo ntizakomeza kurebera ibikomeje kubera muri Kivu leta ntitagira icyo ikora

Abahoze mu mutwe wa M23 baratangaza ko batazakomeza kurebera mu gihe guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kunanirwa kwita ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo. Ubuyobozi bwa politiki bwa M23 buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’ibibazo by’imibereho na politiki ndetse n’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo bikomeje kubangamira amahoro […]

Rutsiro: Abanyeshuri bo muri GS Bwiza bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa mebere tariki ya 7 Werurwe nibwo umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Rutsiro, Inspector of Police (IP) Jerome Nsabuwera, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri 600 b’Urwunge rw’amashuri rwa Bwiza ruherereye muri ako karere, abaganiriza ku bubi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu […]

Nawe yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ariko afite igitsina gito cyane- Ugisha inama

Numva nshaka gukora imibonano mpuzabitsina birenze cyane kuko sindabigerageza ariko sindatinyuka.ngira inshuti z’inkumi zishaka kumpa, ariko njye nkatinya pe!nkigira nk’aho mba ntagishaka nyamara nkishaka gusa nkagitinya.nabuze icyo nakora ngo ntnyuke. Ushobora kuba wibaza igituma nkitinya: Mfite igitsina gito (gabo) hahandi mvuga ko nabihiriza inkumi nkaseba, nuko nkavuga nti aho kugirango nsebe bene kariya kageni nabyihorera. […]

U Rwanda ntirukozwa ibyo kuregwa n’abantu ku giti cyabo mu Rukiko Nyafurika

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwikuye mu masezerano y’inyongera y’Urukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa Muntu n’abantu ruri I Arusha muri Tanzania. Ayo masezerano yemerera abantu cyangwa imiryango itegamiye kuri leta kuregera uru rukiko nta handi baciye. Icyemezo cya leta y’u Rwanda cyaje habura iminsi micye ngo ubujurire bwa Ingabire Victoire butangire kumvwa, aho byari biteganyijwe […]

Goma: Abaturage batangiye guhunga iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo !

Nyuma y’aho amakuru atangiye gukwirakwira mu duce twa Goma n’agace gato ka Rubavu ko ikirunga cya Nyiragongo kiri hafi kongera kuruka, abaturage b’utu duce twombi cyane cyane muri Goma bari kudagadwa bashaka uburyo bahunga. Ku munsi w’ejo muri Goma abacuruzi bafunze imiryango abaturage basanzwe nabo bafata inzira bajya guhungira muri Kitshanga iri muri territoire ya […]

Nyabihu: Hatashywe uruganda ruzajya rubyaza umusaruro ibirayi

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba ndetse na Minisitiri w’umurimo, Judith Uwizeye, kuri uyu wa Kabiri, tariki 08 Werurwe 2016, bafunguye ku mugaragaro uruganda “Iwacu” ruzajya rubyaza umusaruro ibirayi mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Amafoto   Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Amafoto:@mifotra Dennis Ns./Bwiza.com

Inguzanyo yatswe n’abayobozi ba ADEPR ishobora gusiga itorero mu kangaratete

-Buri mukiristo agomba kwitanga kugira ngo inguzanyo ya miliyari 3 yishyurwe -Abakiristo ntibaba barasobanuriwe uburyo ayo mafaranga yatswe -Utazabikora bazamuca muri kolari – Batubwira ko tugomba gutanga amafaranga angana na œ cy’umushahara wacu -Ubundi aya mafaranga kuyatanga ni itegeko ku muyoboke wese wa ADEPR ufite akazi Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abakiristo basengero mu itorero […]

Mu gihe twizihiza Umunsi w’Umugore mu Rwanda dufite byinshi twishimira — Gasinzigwa

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 08 Werurwe, Isi yose irizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, umunsi washyizweho n’Umuryango washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972. Mu Rwanda naho uyu munsi urizihizwa buri mwaka, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twimakaze ihame ry’uburinganire turushaho guteza imbere umugore.” Ni muri urwo rwego minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifurije Abanyarwanda muri rusange Umunsi […]

Uwari umukinnyi wa Football mu makipe yo mu Rwanda asigaye amurika imideli

Uwahoze ari Rutahizamu ukomeye wa Kibuye FC, Zebre FC , Kiyovu na FC Vaajakoski yo muri Finlande Nkunda Papy asigaye amurika imideli aho asigaye atuye muri Finlande, akabifatanya no kwiga ndetse no gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri. Ubwo yaganiraga na Radio 10, Nkunda wabaye umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi ubwo yakiniraga ikipe […]

Amerika yatunguwe no kumva Benjamin Netanyahu adashaka kubonana na Obama

Umuyobozi muri perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu atacyitabiriye inama yagombaga kumuhuza na perezida Obama, ndetse akanasubika uruzinduko yateganyaga gukorera muri Amerika mu mpera z’uku kwezi. Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Israel ari yo yatanze igitekerezo cyo kubonana […]

Urubanza rw’ubujurire rw'abashatse gukora kudeta mu Burundi rwakomeje

Urubanza ruregwamo abantu 28 bashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2015 rwaraye rutangiye kuburanishwa ku mugaragaro. Urwo rubanza ubu rugeze mu bujurire urukiko rw ‘ikirenga mu Burundi nirwo rwari rwaruciye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Ubushinjacyaha mu Burundi bwari bwajuririye ibyemezo byarufatiwemo mbere kuko bwavugaga ko butanyuzwe n’uburyo […]

Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama ya NEF muri Senegal

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yasesekaye mu gihugu cya Senegal aho agomba kwitabira inama y’ihuriro izwi nka Next Einstein Forum (NEF) iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 08 Werurwe 2016. Iyi nama biteganyijwe ko yitabirwa n’abantu barenga 7,000 bavuye mu bihugu 80 harimo 54 bya Afurika. Perezida Paul Kagame ni umwe […]