Kontineri zisaga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byaraheze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, zarekuwe nyuma yo kumara amezi menshi zarafatiriwe kubera amande y’umurengera yazishyuzwaga y’ububiko na gasutamo, ubu ubuyobozi bushinzwe ibyambu muri iki gihugu bukaba bwemeye kuyakuraho.
Kuva mu mpera za 2019, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF rwatangazaga ko kontineri z’ibicuruzwa zuzuyemo ibicuruzwa Abanyarwanda batumije mu mahanga byatinze kugera mu Rwanda bitewe n’uko aho (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Business Today
In Business Today
Articles
-
Tanzania: Kontineri zirenga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byarafatiriwe zarekuwe
6 July 2020, by Vincent TWAGIRAYEZU -
Kacyiru batewe ipfunwe n’uko ibiro byabo bitajyanye n’igihe kandi byegereye ibya Perezida
4 October 2022, by BWIZAAbatuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bavuga ko batewe ipfunwe n’ibiro by’umurenge wabo byubatse mu buryo butajyanye n’igihe kandi byegereye ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ibi babivuze ubwo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 hasozwaga igikorwa cyiswe ‘Akarere mu Kagali’ cyari kimaze igihe kigera ku kwezi. Muri iki gihe, abayobozi ku rwego rw’akarere bagiye mu baturage gukemura bimwe mu bibazo bari bafite. (…) -
Castar woroherejwe, ifungwa rya Ndimbati n’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda igifunze; inkuru z’icyumweru
14 March 2022, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Werurwe 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, umutekano na politiki.
Harimo:
Jado Castar wagabanyirijwe igihano
Urukiko rw’ubujurire tariki ya 7 Werurwe 2022 rwagabanyirije igihano Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari warakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, rukigeza ku mezi umunani.
Ni nyuma y’aho mu bujurire bwe, Castar wabaye umunyamakuru na Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yari (…) -
Rusizi: Hari abamotari bafashwe n’ihungabana bakimara kumva ko kujya mu muhanda bihagaze
8 June 2020, by Bahuwiyongera SylvestreUbuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi burabatabariza buvuga ko bafite imibereho mibi cyane isa n’idakurikiranirwa hafi n’ubuyobozi kuko n’imfashanyo y’ibiribwa itabageraho, ubwo bari biteze gusubira mu muhanda ku wa 1 Kamena bakabwirwa ko bidashoboka kubera ubwandu bushya bwagaragaye muri aka karere bamwe muri bo bafashwe n’ihungabana rikomeye.
Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’iri huriro rihuriwemo n’amakoperative 6 agizwe n’abamotari barenga 1420, (…) -
Ku munsi nk’uyu: U Budage bwemeye guhara Afurika y’Epfo ku Bongereza
9 July 2020, by Ildephonse DusabimanaTariki ya 9 Nyakanga 1915, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, u Budage bwamanitse amaboko bwemera guha Abongereza ubutaka bwose bwagenzuraga mu majyepho y’Afurika.
Ingabo zo ku ruhande rw’Abongereza zitwaga The Union of South Africa, zari zarashinzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Abongereza mu 1910. Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yatangiraga mu Burayi, mu mwaka 1914. Uwari Minisitiri w’Intebe wa Afurika y’Epfo, Louis Botha yemeje kujya ku ruhande rw’Abongereza, izo ngabo zahise zinjira mu (…) -
Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
26 May 2020, by BABOU BenjaminKuva mu ntangiriro za 2020 izina Rayon Sports rikomeje kugaruka mu itangazamakuru no mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, kubera isinzi ry’ibibazo bikomeje kuvugwa muri iyi kipe ifite igikundiro kurusha izindi hano mu Rwanda.
Munyakazi Sadate uri mu bavugwa cyane muri ibi bibazo abigereranya n’Ikinamico.
ku munsi wejo mu nyakazi yatangarije igihe ko ntawabuza umuntu ukina ikinamico kuyikina . Yagize ati "Komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate nk’ibisanzwe, (…) -
Umusirikare wa RDC wiciwe i Rubavu, mwarimu wazamurirwe umushahara n’Umunyakoreya wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru
8 August 2022, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, ubutabera n’imibereho.
Harimo ko:
UN yemeje ko RDF ikorana na M23, FARDC igakorana na FDLR
Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zasohoye raporo y’ibanga zishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba ibitero muri RDC.
Ni raporo yishimiwe na guverinoma ya RDC yemeza ko irimo ukuri, ariko iterwa utwatsi na guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta (…) -
Rubavu: Isoko (Cross border Market) ryuzuye ritwaye miliyoni 3 z’amadorari, amezi abaye 8 ryarabuze abarigana
7 November 2019, by Mecky Merchiore KayirangaAbacururiza mu isoko rya Cross Border Market bararira ayo kwarika kubera igihombo baterwa no kubura abaguzi mu gihe abahawe imyanya muri iri soko, abenshi batigeze baza kuyikoreramo ari nayo mpamvu nta muguzi ugana iri soko kuko akenshi n’abaje basanga nta bacuruzi barimo, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu gukemura iki kibazo n’uko bazaka imyanya abayifashe batayikoreramo.
Isoko rya Rubavu Cross Border Market riherereye ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC benshi mu bacuruzi n’abatari (…) -
Ingabo z’u Rwanda na Uganda bagiye kurwana urugamba ruhuza ingabo z’ibihugu byinshi- #ISANZURE
3 April 2021, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Imibare igaragaza uko Coronavirus ihagaze ku Isi
4 March 2020, by Fred RugiraIndwara ya Coronavirus (COVID-19) imaze kuzahahaza Isi kuva yakwibasira Ubushinwa mu Mpera z’umwaka wa 2019, mu gace ka Wuhan mu Ntara ya Hubei.
Iyi ndwara yagiye ikwirakwira ku Isi binyuze mu kuyanduzanya hagati y’abantu. Kuri ubu nta Mugabane wo ku Isi iyi ndwara itarageraho.
Dore uko imibare ihagaze kugeza ubu nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga bibitangaza ndetse bikemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (WHO/OMS).
Imibare igaragaza ko Coronavirus imaze (…)