Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko usibye se Yoweri Kaguta Museveni nta wundi muntu w’umunyabwenge yigeze amenya nka Perezida Paul Kagame.
Ni mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagaragaje ko ibitekerezo bya Perezida Kagame buri gihe biba byuje ubwenge.
Ati: "Usibye Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, nta muntu w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Paul Kagame nigeze menya. Ibitekerezo bye buri gihe biba byuje (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Gen Muhoozi yavuze umuntu rukumbi abona ari umunyabwenge nka Perezida Kagame
3 September 2022, by BABOU Benjamin -
Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
28 July 2020, by Sikubwabo Mark IbrahimAbize Ishami rya Early Childhood Education (ECE) muri Kaminuza y’u Rwanda, baratabaza REB na MINEDUC nyuma yo kurangiza kwiga bagasanga nta hantu bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi Kaminuza ikaba ikomeje gusohora abantu bize iri shami.
Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize Early Childhood Education(ECE) bwa mbere mu mwaka wa 2016, bari bateganyirijwe ahanini kuba abatoza ku mashuri yisumbuye yashyiriweho guhugura abarimu azwi nka Teachers Training Centers(TTC).
N’ubwo abenshi mu bayobotse (…) -
Ishimwe rya Gen Muhoozi kuri Ian Kagame witegura kuba Sous-Lieutenant
29 July 2022, by BABOU BenjaminUmugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya gisirikare.
Ian Kagame usanzwe ari umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame, aritegura gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Sundhurst riherereye mu majyepfo w’Umujyi wa Londres mu Bwongereza.
Ni ishuri Gen Muhoozi na we yizemo, arangiza amasomo ari ku rwego rwa Ofisiye muto.
Uyu musirikare yashimiye (…) -
Tshisekedi ngo Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone ntahakana gufasha M23
21 October 2022, by BABOU BenjaminPerezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yatangaje ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko u Rwanda ruha ubufasha M23, ibyo avuga ko na Perezida Paul Kagame atajya ahakana iyo bari kumwe imbonankubone.
Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro ’Africa Daily’ aheruka kugirana n’umunyamakuru Victoria Uwonkunda wa BBC.
Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Congo Kinshasa imaze iminsi isa n’iyacanye umubano n’u Rwanda, ku mpamvu y’ibibazo bishingiye ku mutwe wa M23 ishinja u Rwanda gutera inkunga. (…) -
Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
1 June 2020, by Vincent TWAGIRAYEZUUmuryango Ibuka uragaya icyemezo cy’itorero rya Anglican mu Bwongereza cyo gusubiza mu mirimo Musenyeri Ruhumuliza Jonathan ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Musenyeri Ruhumuliza w’imyaka 64 yari amaze imyaka itandatu yarahagaritswe n’itorero Anglican ryo mu Bwongereza, ashyirwa mu kirihuko cyihariye nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch na African Rights itangiye kumushyira mu majwi ko yakoranaga na guverinoma yateguye Jenoside (…) -
Maj. Willy Ngoma avuga ko RDF na UPDF binjiye mu ntambara na FARDC mu minsi 3 baba bari Kisangani
30 November 2022, by BABOU BenjaminUmuvugizi wo ku rwego rwa gisirikare w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kunyomoza amakuru y’uko hari ubufasha uyu mutwe waba uhabwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyangwa UPDF cya Uganda.
Ni mu kiganiro Major Willy Ngoma aheruka kugirana n’ikinyamakuru ACTUALITÉ cyo muri Congo Kinshasa.
Iki kitangazamakuru giheruka kwandika inkuru igaragaza ibimenyetso kivuga ko gifite by’uko umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa waba hari ubufasha uhabwa buturuka (…) -
Patrick Amuriat uri mu biyamamariza kuyobora Uganda yakorewe ibya mfura mbi (Amafoto)
28 December 2020, by BABOU BenjaminUmukandida uhagarariye Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Patrick Oboi Amuriat, yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kuminjwaho ibyuka biryana mu maso na Polisi.
Byabereye ahitwa Muwayo, ku muhanda Bugiri-Tororo.
Umuyobozi w’ishyaka FDC, Wasswa Birigwa, yavuze ko Amuriat yahuye na ririya sanganya ubwo yamanuraga ikirahure cy’imodoka ye kugira ngo avugishe umuyobozi wa Polisi muri kariya gace witwa Patrick Asiimwe wari wafunze umuhanda (…) -
Amerika yasabye RDF ’guhagarika guha ubufasha’ M23
28 October 2022, by BABOU BenjaminLeta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giha ubufasha umutwe wa M23; zisaba ko ubwo bufasha bwahagarara.
Amerika yatangaje ibi binyuze muri Amb. Robert Wood, intumwa yayo muri Loni ku bibazo byihariye bya politiki.
Uyu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ka Loni i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari, yagaragaje ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro "rutakwihanganirwa", ashimangira ko Amerika isaba iyo (…) -
Saa tatu niveho, abantu bakore, utubari dufungure_Depite Mukabunani Christine
22 August 2020, by TUYIZERE JDUmudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri rifite umurongo utandukanye n’uw’iriri ku butegetsi, Mukabunani Christine asaba Guverinoma y’u Rwanda gukuraho isaha ya saa tatu yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, akabona ko ibangamiye imikorere y’Abanyarwanda biyemeje gukora amasaha 24 ku yandi, igafungura n’utubari kuko n’ubundi dukora rwihishwa
Hon. Mukabunani yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 21 Kanama 2020.
Kuri Depite (…) -
U Rwanda ntirwemeranya na Amerika n’Ubwongereza ku bijyanye no kwibuka Abahutu
26 May 2020, by BABOU BenjaminLeta y’u Rwanda ntivuga rumwe n’ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, ku cyifuzo cyabyo cy’uko Abahutu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bajya bibukwa.
Muri 2018, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata iba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwemeza iyi tariki byari bigamije “gukosora ibitari ukuri" byari mu myanzuro y’Inteko yo mu 2003, ishyiraho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe (…)