Sgt Robert ntakibana n’umugore we batorokanye igihugu
Sergeant Major Kabera Robert uzwi cyane nka ‘Sergeant Robert’ yemeje ko atakibana n’umugore we Muhorakeye Jane batorokanye igihugu ubwo ubutabera bwamushakishaga bumukekaho icyaha gusambanya ku gahato umukobwa we. Uyu musirikare na Muhorakeye bahungiye muri Uganda banyuze Kagitumba mu karere ka Nyagatare, bambuka amazi menshi ku buryo ngo bitashobokaga ko bajyana uruhinja rwabo rw’amezi 7, barusigira […]
Abarwanyi ba M23 bagaragaye bivuga imyato nyuma yo gufata Kitshanga

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bagaragaye bivuga imyato nyuma yo gufata agace ka Kitshanga gaherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC. Amakuru y’ifatwa rya Kitshanga yakwirakwiye kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za RDC zifatanya […]
Mussa Fazil Harerimana yifuzaga ko Sukhoi ya RDC ihanurwa igasigara mu Rwanda

Visi Perezida w’Imari n’Abakozi mu mutwe w’abadepite w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko yifuzaga kubona indege y’intambara ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahanuwe, ntisubire i Goma. Fazil yabigaragaje kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, uko umubano […]
Intumwa ya UN ihangayikishijwe na Sukhoi-25 ya RDC iherutse kuraswa

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru y’iraswa ry’indege y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku mupaka wayo n’u Rwanda. Tariki ya 24 Mutarama 2023, guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iyi ndege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’i Rubavu bwa gatatu saa kumi n’imwe n’iminota […]
Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
Umuvugabutumwa Rev. Past. Niyonzima Claude uherutse guhanura ikinyoma kuri Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yasobanuye ko yacitswe akavuga ibitari byo. Habura amasaha make ngo urukiko rukuru rusome umwanzuro ku rubanza rwa Bamporiki, tariki ya 23 Mutarama 2023 Past. Claude yatangarije ku muyoboro wa 3D TV ko uyu munyapolitiki wakoze imirimo […]
Moses Turahirwa yibasiye KNC warahiriye gutwika ishati yaguze muri Moshions
Umunyamideli Moses Turahirwa yibasiye umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wa Radio/TV1 warahiriye gutwika ishati yaguze mu nzu ya Moshions. Tariki ya 5 Mutarama 2023 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hari hashize iminsi hakwirakwira videwo y’umuntu uri mu ishusho ya Turahirwa asambanywa n’abagabo babiri, KNC wari mu kiganiro Rirarashe ni bwo yavuze ko atwika iyi shati. Uyu […]
Mu gihe kitagera ku mwaka, abadipolomate 574 b’u Burusiya barirukanwe
Kuva muri Gashyantare 2022 ingabo z’u Burusiya zatangiza ibitero muri Ukraine, abadipolomate babwo 574 birukanwe n’ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’Uburayi. Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bisobanura ko mu birukanwe harimo 83 bakoreraga muri Bulgaria, 45 muri Poland, 40 mu Budage, 35 muri Slovakia, 35 mu Bufaransa, 33 muri Slovenia, 30 mu Butaliyani na 28 muri […]
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Congo

Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we uyobora Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso ubutumwa kuri uyu wa 25 Mutarama 2023. Nk’uko ibiro bya Perezida N’Guesso bibisobanura, ubu butumwa bwajyanwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Byagize biti: “Perezida wa Repubulika, Denis Sassou-N’Guesso yaganiriye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, ku […]
Amakuru y’ingenzi ku musirikare umwe muri babiri ba mbere bambaye ipeti riruta ayandi mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda gifite amateka yihariye cyane ko cyaranzwe n’impinduka zikomeye, zatewe ahanini n’uko abenshi bahoze mu cya Leta yabanje ya Habyarimana Juvénal bagisezeyemo, abandi bakurikiranwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abahisemo kurema umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya demukarasi ya Congo. Ubwo Inkotanyi zari ziturutse muri Uganda zabohoraga […]
Uhuru Kenyatta ahangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23
Umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yatangaje ko ahangayikishijwe bikomeye n’imirwano yubuye hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC), M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro. Mu butumwa ibiro bye byashyize ahagaragara kuri uyu wa 25 Mutarama 2023, byavuze ko ari gukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imirwano yubuye. […]
Umujyanama wa UN yongeye kugaragaza ko hatagize igikorwa, muri RDC haba jenoside
Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, abona hatagize igikorwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo haba jenoside yibasira ubwoko. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, Nderitu yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo byibasira ubwoko biri gukorerwa abaturage mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko […]
Umuyobozi wa Wagner aravuga ko hari umugambi wo kumwica
Umuyobozi w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner Group, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Ukraine bifite umugambi wo kumwica. Mu butumwa yatangarije kuri Telegram kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bibivuga, Prigozhin yasobanuye ko umugambi wo kumwica waganiriweho na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’Umuyobozi Mukuru […]
Abadepite ba Uganda bamaganye ubutinganyi, basaba Leta gukurikirana ababwamamaza

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda bemeranyije ko bagomba kurwanya ubutinganyi, basaba Polisi n’urwego rw’ubucamanza gukurikirana ababwamamaza. Mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, Depite Charles Bakkabulindi yavuze ko hari imiryango itari iya Leta (NGOs) ikomeje kwamamaza ibikorwa bya LGBTQ mu bigo by’amashuri, asaba ko yakumirwa. Ati: “Izi NGOs zikoresha abarimu […]
Nyirabyiringiro n’umubyeyi we bakurikiranweho kwica uruhinja barukataguye

Nyirabyiringiro Allen w’imyaka 18 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Rurangara mu karere ka Kisoro muri Uganda arakekwaho kwica uruhinzi yabyaye arukataguye mo ibice, afatanyije n’umubyeyi we Roy Muhawenimana. Radiyo Voice of Muhabura ivuga ko bimwe mu bice by’umubiri w’uru ruhinja byabonwe n’umwana muto ubwo yari kumwe n’ababyeyi be bari guhinga, arabibamenyesha, bahuruza abaturage n’ubuyobozi. Umuyobozi […]
Nyanza: Umugororwa wari mu gifungo cya burundu yatorotse
Umugororwa witwa Ntawukuriryayo Jean Damascène wari ufungiwe mu igororero [icyitwaga gereza] rya Nyanza mu ntara y’Amajyepfo yatorotse nyuma y’imyaka 7 afungiwemo. Inkuru y’itoroka rya Ntawukuriryayo wavukiye mu karere ka Gisagara yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, ubwo ubuyobozi bw’igororeri rya Nyanza bwatangaga impuruza. Ntawukuriryayo yafunzwe kuva tariki ya […]
Irindimuka rya NOKIA yari yihariye isoko mpuzamahanga rya telefone

NOKIA ni uruganda rw’ikoranabuhanga mu by’itumanaho rwo muri Finland rwashinzwe mu mwaka w’1865 n’abagabo batatu: umushoramari enjenyeri Fredrik Idestam, umushoramari akaba n’umunyepolitiki Prof. Leon Mechelin n’umushoramari w’umunyepolitiki Eduard Polón bose bakomokaga muri iki gihugu. Uru ruganda rufite amateka akomeye mu itumanaho riteye imbere ryifashisha telefone zigendanwa, by’umwihariko kuva mu myaka y’1990 kugeza mu 2007 ubwo […]
Pasiteri Niyonzima Claude agiye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya
Umuvugabutumwa Rev. Past. Niyonzima Claude uhamya ko ari umuhanuzi w’Imana yari yatangaje ko urukiko rukatira igifungo gisubitse Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo gisubitse, ntajye muri gereza. Uyu muvugabutumwa uri mu bamaze kwandika izina ku miyoboro ya YouTube ni umwe mu bari bagiye ku rukiko rukuru i Nyamirambo kuri uyu […]
Kurindwa n’abaturanyi nta shema bidutera: Dr Mukwege ku ngabo za EAC
Umuganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ukorera i Bukavu akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba ingabo zo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba zirinda igihugu cyabo. Uyu mubabaro yawugaragarije urubyiruko rwo mu itorero rya Pentecôte ubwo bagiranaga ikiganiro cyerekeye ku mutekano muke uri mu […]
Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo
Urukiko Rukuru kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 rwakatiye Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo cy’imyaka itanu, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 30. Hashingiwe ku cyemezo uru rukiko rwafashe tariki ya 16 Mutarama, umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire rwa Bamporiki wagombaga gusomwa saa munani z’igicamunsi, ariko rwaje kwimurirwa saa […]
Abanyamulenge bishimiye ko ingabo z’u Burundi zatangiye kubarindira umutekano
Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wishimiye ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zatangiye kubarindira umutekano. Uyu muryango usobanura ko mu mirwano y’ingabo za RDC zizwi nka FARDC n’uruhande zihanganye yabereye mu gace ka Bijombo tariki ya 17 Mutarama 2023, ingabo […]
Mukuralinda aribaza ku cyifuzo cya RDC nyuma y’aho Tshisekedi yanze kuganira na Kagame
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aribaza ku cyifuzo cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi yanze kuganira na Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, i Doha muri Qatar hagombaga kubera ibiganiro by’u Rwanda na RDC bigamije gushakira umuti ibibazo byahungabanyije umubano wabyo. Gusa […]
Senateri Muyumba abona Leta ya RDC iri kumungwa n’abajura b’abanyamwuga
Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba, abona muri Leta y’iki gihugu huzuyemo abajura b’abanyamwuga bari kunyereza amafaranga y’abaturage. Muyumba yavuze ko ubutegetsi bwabanje bwa Joseph Kabila bushinjwa ubujura ariko no mu burimo buhangayikishije. Ati: “N’ubwo ibirego byashyizwe ku butegetsi bwabanje, igihugu nticyigeze kigaragaza abajura b’abanyamwuga biba amafaranga […]
Gatsibo: Arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we w’imyaka 8

Umugabo witwa Mageza Esdras utuye mu kagari ka Bukomane, umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko, Uwimpuwe Alice, utegereje urupapuro rumwohereza kujya kwivuriza mu Buhinde. Uyu mubyeyi asobanura ko umwana we yavukanye akabyimba mu kibuno, karakura gafata igice kinini cy’inda, kagera mu mwanya ndangagitsina, ubu akaba aribwa […]
Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
Ibiganiro byari guhuriza i Doha muri Qatar Perezida Paul Kagame w’u Rwanda Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ntibikibaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2023. Amakuru yizewe yageze ku munyamakuru w’Umunyekongo Pascal Mulegwa ukorana n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI na France 24, avuga ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar mu rwego rwo kwanga […]
U Rwanda rwashinje RDC gutegura intambara, umugore akekwaho kwica umusore: zimwe mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: U Rwanda rwashinje RDC gushaka kurushozaho intambara Guverinoma y’u Rwanda yashinje ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gutegura uburyo bwo kurushozaho intambara. Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, tariki ya 19 yasobanuye ko […]
Perezida Kagame yatunguye undi muturage, amugisha inama
Perezida Paul Kagame yatunguye undi muturage wifuje ko yazitabira siporo rusange ya Car Free Day mu ntara nk’uko abigenza mu mujyi wa Kigali, amugisha inama y’intara yazatangiriraho. Ni igisubizo cyaturutse ku itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Car Free Day mu mujyi wa […]
Umunyamakuru Ntwali J. Williams agiye gushyingurwa

Umunyamakuru Ntwali John Williams wapfuye tariki ya 17 Mutarama 2023 agiye gushyingurwa mu irimbi ryo mu karere ka Kamonyi kuri iki gicamunsi. Inkuru y’urupfu rwa Ntwali yamenyekanye tariki ya 19 Mutarama, nyuma y’aho abapolisi bashinzwe gupima impanuka zo mu muhanda babimenyesheje murumuna we. Aba bapolisi basobanuye ko Ntwali wari kuri moto yagongewe n’imodoka kuri Rwandex […]
Davis D yasabye Harmonize kumugana akamwereka abakobwa beza

Umuhanzi Davis D wo mu Rwanda yasabye Harmonize uri i Kigali kumugana akamwereka aho abakobwa b’Abanyarwandakazi beza bari, akava kuri Bruce Melodie. Umunyatanzaniya Rajab Abdul Kahali wamamanye nka Harmonize yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yakirwa na Bruce Melodie. Akigera mu Rwanda, Harmonize yatangarije kuri Instagram ko ubwiza bw’iki gihugu burimo: […]
Imyaka 14 irashize General Laurent Nkunda afatiwe i Rubavu
Imyaka 14 irashize General Laurent Nkundabatware (Nkunda) wari umuyobozi ku rwego rwa gisirikare w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo atawe muri yombi. Nkunda yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano saa yine n’iminota mirongo itatu (22h30) z’ijoro rya tariki ya 22 Mutarama 2009, ubwo yari yinjiye mu Rwanda anyuze mu […]
Perezida Ndayishimiye yasabye abibye amafaranga y’igihugu kwihana bakayagisubiza

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye abayobozi bibye amafaranga y’igihugu, kwihana bakayasubiza kuri konte ya Banki Nkuru bucece, abasezeranya ko nta n’umwe muri bo uzakurikiranwa. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yasozaga amasengesho yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yasobanuye ko abibye aya mafaranga bayahishe kugira ngo inzego zishinzwe ubugenzuzi zitazayabona. […]
Umuhanzi Sentore yakebuye abifotoreza ku mva
Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo gakondo, Jules Sentore, yakebuye abajya mu marimbi, bakifotoreza ku mva, bamara bakabitangariza ku mbuga nkoranyambaga. Sentore avuga ko imvugo aba bantu bagereka kuri aya mafoto iyo bayashyize ku mbuga nkoranyambaga zidakwiye, abasaba kuzireka, anaboneraho kubibutsa ko kwifotoreza ku mva bidasanzwe mu muco nyarwanda. Yagize ati: “Ndabasaba mbinginze: Imvugo mukoresha k’umafoto mufata mwagiye […]
Blinken na mugenzi we muri Qatar baganiriye ku Rwanda na RDC
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangaje ko yavuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani kuri uyu wa 22 Mutarama 2022. Blinken yasobanuye ko ibyo yavuganye n’uyu mudipolomate mukuru wa Qatar harimo uruhare igihugu cye kiri kugira kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa […]
Fortunat Biselele wayoze ari umujyanama wa Tshisekedi aravugwaho gutunga pasiporo y’u Rwanda
Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), aravugwaho gutunga pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro. Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru ya Biselele cyatangaje kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, cyavuze ko urwego rushinzwe iperereza rwa RDC ruzwi nka ANR rwaba rwaramufatanye iyi pasiporo. Biselele uzwi nka ‘Bifort’ […]
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu

Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, yatutswe, aravumwa nyuma yo gutangaza ko umunyamakuru Ntwali John Williams uherutse gupfa yasebyaga igihugu. Inkuru y’urupfu rwa Ntwali wari n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangajwe na murumuna we Masabo Emmanuel, wasobanuye ko Polisi yamubwiye ko yishwe n’impanuka yabereye kuri Rwandex mu karere ka Kicukiro tariki ya 18 Mutarama, mu masaa munani y’urukerera. […]
Perezida Macron yateguje amavugurura akomeye mu gisirikare, ashingiye ku bibera muri Ukraine
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarahiriye kuvugurura igisirikare cy’iki gihugu mu buryo bukomeye kuva mu mwaka w’2024 kugeza mu 2030, ashingiye ku ntambara ikomeje u Burusiya bwashoje kuri Ukraine. Ubwo yari ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Mont-de-Marsan kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, Perezida Macron yatangaje ko u Bufaransa bugomba kugira igisirikare gifite […]
Nkuranga wayoboye AMIR yafunguwe by’agateganyo, Bagire akomeza gufungwa
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Nkuranga Aimable wayoboye ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR afungurwa by’agateganyo, Bagire Eugène uvugwaho kuba nyir’ikigo cya BITSEC gicuruza ifaranga ry’ikoranabuhanga (cryptocurrency) gukomeza gufungwa by’agateganyo. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 20 Mutarama 2023 ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye tariki ya 17 Mutarama. Nkuranga na Bagire bashinjwa ibyaha birimo […]
U Burusiya bwahaye Mali izindi ndege z’intambara zirimo Sukhoi-25
Leta y’u Burusiya yahaye igisirikare cya Mali izindi ndege z’intambara zo mu bwoko butandukanye nka Sukhoi-25 zitezweho kugifasha guhangana n’imitwe y’iterabwoba. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko igisirikare cya Mali cyakiriye indege zirimo Sukhoi-25, Albatros L-39 ndetse na za kajugujugu za Mi-8 kuri uyu wa 19 Mutarama 2023. Ikinyamakuru Africa News gisobanura ko Sukhoi-25 na […]
Mubazi ibihumbi 52 zihombya WASAC n’abafatabuguzi

Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko hari mubazi z’amazi ibihumbi 52 zihombya ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) n’abafatabuguzi. Iyi komisiyo ubwo kuri uyu wa 19 Mutarama 2023 yagezaga ku Nteko Rusange y’umutwe w’abadepite raporo y’ubusesenguzi bwayo kuri raporo yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri WASAC. […]
RDC yashyizeho uburyo bwo kurunguruka mu Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwashyizeho uburyo bwo kurunguruka ibibera ku hakurya y’imbibi zitandukanya iki gihugu n’u Rwanda. Ubu buryo ni utuzu two mu kirere tuzwi nka ‘mirador’ ingabo za RDC zizajya zirindiramo umutekano wo ku mbibi, tukaba twafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Mutarama 2023. Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru […]
Uko byagenze ngo urupfu rw’umunyamakuru Ntwali Williams rumenyekane bitinze
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda, akaba yari anafite umuyoboro wa YouTube witwa Pax TV Ireme News. Amakuru ya mbere yagiye hanze yavugaga ko Ntwali yapfiriye mu mpanuka yabereye kuri Rwandex mu karere ka Kicukiro, ku wa Kabiri […]
Ingabo za Afurika y’Epfo zigiye gukorana imyitozo kabuhariwe n’ingabo z’u Burusiya n’iz’u Bushinwa
Igisirikare cya Afurika y’Epfo, SANDF, cyatangaje ko mu kwezi gutaha kizakorana imyitozo kabuhariwe y’iminsi 10 n’icyo mu Burusiya no mu Bushinwa. Nk’uko abcNEWS ibivuga, SANDF yasobanuye ko iyi myitozo izakorerwa mu mazi magari mu mijyi ya Durban na Richards Bay guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2023. Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, […]
Ishyaka rya Katumbi ribona Leta ya RDC ari umufatanyacyaha w’abakwirakwiza imvugo z’urwango n’urugomo
Ishyaka ‘Ensemble pour la République’ riyobowe na Moïse Katumbi ribona ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwitwara nk’umufatanyacyaha w’abakwirakwiza imvugo z’urwango n’urugomo. Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’inama y’iminsi ibiri y’abayobozi baryo yayobowe na Katumbi, kuri uyu wa 19 Mutarama 2023 ryatangaje ko rihangayikishijwe n’uburyo Leta idahana abatangaza, bakanakwirakwiza izi mvugo, biyo ngo hakaba […]
U Rwanda ruremeza ko Leta ya RDC ari yo iri inyuma y’imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC
Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’igisirikare cy’iki gihugu kuba inyuma y’imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC). Iyi myigaragambyo yari imaze iminsi itegurwa yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, aho bamwe mu bayitabiriye bari bafite ibyapa bisaba izi ngabo kuva muri […]
Kuki umubare w’abatarize bafite inzu ushobora kuruta cyane uw’abize bazifite?
Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare, KNBS, cyagaragaje ko umubare w’abafite inzu batize byibuze kugeza mu mashuri yisumbuye ari munini cyane ugereranyijwe n’uw’abize amashuri yisumbuye na za kaminuza. Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage, DHS (Demographic and Health Survey) bwakoze n’iki kigo mu mwaka w’2022, bwagaragaje ko abatarize bafite inzu zabo bwite ari 46.7%, mu gihe abize […]
Nkundabanyanga wagizwe umwere ku byaha bya jenoside arashinja Karangwa Charles kumushinyagurira
Nkundabanyanga Eugenie wagizwe umwere n’urukiko rukuru muri Gashyantare 2022 ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, arashinja uwitwa Karangwa Charles ubarizwa mu karere ka Kicukiro kumushinyagurira. Uyu mukecuru w’imyaka 82 y’amavuko yumvikanye cyane mu binyamakuru mu mwaka ushize, ubwo ubushinjacyaha bwemezaga ko ari we ‘Nyirankundabanyanga’ wakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, agatoroka ubutabera. Yarafunzwe, ariko nyuma […]
Gen. Kainerugaba yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye bizabera i Kigali
Umuhungu akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye iba muri Mata bizabera i Kigali mu Rwanda. Mu butumwa busingiza umujyi wa Kigali yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 19 Mutarama 2023, uyu musirikare yasobanuye ko se wabo, Perezida Paul Kagame, ari we uzaba agenzura […]
Nyarugenge: Urubanza rw’Umushinwa ushinjwa gusambanya ku ngufu Umunyarwandakazi ntirwabaye
Urukiko rukuru ntabwo rwaburanishije urubanza rw’ubujurire bw’ubushinjacyaha burega umushoramari w’Umushinwa witwa Wang Yang Jian gusambanya Umunyarwandakazi ku ngufu, yabanje kumuzirika. Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, aho ubushinjacyaha busaba urukiko rukuru gutesha agaciro umwanzuro urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe muri Kamena 2019, ruvuga ko habuze ibimenyetso bihagije byatuma uyu Mushinwa akomeza […]
Umudepite yasabye Uganda gufunga ambasade yayo i Kigali mu gihe itayiha amafaranga ikeneye
Depite Allan Kugonza uhagarariye agace ka Bulisa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye guverinoma gufunga ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, mu gihe itayiha amafaranga ikeneye. Uyu mudepite yabivuze ubwo tariki ya 16 Mutarama 2023 Ambasaderi wa Uganda i Kigali, Maj Gen. (Rtd) Robert Rusoke, yagezaga kuri komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga ibibazo […]
Umunyeshuri ukomoka muri Tanzania yapfiriye muri Ukraine arwanira Wagner
Umunyeshuri ukomoka muri Tanzania witwa Tarimo Nemes Raymond, aherutse gupfira muri Ukraine, ubwo yarwaniraga umutwe w’ingabo zigenga wa Wagner Group, uri gufasha ingabo z’u Burusiya. BBC Swahili isobanura ko Tarimo w’imyaka 31 y’amavuko yagiye mu Burusiya kwiga muri kaminuza, aza gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano muri iki gihugu. Ngo abarwanyi ba Wagner bamukuye muri gereza, […]
Perezida Ruto yatangaje ko hari abari bafite umugambi wo kwica uwatangaje ko yatsinze amatora
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko hari abari bafite umugambi wo gushimuta no kwica Umuyobozi Mukuru wa komisiyo yigenga y’amatora, Wafula Chebukati. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize komisiyo z’igihugu n’inzego zigenga kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 ku biro bye, yasobanuye ko abashaka kwica Chebukati ari abari bagamije kuyobya amajwi. Perezida Ruto, […]
Umushinwa ushinjwa gusambanya Umunyarwandakazi amuziritse arasubira mu rukiko
Urukiko rukuru ruratangira kuburanisha ubujurire bw’ubushinjacyaha ku mushoramari w’Umushinwa Wang Yang Jian bushinja gusambanya ku gahato Umunyarwandakazi wari umukozi we, amuziritse. Ni icyaha ubushinjacyaha buvuga ko cyakorewe muri Beijing Restaurant iherereye mu Kiyovu cyo mu karere ka Nyarugenge, mu mwaka w’2018 ubwo uyu Munyarwandakazi yari amaze ukwezi kumwe ahakorera. Muri Mutarama 2019, uwo mu muryango […]
Kenya: Impunzi z’Abanyekongo zandikiye ambasade zirimo iy’u Rwanda
Impunzi z’Abanyekongo zo mu bwoko bw’Abatutsi zandikiye ambasade zitandukanye ziri muri Kenya, zizimenyesha ko zibangamiwe no kuba zimaze imyaka irenga 25 ziba mu nkambi kandi zifite igihugu cy’inkomoko, ari cyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri iyi baruwa zageneye ambasade z’ibihugu 9 birimo u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga tariki ya 17 Mutarama 2023, izi mpunzi […]
Meya wa Goma yabujije abaturage gukora imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC
Meya wa Goma, Komiseri Kabeya Makossa François, yabujije abatuye muri uyu mujyi gukora imyigaragambyo yamagana ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF. Sosiyete sivile zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ziherutse guteguza ingabo za EACRF ko zigomba kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 guhera tariki ya 12 Mutarama 2023, zitabikora kuri […]
Uganda: Inteko yaburiye abasirikare bivanga muri politiki, ibasaba kurekera Polisi akazi ko gufunga abakekwa

Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego za Leta, PAC, yaburiye abasirikare bivanga muri politiki, ibasaba kurekera Polisi akazi ko gufunga abasivili bakekwaho ibyaha. Perezida wa PAC, Medard Lubega Sseggona, yatanze uyu muburo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ubwo iyi komite yakiraga abahagarariye igisirikare bayobowe na Maj. Gen. Eric Leopold Kyanda. […]
M23 yibukije ingabo za EAC ko nta zindi zemerewe kujya mu bice yavuyemo
Perezida w’umutwe witwaje wa M23, Bertrand Bisimwa, yibukije ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ko nta zindi zemerewe kujya mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo abarwanyi bawo baherutse kuvamo. Bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2023, abarwanyi ba M23 bagombaga kuba barekuye ibice byose bafashe muri teritwari ya Ruthuru, Masisi na […]
Ubuhamya bwa Dr Nikolae Minovici wiyahuye inshuro 12 ari mu bushakashatsi
Dr Nikolae Minovici yavukiye mu muryango w’umuganga witwaga Stephan Minovic muri Romania tariki ya 23 Ukwakira 1868, akaba yari nyandwi (umwana wa karindwi) iwabo. Agaragara mu nyandiko zitandukanye nk’umwe mu baganga baranzwe n’udushya mu gihe bari bakiri ku Isi, kuko we yiyahuye inshuro 12 arimo gukora ubushakashatsi, aho yari ashaka kumenya uko iki gikorwa kigenda […]
Abanyamulenge bamaganye amakuru avuga ko Twirwaneho yakira inkunga ituruka muri USA
Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wamaganye amakuru avuga ko umutwe w’ubwirinzi wa Twirwaneho ukorera mu misozi ya Minembwe umaze igihe kirekire wakira inkunga ituruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ikinyamakuru Africa Intelligence gifite umwihariko wo gukora inkuru zicukumbuye mu rwego rwa politiki n’umutekano, kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 cyatangaje ko […]
Mu Bwongereza: Abimukira bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemereye abimukira bari muri gahunda yo kohereza mu Rwanda kugeza ikirego cyabo mu rukiko rw’ubujurire. Ni umwanzuro uraba uhagaritse by’agateganyo uburyo bwatuma abimukira batangira koherezwa mu Rwanda hashingiwe ku wo uru rukiko rwafashe mu Kuboza 2022, wavugaga ko iyi gahunda yemewe n’amategeko. Nk’uko BBC News ibivuga, abacamanza Lewis na Swift […]
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yamenyesheje Inteko ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye

Intumwa Nkuru ya Uganda mu Rwanda, Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye. Ubwo yari imbere y’abadepite bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, Ambasaderi Rusoke yababwiye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yavuye ku madolari ibihumbi 63.6 […]
Intambara yo muri Tigray yarangiye ipfiriyemo abagera ku bihumbi 600: Obasanjo
Umuhuza w’Abanyetiyopiya (Ethiopia) washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Olusegun Obasanjo, yatangaje ko intambara yamaze imyaka ibiri ibera muri Leta ya Tigray yarangiye iguyemo abantu bagera ku bibumbi 600. Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu mwaka w’1999 kugeza mu 2007, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Financial Times, yagize ati: “Umubare w’abapfuye ukabakaba ibihumbi […]