
Nyuma y’ubusabe bwinshi bw’abacuruzi bavugaga ko hari abantu bakoresha nimero ziranga abasora (TIN) zitari izabo mu kurangura ibicuruzwa kandi ba nyirazo batabizi, bityo bikabavangira mu mibare y’ubucuruzi bwabo cyane cyane ku bijyanye n’ibicuruzwa biri mu bubiko bwabo, Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bufasha abacuruzi gucunga umutekano wa TIN, bityo bagaca ukubiri n’abamamyi babiyitirira mu kurangura.
RRA isobanura ko ubu buryo buzajya bukoreshwa n’umucuruzi mbere y’uko akorerwa fagitire, aho azajya asaba umubare w’ibanga (code) yifashishije telephone igendanwa yanditse kuri TIN ye, agakanda *800#, agahitamo ururimi akoresha, hanyuma agahitamo gatanu (5) ahanditse “Gusaba code”. Azajya ahita asabwa gushyiramo TIN ye ndetse na TIN y’umucuruzi yaranguriyeho, hanyuma namara kwemeza ahabwe code. Iyi code niyo azajya aha umucuruzi kugira ngo amukorere fagitire. Iyi code izajya ikoreshwa rimwe gusa kandi ku bicuruzwa biguriwe ahantu hamwe.
Nubwo code isabwa hakoreshejwe nimero ya telefone yanditse kuri TIN y’umucuruzi ariko, nyirayo afite uburenganzira bwo kongera kuri TIN ye nimero za telefone zitandukanye z’abashobora gusaba code yo kurangura mu izina rye.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho, akaba n’umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin, mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yashimangiye ko ikibazo cy’abiyitirira abasora ari cyo cyatumye iki kigo gishyiraho ubu buryo.
Ati: "Impamvu ni uko hari abacuruzi bagaragaje ikibazo cy’ababiyitirira, bagakoresha nimero zabo ziranga abasora (TIN) mu gihe cyo kurangura ibicuruzwa, bityo bakisanga bagaragaraho ibicuruzwa byinshi mu bubiko bwa sistemu ya EBM kandi mu by’ukuri ntabyo bigeze mu bubiko nyakuri bwabo (physical stock)."
Uwitonze yabajijwe icyo iki kigo giteganya gukora mu gihe hari imbogamizi zaza zikurikira ubu buryo, asubiza ko, nk’uko bisanzwe, biteguye gufasha abasora binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’umurongo utishyurwa wa 3004.
Yagize ati: "Nk’uko dusanzwe tuba hafi y’abasora, tubafasha mu gihe bagize ikibazo cyangwa hari icyo badasobanukiwe, imbogamizi iyo ari yo yose yagaragazwa n’umucuruzi ku ikoreshwa ry’ubu buryo bushya, twiteguye kumufasha. Uwagira ikibazo wese yatwandikira ku mbuga nkoranyambaga zacu, cyangwa agahamagara umurongo wacu utishyurwa 3004, agahitamo (1), aho yakirwa n’ikipe ishinzwe gusubiza ibibazo bijyanye na EBM gusa. Ashobora kandi kudusanga ku ishami ryacu rimwegereye"
Ubu buryo bubuza abacuruzi gukoresha TIN zitari izabo bwatangiye gukoreshwa kuwa 22 Gicurasi 2023.
Tanga igitekerezo