Gasabo: Umugabo ‘yiyahuye’ nyuma yo kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe

Ringuyeneza Jean Bosco wari ufite umugore n’umwana umwe, atuye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura, umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, aravugwaho kwiyahura kubera agahinda ko kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe. Uyu mugabo wari ufite imyaka 27 y’amavuko yagaragaye mu mugozi wari umanitse muri ‘salon’ yapfuye, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama […]

RDC: Babona kujya muri zone ya Sabyinyo kwa M23 kuzahungabanya umutekano w’ingagi

Abagize umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’ingagi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gorilla Ambassador, ntibashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 wasubira muri zone ya Sabyinyo muri Pariki ya Virunga. Uyu muryango mu itangazo ryo kuri uyu wa 15 Mutarama 2023 ryashyizwe hanze n’Umuyobozi wawo wungirije, Alain Mukiranya, wasobanuye ko ingagi zimaze […]

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya yapfuye

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya no mu birwa bya Seychelles, Dr Hassan Galiwango, yapfuye azize uburwayi mu gitondo cy’uyu wa 16 Mutarama 2023. Galiwango yapfiriye mu bitaro bikuru bya Nairobi muri Kenya, aho yivurizaga, nk’uko ibinyamakuru nka Daily Monitor bibisobanura. Inkuru y’urupfu rw’uyu mudipolomate yemejwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Anita Annet Among, […]

Putin yatangaje ko byose biri kugenda neza ku rugamba muri Ukraine

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibikorwa byihariye abasirikare b’igihugu cye barimo muri Ukraine byose biri kugenda neza nk’uko byategajanyijwe. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Rossiya-1 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS bibivuga, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bari kumushimisha, kandi ngo bazamushimisha kurushaho nibagera ku musaruro. Ati: “Ibintu bimeze neza. […]

Perezida Kagame yanenze UN, Sena ibona Perezida mushya, M23 ihura na Uhuru Kenyatta: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki ndetse n’umutekano. Harimo ko: Sena yabonye Perezida mushya Umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wabonye Perezida mushya, Dr Kalinda François Xavier, tariki ya 9 Mutarama 2023. Dr Kalinda yari aheruka kwinjizwa muri sena na Perezida wa Repubulika y’u […]

MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO) ibona umutwe witwaje intwaro wa M23 ugomba kurara urekuye ibice byose usigaranye kuri uyu wa 15 Mutarama 2023, nta mananiza ushyizeho. MONUSCO yabitangaje ivuga ku guhura kw’abahagarariye M23 ku rwego rwa politiki bahuye n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Uhuru Kenyatta, tariki ya 12 […]

BAHO yababajwe n’ibyemezo ‘inzego zihutiye gufata’ kubera abaganga bayo bakekwagaho uburangare mu rupfu rw’umurwayi

Ibitaro byigenga bya BAHO International byatangaje ko byababajwe n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru ku baganga babyo babiri bakekwagaho uburangare mu rupfu rw’umurwayi witwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal rwabaye tariki ya 8 Nzeri 2021 ndetse n’ibyemezo inzego zimwe zafashe. Kamanzi wari ufite imyaka 54 y’amavuko yagiye muri ibi bitaro kwikurishamo agapira ko kuringaniza urubyaro tariki ya 7 Nzeri uwo mwaka, […]

U Budage n’u Bufaransa birasabira Afurika imyanya ihoraho mu kanama ka UN gashinzwe umutekano

Moussa Faki ubwo yakiraga aba ba Minisitiri babiri i Addis Ababa

Guverinoma y’u Budage n’iy’u Bufaransa zirasabira umugabane wa Afurika imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, UNSC. Iki cyifuzo cyagaragajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock na mugenzi we w’u Bufaransa, Catherine Colonna, ubwo bahuriraga n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat ku biro bye i […]

Tshisekedi abona umunsi ari uyu ngo M23 irekure Bunagana n’ibindi bice isigaranye

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, abona umunsi ari uyu ngo umutwe witwaje intwaro wa M23 urekure umujyi wa Bunagana n’ibindi byose usigaranye. Tshisekedi ubwo yaganiraga n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, yamubwiye ko uyu wa 15 Mutarama ari umunsi ntarengwa M23 […]

Uncle Austin yatahuye ikintu kidasanzwe Meddy yakoze mu ndirimbo ye nshya

Austin (uri ibumoso) abona bitakiri ngombwa ko umuhanzi ahangayikishwa no gushaka umukobwa wo gushyira muri videwo y'indirimbo

Umuhanzi Luwano Austin Tosh uzwi nka Uncle Austin yatahuye ikintu kidasanzwe Ngabo Medard uzwi nka Meddy yakoze mu ndirimbo ye ‘Grateful’ yo gushima Imana yashyize hanze kuri uyu wa 14 Mutarama 2023. Iyi ndirimbo Meddy yashyize hanze nyuma y’igihe kirekire atangaje ko agiye kujya aririmba iziramya n’izihimbaza Imana, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 191 mu […]

Blinken na Tshisekedi ‘baneguye’ u Rwanda na M23

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, baneguye u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibiro bya Perezida wa RD Congo bisobanura ko aba bombi bagiranye ikiganiro bifashishije telefone, bavuga ku kibazo cyo mu burasirazuba bw’iki gihugu, “habura umunsi umwe ngo nyirantarengwa […]

Umwana w’imyaka 17 afungiwe gutera inda abakobwa 10

Umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Noble Uzuchi yatawe muri yombi na Polisi yo muri ya Rivers Plate muri Nigeria, akurikiranweho gutera inda abakobwa 10. Polisi ikorera muri iyi Leta yasobanuye ko Uzuchi yafatiwe mu nzu zacururizwamo abana mu gace ka Obion na Ikwere, ari hamwe n’abandi bane bujuje imyaka y’ubukure na bo batawe muri yombi. […]

Dr Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi 6

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6. Urubanza rwa Dr Kayumba n’ubushinjacyaha rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 13 Mutarama 2023, aho ashinjwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri iki cyaha. Muri iri buranisha, Dr Kayumba yahakanye ibi byaha, nk’uko yabisobanuye no […]

Umugaba Mukuru wa FARDC yihanangirije abasirikare bakoresha imbuga nkoranyambaga bari ku rugamba

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen. Christian Tshiwewe, yihanangirije abasirikare bakoresha imbuga nkoranyambaga bari ku rugamba. Ni mu gihe yasozaga uruzinduko rwo kugenzura ibikorwa bya FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko M23, kuri uyu wa 12 Mutarama 2023. Lt Gen. Tshiwewe yabwiye […]

Imbuga nkoranyambaga ni inkota ikeba uyikoresheje nabi: Umuvugizi wa RIB

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ngo ari inkota ishobora gukeba uyikoresheje nabi. Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, Dr Murangira yavuze ko yashyize imbaraga mu guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kandi ko ishyigikira ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu. […]

Umunyarwanda Brig. Gen. Rusanganwa yasuye ingabo z’u Burundi ziri muri CAR

Brig. Gen. Rusanganwa ubwo yakirwaga ku birindiro bya Sibut

Umunyarwanda Brigadier General Rusanganwa DĂ©o uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ku rwego rw’akarere muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) yasuye ingabo z’u Burundi zifite ibirindiro muri Sibut. Brig. Gen. Rusanganwa yakiriwe n’umuyobozi w’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri CAR, Lt Col. Mbonyiyeze Jean Pierre ku wa 9 Mutarama 2023. Uyu musirikare […]

Minisitiri Muhindo aremeza ko nta Munyekongo w’ukuri wahungira mu Rwanda

Minisitiri Muhindo n'abandi bayobozi ubwo bari muri iki kiganiro ku kinyamakuru cya Leta, RTNC

Minisitiri ushinzwe amashuri makuru na za kaminuza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo, yahamije ko nta Munyekongo w’ukuri wahungira mu Rwanda, kuko ngo atari igihugu cyo guhungiramo. Ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo na televiziyo y’igihugu, RTNC, tariki ya 11 Mutarama 2023, Minisitiri Muhindo yatangaje ko impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda ari […]

RIB yaba iri mu iperereza ku mashusho y’urukozasoni ya Moses Turahirwa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwaba ruri mu iperereza ku mashusho y’urukozasoni agaragaza Moses Turahirwa asambana n’abandi bagabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize. Aya mashusho yateje impaka yagaragaje Turahirwa asambana n’abagabo babiri, kandi na we yaje kwemera ko ari we uyagaragaramo, tariki ya 5 Mutarama 2023 asobanura ko yafashwe mu rwego rwo gutegura filimi […]

Igisirikare cya Ukraine cyishongoye kuri ba ‘Generals’ b’Abarusiya

Igisirikare cya Ukraine cyishongoye ku basirikare b’Abarusiya ku rwego rwa General boherezwa gushoza intambara cyangwa kuyobora ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri iki gihugu kuva muri Gashyantare 2022. Ni nyuma y’aho Perezida w’u Burusiya akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Vladimir Putin, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 akuye Gen. Sergei Surovikin ku nshingano yo kuyobora ibi bikorwa muri […]

Cabo Delgado: Hatangiye iperereza ku basirikare bagaragaye bajugunya imirambo mu itanura

Perezida Geingob yatangaje ko iperereza nirirangira, hazafatwa icyemezo gishingiye ku itegeko mpuzamahanga

Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) akaba na Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yatangaje ko hatangiye iperereza ku basirikare bivugwa ko bari mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bagaragaye bajugunya imirambo mu itanura ry’umuriro. Mu minsi mike ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo y’amasegonda 20 igaragaza abasirikare barimo ugaragara neza wambaye imyambaro […]

RIB yasobanuye impamvu yoherereza ubushinjacyaha na dosiye zirimo ubusa

Abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z'ubutabera ubwo hatangizwaga izi politiki

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Colonel (Rtd) Jeannot Ruhunga, yasobanuye impamvu boherereza ubushinjacyaha dosiye zose zirimo n’izirimo ubusa zakabaye zishyingurwa. Ku wa 10 Mutarama 2023 ubwo Minisiteri y’ubutabera yatangizaga ku mugaragaro politiki y’uburyo bwo gukemura amakimbirane n’iy’ubutabera mpanabyaha yitezweho kugabanya ubucucike mu magereza, Col. Ruhunga yasobanuye ko RIB igengwa n’amategeko atayemerera gushyingura dosiye. Col. […]

Umuriro watse hagati y’umunyamakuru Sheilah Gashumba n’umubyeyi we, Frank Gashumba

Umwuka mubi watutumbye mu buryo bugaragarira rubanda hagati y’umunyamakuru wamamaye mu myidagaduro yo muri Uganda akaba n’umushyushyarugamba (MC), Sheilah Gashumba n’umubyeyi we usanzwe ari umunyapolitiki n’umushoramari, Frank Gashumba. Frank yoherereje uwitwa Diana [inshuti ya Sheilah] ijwi ry’akababaro, aho amubwira ko umukobwa we atakimwubaha kandi asigaye yiyandarika, akanakoresha amafaranga yinjiza mu buryo bwo gusesagura. Muri iri […]

Goma: Umugaba Mukuru wa FARDC yasuye ingabo za EAC

Lt Gen. Tshiwewe ubwo yageraga ku biro by'ingabo za EAC yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umugaba Mukuru

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, Lt Gen. Tshiwewe Christian yasuye ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ku biro byazo biherereye mu mujyi wa Goma. Lt Gen. Tshiwewe yakiriwe na Komanda w’ingabo za EAC ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, Lt Gen. Jeff Nyagah wamugejejeho raporo y’ibikorwa izi ngabo zimaze gukora kuva […]

Amafoto: U Burundi bwashyikirije u Rwanda inka yari yaribwe buyicishije mu Kanyaru

Ni uku iyi nka yambukijwe uruzi rw'Akanyaru

Leta y’u Burundi yashyikirije iy’u Rwanda inka yari yaribwe uwitwa Nsanzimfura Tharcisse utuye mu mudugudu wa Hemba, akagari ka Nyabitare, umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, buyicishije mu ruzi rw’Akanyaru. Ihererekanya ry’iyi nka ryakozwe n’abayobozi bari bahagarariye ibi bihugu kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, ku ruzi rw’Akanyaru rubitandukanya, ahererera mu murenge wa Gishubi. […]

Ituri: Abasirikare barenga 700 bo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Tigre’ barangije amahugurwa

Abasirikare bo muri MONUSCO bari mu babatozaga

Abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo barenga 700 babarizwa mu mutwe kabuhariwe wa Tigre basoje amahugurwa y’ibikorwa byihariye by’igisirikare bari bamaze amezi 9 bakorera mu kigo cya Lukusa kiri muri Kisangani. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro wabereye kigo cya Rwampara kiri muri teritwari ya Bunia kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, witabirwa […]

Byatangajwe ko umukobwa wakubiswe azira ’gusambana’ n’umukunzi w’undi, afite imyaka 14

Nyina w’umukobwa wakubiswe na bagenzi be mu buryo bukomeye bamuziza ‘gusambana’ n’umusore ukundana n’umwe muri bo, Pretty Nicole wamenyekanye nka Doreen, yatangaje ko uyu umwana we afite imyaka 14 y’amavuko. Videwo igaragaza uyu mukobwa wo muri Uganda akubitwa na bagenzi be yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bumvikana bamubwira ko yarenze umurongo, agerageza gusambana n’uyu musore. Polisi […]

Abarwanyi ba Tigray batangiye gushyikiriza ingabo za Ethiopia intwaro ziremereye

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wo mu ntara ya Tigray, nyuma yo kwemera guhagarika imirwano, batangiye gushyikiriza ingabo za Ethiopia intwaro ziremereye bari batunze. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko umuhango wo gutanga izi ntwaro wabereye mu gace ka Agulae, mu bilometero bigera kuri 30 ugana mu mujyi mukuru wa Tigray, Mekelle kuri uyu wa 10 […]

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yemeza ko nta mpunzi zizirukanwa

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko nta mpunzi z’Abanyekongo zizirukanwa cyangwa ngo zikumirwe muri iki gihugu mu gihe ikibazo gituma zihunga kigihari. Ni ubutumwa bwerekeye ku binyamakuru avuga ko byumvise nabi ijambo rya Perezida Paul Kagame ku mpunzi z’Abanyekongo no ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo […]

Inkumi yimye Polisi amakuru nyuma yo guhondagurwa na bagenzi bayo

Umukobwa wo muri Uganda wamenyekanye nka Doreen yimye Polisi ya Uganda amakuru mu gihe yari mu iperereza rigamije kumenya abakobwa bagenzi be bagaragaye mu mashusho bamuhondagura. Uyu mukobwa yagaragaye akubitwa n’itsinda ry’abakobwa babiri, bahagarikiwe n’abasore babiri, bamutonganyaga, bamubwira ko yarenze umurongo, agerageza gusambana n’umuhungu ukundana n’umwe muri bo. Mu mashusho ya mbere, bagaragara bamukubita inshyi […]

Perezida wa Tanzania ahangayikishijwe n’uko urubyiruko rushaka gukira byihuse

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ahangayikishijwe n’uko urubyiruko ruba rushaka gukira byihuse, arwibutsa ko bigira ingaruka mbi. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yagezaga ubutumwa ku bagize ihuriro ry’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi, muri Zanzibar kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, yavuze ko gukira byihuse ari bibi. Samia yagize ati: […]

Ifoto Irangabiye yifotoje na Perezida Kagame mu byatumye atabwa muri yombi

Ifoto ya Irangabiye na Pierre Buyoya yafashwe mu Kuboza 2017

Ifoto Floriane Irangabiye yifotoje ari kumwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, byamenyekanye ko iri mu byatumye uyu Murundikazi wakoraga umwuga w’itangazamakuru atabwa muri yombi n’abakozi b’urwego rw’iwabo rushinzwe iperereza, SNR. Irangabiye yatawe muri yombi tariki ya 30 Kanama 2022 ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura, avuye i Kigali […]

Cabo Delgado: Umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro yiyahuye

Umusirikare wari mu bagize umutwe w’ingabo z’umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo ukorera mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique (SAMIM), ukomoka muri Botswana, yiyahuye. Umuvugizi w’igisirikare cya Botswana, Colonel Magosi Moshagane, yatangaje ko uyu musirikare yiyahuriye mu gace Pemba ahagana saa tanu n’iminota 20 z’igitondo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Col. Moshagane yasobanuye ko […]

Kivu y’Amajyaruguru: Sosiyete sivile irashinja ingabo za EAC korohereza M23

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) irashinja ingabo za Kenya ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) korohereza umutwe witwaje intwaro wa M23. Visi Perezida w’iyi sosiyete sivile, Edgard Mateso, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, yatangaje ko kuba kw’ingabo za […]

Football: Abapadiri bo mu Rwanda banyagiriye abo mu Burundi imbere y’abafana benshi

Abafana bari benshi muri Stade Umuco

Abapadiri bakorera muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri mu Rwanda batsinze abo muri diyosezi ya Muyinga mu Burundi ibitego bitanu ku busa (5-0) mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuco iherereye mu ntara ya Muyinga saa cyenda z’igicamunsi, ukaba wabaye mu rwego rwo kwishimira umubano mwiza […]

Perezida Kagame ahamya ko abacancuro bari muri RDC bazayongerera ibibazo

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abasirikare bigenga bazwi nk’abacancuro bari mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bazayongerera ibibazo, aho kuyifasha kubikemura. Umukuru w’u Rwanda yabitangaje nyuma yo kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Nyuma yo guha impanuro Dr Kalinda, abasenateri n’abandi […]

Dr Kalinda François Xavier yatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda

Senateri Umuhire yahariye ijwi rye Dr Kalinda

Dr Kalinda François Xavier wari uherutse kugirwa umusenateri na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa sena. Kandidatire ya Dr Kalinda wari umaze kurahirira umwanya w’umusenateri yatanzwe na mugenzi we, Senateri Nyirasafari EspĂ©rance, washingiye ku bunararibonye uyu munyapolitiki afite. Hari hanatanzwe kandidatire ya Senateri Umuhire […]

Rutangarwamaboko avuga ko yajyana mu rukiko Turahirwa kubera gukoresha nabi Ikinyarwanda

Umupfumu akaba n’umushakashatsi w’ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko avuga ko yajyana mu rukiko umunyamideli Turahirwa Moses kubera gukoresha nabi ijambo ry’Ikinyarwanda ‘Kwanda’. Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo igaragaza Turahirwa wahanze inzu y’imideli ya Moshons asambana na bagenzi be b’abagabo. Turahirwa yasabye imbabazi ku bwo kujya hanze kw’iyi videwo, asobanura ko yafashwe mu […]

Ubu mba ndi Kisangani kuko nta ngabo zampagarika: Colonel Nzenze wa M23

Colonel Nzenze Imani uyobora abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 baherutse kurekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo muri teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko nta musirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo wamuhagarika mu gihe yaba afite gahunda yo gufata umujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo. Ni igisubizo yahaye abanyamakuru ubwo bamwibutsaga ko Leta ya […]

Uganda: Vincent Gasana uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe yashimuswe, aricwa

Umunyapolitiki Vincent Gasana Kimbugwe uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe bafite inkomoko mu Rwanda yashimuswe n’abantu bataramenyekana, baramukubita bimuviramo urupfu. Ikinyamakuru Chimpreports gisobanura ko ku wa 5 Mutarama 2023 saa kumi n’imwe, ubwo Gasana yari ku nyubako akodesha, hari umuntu atazi wavugaga Urunyankole wamuhamagaye, amubwira ko yamusanga mu mujyi kuri Sheraton Kampala Hotel. Ngo Gasana yabanje […]

Abapadiri bo mu Rwanda barakina imikino ya gicuti n’abo mu Burundi

Abapadiri bakorera muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri mu Rwanda n’abo mu ya Muyinga mu Burundi barakina imikino ya gicuti y’umupira w’amaguru n’umukino w’amaboko wa Basketball kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Nk’uko urubuga Ikiriho rubivuga, umukino wa Basketball urabera mu cyumba cya Mess des Officiers mu ntara ya Muyinga saa tanu n’igice z’amanywa, umupira w’amaguru […]

Visi Perezida wa Kenya ahangayikishijwe n’uko adasiba gusabiriza ibiryo byo gutunga abaturage

Visi Perezida Gachagua mu isengesho n'abo bakoranaga urugendo

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko kuva yajya kuri iyi nshingano adasiba gusabiriza ibiryo byo gutunga abatuye mu gihugu bugarijwe n’inzara, agasaba n’ibihugu by’abakoloni. Aya maganya yayagaragaje ubwo yasengeraga mu karere ka Mount Kenya kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, atura Imana ibibazo byugarije igihugu muri rusange, by’umwihariko inzara yatewe n’amapfa. […]

Depite Matofali ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya Rumangabo

Uyu mudepite ntiyumva ukuntu umusirikare w'u Rwanda yemerewe kugera mu kigo cya Rumangabo

Umudepite uhagarariye ishyaka Ensemble pour la RĂ©publique mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Promesse Matofali Yonama, ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Tariki ya 6 Mutarama 2023, abo mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF n’abo mu rwego rw’akarere […]

Kenya: Umutinganyi yishe mugenzi we, amukekaho kumuca inyuma

Umutinganyi wamamaye muri Kenya witwa Edwin Chiloba yishwe na mugenzi we witwa Jackton Odhiambo wamukekagaho gukundana n’undi musore. Tariki ya 3 Mutarama 2023, abamotari basanze Chiloba yishwe, ibice by’umubiri we bibitse mu gasanduku k’icyuma kari kajugunywe mu gace ka Uasin Gishu, hafi y’aho yakoreraga ubucuruzi bw’imyambaro. Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Resila Onyango, yamenyesheje ibiro […]

Umuburo ku bagabo bakoresha imiti ivugwaho kongera igitsina cyabo

Abagabo bakoresha imiti ikomoka ku bimera ivugwaho kongera ingano y’igitsina cyabo ituruka muri Tanzania ya ‘Dawa ya Kupanua Uume’ na ‘Delay Spray for Men’ baramenyeshwa ko ishobora kubagiraho ingaruka mbi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kivuga ko iyi miti hamwe n’uwitwa Ngetwa 3 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi itemerewe gucuruzwa no […]

Burundi: Minisiteri y’ubutabera yasobanuye iby’urubanza rwa Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda

Minisiteri y’ubutabera mu Burundi yasobanuye iby’urubanza umunyamakuru Floriane Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda yakatiwemo igifungo cy’imyaka 10, akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni 1. Tariki ya 3 Mutarama 2023 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Mukaza rwakatiye Irangabiye ibi bihano, rumaze kumuhamya icyaha cyo kubangamira umutekano w’imbere mu gihugu. Itabwa muri yombi rya Irangabiye ryabereye ku kibuga […]

Colonel Nzenze aremeza ko hari abacancuro ba Wagner M23 yishe

Colonel Nzenze Imani John uri mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa M23 yemeje ko hari abacancuro b’umutwe w’igisirikare wigenga wa Wagner abarwanyi ayoboye baherutse kwicira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Uyu musirikare yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 6 Mutarama 2023 ubwo we n’abarwanyi ayoboye bashyikirizaga ku mugaragaro ingabo za Kenya ziri […]

Musanze: Umugabo yapfiriye muri ‘gym’ ari gukora imyitozo

Uwitwa Ndamiyabo Ferdinard wari ufite imyaka 41 y’amavuko yapfiriye mu nzu y’imyitozo ngororamubiri iherereye mu mujyi wa Musanze ubwo yakoreraga umwitozo wo kwiruka ku mashini yabigenewe izwi nka Lepow. KT Press dukesha aya makuru ivuga ko iyi mpanuka yabereye muri Uptown Gym ku mugoroba wa tariki ya 5 Mutarama 2023. SP Ndayisenga Alex ushinzwe guhuza […]

Perezida Ruto yategetse ba Minisitiri kwishyurira icumbi n’amafunguro ababaherekeje mu mwiherero

Uyu mwiherero wari uwa ba CS na PS ariko ngo witabiriwe n'abandi bayobozi n'abakozi

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yategetse abanyamabanga muri guverinoma (ba Minisitiri) kwishyura icumbi n’amafunguro abayobozi n’abakozi babaherekeje mu mwiherero bari gukoresha. Iri bwiriza bitazwi niba yari arikomeje, yaritangiye muri uyu mwiherero w’abanyamabanga ba guverinoma bazwi nka CS (Cabinet Secretary) na PS (Principal Secretary) uri kubera muri hoteli ya Fairmont Mt Kenya Safari Club mu […]

Abanyamakuru 6 bafunzwe bazira amashusho ya Perezida Salva Kiir ubwo yinyariraga

Inzego zishinzwe umutekano muri Sudani y’Epfo zifunze abanyamakuru batandatu baba baragize uruhare mu gusakaza amashusho ya Perezida Salva Kiir ubwo yinyariraga mu ruhame. Tariki ya 13 Ukuboza 2022, Perezida Kiir yayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda wa Juba-Terekeka. Ubwo yari ahagaze yemye, aririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ni bwo yaje kwinyarira, bikavugwa ko ari byatewe […]

U Rwanda rwitabiriye inama y’umutekano iri kubera i Goma

Iyi nama yitabiriwe n'abiganjemo abasirikare

U Rwanda rwitabiriye inama y’umutekano y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) iri kubera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022, ifungurwa na Guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Komiseri wa Polisi Romy Ekuka Lipopo. Iri kuganirirwamo ingingo ijyanye n’ingengo y’imari y’ingabo zo mu […]

M23 yavuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, gisigaramo Abanyakenya

Ingabo za Kenya zaherukaga gusura iki kigo mbere yo kugishyikirizwa

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 6 Mutarama bavuye mu kigo cy’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo cya Rumangabo, bagishyikiriza ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Abarwanyi bavuye muri iki kigo bari bayobowe na Colonel Nzenze Imani uri mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru muri […]

Turukiya yahaye igisirikare cya RDC intwaro ‘nyinshi’ zigezweho

Iyi modoka yikoreraga intwaro iyi ndege yazanye

Igisirikare cya Turukiya cyahaye icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibikoresho byinshi ‘bigezweho cyane’ birimo intwaro zitezweho kwifashishwa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23 yashinze ibirindiro muri teritwari ya Rutshuru. Indege y’ubwikorezi y’igisirikare cya Turukiya kirwanira mu kirere yagejeje ibi bikoresho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 6 Mutarama […]

Leta iremeza ko nta muti wa SIDA wageze mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kiremeza ko nta muti uvura icyorezo cya SIDA wageze mu gihugu. Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru guhera kuri uyu wa 5 Mutarama 2023 avuga ko FDA yemeje ko umuti witwa Sunlenca na Placebo “yageze mu Rwanda kandi ngo ivura SIDA.” Rwanda FDA mu […]

Turahirwa ntakiri kuri Twitter nyuma yo kwemera ko ari we wagaragaye asambana n’abo bahuje igitsina

Konti y’urubuga rwa Twitter y’umunyamideli Moses Turahirwa wanditse izina mu Rwanda ntikiriho nyuma yo kwemera ko ari we wagaragaye asambana na babiri bahuje igitsina, akanabisabira imbabazi. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho y’amasegonda 59 agaragaza uyu musore asambana n’abagabo babiri, ndetse yakomeje gushyirwaho igitutu, bamwe mu bakoresha izi mbuga bamushinja gusebya umuco w’igihugu cyamubyaye. […]

Justin Bitakwira yemeza ko ibihano yafatiwe na EU nta ngaruka ‘na nke’ bizamugiraho

Justin Bitakwira wigeze guhagararira ishyaka UNC mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba na Minisitiri wari ushinzwe iterambere ry’icyaro, ahamya ko ibihano aherutse gufatirwa na komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nta ngaruka na nke bizamugiraho. Mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 ni bwo komisiyo ya EU yafatiye ibihano Bitakwira hamwe n’abandi bantu 7, […]

USA irashinja abacancuro ba Wagner kugenzura umutungo kamere mu gace ko muri Ukraine

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirashinja abacancuro b’umutwe w’igisirikare cyigenga wa Wagner Group kugenzura umunyu n’ikindi kinyabutabire cya ‘Gypsum’ biri mu gace ka Bakhmut muri Ukraine. Umwe mu bakorera mu biro bya Perezida wa USA yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bitashatse kuvuga amazina ye ko uyu mutwe washinzwe n’inshuti ya Perezida w’u Burusiya, Yevgeny […]

Gupima Covid-19 abinjira mu Burundi byakuweho

Minisiteri ishinzwe ubuzima bw’abantu no kurwanya SIDA yo mu Burundi yakuyeho igikorwa yari yarashyiriyeho abinjira muri iki gihugu cyo kubanza kubapima icyorezo cya Covid-19. Itangazo Minisitiri Nzeyimana Sylvie yashyize hanze kuri uyu wa 5 Mutarama 2023 rivuga ko iri bwiriza ryakuriweho bose; baba, abinjira mu gihugu banyuze ku butaka abanyura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe […]

Umugaba Mukuru wungirije wa FARDC yagiye muri Minembwe

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa, Gen. Maj. Chico Tshitambwe yagiye mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ikinyamakuru ActualitĂ© gisobanura ko Gen. Chico yageze muri Minembwe kuri uyu wa 4 Mutarama 2023, akaba yagiye gutangiza ibikorwa bihuriweho by’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi zibarizwa mu mutwe […]

Twirwaneho irashinja Brigade ya Colonel Rugabisha kugaba ibindi bitero ku Banyamulenge

Umutwe w’ubwirinzi wa Twirwaneho urashinja ingabo zo Brigade ya 12 ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikorera mu misozi ya Minembwe kugaba ibindi bitero ku Banyamulenge, yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai. Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko ibi bitero byagabwe mu bice bya Mashya, Kabingo, Marango na Evomi tariki ya 29 […]

Perezida Ndayishimiye yahishuye uko abakuru b’ibihugu bya EAC bamukuriye ingofero

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahishuye uburyo abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, bamukuriye ingofero ubwo yatangiraga kuyobora uyu muryango. Yabibwiye abari bifatanyije na we mu munsi wa gatatu w’amasengesho yo ku rwego rw’igihugu ategurwa n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu, tariki ya 27 Ukuboza 2022. Ndayishimiye yavuze ko n’ubwo hari umuntu wamusuzuguraga muri Leta ayoboye, […]