Ese Alliah Cool yateye gapapu Mutesi Jolly kwa Lugumi?

Amakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zikomeye mu mubano w’ibyamamare bitatu. Mutesi Jolly na Saidi Lugumi bombi ntibagikurikirana kuri Instagram, ibintu byakuruye ibitekerezo byinshi mu bakoresha izi mbuga. Ibi bibaye nyuma y’uko Saidi Lugumi agaragaje ku mugaragaro amarangamutima afitiye Alliah Cool, aho yamwise “rukundo rwanjye” mu gitekerezo yashyize ku ifoto ye. Uyu […]
Umwami n’umwamikazi b’Ubwongereza bari kwa Trump

Umwami Charles III ari kumwe n’umwamikazi Camilla batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Amerika, aho bakiriwe na Perezida Donald Trump n’umugore we Melania Trump muri White House. Uru ruzinduko ni urwa mbere rw’umwami w’u Bwongereza muri Amerika kuva mu 2007, igihe Queen Elizabeth II yaherukaga kuhagirira uruzinduko nk’uru. Uru ruzinduko ruje mu gihe umubano hagati ya […]
Abasirikare ba Israel bashinjwa gukorana n’ubutasi bwa Iran: Ikibazo gikomeje guhungabanya umutekano w’igihugu

Inzego z’umutekano za Israel zatangaje ko abasirikare bamwe bo mu ngabo z’icyo gihugu bamaze gushyikirizwa inkiko, bashinjwa gukorana n’ubutasi bwa Iran, mu gihe amakimbirane hagati y’ibihugu byombi akomeje gufata indi ntera. Amakuru aheruka gutangazwa agaragaza ko abasirikare babiri bo mu ngabo zirwanira mu kirere (Air Force) bashinjwa kuba barakoranye n’inzego z’ubutasi za Iran mu gihe […]
Twifuza ko habaho imvururu zituma Abahutu bahunga: Admiral Herteleer w’Umubiligi abwira Gen Kabarebe

Admiral Willy Herteleer wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bubiligi, yigeze kugira Abanyarwanda inama yo kwirwanaho bakareka gutega amaso abazungu, kuko ntacyo bashobora kubamarira. Yabibwiye Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Gen (Rtd) James Kabarebe, ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Admiral Willy Herteleer yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo […]
Akurikiranweho gusambanya abakobwa ku gahato abizeza akazi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi. Iperereza ryagaragaje ko ukurikiranweho, yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa ‘shaka umukunzi’ hakaba haranacishwaga amatangazo y’akazi n’abagakeneye. Uyu igihe yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, yacaga mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye […]
Umunyamerika James Swan yahishuye ibyo yaganiriye na AFC/M23 i Goma

Umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yatangaje ko mu uruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Goma rwasize agiranye na AFC/M23 igenzura uwo mujyi ibiganiro byibanze ku gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge. Ku wa Gatanu tariki […]
RURA yategetse Canalbox guha indishyi abakiliya bagizweho ingaruka na serivisi mbi zayo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko rwafatiye ibihano ikigo GVA Rwanda Ltd (Canalbox), nyuma y’iminsi abakiliya bacyo bataka guhabwa serivisi mbi. RURA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ibihano yafatiye kiriya kigo byafashwe hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, kubera kudakurikiza amabwiriza byakomeje. […]
Kenya: Ambasade y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwigisha abana Ikinyarwanda n’umuco

Mu rwego rwo guteza imbere no gusigasira ururimi n’umuco Nyarwanda, Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yatangije gahunda yo kwigisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco. Aya masomo azajya atangwa buri wa Gatandatu ku Biro bya Ambasade, aho abana bazajya biga kuvuga, gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda no kubyina Kinyarwanda. Icyiciro cya mbere cy’ishuri ry’ururimi n’umuco kigizwe n’abana […]
DC Clement yasabiwe gufungwa iminsi 30

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement mom yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo asaba kurekurwa by’agateganyo, mu gihe akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukorera urugomo abayobozi. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byabaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bugiye gusenya inyubako y’amashuri yubatswe nta byangombwa. Bwavuze ko DC Clement yageze aho […]
Loni igomba gukora amavugurura, guhinduka cyangwa igapfa – Fernanda Espinosa

María Fernanda Espinosa, uvugwa nk’umuntu ushobora gusimbura Umunyamabanga Mukuru, António Guterres, aravuga ko Loni Umuryango w’Abibumbye ukwiye “kwisubiraho” mu gihe hakomeje kugaragara impinduka zikomeye muri politiki mpuzamahanga. Perezida w’ihuriro ry’Imijyi ry’Umuryango w’Abibumbye (UN’s Cities Alliance), María Fernanda Espinosa, yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye ugomba gukora “amavugurura, guhinduka cyangwa ugupfa” mu gihe ku Isi hakomeje kugaragara impinduka […]
Kenya: Hatangiye ubujurire ku iyeguzwa ry’uwahoze ari visi perezida

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi (DCP) yageze mu nkiko, aherekejwe n’umugore we Dorcas Rigathi, abahungu be bombi n’itsinda ry’abanyamategeko be. Biteganijwe ko iki kibazo kizaburanishwa imbere y’inteko y’abacamanza batatu barimo Erick Ogolla, Anthony Mrima, na Freda Mugambi, bitezweho ko bazatanga amabwiriza ku byifuzo byinshi bitegereje kandi bakumva impaka ku bujurire ku iyeguzwa […]
Peteroli: Umutima w’ubukungu n’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

Mu butayu bwagutse bwuzuyemo amariba y’umutungo kamere, mu burasirazuba bwo Hagati bukomeje kuba igicumbi cy’ubukungu bw’isi n’isoko y’amakimbirane akomeye. Amavuta ya pétrole si isoko y’amafaranga gusa ku bihugu byo muri aka karere, ahubwo yabaye intandaro y’ihangana rya politiki, ububanyi n’amahanga n’intambara zimaze imyaka myinshi. Peteroli: Umutima w’ubukungu bw’akarere Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bifite […]
RDC yashinze umutwe w’ingabo zo kurinda amabuye y’agaciro

Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere ruratangiza umutwe witwara gisirikare wo kurinda ibirombe, kubahiriza amategeko abigenga, no gukurikirana neza amabuye y’agaciro abivamo. Rafael Kabengele ukuriye ikigo gishinzwe ‘mine’ yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi mu ntego ze zo kuvugurura uru rwego no […]
Yahawe ikarita itukura ahita arwana

Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Espagne wahuje Real Zaragoza na SD Huesca, habaye imvururu zikomeye mu minota ya nyuma zatumye umukino urangira mu kajagari. Umunyezamu wa Zaragoza, Esteban Andrada, yahawe ikarita itukura nyuma yo gusunika umukinnyi wa Huesca mu minota y’inyongera. Icyakora, n’ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura yo kumusohora mu kibuga, […]
USA: Hatangajwe imyirondoro y’umugabo wagerageje kwica Trump

Umugabo watawe muri yombi nyuma yo kurasa muri hotel aho abanyamakuru bakorana n’ibiro bya Perezida wa Amerika bari bateraniye basangira na Donald Trump ku wa Gatandatu nijoro yatangajwe ko ari umwalimu witwa Cole Tomas Allen. Uyu mugabo w’imyaka 31 yigisha mu ishuri ryisumbuye, aba mu gace ka Torrance mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta […]
Indege rutura y’u Bubiligi yageze i Burundi ijyanyeyo izindi ntwaro

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko ku Cyumweru tariki ya 26 Mata, iki gihugu cyongeye kwakira intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare cyohererejwe n’u Bubiligi. Ni ibikoresho byagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye cy’i Bujumbura, bitwaye n’indege rutura ya gisirikare yikorera imizigo ya Airbus A400M Atlas. Amasoko ya BWIZA mu Burundi yemeza […]
Ruhango: Abarwanashyaka ba Green Party bibukijwe amahame yayo (Amafoto)

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) kuri iki cyumweru ryibukije abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Ruhango amahame n’ingengabitekerezo rigenderaho. Ni mu nama n’amahugurwa iri shyaka rimaze igihe riha abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Umuyobozi […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yatorewe kuba umukandida wa CNDD-FDD mu matora ya 2027

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatorewe muri Kongere idasanzwe y’ishyaka kuba umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2027. Ni nyuma y’inama ya Komite nkuru y’ishyaka CNDD-FDD yateraniye mu Ntara ya Gitega kuwa 24 na 25 Mata 2026. Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, mu ijambo ry’ikaze yamenyesheje abarwanashyaka ko […]
Minisitiri w’Ingabo wa Mali yiciwe mu gitero cy’ibyihebe

Abajihadiste bo mu mutwe w’iterabwoba wa kisilamu wa JNIM, ukorana n’umutwe wa al-Qaeda, bavuze ko ari bo bari inyuma y’ibitero byagabwe ku bufatanye n’umutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi w’Aba-Tuareg, wa Front de libération de l’Azawad (FLA), ku birindiro bitandukanye by’ingabo za leta. Minisitiri w’ingabo, Sadio Camara, yiciwe mu gitero cy’ikamyo yari itezemo ibisasu yagonze inzu ye […]
Akarere ka Nyamagabe ku mwanya wa kabiri mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima muri jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana J. Damascene, kuwa Gatandatu, itariki 25 Mata 2026, yifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32. Mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’uburemere buhambaye, aho Akarere […]
Tchad: Abayobozi b’amashyaka 8 batawe muri yombi

Muri Tchad, abaperezida umunani b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bafatiwe i Ndjamena kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 25 Mata, nta mpamvu yemewe cyangwa icyemezo cyo kumuta muri yombi. Bose ni abanyamuryango b’itsinda ryo kugishanya inama ry’abanyapolitiki (Gcap), ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi n’abahagarariye sosiyete sivile. Itabwa muri yombi rya mbere ryabaye kare […]
Gen (Rtd) Kabarebe yasangije abiga igisirikare ubunararibonye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda. Abo banyeshuri bagejejweho ikiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano […]
Minembwe: Ibitero bya drones byibasiye Gakenke n’ibice bihegereye

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Mata 2026, hagati ya 9h15 na 12h00, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero by’urugomo bitigeze bibaho mu bice bituwe cyane bya Gakenke muri Minembwe nk’uko byatangajwe n’umutwe wa AFC/M23 mu itangazo ryawo. Iri tangazo rivuga ko “Ibi bikorwa, byaranzwe no gukoresha indege zitagira abaderevu za kamikaze, drones […]
CTTC MAYANGE: Abarenga 1600 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu gucunga umutekano

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata, yasoje ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye mu gucunga umutekano (Basic Police Special Forces course 04/2026). Ni amahugurwa yari amaze amezi atatu (3), abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo […]
Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma y’amasasu yarasiwe ahantu yari ari

Biravugwa ko amasasu yarashwe mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yitabiriye gusangira n’abanyamakuru i Washington mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 25 Mata, aho abatangabuhamya n’abanyamakuru ba AFP bavuze ko muri hotel humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Abashyitsi bari bambaye karuvati b’Abanyamakuru bakorera kuri White House ‘birutse bajya […]
U Burundi bwamaze kwakira drone za mbere bwemerewe n’u Bubiligi

U Burundi bwamaze kwakira drone zibarirwa muri 500 ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza. Ni ibikoresho Gitega yemerewe na Bruxelles ngo bizifashihwe mu mugambi wo gutera u Rwanda ibihugu byombi bihuriyeho. Muri iki cyumweru ni bwo BWIZA yatangaje ko kugira ngo uriya mugambi ugende neza, u Burundi bwemerewe ibikoresho birimo […]
Umuyobozi mushya wa MONUSCO yasuye ‘FDLR zitegura koherezwa mu Rwanda’

Umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, James Swan, kuri uyu wa Gatandatu yasuye abo bivugwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bahurijwe mu kigo cya Mubambiro, mbere y’uko boherezwa mu Rwanda. Abarwanyi Swan yasuye ngo ni abemeye ubusabe bw’ingabo za FARDC zabasabye kurambika intwaro hasi bakazishyikiriza, kugira […]
Umuti Perezida Kagame abona wavura ibibazo byo muri RDC n’akarere

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kugira ngo ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane yugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’Ibiyaga Bigari bikemuke, hakenewe kwita ku mpamvumuzi ya buri kimwe. Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Chantilly mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’iterambere (WPC). Mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, yavuze ko ibibazo byugarije RDC […]
Ibirindiro byinshi by’ingabo za FAMA byagabweho ibitero

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata, mu bice bitandukanye biri hafi y’umujyi wa Bamako wo muri Mali humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu, nyuma y’ibitero byagabwe ku birindiro by’ingabo za kiriya gihugu. Televiziyo ya TV5 Monde yatangaje ko uduce twagabwemo ibitero turimo aka Kati gaherereye mu bilometero 15 uvuye i Bamako, aka […]
FERWAFA yahannye uwaroze Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Imurora Japhet na Ndatimana Olivier, nyuma yo gukekwaho imyitwarire inyuranyije n’amahame agenga ruhago. Nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje, iki cyemezo gishingiye ku mategeko agenga imyitwarire y’abakora mu mupira w’amaguru, aho aba bombi bakekwaho ibikorwa bishobora guhungabanya ubunyangamugayo bw’imikino. Ku ruhande rwa Ndatimana Olivier, […]
Amerika yakajije igihano cy’urupfu

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko bugiye kongera no kwagura uburyo bukoreshwa mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku rwego rwa leta. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata, aho Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko hagiye kongerwamo uburyo bushya burimo kuraswa n’imbunda, gukoresha amashanyarazi ndetse no gukoresha […]
Amato mato ya Iran ari kwandika amateka mashya mu ntambara zo mu bunigo bwa Hormuz

Mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati ya Irani n’ibihugu by’ibihangange, hari intwaro idasanzwe iri kwerekana imbaraga mu buryo butunguranye: amato mato yihuta azwi nka “flotte moustique”. Aya mayeri ari gutuma uburyo bwo kurwana mu nyanja, cyane cyane mu bunigo bwa Hormuz, bukurikiranwa cyane. Amato mato, imbaraga nini Mu gihe ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe […]
Lt. Gen Sikatenda yashyinguwe nk’umusivile

Kera kabaye Lieutenant Général Sikatenda Shabani wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyinguwe nyuma y’umwaka urenga wari ushize yarapfuye. Ku wa 22 Mata ni bwo uyu mugabo yashyinguwe mu gace yakomokagamo ka Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyakora nk’abandi basirikare, Sikatenda ubwo yashyingurwaga ntiyigeze ahabwa icyubahiro cya gisirikare, ahubwo […]
BK yashoye arenga Frw miliyari 3 muri Shampiyona y’u Rwanda

Urwego rwa Rwanda Premier League rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Banki ya Kigali, ku wa Gatanu bashyize umu umukono ku masezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 3,2 Frw. Aya masezerano yasinywe bigizwemo uruhare na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf; Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi […]
Museveni yashimagije Gen. Muhoozi

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yashimagije imfura ye akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ni bwo Gen. Muhoozi yizihije isabukuru y’imyaka 52 y’amavuko. Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ashima Imana kuba we n’umugore […]
U Bubiligi bwavuze ku makuru avuga ko buri guha u Burundi intwaro zo kwifashisha gutera u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prévot, yigaramye amakuru avuga ko igihugu cye kimaze igihe giha u Burundi intwaro zo kwifashisha mu mugambi wo gutera u Rwanda. Prévot abinyujije ku rubuga rwe rwa X, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X niba koko igihugu cye n’u Burundi biri […]
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC

Kuri uyu wa Gatanu, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias. Mu butumwa yabahaye yababwiye ko gutaha bakava muri RDC bakaza mu gihugu cyabo ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo batangiye rwo kwiteza […]
Goma: Umuyobozi wa MONUSCO yasabye guhagarika ibitero bya drones

Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yasabye kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Mata 2026, guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. James Swan yatangarije ibi mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ruzinduko rwe rwa mbere muri uyu mujyi ubarizwamo inzego zitandukanye z’umutwe wa […]
Agahenge muri Congo: inzira y’amahoro cyangwa igihe cyo kwitegura indi mirwano?

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, ikibazo cy’iyubahirizwa ry’agahenge gikomeje guteza impaka no kwitana ba mwana ku mpande zombi. Nubwo hari intambwe zigaragara mu ruhando mpuzamahanga, ku rugamba ho haracyagaragara ibimenyetso by’uko aka gahenge gashobora gusenyuka igihe icyo ari cyo cyose. Mu minsi ishize, ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa […]
Umuyobozi mushya wa MONUSCO yageze i Goma bwa mbere

Umuyobozi wa MONUSCO, Umunyamerika, James Swan, kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Mata 2026, mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC M23. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu gitondo cya kare nk’uko amakuru dukesha Kivu Morning Post avuga. Yageze i Goma nyuma yo kunyura Beni […]
Kwibuka Jenoside si inshingano z’u Rwanda gusa, ahubwo ni inshingano z’Isi yose – Lt. Col. Simon Kabera

Uyu munsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abakozi ba Hoteli Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yashimangiye ko kwibuka atari inshingano z’u Rwanda gusa ahubwo ari inshingano z’Isi yose. Mu ijambo rye, […]
Trump ntazatera Iran akoresheje intwaro kirimbuzi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kitazigera gikoresha intwaro kirimbuzi mu gutera igihugu cya Iran, nubwo mbere yari yaravuze amagambo akomeye yerekeye gusenya burundu umuco n’ubuzima by’icyo gihugu. Ibi Trump yabivuze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White […]
Minembwe: Drones za FARDC zibasiye Kaminuza ya Eben-Ezer na Radio Ngoma ya Amani

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyagabye ibitero bya bombe kuri Kaminuza Eben-Ezer (UEMI) y’I Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 22 Mata 2026. Amakuru aturuka aha hantu, ibitero bishya bya drones za FARDC byibasiye inyubako za Kaminuza ya Eben-Ezer ya Minembwe (UEMI), iya Radio Ngoma ya Amani […]
Gen. Makenga yasoje amahugurwa y’abayobozi mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Kane yayoboye umuhango ukomeye wo gusoza amahugurwa y’abayobozi mu nzego za politiki n’ubuyobozi bw’ibanze, yateguwe na AFC/M23, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kuvugurura no kongera kubaka inzego za Leta. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, aya mahugurwa ari mu “murongo udasubirwaho ugamije gushyiraho […]
Pretoria: Perezida Ramaphosa yahagaritse Umukuru w’Igipolisi ukurikiranweho ruswa

Nyuma y’uko General Fannie Masemola yitabye urukiko rw’i Pretoria mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Kane, itariki ya 23 Mata, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ahagaritswe “mu rwego rwo gukumira, kugeza igihe urubanza ruzarangirira” Iki cyemezo bivugwa ko cyari gitegerejwe muri Afurika y’Epfo, maze kuri uyu wa Kane ushize Perezida Cyril […]
U Rwanda rugiye kugira uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi

Perezida Paul Kagame yakiriye Xu Hui, uyobora Sosiyete y’Ishoramari ya Rich Resource International Investments; Visi Perezida n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding, zombi zo mu Bushinwa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yakiriye Xu Hui ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje. Mu […]
U Rwanda na RDC byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro i Washington

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye mu nama ya gatanu y’akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano amaze hafi umwaka asinywe n’ibihugu byombi. Iyo nama yabereye i Washington DC ku wa 23 Mata 2026, yanitabiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, […]
Tanzania: Kera kabaye iperereza rya Leta ryahishuye umubare w’abishwe mu matora

Iperereza ryakozwe na Leta ya Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora rusange yo mu Ukwakira 2025 yabaye muri icyo gihugu, ryagaragaje ko abantu nibura 518 ari bo bishwe. Barimo 197 barashwe, na ho abarenga 2,000 barakomereka. Mu bapfuye harimo abagabo 490, abana 21 ndetse n’abagore 16, ariko umubare nyakuri ushobora kuba urenzeho kubera abashyinguwe mu ibanga. […]
Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfa nk’udushwiriri mu ntambara yo muri Congo

Abasirikare b’u Burundi boherejwe kurwana mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje gupfa ku bwinshi nk’uko amakuru yakusanyijwe mu nzego za gisirikare avuga. Biravugwa ko kuri ubu Igisirikare cy’u Burundi cyahinduye uburyo bw’imicungire y’imirambo, aho kuri ubu ihita yoherezwa mu mitwe abasirikare bakomokamo aho kuyishyira hamwe nka mbere. Amakuru aturuka ku Rugamba no […]
Huye: Umusore w’imyaka 19 akurikiranweho gushaka kwica mugenzi we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuwa Gatatu, itariki 22 Mata, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 19 ukekwaho gushaka kwica umugabo w’imyaka 32 amutemesheje umuhoro. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 05 Mata 2026, ahagana saa mbiri zishyira saa tatu za nijoro, mu Mudugudu wa Gihimbi, Akagali ka Kabirizi, Umurenge wa […]
Ba Perezida 2 baburiye Ndayishimiye ku mugambi we wo gutera u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko aherutse guhamagarwa na ba Perezida b’ibihugu bibiri byo mu karere, bakamuburira ku mugambi wo gutera u Rwanda amaze igihe afite. Ni nyuma y’andi makuru amaze iminsi avuga ko u Burundi bwaba bumaze igihe buhabwa n’u Bubiligi intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byo kwifashisha muri uriya mugambi, mu rwego […]
Abanya-Afghanistan Trump ashaka kohereza kwa Tshisekedi babyanze

Abanya-Afghanistan 1,100 bafashije Amerika mu ntambara leta ya Donald Trump ishaka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babiteye utwatsi, bagaragaza ko badashaka koherezwa muri icyo gihugu. Aba bantu bafashije Amerika mu ntambara yo mu gihugu bakomokamo, mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuga ko batagishobora gusubira muri Afghanistan kubera umutekano muke baterwa no gukorana na Amerika, […]
CAR: Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage

Ingabo z’u Rwanda (RWABAT-2) ziri mu butumwa bw’ amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), kuwa Gatatu, itariki 22 Mata 2026, zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage ku cyicaro cy’Akarere ka Boali, Sous-Prefecture ya Boali. Muri iki gikorwa, abarwayi barenga 174 basuzumwe indwara zitandukanye kandi banahabwa imiti nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X. […]
Ndayishimiye yahinduye abarimo ushinzwe ibikoresho bya gisirikare muri FDNB

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za gisirikare, ashyiraho umusirikare mushya ushinzwe ibikoresho bya gisirikare mu ngabo. Bikubiye mu iteka rya Perezida Ndayishimiye ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata. Abo Ndayishimiye yahaye inshingano barimo Colonel Thierry Kabula wagizwe umukuru w’Ishami rishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Burundi, […]
Trump yasabye FIFA gukura Iran mu gikombe cy’Isi igasimbuzwa Ubutaliyani

Umwe mu ntumwa zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika woherejwe na Donald Trump yasabye Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru FIFA ko ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yasimbura iya Iran mu mikino y’igikombe cy’Isi 2026. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times ndetse bikemezwa n’amakuru yatangajwe na Reuters, intumwa ya Amerika Paolo Zampolli yavuze ko yagejeje iki gitekerezo kuri Trump […]
Umwarimu utararangije kaminuza ntazongera kwigisha mu mashuri abanza

Mu mavugurura mashya ateganyijwe mu burezi bw’u Rwanda, abarimu bazajya bigisha mu mashuri abanza basabwe kuba bararangije nibura kaminuza. Ni impinduka REB ivuga ko zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, cyane cyane ku rwego rw’ishingiro aho abana bigira gusoma, kwandika no kubara. Ubuyobozi bwa REB buvuga ko gahunda yari isanzweho yo gutegura abarimu mu mashuri nderabarezi itagihagije, […]
FARDC yagabye igitero muri centre ya Minembwe na drones zirimo KT-6

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 22 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri n’iminota 5 z’umugoroba ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibibombe nkana ku gace gatuwe cyane ka centre ya Minembwe, hakoreshejwe indege zitagira abapilote z’ubwiyahuzi zirimo KT-6. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, rivuga ko ibyo bitero by’ubugome byabibye iterabwoba kandi bisenya imitungo […]
Abasirikare ba Amerika ku mato y’intambara: Ibiribwa bike n’imibereho mibi bikomeje guteza impaka

Mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje gufata indi ntera, amakuru ari gukwirakwira hirya no hino ku isi aravuga ku buzima bw’abasirikare b’Amerika bari ku mato y’intambara. By’umwihariko, ubwato bwa USS Gerald R. Ford buri mu zivugwa cyane, aho bivugwa ko hari ibibazo by’ibiribwa bike n’imibereho igoye. Ibi byateje impaka zikomeye mu […]
Togo igiye gushyikiriza Loni ikarita nshya y’Isi igaragaza neza ubunini nyakuri bwa Afurika

Igihugu cya Togo cyahawe inshingano na Afurika yunze ubumwe yo gutegura ikarita nshya y’Isi izagaragaza neza ubunini nyakuri bw’ibihugu, cyane cyane umugabane wa Afurika. Iyi karita igamije gusimbura uburyo bwa kera buzwi nka Mercator projection, bumaze imyaka myinshi bukoreshwa ariko bukunze kunengwa kuba bugabanya cyane ubunini bwa Afurika ku ikarita y’Isi. Nk’uko imibare ibigaragaza, Afurika […]
Amaze imyaka 11 arongoye ariko umugore yanze kumubyarira

Umugabo w’imyaka 48 yatangaje ko yabaye mu rushako imyaka 11 nta mwana, nyuma akaza kumenya ko umugore we yakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro mu ibanga Umugabo witwa Roby Ekpo yatangaje ubuhamya bwe ku bibazo byaranze urushako rwe rwamaze imyaka 11, aho yavuze ko kugeza ubu afite imyaka 48 ariko akaba adafite umwana n’umwe. Ibi yabitangaje […]