Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe kiravuga ko kuva mu mezi atatu asoza umwaka ushize wa 2015, mu Rwanda haguye imvura idasanzwe inangiriza byinshi, kubera imiyaga ya El Nino nk’uko byari byategujwe, gusa ngo hari uduce tutabonye imvura ihagije ubu tukaba twugarijwe n’amapfa.
Mu ntangiro z’ukwezi k’Ukwakira umwaka wa 2015, ni bwo ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, cyaburiye abaturage kwitegura imvura idasanzwe, batabonye mu myaka 50 ishize.
[caption id="attachment_25227" align="aligncenter" width="734"] Mu gihe ahensi mu gihugu imyuzure yacaga ibintu kubera El Nino ahandi ho amapfa yagarikaga ingogo [/caption]
Mu ntangiro z’uyu mwaka, Minisitere ishinzwe gucyura Impunzi no gukumira Ibiza, yatangaje ko hapfuye abantu 22, abandi 35 barakomereke, bazira Ibiza birimo inkangu n’imyuzure, byanasenye inzu 533, hagapfa amatungo 59, hakanangirika imyaka mu mirima kuri hegitari zisaga 2,290.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gisobanura ko ibipimo by’imvura yaguye mu Rwanda biri hejuru cyane ugereranyije n’iby’imyaka yashize, ndetse ngo n’ingengo y’imari yakoreshejwe mu guhangana n’ingaruka byateye iri hejuru cyane.
Gusa mu kiganiro n’Abanyamakuru iki kigo giherutse kugira, byagaragaye ko hari uduce tutabonye imvura ihagije, abaturage bakaba banahamya ko byabateye amapfa, Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kigasobanura ko amapfa n’imvura nyinshi bitabera icyarimwe mu gihugu hose.
Hari abaturage usanga batizera amakuru y’iteganyagihe bitewe n’uburyo hari ibyo bateguzwa ntibibe. Musoni Didas, umukozi w’icyo kigo, ushinzwe gukurikiranira hafi ibipimo by’iteganyagihe, avuga ko amakuru atangwa nyuma yo gusesengurwa ku rwego mpuzamahanga, bityo ukuri kwayo kukaba kuba kwizewe nibura ku kigero cya 85%.
Kuri uyu gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 u Rwanda ruri kwakira inama ihuza abahanga mu iteganyagihe n’abakora muri serivisi z’ubumenyi bw’ikirere bagera ku 150, baturuka mu bihugu bigize ihembe rya Afurika n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Nyuma yo gusesengura ibipimo by’iteganyagihe ry’ibihugu bizitabira iyi nama ya 42 u Rwanda ruzaba rwakiriye bwa kabiri, hazanatangwazwa iteganyagihe ry’amezi atatu ari imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo