Umujyanama wa UN yongeye kugaragaza ko hatagize igikorwa, muri RDC haba jenoside

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, abona hatagize igikorwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo haba jenoside yibasira ubwoko. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, Nderitu yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo byibasira ubwoko biri gukorerwa abaturage mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko […]

Amaherezo u Budage na USA byemeye guha Ukraine ibifaru kabuhariwe imaze iminsi irambagiza

Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Olaf Scholz, yemeye guha Ukraine ibifaru by’intambara bya Leopard 2, nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje, nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu kuri Berlin ngo ihe Kyiv intwaro zikomeye ivuga ikeneye ngo ibashe gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zabateye . Amakuru avuga ko Berlin izaha Kyiv ibyo bifaru aje mu gihe abayobozi muri Amerika batangarije itangazamakuru […]

Umuyobozi wa Wagner aravuga ko hari umugambi wo kumwica

Umuyobozi w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner Group, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Ukraine bifite umugambi wo kumwica. Mu butumwa yatangarije kuri Telegram kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bibivuga, Prigozhin yasobanuye ko umugambi wo kumwica waganiriweho na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’Umuyobozi Mukuru […]

Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugaba igitero ku ndege yayo y’intambara nkana, nyuma y’uko ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy’u mu karere ka Rubavu, ihita iraswa n’Ingabo z’u Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda […]

Abadepite ba Uganda bamaganye ubutinganyi, basaba Leta gukurikirana ababwamamaza

Depite Opendi abona ubutabera bukwiye gukurikirana abamamaza ubutinganyi

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda bemeranyije ko bagomba kurwanya ubutinganyi, basaba Polisi n’urwego rw’ubucamanza gukurikirana ababwamamaza. Mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, Depite Charles Bakkabulindi yavuze ko hari imiryango itari iya Leta (NGOs) ikomeje kwamamaza ibikorwa bya LGBTQ mu bigo by’amashuri, asaba ko yakumirwa. Ati: “Izi NGOs zikoresha abarimu […]

Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa

Indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, mbere yo kuraswa. Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abivuga. Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yakibwiye ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zayihamije “kuko yagiye igurumana mbere […]

Impano icumi zazimiye mu mateka y’umupira w’amaguru

fnjkm4jxeaakr5q.jpg

Hari abakinnyi batangaga icyizere cy’ahazaza heza mu mupira w’amaguru ariko bidatinze baza kwisanga mu bihe bibi bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko cyane cyane kwimukira mu yandi makipe, ntibabashe gufatisha. Bwiza yabateguriye impano icumi (10) zisa n’izazimiye kandi zari zitezwe nk’imfatiro z’umupira w’amaguru w’ahazaza. 10. Dele Alli Bamidele Jermaine Alli yafatwaga nka Beckham mushya w’u Bwongereza. Yatwaye […]

Nyirabyiringiro n’umubyeyi we bakurikiranweho kwica uruhinja barukataguye

Nyirabyiringiro Allen n'umubyeyi we Muhawenimana Roy bakekwaho kwica uru ruhinja

Nyirabyiringiro Allen w’imyaka 18 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Rurangara mu karere ka Kisoro muri Uganda arakekwaho kwica uruhinzi yabyaye arukataguye mo ibice, afatanyije n’umubyeyi we Roy Muhawenimana. Radiyo Voice of Muhabura ivuga ko bimwe mu bice by’umubiri w’uru ruhinja byabonwe n’umwana muto ubwo yari kumwe n’ababyeyi be bari guhinga, arabibamenyesha, bahuruza abaturage n’ubuyobozi. Umuyobozi […]

Ukraine: Abayobozi batandukanye barimo ba minisitiri beguye ku mirimo yabo

Benshi mu bayobozi bakuru ba Ukraine beguye ku mirimo yabo nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelensky atangiye gucisha umweyo muri guverinoma ye . Kuri uyu wa Kabiri, umujyanama wo hejuru, abaminisitiri bane bungirije na ba guverineri batanu bavuye ku mirimo yabo. Kugenda kwabo bije mu gihe Ukraine yatangije gahunda nini yo kurwanya ruswa nk’uko iyi nkuru […]

Un juge américain rejette les allégations d’enlèvement et de torture déposées par Paul Rusesabagina

Un juge fédéral à Washington, D.C., a rejeté les plaintes contre le gouvernement rwandais et ses dirigeants déposées par Paul Rusesabagina . Attiré au Rwanda en 2020, où il a été reconnu coupable d’accusations de terrorisme et détenu depuis, Rusesabagina et sa famille ont déposé sa plainte initiale en février 2022. Il a fait valoir […]

Uganda: Uwiragiye wafashije umuzungukazi wafashwe ku ngufu na pasiteri aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Umugore uvuga ko yafashije umuzungukazi ukomoka muri Latvia kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe n’Umupasiteri wo muri Uganda, aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga . Uyu mugore witwa Sumaya Uwiragiye avuga ko byabaye ngombwa ko afunga iduka ricuruza likeri na resitora afite ahitwa Lukuli Nanganda muri Makindye nyuma y’uko uyu muzungukazi, Saulite Anda, atangarije […]

Nyanza: Umugororwa wari mu gifungo cya burundu yatorotse

Umugororwa witwa Ntawukuriryayo Jean Damascène wari ufungiwe mu igororero [icyitwaga gereza] rya Nyanza mu ntara y’Amajyepfo yatorotse nyuma y’imyaka 7 afungiwemo. Inkuru y’itoroka rya Ntawukuriryayo wavukiye mu karere ka Gisagara yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, ubwo ubuyobozi bw’igororeri rya Nyanza bwatangaga impuruza. Ntawukuriryayo yafunzwe kuva tariki ya […]

Washington: Umucamanza yateye utwatsi ikirego cyatanzwe na Rusesabagina arega Guverinoma y’u Rwanda

Umucamanza wo muri Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye utwatsi ikirego kirega Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo cyatanzwe na Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba . Rusesabagina wisanze mu Rwanda mu 2020, aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba kandi akaba yarafunzwe kuva icyo gihe, we n’umuryango we batanze […]

Irindimuka rya NOKIA yari yihariye isoko mpuzamahanga rya telefone

Steve Jobs uyobora Apple Inc. ubwo yamurikaga iPhone ya mbere

NOKIA ni uruganda rw’ikoranabuhanga mu by’itumanaho rwo muri Finland rwashinzwe mu mwaka w’1865 n’abagabo batatu: umushoramari enjenyeri Fredrik Idestam, umushoramari akaba n’umunyepolitiki Prof. Leon Mechelin n’umushoramari w’umunyepolitiki Eduard Polón bose bakomokaga muri iki gihugu. Uru ruganda rufite amateka akomeye mu itumanaho riteye imbere ryifashisha telefone zigendanwa, by’umwihariko kuva mu myaka y’1990 kugeza mu 2007 ubwo […]

L’ancien Secrétaire d’État Bamporiki condamné à cinq ans de prison

L’ancien secrétaire d’État à la culture, Edouard Bamporiki a été condamné lundi à cinq ans de prison et condamné à une amende de 30 millions de Frw par la Haute Cour de Kigali . La décision faisait suite à des appels déposés par l’accusation et l’accusé contestant un verdict rendu par le tribunal intermédiaire de […]

Uwari umukozi wa FBI arashinjwa gufasha umuherwe w’Umurusiya gukwepa ibihano yafatiwe na Amerika

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama, yatangaje ko uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza muri FBI yatawe muri yombi akurikiranyweho gufasha umuherwe w’Umurusiya gukwepa ibihano yafatiwe na Amerika . Ku wa Gatandatu, Charles McGonigal w’imyaka 54 yajyanywe gufungwa ari kumwe na Sergey Shestakov w’imyaka 69, wahoze […]

Ntabwo twemera ko William Ruto ari Perezida wa Kenya – Raila Odinga

Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama 2023, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yabwiye ibihumbi by’abamushyigikiye ku kibuga cya Kamukunji i Nairobi ko atemera ko William Ruto ari perezida w’igihugu . Odinga yavuze ko amatora ya perezida muri Kanama umwaka ushize yabayemo uburiganya. Yashimangiye ko hari ba mafia bibiye Perezida Ruto amajwi […]

Pasiteri Niyonzima Claude agiye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya

Umuvugabutumwa Rev. Past. Niyonzima Claude uhamya ko ari umuhanuzi w’Imana yari yatangaje ko urukiko rukatira igifungo gisubitse Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo gisubitse, ntajye muri gereza. Uyu muvugabutumwa uri mu bamaze kwandika izina ku miyoboro ya YouTube ni umwe mu bari bagiye ku rukiko rukuru i Nyamirambo kuri uyu […]

Kurindwa n’abaturanyi nta shema bidutera: Dr Mukwege ku ngabo za EAC

Umuganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ukorera i Bukavu akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba ingabo zo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba zirinda igihugu cyabo. Uyu mubabaro yawugaragarije urubyiruko rwo mu itorero rya Pentecôte ubwo bagiranaga ikiganiro cyerekeye ku mutekano muke uri mu […]

Edouard Bamporiki yaraye i Mageragere

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yaraye agejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere aho yagiye kurangiriza igifungo cy’imyaka itanu aheruka guhabwa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yaraye atangaje ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere ari bwo ruriya rwego rwashyikirije Bamporiki urw’imfungwa n’abagororwa mu […]

Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo

Urukiko Rukuru kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 rwakatiye Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo cy’imyaka itanu, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 30. Hashingiwe ku cyemezo uru rukiko rwafashe tariki ya 16 Mutarama, umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire rwa Bamporiki wagombaga gusomwa saa munani z’igicamunsi, ariko rwaje kwimurirwa saa […]

Beni: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abasivili basaga 20

Nibura abasivili 23 bishwe n’inyeshyamba za ADF muri Sheferi ya Bashu, muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru), mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama 2023 . Nk’uko byatangajwe n’umudepite wo muri iyi ntara, Saidi Balikwisha, abateye bagose umudugudu wa Makungwe mu rukerera rwo ku Cyumweru, aho bivugwa ko biciye […]

Abanyamulenge bishimiye ko ingabo z’u Burundi zatangiye kubarindira umutekano

Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wishimiye ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zatangiye kubarindira umutekano. Uyu muryango usobanura ko mu mirwano y’ingabo za RDC zizwi nka FARDC n’uruhande zihanganye yabereye mu gace ka Bijombo tariki ya 17 Mutarama 2023, ingabo […]

Kiwanja: M23 yongeye gukozanyaho na FDLR nyuma yo kugwa mu mutego wayo

Nyuma y’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’izo mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, kuri iki Cyumweru gishize, itariki ya 22 Mutarama, ituze ryagarutse mu gace ka Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru . Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, iyi mirwano yabaye igihe ikamyo y’ibiribwa yari itwawe na M23 […]

Amacumbi y’abanyeshuri b’ishuri rya IPRC Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri bo muri IPRC-Kigali ari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro mu kagari ka Kicukiro hahiramo ibikoresho bitandukanye birimo ibitanda, matera n’ibikoresho by’abanyeshuri. Iyi nyubako yahiye ubwo abanyeshuri bari mu ishuri bagiye kwiga maze bakabona mu macumbi […]

Ni iki cyajyanye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya muri Afurika y’Epfo?

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, Sergey Lavrov, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yageze muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi. Indege ya Lavrov yageze ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere z’Afurika y’Epfo mu masaha y’igitondo, bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga guhura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Naledi Pandor, mu murwa mukuru, Pretoria. Nk’uko tubikesha […]

U Burusiya bwahambirije Ambasaderi wa Estonia i Moscow

U Burusiya bwagabanije urwego rw’ububanyi n’amahanga na Estonia maze bubwira Ambasaderi wayo, Margus Laidre, kuva i Moscou bitarenze ku itariki ya 7 Gashyantare. Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko Estonia isabye ko Moscou yagabanya abakozi ba ambasade yabo i Tallinn . Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko “ubuyobozi bwa Estonia bwangije […]

Gakenke: Urubyiruko rwibukijwe ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’umutekano muke

img-20230122-wa0019.jpg

Biciye mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup 2022-2023”, abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, basabwe kwiteza imbere, kwita ku isuku, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, kwirinda gusambanya abana, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko aribyo ntandaro y’umutekano muke. Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, ubwo yatangizaga […]

Brazil na Argentine birateganya kuzajya bikoresha ifaranga rimwe

Ibihugu bya Brazil na Argentine bifite intego yo kwishyira hamwe mu bukungu, ku buryo binatekereza gushyiraho ifaranga rimwe nk’uko Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva n’uwa Argentine, Alberto Fernandez, babitangaje mu kiganiro bahuriyemo . Inyandiko yasohotse ku rubuga rwa interineti rwa Perfil rwo muri Argentine igira iti: “Turashaka kurenga inzitizi zibangamiye ubucuruzi hagati […]

Ingabo za USA zivuganye abarwanyi 30 ba Al-Shabab

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) cyatangaje ko cyivuganye abarwanyi 30 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab uheruka kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Somalia. Muri iyi minsi imirwano ikomeje gufata umurego hagati y’ingabo za Leta ya Somaliya n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze ya Isilamu wa Al Shabab. Mu ntangiriro z’icyumweru cyashize, […]

Senateri Muyumba abona Leta ya RDC iri kumungwa n’abajura b’abanyamwuga

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba, abona muri Leta y’iki gihugu huzuyemo abajura b’abanyamwuga bari kunyereza amafaranga y’abaturage. Muyumba yavuze ko ubutegetsi bwabanje bwa Joseph Kabila bushinjwa ubujura ariko no mu burimo buhangayikishije. Ati: “N’ubwo ibirego byashyizwe ku butegetsi bwabanje, igihugu nticyigeze kigaragaza abajura b’abanyamwuga biba amafaranga […]

L’Allemagne prête à restituer plus de 900 crânes au Rwanda

Les autorités allemandes se disent prêtes à restituer des centaines de crânes humains prélevés dans leurs anciennes colonies allemandes de la région de l’Afrique de l’Est après avoir recherché leur origine pendant plusieurs années . L’Afrique orientale allemande était une colonie allemande pendant une partie des années 1800. Il couvrait des zones qui comprenaient l’actuel […]

Gikondo: Yafashwe atwaye rukururana afite uruhushya rwa categorie ya B

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abashoferi batwara ibinyabiziga badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bigendanye n’urwego rw’imodoka batwaye . Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 21 Mutarama, Polisi yafatiye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro uwitwa Harerimana Jean Baptiste wari utwaye ikamyo ya rukururana adafite uruhushya rumwemerera kuyitwara ubwo yari agiye […]

California: Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abizihizaga umwaka mushya yiyahuye ubwo polisi yamusatiraga

Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abantu 10 agakomeretsa abandi 10 ahitwa Monterey Park muri California ubwo bari mu mu kabyiniro mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi (Lunar Year) wizihizwa cyane n’Abanyaziya, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, kuri iki Cyumweru gishize yafashe icyemezo cyo kwiyahura ubwo abapolisi bendaga kumufata nyuma y’amasaha 12 […]

Cameroun: Umunyamakuru wari umaze iminsi ashimuswe yasanzwe yishwe

Kuri iki Cyumweru, itriki 22 Mutarama, umurambo watemaguwe w’umunyamakuru ukomeye wo muri Cameroun wabonetse hafi y’umurwa mukuru, Yaounde, nyuma y’iminsi itanu ashimuswe n’abagizi ba nabi batamenyekanye, nk’uko ihuriro ry’abanyamakuru na mugenzi we babitangaje nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza . Abavuganira itangazamakuru bavuze ko ibura rya Martinez Zogo n’urupfu rwe ari ikindi kimenyetso cyerekana akaga […]

Gatsibo: Arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we w’imyaka 8

Abaganga bavuga ko iki kibyima cyageze ku mwanya ndangagitsina kigomba kubagwa

Umugabo witwa Mageza Esdras utuye mu kagari ka Bukomane, umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko, Uwimpuwe Alice, utegereje urupapuro rumwohereza kujya kwivuriza mu Buhinde. Uyu mubyeyi asobanura ko umwana we yavukanye akabyimba mu kibuno, karakura gafata igice kinini cy’inda, kagera mu mwanya ndangagitsina, ubu akaba aribwa […]

Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye

Ibiganiro byari guhuriza i Doha muri Qatar Perezida Paul Kagame w’u Rwanda Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ntibikibaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2023. Amakuru yizewe yageze ku munyamakuru w’Umunyekongo Pascal Mulegwa ukorana n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI na France 24, avuga ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar mu rwego rwo kwanga […]

U Rwanda rwashinje RDC gutegura intambara, umugore akekwaho kwica umusore: zimwe mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: U Rwanda rwashinje RDC gushaka kurushozaho intambara Guverinoma y’u Rwanda yashinje ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gutegura uburyo bwo kurushozaho intambara. Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, tariki ya 19 yasobanuye ko […]

Arsenal itsinze ikindi kizamini, biyishyira mu mujyo mwiza w’igikombe

Arsenal yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League, nyuma y’ibinyacumi bigera hafi kuri bibiri imbere y’ikipe rukumbi yabatsinze umukino ubanza muri uyu mwaka w’imikino. Wari umukino w’umunsi wa 21 wa English Premier League usifurwa na Antony Taylor kuri Emirates Stadium. Abatoza bombi bari bagerageje gukora ku […]

Perezida Kagame yatunguye undi muturage, amugisha inama

Perezida Paul Kagame yatunguye undi muturage wifuje ko yazitabira siporo rusange ya Car Free Day mu ntara nk’uko abigenza mu mujyi wa Kigali, amugisha inama y’intara yazatangiriraho. Ni igisubizo cyaturutse ku itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Car Free Day mu mujyi wa […]

Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha

Ntagungira arasaba ko uyu mudari yahawe wahindurwa, ugashyirwaho ikirango cy'ubu

Umusaza w’imyaka 87 y’amavuko witwa Ntagungira Alphonse utuye mu mudugudu wa Butete, akagari ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, uzwi cyane ku mateka ko ari we wazamue ibendera ry’u Rwanda ubwo rwabonaga ubwigenge arashima impinduka ziri mu gihugu ariko na none agasaba Leta ko yagira icyo imumarira nk’umuturage wakoreye igihugu. Aganira n’umunyamakuru […]

Umunyamakuru Ntwali J. Williams agiye gushyingurwa

Umurambo wa Ntwali winjizwaga mu rusengero

Umunyamakuru Ntwali John Williams wapfuye tariki ya 17 Mutarama 2023 agiye gushyingurwa mu irimbi ryo mu karere ka Kamonyi kuri iki gicamunsi. Inkuru y’urupfu rwa Ntwali yamenyekanye tariki ya 19 Mutarama, nyuma y’aho abapolisi bashinzwe gupima impanuka zo mu muhanda babimenyesheje murumuna we. Aba bapolisi basobanuye ko Ntwali wari kuri moto yagongewe n’imodoka kuri Rwandex […]

Imyaka 14 irashize General Laurent Nkunda afatiwe i Rubavu

Imyaka 14 irashize General Laurent Nkundabatware (Nkunda) wari umuyobozi ku rwego rwa gisirikare w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo atawe muri yombi. Nkunda yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano saa yine n’iminota mirongo itatu (22h30) z’ijoro rya tariki ya 22 Mutarama 2009, ubwo yari yinjiye mu Rwanda anyuze mu […]

U Buhinde bwitambitse filimi mbarankuru ya BBC yibasira Minisitiri w’Intebe Modi

U Buhinde bwahagaritse filime documentaire ya BBC yibajije ku ruhare rw’ubuyobozi bwa Minisitiri w’intebe Narendra Modi mu gihe cy’imyivumbagatanyo yo muri Gujarat mu 2002, buvuga ko no gusangiza amashusho ayo ari yo yose binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga byabujijwe . Kuri uyu wa Gatandatu, Kanchan Gupta, umujyanama wa guverinoma, ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko […]

Uvira: Twirwaneho iravugwaho kwivugana ofisiye wa FARDC mu mirwano yabahuje

Nyuma y’imirwano yahitanye abarimo ofisiye yabaye hagati y’abasirikare bo muri regiment ya 3301 y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Twirwaneho, kuva ku cyumweru gishize ku ya 15 Mutarama, ituze ryagarutse kuva ku itariki ya 20 Mutarama, mu turere tw’imirwano i Mugeti, mu misozi ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo . Iyi […]

Rusizi: Bifuza ko umujyi wabo utakongera kwitwa uw’umwanda n’akajagari

Uyu ni umwe mu mihanda bavuga ko igiteza umujyi umwanda, bivuza ko wakorwa vuba

Nyuma y’imyaka itari mike,baba abayobozi basuraga umujyi wa Rusizi uhereye kuri Perezida Kagame, n’abawutuye ubwabo binubira umwanda wawugaragaragamo, basaba ko byakosorwa byihuse, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko watangiye kugaragaramo impinduka, abawutuye bakavuga ko batifuza ko hazongera kugira umuyobozi ubanenga umwanda n’akajagari. Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga akarere ka Rusizi mu myaka yashize, akanenga umwanda […]

RRA yijeje abanyenganda kuborohereza umutwaro w’imisoro iremereye

Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyiyemeje koroshya imisoro iri hejuru muri iki gihe, intambwe izagirira akamaro ubucuruzi ndetse n’igihugu muri rusange . Ibi byatangajwe ku wa Gatanu ushize, itariki 20 Mutarama, mu nama ngishwanama n’abanyenganda i Kigali. Impungenge z’imisoro ikabije zagaragaye vuba aha, zatumye uru rwego rushinzwe imisoro n’amahoro rusabwa kugira icyo […]

Perezida Ndayishimiye yasabye abibye amafaranga y’igihugu kwihana bakayagisubiza

Perezida Ndayishimiye yasabye abibye igihugu kwihana, bagasubiza amafaranga muri BRB

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye abayobozi bibye amafaranga y’igihugu, kwihana bakayasubiza kuri konte ya Banki Nkuru bucece, abasezeranya ko nta n’umwe muri bo uzakurikiranwa. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yasozaga amasengesho yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yasobanuye ko abibye aya mafaranga bayahishe kugira ngo inzego zishinzwe ubugenzuzi zitazayabona. […]

Burkina Faso: Ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu zahawe ukwezi kumwe ko kuhava

Guverinoma ya gisirikare ya Burkina Faso yategetse ingabo z’Abafaransa ziri muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba kuhava bitarenze ukwezi kumwe . Iki cyemezo cyatangajwe na Agence d’Information du Burkina (AIB) kuri uyu wa Gatandatu, nicyo kimenyetso giheruka cyerekana ko umubano wifashe nabi hagati y’u Bufaransa n’igihugu bwahoze bukolonije kuva haba ihirika ry’ubutegetsi rya kabiri rya […]

Blinken na mugenzi we muri Qatar baganiriye ku Rwanda na RDC

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangaje ko yavuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani kuri uyu wa 22 Mutarama 2022. Blinken yasobanuye ko ibyo yavuganye n’uyu mudipolomate mukuru wa Qatar harimo uruhare igihugu cye kiri kugira kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa […]

Fortunat Biselele wayoze ari umujyanama wa Tshisekedi aravugwaho gutunga pasiporo y’u Rwanda

Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), aravugwaho gutunga pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro. Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru ya Biselele cyatangaje kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, cyavuze ko urwego rushinzwe iperereza rwa RDC ruzwi nka ANR rwaba rwaramufatanye iyi pasiporo. Biselele uzwi nka ‘Bifort’ […]

Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu

Ubutumwa bwa Mutabazi ku munyamakuru Ntwali uherutse gupfa

Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, yatutswe, aravumwa nyuma yo gutangaza ko umunyamakuru Ntwali John Williams uherutse gupfa yasebyaga igihugu. Inkuru y’urupfu rwa Ntwali wari n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangajwe na murumuna we Masabo Emmanuel, wasobanuye ko Polisi yamubwiye ko yishwe n’impanuka yabereye kuri Rwandex mu karere ka Kicukiro tariki ya 18 Mutarama, mu masaa munani y’urukerera. […]

Musanze: Akarere kabaye kishyuye make abakora isuku mu mihanda batakambaga

Abaturage basaga 500 bakora isuku mu mihanda itandukanye yo mu karere ka Musanze barishimira ko bahembwe imishahara y’amezi atatu ku mishahara y’amezi atanu bari bamaze bakora badahembwa. Ni nyuma y’inkuru yo ku wa 18 Mutarama 2023 yakozwe na Bwiza itabariza aba baturage bayigannye bayisaba kubakorera ubuvugizi bagahembwa amafaranga y’amezi yari agiye kugera kuri atanu bakora […]

Perezida Macron yateguje amavugurura akomeye mu gisirikare, ashingiye ku bibera muri Ukraine

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarahiriye kuvugurura igisirikare cy’iki gihugu mu buryo bukomeye kuva mu mwaka w’2024 kugeza mu 2030, ashingiye ku ntambara ikomeje u Burusiya bwashoje kuri Ukraine. Ubwo yari ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Mont-de-Marsan kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, Perezida Macron yatangaje ko u Bufaransa bugomba kugira igisirikare gifite […]

Abafana ba Kiyovu Sports batuye Mukansanga Salima ibitutsi, bamwita ‘indaya’

Abafana ba Kiyovu Sports bise umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima ‘umukecuru’ ndetse n’indaya’, nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino w’ikipe yabo na Gasogi United. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Kiyovu Sports yaguye miswi na Gasogi United 0-0, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Ni umukino Abayovu bari baje bakaniye, nyuma y’uko Gasogi United yari […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kujya gushakira ubwiyunge i Doha

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko bashobora guhurira i Doha mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byabo, ku buhuza bwa Qatar. Africa Intelligence yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahurira i Doha ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama […]